Impamvu ebyiri Ingabire Victoire avuga ko zatumye umugabo we atsinda urubanza ku byaha bya Jenoside

Umunyapolitiki akaba n’Umuyobozi w’Ishyaka ritaremerwa mu Rwanda ( FDU-Inkingi), Ingabire Umuhoza Victoire avuga ko yari afite icyizere ko umugabo we, Lin Muyizere azatsinda urubanza yaregwagamo kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi kubera impamvu ebyiri. Ni nyuma y’aho amakuru ava mu Buholandi avuga  kuwa 20 Ukuboza 2018 umugabo wa Vctoire Ingabire yagizwe umwere. Mu kiganiro na […]

 Miss Rwanda 2019: Anita Pendo yihanganishije batatu bahatanye mu ntara eshatu zose batsindwa

Umunyamakuru akaba n’umushyushyarugamba w’ikimenyabose hano mu Rwanda, Anita Pendo yihanganishije abakobwa batatu bakomeje kudahirwa no gukomeza muri Miss Rwanda 2019 muri buri ntara biyamamarijemo. Abo bakobwa barimo uwitwa Umutoni Gisele wiyamamarije i Musanze, i Rubavu ndetse akaba yagiye n’i Huye; Uwingeneye Safa Claudia wiyamamarije i Rubavu ntahirwe agahitamo kugerageza amahirwe ye i Huye n’uwitwa Mugwaneza […]

Twagiramungu avuga ko Buyoya yigishijwe kwica na Micombero

Umunyapolitiki Twagiramungu Faustin wahoze ari Minisitiri w’Intebe mu Rwanda, atangaza ko Buyoya wahoze ari Perezida w’u Burundi ibijyanye n’ubwicanyi anashinjwa, yabyigishijwe na Micombero. Agaruka ku bibazo u Burundi bufite muri ibi bihe, Twagiramungu avuga ko atari ibya none, agaruka ku bwicanyi bwagiye buhaba uko ubuyobozi bwagiye busimburanwa ahanini biciye mu nzira y’amaraso ya za Kudeta […]

Rusizi: Ubuyobozi bwa ADEPR bufitiye impungenge abayoboke bayo basengera ahatemewe

Umuvugizi  w’itorero ADEPR, RĂ©v.pasiteri  Karuranga Ephrem avuga ko itorero ayoboye rihangayikishijwe bikomeye na bamwe mu bayoboke baryo batangiye kwinjirwamo n’inyigisho z’ubuyobe zivuga ko gusengera ku misozi, mu bihuru, mu buvumo, mu mazi, mu byumba by’amasengesho byo mu ngo n’ahandi hatari mu nsengero zemewe ari byo bituma Imana ibumva. Avuga ko ababayobya bakabaka n’amaturo kugeza ubu […]

Abahanzi Pedro Someone na P-Fla mu gitaramo cya Noheli i Nyamata

Abahanzi Niyigena Jean Pierre uzwi ku izina ry’ubuhanzi rya Pedro Someone, afatanyije n’abandi bahanzi barimo P Fla, bagiye gutaramira abatuye mu Mujyi wa Nyamata. Ni igitaramo kizaba ku wa Kabiri tariki ya 25 Ukuboza 2018, bishimana n’abafana babo kuri uwo munsi Mukuru wa Noheli. Mu kiganiro yagiranye na Bwiza.com, Pedro yatangaje ko yiteguye gukirigita imirya […]

Uganda: Abasirikare bagiye kuyobora ibiro by’abinjira n’abasohoka mu guhangana n’Abanyarwanda binjira bitemewe

Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni yamaze gushyiraho abasirikare bakuru ku myanya y’ubuyobozi bw’ibiro by’abinjira n’abasohoka mu rwego rwo guhangana n’abinjira muri iki gihugu binyuranye n’amategeko barimo Abanyarwanda n’Abanye-Congo. Icyi cyemezo gishizwe mu bikorwa nyuma y’aho mu minsi ishize ubuyobozi bw’inzego z’ibanze mu Karere ka Masaka bwijujuse buvuga ko bisi zirimo kuzana Abanyarwanda n’Abanye-Congo ku […]

Rubavu: Mu rugo rw’umuturage hafatiwe amabaro 33 ya caguwa

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 22 Ukuboza 2018  nibwo mu rugo rw’umuturage witwa  Nyirasafari Farida w’imyaka 38 hafatiwe imyenda ya caguwa amabaro 33,inkweto za caguwa  imifuka 2 y’ibiro 60 ndetse n’amakarito 11 y’amavuta yangiza uruhu. Kuri uwo munsi kandi mu rugo kwa Mukandekezi Farida w’imyaka 43  naho Polisi yahafatiye amabaro 20 […]

Nyamasheke: Bamwe ntibarasobanukirwa akamaro k’amashuri y’incuke

Mu karere ka Nyamasheke haracyagaragara bamwe mu babyeyi bagifite imyumvire yo hasi ku kamaro k’amashuri y’incuke, aho bamwe bumva ngo nta kindi umwana yahungukira, abandi bakibaza impamvu bayakwamo agahimbazamusyi ka mwarimu mu gihe mu mashuri abanza n’ayisumbuye ntako bakwa. Ubuyobozi bw’akarere n’umuryango VSO ufasha mu burezi bw’incuke bukavuga ko bwahagurukiye guhindura  iyi myumvire ikiri mu […]

Leta y’u Burundi ntikozwa ibyo kuvana abasirikare bayo 1000 muri Somalia

Nyuma yo gusabwa kuvana abasirikare bayo 1000 bari mu butumwa bw’amahoro muri Somalia, Leta y’u Burundi ntibikozwa, igashimangira ko bihabanye n’amasezerano yashyizeho umukono. Mu itangazo Minisiteri y’Ingabo mu Burundi yageneye itangazamakuru, yatangaje ko abayisaba kugabanya abasirikare bayo bari mu butumwa bw’amahoro muri Somali, birengagije amasezerano yashyiriweho umukono muri Ethiopia ku wa 30 Ugushyingo 2018. Umuvugizi […]

Umutoza mushya wa Man. Utd yatangiranye intsinzi idasanzwe y'ibitego bitanu

Umutoza wa Manchester United, Ole Gunnar Solskjaer, umaze iminsi mike asimbuye Jose Mourinho wirukanwe ku wa Kabiri w’iki cyumweru, ku mukino wa Mbere ayoboye nk’umutoza w’iyi kipe, yawitwayemo neza abasha gutahana intsinzi y’ibitego bitanu. Ni mu mukino wabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 22 Ukuboza 2018, aho ikipe ya Man. Utd yanyagiraga iya Cardiff ibitego bitanu […]

RDC: Inyeshyamba zikomoka muri Uganda zishe abantu batanu

Abantu batanu bishwe abandi batatu bakomeretswa n’amasasu mu gitero inyeshyamba za ADF zikomoka muri Uganda zagabye i Beni muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Ni igitero izi nyeshyamba zagabye mu ijoro ryo ku wa Gatandatu tariki ya 22 Ukuboza 2018, i Kipriani, mu gace kazwi nka Masianimu, Komini Mulekera, Umujyi wa Beni, muri Kivu y’Amajyaruguru. Nk’uko […]

Rusizi: ADEPR yatashye urusengero rwari rumaze imyaka 19 rwubakwa- AMAFOTO

Umuvugizi w’Itorero ya Pantekote mu Rwanda (ADEPR), RĂ©v. Past. Karuranga Ephrem yafunguye ku mugaragaro urusengero abakirisito bari bamaze imyaka 19 bubaka, anavuga ko nyuma yo kuvuga ubutumwa mu banyarwanda no kubaka insengero zigezweho, ikibashishikaje ubu ari ukongera ibikorwa by’iterambere. Ni urusengero rwa paruwasi ya Rwahi muri iri torero, iherereye mu karere ka Rusizi, rukaba rwuzuye  rutwaye  […]

U Burundi bwongeye gushimangira ko buterwa n'abaturutse mu Rwanda

Mu gihe hashize imyaka igera kuri itatu umubano w’u Rwanda n’u Burundi utifashe neza, umuvugizi wa Leta y’iki gihugu,  Ntahorwamiye Prosper, avuga ko u Rwanda rutabaniye neza u Burundi by’umwihariko ko ababutera ariho baturuka. Minisitiri Ntahorwamiye yatangaje iby’uyu mubano w’u Rwanda n’u Burundi, ku wa Gatatu tariki ya 19 Ukuboza 2018, mu kiganiro Leta y’u […]

Uguterana amagambo hagati ya Senateri Bonamici na Nduhungirehe ku ifungwa rya Frank Rusagara na Tom Byabagamba

Umunyamabanga wa Leta Muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Amb. Olivier Nduhungirehe yakebuye umusenateri wo muri Amerika, Suzanne Bonamici  wavugaga ko u Rwanda rwahonyoye amategeko ubwo rwafungaga Frank Rusagara, Tom Byabagamba na Francois Kabayiza. Bonamici wo mu ishyaka ry’Abademokarate akaba ahagariye Leta ya Oregon  abinyujije ku rukuta rwe rwa twitter yavuze ko […]

Umutekano, ihurizo kuri Meddy na Bruce Melody bateganya gutaramira i Burundi

Ingingo y’mutekano bigaragara ko ikomeje kuza mu mitwe y’abahanzi bo mu Rwanda;  Meddy na Bruce Melody bateganya kuzakorera ibitaramo mu Burundi muri izi mpera z’umwaka. Ku nshuro ya mbere,  Umuhanzi Meddy ni we waburiwe ko azicwa nakandagiza ikirenge mu Burundi. Abinyujije kuri  Facebook uwitwa Gatoto Eddy Mathias yanditse muri groupe yitwa Humura Burundi avuga ko […]

Gatuna: Umuvunjayi w’Umunyayuganda yafashwe na Polisi y’u Rwanda

Umuvunjayi uzwi na benshi ku mupaka wa Gatuna,  Denis Karyamarwaki yatawe muri yombi n’inzego z’igipolisi cy’u Rwanda kuwa 20 Ukuboza ubwo yari ku ruhande rw’u Rwanda. Aya  makuru yemejwe n’Umuyobozi wa Njyanama ya Katuna (Uganda), Nelson Nshangabasheija wabwiye Chimpreports ko  ko uyu mugabo ukora akazi ko kuvunja amafaranga uzwi ku izina rya ‘Doctor’ yatawe muri […]

Kayonza: Abanyamatorero baboneza urubyaro rwihishwa ntiberera imbuto abayoboke babo

Mu madini n’amatorero y’abaporoso harimo n’abarokore, imyumvire n’imyemerere igenda ibuza bamwe kuboneza urubyaro bita ko ari icyaha. Nyamara umukirisitu ndetse na pasitoro ku giti cye baboneza urubyaro mu ibanga, bigatuma abandi batabafatiraho urugero. Nubwo nta muvugabutumwa urwanya iyi gahunda mu ruhame, bamwe mu bagana ibyumba by’amasengesho usanga “batokesha”, ngo baramagana imyuka mibi yaritse muri umwe […]

Guv. Gatabazi yabwiye abahoze muri FDLR ko bakwiye gushima Imana

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Gatabazi Jean Marie Vienney, yabwiye abahoze mu nyeshyamba za FDLR bagera kuri 577 baherutse gutaha mu Rwanda ku ngufu, ko kuba bari mu gihugu cyabo cy’amavuko bakwiye kubishimira Imana. Guverineri Gatabazi yabibabwiye ubwo yabagezagaho ikiganiro kuri “Gahunda ya Guverinoma”, ku wa Gatanu tariki 21 Ukuboza 2018, mu Kigo cya Mutobo giherereye  mu […]

RDC: Ihuriro rya Tshisekedi ntirizemera ko amatora yongera gusunikwa n’umunsi umwe

Ihuriro Cap pour le Changement (CACH), rya Felix Tshisekedi ryemeye iyimurwa ry’umunsi w’amatora kuwa 30 Ukuboza, ariko rishimangira  ko ritazemera ko yongera kwimurwa n’umunsi n’umwe. Imbere y’imbaga y’abashyigikiye iri huriro niho ryatangaje uko ryakiriye iki cyemezo cyo kwegeza inyuma umunsi w’amatora yari ateganyijwe kuwa 23 Ukuboza. Umukandida Felix Tshisekedi n’ukuriye ibikorwa bye byo kwiyamamaza, Vital […]

Perezida Kagame na Madamu bitabiriye Inama ya Biro Politiki ya FPR/Inkotanyi- AMAFOTO

Perezida wa Repubulika akaba n’Umuyobozi w’Umuryango FPR/Inkotanyi, Paul Kagame n’umufasha we Jeannette Kagame bitabiriye Inama ya Biro Politiki yahuje abanyamuryango barimo n’Abanyarwanda baba mu mahanga n’abanyamuryango b’inzego zose uhereye ku rwego rwo hasi. Iyi nama ya Biro Politiki ya FPR/ Inkotanyi, yateranye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 22 Ukuboza 2018, ku ‘Intare Conference Arena’ […]

Zimbabwe yateye utwatsi impapuro zo guta muri yombi Grace Mugabe zavuye muri Afurika y’Epfo

Guverinoma ya Zimbabwe kuri uyu wa Gatanu, itariki 21 Ukuboza yavuze ko itazohereza Grace Mugabe, umugore w’uwahoze ari perezida w’iki gihugu, Robert Mugabe, ushakishwa n’ubutabera bwa Afurika y’Epfo ku cyaha cyo guhohotera Umunyamideri ashinjwa gukora mu 2017. Minisitiri w’itangazamakuru wungirije wa Zimbabwe, Energy Mutodi, yoherereje ibaruwa igaragaza ko batakiriye impapuro zo kohereza Grace Mugabe urukiko […]

Sinemeranya n’abavuga ko AS Kigali itari mu bihe byayo byiza- Kapiteni Mugiraneza J.B

Mu gihe Shampiyona y’icyiciro cya mbere ‘Azam Rwanda premier League’ igeze ku munsi wayo wa 11, irakomeje mu mpera z’iki cyumweru aho Ikipe ya APR FC ikomeje imyitozo yitegura gucakirana na AS Kigali. Ubwo basozaga imyitozo ya nyuma kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 22 Ukuboza 2018, Kapiteni wa APR FC, Mugiraneza Jean Baptiste yatangarije […]

Uburengerazuba: Abaturage basabwe kuzarushaho kwicungira umutekano mu minsi mikuru

Mu nama y’umutekeno yaguye y’Intara y’Iburengerazuba yabaye kuri uyu wa 19 Ukuboza 2018, abaturage barasabwa kurushaho kwicungira umutekano batirara kugira ngo hatagira ubaca mu rihumye muri iyi minsi mikuru ya Noheli n’Ubunani. Muri iyi nama yari iyobowe na Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Munyantwali Alphonse, harebewe hamwe uko umutekano wari wifashe mu mezi atatu ashize (Nzeri  — Ugushyingo […]

Umugabo wanjye namufashe yicaye mu maguru y’undi mugore, umwe akorakora undi- NKORE IKI?

Muraho bakunzi bacu, nitwa Emelyne nkaba ndi umubyeyi w’abana babiri, mfite umugabo tubana ariko namufashe ari mu ngeso mbi. Mu by’ukuri dusanzwe dufite amazu dukodesha ariko hakaba harimo umugore n’umugabo banafite abana umukuru uri  mu kigero cy’imyaka 12, aho baruhukiye bahise bajya kwa nyirakuru mu cyaro. Nyina niwe wasigaye mu rugo kuko n’ubundi umugabo we […]

Uganda: Perezida Museveni yohereje abashinzwe ibya gisirikare bashya mu Burundi na Afurika y'Epfo

Perezida Yoweri Museveni, akaba n’umugaba w’ikirenga w’igisirikare cya Uganda, yakoze impinduka mu bayobozi bakuru b’ingabo mu rwego rwo gukaza ibikorwa by’igisirikare mu karere k’Ibiyaga Bigari. Ni muri urwo rwego Maj Gen. Fred Ociti Tolit yoherejwe muri Afurika y’Epfo avuye mu Burundi nk’umujyanama mu by’umutekano muri ambasade. Uyu yabanje kuba uhagarariye igisirikare cya Uganda (Uganda’s defence […]

Reba amafoto bivugwa ko ari ay’abasirikare b’abacancuro ba Perezida Kabila

Komisiyo Ishinzwe Gutegura Amatora muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (CENI) yatangaje ko amatora asubitswe atakibaye ku cyumweru tariki 23 Ukuboza 2018 ahubwo ko azaba kuri 30. Iri subikwa ryayo rikaba rinengwa na benshi mu gihe hari n’abasesengura ko ari agakino Leta irimo ngo iminsi ikomeze yigire inyuma abe yanasubikwa burundu. Ni muri urwo rwego […]

Guverinoma y’u Rwanda iramagana umugambi wo gufungura Col Simba Aloys adasoje igihano

Guverinoma y’u Rwanda yamaganye mu buryo bukomeye ifungurwa igihe kitageze rya Col Simba Aloys wari warahamijwe ibyaha bya jenoside, iby’ibasiye inyokomuntu n’itsembatsemba n’Urukiko Mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda (TPIR) agakatirwa igifungo cy’imyaka 25 ariko bikaba bivugwa ko yaba yenda gufungurwa. Guverinoma y’u Rwanda ikavuga ko agomba gukora igihano cye cyose muri gereza. Nk’uko bigaragara mu itangazo […]

Rusizi: Abana batsinze neza baturuka mu miryango ikennye bahawe ibihembo- AMAFOTO

Nyuma yo gushyikiriza inzu imiryango 17 itishoboye ifite abana bafashwa n’umushinga RW 0380 ukorera mu itorero ADEPR paruwasi ya Gihundwe, mu karere ka Rusizi, uagaterwa inkunga na Compassion international, abana baturuka mu miryango nk’iyo ifashwa n’uyu mushinga batsinze neza ibizamini bisoza umwaka w’amashuri bahawe ibihembo. Ibihembo bashyikirijwe bigiz we n’ibikoresho by’ishuri,abiga mu yisumbuye muri bo […]

Uruhare rwa Major Muvunyi Tharcisse bitaga “Gafuni” mu bwicanyi bwakorewe Abatutsi hagati ya 90 na 93 muri Nkumba

Ubushakashatsi bwakozwe na Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside (CNLG) ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Perefegitura ya Ruhengeri bugaragaza ko nyuma yaho RPF-Inkotanyi itangije urugamba rwo kubohora Igihugu mu Ukwakira 1990, Abatutsi bo mu makomini atandukanye mu yahoze ari Perefegitura ya Ruhengeri batotejwe bikaje, abandi bakicwa rugikubita. Ubu bushakashatsi bugaragaza ko  ubwicanyi mu buryo […]

Nyagatare: Yafashwe akekwaho gutanga ruswa

Habimana Jean de Dieu w’imyaka 38 y’amavuko yafashwe akekwaho gutanga ruswa  ku mu polisi kugirango arekure umuvandimwe we  wafashe azira gucuruza ibiyobyabwenge byo mu bwoko bwa zebra warage. Ku wa 20 Ukuboza  nibwo Habimana yafatiwe mu murenge wa Nyagatare mu kagari ka Barija. Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba Chief Inspector of Police (CIP) Theobald […]

Uwahoze ari kapiteni wa Man. Utd atewe agahinda n’abakinnyi ifite

Roy Keane wahoze ari kapiteni w’ikipe ya Manchester United, avuga ko abakinnyi iyi kipe ifite ubu bateye isoni n’agahinda. Agaruka ku iyirukanwa ry’umutoza Jose Mourinho bivugwa ko ryaturutse kuri bamwe mu bakinnyi b’iyi kipe, Roy avuga ko aba bakinnyi hari icyo bishe kandi ntibahanwe. Nk’uko ibinyamakuru bitandukanye byagiye bigaruka ku gahinda ka Roy, avuga ko […]

Burundi: Hemejwe ko Umujyi wa Gitega ugiye kuba umurwa mukuru wa politiki

Umujyi wa Gitega uherereye hagati mu gihugu cy’u Burundi ugiye kuba umurwa mukuru wa politiki, mu gihe Bujumbura igiye kugirwa umurwa mukuru w’ubucuruzi. Ni icyemezo cyafatiwe kuri uyu wa Gatanu, itariki 21 Ukuboza mu nama y’abaminisitiri yabereye muri uyu Mujyi wa Gitega n’ubundi yari iyobowe na Perezida Pierre Nkurunziza. Umuvugizi wa Perezida w’U Burundi, Jean […]

Abana n’abagore bavuye muri FDLR batangiye gusubizwa mu miryango yabo

Komisiyo y’igihugu ishinzwe gusubiza mu buzima busanzwe abahoze mu gisirikare yatangiye gusubiza mu miryango abana n’abagore bavuye muri FDLR ariko bamwe muri bo bakaba bafite impunge zo gutangira ubuzima bushya. Umukozi w’iyi komisiyo kuri uyu wa Kane yibukije imiryango y’abahoze mu mutwe wa FDLR urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda ko bagomba kwitegura gusubira mu buzima busanzwe […]

Umushinga w’Iteka rya Minisitiri rishyiraho umushahara-fatizo washyikirijwe Min. w’Intebe — Min. Rwanyindo

Ibi Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo, Madamu Rwanyindo Kayirangwa Fanfan yabitangarije mu nama yagiranye n’Abakoresha bo mu Nzego z’Abikorera bo mu Ntara y’Amajyaruguru kuri uyu Kane, itariki ya 20 Ukuboza 2018, hagamijwe kubasobanurira ibikubiye mu Itegeko rishya rigenga umurimo mu Rwanda. Iyi nama yabereye mu cyumba cy’inama cya CPND Fatima i Musanze, yitabiriwe na Guverineri […]

Uburasirazuba: Abagera kuri 20 barimo abayobozi bambuwe inzuri bororeragamo kubera kuzifata nabi

Leta y’u Rwanda ihangayikishije n’ikibazo cya bamwe mu baturage bahawe inzuri mu gihe cyo gusaranganya ubutaka abaturage mu Ntara y’Uburasirazuba mu mwaka wa 2008 ariko ntibabukoreshe neza. Ubuyobozi bw’intara y’Uburasirazuba buvuga ko ibi byatumye bamwe mu bayobozi bakuru bahoze ndetse n’abakiri mu nzego za Leta bagera kuri 20 bamburwa inzuri bororegamo kubera kuzifata nabi nk’uko […]

Kirundo: Igitero cya grenade cyahitanye abantu bane

Igitero cya grenade muri Komini Kirundo mu Ntara ya Kirundo mu majyaruguru y’u Burundi mu ijoro ryo kuwa gatatu ushize cyahitanye abantu bane bo mu muryango umwe abandi barakomereka. Iyi grenade biravugwa ko yatewe ahagana saa mbiri z’ijoro mu rugo rwa kamwe mu dusozi two muri Komini Kirundo muri iyi ntara, ahari umubyeyi n’abana be […]

Diamond na Rayvanny bemeye icyaha

Abahanzi bakomeye muri Tanzaniya, Diamond Platnumz na Rayvanny,bemeye icyaha baca bugufi basaba imbabazi Leta ya Tanzania nyuma yo kubuzwa gukora ibitaramo baryozwa kurenga ku mategeko. Diamond na Rayvanny babinyujije kuri Instagram  bemeye ko birengagije itegeko bahawe n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe abahanzi muri Tanzania (BASATA). Yavuze ko kuba bararirimbye ‘Mwanza’ mu gitaramo cya Wasafi Festival iherutse kubera […]

Rusizi: Hafashwe imitego itemewe ya Kaningini mu kiyaga cya Kivu

Mu Kiyaga cya Kivu haracyagaragara bamwe  mu barobyi bitwikira ijoro bagakoresha imitego izwi nka ‘Kaningini’ itera igihombo ku iyororoka ry’amafi n’ibiyakomokaho. Umwe mu bashinzwe kugenzura ko iyi mitego itinjira ku ruhande rw’u Rwanda muri iki kiyaga,yavuze ko hari hashize amezi hafi umunani imitego nk’iyi idafatwa, bityo ko iki kibazo kidahagurukiwe mu minsi mike ingaruka zayo […]

Abasirikare bakuru b’abanyamahanga bari mu igenzura muri Sudani y’Epfo bahuye n’uruva gusenya

Umusirikare mukuru wa Kenya, Major Chemjor, ni umwe mu bagenzuzi b’amahoro muri Sudani y’Epfo baherutse gufungwa no gukorerwa iyicarubozo n’inzego z’umutekano z’iki gihugu kuwa Kabiri ushize. Uyu musirikare wo ku rwego rwa ofisiye wa Kenya yari mu itsinda rimwe n’umu colonel wo mu Gisirikare cya Sudan (Sudan Armed Forces ) n’undi wo muri Ethiopia, bose […]

Nta kirego na kimwe mu bishinjwa Gen Kayihura cyavanweho – Urukiko

Igisirikare cya Uganda cyashimangiye ko ibirego bishinjwa uwahoze ari umukuru w’igipolisi, Gen. Kale Kayihura bigihari y’aho uyu arekuwe by’agateganyo muri Kanama aakaba akurikiranweho ibyaha bibiri; byo kunanirwa kurinda ibikoresho bya gisirikare no kugira uruhare mu ishimuta no gusubiza iwabo mu buryo bunyuranyije n’amategeko Abanyarwanda n’Abagande bava muri Uganda hagati ya 2012 na 2016. Amakuru yaturukaga […]

Ubusesenguzi : Muri DRC hashobora kwaduka imvururu

Mu nkuru nanditse ubushize mu isesengura nakoze nari nerekanye ko umukuru w’ igihugu cya Congo arimo gukina ikarita ye ya nyuma agamije kugundira ubutegetsi nk’ uko n’ ubundi arimo kuyobora iki gihugu mu buryo buhabanye n’ itegeko nshinga. Nubwo bimeze bityo hakomeje gutegura amatora aho Kabila yanze inkunga z’ amahanga avuga ko igihugu cyishoboye ko […]

Abasirikare 1000 b’u Burundi bagiye gukurwa muri Somalia

Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe yatangaje ko abasirikare b’u Burundi bari mu butumwa bw’amahoro muri Somalia bagiye kugabanywa. Mu ibaruwa yashyikirijwe umuryango w’Abibumbye utera inkunga ibikorwa byo kubungabunga amahoro muri Somalia, Komisiyo ya AU itangaza ko uyu mwanzuro wafatiwe mu nama yo ku wa 30 Ugushyingo 2018. Nk’uko bikubiye muri iyo baruwa “Byanzuwe ko […]

U Budage: Urukiko Rukuru rwasheshe igihano cyari cyahawe uwari umuyobozi wa FDLR

Urukiko rwo mu gihugu cy’u Budage kuri uyu wa Kane rwatesheshe igihano cy’igifungo cy’imyaka 13 cyari cyakatiwe Umunyarwanda Ignace Murwanashyaka wari ukurikiranweho ibyaha by’intambara yakoreye mu burasirazuba bwa Congo. Mu 2015 nibwo Urukiko rwo mu Mujyi wa Stuttgart rwahamije icyaha Ignace Murwanashyaka na Straton Musoni ku ruhare zi ba FDLR. Bose bahamijwe kuyobora umutwe w’iterabwoba. […]

Rubavu: Hafatiwe ibicuruzwa byinjiye mu gihugu mu buryo bwa magendu

Mu bikorwa byo kurwanya ubucuruzi bwambukiranya imipaka bukozwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko Polisi mu karere ka Rubavu yafashe ibicuruzwa  bitandukanye byinjiye mu gihugu mu buryo bwa magendu. Ibi bicuruzwa bigizwe n’ibiro 215 by’imyenda n’inkweto bya  caguwa,ibitenge , amaduzeni 53 ya sesitomate n’ibindi birimo ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byose byafatiwe mu murenge wa Gisenyi mu kagari ka […]

Mbyayingabo Athanase niwe wabaye gitifu w’akarere ka Nyamasheke

Nyuma y’amezi hafi 6 uwari umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyamasheke, Kayumba Ephrem agizwe Meya w’akarere ka Rusizi, kuri ubu aka karere gafite umunyamabanga Nshingwabikorwa mushya, Mbyayingabo Athanase, akaba yemejwe na Njyanama y’aka karere kuri uyu wa kane, tariki ya 20 Ukuboza 2018. Aganira n’itangazamakuru, Gitifu mushya w’aka karere  Mbyayingabo Athanase yavuze ko  yabonye akazi agashaka […]

Zari Hassan yashyizwe ku gitutu n'umukobwa we wamusabaga guhamagara se [Diamond]

Umuherwe Zari Hassan yashyizwe ku gitutu n’umwana we w’umukobwa, Tiffah wamusabaga guhamagara se, Diamond Platnumz, birangira atabikoze ahubwo amugaragarije uburakari. Muri Video uyu mugore yashyize ku mbuga nkoranyambaga, Tiffah agaragara asaba nyina guhamaga se, ariko nyina akamuhatira guhamagara undi ashaka, umwana akabyanga. Tiffah wakinaga na nyina, yagize ati “Hamagara papa kuko nta kindi kintu nshaka […]

Ese Perezida Nkurunziza na Museveni baba babaye intandaro yo gusubika inama ya EAC?

Inama y’abakuru b’ibihugu bihuriye mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba yari iteganijwe ku itariki ya 27 Ukuboza 2018, yongeye gusubikwa, ahanini hagakekwa umwuka mubi ushobora kuba uri hagati y’ibihugu biwugize. Ibi ni ibyatangarijwe n’ ikinyamakuru  The Citizen  cyo muri Tanzaniya n’uwungirije umunyamabanga mukuru w’uwo muryango, Christophe Bazivamo. Abaperezida ba Kenya, Tanzaniya, Rwanda, Uganda, Burundi, Sudani y’Epfo […]

Ngororero: Itorero ryo ku mudugudu ryitezweho kuba igisubizo ku bibazo bibangamiye abaturage

Bamwe mu baturage bo mu murenge wa Nyange mu karere ka Ngororero bavuga ko itorero ryo ku mudugudu ryatangijwe muri uku kwezi k’Ukuboza, baryitezeho kuzacyemura ibibazo  bibugarije cyane cyane ngo ryibanda mu gucyemura ikibazo cy’amakimbirane yo mu ngo ndetse ngo hanubakirwa inzu zo kubamo n’ubwiherero ku batabifite batishoboye. Akimana Francine utuye mu kagari ka Gaseke […]

Nyamasheke: Abashoramari bavuga ko ‘Made in Rwanda’ igifite byinshi biyikoma mu nkokora

Ikibazo cy’igishoro kidahagije n’ibikoresho bidafite imbaraga zo kubyaza umusaruro ufatika ibikorerwa mu karere ka Nyamasheke, ni bimwe mu bikibera imbogamizi abagerageza kwihangira imirimo muri aka karere. Mu byifuzo byabo, bagasaba ubuyobozi bw’akarere n’ubw’abikorera ku giti cyabo mu karere kurushaho kubegera no kumva ibi bibazo byose ngo barebe ko byabonerwa umuti ibihakorerwa bikagera ku rwego mpuzamahanga. […]

Igisirikare cy’u Burundi gishimangira ko nta bwoba gifitiye ibyaba bitegurwa n’icy’u Rwanda

Umuvugizi w’Ingabo z’u Burundi, Col. Floribert Biyereke avuga ko nta bwoba igisirikare cy’igihugu cyabo gifite mu gihe hari amakuru agera mu matwi y’abaturage ko icy’u Rwanda cyaba cyiteguye intambara. Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye ku wa 15 Ukuboza 2018, umunyamakuru yabajije umuvugizi wa Leta y’u Burundi, Prosper Ntahorwamiye icyo bwo bwaba buteganya mu gihe hari amakuru avuga […]

Amatora ya Perezida muri Congo yigijwe inyuma

Komisiyo ishinzwe amatora muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (CENI) yatangaje kuri uyu wa Kane tariki ya 20 Ukuboza 2018, ko amatora y’umukuru w’igihugu yari ateganyije ku wa 23 uku kwezi yigijwe inyuma ho icyumweru, akazaba kuri 30 Ukuboza 2018. Umukandida Perezida Theodore Ngoy yavuze ko Komisiyo ishinzwe amatora yababwiye ko amatora atazabera igihe cyari […]

Kamonyi: Abakora muri VUP barinubira uburyo bubi bahembwamo

Abaturage bahawe akazi muri VUP bavuga ko nubwo bahembwa amafaranga make ngo nayo batajya bayabonera igihe cyangwa ngo bayahabwe yuzuye. Aba baturage bagejeje iki kibazo cyabo kuri Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof .Shyaka Anastase ubwo yasuraga imirenge ya Nyamiyaga na Mugina muri aka karere ku wa kabiri tariki 18 Ukuboza 2018, bavuga ko bahawe akazi muri […]

Umuhanzi Cindy Sanyu avuga ko atajya yikoza agakingirizo mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina

Umuhanzikazi Cindy Sanyu wo muri Uganda avuga ko atajya akozwa ibyo gukoresha agakingirizo mu gihe akora imibonano mpuzabitsina. Mu kiganiro yagiranye na Galaxy FM, Sanyu yavuze ko abagabo bose bagiye baryamana nta numwe bigeze bakoresha agakingirizo, by’umwihariko ko atagakunda. Yagize ati “Ntabwo ndi umuntu w’agakingirizo, by’umwihariko iyo ndi mu rukundo n’umuntu kandi numva mukunze cyane, […]

Perezida Kagame yahawe imfunguzo z’umujyi wa Abidjan nk’umuturage wawo w’icyubahiro

Nyuma y’aho Perezida wa Repubulika, Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame bambikiwe ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu imidali y’ikirenga  na Perezida Alassane Ouattara wa Cote d’Ivoire, mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, itariki 20 Ukuboza, ku biro by’Akarere kigenga ka Abidjan (Autonomous District), Perezida Kagame yahawe imfunguzo z’umujyi na Guverineri mu rwego […]

Umuvugizi wa FDLR yafashwe avuye i Kampala guhura n’abashaka gutera u Rwanda

Nyuma y’ifatwa rya LaForge Fils Bazeye wari Umuvugizi wa FDLR n’ushinzwe iperereza muri uyu mutwe, Lt-Col. Abega, bitangazwa ko bari bavuye i Kampala muri Uganda guhura n’abandi bayobozi batandukanye barimo abatavuga rumwe na Leta y’u Rwanda. Aba bayobozi muri FDLR bafashwe n’ingabo za Congo Kinshasa (FARDC) ku wa Gatandatu tariki ya 15 Ukuboza 2018, i […]

Igifungo cy’imyaka 5 nicyo gihano gikuru mu byahawe abagerageje kwiba ACCESS Bank

Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwasomye urubanza  Ubushinjacyaha bwari bukurikiranyemo  abashatse kwiba  ACCESS Bank  bakoresheje ikoranabuhanga. Ubushinjacyaha kandi bwari bunabakurikiranyeho ibyaha birimo kurema umutwe w’abagizi ba nabi bagambiriye kugirira nabi abantu cyangwa ibyabo,icyaha cyo gutwara ibintu biri muri mudasobwa nta burenganzira, n’icyaha cyo gukoresha ibintu biri muri za mudasobwa bitanga imitungo. Ibi byaha  byose bakaba barabikoze […]

Uganda:  Hakomeje kwibazwa icyari mu rushinge rwatewe Umunyarwanda

Abantu benshi bakomeje kwibaza icyari kiri mu rushinge bivugwa ko umucuruzi w’Umunyarwanda, Patrick Niyigena yatewe n’inzego zishinzwe umutekano za Uganda. Ikinyamakuru Greatlakeswatchman, kivuga ko Niyigena nyuma yo gutabwa muri yombi n’Urwego rw’Ihihugu Rushinzwe Umutekano w’Imbere (ISO) iyobowe na Rtd. Col. Kaka Bagyenda ubwo yari yerekeje mu gihugu cya Kenya ageze mu Mujyi wa Kampala yakorewe […]

Twazamuye urukiramende ntabwo twemerewe kurumanura – Meya Mbonyumuvunyi

Ubwo ubuyobozi bw’Akarere ka Rwamagana bwamurikiraga abaturage bo mu Murenge wa Kigabiro  ibikombe babonye muri uyu mwaka wa 2018, Umuyobozi w’aka karere, Radjabu Mbonyumuvunyi, yibukije abaturage n’abakozi b’akarere ko bagomba gukora ibishoboka akarere kagahora ku isonga mu kwesa imihigo no gutanga serivisi zinogeye abaturage . Meya Mbonyumuvunyi yari kumwe n’abayobozi b’akarere bungirije; Mudaheranwa Regis ushinzwe ubukungu […]

Abenakyo ni umukobwa mwiza w’umusoga, impungenge zanjye ni uko yari yambaye imisatsi y’Abahinde — Museveni

“ Abenakyo ni muremure, ni umukobwa mwiza w’Umusoga. Impungenge zanjye zonyine ni uko yari yambaye imisatsi y’Abahinde .”, ibi ni ibyatangajwe na Perezida Yoweri Museveni wa Uganda nyuma yo kwakira Umugandekazi Quiin Abenakyo uherutse kwegukana ikamba rya Miss World Africa. Kuri uyu wa Gatatu, itariki 19 Ukuboza nibwo Perezida wa Uganda, Yoweri Museveni yakiriye mu ngoro […]

RDC : Abantu basaga ijana baguye mu bushyamirane bw’amoko

Abantu barenga ijana baguye mu mvururu z’amoko mu Ntara ya Mai-Ndombe muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Imwe mu mpirimbanyi y’Uburenganzira bwa muntu, Jules Bango utuye mu gace ka Yumbi yatangarije Reuters ko  iyi mirwano yadutse hagati y’ubwoko bwitwa  Batende n’Abanunu bapfa ahantu hari gushyingurwa umutware w’Abanunu yari bushyingurwe. Ati “ Tumaze kubona imirambo 120 […]