Polisi yâu Rwanda yatangiye ubufatanye nâiya Lesotho

Umuyobozi Mukuru wa Polisi ya Lesotho, CP Holomo Molibeli nâitsinda ayoboye basuye Polisi yâu Rwanda, uru rukaba ari uruzinduko rwabaye intangiriro yâubufatanye âbukomeyeâ hagati yâimpande zombi. CP Molibeli yakiriwe na mugenzi we wo mu Rwanda, CG Dan Munyuza mu biro bye, bagirana ikiganiro kirebana nâubu bufatanye bushya. Nkâuko urubuga rwa Polisi yâu Rwanda rwabitangaje, CG […]
General Mabeyo uyobora ingabo za Tanzania ari mu Rwanda

Umugaba Mukuru wâingabo za Repubulika Yunze Ubumwe ya Tanzania, General Venance Mabeyo nâitsinda ayoboye kuva kuri uyu wa 23 kugeza ku wa 26 Kanama 2021 bari mu Rwanda. Ibiro bya Minisiteri yâIngabo zâu Rwanda bivuga ko Gen. Mabeyo yasuye Minisitiri Maj. Gen. Albert Murasira, agirana ikiganiro na mugenzi we, Gen. Jean Bosco Kazura uyobora ingabo […]
Jose Chameleone yashimiye cyane umubyeyi we uri kumwitaho mu burwayi bwe
Umuhanzi Joseph Mayanja uzwi nka Dr Jose Chameleone nyuma yâiminsi mike bivugwa ko arembeye mu bitaro i Kampala muri Uganda, yashimiye umubyeyi we Poscovia Mayanja ukomeje kumwitaho mu gihe cyâuburwayi. Mu mpera zâicyumweru gishize ni bwo Radio Galaxy yatangaje ko uyu muhanzi mu gitondo cya tariki ya 20 Kanama 2021 yajyanwe mu ivuriro muri Entebbe, […]
Abatalibani bategetse ingabo za USA kuva muri Afghanistan bwangu
Ubuyobozi bwâAbatalibani baherutse gufata ubutegetsi bwa Afghanistan bwategetse ingabo zâamahanga kuva muri iki gihugu bitarenze tariki ya 31 Kanama 2021. Ni ubutumwa bwatanze nyuma yâaho Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Joe Biden ku wa 22 Kanama yatangaje ko ingabo zâigihugu cye zishobora kuguma muri Afghanistan kugira ngo zikomeze zifashe Abanyamerika gutaha. Igitekerezo cya […]
Ian Kagame, Mr Eazi na King Promise bari muri sitade ubwo Arsenal yatsindwaga na Chelsea

Umuhungu wa Perezida Paul Kagame uyoboye u Rwanda, Ian Kagame nâibyamamare mu muziki wa Afurika birimo Mr Eazi wo muri Nigeria na King Promise wo muri Ghana, bari muri Emirates Stadium ya Arsenal FC ubwo yatsindwaga na Chelsea. Bigaragarira mu mafoto ibi byamamare byashyize ku mbuga nkoranyambaga zabyo, byifotoje byose bifite imipira ya Arsenal yanditseho […]
Hichilema ugiye kuyobora Zambia yatumiye abatavuga rumwe nâubutegetsi benshi mu irahira rye
Hakainde Hichilema watorewe kuyobora Repubulika ya Zambia, yatumiye abatavuga rumwe nâubutegetsi bwâibihugu byo mu karere benshi mu muhango wâirahira rye uraba kuri uyu wa 24 Kanama 2021. Hichilema wari umaze igihe kirekire yari amaze atavuga rumwe nâubutegetsi bwa Zambia muri uyu muhango, AFP ivuga ko yatumiye abarimo umunyapolitiki ukomeye utavuga rumwe nâubutegetsi bwa Zimbabwe, Nelson […]
Burundi: Papa Francis yirukanye burundu Padiri wubatse urugo
Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Francis, yirukanye ku nshingano yâubusaseridoti umupadiri wâUmurundi witwa Lino Bikubaza wubatse urugo, akazikomeza. Diyosezi Nkuru ya Gitega mu rwandiko yageneye uyu mupadiri tariki ya 16 Kanama 2021, yamumenyesheje ko Papa Francis âyafashe ingingo yo kumwirukana burundu mu nshingano yâubusaseridoti tariki ya 30 Nyakanga 2021 kubera ko atubahirije ingingo […]
Liverpool yangiye Salah kujya gukinira Misiri, kuko iri ku rutonde rutukura rwa Covid-19
Liverpool yo mu Bwongereza yimye umukinnyi Mohamed Salah uruhushya rwo kujya gukinira Misiri mu marushanwa yâibanze yo gushaka itike yâigikombe cyâIsi, kubera ko iki gihugu kiri ku mugabane wa Afurika kiri ku rutonde rutukura rwa Covid-19. Ikipe ya Misiri iteganya gukina na Angola tariki ya 2 Nzeri 2021 na Gabon tariki ya 5 uko kwezi. […]
U Rwanda rwemeye kwakira impunzi zituruka muri Afghanistan
Guverinoma yâu Rwanda yemeye ubusabe bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA) bwo kwakira mu gihe gito impunzi zituruka muri Afghanistan nyuma yâaho iki gihugu kiri ku mugabane wa Aziya gifashwe nâumutwe witwaje intwaro wâAbatalibani. Abaturage ba Afghanistan byâumwihariko abiyumvaga mu butegetsi bwariho, batangiye guhunga igihugu kuva tariki ya 15 Kanama 2021 ubwo Abatalibani bazwiho […]
Perezida Samia atewe impungenge nâuko abakobwa bakinira Tanzania bashobora kuzabura abagabo

Perezida wa Repubulika Yunze Ubumwe ya Tanzania, Samia Suluhu Hassan yagaragaje ko atewe impungenge n’uko abakobwa bakinira ikipe yâigihugu yâumupira wâamaguru bashobora kuzabura abagabo bubakana ingo kubera ko bafite imiterere nk’iyabo. Nkâuko bigaragara ku rubuga rw’ibiro byâUmukuru wâIgihugu, Perezida Samia yabitangarije mu muhango yakiriyemo igikombe ikipe yâigihugu yâabatarengeje imyaka 23 yegukanye mu irushanwa ryâakarere ka […]
Ingo 99% zimaze gushyirwa mu byiciro byâUbudehe bishya
Umuyobozi Mukuru wâurwego rwâigihugu rushinzwe guteza imbere ibikorwa byâinzego zâibanze (LODA), Nyinawagaga Claudine yatanze icyizere ko ibyiciro byâUbudehe bishya birasohoka bidatinze kuko ingo 99% zimaze gushyirwamo. Mu kiganiro yagiriye kuri Radio Rwanda, uyu muyobozi yatangaje ati: âIbyiciro byâubudehe byararangiye, dufite ingo 99% ziri mu byiciro byâubudehe.â Yasobanuye ko 1% ryâingo zibura ari inshya ziba zavutse, […]
Umuyobozi wa Equity Bank agiye kubazwa kuri miliyari 137 Frw zagurijwe ushinjwa iterabwoba
Umuyobozi Mukuru wâikigo cyâimari cya Equity Group Holdings Plc, James Mwangi agiye guhatwa ibibazo kuri miliyari 15 zâamashilingi ya Kenya (miliyari 137 zâamafaranga yâu Rwanda) cyagurije Umunyaturukiya, Harun Aydin ukekwaho gutera inkunga ibikorwa byâiterabwoba. Uyu mwuka wâurwikekwe hagati yâiyi banki na Guverinoma wa Kenya wazamutse ubwo Aydin yafatirwaga ku kibuga cyâindege cya Wilson tariki ya […]
RURA yamenyesheje MTN Rwanda ko ishobora kuyifatira ibihano
Urwego rwâigihugu ngenzuramikorere, RURA, rwamenyesheje ikigo cyâitumanaho cya MTN Rwandacell Plc ko rushobora kugifatira ibihano mu gihe cyaba kidakemuye ikibazo cya serivisi mbi giha abakiriya bacyo. Mu itangazo RURA yasohoye tariki ya 19 Kanama 2021, yagaraje zimwe muri serivisi zitanoze MTN Rwanda iha abakiriya bayo, zirimo: amarezo make, guhamagara telefone zikikupa no guhamagara amajwi ntiyumvikane. […]
U Burundi buracyasaba Niyombare, Umubiligi wirukanwe mu Rwanda, urupfu rwa Joe; inkuru zâicyumweru
Icyumweru gishize cyatangiye tariki ya 16 Kanama 2021 cyaranzwe nâinkuru nyamukuru ziganjemo izirebanaga nâumutekano cyane cyane mu bijyanye nâintambara, ubutabera mu bijyanye nâamategeko, politiki mu bubanyi nâamahanga na siporo. Ni izikurikira: U Burundi buracyashaka Gen. Niyombare na bagenzi be Minisitiri wâIntebe wâu Burundi, CPG Alain-Guillaume Bunyoni ubwo yagiranaga ikiganiro nâitangazamakuru tariki ya 19 Kanama 2021, […]
Sadate arasaba Kwizera kwigira kuri bakuru be, atazasabiriza nka Muhamud Mossi

Munyakazi Sadate wigeze kuyobora Rayon Sports arasaba umuzamu Kwizera Olivier wakiniye iyi kipe, APR FC nâizindi kwigira kuri bakuru be bamubanjirije mu kibuga, mu rwego rwo kwirinda gusabiriza nkâuko byagendekeye Muhamud Mossi. Ni ubutumwa Sadate yatanze nyuma yâaho Kwizera aherutse kwirukanwa mu mwiherero wâikipe yâigihugu, Amavubi, azira amashusho yasakaye ku mbuga nkoranyambaga, amugaragaza aririmbira umukobwa; […]
Nyundo: Hari abapadiri batatu bavukana
Diyosezi Gatolika ya Nyundo mu ntara y’Iburengerazuba bw’u Rwanda yibarutse abapadiri batatu bavukana. Igitangazamakuru Kinyamateka cyâInama yâAbepisikopi mu Rwanda cyatangaje ko aba bapadiri ari: Gilbert, Leandre na Revocat waherewe ubupadiri i Byumba kuri uyu wa 21 Kanama 2021. Aba bapadiri bavuka muri Santarali ya Nyange, Paruwasi ya Nyange muri iyi diyosezi. Babyawe na Marondo Andree […]
Kenya: Umuvugabutumwa wâUmunyamerikakazi afungiwe mu bitaro kubera kubura ayo kwishyura

Umuvugabutumwa ukomoka muri Leta ya Pennsylvannia muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Sandra Joyce Lichtfuss, afungiwe mu bitaro byo muri Kenya kuva muri Nyakanga, azira kubura amafaranga yo kwishyura ubwo yari amaze kwivuza. Uyu muvugabutumwa wâimyaka 68 yâamavuko yabwiye Nation ko tariki ya 29 Nyakanga 2021 yavunitse ukuguru ubwo yakiniraga nâimbwa ze ebyiri mu rugo […]
Perezida Ndayishimiye avuga ko hari uri kwiyahura kubera ko u Burundi butugarijwe na Covid-19
Perezida wa Repubulika yâu Burundi, Evariste Ndayishimiye yavuze ko hari umunyamakuru ukomoka mu gihugu cye ukorera Radiyo Mpuzamahanga yâAbafaransa, RFI, urimo kwiyahura kubera ko kitugarijwe nâicyorezo cya Covid-19. Iri ni ijambo uyu Mukuru wâIgihugu yatangaje ubwo yari ayoboye umuhango wo gusezera ku Barundi baba mu mahanga bari basuye u Burundi, wabereye i Bujumbura ku wa […]
Capt. Wanderi abona igihe kigeze ngo u Rwanda rwohereze abasirikare kabuhariwe muri Ethiopia

Umusirikare w’Umunyakenya usanzwe akora ubusesenguzi ku bijyanye nâumutekano, Capt. (Rtd) Collins Wanderi abona igihe kigeze ngo u Rwanda rwohereze abasirikare kabuhariwe muri Ethiopia kugira ngo ruhagarike intambara ishingiye ku moko iri kuberayo. Capt. Wanderi umaze iminsi ashima umusanzu wâingabo zâu Rwanda mu butumwa bwâamahoro ku mugabane wa Afurika, byâumwihariko muri Repubulika na Centrafrika na Mozambique, […]
Minisitiri Kabanda yavuze ko ingabo za RDC zigiye kwifashisha âdronesâ 10 mu guhiga inyeshyamba
Minisitiri wâIngabo wa Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC), Gilbert Kabanda yatangaje ko hagiye kwifashishwa utudege tutagira abapilote tuzwi nka âdroneâ 10 nâizindi ebyiri zisanzwe mu guhiga abarwanyi bâimitwe yitwaje intwaro bahungabanya umutekano mu burasirazuba bwâigihugu. Minisitiri Kabanda yabitangarije mu nama yâabaminisitiri yateranye ku wa 20 Kanama 2021 yigaga ku ngingo zâingenzi zirimo umutekano muke […]
Me Lurquin ‘yari azi’ ko kuza mu Rwanda bimwemerera gukora ikintu icyo ari cyo cyose_Immigration
Umuyobozi Mukuru wâurwego rwâigihugu rushinzwe abinjira nâabasohoka (Immigration), Lt Col. Regis Gatarayiha yatangaje ko umunyamategeko wâUmubiligi, Me Vincent Lurquin yakoze icyaha gihanwa nâamategeko ubwo yashakaga kunganira Paul Rusesabagina mu rukiko rukuru ruburanisha ibyaha mpuzamahanga nâibyambukiranya imipaka kandi nta burenganzira yabiherewe. Gatarayiha yabitangarije RBA kuri uyu wa 21 Kanama 2021 ubwo uru rwego rwari rumaze kwirukana […]
Perezida wa Sena yahanuye abatukira abandi ku mbuga nkoranyambaga, bakabita amazina abatesha agaciro
Perezida wa Sena yâu Rwanda, Hon. Dr Iyamuremye Augustin yahaye impanuro abantu batukira bagenzi babo ku mbuga nkoranyambaga, bakabita amazina abatesha agaciro babaziza ko bafite ibitekerezo bitandukanye. Mu butumwa yatambukije ku rubuga rwa Twitter ku wa 20 Kanama 2021, Hon. Iyamuremye yatangaje ko amaze iminsi abona kuri izi mbuga âabantu batuka abandi cyangwa bakabita amazina […]
Kenya: Abize amategeko mu Rwanda bangiwe kwinjira mu rugaga rw’abavoka
Umucamanza Mukuru wâUrukiko Rukuru rwa Mombasa muri Kenya, Eric Ogola yatesheje agaciro ubujurire bwâabantu umunani (8) barangije kwiga amategeko mu Rwanda bangiwe gukora umwuga wâubwavoka mu 2019. Kenya 24 News ivuga ko aba bantu ari: Mwarome Hempstone, Patrick Okello, Wekesa Richard, Yegon Kipkorir, Moses Ngigi, Donclus Kokonya, Juma Masambaka na Samuel Maina. Aba banyamategeko bangiwe […]
Ambasaderi Habineza yapfuye nyuma yâicyumweru yizihije imyaka 33 amaze ashyingiwe

Ambasaderi Joseph Habineza wabaye Minisitiri wâUmuco na Siporo kuva mu 2004 kugeza mu 2011 yapfuye nyuma yâicyumweru yizihije imyaka 33 yari amaze ashakanye nâumufasha we, Kampororo Kajyambere Justine. Habineza uzwi ku izina rya Joe yapfuye azize uburwayi bivugwa ko yabanje kwivuriza muri Nigeria, byanze ajya muri Kenya akaba ari naho yapfiriye. Ambasaderi Habineza yapfuye afite […]
Umunsi urubanza rwa Rusesabagina nâabo bareganwa ruzasomerwaho wamenyekanye
Urukukiko Rukuru, urugereko rwihariye ruburanisha ibyaha mpuzamahanga nâibyambukiranya imipaka ruzasoma urubanza rwa Paul Rusesabagina nâabandi 20 bareganwa tariki ya 20 Nzeri 2021. Ubucamanza bwabitangaje buti: “Urukiko Rukuru Ruburanisha Ibyaha Mpuzamahanga n’Ibyambukiranya Imipaka ruramenyesha ko isomwa ryâurubanza rwa Paul Rusesabagina nâabo areganwa na bo ryimuriwe ku wa Mbere tariki ya 20 Nzeli 2021 saa tanu zâamanywa.” […]
Afghanistan: Abakomando bayobowe nâuwari Visi Perezida baritegura kwigaranzura Abatalibani

Guverinoma yâu Burusiya yatanze impuruza ko muri Afghanistan hari abakomando bâinararibonye barimo abatojwe nâumutwe wamamaye wâabarwanyi kabuhariwe wa SAS n’ingabo za Leta Zunze Ubumwe za Amerika bari guha abasirikare nâabasivili imyitozo ikaze mu rwego rwo gutegura uko bazigaranzura Abatalibani baherutse gufata ubutegetsi. Bitandukanye nâibitangazwa kuva Abatalibani bafata umurwa mukuru, Kabul, tariki ya 15 Kanama 2021, […]
Amafoto: Abasirikare bâu Burundi ku ntwaro ziremereye

Kuri uyu wa Kane tariki ya 19 Kanama 2021, ba su-ofisiye 27 nâabasirikare bato 72 bâu Burundi barangije amasomo yo gukoresha intwaro ziremereye bari bamazemo amezi atandatu. Uyu muhango wabereye mu ishyamba rya Kigamba-Cankuzo waranzwe no kwigaragaza kwâaba basirikare, berekanye ibyo bize muri iki gihe birimo kurashisha imbunda nini zishyigikirwa ku butaka nâizishyigikirwa ku modoka. […]
Abarundi bahungiye muri Uganda baratakamba ngo nabo bafashwe gutaha
Abarundi bahungiye muri Uganda bandikiye Umunyamabanga Mukuru wâumuryango mpuzamahanga ushinzwe impunzi, UNHCR, bamutakambira bamusaba gufashwa gutaha mu gihugu cyabo nkâabo abari mu bindi bihugu bafashijwe. Aba Barundi mu ibaruwa banditse tariki ya 17 Kanama 2021 iriho imikono yâabantu 71 bavuga ko bimwe uburenganzira bwabo bwo gutaha iwabo, bavuga ko bagenzi babo baba mu bihugu bya […]
Mozambique: Abaturage ntibatewe ubwoba nâintagondwa gusa, ngo nâabapolisi babo bababuza amahwemo

Abaturage bo mu Karere ka Palma, Intara ya Cabo Delgado muri Mozambique bavuga ko batewe impungenge nâabapolisi bâigihugu cyabo babahohotera, bakanica bamwe muri bo. Babitangarije igitangazamakuru Africa News tariki ya 15 Kanama 2021 ubwo inzego zâumutekano zâu Rwanda nâiza Mozambique zakoraga ubukangurambaga bubashishikariza gusubira mu byabo bahunze bitewe nâibitero byâumutwe wâiterabwoba wegamiye kuri Isilamu. Ubu […]
Gen. Bunyoni yasabye u Rwanda gutanga Niyombare, ngo u Burundi buzi neza ko rumucumbikiye
Minisitiri wâIntebe wâu Burundi, Gen. Alain-Guillaume Bunyoni yasabye u Rwanda gutanga Gen. Maj. Godefroid Niyombare wahunze igihugu mu myaka 6 ishize kugira ngo akurikiranwe nâubutabera. Gen. Niyombare ni we wayoboye abasirikare bagerageje guhirika ku butegetsi Pierre Nkurunziza wayoboraga u Burundi, muri Gicurasi 2015, ubwo yapfubaga, bamwe muri bo bagahungira mu bihugu byâabaturanyi. Nk’uko VOA yabitangaje, […]
Radio/TV1 yasezereye abandi banyamakuru 3 bâimena
Radiyo na Televiziyo 1 biravugwa ko yasezereye abandi banyamakuru batatu bâimena bitewe n’ikibazo cy’amikoro make cyatewe ingaruka zâicyorezo cya Covid-19. Igitangazamakuru Ukwezi dukesha aya makuru kuri uyu wa 19 Kanama 2021 cyatangaje ko abasezerewe ari: Callixte Ndagijimana, Gakayire Raymond na Kayitankore DieudonnĂ©. Tariki ya 11 Mutarama 2021 ni bwo Radio/TV1 yasezereye abandi banyamakuru batatu: Kalinijabo […]
Kenya yatangaje ko ntacyo izafasha abenegihugu bayo baheze muri Afghanistan
Umunyamabanga Mukuru muri Minisiteri yâUbubanyi nâAmahanga ya Kenya, Macharia Kamau yatangaje ko nta bufasha guverinoma izaha abenegihugu babuze uko bava muri Afghanistan nyuma yâaho Abatalibani bafashe ubutegetsi. Ubwo Abatalibani bafataga ubutegetsi tariki ya 15 Kanama 2021, abenshi barimo abanyamahanga batangiye gushaka uko bava muri Afghanistan, aho ku kibuga cyâindege mpuzamahanga cya Kabul hagaragaye abirukanka ku […]
Polisi yafashe uwatangaje ko umupolisi wabyutse nabi yarenganyije mugenzi we
Polisi yâu Rwanda yatangaje ko yataye muri yombi abantu babiri: Nsabimana Alphonse na Kwizera Adams ukekwaho kubeshya ko umupolisi yajyanye mugenzi we muri sitade kuri kubera ko yari yabyutse nabi. Kwizera ukoresha amazina ya Chris Adams ku rubuga rwa Twitter tariki ya 16 Kanama 2021 yatangaje ati: âMuri iki gitondo hari mugenzi wanjye wafashwe amaze […]
Indege za RwandAir zigiye kujya zerekeza i Goma na Lubumbashi

Indege zâikigo cyâu Rwanda gishinzwe ubwikorezi bwo mu kirere, RwandAir zigiye kujya zigwa ku bibuga byâindege mpuzamahanga bya Goma na Lubumbashi muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC). New Times yatangarije ku rubuga rwa Twitter kuri uyu wa 18 Kanama ko izi ndege zizatangira kugwa kuri ibi bibuga tariki ya 15 Nzeri 2021. Ubusanzwe kuva […]
Miss Fiona na Arthur Nkusi bashyize hanze amafoto yâubukwe bwabo

Miss Fiona Muthoni Ntarindwa usanzwe ari umunyamakuru wa CNBC Africa nâumunyarwenya Arthur Nkusi uzwi nka Rutura bashyize hanze amafoto yâubukwe bwabo bwabaye tariki ya 14 Kanama 2021. Uwo munsi ni bwo byamenyekanye ko aba bombi bakoreye ubukwe mu Karere ka Rutsiro ku Kiyaga cya Kivu mu ibanga, nyuma yo gusezeranira imbere yâamategeko tariki ya 11 […]
Mabayi: Umunyarwanda nâabandi 6 bafashwe bajyaniye inyeshyamba ibiribwa
Mu Mudugudu wa Rutorero, Zone ya Butahana, Komini ya Mabayi yâIntara ya Cibitoke mu Burundi hafatiwe Umunyarwanda nâabandi batandatu bajyaniye umutwe witwaje intwaro wâabavuga ururimi rwâIkinyarwanda bari mu ishyamba rya Kibira. Urubuga SOS ruvuga ko aba bantu bafashwe nâabasirikare bari ku burinzi mu masaa tanu yâamanywa yo kuri uyu wa 18 Kanama 2021. Uru rubuga […]
Musanze: Umushoramari yiyemeje kuzamura impano z’abahanzi n’abakinnyi ba filimi

Umushoramari Uwimfura Parfait Rayan washinze ikigo cya The Rayan Business Group yiyemeje kuzamura impano z’abahanzi n’abakinnyi ba filimi batuye mu Karere ka Musanze no mu tundi turere bihana imbibi. Rayan nkâuko yabitangarije mu kiganiro yagiranye nâitangazamakuru tariki ya 13 Kanama 2021, azajya afasha aba bahanzi abinyujije mu ishami rya The Rayan Music Entertainment, afashe abakinnyi […]
Kenya: Abasirikare bitwaye neza muri Olempike bazamuwe mu ntera
Abasirikare babiri mu ngabo za Kenya; S/Sgt Hellen Obiri na Sgt Benjamin Kigen bitwaye neza mu mikino ya Olempike yaberaga mu Buyapani mu minsi ishize, kuri uyu wa 17 Kanama 2021 bazamuwe mu ntera. Umuhango wo kuzamura aba basirikare mu ntera wayobowe nâUmugaba Mukuru wâingabo za Kenya, Gen. Robert Kibochi wabashimiye byâumwihariko. Gen. Kibochi yagize […]
Urubanza rwa Rusesabagina, Sankara nâabo bareganwa ntirugisomwe ku wa 5
Urukiko rukuru, urugereko ruburanisha ibyaha mpuzamahanga nâibyambukiranya imipaka rwatangaje ko isomwa ryâurubanza rwa Paul Rusesabagina, Nsabimana Callixte (Major Sankara) nâabandi bareganwa ibyaha byâiterabwoba ritazaba tariki ya 20 Kanama 2021 nkâuko byari biteganyijwe. Urwego rwâUbucamanza rwâu Rwanda rwabitangarije ku rubuga rwa Twitter kuri uyu wa 18 Kanama 2021 ruti: âUrukiko rukuru, urugereko ruburanisha ibyaha mpuzamahanga nâibyambukiranya […]
Ruhango: Umugabo yatewe icyuma ubwo yafatwaga asambana n’umugore wâabandi, aburirwa irengero
Umugabo witwa Ubarijoro wo mu Mudugudu wa Musenyi, Umurenge wa Mbuye mu Karere ka Ruhango yaburiwe irengero nyuma yo guterwa icyuma nâumugabo witwa Dushime ubwo yamufatiraga mu cyuho amusambanyiriza umugore witwa Batamuriza. Abaturanyi babo babwiye BTN TV ko iyi nkuru yabaye nka saa mbiri zâijoro ryo ku wa 16 Kanama 2021, bamenye ibyayo neza mu […]
Nyuma ya Rwabantu, Uganda yapfushije undi âGeneralâ
Nyuma yâurupfu rwa Maj. Gen. Stephen Rwabantu wari umugaba wungirije wâInkeragutabara mu ngabo za Uganda rwabaye tariki ya 7 Kanama 2021, iki gihugu yapfushije undi âGeneralâ. Uyu ni Lt. Gen. Pecos Kutesa wigeze kuba umurinzi wa Perezida Museveni ubwo bari mu rugamba rugamije gufata ubutegetsi mbere yâ1986. Umuvugizi wâingabo za Uganda, Brig. Gen. Flavia Byekwaso […]
Umukinnyi wa âmarathonâ wigeze guhembwa arenga miliyoni 276 Frw, ubu ni umukene usoromera abandi icyayi

Umunyakenyakazi wakinaga watwaye imidali myinshi ku rwego mpuzamahanga mu mukino wo kwiruka (marathon), Delilah Asiago ubu ni umukene ukorera abandi akazi ko gusoroma icyayi, mu gihe yigeze guhembwa amashilingi miliyoni 30; mu manyarwanda (Frw) arenga miliyoni 276. Citizen TV yagiranye ikiganiro na we, ivuga ko Asia yatwaye imidali itandukanye kuva mu 1991 kugeza mu 2008. […]
Uganda: Habaye ukuvuguruzanya hagati ya MINISANTE nâumugore wa Museveni
Muri Guverinoma ya Uganda, habaye ukuvuguruzanya hagati ya Minisiteri yâUbuzima nâumugore wa Perezida Museveni, Janet Museveni usanzwe ari Minisitiri wâUburezi na Siporo. Uku kuvuguruzanya kwatewe nâijambo Minisitiri Janet yavugiye mu nama ku wa Gatanu wâicyumweru gishize asaba Minisiteri yâUbuzima ko yabafasha abarimu bose nâabanyeshuri barengeje imyaka 18 bagafata urukingo rwa Covid-19. Nkâuko tubikesha The Observer, […]
USA igiye koherereza u Rwanda doze zikabakaba 500,000 zâinkingo za Covid-19
Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA) muri iki cyumweru irohereza u Rwanda doze 488,370 zâinkingo za Covid-19 zâubwoko bwa Pfizer BioNTech. Igitangazamakuru The Bloomberg cyo muri USA kivuga ko doze 188,370 ziri muri miliyoni 500 Perezida Joe Biden yemereye ko azaha ibihugu bitandukanye mu nama yâibihugu 7 bikize ku Isi izwi nka G7. Izindi doze […]
FARDC ivuga ko yafashe ibirindiro bikuru bya Col. Makanika
Umuvugizi wâibikorwa by’igisirikare cya Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) mu ntara ya Kivu yâAmajyepfo, Capt. DieudonnĂ© Kasereka yatangaje ko ingabo zâigihugu, FARDC, zafashe ibirindiro bikuru byâabarwanyi ba Col. Michel Rukunda (Makanika) mu gace ka Kamombo. Capt. Kasereka yabwiye itangazamakuru ati: âTuri muri Kamombo mu birindiro bikuru bya Col. Makanika nâabo bifatanyije.â Ibi birindiro bifashwe […]
Burera: Umurambo wâumusore wari waraburiwe irengero, wabonetse mu musarani
Umurambo wâumusore wo mu Murenge wa Muhoza wâAkarere ka Musanze wari ufite imyaka 21 y’amavuko witwa Habimana Gad, kuri uyu wa 16 Kanama 2021 wabonetse mu musarani mu Murenge wa Cyanika mu Karere ka Burera nyuma yâiminsi igera muri itatu aburiwe irengero. Amakuru aturuka mu muryango wa nyakwigendera avuga ko mu gitondo cyo ku wa […]
Ituri: Abashinwa batatu baburiwe irengero
Igisirikare cya Repubulika ya Demukarasi ya Congo, FARDC, kiri gushakisha Abashinwa batatu bacukurishaga amabuye yâagaciro mu kirombe cya Itendey kiri muri Teritwari ya Djugu mu ntara ya Ituri, baburiwe irengero. Umuvugizi wâibikorwa bya FARDC muri Ituri, Lt. Col. Jules Ngongo yabwiye itangazamakuru ko aba Bashinwa babuze tariki ya 15 Kanama 2021, agakeka ko bashimuswe nâabarwanyi […]
Perezida Kenyatta yemereye abatwaye imidali muri Olempike akayabo kâamafaranga

Perezida wa Repubulika ya Kenya, Uhuru Kenyatta yasezeranyije abatwaye imidali mu mikino ya Olempike 2020 yaberaga mu Buyapani kubaha ishimwe ryâamashilingi akoreshwa muri iki gihugu agera kuri miliyoni imwe. Iri sezerano yaribahaye kuri uyu wa 16 Kanama 2021 ubwo yabakiraga ku biro bye mu rwego rwo kubashimira uburyo bitwaye muri iyi mikino. Perezida Kenyatta yavuze […]
Karangwa abona ko imvugo nka âNta Myaka 100â zazatuma u Rwanda rubura abasirikare barurwanirira
Umwarimu Karangwa Sewase Jean Claude wigeze kuyobora akarere ka Gicumbi, avuga ko imvugo nka âNta Myaka 100â urubyiruko ruri gukoresha muri iyi minsi, bishobora kuzatuma u Rwanda rubura abasirikare barurwanirira rwatewe, rukitabaza amahanga. Karangwa yabitangarije mu kiganiro yagiranye na Ukwezi TV, cyagiye ahabona kuri uyu wa 16 Kanama 2021. Abona ko iyi mvugo hamwe nâizindi […]
Abakubita bagatoteza abakekwaho ibyaha, ntibakwiye kwambara impuzankano ya Uganda-Museveni
Perezida wa Repubulika ya Uganda, Yoweri Kaguta Museveni yihanangirije abashinzwe umutekano bakomeje gushyirwa mu majwi, bashinjwa gukubita no gutoteza abakekwaho ibyaha. Mu ijambo yagejeje ku baturage tariki ya 14 Kanama 2021, Perezida Museveni yavuze ko bene aba bashinzwe umutekano bakora ibi byaha badakwiye kwambara impuzankano ya Uganda. Yabwiye aba bashinzwe umutekano ati: âNtimukamokere abantu batari […]
Perezida Tshisekedi yakiriye abasirikare kabuhariwe baturutse muri USA

Perezida wa Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC), FĂ©lix Tshisekedi yakiriye itsinda ryâabasirikare kabuhariwe baturutse muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA) kugira ngo bafashe ingabo zâigihugu cye kurwanya imitwe yitwaje intwaro ihungabanya umutekano wâuburasirazuba. Nkâuko ibiro byâUmukuru wâIgihugu wa RDC bibitangaza, Perezida Tshisekedi yakiriye aba basirikare bari baherekejwe na Ambasaderi wa USA muri iki […]
HaĂŻti: Abishwe nâumutingito bageze ku 1297
Urwego rwa HaĂŻti rushinzwe ubutabazi kuri uyu wa 16 Kanama 2021 rwatangaje ko abantu bamaze kumenyekana bishwe nâumutingito uherutse kwibasira igihugu ari 1297. Tariki ya 14 Kanama 2021 ni bwo umutingito wari ufite imbaraga ziri ku gipimo cya 7.2 wibasiye HaĂŻti, ako kanya uru rwego rutangaza ko hamaze gupfa abantu 29. Ibiro ntaramakuru byâAbongereza, Reuters, […]
IS yibasiye u Rwanda, RDF irasubiza, abasirikare kabuhariwe ba USA muri RDC; inkuru nyamukuru zâicyumweru gishize
Icyumweru gishize cyatangiye tariki ya 9 Kanama 2021 cyaranzwe nâinkuru nyamukuru ziganjemo iza siporo, polititiki, ubutabera nâumutekano. Harimo ko: Perezida Kagame yanenze Arsenal Perezida wa Repubulika yâu Rwanda, Paul Kagame, usanzwe ari umufana ukomeye wa Arsenal mu Bwongereza yanenze iyi kipe yari imaze gutsindwa ibitego bibiri ku busa (2-0) na Brentford mu mukino ufungura shampiyona. […]
Ambasaderi Karega avuga ko ibigo byo mu mahanga biri inyuma ya raporo zishinja u Rwanda kwiba amabuye yâagaciro muri RDC
Ambasaderi wâu Rwanda muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo, Vincent Karega avuga ko ibigo byâubucukuzi bwâamabuye yâagaciro byo mu mahanga ari byo biri inyuma ya raporo zivuga ko u Rwanda rukurayo amabuye yâagaciro binyuze mu nzira zitemewe nâamategeko. Mu kiganiro yagiranye na Radio Okapi kuri uyu wa 14 Kanama 2021, Ambasaderi Karega yavuze ko bene […]
Abatalibani batangiye kwinjira mu murwa mukuru baturutse impande zose
Minisiteri yâUmutekano wâImbere muri Afghanistan imaze gutangaza ko abarwanyi bâAbatalibani batangiye kwinjira mu murwa mukuru, Kabul, baturutse impande zose. Ni nyuma yo gufata indi mijyi yose yâiki gihugu mu gihe gitoya, urugamba rweruye rwatangiye ubwo Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA) zari zishyigikiye ubutegetsi bwa Afghanistan zakuragayo abasirikare bazo. RFI dukesha iyi nkuru ivuga ko […]
U Rwanda ntirwigeze rushoza intambara muri RDC_Ambasaderi Karega
Ambasaderi wâu Rwanda muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo, Vincent Karega yatangaje ko u Rwanda rutigeze rushoza intambara muri iki gihugu nkâuko bamwe mu Banyekongo babivuga. Ambasaderi Karega yabitangarije mu kiganiro yagiranye nâitangazamakuru i Kinshasa kuri uyu wa 14 Kanama 2021. Yagize ati: âU Rwanda ntirwigeze rushoza intambara muri RDC habe nâumunsi umwe.â Yasobanuye ko […]
Lubumbashi: Indege yagonze umumotari
Indege yo mu bwoko bwa Bombardier Q400 yagwaga ku kibuga cyâindege cya Luano mu mujyi wa Lubumbashi muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) yaraye ikoze impanuka, ubwo yagongaga umumotari. Minisiteri ishinzwe ubwikorezi mu itangazo yasohoye kuri uyu wa 14 Kanama 2021 ivuga ko iyi ndege ya Congo Airways yari itwaye abantu 23 yagonze uyu […]
Perezida Museveni yohereje intumwa idasanzwe mu Burundi

Perezida wa Repubulika ya Uganda, Yoweri Kaguta Museveni kuri uyu wa 14 Kanama 2021 yohereje intumwa ye idasanzwe, Abel Kandiho, mu Burundi. Ibiro bikuru byâu Burundi byatangaje ko Kandiho uyoboye urwego rwa gisirikare rwa Uganda rushinzwe iperereza, CMI, yakiriwe nâUmukuru wâIgihugu, Perezida Evariste Ndayishimiye. Biti: âUmukuru wâIgihugu Evariste Ndayishimiye yakiriye mu ngoro ya Perezida i […]
Mushikiwabo yihanganishije HaĂŻti yapfushije abarenga 300 kubera umutingito, ayisabira ubufasha
Umunyamabanga Mukuru wâumuryango wâibihugu bikoresha ururimi rwâIgifaransa (OIF), Louise Mushikiwabo yihanganishije HaĂŻti yapfushije abantu barenga 300 bitewe nâumutingito, ayisabira nâubufasha. Kuri uyu wa 14 Kanama 2021 ni bwo iki gihugu cyibasiwe nâumutingito ukomeye wari ufite imbaraga ziri ku gipimo cya 7.2. Nyuma gato yâiki kiza, Umuyobozi Mukuru wâikigo gishinzwe ubutabazi, Jerry Chandler yavuze ko abamenyekanye […]
Amafoto: Abasirikare kabuhariwe ba USA bamaze kugera muri RDC

Itsinda ryâabasirikare badasanzwe ryaturutse muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA), ryaraye risesekaye muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) muri gahunda yo gushakira umuti ibibazo byâumutekano muke umaze igihe urangwa mu burasirazuba. Indege yâingabo za USA zirwanira mu kirere, US Air Force, yabagejeje ku kibuga cyâindege cya Ndjili muri Kinshasa mu ijoro ryo kuri […]