Burundi: Abambara imyambaro isa n’iy’igisirikare baburiwe

Igisirikare cy’u Burundi cyaburiye abasivili bambara cyangwa bacuruza imyambaro isa n’iyacyo cyangwa iya Polisi, kibasaba kuyitanga mu gihe kitarenze ibyumweru bibiri. Ibi bikubiye mu itangazo ryatanzwe n’Umuvugizi w’igisirikare, Colonel Floribert Biyereke, kuri uyu wa 4 Nzeri 2023, nyuma y’aho bimaze iminsi bigaragara ko abasivili bayambara, bakanayicuruza nta kibazo. Colonel Biyereke yagize ati: “Birabujijwe ko abenegihugu […]

London: Urukiko rwemeje ko Perezida Nyusi atazakurikiranwa kubera ubudahangarwa

Kuri uyu wa Mbere, Urukiko Rukuru rwa Londres rwemeje ko Perezida wa Mozambike, Filipe Nyusi, adashobora gukurikiranwa mu Bwongereza ku birego by’uko yemeye ubwishyu mu buryo butemewe n’amategeko mu rubanza Mozambike irega Credit Suisse n’abandi kubera ikibazo cy’umwenda wa rwihishwa wa miliyari 2 z’amadolari ya Amerika. Urubanza rwiswe ‘tuna bond’ cyangwa “umwenda uhishe” rwateje iperereza […]

Israel: Netanyahu yirukanye Abanyafurika baherutse guhangana na Polisi

Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, yirukanye abimukira baturutse muri Eritrea baherutse guhangana na Polisi, mu myigaragambyo yaranzwe n’amabuye, inkoni n’amasasu. Iyi myigaragambyo yabereye mu mujyi wa Tel Aviv tariki ya 2 Nzeri 2023, aho abanya-Eritrea bashakaga kuburizamo ibirori byari byateguwe na ambasade yabo. Abarenga 140 barimo abapolisi 30 na 11 barashwe barakomeretse. Netanyahu kuri […]

Uingereza kufadhili miradi mipya ya kustahimili hali ya hewa barani Afrika

Waziri wa Maendeleo na Afrika wa Uingereza, Andrew Mitchell, Jumatatu, Septemba 4, alitangaza miradi mipya yenye thamani ya £49m kwa Afrika. Kulingana na taarifa ya serikali ya Uingereza, ufadhili huo ulizinduliwa wakati wa ziara ya Mitchell nchini Kenya kwa ajili ya Mkutano wa kwanza wa Septemba 4-6 wa hali ya hewa wa Afrika ulioandaliwa kwa […]

Gabon: General Brice Nguema sworn in as president

General Brice Nguema, the leader of Gabon’s military junta, has been sworn in as the nation’s interim president. Nguema led last Wednesday’s coup against Ali Bongo, toppling the president shortly after he was named winner of a disputed election. Crowds of cheering civilians turned up at his inauguration – a sign there is some support […]

RCS yatangaje ko Bamporiki atayitekerereza

Izina 'igororero' ryasimbuye 'gereza' mbere y'uko Bamporiki afungwa

Urwego rw’igihugu rushinzwe igorora, RCS, rwatangaje ko Bamporiki Edouard wabaye Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’urubyiruko n’umuco atarutekerereza ku buryo yagira uruhare mu byemezo rufata. Ni nyuma y’aho Mutimura Abed wamamaye nka AB Godwin, uherutse gufungurwa, atangaje ko Bamporiki ufungiwe mu igororero rya Nyarugenge ari we watumye icyitwaga gereza gihindurirwa izina, kikaba “igororero”. Mutimura mu […]

Ubucamanza burateganya kongera abakozi, na bake bufite bakomeje kubuvamo

Urwego rw’ubucamanza rufite gahunda yo kongera umubare w’abacamanza n’abakozi b’inkiko ariko rukagaragaza ko n’abadahagije rufite bakomeje gusezera bya hato na hato, bikaba bikaba bibangamira intego yo gutanga ubutabera bwifuzwa. Iki kibazo cyagaragajwe na Perezida w’urukiko rw’ikirenga, Dr Ntezilyayo Faustin, kuri uyu wa 4 Nzeri 2023, ubwo yatangizaga umwaka w’ubucamanza w’2023/2024. Dr Ntezilyayo yagize ati: “Kimwe […]

Twirwaneho yahakanye kugira uruhare mu gitero cyahitanye Abashinwa 2 muri Fizi

f5icyzewyaantgr.jpg

Umutwe wa Twirwaneho ugizwe n’Abanyamulenge, uramagana raporo yakozwe n’Igisirikare cya FARDC kiwushinja kugira uruhare mu gitero cyibasiye abakozi ba sosiyete ya TMC Mining, mu gace ka Ngalula, muri Teritwari ya Fizi kigahitana Abashinwa babiri, abandi bantu barimo Umushinwa bagakomereka, zahabu bari batwaye ikibwa. Twirwaneho ivuga ko ari umutwe wo kwirwanaho wa gisivile ugizwe n’Abanyamulenge uvuga […]

Umugore w’Umunyarwandakazi mu bikomeje gutuma Mwangachuchu ashinjwa ubugambanyi

Abunganira Edouard Mwangachuchu, umudepite ufungiye muri Gereza ya Ndolo i Kinshasa, bwamaganye ibirego by’ubugambanyi by’ubushinjacyaha, bavuga ko “kwipimishiriza covid mu Rwanda no kugira umugore w’Umunyarwandakazi bidasobanura kugirana umubano n’umwanzi.” Ubwo humvwaga icyo ubwunganizi buvuga ku bimenyetso byatanzwe n’ubushinjacyaha mu Rukiko Rukuru rwa gisirikare muri iki cyumweru gishize, abunganira Mwangachuchu bateye utwatsi igitekerezo cy’uko kugira aho […]

Gusambanywa, kwangwa no gufungwa: Agahinda k’Abanyarwandakazi bakuyemo inda

Itegeko ryahanaga gukuramo inda ritaravugururwa mu 2018, hataranasohoka iteka rya Minisitiri w’ubuzima ryo mu 2019, hari abagore benshi bahuye n’ibihe byabakomereye mu buzima, bitasibama mu mitwe yabo. Muri bo hari abakuyemo inda biturutse ku kuba barazitewe n’ababasambanyije ku gahato (ibyo bamwe bita ‘gufata ku ngufu’), hanyuma bagatabwa muri yombi, bagakatirwa imyaka iri hagati y’10 na […]

Algeria yemeye ko yarashe Abanya-Maroc bari bavogereye amazi yayo 2 bahasiga ubuzima

Kuri iki Cyumweru, itariki 3 Nzeri, Algeria yemeje ko abashinzwe umutekano ku nkombe barashe ba mukerarugendo batatu b’Abanya-Maroc binjiye mu mazi mu buryo butemewe n’amategeko, kuwa 29 Kanama, batwaye twa twato tugira umuvuduko udasanzwe twitwa jet skis babiri bahasiga ubuzima. Abo Banya-Maroc babiri bafite n’ubwenegihugu bw’u Bufaransa barashwe ubwo binjiraga mu mazi ya Algeria ni […]

Kuri Miss Jolly, mu babona isezererwa rya ba jenerali nka ‘byacitse’ harimo ibigwari

Nyampinga w’u Rwanda w’umwaka w’2016, Miss Mutesi Jolly, abona ubugwari ba bamwe ari bwo bwatumye babona ko isezererwa rya ba jenerali 12 bashyizwe mu kiruhuko cy’izabukuru nka ‘Byacitse’. Tariki ya 30 Kanama 2023 ni bwo Umugaba w’Ikirenga w’ingabo z’u Rwanda, Paul Kagame, yasezereye abajenerali barimo James Kabarebe, Fred Ibingira, Charles Kayonga, Frank Mushyo Kamanzi
hamwe n’abandi […]

Ibihugu byitabira inama y’i Nairobi bizatahana ibifurumba by’amafaranga

Perezida Ndayishimiye yaraye yakiriwe na mugenzi we, William Ruto

I Nairobi muri Kenya, kuri uyu wa 4 Nzeri 2023 harabera inama nyafurika yo guhangana n’imihindagurikire y’ibihe, izwi nka ‘ACS’ (Africa Climate Summit). Iyi nama iraba ku bufatanye bwa guverinoma ya Kenya n’umuryango wa Afurika yunze ubumwe (AU) biteganyijwe ko iritabirwa n’abakuru b’ibihugu 20 n’abandi babahagarariye, biganjemo abaturuka muri uyu mugabane. Nk’uko ikinyamakuru Kenyans cyabitangaje, […]

Uganda: Pasiteri arashima Imana nyuma y’aho igisasu giteguwe ku rusengero ayobora

Hano umupolisi yari agiye guturitsa iki gisasu

Umushumba wa katedarali ya Miracle Center mu mujyi wa Kampala, Robert Kayanja, arashimira Imana nyuma y’aho abashinzwe umutekano muri Uganda bateguye igisasu cyari cyatezwe hafi y’urusengero ayobora. Amakuru yatangajwe na Polisi ya Uganda aravuga ko iperereza ryagaragaje ko umwiyahuzi yari yashyize iki gisasu aha hantu, ateganya kucyinjirana mu rusengero rwa Miracle Center, agaturikana abasengeragamo kuri […]

Goma: Abaminisitiri boherejwe gukora iperereza ku bwicanyi buheruka bakirijwe imyigaragambyo

Igipolisi cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo cyatatanyije urubyiruko rwagerageje gufunga umuhanda Goma-Sake mu gihe itsinda ry’abaminisitiri baturutse i Kinshasa ryashakaga kujya ahitwa Nyabushongo, aho bivugwa ko imodoka zari kumwe na minisitiri w’ingabo, Jean Pierre Bemba zatewe amabuye. Mu ijoro ryo ku wa Gatandatu nibwo intumwa za guverinoma zoherejwe ku mabwiriza ya Perezida Tshisekedi zageze […]

Burundi: RED Tabara irigamba gusenya umunara uyobora indege

Umutwe witwaje intwaro wa RED Tabara urwanya ubutegetsi bw’u Burundi urigamba gusenya umunara uyobora indege uherereye ahitwa Gihungwe, mu ntara ya Bubanza, mu ijoro ryo kuri uyu wa 2 Nzeri 2023. Mu ijoro ryakeye humvikanye amakuru y’igitero cy’abitwaje intwaro baturutse mu ishyamba rya Rukoko riherereye muri Bubanza, “bashaka kwinjira mu baturage” nk’uko umunyamakuru wiyita King […]

RDC: Igitero ku modoka zikoreye zahabu cyaguyemo Abashinwa 2 n’umusirikare wa FARDC

Abashinwa babiri n’abandi bantu babiri baguye mu gitero cyagabwe n’abantu bitwaje intwaro ku modoka zari zitwaye zahabu mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo. Ni mu gico cyatezwe, kuwa Gatanu, imodoka enye z’Ikigo cy’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro cya TSM Mining zari zitwaye zahabu yari ivanwe mu kirombe kiri hafi y’umugezi wa Kimbi mu Karere ka […]

Abanyamahanga benshi bibwira ko u Rwanda ari ubukungu bukomeye kurusha ubwacu – Umunyakenya

Mu gihe bamwe banenga amasezerano u Rwanda rukomeje kugirana n’amakipe y’ibihangange yo mu Burayi yo kurwamamaza bibaza ukuntu rutera inkunga aya makipe nyamara rukennye ariko batabanje gutekereza ku nyungu ruvanamo, hari abandi bibaza ahubwo icyo ibihugu byabo bitegereje ngo byigane u Rwanda nyuma yo kubona ibyo rumaze kugeraho rubikesha aya masezerano nk’Abanyakenya. Nk’uko bigaragara mu […]

Abimukira baturutse muri Eritrea na Polisi ya Israel mu ntambara y’amabuye n’amasasu

Amagana y’abimukira baturutse muri Eritrea bari mu myigaragambyo bahanganye na Polisi ya Israel bakoresheje intwaro zirimo amabuye n’ibiti. Nk’uko ikinyamakuru Sky News cyabitangaje, uku guhangana kwabaye kuri uyu wa 2 Nzeri 2023 kwatewe n’uko aba bimukira bashakaga guhagarika ibirori byari bigiye kubera kuri ambasade ya Eritrea muri Tel Aviv. Aba bimukira berekeje kuri ambasade barakaye, […]

Perezida Kagame na Bruce Melodie ku rutonde rw’ab’icyitegererezo muri Afurika

Perezida Kagame ari imbere kuri uru rutonde

Perezida Paul Kagame n’umuhanzi Itahiwacu Bruce wamamaye nka Bruce Melodie bari ku rutonde rw’abantu 100 b’icyitegererezo mu guharanira amahoro ku mugabane wa Afurika, 100 Most Notable Peace Icons, rw’uyu mwaka. Uru rutonde ruyobowe na Perezida Kagame, nk’umuntu wayoboye urugamba rwo kubohora u Rwanda no guhagarika jenoside yakorerwaga Abatutsi mu 1994, akayobora iki gihugu, akakigeza ku […]

Perezida Tinubu yahamagaje mu gihugu ba Ambasaderi bose ba Nigeria

Perezida Bola Tinubu yategetse ko ba ambasaderi ba Nigeria ku Isi yose bahamagarwa bagataha mu buryo bwihuse, nk’uko umuvugizi we yabitangaje ku wa Gatandatu. Umuvugizi wa Perezida, Ajuri Ngelale yagize ati: “Perezida yiyemeje kumenya neza ko imikorere myiza n’ubuziranenge ku rwego rw’Isi, guhera ubu, bizaranga serivisi z’amahanga ndetse n’imbere mu gihugu ku banyagihugu, abaturage ndetse […]

Ba Minisitiri 4 baraye i Goma kubera ‘ibara’ ryakorewe mu myigaragambyo

Minisitiri w’ingabo, Minisitiri ushinzwe umutekano w’imbere, ushinzwe uburenganzira bw’ikiremwamuntu na Visi Minisitiri ushinzwe ubutabera bo muri Repubulika ya demukarasi ya Congo (RDC), baraye i Goma, aho bari gukurikirana ikibazo cy’abiciwe mu myigaragambyo. Iyi myigaragambyo yabaye mu rukerera tariki ya 30 Kanama 2023, yari igamije gusaba ingabo ziri mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye, MONUSCO, kuva muri […]

Burundi: Inyeshyamba 9 z’Abanyarwanda ‘zapfiriye’ muri kasho

Abarwanyi 9 b’umutwe witwaje intwaro wa FLN urwanya Leta y’u Rwanda, bari baherutse gutabwa muri yombi n’ingabo z’u Burundi, baba baherutse gupfira muri kasho y’urwego rushinzwe iperereza mu ntara ya Cibitoke. Aba barwanyi bafatiwe mu mirwano ya FLN n’ingabo z’u Burundi yabereye mu ishyamba rya Kibira muri Kanama 2023, yakurikiye impuruza abatuye muri Cibitoke bari […]

Umunyamakuru wari ufungiwe ‘amashusho y’urukozasoni’ yarekuwe

Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB) rwarekuye umunyamakuru Umuhoza HonorĂ© wa Radio/Flash TV rukurikiranyeho gukwirakwiza amashusho y’urukozasoni ku muyoboro wa YouTube. Umuhoza yafatiwe mu karere ka Musanze tariki ya 29 Kanama 2023, ajyanwa gufungirwa mu mujyi wa Kigali. Icyakoze, we avuga ko umuryango we utamenyeshejwe ko afunzwe, bituma umushakisha nk’uwaburiwe irengero. Kuri uyu wa 2 Nzeri 2023, […]

Umunyamakuru Ngoboka wari ufungiwe mu nzererezi yarekuwe

Umunyamakuru Ngoboka Sylvain wari ufungiwe mu kigo cy’inzererezi cya Tongati mu karere ka Karongi guhera tariki ya 14 Nyakanga 2023 yafunguwe. Ubwo Ngoboka yafatwaga, byavugwaga ko yafatiwe mu kabari muri Rubengera. Andi makuru yavugaga ko yazize kuba yarabajije abashinzwe umutekano impamvu bashyiraga muri ‘Pandagari’ abantu kandi atari afite ikarita y’umunyamakuru. Ubwo yari amaze iminsi atawe […]

Nyamasheke: Umunyeshuri wa kaminuza yarohamye mu Kivu

Mugisha Ngabo AimĂ© wari umunyeshuri muri Kaminuza ya Kibogora Polytechnic iherereye mu karere ka Nyamasheke, yarohamye mu kiyaga cya Kivu arapfa. Uyu musore wari ufite imyaka 20 y’amavuko akomoka mu murenge wa Gacaca w’akarere ka Musanze. Yigaga ubuvuzi muri iriya Kaminuza. Ku wa Kane tariki ya 31 Nyakanga ni bwo yarohamye mu kiyaga cya Kivu, […]

RDF yasezeye mu cyubahiro ba Jenerali bagiye mu kiruhuko (Amafoto)

20230902_002751_copy_1000x640.jpg

Ubuyobozi bw’Igisirikare cy’u Rwanda bwasezeye mu cyubahiro abasirikare barimo ba Jenerali n’abandi ba Ofisiye bakuru baheruka koherezwa mu kiruhuko cy’izabukuru. Ku wa Gatatu tariki ya 30 bwo Perezida Paul akanaba Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda yemeje ko abasirikare barimo ba Jenerali 12 na ba Ofisiye bakuru 83 bajya mu kiruhuko cy’izabukuru. Aba barimo Gen James […]

Le ministre britannique à  Kigali pour lancer des projets de développement

M. Andrew Mitchell, ministre britannique des Affaires Ă©trangĂšres, du Commonwealth et du DĂ©veloppement (FCDO) pour l’Afrique, est arrivĂ© au Rwanda en visite officielle de trois jours alors que les relations bilatĂ©rales entre le Royaume-Uni et le Rwanda restent solides en raison du partenariat migratoire controversĂ© existant qui verra le transfert des immigrants illĂ©gaux expulsĂ©s. au […]

M23 yiyemeje kurinda abaturage n’ibyabo nyuma y’iyicwa ry’abakabakaba 100 i Goma

f47gnujwgaadlxy.jpg

Umutwe wa M23 witeguye kurinda abaturage n’ibyabo nyuma y’ubwicanyi buherutse gukorerwa abaturage bari mu myigaragambyo yo kwamagana Monusco mu Mujyi wa Goma kuwa 30 Kanama 2023, bukozwe n’igisirikare cya leta n’abafatanyabikorwa bacyo barimo FDLR, abacanshuri n’abandi bitwaje intwaro nk’uko bigaragara mu itangazo washyize ahagaragara kuri uyu wa 1 Nzeri 2023. Nk’uko bigaragara muri iri tangazo […]

Kevin Hart ‘azashakira’ ingagi telefone n’icyemezo cy’amavuko

Umunyamerika wamamaye ku rwego mpuzamahanga mu mwuga w’urwenya, Kevin Hart, yatangaje ko azashakira ingagi ye telefone, icyemezo cy’amavuko na konte ya imeyili (email). Ibi yabivuze ubwo yitaga ingagi ikomoka mu muryango wa Muhoza izina rya ‘Gakondo’, mu muhango wo kwita izina abana b’ingagi uri kubera mu murenge wa Kinigi mu karere ka Musanze kuri uyu […]

A.U yahagaritse Gabon mu muryango nyuma y’ihirikwa ry’ubutegetsi

Kuri uyu wa Kane, itariki 31 Kanama, Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe wahagaritse igihugu cya Gabon mu banyamuryango nyuma y’umunsi umwe abasirikari bahiritse Perezida Ali Bongo. Iri hirikwa ry’ubutegetsi ryarangije ingoma y’umuryango wa Bongo umaze imyaka hafi mirongo itandatu ku butegetsi kandi rizana urundi rujijo mu karere kugarijwe n’ihirika ry’ubutegetsi rya hato na hato Perezida […]

Jomba: M23 yahaye abaturage imfashanyo

Abofisiye ba M23 inyuma y'ikamyo yajyanye ibi biryamirwa muri Jomba

Umutwe witwaje intwaro wa M23 yashyikirije ivuriro muri gurupoma ya Jomba, teritwari ya Rutshuru muri Repubulika ya demukarasi ya Congo (RDC) imfashanyo yiganjemo ibiryamirwa (matelas) n’amashuka bigenewe abaturage bivurizayo. Ni igikorwa cyayobowe n’abayobozi batandukanye b’uyu mutwe ku rwego rwa gisirikare barimo: Colonel SĂ©raphin Mirindi, Colonel Julien Mahano n’Umuvugizi wawo, Major Willy Ngoma, kuri uyu wa […]

Afurika y’Epfo: Umucamanza yasanze nta kiri muri dosiye isaba kohereza Kayishema i Arusha

Ibibazo bikomeje kwiyongera ku Munyarwanda ukekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, Fulgence Kayishema, nyuma y’aho we n’umuryango we bamenyeshejwe ko bashobora no gutakaza kurindwa nk’impunzi muri Afurika y’Epfo, ariko ku kijyanye no kumwohereza Arusha kuburana ku byaha bya jenoside, umucamanza yasanze usibye impapuro zo kumuta muri yombi nta kintu kiri muri dosiye yashyikirijwe. Kuri uyu […]

Ifungwa rya Irangabiye rituma Perezida Ndayishimiye atizerwa: Carina Tertsakian

Carina Tertsakian ukorera mu mushinga wa Burundi Human Rights Initiative uteza imbere uburenganzira bw’ikiremwamuntu aremeza ko ifungwa ry’umunyamakuru Floriane Irangabiye rituma amagambo Perezida Evariste Ndayishimiye avuga atizerwa. Ibi yabivuze yibutsa ko Irangabiye amaze umwaka afunzwe, azira umwuga yakoraga mu buryo butashimishaga ubutegetsi. Ati: “Perezida Evariste Ndayishimiye agomba kuba azi ifungwa rya Floriane Irangabiye ariko yanze […]

U Bwongereza buzanye indi mishinga mu Rwanda

Guverinoma y’u Bwongereza kuri uyu wa 31 Kanama 2023 yatangaje ko igiye gufungura indi mishinga mu Rwanda irimo uwo gufasha abakobwa kwiga, binyuze muri gahunda yitwa GIRL (Girls In Rwanda Learn). Mu izina ry’u Bwongereza, aya masezerano arashyirwaho umukono na Minisitiri wabwo ushinzwe iterambere na Afurika, Andrew Mitchell uri mu ruzinduko rw’iminsi itatu i Kigali […]

Uko u Bwongereza bwatengushye amagana y’abasemuriye ingabo zabwo muri Afghanistan

Ikinyamakuru The Times giherutse gutangaza ko amagana y’abasemuzi bafashije ingabo z’u Bwongereza mu gihe bari muri Afghanistan ubu bari mu bwihisho muri iki gihugu kiyobowe n’Abatalibani, bategereje abatabazi. Aba basemuzi basemuriraga ingabo z’u Bwongereza zabarizwaga mu butumwa bw’umuryango NATO mu gihe zari zihanganye n’Abatalibani bamaze imyaka 20 (2001-2021) bashaka gukuraho ubutegetsi batavugaga rumwe. Ibihe byakomereye […]

Matatizo yanaongezeka kwa mshukiwa wa mauaji ya kimbari ya Rwanda huko Afrika Kusini

Matatizo yanaongezeka kwa mshukiwa wa mauaji ya halaiki ya Rwanda Fulgence Kayishema huku yeye na familia yake wakifahamishwa kuwa wanaweza pia kupoteza ulinzi wao kama wakimbizi nchini Afrika Kusini. Rafiki wa familia alisema kando ya kesi ya Kayishema katika Mahakama Kuu ya Western Cape siku ya Jumatano familia hiyo ilishutumiwa kwa kudanganya kuhusu utambulisho wao […]

Bamporiki ni umugororwa ‘utinyitse’

Bamporiki Edouard wabaye Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’urubyiruko n’umuco, akaba n’umuyobozi w’itorero ry’igihugu, ni umugororwa utinyitse mu igororero rya Nyarugenge riherereye mu murenge wa Mageragere. Uyu munyapolitiki afungiwe muri iri gororero kuva muri Mutarama 2023 ubwo urukiko rukuru rwamukatiraga igifungo cy’imyaka itanu, rumaze kumuhamya icyaha gifitanye isano na ruswa no gukoresha ububasha ahabwa n’amategeko […]

Malawi: Impunzi zirimo Abarundi n’Umunyarwanda zishwe zikorewe iyicarubozo

Impunzi eshatu, Abarundi babiri n’Umunyarwanda, zo mu Nkambi ya Dzaleka mu gihugu cya Malawi zishwe zikorewe iyicarubozo nyuma yo gutabwa muri yombi mu mukwabu wo gufata impunzi mu mijyi zigafungirwa muri Gereza Nkuru ya Maula. Abayobozi b’impunzi muri iyi nkambi barasaba ko hakorwa iperereza ryigenga. Ku Cyumweru gishize, ahagana saa yine z’ijoro, bivugwa ko imodoka […]

Ibigwi by’abajenerali 12 bashyizwe mu kiruhuko

General James Kabarebe ni umujyanama wihariye wa Perezida Kagame

Perezida Paul Kagame yaraye ashyize mu kiruhuko cy’izabukuru abasirikare 12 bari mu cyiciro cya jenerali; ni ukuvuga kuva kuri Brigadier General kugera kuri General (uwambara ipeti ry’inyenyeri enye). Ni igikorwa kidasanzwe cyabaye mu ngabo z’u Rwanda (RDF) kuko aba bajenerali bagize uruhare rukomeye mu rugamba rwo kubohora igihugu, bakaba ari bo bari bakuru mu myaka […]

Museveni yakiriye intumwa za FARDC ziyobowe n’umugaba mukuru Gen. Tshiwewe

f4zvmlmxqaaofa3.jpg

Mu rwego rwo gusuzuma ibikorwa bya gisirikare bihuriweho bikomeje byo kurwanya ADF mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, ku wa Gatatu, itariki ya 30 Kanama 2023 yahuye n’abayobozi bakuru b’ingabo za Uganda (UPDF) n’ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo (FARDC) mu ngoro ye i Entebbe, Kampala. […]

12 généraux et plusieurs officiers rwandais prennent leur retraite

Le prĂ©sident Paul Kagame a approuvĂ© la retraite de 12 gĂ©nĂ©raux et de plusieurs officiers, dont ceux dont le contrat de service a pris fin et d’autres qui ont quittĂ© l’armĂ©e pour des raisons mĂ©dicales. Les dĂ©parts à  la retraite ont Ă©tĂ© annoncĂ©s mercredi 30 aoà»t dans un communiquĂ© publiĂ© par les Forces de dĂ©fense […]

Afurika y’Epfo: Inkongi y’umuriro i Johannesburg yahitanye abantu 63

Nibura abantu 63 bapfuye abandi barenga 40 barakomereka nyuma y’inkongi y’umuriro yibasiye inyubako ndende mu mujyi wa Johannesburg, muri Afurika y’Epfo, nk’uko ibitangazamakuru byaho ndetse n’abashinzwe ubutabazi babitangaje. Umuvugizi w’ibikorwa by’ubutabazi muri Johannesburg, Robert Mulaudzi, yatangaje ko inkongi y’umuriro mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane yatwitse inyubako iherereye mu karere k’ubucuruzi mu mujyi rwagati, […]

General Kabarebe, Ibingira n’abandi benshi bashyizwe mu kiruhuko cy’izabukuru

Perezida Paul Kagame yashyize mu kiruhuko cy’izabukuru abasirikare bari mu cyiciro cya ba Generals 12 barimo James Kabarebe usanzwe ari umujyanama we wihariye mu by’umutekano. Abandi bashyizwe mu kiruhuko ni: Gen. Fred Ibingira wabaye Umugaba w’Inkeragutabara, Lt Gen. Charles Kayonga wabaye Umugaba Mukuru, Lt Gen. Frank Mushyo Kamanzi na Maj. Gen. Martin Nzaramba. Hari kandi […]

Gabon: Bongo yatakambiye abamukunda ngo bavuze induru cyane

Perezida Ali Bongo Ondimba wakuwe ku butegetsi n’abasirikare ba Gabon yasabye abamukunda, baba ab’imbere mu gihugu no mu mahanga kuvuza induru kugira ngo we n’umuryango we barekurwe. Abasirikare ba Gabon bayobowe na General Oligui Nguema kuri uyu wa 30 Kanama 2023 batangaje ko bakuye Bongo ku butegetsi, basesa ubuyobozi bw’inzego zose. Ni nyuma y’amasaha make […]

Polisi wa Rwanda wapata msemaji mpya

Kamishna Msaidizi wa Polisi (ACP) Boniface Rutikanga ameteuliwa kuwa Kamishna wa Mahusiano ya Umma na Vyombo vya Habari wa Polisi wa Kitaifa wa Rwanda (RNP) ilitangaza Jumatano, Agosti 30. Pia anakuwa Msemaji wa Polisi, akichukua nafasi ya Kamishna wa Polisi John Bosco Kabera, ambaye alishika wadhifa huo tangu Oktoba 2018. Kabera sasa ameteuliwa kuwa Kamishna […]

U Burusiya bwijeje kwihorera nyuma y’ibitero bya drones byasenye indege 2 za gisirikare

U Burusiya buravuga ko ibitero ku butaka bwabwo bitazagenda gutyo ababikoze “badahanwe”, nyuma y’ibitero bya drone byibasiye uturere dutandatu dutandukanye mu ijoro rimwe. Minisiteri y’ububanyi n’amahanga yashinje Ukraine kandi ivuga ko ibitero byimbitse mu Burusiya bisaba amakuru y’ubutasi ava mu burengerazuba. Kimwe mu bitero byagabwe ku kibuga cy’indege cya Pskov, ku bilometero amagana mu majyaruguru […]

General Kayihura wari ukurikiranweho kohereza abashakishwa n’u Rwanda yabohowe

General Kale Kayihura, umusirikare wa Uganda wari ukurikiranweho amakosa n’ibyaha birimo kohereza i Kigali ku ngufu abo ubutabera bw’u Rwanda bushakisha yamaze kubohorwa. Uyu musirikare yatangiye gukurikiranwa mu 2018 nyuma yo gukurwa ku mwanya w’ubuyobozi bukuru bwa Polisi. Yashinjwaga gucyura impunzi mu buryo bunyuranyije n’amategeko no kunanirwa kurinda ibikoresho by’umutekano. Yaraburanishijwe ariko urubanza rwe rumara […]

CP Kabera ntakiri Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda

ACP Rutikanga wagizwe Umuvugizi mushya wa Polisi

CP John Bosco Kabera wari Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda kuva mu Kwakira 2018 ntabwo akiri kuri iyi nshingano guhera kuri uyu wa 30 Kanama 2023. Polisi y’u Rwanda imaze gutangaza ko Umuvugizi mushya wayo ari ACP Boniface Rutikanga, akaba ari na we washinzwe ishami ry’itangazamakuru n’inozabubanyi (Media and PR department). Ubusanzwe yari yungirije CP […]

Goma: At least 8 deaths and 20 wounded in new anti-Monusco demonstrations

The city of Goma, capital of the province of North Kivu woke up to gunfire this Wednesday, August 30, 2023. At the base of this situation, new anti-Monusco demonstrations called by the “Wazalendo” under the cap of the MECIATH church (the natural faith judaica messianic towards the nations). Gunshots in every hot corner of the […]

Goma: FDLR iravugwa mu bwicanyi bwakorewe abasivili

Umutwe witwaje intwaro wa FDLR uravuga mu bwicanyi bwakorewe abasivili mu duce twa Ndosho na Keshero, umujyi wa Goma mu rukerera rwo kuri uyu wa 30 Kanama 2023. Abakirisitu bari bayobowe na Pasiteri witwa Bisimwa Ephraim biyita Wazalendo bazindutse mu masaa cyenda y’urukerera, berekeza ku kigo cya misiyo y’amahoro y’Umuryango w’Abibumbye (MONUSCO), basaba ko ibavira […]

Le président Kagame a apporté des changements au sein des forces armées

Son Excellence Monsieur le PrĂ©sident de la RĂ©publique du Rwanda et Commandant en Chef des RDF a promu les lieutenants-colonels suivants au grade de colonel et les a nommĂ©s commandants de brigade. GRADES/NOMS LT COL JOSEPH MWESIGYE LT COL SIMBA KINESHA LT COL EGIDE NDAYIZEYE LT COL WILLIAM RYARASA LT COL SAM RWASANYI LT COL […]

Ambasaderi w’u Bufaransa akomeje gusuzugura abasirikare bayoboye Niger

Ambasaderi w’u Bufaransa, Sylvain IttĂ©, akomeje gusuzugura abasirikare bahiritse ubutegetsi bwa Niger baherutse kumuha amasaha 48 ngo abe yavuye muri iki gihugu. Tariki ya 25 Kanama 2023 ni bwo aba basirikare bayobowe na General Abdoulamane Tchiani birukanye uyu ambasaderi, nyuma y’aho yanze kwitabira inama yateguwe na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’agateganyo wa Niger. Ambasaderi Itte kandi […]

Ethiopia: Loni iravuga ko imirwano muri Amhara imaze guhitana byibuze abantu 183

Kuri uyu wa Kabiri, Ibiro bishinzwe Uburenganzira bwa Muntu by’Umuryango w’Abibumbye byatangaje ko imirwano hagati y’abasirikare ba Ethiopia n’abitwaje intwaro mu Ntara ya Amhara yahitanye byibuze abantu 183, umubare w’abantu bivugwa ko bapfuye kugeza ubu mu ntambara imaze ukwezi. Umuryango w’Abibumbye wongeyeho ko mu gihugu hose abantu barenga 1.000 batawe muri yombi, benshi muri bo […]

Rusizi: Umugabo ushinjwa amarozi yiciwe mu ruhame

Amakuru aturuka mu mudugudu wa Shara,akagari ka Kamurehe, umurenge wa Gashonga, akarere ka Rusizi ni ay’iyicwa ry’umugabo w’imyaka 44 witwaga Mukeshimana Viateur, wishwe n’abaturage barimo Nyandwi Evariste w’imyaka 28 n’abavandimwe be 5 barimo bashiki be 2, abakekwa bose bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Gashonga, mu gihe hakomeje iperereza. Uwahaye amakuru Bwiza.com, yavuze ko iyicwa […]

Gabon: Abasirikare batangaje ko bafashe ubutegetsi nyuma y’itangazwa ry’intsinzi ya Bongo

Itsinda ry’abasirikare bakuru ba Gabon bagaragaye kuri tereviziyo y’igihugu mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatatu bavuga ko bafashe ubutegetsi, hashize iminota mike komisiyo y’amatora y’igihugu itangaje ko Perezida Ali Bongo yatsindiye manda ya gatatu ku majwi 64,27%. Bagaragaye kuri televiziyo Gabon 24, bavuga ko bahagarariye inzego zose z’umutekano n’ingabo muri iki gihugu cya Afurika […]

Perezida Kagame yakoze impinduka muri RDF

Perezida Paul Kagame akanaba Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda (RDF), yazikozemo impinduka zasize azamuye mu ntera ba Lieutenant Colonel 10 abaha ipeti rya Colonel. Abazamuwe mu ntera nk’uko Igisirikare cy’u Rwanda cyabitangaje kuri uyu wa Gatatu tariki ya 30 Kanama, barimo Lt Colo Joseph Mwesigye, Lt Col Simba Kinesha, Lt Col Ndizeye Egide na Lt […]

Makolo ‘yasetse’ umuryango HRF wababajwe n’amasezerano y’u Rwanda na Bayern Munich

Umuvugizi wa guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo, yasetse umuryango HRF (Human Rights Foundation) uharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu wanenze amasezerano y’ubufatanye bw’iki gihugu n’ikipe ya FC Bayern Munich ifite ibigwi bikomeye mu Budage no ku mugabane w’Uburayi. Aya masezerano yatangajwe tariki ya 27 Kanama 2023 akubiyemo ingingo zitandukanye zirimo kwamamaza ubukerarugendo bw’u Rwanda binyuze muri gahunda ya […]

Ndayishimiye yabwiye RDC ko EAC itazafata iya mbere mu kurwanya inyeshyamba

Perezida Ndayishimiye yibukije ubutegetsi bwa RDC inshingano bufite

Perezida w’u Burundi akaba n’Umuyobozi Mukuru w’umuryango wa Afurika y’iburasirazuba (EAC), Evariste Ndayishimiye, yamenyesheje ubutegetsi bwa Repubulika ya demukarasi ya Congo ko ari bwo bukwiye gufata iya mbere mu kurwanya imitwe y’inyeshyamba ihungabanya umutekano w’igihugu, akarere kakabuherekeza. Ibi yabitangaje kuri uyu wa 28 Kanama 2023 ubwo yaganirizaga abanyamakuru b’i Kinshasa ku ruzinduko rw’iminsi ibiri yagiriraga […]

Libya: Minisitiri w’intebe arashinjwa gushaka kubyutsa umubano na Israel yirukanye minisitiri abimuziza

Abasesenguzi baravuga ko minisitiri w’intebe wa Libya wemewe ku rwego mpuzamahanga yatangiye kotswa igitutu kubera uruhare yaba yaragize mu kugerageza gusubiza mu buryo umubano na Israel, aho bamwe basabye ko yirukanwa, mu gihe yirukanye minisitiri w’ububanyi n’amahanga amushinja kuvugana na mugenzi we wa Israel atabitumwe. Abdul Hamid Dbeibah, ukuriye Guverinoma y’ubumwe bw’igihugu ifite icyicaro i […]