Karongi: Aborozi n’abacuruzi b’Ingururbe barataka umusoro w’umurengera

Isoko rya Ruganda rifatwa nk’isoko ryambukiranya imipaka riherereye mu Karere ka Karongi, usanga ryiganjemo ubucuruzi bw’ingurube. Aborozi bava mu Turere dutandukanye bazana ingurube za bo muri iryo soko kubera ko ryitabirwa n’abaguzi baturuka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bazigura ku bwinshi. Abacuruzi bavuga ko Akarere kuririra ku bwinshi bwa bo kakabasoresha amafaranga bita menshi […]

Ngo Twagiramungu yifuzaga ko Kagame ari we uba perezida nyuma yo kubohora igihugu

Umukandida Paul Kagame aravuga ko usibye Abanyamuryango ba FPR bagaragaje ko bifuza ko akomeza kubayobora, hari n’abandi bantu batari muri FPR no mu yandi mashyaka yagaragaje ko ashyigikiye umukandida wayo, ngo bashyira mu gaciro nabo babyifuza kandi babitangiye kera nka Senateri Bernard Makuza. Yakomoje kandi ku munyapolitiki Faustin Twagiramungu avuga ko nawe nyuma y’intambara yifuzaga […]

Diamond na Zari mu karuhuko aho bavuga ko babaye bahungiye abanzi (Amafoto)

Umuhanzi Diamond uherutse gutangaza ko hari abantu bamuteranya n’umukunzi we Zari ndetse ko bamwangira umugore ahanini babinyujije ku mbuga nkoranyambaga, ibi bikaba byatumye afata umwanzuro wo kuba amuhungishije. Kuri ubu, uyu muhanzi yibereye muri Kenya na Zaria ho bavuze ko bari mu karuhuko gato ko kwiyibagiza amagambo y’abanzi bahora bashaka kwitambika umubano wa bo. Ni […]

Umusore ushinjwa gushaka kwivugana perezida Obama yakatiwe imyaka 3

Urukiko rwa Boston muri Amerika rwakatiye muri iki cyumweru umusore watawe muri yombi akekwaho gushaka kwivugana Barack Obama wari Perezida wa Leta zunze ubumwe z’Amerika igihano cyo gufungwa amezi 37. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Alex Hernandez w’imyaka 32 y’amavuko yatawe muri yombi mu mpera za 2015 akekwaho gukorana n’umutwe w’abarwanyi witwaye kisilamu wa EI (Etat Islamic), mu […]

Umuyobozi w'idini y'Abangilikani ku isi yatangiye urugendo muri Afurika

Umuyobozi w’idini y’Abangirikani ku isi, Justin Welby yatangiye uruzinduko rwe rw’akazi muri Afurika. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Mu rugendo rwe muri Afurika, biteganyijwe ko uru guzinduko rw’iminsi Itanu, Musenyeri mukuru, Welby azibanda kuri Sudani y’Epfo ndetse akanasura inkambi z’impunzi muri Uganda. Mu busesenguzi bwa BBC dukesha iyi nkueu, ku kijyanye n’ibibazo by’amadini, ngo uru rugendo rugamije kongera […]

Amerika yahombye akayabo ku gisasu cyari kigenewe guhagarika missiles za Koreya ya Ruguru

Mu kwezi gushize kwa Kamena, igihugu cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika cyahombeye miliyari yose y’amadorali mu gikorwa cyo kugerageza igisasu cyo mu bwoko bwa missile cyari kigenewe guhagarika missiles zambukiranya imigabane za koreya ya Ruguru. Byose ngo bikaba byaratewe n’ikosa rito rya muntu nk’uko byemezwa na U.S. Missile Defense Agency. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Ubusanzwe hajya […]

Yanditse kuri facebook ko ashaka kwiyahura baramukwena, bukeye babona amafoto ye yapfuye

Umusore w’imyaka 21 y’amavuko wo muri Zambia yatunguye abantu nyuma yo gusangiza inshuti ze zo ku rubuga rwa facebook ko ashaka kurangiza ubuzima bwe ku isi bakamukwena, nyuma y’akanya gato bakabona amafoto acicikana ari mu kagozi yamaze gupfa. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Uyu musore witwa Mpanjilwa Mulwanda yamenyesheje abantu kuri facebook ko ashaka gupfa ku itariki ya […]

Dr Habineza natorwa, Inama y’Umushyikirano izahindurirwa inyito

Inama y’igihugu y’Umushyikirano ihuza abayobozi batandukanye iteganywa n’Itegeko Nnshinga rya Repubulika y’u Rwanda, ngo ntitanga umusaruro yagakwiye kuba itanga. Niyo mpamvu Dr Frank Habineza uri kwiyamamariza kuyobora igihugu aramutse atsinze amatora yayihindurira inyito ndetse n’inshingano za yo agamije umusaruro ufatika. Habineza yabitangaje kuwa Kane tariki ya 27 Nyakanga 2018, ubwo yiyamamarizaga mu turere twa Kamonyi […]

Bukavu: Imfungwa zigera 20 zatorotse gereza bamwe mu bari basuye bahasiga ubuzima

Imfungwa zigera kuri 20 zari zifungiwe muri Gereza Nkuru ya Bukavu nizo zabashije gutoroka, kuri uyu wa Gatanu, itariki 28 Nyakanga, mu gihe mu gutoroka abantu batatu bahasize ubuzima abandi benshi bagakomereka. Abatangabuhamya baravuga ko humvikanye urusaku rw’amasasu muri gereza ahagana saa munani z’amanywa, ariko byose bikaba byatangiye nyuma yo guturika kwa grenade bivugwa ko […]

Karekezi Olivier yatangiranye umurindi muri Rayon Sports

Umutoza mushya w’ikipe ya Rayon Sports, Karekezi Olivier, yatangiye akazi ke k’ubutoza kuri uyu wa 28 Nyakanga, ubwo yatozaga iyi kipe mu myitozo yabereye kuri stade ya Mumena wabonaga afite ishyaka ridasanzwe, asaba abafana ba Rayon kumuha umwanya ubundi akabaha intsinzi. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Imyitozo yamaze amasaha 2, abafana ba Rayon bari benshi bareba uburyo umutoza […]

Pakistan: Urukiko rw’Ikirenga rweguje Minisitiri w’Intebe Nawaz Sharif

Urukiko rw’Ikirenga muri Pakistan rwafashe icyemezo cyo kweguza Minisitiri w’Intebe, Nawaz Sharif rutegeka ko ahita ahagarika imirimo ye nk’uko byemejwe n’umuvugizi w’ibiro bya Minisitiri w’Intebe watangaje ko Sharif yemeye kwegura. Icyemezo cyo kweguza Minisitiri w’Intebe, Nawaz Sharif kije gikurikira iperereza ryakozwe ku bukire bw’umuryango we ryatangajwe mu mwaka wa 2015 mu cyiswe Panama Papers. [xyz-ihs […]

Gakenke: Dr Habineza yasezeranyije gufungura abakobwa bafungiye kuvanamo inda

Kuba abakobwa batewe inda bakazivanamo babifungirwa, ariko abazibateye bagasigara bidegembya ngo bizatuma abafungiye icyo cyaha bafungurwa. Dr Frank asobanurira itangazamakuru bimwe mu byo yavugiye mu migabo n’imigambi ye Dr Habineza yabitangarije mu Murenge wa Cyabingo mu karere ka Gakenke, kuwa Gatanu tariki ya 28 Nyakanga 2017, ubwo yari mu bukorwa byo kwiyamamaza. Nk’uko yakunze kubivuga, […]

Abagore 3 bakurikiranyweho gufata ku ngufu umupasiteri

Abagore Batatu barimo Sandra Ncube w’imyaka 21, Riamuhetsi Mlauzi w’imyaka 23 ndetse na Mongo Mpofu na we ufite imyaka 25 y’amavuko bakurikiranyweho kwihererana umukozi w’Imana mu rugo rw’umwe muri bo uturiye urusengero bakamukorera ibya mfura mbi. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Aba bagore uko ari 3, ngo baherutse gusanga umupasiteri mu rusengero rukorera mu gihugu imbere muri Zimbabwe […]

Depite Bamporiki yijeje Kagame ko Abanyarusizi batari inyuma ya Twagiramungu na Padiri Nahimana

Abaturage ba Rusizi ngo ntibari inyuma y’umusaza ushaje w’umunyapolitiki cyangwa inyuma y’umupadiri w’umunyapolitiki, ubu wabaye umupagani, baba hanze y’u Rwanda barwanya leta y’u Rwanda. Ibi akaba ari ibyo Depite Bamporiki Eduard yijeje umukandida w’ishyaka RPF-Inkotanyi, Paul Kagame ubwo yiyamamarizaga mu Karere ka Rusizi kuri uyu wa 28 Nyakanga 2017. Nubwo Depite Bamporiki atigeze atobora ngo […]

Umugabo yibyariye amazi nyuma yo kwishushanya igitsina cy’umugabo ku kaguru

Umugabo wo mu gihugu cy’u Bwongereza yikururiye ibibazo mu muryango nyuma yo gukora ibintu bikino azi ko ari gutera urwenya. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Uyu mugabo utatangajwe amazina w’imyaka 34 y’amavuko, yagerageje kwigana abandi bantu bakunze kwishushanyaho ibintu bitandukanye, aho na we yishushanyijeho igitsina cy’umugabo ku kibero cy’akaguru k’imoso hanyuma akambara ikabutura akajya gutembera. Nimugoroba atashye rero, […]

Perezida wungirije wa FIFA na UEFA yeguye ku mwanya w’ubuyobozi

Angel Maria Villar, wari umuyobozi mukuru w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Espanye, yeguye ku mwanya wa Perezida wungiriye w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi, Fifa. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Uyu muyobozi kandi yeguye no ku mwanya wa Perezida wungirije w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku mugabane w’u Burayi, Uefa. Amakuru akaba avuga ko Angel Maria Villar n’umuhungu we, Gorka batawe muri […]

Nigeria: Igikorwa cyo kugerageza kubohoza imbohe zari zafashwe na Boko Haram cyaguyemo 30

Byibuze abantu 30 barimo abasivili n’abasirikare nibo bapfuye nyuma y’igikorwa cyo kugerageza kubohoza imbohe zo mu itsinda ry’abakozi b’ikigo gicukura peteroli bari bashimuswe na Boko Haram mu majyaruguru y’uburasirazuba bwa Nigeria nk’uko byatangarijwe Reuters kuri uyu wa Kane. Iri tsinda ryari riri gushakisha peteroli mu gace gakunze kuberamo imirwano ko mu mjyaruguru y’uburasirazuba bw’igihugu, ryari […]

Zimbabwe: Grace Mugabe yashyize igitutu ku mugabo we ngo avuge ugomba kumusimbura

Umugore wa perezida Mugabe, Grace Mugabe yasabye umugabo we kwerura akavuga uwo yumva ugomba kumusimbura ku butegetsi mu gihe azaba atakibashije kuyobora bityo ngo bikagabanya impaka zikomeje kugaragara mu ishyaka riri ku butegetsi, Zanu PF. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] BBC dukesha iyi nkuru ivuga ko perezida Mugabe w’imyaka 93 akomeje kugaragaza ubushake mu gushaka gukomeza kuyobora Zimbabwe […]

Ibintu umuntu wese wemerewe gutora akwiye kumenya mbere y’uko ajya gutora

Mu gihe habura iminsi ibarirwa ku ntoki ngo Abanyarwanda bajye gutora perezida uzabayobora muri manda itaha y’imyaka 7 , ndetse no mu gihe abakandida batatu bazaba bahanganye bakomeje kwiyamamaza hirya no hino mu gihugu, hari ibintu buri muntu wese uzatora akwiye kumenya mbere y’uko Umunsi w’Amatora ugera nk’uko byatangajwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Amatora, Charles […]

Dr Habineza ngo yavangiwe no kwiyamamariza hafi y’aho uwo bahanganye yamamarizwaga

Umukandida w’Ishyaka Democratic Green Party of Rwanda, Dr Frank Habineza aratangaza ko atishimiye kuba abayoboke b’umutwe wa Politiki bahanganye mu matora ya Perezida wa Repubulika bamwamamarizaga hafi y’aho yiyamamarije. Dr Habineza yiyamamarije mu Murenge wa Gatumba mu Karere ka Ngororero mu gitondo cyo ku wa Kane tariki ya 27 Nyakanga 2017. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Kuba mu […]

Rusizi: Uko byari byifashe Paul Kagame yiyamamaza i Nyakabuye na Gihundwe- AMAFOTO

Ku munsi wa 15 w’ibikorwa byo kwiyamamaza, umukandida w’umuryango FPR Inkotanyi, Paul Kagame yabikomereje mu karere ka Rusizi mu ntara y’Iburengerazuba. Mu masaha y’igitondo cyo ku wa 28 Nyakanga 2017, Umukandida Paul Kagame kwiyamamaza ku mwanya w’umukuru w’igihugu yari asanzweho, yabikomoreje mu murenge wa Nyakabuye wegeranye n’uwa Bugarama, muri aka karere ka Rusizi gakora ku […]

Kuri ubu twumva ko tuzatsinda nibura kuri 65%-Dr Habineza

Ishyaka Democratic Green Party of Rwanda n’umukandida wa ryo, Dr Habineza Frank baratangaza ko bafite icyizere gikomeye cyo gutsinda amatora ya Perezida wa Repubulika mu Rwanda muri uyu mwaka ku kigero cya 65%. Ari mu karere ka Ngororero, ku wa Kane tariki ya 27 Nyakanga 2017, Dr Habineza yemeje ko afite icyizere cyo gutsinda aya […]

U Bufaransa, kimwe mu bihugu bishinjwa guteza imvururu ngo bibone uko bicuruza intwaro

Igihugu cy’u Bufransa kiza ku mwanya wa 6 mu gucuruza intwaro nyinshi ku isi. Ubu bucuruzi kandi nk’uko tubikesha ikinyamakuru Jeuneafrique cyandikirwa i Paris ngo bwaba bukorwamo n’imbaga y’abakozi basaga 160.000 muri iki gihugu. Ni ubucuruzi bubarwa nk’imwe mu nkingi ya mwamba y’ubukungu bw’igihugu cy’u Bufaransa kugeza magingo aya. Ubucuruzi bw’intwaro z’u Bufaransa si ubwa […]

Abajenerali 2 b’u Burundi i Kinshasa kubera ikibazo cy’umutekano ku mipaka y’ibihugu byombi

Ikibazo cy’umutekano mucye ku mupaka wa Congo n’u Burundi cyahagurukije abajenerali babiri bakuru mu nzego z’umutekano z’u Burundi barimo minisitiri w’umutekano ndetse ufatwa nka numero ya kabiri mu butegetsi, Alain Guillaume Bunyoni, ndetse n’umuyobozi wa cabinet y’igipolisi cy’u Burundi, aho kuri uyu wa Gatatu bagiriye uruzinduko I Kinshasa, bashyiriye perezida Kabila ubutumwa bwa mugenzi we […]

Kim Kardashian na Kanye West biteguye kwakira umwana wa Gatatu

Nyuma y’aho Kim kardashian na Kanye West bumvikaniye n’umugore wagombaga gutwita umwana wa bo wa Gatatu, ibyishimo ni byose kuri bo, imyiteguro yo kwakira umwana wa bo yaratangiye. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Ubu bwumvikane babugiranye n’uyu mugore nyuma yaho Kim abwiriwe ko inda ibyara ye ifite ikibazo ko adashobora kongera gutwita, uyu muryango ukaba warahise ushaka umuntu […]

Gikonko: Haracyari abumva ko itegeko ry’umuryango ryaje guhanganisha umugore n'umugabo

Bamwe mu baturage bo mu murenge wa Gikonko, mu karere ka Gisagara, mu ntara y’’Amajyepfo ntibarasobanukirwa n’itegeko ry’umuryango kuko hari abazi ko iri tegeko rije gutuma abagore bigaranzura abagabo, cyangwa babasuzugura ntibabubahe cyangwa na none ugasanga abagore barigize ibyigenge, bakikorera ibyo bishakiye. Kuba umugabo atakitwa umutware w’urugo, ibi babifata nko guhanganisha umugabo n’umugore mu rugo, […]

Umugore wanjye arenda kunyica kuko nanirwa mbere ye iyo turi ku buriri, mbigenze nte?

Nitwa Souleymane maze imyaka 3 nshatse ndetse narasezeranye mu buryo bwemewe n’amategeko. Gusa natunguwe no gusanga umugore wanjye atajya arangiza cyangwa ngo ananirwe mu gihe turi gutera akabariro. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Ibi bituma nanjye atanyumva mu gihe tubikoze nkananirwa nshaka nko gufata akanya ngo nduhuke kuko mu gihe nshatse kuruhuka ari bwo we aba afite imbaraga […]

Umuhanzi Young Grace yatangaje impamvu yatumye ava mu idini ya Islam

Umuhanzi Young Grace Abayizera wamaze igihe kinini ari umuyoboke w’idini ya Islam nyuma akaza kuvamo, yatangaje ko yamenye urukundo Yesu yakunze abantu, bityo rukaba ari rwo rwatumye ava mu idini ya Islam akayoboka uwamucunguye. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Young Grace akiri mu idini ya Islam yitwaga Housina, nyuma y’aho yakiriye Yesu nk’umwami n’umukiza we, abantu benshi bibajije […]

Somalia: Ingabo za leta zasubiraniyemo hafi y’ingoro ya perezida batandatu barahagwa

Abasirikare 6 ba Somalia barimo umuyobozi mu rwego rw’ubutasi baguye mu mirwano yabaye nyuma yo gusubiramo hagati y’ingabo za leta bikaba ngombwa ko zirasanira hafi y’ingoro y’umukuru w’igihugu. Iyi mirwano biravugwa ko yabaye kuri uyu wa Gatatu, hagati y’ingabo za leta zisanzwe n’izo mu Rwego rw’Igihugu rushinzwe Ubutasi n’Umutekano w’igihugu (NISA). Abandi benshi bakomeretse mu […]

Polisi yaburijemo ubukwe bw’umwana w’imyaka 5 n’umusore ufite imyaka 22 y’amavuko

Polisi yo mu gace ka Raman Shar gaherereye mu mujyi wa Dakhan mu gihugu cya Pakistan yafunze abantu bemeye gushyingiranya umwana w’imyaka 5 n’umusore w’imyaka 22 y’amavuko. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Uyu mwana w’umukobwa uteri uzi n’iyo byerekeye, yatanzwe n’umuryango we kubera inyungu ibitangazamakuru byo muri kiriya gihugu byavuze z’imitungo, bamwambika nk’abageni, bahamagara abanyamadini n’abo mu miryango […]

Rubavu: Amazi ya Gisenyi imali ishyushye mu Mujyi wa Goma

Mu gihe ijerikani y’amazi ku mavomero rusange yo mu mujyi wa Gisenyi mu Rwanda ihagaze ku mafaranga hagati ya 20 na 50, mu Mujyi wa Goma muri RDC ihagaze ku mafaranga hagati ya 800 na 1000frw. Impamvu mu mujyi wa Goma ayo mazi y’u Rwanda ahenze cyane, nuko iwabo hataba umugezi bigatuma abenshi bavoma amazi […]

ERC irategura igiterane mpuzamahanga kizitabirwa n’urubyiruko rurenga 5000

Binyujijwe mu rubyiruko ruturutse mu mpande zose z’igihugu, Itorero Evangelical Restoration Church mu Rwanda ryateguye igiterane mpuzamahanga cy’urubyiruko kizamara iminsi irindwi kizabanzirizwa n’ibitaramo bikomeye mu bice bitandukanye, kikaba gifite intego yo kwitoza kubaha Imana ndetse bikaba biteganyijwe ko hazaba ibikorwa bitandukanye birimo kuremera no gufasha abatishoboye. Nkuko bitangazwa n’Intumwa Ndagijimana Yoshua Masasu, Umuyobozi wa Evangelical […]

Gicumbi: Dr Habineza yasezeranyije guteza imbere abaturage, abavuzi gakondo n'umujyi

Mu gihe akomeje ibikorwa byo kwiyamamaza, Dr Frank Habineza ari mu karere ka Gicumbi yasezeranyije abagatuye guteza imbere imibereho myiza y’Abanyarwanda ariko by’umwihariko ateza imbere umujyi wa Gicumbi ndetse no guharanira uburenganzira bwabavuzi gakondo. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Tariki ya 26 Nyakanga 2017, Habineza yiyamamarije mu Mujyi wa Byumba hafi ya gare y’uyu mujyi, aho yakiriwe n’Umunyambanga […]

Umunyarwanda Djihad Bizimana ashobora gukina mu ikipe yo mu Budage

Djihad Bizimana, umukinnyi w’ikipe y’APRFC ashobora kugira amahirwe yo gukina mu ikipe yo mu kiciro cya 2 mu gihugu cy’u Budage, naramuka atsinze igerageza. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Uyumusore umaze gukinira ikipe ya APR Fc imikino itari micye, yemeje aya makuru atangaza ko yagakwiye kuba yaragiye mu igeragezwa mu ikipe yo mu Budage yamwifuje, ariko ko kubona […]

Dr Habineza naramuka atowe azafungura abafite kuva ku myaka 70 bose

Umukandida w’ishyaka Democratif Green Party of Rwanda, Dr Frank Habineza yatangaje ko natorerwa kuyobora u Rwanda azahita afungura imfungwa zose zifite kuva ku myaka 70 y’amavuko. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Yabitangaje ku wa Gatatu tariki ya 26 Nyakanga 2017 ubwo yiyamamarizaga i Gahanga mu karere ka Kicukiro, aho yakiriwe n’umuyobozi w’ako karere, Dr Nyirahabimana Jeanne. Habineza ngo […]

Umugore wa perezida Mugabe ahangayikishijwe n’imyitwarire y’abahungu be

Umufasha wa perezida Robert Mugabe muri Zimbabwe aherutse gutangazwa ko ahangayikishijwe n’imyitwarire y’abana be 2 b’abahungu ikomeje guhesha isura mbi umuryango wa mbere muri kiriya gihugu. Ibi madamu Grace Mugabe, yabitangaje mu gihe abana be 2 baba muri Repubulika y’Afurika y’Epfo, Robert Junior w’imyaka 25 ndetse na Chatunga Bellarmine w’imyaka 21 baherutse gukora ibisa n’urugomo […]

RDC: Umukuru w’inyeshyamba za Mai-Mai Sheka yishyikirije MONUSCO

Umukuru w’inyeshyamba z’umutwe wa Mai-Mai Sheka, Ntabo Ntaberi, yishyikirije MONUSCO kuri uyu wa gatatu, itariki 26 Nyakanga nk’uko itangazo ryashyizwe ahagaragara rivuga. Uyu Ntabo Ntaberi yishyize mu maboko ya MONUSCO mu gihe yari yarashyiriweho impapuro zo kumuta muri yombi kubera ibyaha byibasiye inyokomuntu akurikiranweho. Ari kandi ku rutonde rw’Abakongomani bafatiwe ibihano n’Akanama k’Umutekano k’Umuryango w’Abibumbye […]

Umugore amaze imyaka 14 nta cyuma cyogosha kiramukora ku mutwe (Amafoto)

Umugore witwa Daria Gubanova wo mu gihugu cy’u Burusiya yaciye agahigo ko kugira misatsi miremire, kugeza ubu aka ba afite umusatsi ureshya na Metero 1.8. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Uyu mugore watangiye gutereka umusatsi ku myaka 14, ubu yujuje imyaka 28 akaba avuga ko mu myaka igera kuri 14 ishize kuva yabyiyemeza nta cyuma gikata cyari cyamukora […]

Amerika: Abana babiri b’Abarundi muri batandatu baherutse gutoroka babonetse

Abana babiri muri batandatu baburiye I Washington, nyuma yo gusoza amarushanwa bari bagiyemo bahagarariyemo u Burundi, babonetse nk’uko byatangajwe n’Igipolisi cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Igipolis mu karere ka Columbia kuri uyu wa kabiri cyatangaje ko Don Ingabire na Audrey Mwamikazi, bari bagaragaye binjira muri Canada, babonetse nubwo umuvugizi w’igipolisi yanze gutangaza aho aba […]

Ibihembo bya World Travel Awards ku nshuro ya mbere bigiye gutangirwa mu Rwanda

Ibihembo bya World Travel Awards bigamije kugaragaza uko ibigo bitandukanye byitwaye neza mu kwakira ba mukerarugendo ku nshuro ya mbere bizatangirwa i Kigali mu Rwanda mu kwezi kw’Ukwakira nk’uko bitangazwa n’abateguye iki gikorwa. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Nk’uko amakuru yatangajwe kuri uyu wa Gatatu dukesha urubuga, http://www.iol.co.za rwo muri Afurika y’Epfo abigaragaza, ngo iyi izaba ari inshuro […]

Mbappe nagurwa na R. Madrid araba abaye uwa mbere uguzwe menshi ku isi

Ikipe ya Real Madrid yatangaje ko igiye kugura umukinnyi Kylian Mbappe, amafaranga agera kuri Miliyoni 160 z’Amayero imukuye muri AS Monaco, aya makuru avuga ko impande zombi zamaze kunoza ibiganiro igisigaye ni ugusinya. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Mbappe w’imyaka 18, ni umukinnyi umaze kubaka izina ku myaka ye micyeya, wifujwe n’amakipe menshi akomeye ku isi. Uyu mukinnyi […]

Amwe mu magambo yo muri Bibiliya yamamaye kubera gukoreshwa n’abantu mu nyungu zabo bwite

Abahanga bavuga ko Bibiliya Yera ari kimwe mu bitabo bisomwa cyane kuri iyi si ya Rurema ndetse bishoboka ko yaba inafata umwanya wa mbere mu gukoreshwa n’imbaga nini y’abatuye uyu mubumbe. Muri iyi nkuru kandi turibanda kuri amwe mu magambo ari muri Bibiliya Yera agenda akoreshwa n’abantu b’ingeri zitandukanye ahanini kubera inyungu zabo zitanafite aho […]

Mbafite nta ntambara yantera ubwoba-Paul Kagame i Rubavu

Ibikorwa byo kwiyamamaza umukandida, Paul Kagame w’umuryango FPR Inkotanyi yabikomereje mu karere ka Rubavu mu Ntara y’Iburengerazuba, yatangarije abaturage bo muri aka karere ko abafite nta ntambara yamutera ubwoba. Ibikorwa byo kwiyamamaza ku gicamunsi cyo ku wa 26 Nyakanga 2017, umukandida Paul Kagame yabikomereje mu murenge wa Mudende wo muri aka karere ka Rubavu, avuye […]

Burundi: Abantu bataramenyekana batwitse umurima wa perezida Nkurunziza urakongoka

Abantu batatu mu gihugu cy’u Burundi bamaze gutabwa muri yombi n’igipolisi cyo ku gasozi ka Gatwaro, muri Komini Kiremba ho mu Ntara ya Ngozi nyuma y’aho kuri iki cyumweru gishize abantu bataramenyekana badukiriye umurima wa perezida Nkurunziza bakawutwika. Mu bamaze gutabwa muri yombi harimo babiri basanzwe babarizwa mu rubyiruko rw’ishyaka riri ku butegetsi ruzwi nk’Imbonerakure. […]

Kayonza:Umugabo yatemye umugore we yishyikiriza polisi

Umugabo witwa Butera Zackarie utuye mu Kagari ka Rwimishinya mu Murenge wa Rukara mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, itariki 26 Nyakanga 2017, yatemye umugore we arangije yishyikiriza station ya Polisi ya Rukara avuga ko yishe umugore. Kubw’amahirwe ariko umugore ntiyapfuye. Butera Zackarie ubu uri maboko ya Polisi yari asanzwe afitanye amakimbirane na Ugirigihozo […]

Junior wo mu gasobanuye yashimiye umukunzi we bamaranye imyaka 5 bakundana

Umusobanuzi wa Filimi mu Rwanda , Bugingo Bony uzwi nka Junior the Premier arashimira abantu bose bamubaye hafi mu muhango wo gukwa no gusaba umukunzi we, Muhoza Ange by’umwihariko agashimira byimazeyo umukunzi we wamubereye udasanzwe mugihe cyose bamaranye. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Junior the Premier azwi muri filme z’udusobanuye, ni umuvandimwe wa Sankara The Premier nawe uzwi […]

Kabuga Felicien, Umunyarwanda rukumbi ku rutonde rw’abantu 10 bashakishwa kurusha abandi

Ku Isi hari abantu bakurikiranweho ibyaha bikomeye bashakishwa n’Isi yose ariko batarafatwa. Bamwe bagiye baregwa cyangwa barakatirwa mu nkiko z’ibihugu byabo no mu nkiko mpuzamahanga. Nubwo aba baturuka mu bihugu bitandukanye bose bashinjwa ibyaha ndengakamere kandi bafatwa nk’ikibazo gikomeye ku batuye Isi. Bamwe usanga bayoboye imitwe y’abanyabyaha bakomeye nka Dawood Ibrahim ukuriye ikitwa D-Company, cyangwa […]

Man City yamaze gusinyisha myugariro w’Umufaransa, Benjamin Mendy

Ikipe Manchester city yatangaje ko yamaze kugura myugariro wo ku ruhande rw’Iburyo ufite inkomoko mu Bufaransa Benjamin Mendy, bakaba bamuguze Miliyoni 49.2 z’Amayero. Benjamin Mendy w’imyaka 23 y’amavuko yaje muri Man City avuye muri Monaco akazajya ahebwa ibihumbi 70,000 by’ A mayero ku cyumweru kimwe . [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Benjamin Mendy aguzwe nyuma y’aho yigaragarije imbere […]

Ibikorwa byo kwiyamamaza ku bahatanira kuyobora u Rwanda byahinduye isura

Mu gihe ubwitabire bw’abageraga hamwe mu haberaga ibikorwa byo kwiyamamariza kuyobora u Rwanda ku bakandida bamwe na bamwe, butavugwagaho rumwe , ubu bamwe mu bakandida baravuga ko hari intambwe yatewe ndetse banishimira. Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu iherutse kwihanangiriza abayobozi b’inzego z’ibanze bavuzweho imyitwarire itandukanye irimo kubangamira ibikorwa byo kwiyamamaza ndetse polisi mu iperereza igikomeje ita muri […]

Dr Habineza ategereje ko Meya wa Nyagatare na Gitifu begura akabona kuhiyamamariza

Umukandida w’ishyaka rirengera ibidukikije mu Rwanda, Democratic Green Party of Rwanda, Dr Frank Habineza yatangaje ko ategereje kujya kwiyamamariza mu karere ka Nyagatare nyuma yuko abayobozi barimo n’uw’aka karere ybeguye. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Ibi yabitangaje mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru ku wa Kabiri tariki ya 25 Nyakanga, ubwo yari asoje ibikorwa bye byo kwiyamamariza guhatanira umwanya wa […]

U Buhinde: Umwana w’imyaka 10 utwite inda y’amezi asaga 6 ategereje uburenganzira bwo kuyikuramo

Umwana w’umukobwa w’imyaka 10 wo mu gihugu cy’u Buhinde watewe inda nyuma yo gufatwa ku ngufu, ategereje ko urukiko ruha umuburenganzira bwo gukuramo inda nyuma y’igihe giteganywa n’amategeko, aho abaganga bemeza ko adashobora kuzabyara neza ubuzima bwe butagiye mu kaga. Urukiko rw’Ikirenga rukaba rwategetse ko uyu mwana utwite inda y’ibyumweru 26 (Amezi 6 asaga), akorerwa […]

Min Busingye yasabye Amb Ryan ubusobanuro ku byo yavuze ku isenywa rya Top Tower

Nyuma y’amasaha macye uhagarariye Umuryango w’ubumwe bw’u Burayi mu Rwanda, Michael Ryan atangaje abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter iby’isenyuka ry’inyubako ya Top Tower yari yubatse hafi y’icyicaro cy’aho uyu muryango ukorera, Minisitiri w’Ubutabera mu Rwanda ndetse n’abandi bayobozi batandukanye nab o bagize icyo bavuga ku magambo y’uyu muyobozi. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Uyu muyobozi yari yanditse […]

Muhanga: Umukobwa ushinjwa gushaka kwica abana 2 yareraga arasomerwa

Urubanza rw’umukozi wo mu rugo ukurikiranweho gushaka kwica abana 2 yareraga rurasomwa kuri uyu wa gatatu, itariki 26 Nyakanga mu rukiko Rwisumbuye rwa Muhanga nyuma y’iminsi 6 ari kuburana, aho yaburaniraga aho icyaha cyakorewe. Ubushinjacyaha bwifuza ko yahabwa igihano cy’igifungo cya burundu. Kuwa 20 Nyakanga nibwo urubanza rw’uyu mukobwa witwa Munezero Ernestine rwaburanishijwe mu ruhame […]

Uburasirazuba: Ibyo Abaturage bifuza ku mukandida uzatsinda amatora y'Umukuru w'igihugu

Abatuye mu ntara y’Iburasirazuba bishimira ibyagezweho mu myaka 23 ishize, ariko bakavuga ko bitewe n’amateka yaranze icyahoze ari Kibungo n’icyahoze ari Byumba ko hakiri inzitizi mu iterambere n’imibereho myiza y’abaturage bityo bagasaba ko byazitabwaho n’uzayobora u Rwanda guhera mu minsi iri imbere. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Intara y’Iburasirazuba ni agace gakorerwamo ibikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi ariko mu myaka […]

Ibihumbi by'Abanyamusanze byijeje Paul Kagame ko bimuri inyuma-Amafoto

Ibikorwa byo kwiyamamaza mu Ntara y’Amajyaruguru, umukandida w’umuryango FPR Inkotanyi, Paul Kagame yabitangiriye mu karere ka Musanze, aho yijejwe ko bamuri inyuma batazamutenguha na rimwe. Ku munsi wa 13 w’ibi bikorwa byo kwiyamamaza ku mwanya w’umukuru w’igihugu yari asanzweho, kuri uyu wa 26 Nyakanga 2017, umukandida Paul Kagame yabikomereje mu karere ka Musanze, mu murenge […]

A.U igiye kohereza indorerezi 40 zizakurikirana amatora mu Rwanda

Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (A.U) kuri uyu wa kabiri watangaje ko uzohereza indorerezi z’amatora zizagera mu Rwanda kuwa 27 Nyakanga zije kugenzura uko amatora y’umukuru w’igihugu ateganyijwe mu kwezi gutaha azagenda. Ku butumire bwa Guverinoma y’u Rwanda na Komisiyo y’Amatora, Umuyobozi wa Komisiyo ya Afurika Yunze Ubumwe, Moussa Faki Mahamat, yemeye ko hazoherezwa indorerezi […]

Uganda: Umusirikare mukuru muri UPDF yapfuye urw’amayobera nyuma yo kwinjira muri sauna

Umusirikare ufite ipeti rya Major mu gisirikare cya Uganda, yapfuye urupfu rw’amayobera nyuma yo kwitura hasi ari muri sauna mu mujyi wa Kampala ahitwa Mutungo. Major Alex Tinka ukora muri Military police wari uturutse Mbarara nk’uko ababibonye babitangaza, yaje muri Canopy Sauna, kuri uyu wa Mbere ushize, agaragara ko ameze neza avugana n’inshuti, ariko ngo […]

Mbigirente? Umusore dukundana yananiwe kwihangana ngo arashaka uwo kwishimana

Mfite ikibazo kinkomereye cyane kandi sinshaka ko hari unseka, mbagishije inama mbizeye. Nkundanye n’umuhungu umwaka wose ntituraryamana na rimwe kandi arankunda pe, ndabibona ibyo ankorera ibyo tuvugana mbese arankunda kandi nanjye ndamukunda by’ukuri. Rero twumvikanye ko tugomba kugeza aho tubana agaseke kagipfundikiye niko namubwiye nawe arabyemera kuva aho twakundaniye. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Ikibazo mfite rero kwihangana […]