Itsinda ry’abacanshuro b’Uburusiya rizwi ku izina rya Wagner rifasha ingabo zo mu Majyaruguru ya Mali gucunga umutekano, zagabye ibitero by’indege zitagira abapilote byahitanye abasivili benshi, harimo n’abana benshi.
Byatangajwe n’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu harimo na Human Right Watch muri raporo yasohotse muri iki cyumweru, aho ivuga ko iri tsinda rikomeje ubugizi bwa nabi.
Mali, Burkina Faso na Niger, bamaze imyaka isaga icumi barwanya inyeshyamba zigendera ku mahame akakaye ya kiyisilamu, harimo bamwe bafatanije na al-Qaida.
Nyuma y’ubutegetsi bwa gisirikare mu bihugu uko ari bitatu mu myaka yashize, abategetsi bari ku butegetsi birukanye ingabo z’Abafaransa maze bitabaza imitwe y’abacanshuro y’Uburusiya kugira ngo babone ubufasha bw’umutekano aho.
Ihohoterwa ryakomeje kwiyongera muri Mali kuva abacanshuro b’Uburusiya bagerayo nyuma y’ihirikwa ry’ubutegetsi mu 2021.
Abatuye mu karere ka Sahel karimo Mali bavuga ko kuba Uburusiya butagaragara ko bwahindutse mu mikorere kuva umuyobozi wa Wagner, Yevgeny Prigozhin, yapfa azize impanuka nk’uko byatangajwe.
Amnesty International yavuze muri raporo itandukanye mu ntangiriro z’iki cyumweru ko ibitero bibiri by’indege zitagira abapilote mu majyaruguru ya Mali byahitanye nibura abasivili 13, barimo abana barindwi bafite hagati y’imyaka 2 na 17, umugore utwite wakomerekejwe n’icyo gisasu.
Tanga igitekerezo