Jakaya Kikwete wigeze kugirana ibibazo n’u Rwanda ashobora kuza i Kigali

Inama y’Abaguverineri bo muri Nigeria (The Nigeria Governors’ Forum) ku bufatanye n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Iterambere (UNDP) yateguye umwiherero w’abayobozi w’iminsi itatu uzabera mu Rwanda, aho mu batumiwe harimo uwahoze ari Perezida wa Tanzania, Jakaya Mrisho Kikwete wigeze kugirana ibibazo n’u Rwanda. Uyu mwiherero uzabera i Kigali guhera kuri uyu wa Kane, itariki 24 […]
Japan: Ambasaderi w’u Rwanda n’uwa Tanzania baganiriye ku mubano w’ibihugu byabo
Ambasaderi w’u Rwanda mu Buyapani, Ernest Rwamucyo, kuri uyu wa Kabiri, itariki 22 Kanama, yagiranye ibiganiro na mugenzi we uhagarariye igihugu cya Tanzania mu Buyapani, Amb. Baraka Luvanda. Ba ambasaderi bombi bagiranye ibiganiro bitanga umusaruro ku bijyanye n’ibibazo bireba inyungu z’ibihugu byabo byombi, ndetse bongera kureba ku mubano w’amateka umaze igihe hagati ya Tanzania, u […]
Kabale: Bafite impungenge zo kuba bohereza mu Rwanda ibyo kurya biruta cyane ibyo bahakura
Abacuruzi bo muri Uganda bakorera ku mupaka wa Gatuna baravuga ko bakomeje kohereza ibicuruzwa byinshi (cyane cyane ibyo kurya) mu Rwanda kurusha ibyo bahakura bakaba bibaza niba u Rwanda rutaba rwarashyizeho amabwiriza abuza abacuruzi bo mu Rwanda kohereza ibicuruzwa bikomoka ku buhinzi muri Uganda. Abacuruzi n’abaguzi bavuganye na NTV batangaje uko byifashe ku isoko ry’ibiribwa […]
Burundi: Guverineri yarishye imifuka 290 ya sima

Guverineri w’intara ya Muramvya mu Burundi yarishye imifuka 290 ya sima nyuma yo kubitegekwa na Perezida Evariste Ndayishimiye aherutse kubimutegeka. Nk’uko ibiro by’Umukuru w’Igihugu bibisobanura, tariki ya 19 Kanama 2023 Perezida Ndayishimiye yagiriye urugendo rutunguranye kuri sitade ya Muramvya iri kuvugururwa. Ubwo yahageraga, yasanze imifuka 290 ya sima yatanzwe na Twiga Cement EXTRA muri Nzeri […]
Kigali: Abaturage bazimurwa nta bufasha bazahabwa
Ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali buravuga nta bufasha buzaha abatuye ahashyira ubuzima bwabo mu kaga mu gihe bazimurwa ku ngufu kubera ko ngo bamaze igihe kinini basabwa kwimuka ku bushake mu rwego rwo kwirinda kwibasirwa n’ibiza. Ibi bitandukanye n’ubufasha bwo gukodesherezwa amezi atatu bwahawe abimuwe mu gihe cyashize. Umuyobozi w’umujyi wa Kigali, Rubingisa Pudence, yasobanuye ko […]
Minisiteri y’ishoramari yari imaze umwaka ishinzwe yasheshwe imirimo yayo yimurirwa ahandi
Minisiteri ishinzwe ishoramari rya Leta no kwegurira abikorera ibigo bya leta yari iherutse gushingwa kuri uyu wa 22 Kanama, yaseshwe, nyuma y’ivugurura rya guverinoma ryakozwe na Perezida Paul Kagame nk’uko byatangajwe n’ibiro bya Minisitiri w’Intebe. Nk’uko byatangajwe n’ibiro bya Minisitiri w’Intebe, imirimo y’iyi minisiteri yari imaze amezi 13 yashyizweho muri Nyakanga 2022, yimuriwe muri Minisiteri […]
P. Kagame yahinduriye imirimo ba Minisitiri 3, Maj Gen Murasira arashumbushwa
Perezida Paul Kagame yakoze impinduka muri Guverinoma zasize ashyizeho abaminisitiri bashya bane ndetse n’abanyamabanga ba Leta batandatu. Ni impinduka zigaragarira mu itangazo ryasohowe n’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe kuri uyu wa Kabiri tariki ya 22 Kanama 2023. Abahawe imirimo barimo Twagirayezu Gaspard wagizwe Minisitiri w’Uburezi, asimbuye Dr Uwamariya Valentine wari muri izo nshingano kuva muri Gashyantare […]
Biselele wari ufunzwe azira u Rwanda yagizwe umwere
Urukiko rukuru rwa Kinshasa rwagize umwere Fortunat Biselele wabaye umujyanama wihariye wa Perezida wa Repubulika ya demukarasi ya Congo, Félix Tshisekedi, mbere y’uko atabwa muri yombi akekwaho kugambanira igihugu binyuze mu “gukorana n’u Rwanda”. Uyu munyapolitiki yari yaratawe muri yombi tariki ya 20 Mutarama 2023 nyuma y’aho atangarije umunyamakuru witwa Alain Foka ko u Rwanda […]
DRC: An ADF leader neutralized in Mwalika
The Armed Forces of the Democratic Republic of Congo (FARDC) killed a leader of the ADF-MTM terrorists in Mwalika, in the territory of Beni in North Kivu. This announcement was made this Tuesday, August 22 in Goma. “This leader was neutralized during a mixed patrol between the FARDC and the UPDF, in this part of […]
Mjumbe wa Rwanda azungumza kuhusu mfanyabiashara aliyefariki nchini Uganda
Kamishna Mkuu wa Rwanda nchini Uganda Kanali Joseph Rutabana amesema ofisi yake inafuatilia mazingira ya kifo cha mfanyabiashara raia wa Rwanda aliyetambulika kwa jina la Fred Kayitare aliyekutwa amefariki Ijumaa wiki iliyopita. Kulingana na ripoti za vyombo vya habari nchini Uganda, Kayitare alifariki akiwa chini ya ulinzi wa Mkuu wa Ujasusi wa Kijeshi (CMI), chombo […]
L’ambassadeur Rutabana s’exprime sur le décès d’un homme d’affaires rwandais en Ouganda
L’Ambassadeur du Rwanda en Ouganda, le colonel Joseph Rutabana, a déclaré que son bureau suivait les circonstances entourant la mort d’un homme d’affaires rwandais, identifié comme Fred Kayitare, qui a été retrouvé mort vendredi la semaine dernière. Selon les médias ougandais, Kayitare est mort alors qu’il était sous la garde de la ‘Chieftaincy of Military […]
Tshisekedi yaba akomeje guha FDLR intwaro ziremereye zo kurwanya M23 no gutera u Rwanda
Perezida wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi, ngo yaba ahugiye mu guha umutwe witwaje intwaro washinzwe n’abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, FDLR, intwaro ziremereye kugirango ushoze intambara ku nyeshyamba za M23 mu rwego rwo guhungabanya igikorwa cya cantonnement (Kwambura intwaro imitwe yitwaje intwaro no kuyikusanyiriza mu kigo kimwe) . FDLR […]
U.K ntiyemeranya n’abavuga ko u Rwanda rudatekanye kubera Abanyarwanda bahunze
Guverinoma y’u Bwongereza ntiyemeranya n’abavuga ko u Rwanda rudatekanye byo kwakira abimukira, bashingira ku kuba hari Abanyarwanda 14 baherutse guhabwa ubuhungiro n’iki gihugu cyo ku mugabane w’Uburayi. Mu gihe iyi guverinoma ikomeje urugamba rw’amategeko kugira ngo yohereze abimukira barebwa n’amasezerano yashyizweho umukono muri Mata 2022, abasesenguzi n’abahagarariye imiryango itandukanye bo bagaragaza ko u Rwanda rudakwiye […]
Mauritius ikomeje kuza imbere mu kugira ishoramari ryinshi ry’abikorera mu Rwanda
Ibarura ngarukamwaka ry’ishoramari ry’abikorera b’abanyamahanga mu Rwanda ryakozwe mu mwaka wa 2022 riragaragaza ko igihugu cya Mauritius gikomeje kuza imbere mu ishoramari ry’abikorera mu Rwanda, imbere y’Abashinwa n’abandi banyamahanga nk’uko bigaragara mu ibarura ngarukamwaka ry’ishoramari ry’abikorera b’abanyamahanga ryakozwe mu mwaka wa 2022. Ni inshuro ya cumi na gatatu Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) ikoze ibarura […]
RDC mu nama y’ibihugu by’ibihangange
Repubulika ya demukarasi ya Congo yitabiriye inama y’ibihugu by’ibihangange bihuriye mu muryango BRICS ugizwe na Brazil, u Burusiya, u Buhinde, u Bushinwa na Afurika y’Epfo. Iyi nama irabera muri Afurika y’Epfo guhera kuri uyu wa 22 Kanama 2023, yitabirwe n’abakuru b’ibihugu bigize BRICS, keretse gusa Vladimir Putin w’u Burusiya wahagarariwe na Minisitiri w’ubunanyi n’amahanga, Sergey […]
Umuyobozi wa Wagner yagaragaje ko agiye kwimurira ibirindiro bye muri Afurika
Umuyobozi mukuru w’abacanshuro b’Abarusiya bo mu kigo cya Wagner, Yevgeny Prigozhin, yagaragaje bwa mbere, kuva yivumbura ku butegetsi bw’u Burusiya muri Kamena, ahantu aherereye bikekwa ko ari muri Afurika mu mashusho yashyize ahagaragara ku muyoboro wa Telegram. Prigozhin agaragara ahagaze mu butayu yambaye gisirikare afite imbunda mu ntoki. Hakurya ye hagaragara abandi bantu benshi bafite […]
Rwanda: Abagore benshi bafite ubumuga bahohoterwa n’ababashakaho amahirwe
Ubushakashatsi bwakozwe n’ihuriro ry’abafite ubumuga mu Rwanda buvuga ko 50% by’abagore cyangwa abakobwa babufite bakorerwa ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’abizera ko batanga amahirwe y’ubuzima arimo ubukire. Ibi byatangajwe na Dusenge Ariane, umuhuzabikorwa w’umushinga Make Way ukorera muri iri huriro, mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru The Telegraph. Iki kiganiro gishingiye ku nkuru y’umugore ufite ubumuga witwa Hope, […]
RURA yasobanuye igihe umuntu witwa ko yahaye undi lift ashobora kubihanirwa
Mu rwego rwo gusubiza impungenge zagaragajwe n’abantu batandukanye ku mbuga nkoranyambaga ku bijyanye n’ibura ry’imodoka zitwara abagenzi ndetse n’ingaruka mu mategeko zishobora gutuma umuntu uha undi lift ku muhanda ahanwa, Ikigo cy’igihugu gishinzwe kugenzura ibikorwa rusange (RURA) cyatanze ibisobanuro kuri iki kibazo. Mu butumwa yanyujije kuri twitter, RURA yavuze ko guha umuntu lift atari ikibazo, […]
Umoja wa Afrika wakataa kuingilia kijeshi nchini Niger
Umoja wa Afrika unaripotiwa kukataa pendekezo la kuingilia kijeshi lililopendekezwa nchini Niger ili kumrejesha madarakani Mohammed Bazoum, ambaye aliondolewa madarakani katika mapinduzi ya Julai 26, kulingana na chapisho la Ufaransa, Le Monde. Ingawa Tume ya AU hapo awali iliunga mkono kurejea kwa utaratibu wa kikatiba, Baraza la Amani na Usalama la chombo hicho cha bara […]
Uganda: Colonel afunzwe azira umupolisi muto
Colonel Peter Oscar Ajoket ukorera mu biro bya Minisitiri w’Intebe wa Uganda agiye kumara iminsi itatu muri kasho azira guhohotera umupolisi muto, PC Stanley Masembe ukorera mu ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda. Ikinyamakuru Daily Monitor kivuga ko mu ijoro ryo ku wa 19 Kanama 2023, Colonel Ajokek wari utwaye imodoka ya Toyota Hilux yagonganye […]
U Budage bwataye muri yombi abasirikare 2 b’Abanyamerika bakekwaho ubwicanyi
Igipolisi cy’u Budage cyatangaje cyataye muri yombi abasirikare babiri b’Abanyamerika bazira urupfu rw’umusore mu birori byaberaga mu burengerazuba bw’igihugu. Mu itangazo cyashyize ahagaragara kuri iki Cyumweru gishize, Igipolisi mu Mujyi wa Treves mu burengerazuba cyagize kiti: “Nyuma y’iyicwa ry’umusore w’imyaka 28, abantu babiri bakekwaho icyaha batawe muri yombi… Ni abasirikare b’abanyamerika.” Uru rupfu rwaje igihe […]
Perezida Tshisekedi yashimiye ingabo zishinzwe kumurinda
Perezida wa Félix Tshisekedi, yashimye abasirikare bagize umutwe w’Ingabo zimurinda ku bw’umutekano we ndetse n’uko zawurinze mu gihe cy’imikino ya La Francophonie yabereye i Kinshasa ku nshuro ya IX. Komanda w’ishami ry’uyu mutwe rikorana na polisi, Major Ephraà¯me Muzinga, ni we wabitangarije ingabo ze ingabo ayobora ku Cyumweru, itariki ya 20 Kanama mu Kigo cya […]
ECOWAS: Ese kohereza Ingabo muri Niger birashoboka cyangwa ni ugukanga?
Ku itariki ya 26 Nyakanga, abashinzwe kurinda umukuru w’igihugu muri Niger bahiritse ku butegetsi Perezida Mohamed Bazoum mu ihirika ry’ubutegetsi rya gatanu yaryegezweho mu inshuro icyenda zageragejwe muri iki gihugu cya Afurika y’Iburengerazuba kuva mu 2020. Ibi byatumye Umuryango w’Ubukungu w’ibihugu bya Afurika y’Iburengerazuba (ECOWAS) ufatira ibihano iki gihugu ndetse utanga igihe ntarengwa cy’icyumweru kuri […]
Abayobozi bose bo muri Gambia bahagarikiwe ingendo zo mu mahanga
Perezida wa Gambia, Adama Barrow, yafashe umwanzuro wo guhagarika inzinduko ze n’iz’abandi bayobozi bose mu mahanga kugeza mu mpera z’uyu mwaka mu rwego rwo kwirinda gusesagura amafaranga y’igihugu. Itangazo ry’iki cyemezo ryabonywe na Jeune Afrique rigira riti: “Perezida Barrow yashyize umukono ku iteka rihagarika ingendo zo mu mahanga za Perezida, Visi Perezida, ba Minisitiri, abakozi […]
Lt Gen. Dallaire yavuze ko atari afite uburenganzira bwo gukoresha ingabo yari ayoboye mu Rwanda

Lieutenant General Roméo Dallaire wayoboye ingabo z’Umuryango w’Abibumbye zari mu butumwa bw’amahoro mu Rwanda (MINUAR) hagati y’umwaka w’1993 n’1994 yasobanuye ko atari afite uburenganzira bwo kuzikoresha, mu kwerekana impamvu zitahagaritse jenoside. Uyu musirikare uri mu kiruhuko cy’izabukuru, mu kiganiro yagiranye na televiziyo y’igihugu, yasobanuye ko mu gihe yari ayoboye ingabo za MINUAR, zari zifite manda […]
Arabia Saoudite irashinjwa kwicira mu kivunge amagana y’abimukira biganjemo Abanya-Ethiopia
Abashinzwe umutekano ku mipaka ya Arabia Saoudite barashinjwa kwica imbaga y’abimukira ku mupaka w’ubu bwami na Yemeni nk’uko raporo nshya yakozwe na Human Rights Watch ibyemeza. Raporo ivuga ko abantu babarirwa mu magana, abenshi muri bo bakaba ari Abanya- Ethiopia bambuka bava mu gihugu cya Yemeni, cyajahajwe n’intambara, kugira ngo bagere muri Arabia Saoudite, barasiwe […]
RDC: Hagati yo kubaha ubutabera n’abaturage bamutoye Matata Ponyo arahitamo iki?

Amasaha make mbere y’iburanisha riteganijwe kuri uyu wa Mbere, itariki 21 Kanama 2023 mu rukiko rushinzwe kurinda Itegeko Nshinga mu rubanza rw’inyerezwa ry’amafaranga y’umushinga w’ubuhinzi wa Bukanga Lonzo, hakomeje kwibazwa niba Senateri Matata Ponyo (wahoze ari Minisitiri w’Intebe) aza kugera mu rukiko cyangwa atahagera Matata Ponyo akekwaho kunyereza miliyoni 205 muri 285 z’amadolari yari agenewe […]
Bukavu: Umukobwa w’imyaka 17 yatwitswe kugeza apfuye
Abagizi ba nabi batwikiye umukobwa w’imyaka 17 mu gace ka Panzi kari mu mujyi wa Bukavu uherereye mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo muri Repubulika ya demukarasi ya Congo kuri uyu wa 19 Kanama 2023. Radio Okapi yatangaje ko uyu mukobwa yazize ijerikani ya peteroli yari afite ubwo yari agiye ku rusengero, bakeka ko ari we […]
Mukuralinda yatangaje ko nta kuberereka kuzabaho mu gusenya ibikorwa byegereye Sebeya
Umuvugizi wa guverinoma wungirije, Alain Mukuralinda, yatangaje ko nta kuberereka kuzabaho mu kwimura burundu abo mu karere ka Rubavu baturiye umugezi wa Sebeya ndetse no gusenya ibikorwaremezo bihegereye. Ibi yabivuze ubwo yari yitabiriye igikorwa cya guverinoma cyo gusobanurira abaturiye uyu mugezi ko kwimuka ari ngombwa kandi ko byihutirwa mu rwego rwo kwirinda ko ibiza byakongera […]
Mogadishu: Umujenerali yafashwe nyuma yo kurasana n’abapolisi ijoro ryose
Umusirikare mukuru wa Somalia yatawe muri yombi n’Igipolisi nyuma yo gushoza intambara mu kabyiniro ko mu murwa mukuru bikarangira abantu batatu bapfuye abandi benshi bagakomereka nk’uko byatangajwe n’Igipolisi. Gen. Sheegow Ahmed Ali n’itsinda bari kumwe ryahanganye n’igipolisi mu ntambara y’imbunda guhera mu ijoro ryo kuwa gatanu kugeza kuwa gatandatu nyuma ya saa sita nk’uko Igipolisi […]
Mozambique: Abayobozi batandukanye basuye icyicaro cya RDF bayishimira akazi ikora

Ku itariki ya 18 Kanama 23, Umuyobozi wa Mocimboa da Praia, Sergio Domingo Cypriano aherekejwe na Zito Navaca, umuyobozi w’urwego rw’igihugu rushinzwe ubutsi n’umutekano (Servià§o de Informaà§àµes e Seguranà§a do Estado (SISE), Superintendent Alberto Elia Nampovo, Umuyobozi wa Polisi mu Karere, Umuyobozi mukuru wa polisi ushinzwe ibikorwa, Januario Joà£o Jagaia, Maj Albertino Umuyobozi w’ingabo zo […]
Tanzania: Abarundi 59 bakatiwe bazira kwinjira no gutura mu buryo butemewe
Urukiko rwa Kisutu mu gihugu cya Tanzania rwakatiye Abarundi 59 igihano cyo kwishyura ihazabu y’Amashilingi 500,000 cyangwa bakamara umwaka muri gereza nyuma yo kubahamya icyaha cyo kwinjira no gutura mu gihugu binyuranyije n’amategeko. Umucamanza mukuru, Ushindi Swalo, yanategetse ko abahamijwe icyaha bazasubizwa iwabo nibamara gukora igihano bahawe. Uyu mwanzuro watanzwe kuwa Kane ushize n’umucamanza Swalo […]
Yongwe uvugwaho kwambura abanyamakuru yisobanuye
Umuyobozi wa Yongwe Media LTD, Harerimana Joseph wamenyekanye nka ‘Pasiteri Yongwe’ mu ivugabutumwa, arahakana amakuru avuga ko yambuye abanyamakuru. Mu bavuga ko bambuwe harimo Dushimimana Joselyne (yahagaritse gukorera Yongwe muri Gicurasi 2023) wandikiye umugenzuzi w’umurimo w’akarere ka Gasabo, amugezaho ikibazo cye. Uyu munyamakuru yasobanuriye umugenzuzi w’umurimo, Ingabire Anne Marie, ko afitanye ibibazo na Yongwe birimo […]
Niger: Gen. Tchiani yatangaje inzibacyuho y’imyaka 3 aburira ECOWAS yitegura kumutera
Umuyobozi w’abahiritse ubutegetsi muri Niger yatangaje inzibacyuho y’imyaka itatu mu gihe ECOWAS yitegura kubagabaho ibitero, aho yatangaje ngo “intego yacu ntabwo ari iyo gufatira ubutegetsi,” aboneraho no kuburira uyu muryango witegura kohereza ingabo mu gihugu cye. Ibi yabitangaje kuri uyu wa Gatandatu, itariki 19 Kanama, mu gihe intumwa za ECOWAS zari mu biganiro bitegura iyoherezwa […]
U Buyapani bugiye kugoboka imiryango 120 yasenyewe na Sebeya
Imiryango 120 yagizweho ingaruka n’ibiza byatewe n’umugezi wa Sebeya igiye guhabwa ubufasha bujyanye n’isuku, birimo ubwiherero bugezweho ndetse n’ibikoresho bitandukanye bijyanye n’isuku. Ni ibikoresho bizatwara asaga Frw miliyoni 72, akazatangwa na leta y’u Buyapani. Ubu bufasha bugiye kuza bwiyongera ku bundi imiryango 380 yo mu murenge wa Cyanzarwe yiganjemo abasigajwe inyuma n’amateka yahawe. Ni ubufasha […]
Champions league: APR FC yahagamwe na Gaadiidka FC, abafana baririmba Adil
APR FC kuri uyu wa Gatandatu yaguye miswi igitego 1-1 na Gaadiidka FC, mu mukino ubanza w’ijonjora ry’ibanze rya CAF Champions league. APR FC yari yakiriwe n’iriya kipe yo muri Somalia mu mukino wabereye kuri Kigali Pele Stadium i Nyamirambo. Ni umukino iriya kipe y’Ingabo z’Igihugu iheruka kunyagirwa na Rayon Sports itigeze igira ibidasanzwe igaragazamo. […]
Nyamasheke: Abaturage bahingaga icyayi ku butaka bwa Leta bigabije batangiye kubukurwamo

Umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke Mukamasabo Appolonie aravuga ko ikibazo cy’abahinzi b’icyayi 1096 bo mu mirenge ya Cyato na Karambi, ba koperative ya COTHEGA, bagihingaga ku butaka bwa Leta bigabije, bagiye gutangira guhabwa ingurane nk’uko babyemeranijwe n’ubuyobozi bw’aka karere n’ubw’umushoramari watijwe ubwo butaka, Rwanda Mountain Tea, bakabuvamo, icyayi kikegurirwa uwo mushoramari. Yabitangarije Bwiza.com ku wa 16 […]
Amajyaruguru: Guverineri ucyuye igihe yasabye umusimbuye gukemura ikibazo cy’abadafite ubwiherero

Guverineri ucyuye igihe w’intara y’Amajyaruguru, Nyirarugero Dancille, yasabye Mugabowagahunde Maurice wamusimbuye kuzakemura ibibazo asize bigihari birimo icy’abaturage badafite ubwiherero. Ibi Nyirarugero yabimumenyesheje kuri uyu wa 18 Kanama 2023 ubwo yamushyikirizaga ububasha nka Guverineri mushya w’intara y’Amajyaruguru. Yagize ati: “Mu ntara y’Amajyaruguru dufite ikibazo cy’imirire mibi, ntabwo kirakemuka 100%. Harimo ikibazo cy’abangavu bahohoterwa, bagaterwa inda, turacyafite […]
RDF ntibereyeho gushoza intambara: Perezida Kagame
Umugaba w’Ikirenga w’ingabo z’u Rwanda, Perezida Paul Kagame, yatangaje ko zitabereyeho gushoza intambara, ahubwo ko zibereyeho kurinda amahoro, haba imbere mu gihugu no mu mahanga. Ibi yabivuze ubwo yari amaze gukurikirana umusozo w’imyitozo y’urugamba yahawe izina rya ‘Exercise Hard Punch 04/2023’ yabereye mu kigo cya Gabiro kuri uyu wa 17 Kanama 2023. Umukuru w’Igihugu yavuze […]
Ukraine ikomeje kugaba ibitero bya drone bya hato na hato i Moscow
Abayobozi b’u Burusiya bashinje Ukraine kugaba igitero cya drone ku muturirwa uherereye mu murwa mukuru, Moscow, cyateje iturika ryumvikanye mu karere k’ubucuruzi muri uyu mujyi. Meya Sergei Sobyanin yavuze ko ubwirinzi bw’ibitero byo mu kirere bwarashe iyo drone bukayimanura ibisigazwa byayo bikagwa mu kigo kiberamo imurikagurisha. Ni kimwe mu bitero biheruka nk’ibi bya drone za […]
Kubera iki abagufi batakirwa mu gisirikare?
Ibisirikare byinshi ku Isi ntabwo byakira abantu bafite uburebure buri munsi ya metero imwe na santimetero 60. Biba bisobanuye ko babarwa nk’abagufi cyane ku buryo batabasha aka kazi. Mu gisirikare cy’u Rwanda ho, uwasabaga kwinjiramo yagomba kuba afite byibuze uburebure bwa metero imwe na santimetero 62. Gusa ngo ubu burebure ntibukirebwaho, keretse ko “umugufi bikabije” […]
Rwanda is among the top three African countries in blood system management
Rwanda is among the top three African countries (Rwanda, Namibia and Tanzania) in blood system management and it plans to be in the top five countries in the world that fulfill blood quality management, according to Dr. Thomas Muyumba , Director of the Blood Transfusion Center at the Rwanda Biomedical Center (RBC). “Rwanda is self-sufficient […]
Abanyakameruni 400 bangiwe gukora ikizamini kibinjiza mu banyamategeko bakorera mu Rwanda
Abanyakameruni bagera kuri 400 cyane cyane abiga amategeko baheze mu Rwanda kandi ntibashobora gukora ibizamini byabo bya nyuma bibemerera kuba ba avoka kuko ngo u Rwanda rwaba rusaba ko Cameroun na yo yabanza kubyemera. Ni ukuvuga ko abanyeshuri b’Abanyarwanda nabo babanza kwemererwa gukora ibyo bizamini muri Cameroun. Amakuru dukesha urubuga Camerounactu.com avuga ko mu by’ukuri […]
Le secrétaire général de l’EAC affirme que la restauration de la paix dans l’est de la RDC est en bonne voie
Le secrétaire général de la Communauté de l’Afrique de l’Est (EAC), Peter Mathuki, a réitéré hier que la restauration de la paix dans l’est de la RD Congo était en cours. Il a déclaré aux journalistes de toute la région par le biais d’une liaison vidéo qu’il était optimiste quant à la réconciliation de toutes […]
Nigeria yitegura kohereza ingabo muri Niger yemeje ko abasirikare ba yo 36 baherutse kwicwa
Kuri uyu wa Kane, itariki ya 17 Kanama, Igisirikare cyemeje ko nibura abasirikare 36 ba Nigeria biciwe mu bitero bibiri ubwo bari mu bikorwa byo kurwanya abitwaje intwaro muri Leta ya Niger yo mu majyaruguru ashyira hagati mu gihugu. Agatsiko k’abantu bitwaje imbunda nini kakomeje kwica abantu mu majyaruguru y’uburengerazuba bwa Nigeria mu myaka ibiri […]
Ababyeyi ba Dr Kayumba bizihije imyaka 63 bamaze bashakanye

Ababyeyi ba Dr Christopher Kayumba wabaye umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda, ishuri ry’itangazamakuru n’itumanaho, bizihije isabukuru y’imyaka 63 bamaze bashakanye. Francis Kayumba w’imyaka 92 na Magdalene Mukankuranga w’imyaka 84 ku Cyumweru tariki ya 13 Kanama 2023 banizihije isabukuru y’amavuko yabo. Dr Kayumba witabiriye ibi birori, kuri uyu wa 18 Kanama yatangaje ati: “Ubwo Data yuzuzaga […]
Perezida Kagame yakurikiranye imyitozo yo kurasa ya RDF (Amafoto)

Perezida Paul Kagame akanaba Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, ku wa Kane yakurikiranye imyitozo ya gisirikare y’Ingabo z’u Rwanda (RDF). Iyi myitozo izwi nka Exercise Hard Punch 04/2023 yabereye mu kigo cy’imyitozo cy’Ingabo z’u Rwanda giherereye i Gabiro mu karere ka Gatsibo. Imyitozo nk’iyi yaherukaga kuba mu Ukuboza 2018. Yitabirwa n’ibyiciro byose by’Ingabo haba izirwanira […]
Raila Odinga yasabye Ambasaderi wa USA gufungwa umunwa
Umunyapolitiki Raila Odinga utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Kenya yasabye Ambasaderi wa Leta zunze za Amerika (USA), Meg Whitman, gufunga umunwa, amubwira igihugu cyabo kitari mu bukoloni. Aya magambo Odinga yayavuze kuri uyu wa 17 Kanama 2023 asubiza Ambasaderi Whitman wavuze kuri uyu wa 16 ko amatora y’Umukuru w’Igihugu muri Kenya yagenze neza, kandi ko nta […]
Umucuruzi wo muri Uganda wari umaze igihe afungiwe mu Rwanda aherutse kurekurwa
Valence Kibyeyi, umucuruzi ukomoka muri Uganda wari umaze hafi imyaka 2 n’igice afungiwe mu Rwanda amaze ibyumweru bitatu arekuwe. Ni nyuma y’aho bagenzi be n’abayobozi bo mu karere ka Kisoro batakambiye Perezida Paul Kagame na Yoweri Museveni. Kibyeyi wakoreraga ubucuruzi mu mujyi wa Kigali yatawe muri yombi muri Mutarama 2021. Urwego rw’ubugenzacyaha, RIB, rwasobanuraga ko […]
Ibihugu bya Sudani n’u Burundi imbere ku rutonde rw’ibimaze kubamo coup d’etat nyinshi
Muri coup d’Etat 17 zabaye ku Isi kuva mu 2017, zose uretse imwe yabaye muri Myanmar mu 2021, izindi zabaye muri Afurika. Hagati ya Mutarama 1950 na Nyakanga 2023, muri Afurika habaye kugerageza guhirika ubutegetsi no kubuhirika inshuro zigera kuri 220, hafi kimwe cya kabiri (44%) byo kugerageza guhirika ubutegetsi kwabaye ku Isi hose. Kenya […]
Kigali: Imiryango irenga 3000 igomba kwimuka byihuse
Umuyobozi w’umujyi wa Kigali, Rubingisa Pudence, yatangaje ko imiryango 3131 ituye ahantu hashyira ubuzima bwayo mu kaga ku buryo ari ngombwa cyane ko yimuka cyangwa ikimurwa ukwezi kwa Nzeri 2023 guteganyijwemo imvura nyinshi kutaragera. Mu kiganiro kuri Radio 10 mu gitondo cy’uyu wa 17 Kanama 2023, Meya Rubingisa yasobanuye ko iyi miryango ituye ahantu habi […]
Un homme condamné pour la mort de 13 enfants qui se sont noyés dans la rivière Nyabarongo
Le tribunal de première instance de Nyamabuye, dans le district de Muhanga, a prononcé mercredi 16 aoà»t une peine d’un an de prison et une amende de 500,000 Frw à l’encontre de Jean-Pierre Ndababonye, ​​41 ans, qui a été reconnu coupable d’homicide involontaire lié à ces décès tragiques de 13 enfants qui se sont noyés […]
Girinka: Guha inka udafite ahahagije ahinga ubwatsi byakuweho
Guverinoma y’u Rwanda yakoze amavugurura mu mitangire y’inka muri gahunda ya Girinka, aho umuntu udafite isambu ihagije yo guhingamo ubwatsi atazongera kuyihabwa, kandi gutanga itishingiwe na byo bitazongera kubaho. Ibi byasobanuwe na Minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi, Dr Musafiri Ildephonse, mu kiganiro yagiriye kuri radiyo y’igihugu. Yagize ati: “Inka ntabwo itunga umuntu udafite na mba! Twagarutseho no […]
Umuvugizi wa FARDC aremeza ko FDLR atari ikibazo ku Rwanda abayigize bashaje
Mu kiganiro cyo kuri uyu wa Gatatu, itariki ya 16 Kanama 2023 cyanyuze kuri Radiyo na Televiziyo y’igihugu cya Congo, Gen. Sylvain Ekenge, umuvugizi wa FARDC, yemeje ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika zirimo gusubiramo poropagande y’u Rwanda, ndetse nawe yongera gusubiramo ko FDLR atari ikibazo ku Rwanda. Umuvugizi w’ingabo za Congo yagize ati: “Abanyamerika […]
Kenya: Umusenateri ushinjwa kunyereza miliyari 1 Ksh ya buruse yagejejwe mu rukiko
Senateri Jackson Mandago wo muri Kenya, hamwe na bagenzi be bashinjwa kunyereza amafaranga y’ikigega cy’inguzanyo y’abanyeshuri bagombaga kwiga muri Finland na Canada abarirwa muri miliyari 1,1 y’Amashilingi ya Kenya, bitabye urukiko kuri uyu wa Kane, itariki ya 17 Kanama 2023. Mandago yatawe muri yombi ku wa Gatatu, itariki ya 16 Kanama 2023, n’abashinzwe ubugenzacyaha bo […]
Hari abandi bafunzwe, mu ‘bashinjuraga’ ukurikiranweho uruhare mu rupfu rw’ababyeyi ba Uwacu Julienne
Gereza ya Gisenyi ifungiwemo abagabo batatu n’umugore umwe bakurikiranweho icyaha cy’inyandiko mpimbano kigaragaza ko Nsabimana Ildephonse ukekwaho uruhare mu rupfu rw’ababyeyi ba Uwacu Julienne ushinzwe ubudaheranwa muri Minisiteri y’ubumwe bw’Abanyarwanda n’inshingano mboneragihugu, ari umwere. Nsabimana uzwi nka Ntabarifasha yatawe muri yombi mu ntangiriro z’uyu mwaka ubwo yari avuye muri Repubulika ya demukarasi ya Congo. Icyo […]
Gen. Tshiwewe yasuye abasirikare bashya hafi 20,000 hamurikwa impuzankano nshya ya FARDC

Umugaba Mukuru w’Igisirikare cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo (FARDC) Maj. Gen. Tshiwewe Songesha, kuri uyu wa Gatatu yasuye urubyiruko rukabakaba 20,000 ruherutse kwinjizwa mu gisirikare ruri mu myitozo i Kamina, ndetse Umuvugizi wa FARDC amurikira itangazamakuru impuzankano nshya za gisirikare. Urwo rubyiruko Gen. Tshiwewe yasuye rugera byibuze ku 12,000 ruri kwitoreza mu kigo cya […]
Ambasaderi mushya wa Amerika muri Niger ategerejwe i Niamey
Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuri uyu wa Gatatu , itariki 16 Kanama, yatangaje ko Ambasaderi mushya wa Amerika muri Niger, Kathleen FitzGibbon, azagera i Niamey nyuma y’ihirika ry’ubutegetsi ryabaye mu kwezi gushize, mu gihe ECOWAS ikomeje kwiga ku kohereza ingabo gusubizaho ubutegetsi bwa Bazoum. Umwe mu bayobozi muri Amerika yavuze […]
Umugabo wagize uruhare mu rupfu rw’abana 10 barohamye muri Nyabarongo yakatiwe umwaka
Urukiko rw’ibanze rwa Nyamabuye mu karere ka Muhanga rwakatiye umugabo witwa Ndababonye Jean Pierre igifungo cy’umwaka umwe no gucibwa ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi magana atanu (500.000 Frw) nyuma y’aho yemeye ko yagize uruhare mu rupfu rw’abana 10 barohamye mu mugezi wa Nyabarongo. Aba bana barohamye tariki ya 17 Nyakanga 2023. Mu rubanza rwavate ku […]
KNC yasabye Rayon Sports kugabanya urukundo rw’amafaranga
Kakooza Nkuriza Charles (KNC), umuyobozi wa Gasogi United akaba na nyirayo, yasabye Rayon Sports kugabanya urukundo rwinshi ahamya ko igirira amafaranga, igaharanira gutanga ibyishimo by’umupira w’amaguru. KNC yatangaje aya magambo kuri uyu wa 16 Kanama 2023 ubwo yari mu kiganiro n’abanyamakuru kibanziriza umukino ufungura shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda uzahuza Gasogi United na Rayon […]