Urugaga rw’abikorera mu ntara y’iburengerazuba rwagabiye imiryango 60, yiganjemo iy’abarokotse jenoside yakorewe Abatutsi batishoboye, n’imiryango y’abari abasirikari bamugariye ku rugamba rwo kubohora Igihugu batishoboye.
Ibi byagarutsweho mu muhango wo Kwibuka abikorera bazize Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 30 muri iyi ntara y’iburengerazuba.
Ni igikorwa cyabereye mu karere ka Rusizi, Umurenge wa Gashonga, akagari ka Karemereye ho mu mudugudu wa Mibirizi, ahasanzwe hubatswe na paruwasi gaturika ya Mibirizi yaguyemo abatutsi benshi.
Muri uyu muhango kandi hanenzwe abikorera bijanditse mu bikorwa bibi bya Jejnoside byo kurimbura Abatutsi bagenzi babo bari basanzwe bakora akazi kamwe.
Mu bagarutsweho bakoreraga ubucuruzi mu i santere y’ubucuruzi ya Mibirizi, hari umushoramari witwaga Bandetse Eduard na Munyakazi Yussuf wari uhagarariye interahamwe mu gice cya Bugarama kubera uruhare rwabo mu kwica abatutsi bari bahungiye i Mibirizi.
Umuyobozi w’Urugaga rw’Abikorera mu ntara y’Iburengerazuba, Nkurunziza Ernest, avuga ko igikorwa cyo kuremera abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ari umusanzu wabo mu kubaka Igihugu.
Ati “Abikorera tugomba kwitandukanya ni ibikorwa bibi byaganishije kuri Jenoside, byijanditswemo na bamwe mu bikorera batanahwemye kwica bagenzi babo bakoraga akazi kamwe, kuko biteye ipfunwe kuba umucuruzi yakwica abari abakiriya be, ndetse turacyishimira kuba hari abikorera bagize abo barokora. Twe ikitruraje inshinga ni ukugoboka no gufasha Abarokotse Jenoside batishoboye, tutibagiwe ni abari ingabo bamugariye ku rugamba.”
Akomeza avuga ko urugendo rw’imyaka 30 rwo kwiyubaka rwagaragaje ko abikorea bigishijwe ibyiza, kuri ubu icyo baharaniye ari ukwimakaza ubumwe bw’abanyarwanda kandi ari nako bashyira imbaraga mubyo bakora ngo batere imbere n’Igihugu nacyo gitere imbere.
Guverineri w’intara y’iburengerazuba, Dushimimana Lambert avuga ko abikorera bakwiriye kuba ikinyuranyo bafatanya na Leta mu bikorwa by’iterambere.
Ati “Abikorera twabasabye kuba ikinyuranyo mu kubaka no gusana Igihugu, kuko bafatanya na Leta mu bikorwa byinshi by’iterambere n’imibereho myiza y’abaturage, twishimiye ko baremeye abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi Atari uko bafite amafaranga amafaranga menshi, ahubwo babikomora ku miyoborere myiza.”
Akomeza anenga abikoreraga mu myaka yatambutse bari mu miyoborere mibi bakijandika muri Jenoside, agahamya ko abikorera kuri ubu bakorana bya hafi n’Ubuyobozi.
Ubwicanyi bwakorewe i Mibilizi bwari ndengakamere
Mu buhamya bwatanzwe n’umwe mu barokokeye i Mibilizi, yagarutse ku kaga gakomeye abari bahahungiye bahuye na ko ku matariki ya 18, iya 20 n’iya 30 Mata 1994, aho yavuze ko ku itariki ya 18 ari bwo ibitero bikomeye byateye abatutsi bari bahahungiye, bikagota Kiliziya n’inzu z’abapadiri zose, ahari hihishe abatutsi maze barabica bakoresheje intwaro gakondo, amasasu na za gerenade ari ko banasahura amatungo n’ibintu byabo.
Mbere y’iyo tariki abatutsi bari babanje kwirwanaho cyane bakoresheje amabuye, babasha gusubiza inyuma ibyo bitero, ari bwo bize amayeri yo kuzana intwaro zikomeye n’abicanyi benshi.
Ibyo bitero byo ku itariki ya 20 Mata byishe abantu benshi cyane ku buryo iminsi ibiri nyuma yaho ku itariki ya 20 bagarutse abari barokotse ntibashobora kwirwahano kubera ko bari bashegeshwe, ahubwo abicanyi baraje batoranya nta mususu abo bashaka bose biganjemo ab’igitsina gabo bajya kubicira imbere ya Kiriziya hafi y’amashuri abanza ahari ari naho hubatswe urwibutso rwa Mibirizi.
Ubundi bwicanyi bukomeye bwabaye ku itariki ya 30 Mata 1994 bukoze n’interahamwe zo mu Bugarama zari ziyobowe na Munyakazi Yusufu, Icyo gihe bivugwa ko Yusufu yari mu nzira ajya gutanga umuganda wo kwicwa Abatutsi bo mu Bisesero ku Kibuye, baje ku gicamunsi bahasanga inkomere nyinshi, batoranyamo abahungu n’abagabo bari bagikanyakanya maze babicira imbere ya Kiriziya.
Abarokotse icyo gitero ni abari babimenye mbere gato y’uko Yusufu ahagera maze bajya kwihisha mu bihuru byo mu nkengero. Muri make uwo munsi harokotse gusa abarwayi, inkomere n’abagore mbarwa.
Ubwicanyi bwakorewe abatutsi i Mibilizi bwakoze n’abaturutse imihanda yose ya Komini Cyimbogo, baba aba hafi ndetse n’abavuye kure ya Mibilizi (Mururu, Winteko, Rukunguri, Gashonga, Nyakabuye). Bwahagarikiwe na Bandetse Edouard wari umucurizi ukomeye, Somayire Celestin wari warigize Burugumesitiri, uwitwa Mugarura na Dominiko bari baravuye mu gisirikari bakaba bari batunze imbunda, Munyoni Jean Marie Vianney wari umupolisi wa Komini Cyimbogo wari utunze imbunda na we, abategetsi bo mu nzego zitandukanye bariho icyo gihe, abari abaganga, abarimu, abacuruzi bakomeye n’abandi.
Urwibutso rwa Mibirizi ruruhukiyemo imibiri 14,289, biganjemo abakomokaga muri aka gace ka Mibirizi no mu bice biyikikije.
Tanga igitekerezo