Ngoma: Amara ye amaze igihe yarasohotse, arasaba ubutabazi bwihutirwa nyuma yo gusiragizwa n’abaganga
Umubyeyi utuye mu Murenge wa Zaza w’Akarere ka Ngoma, arasaba ubutabazi bwihutirwa nyuma y’aho agize uburwayi bw’ibibyimba mu nda bwatumye amara ye asohoka hanze. Mu kiganiro yagiranye na TV1, uyu mubyeyi yavuze ko uburwayi bwo mu nda abumaranye imyaka itandatu, aho yagiye kwivuza mu bitaro bikuru bya CHUK, abaganga bakamubaga ariko ntibasubize aya mara mu […]
Banki y’Isi irasaba u Burundi gukangururira abaturage kwikingiza Covid-19
Banki y’Isi nyuma yo gutangaza ko izaha Leta y’u Burundi inkingo z’icyorezo cya Covid-19, irasaba iki gihugu gukangurira abaturage kwikingiza. Mu rwandiko Veronique Kabongo uhagarariye Banki y’Isi mu Burundi yageneye Minisitiri ushinzwe ikigega cya Leta, yamumenyesheje ko biteguye kubashyigikira mu kurwanya iki cyorezo binyuze muri gahunda zirimo kubaha inkingo n’inkunga, ariko nabo ngo bagasabwa gukora […]
Gen. Kainerugaba yishyuye ideni ryose ikipe ya Uganda yari irimo hoteli mu Rwanda
Umugaba w’ingabo za Uganda zirwanira ku butaka akaba n’umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni, Lt. Gen. Muhoozi Kainerugaba yishyuye ideni ryose ikipe y’igihugu ya Basketball (The Silverbacks) yari irimo hoteli mu Rwanda. Ni nyuma y’aho bimenyekanye ko iyi kipe yitabiraga irushanwa rya AfroBasket mu Rwanda, yangiwe gusohoka muri hoteli ya Park Inn kubera iri deni ryo […]
Dr Muganga [ufungiwe ubutasi] afite pasiporo y’amahanga, umugore we afite iy’u Rwanda_Gen. Byekwaso
Umuvugizi w’igisirikare cya Uganda, Brig. Gen. Flavia Byekwaso yatangaje ko Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza ya Victoria, Dr Lawrence Muganga watawe muri yombi afite pasiporo y’igihugu cy’amahanga, umugore we akagira iyo mu Rwanda. Nyuma y’amakuru yabanje kuvuga ko Dr Muganga yashimuswe, Gen. Byekwaso kuri uyu wa 2 Nzeri 2021 yatangaje ko uyu muyobozi wa kaminuza yatawe […]
Basketball: Ikipe ya Uganda iri mu Rwanda yangiwe gutaha
Ikipe ya Uganda ya Basketball (The Silverbacks) yitabiraga irushanwa rya AfroBasket riri kubera mu Rwanda, yangiwe gusohoka muri hoteli Park Inn icumbitsemo bitewe no kubura amafaranga yo kuyishyura. Umunyamakuru w’igitangazamakuru Kawowo Sports gikora inkuru za siporo, Baron Edgar kuri uyu wa 3 Nzeri 2021 yabitangarije ku rubuga rwa Twitter, anagaragaza impungenge y’uko kuguma muri hoteli […]
Afurika y’Epfo yanze kwakira impunzi zaturutse muri Afghanistan
Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Afurika y’Epfo yavuze ko itakwakira impunzi zaturutse muri Afghanistan bitewe n’uko icumbikiye izindi nyinshi zaturutse mu bindi bihugu. Iki gihugu ni kimwe mu byo Leta Zunze Ubumwe za Amerika zari zarasabye kwakira izi mpunzi by’igihe gito, zikazavayo zijya mu bihugu bya nyuma bizazakira. Iyi Minisiteri mu itangazo yashyize ahagaragara tariki ya […]
Mwenda aribaza impamvu Uganda itegera u Rwanda ngo bikemure ibibazo bifitanye
Umunyamakuru ukomeye muri Uganda, Andrew Mwenda aribaza impamvu igihugu cye kitegera u Rwanda mu buryo bwa dipolomasi kugira ngo bikemure ibibazo by’umubano mubi bifitanye, bigira ingaruka kuri bamwe mu baturage. Mwenda yibajije iki kibazo nyuma y’itabwa muri yombi ry’Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza ya Victoria, Dr Lawrence Muganga uvugwaho kuba inshuti y’umuryango uhuza ubwoko bw’Abanyarwanda/Abavandimwe. Nyuma […]
Nyuma yo kumwambura abarinzi, Leta yashyize hanze imitungo yose ya Visi Perezida Ruto
Leta ya Kenya yashyize ku mugaragaro imitungo yose ya Visi Perezida (DP) William Ruto, nyuma yo kumwambura abarinzi. Iyi mitungo yatangajwe na Minisitiri w’Umutekano w’Imbere, Fred Mating’i imbere y’abagize inteko ishinga amategeko bakomeje kugenzura imitungo ye nyuma yo gukeka ko hari iya Leta yaba yarigwijeho. Nk’uko bigaragara ku rupapuro ruriho urutonde rw’imitungo ya DP Ruto, […]
CAF yanze icyifuzo cya Leta y’u Rwanda cyo kwakira abafana ku mukino w’Amavubi na Harambee Stars
Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika, CAF, yanze ubusabe bw’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, FERWAFA, bwo kwemera ko abafana bake bazajya muri sitade ubwo ikipe y’igihugu izwi nk’Amavubi izaba yakira iya Kenya izwi nka Harambee Stars mu majonjora yo gushaka itike y’irushanwa ry’igikombe cy’Isi rizabera muri Qatar mu 2022. FERWAFA mu itangazo isohoye mu kanya gashize […]
Hari abanya-Uganda badashaka kuva muri Afghanistan
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane muri Uganda, Gen. Jeje Odongo yamenyesheje abagize inteko ishinga amategeko ko hari abanya-Uganda badashaka kuva muri Afghanistan n’ubwo hakunze kugaragara impungenge z’umutekano muke kuva Abatalibani bafata ubutegetsi tariki ya 15 Kanama 2021. Ni igisubizo Minisitiri Odongo yatanze ubwo abagize Inteko bamubazaga icyo guverinoma iri gukora ngo ifashe gutaha abanya-Uganda baheze muri […]
Ifoto y’urwibutso: Ambasaderi Joe na Jay Polly basa n’abagendeye rimwe

Tariki ya 20 Nyakanga 2021 ni bwo humvikanye inkuru y’incamugongo y’uko uwabaye Minisitiri w’Umuco na Siporo w’u Rwanda kuva mu 2004 kugeza mu 2011 no kuva muri Nyakanga 2014 kugeza muri Gashyantare 2015, Ambasaderi Joseph Habineza (Joe) yapfuye, azize uburwayi. Ambasaderi Joe uzwiho kwicisha bugufi no gusabana n’abo mu ngeri zose, yaguye mu bitaro by’i […]
Umukuru w’Igihugu yambereye umubyeyi, Imana imuhe kuramba_Umuhanzi Tetero wasubijwe
Umuhanzi w’Umurundikazi, Tetero Laurette yagaragaje ko anezererewe cyane Perezida w’igihugu cye, Evariste Ndayishimiye wamusezeranyije ko abashinzwe ‘protocole’ bazamufasha bagahura bombi, amusabira kuramba. Muri Gashyantare 2021 Tetero wagiranaga ikiganiro na Jimbere Magazine, yatangaje ko yifuza guhura na Perezida Ndayishimiye, akamuha yambi, byaba ngombwa akaba yanamusura mu rugo iwabo, bakamutekera. Uyu mukobwa usanzwe ari n’umushoramari ubwo we […]
Imirenge yari imaze ukwezi kurenga muri Guma mu Rugo yakuwemo

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) kuri uyu wa 2 Nzeri 2021 yakuye muri Guma mu Rugo imirenge 10 yo mu turere tune tw’igihugu yari iyimazemo ukwezi kurenga. Iyi mirenge ni Byimana mu Karere ka Ruhango, Tumba na Gishamvu mu Karere ka Huye, Rukara, Murundi, Nyamirama na Mwiri mu Karere ka Kayonza, Muhura, Kageyo na Remera mu […]
Umuhanzi Jay Polly yapfuye
Umuhanzi Tuyishime Joshua wamamaye nka Jay Polly mu njyana ya ‘Rap’ yapfuye azize uburwayi. TV1 dukesha aya makuru ivuga ko uyu muraperi yaguye mu bitaro bya Muhima biherereye mu Karere ka Nyarugenge, mu Mujyi wa Kigali. Uyu muhanzi apfuye yari amaze amezi agera kuri ane atawe muri yombi azira gukoresha ibiyobyabwenge. Ari muri gereza ya […]
Umunyarwanda wamamaye mu mideli yemeye kurushinga n’uwo bahuje igitsina

Umunyarwanda Moses Turahirwa washinze inzu ihanga imideli ya Moshions yambika abakomeye n’ibyamamare muri iki gihugu, yahishuye ko yemeye gushakana na mugenzi we w’umuhungu witwa Mizero Cedric. Mu butumwa Turahirwa yanyujije kuri sitati (status) ya Instagram kuri uyu wa 31 Kanama 2021, yagize ati: “Navuze Yego, ngo nzarushingane na @Cedric250 kubera ko yamaze guteganyiriza iza bukuru […]
Abajura bamaze amasaha 8 mu rugo rwa AIGP Mwangi, bashaka guterura byose
Abajura batatu bateye urugo rw’Umuyobozi Mukuru wungirije wa Polisi ya Kenya, AIGP King’ori Mwangi, ruherereye mu gace ka Pembe Tatu mu Karere ka Nyeri, bamaramo amasaha umunani, bafite umugambi wo kwiba ibintu byose birimo. Umuyobozi wa Polisi ya Nyeri, Adiel Nyange yabwiye itangazamakuru ko ahagana saa kumi n’ebyiri z’umugoroba ku wa 30 Kanama 2021 ari […]
Mu rugo rwa Gen. Numbi ‘wahunze’ havumbuwe intwaro nyinshi zirimo iziremereye
Igisirikare cya Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) cyavumbuye intwaro zirimo iziremereye nyinshi ‘zakwira batayo yose’ mu rugo rwa Gen. John Numbi wabaye Komiseri Mukuru wa Polisi, ubu uri mu buhungiro kuva muri Werurwe 2021. Radiyo mpuzamahanga y’Abafaransa, RFI, kuri uyu wa 31 Kanama 2021 yatangaje ko aya makuru yayahawe na bamwe mu basirikare ba […]
Mutabazi yahagaritse intambara yatangije kuri Bizimana uyobora Kisoro
Milton Bazanye Mutabazi wigeze kuba Meya wa Kisoro muri Uganda, yahagaritse intambara yatangije kuri Abel Bizimana uyobora aka karere ubu ngubu. Uguhangana kwa bombi kwatangiye ubwo muri Mutarama 2021 hasohokaga ibyavuye mu matora y’abakandida bashaka kuyobora uturere, bombi bari bahataniye kuyobora Kisoro. Icyo gihe byatangajwe ko Bizimana uri mu ishyaka riri ku butegetsi, NRM, yagize […]
Hakuzimana Rashid ntiyumva ukuntu RIB imuhamagaza ngo yitabe ‘ejo’
Hakuzimana Abdul Rashid ukunze kumvikana akora ubusesenguzi kuri politiki y’igihugu, ntiyumva ukuntu Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rumuhamagaza ngo yitabe ejo rutamuhaye umwanya wo kwitegura, anashake umunyamategeko umwunganira. Kuri uyu wa 31 Kanama 2021 ni bwo Umugenzacyaha Jules Mutabazi yoherereje Hakuzimana urwandiko rumuhamagaza, bigaragara ko rwamugezeho saa munani n’iminota 14 z’igicamunsi, amusaba kwitaba “ku biro bikuru by’ubugenzacyaha […]
Perezida Ndayishimiye yasubije umukobwa wamusabye ‘Yambi’ no kumusura akamutekera

Perezida wa Repubulika y’u Burundi, Evariste Ndayishimiye yasubije umukobwa w’umuhanzi witwa Tetero Laurette umaze igihe amusabye yambi (kumuhobera) no kumusura akamutekera. Uyu mukobwa bigaragara ko akiri muto mu kiganiro yagiranye na Jimbere Magazine muri Gashyantare 2021, yabajijwe icyo yasaba Perezida Ndayishimiye mu gihe baba bahuye, asubiza ati: “Yambi” akubita agatwenge, yishimye cyane. Tetero yongereyeho ati: […]
Perezida Kagame yahinduriye inshingano Busingye na Dr Bizimana

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yahinduriye inshingano Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta Busingye Johnston na Dr Bizimana Jean Damascene uyobora komisiyo y’igihugu ishinzwe kurwanya jenoside, CNLG. Nk’uko bigaragara mu itangazo ryaturutse mu biro bya Minisitiri w’Intebe kuri uyu wa 31 Kanama 2021, Busingye yahawe inshingano yo guhagararira u Rwanda mu Bwongereza, […]
Burundi: Uwungirije Perezida wa Sena yaciwe amande azira kuzamura igiciro cy’isukari
Senateri Njebarikanuye Spes Caritas wungurije Perezida wa Sena y’u Burundi usanzwe ari umushoramari, yaciwe amande y’amafaranga akoreshwa muri iki gihugu miliyoni ebyiri (2,000,000 FBu), azira kuzamura igiciro cy’isukari. Ibiro by’intara ya Gitega byatangaje ko Senateri Njebarikanuye ari we usanzwe ugemurirwa isukari n’uruganda SOSUMO mu ntara, na we akayicuruza. Ngo yafashwe aranguza umufuka wayo FBu 125,000 […]
Hari kuba inama ikomeye hagati y’u Burundi na RDC
I Kinshasa muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) kuva kuri uyu wa 31 Kanama 2021 kugeza ku wa 2 Nzeri 2021 hari kubera inama ikomeye ihuza abayobozi b’iki gihugu n’intumwa zo mu Burundi. Muri iyi nama, uruhande rwa RDC ruyobowe na Minisitiri ushinze akarere, Didier Mazenga Mukanzu, intumwa z’u Burundi zo zikaba ziyobowe na […]
Uzaba Miss East Africa azahembwa imodoka ya miliyoni 44Frw

Miss Mutesi Jolly wabaye Nyampinga w’u Rwanda mu 2016 yatangaje ko uzegukana ikamba ry’irushanwa ry’ubwiza ryo mu karere ka Afurika y’iburasirazuba, Miss East Africa, azahembwa imodoka ya Nissan Xtrail 2021 ifite agaciro k’amadolari ya Amerika 44,000 angana n’amafaranga y’u Rwanda (Frw) miliyoni 44.3. Miss Mutesi muri ubu butumwa buri kuri Twitter buherekeje amafoto atatu y’iyi […]
Gasabo: Ikamyo yasenye inzu z’ubucuruzi, yica nyirazo n’umuzamu
Saa munani z’urukerera rw’uyu wa 31 Kanama 2021, ikamyo ya Fuso yari itwaye ibi yasenye inzu z’ubucuruzi mu Murenge wa Gisozi w’Akarere ka Gasabo, yasenye inzu z’ubucuruzi, yica nyirazo witwa Mukeshimana Yvonne n’umuzamu we Nkurikiyimfura Jean de Dieu. KT Radio dukesha aya makuru ivuga ko kandi iyi mpanuka yakomerekeyempo abana ba Mukeshimana babiri; uwitwa Munyaneza […]
APR FC igiye kwipimira kuri AS Maniema, yitegura Champions League
APR FC igiye gukina umukino wa gicuti na AS Maniema Union yo muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC), yitegura irushanwa nyafurika ry’amakipe yabaye aya mbere muri shampiyona, CAF Champions League, rizaba muri Nzeri 2021. Uyu mukino urabera ku kibuga cyayo cy’imyitozo giherereye i Shyorongi mu Karere ka Rulindo, guhera saa cyenda z’igicamunsi kuri uyu […]
Minisitiri w’Ingabo za Kenya ni we ushobora kuzasimbura P. Scotland muri Commonwealth
Nyuma y’igihe kirekire bivugwa ko Umunyamabanga Mukuru w’umuryango Commonwealth, Patricia Scotland atazemererwa kuyobora manda ya kabiri, Minisitiri w’Ingabo za Kenya ni we uhabwa amahirwe menshi yo kumusimbira. Amahirwe yo kongera kuyobora Commonwealth kuri Scotland yabaye nk’ayoyoka ubwo muri Gashyantare 2020, ibitangazamakuru byo muri Australia; The Age na The Sydney Morning Herald byashyiraga hanze ibyavuye mu […]
Rutsiro: Umushinwa yagaragaye ahondagurira Umunyarwanda ku musaraba

Mu Murenge wa Mukura w’Akarere ka Rutsiro k’Intara y’Uburengarazuba, hagaragaye Umushinwa ahondagurira Umunyarwanda ku gati gakozwe nk’umusaraba, amushinja kwiba umucanga. Nk’uko bigaragara muri videwo y’umunota umwe n’amasegonda 3 yasakajwe ku mbuga nkoranyambaga n’uwitwa Ibarushimpuwe Kevin Christian kuri uyu wa 30 Kanama 2021, uyu mugabo uzirikiye amaboko inyuma ku musaraba, asobanurira abamuhagaze hejuru bafite inkoni barimo […]
Amagambo y’incyuro ubwo Uganda yakiraga umurambo w’umucuruzi wiciwe mu Rwanda

Kuri uyu wa 29 Kanama 2021, Leta ya Uganda ihagarariwe na Nelson Nshangabasheija yakiriye umurambo wa Justus Kabagambe warasiwe n’abashinzwe umutekano b’u Rwanda mu Murenge wa Kivuye mu Karere ka Burera, ku wa 18. Nshangabasheija usanzwe ayobora Akarere ka Kabale kegereye u Rwanda, nyuma yo kwakira uyu murambo, yahavugiye amagambo akomeye y’incyuro, yuje uburakari. Uyu […]
U Rwanda ruzakira irushanwa ry’igikombe cy’Isi ry’abakanyujijeho mu 2023
Byemejwe ko u Rwanda ruzakira irushanwa ry’igikombe cy’Isi ry’abakanyujijeho mu mupira w’amaguru, rizaba ku nshuro ya karindwi kuva muri Nyakanga kugeza muri Kanama 2023. The New Times dukesha aya makuru, ivuga ko iki cyemezo cyafashwe nyuma y’uruzinduko rw’iminsi ine umuyobozi w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku Isi ry’abakanyujijeho (FIFVE), Fred Siewe yagiriye mu Rwanda mu cyumweru gishize. […]
Zambia: Perezida mushya yakoze impinduka ‘zihuse’ mu buyobozi bukuru bw’igisirikare
Perezida mushya wa Repubulika ya Zambia ufite n’inshingano y’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’igihugu, Hakainde Hichilema yashyizeho mu buryo bwihuse abayobozi bashya b’igisirikare. Nk’uko yabitangarije ku rubuga rwa Twitter, kuri uyu wa 29 Kanama 2021, Perezida Hichilema yagize Lt. Gen. Dennis Alibuzwi Umugaba Mukuru w’ingabo, Maj. Gen. Geoffrey Zyeele amugira Umugaba Mukuru wungirije. Mu gisirikare kirwanira mu […]
RDC: Colonel Kasongo yishwe n’umurinzi we warashe ahubutse
Colonel Polydor Kasongo Nzozi wari mu bayobozi bakuru babiri b’ishami rya Polisi ya Repubulika ya Demukarasi ya Congo ryitwa LENI, yishwe n’umupolisi wamurindaga warashe ahubutse. Col. Kasongo kuri uyu wa 29 Kanama 2021 yari kumwe n’umugore n’abana n’uyu murinzi mu modoka bavuye gusenga, mu Karere ka Ngaliema muri Kinshasa. Igitangazamakuru Actualité kivuga ko imodoka barimo […]
Kicukiro: Umubyeyi w’abana 5 yahagaritse ubukwe bw’umugabo wamutaye

Umubyeyi w’abana batanu witwa Dukuzumuremyi Janvière utuye mu Karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali kuri uyu wa 28 Kanama 2021 yahagaritse ubukwe bw’umugabo we wamutaye, wari ugiye gushyingirana n’undi mu rusengero. Uyu mubyeyi yasobanuye ko yahamagawe n’umuntu kuri telefone, amubwira ko umugabo we umaze igihe amutanye abana, agatwara babiri b’impanga, agiye gukorera gushyingirwa undi […]
Me Lurquin ngo yararenganye, MTN yamenyeshejwe ko ishobora gufatirwa ibihano, RDF yunguka abasirikare bashya; inkuru nyamukuru z’icyumweru
Icyumweru gishize cyatangiye tariki ya 23 Kanama 2021 cyaranzwe n’inkuru nyamukuru ziganjemo izivuga ku: mutekano, ubutabera, ikoranabuhanga na politiki mu bubanyi n’amahanga. Zirimo: Me Lurquin ngo yafunzwe amasaha 12 mbere y’uko yirukanwa mu Rwanda Umunyamategeko Vincent Lurquin wo mu Bubiligi wunganiraga Paul Rusesabagina, yatangaje ko mbere yo kwirukanwa mu Rwanda mu minsi ishize, yabanje gufungwa […]
Uganda yashyikirijwe umurambo w’umuturage wayo warasiwe mu Rwanda
Leta y’u Rwanda yashyikirije iya Uganda umurambo w’umuturage wayo witwa Justus Kabagambe warasiwe mu Karere ka Burera mu minsi 10 ishize. Uyu mucuruzi w’imyaka 25 y’amavuko uzwi ku izina rya Kadogo, yarashwe n’abashinzwe umutekano b’u Rwanda tariki ya 18 Kanama ubwo yari kumwe n’abandi 8 bikoreye kanyanga n’amavuta ya mukorogo. Bivugwa ko yagerageje kubarwanya. Umurambo […]
Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia ari mu Rwanda

Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Abiy Ahmed Ali n’itsinda ayoboye kuri uyu wa 29 Kanama 2021 bageze mu Rwanda, mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri. Ibiro bye byatangaje ko muri uru ruzinduko, Minisitiri Abiy ahura na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, bikaba byitezwe ko bagirana ibiganiro birebana n’umubano w’ibihugu byombi. Byagize biti: “PM Abiy Ahmed […]
Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia yageze muri Uganda

Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Abiy Ahmed yitabiriye ubutumire bwa Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, i Kampala kuri uyu wa 29 Kanama 2021. Umunyamabanga wa Perezida Museveni ushinzwe itangazamakuru, Lindah Nabusayi yemereje iby’uru ruzinduko rwa PM Abiy kuri Twitter, ati: “Abiy Ahmed Ali, Minisitiri w’Intebe wa Repubulika Nkuru ya Demukarasi ya Ethiopia yageze muri Uganda […]
Kalisa Kase wakiniye Amavubi yamaganye abatangaje ko yapfuye

Kalisa Kase wakiniye Rayon, Kiyovu Sports n’ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru (Amavubi) yamaganye amakuru atari yo amaze iminsi avuga ko yapfuye, ahamya ko ari muzima kandi afite imbaraga. Guhera tariki ya 25 Kanama 2021, ku mbuga nkoranyambaga hatangiye gukwirakwira amakuru avuga ko Kase yapfiriye i Goma muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo, azize uburwayi. Ni inkuru […]
Cabo Delgado: Abaturage bahunze bari gusubira mu byabo ku bwinshi

Abaturage bari barahunze ibikorwa by’iterabwoba mu ntara ya Cabo Delgado muri Mozambique, bari gusubira mu ngo zabo ku bwinshi, nyuma y’ubukangurambaga bw’inzego z’umutekano z’iki gihugu n’iz’u Rwanda zigizwe n’abasirikare n’abapolisi. Amafoto dukesha RBA yerekana aba baturage barimo abagabo, abagore n’abana bari gufashwa hifashishijwe amakamyo y’igisirikare hamwe na bisi (buses), bitwaje ibikoresho byo mu rugo birimo […]
Uganda: Umunyamakuru afunzwe azira kurarana n’impunzi zavuye muri Afganistan
Umunyamakuru w’igitangazamakuru Deutsche Press Agentur cyo mu Budage, Henry Waswa yatawe muri yombi azira kurarana n’impunzi zaturutse muri Afghanistan muri hoteli yitwa Imperial Resort Beach Hotel iri i Kampala. Ibitangazamakuru byo muri Uganda bivuga ko Waswa w’imyaka 60 y’amavuko yatawe muri yombi ku wa Kane tariki ya 26 Kanama 2021, ubwo byari bimaze kumenyekana ko […]
Kwinjiza abari intagondwa za IS muri FADM byafasha mu kurwanya iterabwoba_Umusesenguzi
Umusesenguzi mu by’umutekano akaba n’umwarimu muri kaminuza ya California, Prof. Kai M. Thaler avuga ko kwinjiza mu ngabo za Mozambique (FADM) abahoze ari intagondwa zegamiye kuri IS (Islamic State) zikorera muri Cabo Deglado, byatanga umusanzu ukomeye mu kurwanya ibikorwa by’iterabwoba. Prof. Thaler mu busesenguzi bwe bwasohotse muri Washington Post ku wa 27 Kanama 2021, yasobanuye […]
Uganda yaba yaranze gutwara umurambo w’umuturage wayo warasiwe mu Rwanda
Leta ya Uganda biravugwa ko yabanje kwanga gutwara umurambo w’umuturage wayo, Justus Kabagambe w’imyaka 25 y’amavuko warasiwe mu Rwanda n’abashinzwe umutekano mu minsi 10 ishize. Mu ijoro ryo ku wa Gatatu tariki ya 18 Kanama 2021 ni bwo Kabagambe uzwi nka Kadogo yarashwe ahitwa mu Gitovu, Umurenge wa Kivuye w’Akarere ka Burera muri metero 500 […]
Impaka zabaye nyinshi muri RDC, ngo Perezida wabo yifotoreje inyuma y’uw’u Rwanda
Impaka zabaye nyinshi muri bamwe bakoresha imbuga nkoranyambaga muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) nyuma yo kubona ifoto igaragaza Perezida wabo, Félix Tshisekedi ari inyuma y’uw’u Rwanda, Paul Kagame. Iyi foto igaragaza aba bakuru b’ibihugu, Shanseliyeri Angela Merkel, Perezida Macky Sall wa Sénégal, Cyril Ramaphosa wa Afurika y’Epfo, Alpha Condé wa Guinea, Mousa Faki […]
UPDF yiteguye kugaba ibitero kuri kanseri, parazite ‘ADF’ muri Congo_Museveni
Perezida wa Repubulika ya Uganda, Yoweri Museveni yatangaje ko ingabo z’igihugu ayoboye (UPDF) ziteguye guhigira umutwe w’iterabwoba wa ADF yagereranyije na kanseri cyangwa parazite, muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC). Museveni mu butumwa bwo kuri uyu wa 27 Kanama 2021, yatangaje ko ADF iri inyuma y’ibikorwa bihungabanya umutekano w’abaturage ba Uganda, ikabikora iturutse mu […]
Kenya: Abacungagereza bitwaje intwaro bagabye igitero kuri sitasiyo ya Polisi
Abacungagereza 8 bo muri Kenya bari bitwaje intwaro baherekejwe n’umuyobozi wabo, bagabye gitero kuri sitasiyo ya Polisi ya Madodo iherereye mu gace ka Tana River, bafite umugambi wo kubohora mugenzi wabo uhafungiwe. Uyu mucungagereza yatawe muri yombi n’abapolisi ubwo yari yarenze ku mabwiriza ya Gera mu Rugo yo kwirinda icyorezo cya Covid-19. Igitangazamakuru Kenyans kivuga […]
Sadate yahagaritse ibirego yari yarareze Karenzi muri RIB; yashyize imbere ubwiyunge
Munyakazi Sadate wari umaze amezi agera kuri atanu areze umunyamakuru Sam Karenzi mu rwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha, RIB, amushinja ibyaha bitandatu, yahagaritse ikirego mu rwego rwo gushyira imbere ubwiyunge. Sadate wakunze guhanganira na Karenzi mu bitangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga, yandikiye RIB tariki ya 8 Werurwe 2021 ayisaba gukurikirana kuri uyu munyamakuru ibyaha birimo: ivangura, gutangaza […]
NIDA iributsa abashaka guhinduza amafoto yo ku ndangamuntu kuko batayishimiye ko babyemerewe
Ikigo cy’igihugu gishinzwe indangamuntu, NIDA, kiributsa abantu bashaka guhinduza amafoto yabo ku ndangamuntu kubera ko batayishimiye ko babyemerewe. Icyo ubishaka asabwa ni ukugana umwanditsi w’irangamimerere ku biro by’umurenge, yitwaje icyemezo cy’amavuko kitararenza iminsi 30. Iki cyemezo mu gihe atagifite, NIDA ivuga ko asabwa kopi y’ifishi yandikishijweho akimara kuvuka ya mbere y’umwaka w’2007, iriho umukono wa […]
Perezida Biden yarahiriye guhiga abarwanyi ba IS biciye abasirikare ba USA muri Kabul
Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA) akaba n’Umugaba w’Ingabo w’Ikirenga, Joe Biden yarahiriye guhiga abarwanyi b’umutwe w’iterabwoba wa IS (Islamic State) wagabye igitero hafi y’ikibuga cy’indege cya Kabul muri Afghanistan cyaguyemo abasirikare babo 13. Kuri uyu wa 26 Kanama ni bwo abarwanyi ba IS bagabye igitero hafi y’iki kibuga, nyuma y’iminsi mike USA […]
Ambasaderi Joe Habineza azashyingurwa ku wa Mbere
Ambasaderi Joseph (Joe) Habineza wabaye Minisitiri w’Umuco na Siporo kuva mu 2004 kugeza mu 2011, azashyingurwa ku wa Mbere w’icyumweru gitaha. Umuryango we wabitangarije mu muhango wo kumusezeraho wahuje Abanyarwanda baba muri Kenya barimo Ambasaderi w’u Rwanda, kuri uyu wa 25 Kanama 2021. Biteganyijwe ko umurambo wa nyakwigendera ugezwa mu Rwanda kuri uyu wa 27 […]
Impuguke mu by’ubukungu, Dr Bihira arafunzwe
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) kuva kuri uyu wa 25 Kanama 2021 rufunze impuguke ikaba n’umusesenguzi mu by’ubukungu, Dr Canisius Bihira akekwaho kwihesha ikintu cy’undi akoresheje uburiganya. Biravugwa ko intandaro y’ifungwa rya Dr Bihira ari ikiganiro yigeze kugirira kuri televiziyo, aho yumvikanye asaba abayikurikira gushyira imigabane mu kigo cye AFADE Ltd, abizeza ko agiye gukora ikigo […]
Leta irateganya guha akazi abarezi barenga 9000
Umuyobozi w’ishami rishinzwe abarimu mu kigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere uburezi (REB), Mugenzi Ntawukuriryayo Léon yatangaje ko Leta iteganya guha akazi abarimu bashya 9418 mu mwaka w’amashuri utaha. Mugenzi mu kiganiro yagiranye na The New Times, yavuze ko ibigo by’amashuri mu turere dutandukanye tw’igihugu byari byarasabye abarimu (abigisha n’abayobozi) 14120 bo kuziba ibyuho byose bihari. […]
Goma: Amacumbi Leta yubakiye abasenyewe na Nyiragongo, yatwawe n’umuyaga

Amacumbi Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) yubakiye abaturage b’i Goma basenyewe n’ikirunga cya Nyiragongo ubwo cyarukaga mu mezi atatu ashize, yatwawe n’umuyaga ukomeye kuri uyu wa 24 Kanama 2021. Ibitangazamakuru byo muri RDC bivuga ko amacumbi yasenywe arimo agera mu 100 mu gace ka Kanyarucinya n’andi arenga 10 mu gace ka Mutaho. Nyiragongo yarutse […]
KCB yamaze kwegukana imigabane 76.7% ya BPR
Banki y’ubucuruzi yo muri Kenya, KCB yamaze kugura imigabane 76.7% muri Banki y’Abaturage y’u Rwanda, BPR kuri miliyari 4.6 z’amashilingi. Aya makuru yatangajwe na Citizen TV ku rubuga rwa Twitter kuri uyu wa 25 Kanama 2021. KCB yari isanzwe ifite imigabane 62.02% kuva mu mpera z’umwaka ushize, muri Nyakanga 2021 yahawe uburenganzira na Banki Nkuru […]
Afghanistan: Abatalibani barashinja ingabo za USA guhungisha abahanga
Umutwe witwaje intwaro w’Abatalibani umaze iminsi 9 ufashe ubutegetsi bwa Afghanistan urashinja ingabo za Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA) guhungisha abahanga. Zabihullah Mujahid uvugira Abatalibani mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa 24 Kanama 2021 yavuze ko iri guhungisha abarimo ba enjenyeri (engineers) na ba dogiteri (doctors). Mujahid yasabye iki gihugu guhagarika gutwara abahanga, […]
Equity Bank yisobanuye kuri miliyari 137 Frw ivugwaho kuguriza ushinjwa iterabwoba
Ubuyobozi bw’ikigo cy’imari cya Equity Holdings Group PLC bwavuze ko ntaho buhuriye n’umushoramari wo muri Turukiya, Harun Aydin ushinjwa gutera inkunga ibikorwa by’iterabwoba, byavugwaga ko yamuhaye inguzanyo y’amashilingi ya Kenya miliyari 15 (ni miliyari zirenga 137 z’amanyarwanda). Aydin ni umwe mu bagize itsinda ryari riherejeke Visi Perezida William Ruto ubwo yerekezaga muri Uganda tariki ya […]
Uganda yakiriye impunzi za mbere zaturutse muri Afghanistan
Leta ya Uganda mu gitondo cy’uyu wa 25 Kanama 2021 yakiriye impunzi za mbere zaturutse muri Afghanistan, nyuma y’iminsi 9 umutwe witwaje intwaro w’Abatalibani ufashe ubutegetsi. Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Uganda yatangaje ko izi mpunzi 51 zagejejwe ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Entebbe, i Kampala, zitwawe n’indege yigenga. Zikigera ku kibuga cy’indege, zabanje gusuzumwa ibimenyetso […]
Uganda: Urukiko rwategetse Leta guha Abatwa ingurane, kubera kubakura mu mashyamba
Urukiko rusumba izindi rwa Uganda rwategetse Leta guha Abatwa ingurane kubera ko yabakuye mu mashyamba babagamo (bayita ubutaka gakondo) mu bihe bya kera. Nk’uko New Vision yabitangaje, icyemezo cy’urukiko cyashyizweho imikono n’abacamanza barimo Elizabeth Musoke kigaragaza ko Abatwa bakuwe mu mashyamba ya Mgahinga na Bwindi guhera mu myaka y’1920 mu gihe cy’ubukoloni kugeza mu 1991 […]
Sandra wakunzwe muri filimi nyarwanda yapfuye
Umumararungu Sandra wakunzwe muri filimi nyarwanda zirimo: Ay’Urukundo, Ruzagayura na Kaliza, yapfuye kuri uyu wa 24 Kanama 2021, azize uburwayi. Amakuru avuga ko Sandra yaguye mu bitaro bya gisirikare bya Kanombe. Uretse gukina filimi, Sandra yamenyekanye cyane ubwo yakundanaga n’umuhanzi Bahati wari mu itsinda rya Just Family. Mu 2015 ni bwo Bahati yahishuye ko batagikundana, […]
Perezida Ndayishimiye ‘araririra’ Abarundi kubera imikorere mibi y’abacamanza

Perezida wa Repubulika y’u Burundi akaba n’Umucamanza w’Ikirenga, Evariste Ndayishimiye yanenze bikomeye abacamanza kuko ngo ni bo batuma Abarundi n’abanyamahanga babagana bahora barira. Uyu Mukuru w’Igihugu yabitangaje kuri uyu wa 24 Kanama 2021 ubwo yari ayoboye inama yamuhuje n’abacamanza, yateraniye mu ntara ya Bujumbura. Yagize ati: “Kubona Abarundi bantora, bakanshyira imbere yabo ngo mbayobore, ngasanga […]
MTN yizeye ko izakemura ibibazo RURA yagaragaje mbere y’igihe ntarengwa yahawe
Ikigo cy’itumanaho cya MTN Rwandacell PLC kivuga ko kizakemura ibibazo birimo bitatu urwego rw’igihugu ngenzuramikorere, RURA rwagaragaje, mbere y’igihe ntarengwa cyahawe. Mu itangazo RURA yasohoye kuri uyu wa 23 Kanama 2021, yagaragaje ibibazo MTN yananiwe gukemurira abakiriya bayo birimo: amarezo make, kwikupa k’umurongo w’itumanaho no kuvugana amajwi ntiyumvikane. Uru rwego rwategetse iki kigo kuba cyakemuye […]