Rihanna atwite umwana wa kabiri nyuma y’amezi 9 yibarutse

Umuhanzikazi Rihanna ubwo yasusurutsaga abitabiriye umukino wa Super Bowl yo kuri uyu wa 12 Gashyantare 2023, yatunguye abantu nyuma yo kubagaragariza ko atwite umwana wa 2 nyuma y’amezi icyenda yibarutse imfura. Mu kiganiro yagiranye na BBC mu cyumweru gishize, Rihanna yabajijwe niba hari udushya azagaragaza mu gihe cyo gutaramira abazitabira Super Bowl byaraye bibereye kuri […]

Sheilah Gashumba yatangiye akazi gashya kuri radiyo ari kumwe n’umukunzi we

Umunyamakurukazi Sheilah Gashumba wamampaye kuri Televiziyo ya NBS yo muri Uganda yakomereje umwuga we kuri radiyo iri muzigezweho muri icyo gihugu, atungura benshi ubwo yajyanaga n’umukunzi we aho iyo radiyo ikorera. Nyuma y’ibyumweru bike afunguye kumugaragaro iduka rye yise glam, Sheilah Gashumba yatangiye akazi gashya kuri radiyo ‘NRG ndetse aba ari na bwo bwa mbere […]

Bebe Cool yateguye amasengesho adasanzwe yo gusabira Jose Chameleone no kwirukana amadayimoni

Umuhanzi Bebe Cool hamwe n’abahanzi bagenzi be bateguye amasengesho adasanzwe yo gusabira Dr. Jose Chameleone wahuye n’ibyago igitaramo cye “Gwanga Mujje” kigasubikwa ku munota wanyuma. Gwanga Mujje ni izina ry’igitaramo cyari cyateguwe na Jose Chameleone ndetse akaba yari no kukiririmbamo, gusa kiza gusubikwa ku munsi nyurizina. Iki gitaramo cyari kuba ku wa Gatanu tariki ya […]

Ibimenyetso 6 byakwereka ko umukobwa mukundana yakwihebeye

Umuntu kuba yagira umukunzi umukunda by’ukuri biba mu nzozi za buri wese winjiye mu rugendo rushya rw’urukundo, n’ubwo atari bose bigendekera bityo. Nko ku basore, burya ngo kuba wasaba inkumi urukundo ikarukwemerera ntibihagije kuba wamwizera ko agukunda by’ukuri. Impamvu hari umukobwa ushobora kugukundira amafaranga cyangwa hari indi nyungu runaka agukeneyeho, yamara kuyigeraho agahita akujugunya. Ni […]

Uburyo 5 watunguramo umukunzi wawe kuri Saint-Valentain

Tariki 14 Gashyantare buri mwaka, Isi yose yizihiza umunsi wahariwe abakundana uzwi nka Saint-Valentain mu rurimi rw’Igifaransa. Mu gihe habura iminsi itatu yonyine ngo uyu munsi wizihizwe, abenshi mu bafite abakunzi bari gupanga uburyo babanezezamo, dore ko abenshi bakunze gukoresha uburyo bwose bushoboka ngo batungure ba Valentin na ba Valentine babo. Ni muri uru rwego […]

Afurika y’Epfo: Umuraperi AKA yarashwe mu cyico

Umuraperi Kiernan Forbes wamampaye mu muziki wa Afurika y’Epfo nka AKA, yarasiwe mu gitero cy’abagabo bitwaje intwaro bari bari mu modoka barashe abantu ku muhanda wa Florida, i Durban. Byabaye mu ijoro rya ku wa Gatanu rishyira saa moya z’ijoro, aho abagabo bitwaje intwaro barasaguye abantu ku muhanda wa Florida bigatuma abagabo babiri barimo na […]

Umunyamerikakazi yatakaje imitungo ye yose aza muri Afurika gushakwa n’umusore w’umumotari

Umunyamerikakazi n'umugabo we usanzwe ari umumotari

Urukundo ni iki? Abantu bazavuga ibisobanuro bitandukanye byarwo ariko uramutse ubajije iki kibazo Umunyamericakazi Kelly Joy Vanayoni akubwira ko urukundo ari igitambo. Bwiza twifuje kugusangiza urugendo rw’urukundo rutangaje rw’Umunyamericakazi wemeye gusiga ibye byose akajya mu cyaro cya Bungoma muri Kenya asanzeyo umusore w’umumotari. Kelly wakuriye mu muryango ukunda gusenga maze nawe bamutoza gusenga kuva akiri […]

Umunyamakuru Umurungi Rosine wa Isango Star yasezeranye

Rosine n'umukunzi we Ndayishimiye basezeranye kuri uyu wa Kane

Umunyamakuru Umurungi Hilson Rosine ukora ku Isango Star mu kiganiro ‘Ubuzima Buzima’ yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we Ndayishimiye Fiston. Basezeranye kuri uyu wa 9 Gashyantare 2023 ku biro by’umurenge wa Muhima mu karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali. Ni igikorwa cyabaye nyuma y’aho tariki 3 Gashyantare 2023, Ndayishimiye usanzwe aba muri Leta zunze ubumwe […]

Bull Dog yiyemereye ko yigeze gukoresha ikiyobyabwenge cya ‘Mugo’

Umuraperi Ndayishimiye Malick Bertrand wubatse izina muri muziki nyarwanda ku mazina ya Bull Dog ubwe yiyemerera ko yigeze gukoresha ikiyobyabwenge cya ‘Mugo’ mu ndimi z’amahanga kizwi nka ‘Heroine’, gusa bitewe n’ibyo cyamukoresheje ngo yahise akireka burundu. Mu kiganiro Don Podcast gica kuri YouTube, Bull Dog yabajijwe niba yarigeze gukoresha ibiyobyabwenge, nuko aza kwemera ko yabikoresheje […]

Si byiza koza amenyo ukimara kurya

Abantu benshi boza amenyo iyo bamaze kurya kugira ngo basohore ibiryo biba byasigaye mu kanwa mu gihe babiryaga, gusa si byiza kuyasukura ukimara gufata ifunguro nk’uko abantu benshi babigenza. Ikinyamakuru Healthline kivuga ko igihe umuntu yogeje amenyo akimara kurya biyangiza aho kuyarinda kuko mu byo kurya umuntu aba yariye habamo ‘acide’ izwiho kwangiza igice cy’inyuma […]

Umukinnyi wa filime wari ukuze kurusha abandi ku Isi yapfuye

Kuri uyu wa 8 Gashyantare 2023 ni bwo Branka Veselinovi? wari uzwi nk’umukinnyi wa filime ukuze kurusha abandi ku Isi, yapfuye afite imyaka 104. Amakuru dukesha Yugoslaw Drama Theatre avuga ko Branka Veselinovi? wakinnye amafilime igihe kitari gito, yapfuye kubera ubusaza. Branka yavukiye muri Serbia mu mujyi wa Be?ej. Yari amaze gukina filime igihe kingana […]

Akaga gaterwa no gukoresha telefone mu mwijima

Ubushakashatsi bwerekanye ko urumuri rw’ubururu ruturuka mu kirahuri cya telefone zigendanwa, tableti na televiziyo mu mwijima bishobora kurema imiti y’ubumara mu mboni z’amaso, bigatuma ashobora kwibasirwa n’indwara nyinshi. Umuhanga mu by’ikoranabuhanga, Amritanshu Mukherjee, avuga ko imirasire itanga urumuri rw’ubururu igira ingaruka ku mboni z’amaso y’abantu. Kuva mu myaka mike ishize, Isi y’ikoranabuhanga yamenye iki kibazo […]

Full Figure yibukije Zari ko ubukire butamuha ubushobozi bwo kugumana umugabo yifuza

Umuhanzi Jennifer Namutebi Nakanguubi uzwi cyane muri Uganda ku izina rya Full Figure, yizera ko umushabitsi Zari Hassan uzwi cyane ku izina rya Zari The Boss Lady yakunzwe bihagije bityo rero akwiye kumenya ko kuba umukire bidatuma ashobora kugumana umugabo yifuza. Full Figure, ni umujyanama wa Perezida Yoweri Museveni mu bijyanye n’umuziki kandi akunze kuvuga […]

Iby’ingenzi ku ndwara ya ‘Baby Blues’ ituma umugore yihakana umwana amaze kwibaruka

Benshi ntibumva ukuntu umugore ashobora kubyara umwana agahita amwihakana binyuze mu kwanga kumuterura ndetse no kumwonsa amashereka ya mbere, bita umuhondo. Bibaho cyane ko umugore yihakana umwana nyuma yo kubyara. Ni indwara abantu benshi batazi ariko ibaho ndetse ikunda no gufata abagore ku bwinshi, bigatuma bihakana abana babo nyuma yo kwibaruka. Nk’uko tubikesha ishuri ry’ubuvuzi […]

Umuhanzi Davis D yagonganye n’umumotari

Davis D yahise asohoka, ajya kwicara ku nkengero y'umuhanda

Umuhanzi Icyishaka David uzwi cyane nka Davis D mu muziki w’indirimbo z’urukundo, akoze impanuka nyuma y’igihe gito aguze imodoka nshya yo mu bwoko bwa Benz. Ni impanuka yabereye mu Karere ka Kicukiro ahazwi nka Sejemu aho uyu muhanzi ukubutse hanze y’u Rwanda yagonganye n’umumotari. Iyi mpanuka yabaye mu masaa tanu zishyira saa sita aho Davis […]

Ureberera inyungu umuhanzi Niyo Bosco yagize icyo atangaza ku gutandukana guhwihwiswa

Umuyobozi wa Sunday Entertainment Group, Justin Sunday yavuze ko atigeze atandukana na Niyo Bosco nk’uko byavuzwe mu itangazamakuru mu minsi yashize. Byavuzwe ko Niyo Bosco atari kumvikana na Sunday Entertainment ku ngingo zimwe na zimwe z’amasezerano bagiranye, aho hari ibyo uyu muhanzi yabasabaga kumukorera mu gihe bo batabyumvaga. Amakuru yakomeje gusakara avuga ko baba batandukanye […]

Rickman yishyuriye Sheilah Gashumba itike y’igitaramo cya Beyoncé

Umunyamakuru Sheilah Gashumba yishyuriwe arenga miliyoni 2 n’umukunzi we, Rickman Manrick kugira ngo bazajyane kureba igitaramo Umunyamerikakazi Beyoncé azakorera mu mugi wa Stockholm muri Suwede. Kuri uyu wa 7 Gashyantare 2023 ni bwo Gashumba yagize isabukuru y’amavuko y’imyaka 27. Mu mpano yahawe harimo kwishyurirwa itike yo kuzareba igitaramo cya Beyoncé Abinyujije ku rukuta rwe rwa […]

Uburyo bwifashishwa mu gupima ubukana bw’umutingito

Mu gupima ubukana bw’umutingito hifashishwa ibipimo bitandukanye. Icyitwa Richter cyavumbuwe na Charles F. Richter mu mwaka w’1935, aho ari kimwe mu bikoreshwa cyane ku Isi. Nk’uko tubikesha kaminuza y’ikoranabuhanga ya Michigan, iki gipimo cyifashishwa mu gupima ubukana bw’umutingito. Nk’umutingito wabereye muri Turukiya na Siriya wari uri ku kigero cya 7.8 nk’uko cyabyerekanye. Iki gipimo, gipima […]

Sadate Munyakazi na Semuhungu Eric bakomeje gutukanira ku karubanda

Ku rubuga rwa Twitter hakomeje intambara z’amagambo hagati ya Sadate Munyakazi, Semuhungu Eric n’umunyamideli Turahirwa Moses. Mu minsi yashize ni bwo Moses yagiye ku rubuga rwe rwa Instagram atuka Sadate, KNC ndetse na Rutangarwamaboko baherukaga kumushinja ubutinganyi no kumwamagana. Nyuma yo gutukwa, Sadate ntiyaripfanye ahubwo na we yahise agira icyo avuga abinyujije kuri Twitter ye, […]

Bull Dog yatangaje inzira y’inzitane yanyuzemo kugira ngo akorane indirimbo na The Ben

Umuraperi Bull Dog yatangaje urugendo rutoroshye yanyuzemo kugira ngo akorane indirimbo na The Ben yitwa ‘Imfubyi z’u Rwanda’ yakunzwe n’abatari bake. Bull Dog aganira na Bad Rama mu kiganiro ‘The Don Podcast’ yahishuye ko yakoranye na The Ben, bataziranye ndetse yongeraho ko bamenyaniye ku rubyiniro bagiye kuririmba. Icyatumye bakorana iyi ndirimbo bataziranye, Bull Dogg yavuze […]

Dore impamvu 5 zitera impumuro mbi mu kanwa ndetse n’uburyo wazirwanya

Kugira impumuro mbi mu kanwa ni ikibazo gikomeye gikunze kwibasira abantu batandukanye bagaterwa imfunwe ryo kujya mu bantu kuko igihe bavuze, bagenzi babo bipfuka ku munwa. Urubuga Mouth Healthy rusobanura ko akenshi intandaro y’iki kibazo iterwa na bagiteri ziba ari nyinshi mu kanwa, zigasya ibyo uba wariye, nuko bigatanga impumuro itari nziza mu kanwa. Ubwinshi […]

Shaddyboo yashyikirijwe igihembo yatsindiye mu 2021

Iki gihembo Shaddyboo yari yaragihawe mu 2021, aza kucyamburwa

Icyamamare ku mbuga nkoranyambaga, Mbabazi Chadia wamamaye nka Shaddyboo, yashyikirijwe igihembo yatsindiye mu mwaka w’2021 gusa akaza kucyakwa. Mu 2021, Shaddyboo yari yatsindiye igikombe cy’abantu bakoze ibikorwa byiza by’intangarugero (Influencers) bakagarukwaho cyane mu Rwanda, gusa icyo gihembo bahise bakimwaka ngo kuko harimo amakosa yagombaga gukosorwa. Mu gitondo cyo kuri uyu wa 6 Gashyantare 2023, abakoresha […]

Moses Turahirwa yishongoye kuri KNC, Sadate na Rutangarwamaboko

Umunyamideri Turahirwa Moses washinze inzu y’imideli ya Moshions, yishongoye kuri KNC, Munyakazi Sadate na muganga Rutangarwamaboko akoresheje amagambo akomeye ndetse hari n’ushobora kumva ko yakoresheje imvugo nyandagazi. Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Moses kuri uyu wa 6 Gashyantare 2023, yanditse agira ati “Abantu nka ba Sadate na KNC bashobora kuba bazi ko Moshions ari […]

Mimi Mehfira yavuze igice cy’umubiri Meddy amukundira kurusha ibindi

Mimi Mehfira yahamirije abamukurikira ko ubu yamaze kumenya gusokoza umusatsi we ukanyerera ngo kuko umugabo we Ngabo Medard wamamaye muri muziki nyarwanda nka Meddy awukunda. Hari abavuga ko ubwiza bw’umugabo bureberwa ku mafaranga afite cyangwa se uko umubiri we wubakitse, yarakoze siporo zihagije akagira umubiri ukomeye, akaba aribya bintu abagore bamwe bamukundira. Gusa ku bagore, […]

Burna Boy na Eddy Kenzo bari bahatanye muri Grammy Awards batashye imbokoboko

Abahanzi Burna Boy na Eddy Kenzo bari bahanzwe amaso n’Abanyafurika mu bihembo bya Grammy Awards 2023, ariko bombi batashye imboko boko. Kuri uyu wa 5 Gashyantare 2023 ni bwo umuhango wo gutanga ibi bihembo bitangwa ku bahanzi bitwaye neza mu mwaka ushize wabaye, bitangirwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika nk’uko bisanzwe. Muri ibi bihembo, […]

Riderman na Christopher bagiye kujya mu bitaramo i Burayi

Umuraperi Gatsinzi Emery uzwi mu muziki nyarwanda nka Riderman n’umuhanzi mu ndirimbo z’urukundo, Muneza Christopher, bari kwitegura kujya gutaramira hanze y’u Rwanda mu gitaramo bazakorera ku mugabane w’u Burayi. Ni igitaramo aba baririmbyi bombi bazakorera i Brussels mu murwa mukuru w’u Bubiligi, bakazataramira abantu mu gihe cyirenga amasaha ane. Iki gitaramo giteganyijwe kuba Ku wa […]

Sobanukirwa birambuye akamoro ko kurira mu buzima bwa muntu

Kurira by’umwihariko ku bakuze bifatwa nko kugira umutima woroshye mu gihe bikorewe mu ruhame, ndetse hari ubwo uwo bibayeho afatwa nk’umunyantege nke. Benshi bafata kurira nk’igikorwa cy’abana bakiri bato mu myaka, gusa hari n’ubwo biba ku bantu bakuru bitewe n’impamvu runaka, cyangwa ikintu cyababayeho mu buryo butunguranye. Muri iyi nkuru, tugiye kurebera hamwe bimwe mu […]

Niyo Bosco yaba yashwanye n’abakoresha be bashya

Umuhanzi Niyo Bosco uheruka gutandukana na MI Empire ya Irené Murindahabi agasinyana amasezerano na Sunday Entertainment, hari amakuru avuga ko yaba yamaze gutandukana n’iyo sosiyete. Bivugwa ko Niyo Bosco na Sunday Entertainment hari ibintu batumvikanye mu masezerano bagiranye, aho abo bombi bahise banzura ko bagombaga kuba bahagaritse imikoranire. Hashize igihe cy’ukwezi kumwe, Niyo Bosco asinyanye […]

Ntibisanzwe! Yabenze abasore b’ibigango yemera kujya kubana na John utagira amaboko

John Mashariya na Pory Mukani babana nk’umugore n’umugabo, aho inkuru y’urukundo rwabo ibera benshi filime kuko hari abatemera ko aba bakundana kubera ko uriya mugabo afite ubumpuga yavukanye bwo kutagira amaboko. Inkuru y’urukundo rwabo bayitangarije Afrimax TV ikorera kuri YouTube aho yari yabasuye mu rugo rwabo mu gihugu cya Kenya. Ubusazwe John Mashariya yavukanye ubumuga […]

Mbosso yasangiye inyama n’abafana be ku muhanda mbere yo kubataramira

Umuhanzi Mbwana Yusuf Kilungi wamampaye nka Mbosso mu muziki wa Tanzania, yasangiye inyama ahuta n’isupu we n’abafana be bo muri Zanzibar mbere y’uko abataramira mu gitaramo cy’imbaturamugabo. Ku wa Gatanu tariki ya 3 Gashyantare nibwo Mbosso yageze muri Zanzibar, aho ari buze gutaramira kuri uyu wa Gatandatu. Ubwo yageraga muri ibi birwa, yafashe akanya ko kuruhuka […]

Kuki abagabo bafata abagore b’ikibuno kinini nk’abo gukora imibonano mpuzabitsina gusa?

Abenshi babikoramo urwenya, ukumva bavuga ngo ‘abagore bafite ikibuno kinini mu mutwe aba ari hato’. Iyo usesenguye iyo mvuga wumva harimo gutebya cyane, gusa nanone ugasangamo no kwibasira abantu bateye batyo. Ni gake uzabona umugabo ahuye n’umugore ufite ikibuno kinini ntasubize amaso inyuma ngo yihere amaso iyo miterere. Abahanga mu byerekeye imitekerereze bavuga ko abagabo […]

Bruce Melodie na Coach Gaël bagiye kubaka indi Arena muri Kigali

Umuhanzi Itahiwacu Bruce wamenyekanye mu muziki nyarwanda nka Bruce Melodie afatanyije n’umujyanama we Coach Gael, bagiye kubako inzu y’imyidagaduro i Kigali izitwa ‘Blue Sky Park Arena’. Amakuru avuga ko iyi nzu izubakwa ku gisenge cy’inyubako ya CHIC iri rwagati mu mujyi wa Kigali, ikazajya iberamo imikino itandukanye ndetse n’imyidagaduro. Iyi nyubako izaba ishobora kwakira ibitaramo […]

Imbwa yaciye agahigo ko kubaho imyaka myinshi kurusha izindi

Imbwa yitwa Bobi ifite imyaka 30 n’iminsi 226 yo mu gihugu cya Portugal, guhera tariki ya 1 Gashyantare 2023 yaciye agahigo ko kuba ariyo ikuze kurusha izindi ku Isi. Imbwa yari ifite agahigo ko kuba ikuze kusha izindi n’imbwa yitwa Bluey yo muri Australia yapfuye mu 1939 ifite imyaka 29 n’amezi atanu. Nk’uko Guinness World […]

Dore ibintu ukwiye gukora mbere yo koga amazi akonje

Koga umubiri biri mu bintu bituma umuntu agira ubuzima bwiza, gusa Impuguke mu bijyanye n’ubuzima bwa muntu zigira inama abantu bakunda koga amazi akonje bagahita bayitera ku mubiri wose. Uyu munsi Bwiza twifujuje kugusangiza ibintu ukwiye kwitaho mbere gato y’uko witera amazi akonje ku mubiri wawe mu gihe uri muri dushe uguye koga. Mu gihe […]

Kigali: Abahanzi batahawe umwanya mu gitaramo cya Demarco bagiye kurega

Abahanzi bari batumiwe mu gitaramo cyatumiwemo cya Demarco, ntibahabwe umwanya wo kugera ku rubyiniro barateganya kwiyambaza inkiko mu gihe uwabatumiye atakumva ibyifuzo byabo. Mu minsi yashize ni bwo Demarco yataramiye Abanyarwanda bari mbarwa mu nzu y’imyidagaduro izwi nka BK Arena. Muri iki gitaramo hari abahanzi bari bashyizwe ku rutonde rw’abagombaga kuririmba ariko ntibahabwa umwanya. Abahanzi […]

Diamond Platinumz yongeye gutumirwa mu Rwanda

Umuhanzi Nasibu Abdul Juma Issack wamampaye nka Diamond Platnumz mu muziki wa Tanzania no ku isi hose muri rusange, yongeye gutumirwa mu Rwanda. Diamond Platnumz yari yaratumiwe mu mwaka, aza gusubika gahunda yo kuza mu Rwanda nyuma y’amakuru yavugaga ko ashobora gufungwa kubera uburiganya yakoreye umuhanzi Mico The Best. We yasobanuye ko hari ibyo atumvikanye n’abari […]

Umugore yakubise imitwe y’abana be ku rutare, yitwaje Bibiliya

Umugore wo muri Zimbabwe, Mary Rukobo, yatawe muri yombi n’abapolisi, azira gukubita imitwe y’abana be (harimo ufite amezi abiri n’uw’imyaka ibiri) ku rutare nyuma yo kumva nabi umurongo wa Bibiliya. Ibi byabereye mu Mudugudu wa Mashangana, aho uyu mubyeyi yasomye umurongo wa Bibiliya akawusobanukirwa nabi, bikaza gutuma yiyangiriza abana be. Abatanze amakuru bavuze ko uyu […]

Intambara ishobora kuvuka hagati ya Harmonize na Rayvanny kubera umukobwa w’uburanga

Icyamamare muri muzika, Raymond Shaban Mwakyusa uzwi nka Rayvanny, aravugwaho kwigarurira umutima w’umuhanzikazi Feza Kessy uri mu rukundo na Rajab Abdul Kahali wamampaye nka Harmonize, bombi bo muri Tanzania. Ibi bibaye ubugira kabiri, kubera ko mu minsi yashize Rayvanny yatesheje Harmonize washakaga gukundana na Paula Kajala. Mu minsi ishize hari amakuru yavugaga ko uyu muhanzikazi […]