Rusizi: Urubyiruko rurarira ayo kwarika nyuma yo gupfusha inkoko zisaga 2000

Urubyiruko rwo mu mirenge ya Gikundamvura na Bugarama mu karere ka Rusizi rwari rwarorojwe inkoko na Minisiteri y’Ubuhinzi (MINAGRI) ifatanyije n’akarere, rurarira ayo kwarika nyuma yo gupfusha izisaga ibihumbi bibiri. Nk’uko bitangazwa na bamwe muri aba basore n’inkumi, ngo buri murenge wari wahawe inkoko 1000 muri Kemena umwaka ushize, iz’abo muri Bugarama na Gikundamvura zibasirwa […]

Kasai: Ibiro by’ishyaka riri ku butegetsi byibasiwe, umuntu aricwa

Kuri uyu wa Kabiri ushize umuntu umwe yiciwe mu myigaragambyo yadutse muri Congo hagati yamagana umukandida w’ishyaka riri ku butegetsi, PPRD mu gihe habura iminsi micye amatora y’umukuru w’igihugu akaba muri iki gihugu. Imyivumbagatanyo yadutse mu mujyi wa Tshikapa, uherereye muri Kasai yo Hagati, yasize inangije bikomeye ibiro bikuru by’ishyaka PPRD nk’uko ababibonye babitangarije itangazamakuru. […]

Burundi: Umukozi wa SOCABU yafashwe n'ubutasi nyuma yo kuva mu Rwanda

Umukozi w’ikigo cy’igihugu cy’ubwishingizi mu Burundi kitwa SOCABU (SociĂ©tĂ© d’Assurances du Burundi) yatawe muri yombi n’inzego z’ubutasi z’iki gihugu nyuma y’aho yari akubutse mu Rwanda. Uyu witwa Etienne Munyankindi biravugwa ko ari muri kasho y’inzego z’ubutasi z’u Burundi (SNR) iherereye I Bujumbura kuva kuwa Kabiri. Yatawe muri yombi kuri uyu munsi wo kuwa Kabiri, itariki 18 […]

Umukunzi wa Diamond yeruriye abamwibutsa abana uyu mugabo yabyaye ahandi

Umukunzi wa Diamond Platnumz, Tanasha Oketch avuga ko ibyo kuba Diamond yarabyaranye n’abandi bagore abana ntacyo bimutwaye kuko gukundana kwabo ari Imana yabishatse. Diamond n’uyu mukobwa wo muri Kenya bateganya gukora ubukwe kuwa 14 Gashyantare 2019. Uyu mukobwa abinyujije ku mbuga nkoranyamabaga yamaze amatsiko abari bakomeje kwibaza niba koko urukundo rwe ari urwa nyarwo cyangwa […]

Hagati ya Amerika n’u Bushinwa ni inde ufitiye impuhwe Afurika?

Mu cyumweru gishize bwana John Bolton umujyanama mu by’umutekano wa Perezida wa Amerika Donald Trump, yibasiye u Bushinwa abushinja gufatirana umugabane wa Afurika mu ntege nke, ari nako buhabangamira inyungu z’Amerika. Yanavuze ko u Bushinwa bucuza ibihugu by’Afurika umutungo kamere bwitwaje imyenda bubishukisha ibyinshi bitabasha kwishyura. Leta ya Zambia yatunzwe agatoki muri icyo kibazo, ndetse […]

Nyarugenge: Umumotari yafashwe nta ruhushya rwo gutwara afite agerageza guha ruswa umupolisi

Habanabakize Thomas w’imyaka 39 y’amavuko usanzwe akora akazi  ko gutwara abantu kuri moto Kuri uyu 18 Ukuboza yafashwe akekwaho guha ruswa umupolisi ukora mu ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda  kugira ngo atamwandikira amakosa yari afatiwemo. Habanabakize yafatiwe mu murenge wa Kimisagara mu kagari ka Kimisagara kuko yari yaparitse moto ahatemewe. Chief Inspector of Police […]

Kamonyi : Min. Prof Shyaka arasaba abaturage guharanira kugira umuryango utekanye

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof Shyaka Anastase, arasaba abaturage b’akarere ka Kamonyi guharanira kugira umuryango mwiza utekanye bita ku mibanire myiza, birinda amacakubiri ndetse n’ amakimbirane yo mu ngo. Ibi Min. Prof Shyaka yabibasabye ubwo yagakoreragamo uruzinduko, agasura imirenge ya Mugina na Nyamiyaga, bityo akabashishikariza  gukora cyane baharanira kurwanya ubukene, birinda ibiyobyabwenge n’ibindi byatuma umuryango udatekana. Agira ati« […]

Kuroga no gusabiriza nibyo bitaguteza imbere- Tom Close

Umuhanzi Muyombo  Thomas  uzwi ku izina ry’ubuhanzi rya Tom  Close avuga ko akazi kose umuntu yakora yagashyizeho umutima we wose, kamuteza imbere, uretse kuroga no gusaba. Tom Close yatangaje ibi abicishije ku rukuta rwe rwa Instagram, ndetse anatanga inama zo kugira ishyaka ryo gukora cyane ubutunzi bukazizana. Yagize ati “Umurimo uwo ariwo wose wakora uwushyizeho […]

Umwe mu barokotse igitero cyo ku Kitabi arabara iryo yahaboneye

Ku mugoroba wo kuwa Gatandatu, tariki 15 Ukuboza 2018, ku isaha ya saa 18h15, mu Murenge wa Cyitabi, Akarere ka Nyamagabe, mu ntara y’Amajyepfo, abantu bataramenyekana batwitse imodoka eshatu zitwara abagenzi, bica abaturage babiri, bakomeretsa abandi umunani nyuma muri babiri muri aba baza gupfa. Itangazo ryashyizwe ahagaragara na Minisiteri y’Ingabo, ivuga ko RDF yakurikiranye   abo […]

RDC: Haravugwa ibikorwa byo kugura amajwi ku bakandida bari kwiyamamaza

Mu gihe habura iminsi ibarirwa ku ntoki ngo amatora y’umukuru w’igihugu muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo abe, kuri ubu haravugwa ibikorwa byo kugura amajwi ku bakandida barimo kwiyamamaza. Amatora y’umukuru w’igihugu, ay’abadepite, n’ayabayobozi b’intara muri Congo ateganyijwe ku Cyumweru itariki 23 Ukuboza 2018. Inkuru dukesha BBC iravuga ko abantu babarirwa muri mirongo bari bategereje […]

Ole Gunnar ugiye gutoza Man. Utd ni muntu ki?

Ole Gunnar SolskjàŠr ni umugabo w’imyaka 45 y’amavuko ukomoka muri Norvege, yasimbuye umutoza Jose Mourinho wirukanwe muri Man. Utd ku wa Kabiri tariki ya 18 Ukuboza 2018. Binyujijwe ku rukuta rwa Twitter rwa Shampiyona yo mu Bwongereza (Premier League) nyuma y’iyirukanwa rya Mourinho, baciye amarenga ko Ole Gunnar ari we ushobora gutoza ikipe ya Manchester […]

Gen Salim Saleh yatunguwe n’abanyeshuri b’abahungu bambara amajipo — Amafoto

Ishuri ryisumbuye rya Nyakasura rizwi nka Nyakasura School ryo mu Karere ka Kabarole mu gihugu cya Uganda ryatunguye ndetse rinatangaza, Gen Salim Saleh, umuhuzabikorwa w’urwego rushinzwe kuzamura imibereho y’abaturage ruzwi nka OWC (Operation Wealth Creation), ubwo yarisuraga agasanga abahungu baryigaho nabo bambara amajipo nka bashiki babo. Ubwo yari yagiye gutangiza uburyo buzajya bugeza amazi meza […]

Abahekuwe n’ingabo za Gen. Nkunda barasaba ubutabera

Imyaka 10 ishize abaturage bo mu gace ka Kiwanja muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo batarabona ubutabera ngo ababiciye ababo babihanirwe, bavuga ko abari inyeshyamba za CNDP zayoborwaga na Gen Laurent Nkunda, arizo zabasize bupfubyi, bupfakazi,
 Ku itariki ya 4 na 5 Ugushyingo 2018, nibwo abantu bagera kuri 150 bishwe mu minsi ibiri, bitangazwa ko […]

Yivuganye indaya bararanye arangije yishyikiriza polisi

Igipolisi cyo mu Karere ka Mbarara mu gihugu cya Uganda cyataye muri yombi umugabo w’imyaka 52 wanize indaya bari bararanye kugeza ishizemo umwuka. Uwatawe muri yombi ni uwitwa Brian Kamusiime wo mu Kagari ka Rwibare, mu mujyi wa Rutoma, mu Karere ka Mbarara. Nk’uko byatangajwe n’umuvugizi w’igipolisi muri Rwizi, ASP Samson Kasasira, uwatawe muri yombi […]

Bazakomeza kubabeshya ngo n’abatishoboye mu mujyi tuzabamo, uzabamo se gute?- Visi Meya Mberabahizi

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gasabo bwasabye abaturage ko bakwiye kumenya  uko amikoro yabo ahagaze bityo bakimuka bakajya gutura ahandi kugira ngo birinde imvugo y’uko  ngo n’abatishoboye bazatura mu Mujyi wa Kigali. Ni mu gihe bamwe mu baturage bavuga ko igishushanyo mbonera gishya cy’Umujyi wa Kigali gisimbura icyo mu 2013 kibahonyora abandi kikabafasha. Umuyobozi wungirije w’Akarere ka […]

Itegurwa rya Jenoside mu Ruhengeri: Ubwicanyi bweruye bwakorewe Abatutsi muri Kinigi mu 1991

Ubushakashatsi bwakozwe na Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside (CNLG) ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Perefegitura ya Ruhengeri bugaragaza ko mu makomine atandukanye yari agize iyi  Perefegitura habaye ubwicanyi bweruye bwibasiye Abatutsi hagati ya 1990 na 1993 mu rwego rwo gutegura no kugerageza Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Bugaragaza ko  ubwicanyi mu buryo bweruye bwatangiye […]

Nkumbuye igitsina cye gusa- Cardi B avuga ku wo bahoze bakundana

Umuraperikazi ukunzwe muri iyi minsi muri Amerika, Cardi B avuga ko mu by’ukuri adakumbuye cyane uwo bahoze bakundana, Offset ko akumbuye gusa igitsina cye. Uyu muraperkazi Cardi B ukunzwe cyane hano mu Rwanda mu ndirimbo ‘Girl like you’ yafatanyije na Maroon 5 yatandukanye n’umuhanzi Offset mu mezi make ashize nyuma yo kubyarana umwana w’umukobwa Kulture. […]

Abasukuti basaga 200 b’Abagande babujijwe kwinjira ku butaka bw’u Burundi

Urubyiruko rw’abasukuti (scouts) rusaga 200 rw’Abagande rwabujijwe kwinjira ku butaka bw’u Burundi n’inzego zishinzwe abinjira n’abasohoka z’iki gihugu, mu majyaruguru y’uburasirazuba mu Ntara ya Muyinga, aho bari bagiye mu nama ihuza abasukuti bo mu karere ibera mu Ntara ya Gitega igomba gusoza kuri uyu wa Kane. Amakuru aturuka mu Burundi aravuga ko uru rubyiruko rwakuwe […]

Rwamagana: Umupfakazi warokotse Jenoside aratakambira ubuyobozi kubera inzu yenda kumugwaho

Mukakabera Stephanie ni umupfakazi warokotse jenoside yakorewe Abatutsi muri mata 1994 utuye mu Mudugudu wa Kagerero mu Kagari ka Bwiza mu Murenge wa Kigabiro utakambira ubuyobozi abusaba kumufasha akubakirwa agasanirwa inzu yubakiwe yenda kumugwira. Mukakabera abana n’abana be 2 barimo umukobwa we ufite ubumuga nawe ufite abana batatu bose babana na nyirakuru mu nzu yenda […]

Amerika ifitiye amakenga Leta y’u Burundi yafunze ibiro by’agashami ka Loni

Nyuma yaho Leta y’u Burundi ifatiye icyemezo cyo gufunga ibiro by’agashami k’Umuryango w’Abibumbye, gashinze uburenganzira bwa muntu, Leta Zunze Ubumwe za Amerika zitangaza ko biteye amakenga mu gihe muri iki gihugu hakigaragara ibikorwa by’umutekano muke. Amerika ivuga ko ihangayitse kuri iyi ngingo y’u Burundi mu gihe muri iki gihugu ngo hakigaragara ibikorwa byo guhutaza uburenganzira […]

Nyamagabe: Ubuyobozi ntibukozwa kwemerera abaturage kubwira itangazamakuru uko biyumva nyuma y’igitero

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe, Bonavanture Uwamahoro yateye utwatsi umunyamakuru w’ijwi rya Amerika, Thermistocle Mutijima wamusabaga ko yaganira n’abaturage kugira ngo bamubwire uko biyumva nyuma y’igitero cyagabwe mu Murenge wa Kitabi kuwa Gatandatu w’icyumweru gishize kigahitana bane kigasiga inkomere esheshatu. Umwe mu baturage wavuze ko ari hari ibyo ashinzwe mu nzego z’ibanze mu  yabwiye uyu munyamakuru […]

Nyanza: Abunzi babangamirwa no kudahugurwa ku mategeko yavuguruwe

Ku wa Mbere tariki ya 17 Ukuboza 2018, abunzi bo mu karere ka Nyanza, Intara y’Amajyepfo, bagejejweho ibikoresho bitandukanye byo kwifashisha mu kazi kabo n’umuryango RCN Justice et Democratie, nyamara aba bunzi kuri bo ibikoresho  ngo basanzwe babihabwa ndetse bari banabifite ahubwo, icyo bifuza kurusha ibindi ni uko  bahabwa amahugurwa ku mategeko kuko ahinduka buri […]

Umuhanzi wo muri Sudani y’Epfo yafatiwe muri Uganda afite imbunda ya SMG

Abayobozi bo muri Sudani y’Epfo bari mu mishyikirano na bagenzi babo bo muri Uganda bareba uko umuhanzi wo muri Sudani y’Epfo wafatiwe muri Uganda mu cyumweru gishize afite imbunda yarekurwa. Uyu wari ufite imbunda ya SMG ngo akaba yarisanze muri Uganda arimo guhiga. Ubwo yari ayoboye kuri uyu wa Kabiri inama hagati y’itsinda ry’Abagande n’iry’Abanya-Sudani […]

Ruhango: Abaturage basubijwe inka zabo bari bibwe

Bamwe mu baturage bo mu karere ka Ruhango mu murenge wa Kabagali bari bamaze amezi arenga abiri  baribwe inka  kuri uyu wa 17 ukuboza 2018 bazishubijwe na Polisi y’u Rwanda. Ni inka 3 zari zaribwe mu bihe bitandukanye ,  imwe yari imaze amezi abiri naho izindi 2 zo zari zimaze iminsi 6. Umuvugizi wa Polisi […]

Uko byifashe i Nyamagabe nyuma y’igitero cyahitanye bane, kigasiga inkomere

Nyuma  y’aho abantu bataramenyekana bagabye igitero mu Murenge wa Kitabi i Nyamagabe bagatwika  imodoka eshatu, bakica abantu babiri bagasiga inkomere umunani nyuma ebyiri muri zo zikaza gupfa; kuva kuwa Mbere w’iki cyumweru imodoka zitwara abagenzi ziragenda muri aka gace nta kibazo bitandukanye n’umunsi wabanje. Umunyamakuru wa VOA uri muri aka gace avuga ko imodoka ziva […]

RDC: Ku munsi w’amatora imipaka yo ku butaka izaba ifunze kugeza arangiye

Nyuma y’icyumweru cy’ibikorwa byo kwiyamamaza byaranzwe n’ubugizi bwa nabi bwanaguyemo abantu muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, kuri uyu wa Mbere, itariki 17 Ukuboza, minisiteri y’umutekano yatangaje imirongo migari y’umutekano iteganyijwe ku munsi w’amatora y’umukuru w’igihugu, abadepite n’ay’abayobozi b’intara ateganyijwe kuwa 23 Ukuboza. Mu ngamba zafashwe harimo gufunga imipaka yo ku butaka no kongera abasirikare […]

Manchester United yamaze kwereka umuryango umutoza Jose Mourinho

Ikipe ya Manchester United ykwirukana uwari umutoza wayo, Umunya-Portugal Jose Mourinho, aho ubuyobozi bw’iyi kipe bwatangaje ko iki cyemezo gihita gitangira kubahirizwa ndetse bumushimira imirimo yakoze bunamwifuriza ibyiza ahazaza. Biteganyijwe ko umutoza usimbura Mourinho azita ku ikipe kugeza mu mpera z’iyi season, mu gihe hagishakishwa umutoza wuzuye uzasimusimbura. Ikinyamakuru Sky Sports News kiravuga ko umutoza […]

Ihungabana riri ku rugero rwo hejuru mu barokotse rikeneye kuvugutirwa umuti byihuse – CNLG

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside (CNLG), Dr Bizimana Jean-DamascĂšne yavuze ko ihungabana mubacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi riri ku kigero cyo hejuru, akaba ari ikibazo gikeneye kuvugutirwa umuti kandi vuba. Ibi yabivugiye mu  nama ngishwanama ya CNLG yateranye kuwa 14 Ukuboza 2018, igateranira mu nama ya 16 y’igihugu y’umushyikirano, yabereye I […]

Perezida Nkurunziza ugwije imidari ikomeye, yifurijwe isabukuru nziza

Uyu munsi tariki ya 18 Ukuboza (Kigarama) 2018, nibwo Petero Nkurunziza, Perezida wa Repubulika y’u Burundi yujuje imyaka 55 amaze avutse. Abarundi n’abandi banyuranye, bazindutse bamwifuriza isabukuru mpire y’imyaka 55 amaze avutse.   Perezida Petero Nkurunziza yavutse kuwa 18 /12/1963. Yahoze ari Umuyobozi w’Umugambwe CNN-FDD Mbere yo kuba Perezida w’u Burundi. Yabaye kandi Minisitiri w’imiyoborere […]

Usibye u Bushinwa igisirikare cy’u Rwanda nicyo gitunze missiles zishwanyaguza ibifaru

Igisirikare cy’u Rwanda, RDF, cyabaye igisirikare cya mbere cy’abanyamahanga gitunze ibisasu bya missiles byakorewe mu Bushinwa bizwi nka Red Arrow bifite ubushobozi bwo gusenya ibimodoka by’intambara by’imitamenwa bizwi nka tanks cyangwa chars blindĂ©s mu Gifaransa. Kuwa kabiri ushize, ku munsi wa nyuma y’imyitozo ngarukamwaka yaberaga i Gabiro, nibwo igisirikare cy’u Rwanda kerekanye bwa mbere intwaro […]

Diamond na Tanasha bateje urujijo habura igihe gito ngo bakore ubukwe

Umuhanzi Diamond Platnumz uri mu munyenga w’urukundo na  Tanasha Donna yafashe umwanzuro wo gusiba buri foto imuhuza nuyu Tanasha bamaranye igihe gito bacuditse biteza urujijo. Nyuma yaho ibi bibaye Tanasha yahise ajya kuri Instagram ye asomabura impamvu yafashe uwo mwanzuro ndetse akuraho urujijo kubabifashe nk’ikimenyetso cyo gutandukana kwabo. Tanasha Donna yagize ati “D nanjye twafashe […]

Meddy yaba yavuye  ku izima nyuma yo kuburirwa ko azicwa najya mu Burundi

Hakomeje  kwibazwa niba Umuhanzi Meddy yaravuye ku izima agasubika ibitaramo bibiri yateganyaga gukorera mu Mujyi wa Bujumbura nyuma yo kuburirwa ko najyayo azicwa. Abinyujije kuri  Facebook uwitwa Gatoto Eddy Mathias yanditse muri groupe yitwa Humura Burundi avuga ko igihe  Meddy yaba akandagiye mu Burundi bitazamugwa neza ndetse bakomeza bavuga ko azaba aje kubateza ubukene nubwo […]

RDC: FDLR yihimuye kuri FARDC yicamo babiri nyuma yo gufata abayobozi bayo

Abasirikare babiri ba Repubulika iiharanira Demokarasi ya Congo baguye mu mirwano yabahuje n’inyeshyamba z’Abanyarwanda zo mu mutwe wa FDLR nyuma y’aho babiri mu bayobozi bayo baterewe muri yombi ku mupaka wa Congo na Uganda nk’uko byatangajwe kuri uyu wa mbere, iitariki 17 Ukuboza n’umuvugizi w’igisirikare. Amakuru dukesha AFP aravuga ko ingabo za Congo zahanganye na […]

U Burundi na Congo ku rutonde rw’ibihugu byahagarikiwe inkunga na Amerika

Leta Zunze za Amerika zafashe ingamba nshya mu bijyanye n’inkunga cyajyaga kigenera ibihugu bitandukanye biri mu nzira y’amajyambere, aho itangazo ryashyizwe ahagaragara na Perezida Donald Trump ryagaragaje urutonde rw’ibihugu bitazongera guhabwa iyi mfashanyo birimo n’u Burundi. Iryo tangazo rikaba rivuga ko ibihugu by’u Burundi, Belarus, Belize, Bolivia, Burmanie, u Bushinwa, Comores, Repubulika iharanira Demokarasi ya […]

Ubushotoranyi burakomeje- Amb. Nduhungirehe avuga ku bateye Nyamagabe nyuma bagahungira mu Burundi

Umunyamabaga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe atangaza ko icyo yise ubushotoranyi bukomeje nyuma y’aho bitangajwe ko ingabo z’igihugu cye  zakurikiranye   abagabye igitero mu Karere ka Nyamagabe zikicamo batatu abandi bagahungira mu gihugu cy’u Burundi. Ni nyuma y’aho kandi Igipolisi cy’u Rwanda muri Nyakanga 2018 cyatangaje  ko abateye mu Karere ka […]

Nyuma ya UNICEF, Nigeria irashinja na Amnesty International gukorana na Boko Haram

Igihugu cya Nigeria gikomeje gushinja imiryango mpuzamahanga itandukanye gushyigikira no gukorana n’umutwe w’iterabwoba wa Boko Haram umaze igihe ukora ibikorwa by’iterabwoba bitandukanye muri iki gihugu ndetse no mu biihugu by’ibituranyi nka Cameroun na Niger. Kuri iyi nshuro, iki gihugu cya Nigeria gihangayikishijwe n’ibikorwa by’umuryango mpuzamahanga uharanira uburenganzira bwa muntu, Amnesty International nk’uko byatangajwe kuri uyu […]

Batatu mu bagabye igitero i Nyamagabe bishwe n’ingabo z’u Rwanda

Ingabo z’u Rwanda (RDF) zemeza ko zishe batatu mu bantu bitwaje intwaro bagabye igitero  mu Murenge wa Kitabi mu Karere ka Nyamagabe. Aba bantu bataramenyekana bishe  abantu babiri  abandi umunani bagakomereka nk’uko inzego z’umutekano z’u Rwanda zabyemeje. Itangazo ryashyizwe ahagaragara na Minisiteri y’Ingabo, ivuga ko RDF yakurikiranye   abo bagizi ba nabi zikicamo batatu abandi bagahungira […]

Iburasirazuba: Hamenwe litiro zirenga 1000 z’inzoga zitemewe

Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’abaturage yafashe litiro 1095 z’inzoga zitujuje ubuziranenge zimenerwa mu ruhame aho abaturage bongeye kwibutswa ingaruka zo kunywa bene izo nzoga, basabwa kuzirwanya batanga amakuru y’aho zikorerwa. Izi nzoga zizwi nka muriture zafatiwe mu turere twa Rwamagana na Kirehe two mu Ntara y’Iburusirazuba kuwa 16 Ukoboza 2018. Umuvugizi wa Polisi mu […]

Ntibisanzwe: Abana b’Abashumba mu matorero yose ya Gikristo bateguriwe igiterane giteye amatsiko

Mu muryango mugari w’Agakiza harategurwa igiterane kidasanzwe kizitabirwa by’umwihariko n’abana bavuka mu ngo z’Abakozi b’Imana « Abapasitori ; Abarevera ; Ababishop na ba Apotre » hatitawe ku itorero (idini) iryo ari ryo ryose. Kizaba kuwa 23 Ukwakira 2018, kuri SOLACE Ministries Kacyiru kuva isaa Munani z’amanywa (14h00). Kwinjira muri iki giterane ni Ubuntu. Iri tsinda ririmo gutegura iki giterane, abenshi […]

Se wa Diamond aramutakambira ngo azamutumire mu bukwe bwe

Mu gihe Diamond atangaza ko azarongora mu ntangiriro z’umwaka utaha, se aramutakambira kugira ngo nawe azatahe ubwo bukwe. Abdul Juma, ubyara icyamamare muri muzika, Diamond Platnumz, avuga ko mu gihe azaba atatashye ubukwe bw’umuhungu we, bizamutera agahinda. Aganira na ShowbizXtra, Juma yagize ati “Ndamusaba kutazanyirengagiza kuri uwo munsi, kuko mu gihe yaba atantumiye nzasigara numva […]

Gen Kayihura azihunza Umujyi wa Kampala mu  minsi mikuru

Uwahoze ari Umuyobozi w’Igipolisi cya Uganda, Gen. Kale Kayihura arateganya kuva mu Mujyi wa Kampala akerekeza ku ivuko mu Karere ka Kisoro muri iki gihe cy’iminsi mikuru ya Noheli n’ubunani. Umwe mu bantu bahafi n’uyu mujenerali w’inyenyeri enye yatangarije The New Vision ko  Kayihura ateganya kuzajya kwiyakirira mu Karere ka Kisoro mu rwego rwo kwifatanya […]

Champions League: Dore uko amakipe azacakirana muri 1/8

Amakipe 16 niyo asigaye mu irushanwa ry’amakipe yabaye aya mbere iwayo (Champions League), mu gihe rizaba rikomeza muri kimwe cy’umunani, amakipe amwe n’amwe yatangiye kwibona hanze y’ikibuga bitewe n’amakipe akomeye yatomboye. Amakipe benshi bagiye bagarukaho ko ashobora guhita yisanga inyuma y’ikibuga, ni nk’ikipe ya Manchester United yatomboye Paris Saint Germain; n’ikipe ya Liverpool yatomboye Bayern […]

Rusizi/Nzahaha: Ababyeyi barasabwa kurushaho kwita ku mirire y’abana babo

Ababyeyi bo mu tugari twa Kigenge na Rebero  mu murenge wa Nzahaha, mu karere ka Rusizi bafashwa n’umushinga RW 0399 w’itorero ADEPR paruwasi ya Nzahaha, barasabwa kurushaho kwita ku mirire y’abana babo. Umushinga ‘RW 0399’ na wo uterwa inkunga na ‘Compassion international’; ukaba usaba ababyeyi kwita ku mirire y’abana babo mu gihe usanga bamwe bafite […]

Dr. Rudasingwa avuga ko Museveni adaha agaciro uruhare  CNDD-FDD  yagize mu kuzahura u Burundi

Umunyarwanda uba mu buhungiro, Dr Theogene Rudasingwa avuga ko ibaruwa Perezida Museveni yandikiye mugenzi we, Pierre Nkurunziza itagaragaza uruhare rw’ishyaka riri ku butegetsi mu Burundi, CNDD-FDD  mu kuba ryarabashije gutuma habaho ibiganiro byatumye u Burundi bwongera gutekana. Mu ibaruwa ndende  Bwiza.Com yateyeho  akajisho,  Dr. Rudasingwa yatangiye anenga Perezida Museveni kuba  ibikubiye  mabaruwa yagiye yohererezanya  na […]

IGP Dan Munyuza yahaye impanuro abapolisi bitegura kujya mu butumwa bw’amahoro

Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda, IGP Dan Munyuza arasaba itsinda ry’abapolisi 280 bitegura kujya mu butumwa bw’amahoro muri Centrafrika, kuzarangwa no kubaha abaturage bazaba bagiye kubungabungira umutekano. Ni impanuro yabahaye kuri uyu wa Mbere tariki ya 17 Ukuboza 2018, ku kicaro cya Polisi y’u Rwanda kiri ku Kacyiru, mu Mujyi wa Kigali. Ni itsinda ry’abapolisi […]

Ubwoba ni bwose ku Barundi baturiye umupaka w’u Rwanda

Mu gihe umubano hagati y’u Rwanda n’u Burundi utifashe neza muri iki gihe, bamwe mu baturage b’Abarundi baturiye umupaka ugabanya ibi bihugu byombi, bavuga ko bahorana ubwoba. Abaturage bo muri Komini Kabarore, mu Ntara ya Kayanza ikora ku mupaka w’u Rwanda n’u Burundi, batangaza ko buri gihe bahorana ubwoba, bakeka ko bagirirwa nabi. Uyu yagize […]

RDC: Igitero cyagabwe ahabitse imashini zizifashishwa mu matora

Ingabo za Congo (FARDC) zifatanyije na polisi baburijemo igitero cyagabwe n’abitwaje intwaro ku bubiko bwa Komisiyo y’Igihugu Ishinzwe Amatora (CENI) muri Teritwari ya Beni, muri Kivu y’Amajyaruguru. Umuvugizi wa Operasiyo Sokolo1 muri FARDC, Capt. Mak Hazukay, yatangaje ko iki gitero cyagabwe n’abantu bari bitwaje intwaro, mu gitondo cyo ku wa 16 Ukuboza 2018, hagacyekwa inyeshyamba […]

Bobi Wine  arahigwa bukware mu Mujyi wa Jinja

Polisi ya Uganda irahiga Umudepite Robert Kyagulanyi uzwi nka Bobi Wine mu Mujyi wa Jinja aho uyu mugabo yihishe amasaha atari make kuva ku Cyumweru. Abintujije ku mbuga nkoranyambaga Bobi Wine yatangaje ko Polisi imuhiga bikomeye nyuma y’aho yari yateguye igitaramo muri Jinja we n’abandi bahanzi bakizamuka bo muri ako gace. Ati “ Umujyi wose […]

Nyamasheke/Rangiro: Bavuga ko inzara ibugarije bayiterwa n’isuri

Abaturage b’akagari ka Banda mu murenge wa Rangiro kimwe n’ako bihana imbibi ka Mutongo mu murenge wa Cyato mu karere ka Nyamasheke bavuga ko  bahangayikishijwe n’ikibazo cy’isuri ikomeje kubahombya. Ubwo bari  mu gikorwa cyo gutera ibiti bivangwa n’imyaka, bahawe n’umushinga ‘Kageno Rwanda’ ufasha mu kuzamura imibereho y’abaturage b’iki gice kiri ahitaruye utundi muri aka karere, […]

Umuvugizi wa FDLR yafashwe na FARDC

Umuvugizi w’inyeshyamba za FDLR,  LaForge Fils Bazeye, yafatiwe muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Nk’uko byatangajwe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Amb. Nduhungirehe Olivier, abicishije ku rukuta rwe rwa Twitter, avuga ko Fils Bazeye yafashwe n’igisirikare cya Congo (FARDC) by’umwihariko ngo akaba ashobora koherezwa mu Rwanda. Yagize ati “
. Uyu munsi yafashwe n’ingabo […]

Nyabugogo: Abizigama ntibakibona umubitsi, barakeka ko yatorokanye amafaranga yabo

Abacuruzi n’abatwara imizigo mu masoko ya Nyabugogo ubu bararira ayo kwarika, nyuma y’iminsi itanu badaca iryera Karekezi wari usanzwe ababikira ubwizigame bwabo bwa buri munsi. Bamwe muri bo barakeka ko ngo yaba yaragiye hanze y’igihugu atwaye amafaranga yabo, cyane ko benshi bagombaga kuyafata muri iki cyumweru kije ngo bitegure iminsi mikuru. Umunsi wo kuwa gatandatu […]

Amasezerano mfite muri Rwamagana wasanga Rayon Sports itarashoboraga kuyampa- Muhire Hassan

Nyuma y’umukino ikipe ya Rwamagana City yatsinzemo Miroplast ibitego 4-0, umutoza Muhire Hassan yavuze ko kuba atoza iyi kipe kandi iri mu cyiciro cya 2 kandi ari umutoza ufite ibigwi byo gutoza mu cyiciro cya mbere biterwa n’amasezerano meza yahawe n’ikipe ya Rwamagana ugereranyije n’andi makipe harimo na Rayon Sports. Mu gice cya mbere  Rwamagana […]

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Centrafrica yirukanwe ku mirimo ye

Perezida wa Centrafrica, Faustin-Archange Touadera yirukanye ku mirimo ye uwari minisitiri w’ububanyi n’amahanga kuva mu 2016, Charles-Armel Doubane, amusimbuza umugore witwa Sylvie BaĂ ÂŻpo-Temon, wari umusesenguzi mu bijyanye n’imari. Ni iteka rya perezida ryatangajwe kuwa Gatanu ninjoro ryarangije imirimo ya Charles-Armel Doubane wigeze no kuba minisitiri w’uburezi kuva mu 2006 kugeza mu 2008, ndetse agahagararira igihugu […]

Benin: Umuhanzi Bikindi Simon waririmbye indirimbo “Nanga Abahutu” yitabye Imana

Umuhanzi Simon Bikindi, wabarizwaga muri Benin kuva mu 2012 akaba ari naho yarangirije igifungo cy’ imyaka 15 y’igifungo kubera uruhare rwe mu gukangurira abantu ubwicanyi muri Jenoside yakorewe Abatutsi, yamaze kuva mu Isi y’abazima, aho amakuru agera kuri Bwiza avuga ko yitabye Imana azize indwara ya DiabĂšte yari amaze iminsi arwaye. Simon Bikindi waririmbye indirimbo […]

Abayobozi b’u Burundi barashinja Abagande kutagira ibanga

Umuvugizi wa Perezida w’u Burundi, Jean Claude Karerwa Ndanzako, yatangaje ko Leta ya Uganda ari yo yabazwa ibijyanye no gukwirakwiza inyandiko abakuru ba Uganda n’u Burundi bandikiranye mu ibanga. Inyandiko abayobozi b’ibihugu byombi bagiye bandikirana mu minsi ishize zagiye zijya ku karubanda bituma bamwe bibaza ikibazo cyaba kiri hagati ya Museveni na Nkurunziza, gusa Leta […]

Rwamagana: Abahanzi bakiri bato barashinja Marina kwibagirwa aho akomoka

Abahanzi bataramenyekana bo mu Karere ka Rwamagana bageneye ubutumwa umuhanzikazi Marina bumwibutsa ko yirengagije aho avuka ndetse ko nabo yabatereranye ntabafashe kumenyekana . Abahanzi basanga Marina ariwe muhanzi ukomoka mu Karere ka Rwamagana umaze kumenyekana ariko akaba atajya agaruka aho avuka ngo afashe bagenzi be bataramenyekana, aho bamwe muri abo bahanzi bavuga ko bataramuca iryera […]

RDC: Igitangaza cy’uruhinja rwanduye Ebola rufite iminsi 6 rukaba rwarakize

Muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo haravugwa igitangaza cy’uruhinja rwanduye ebola rumaze iminsi 6 ruvutse none rukaba rwarakize nk’uko byemezwa n’abayobozi muri minisiteri y’ubuzima. Biravugwa ko nyina w’uyu mwana bise Benedicte ari we wabanje kwandura Ebola ndetse igahita imuhitana arimo kubyara uyu mwana. Uyu mugore ngo akaba yaragaragaje ibimenyetso by’uko yanduye nyuma y’iminsi mikeya amara […]