Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu cyahoze ari Komini Gitesi ho mu karere ka Karongi, barasaba ko amateka y’umusozi wa Gatwaro yabungwabungwa ku gice kirebana n’urwibutso rwa Gatwaro, ndetse ugashyirwaho ubusitani ku buryo abaje kwibuka no kunamira ababo baharuhukiye bazajya bahicara, bakaganira ku mateka ashaririye n’inzira y’umusaraba banyuzemo.
Umusozi wa Gatwaro uri hejuru y’ahahoze Sitade Gatwaro, yaguyemo Abatutsi barenga ibuhumbi 15 mu gihe ubwicanyi bw’indengakamere bwakorewe Abatutsi bari bahahungiye bwari buhagarikiwe n’uwahoze ari Perefe, Kayishema Clement.
Ubwo Jenoside yatangiraga, Abatutsi bo mu cyahoze ari Kibuye bijejwe umutekano maze babahuriza hamwe kugira ngo babone uko babica biboroheye.
Abatutsi bagejejwe muri Stade Gatwaro, bicishwa inyota n’inzara kuko babanje guca amatiyo ku itegeko ryatanzwe na Kayishema Clement wari Perefe wa Kibuye.
Tariki ya 18 Mata 1994, ubwicanyi bwatangijwe na Perefe Clement Kayishema arasa umugabo witwa Munyakaragwe Ezechiel.
Perefegitura ya Kibuye ni imwe muzari zituwe n’abatutsi benshi mu gihugu, imibare ivuga ko mu cyumweru kimwe, ni ukuvuga guhera ku itariki ya 12 - 18 Mata 1994 Abatutsi basaga ibihumbi ijana na mirongo itanu (150,000) bari bamaze gutikirira mu bwicanyi bukomeye bwakorewe ahanini aho bari barahungiye.
Imibiri y’Abatutsi bashyinguwe mu rwibutso rwa Gatwaro irimo niy’abari baturutse Rubengera aho bakoreshejwe urugendo rw’ibirometero 20 mbere yo kugera muri Stade Gatwaro.
Ijoro ribara uwariraye, abahungiye muri Sttade Gatwaro, ababashije kurokoka banyuze ku musozi wariho imbunda yabarasaga.
Iyo uganiriye n’abarokokeye kuri Sitade Gatwaro biragorana kumva ukuntu umusozi wa Gatwaro ari nawo wari uteretseho imbunda ya rutura yabarasaga bari muri Sitade ariho banyuze bahunga.
Amateka asharirirye abarokotse umuriro w’imbunda yari mu musozi wa Gatwaro banyuzemo, abenshhi iyo muganira ikiniga kibasaga imbere, gusa uwabashije kuganira n’Ikinyamakuru Bwiza yavuze ko Leta yabafasha aka gasozi kagashyirwaho amateka yihariye.
Ati “Iyi Gatwaro iri y’ahubatswe Urwibutso rw’abacu, Leta yacu twayisabye kenshi ko yadufasha igakorwaho ubusitani, bagashyiramo n’ibishobora kugaragaza amateka yahoo mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, ku buryo abantu bazajya baza bagasura urwibutso bakagira n’umwanya wo gutekereza kuri byose by’urugendo rushaririye abacu banyujijwemo”.
Perezida wa Ibuka mu karere ka Karongi, Ngarambe Vedaste, avuga ko kubera impamvu zihariye ku musozi wa Gatwaro, ubuyobozi bukwiriye kumva ubusabe bw’Abarokotse hakagirwa igice cyihariye.
Ati “Kubera amateka yo kurimbuka no gushira kw’Abatutsi bari bahungiye muri Sitade Gatwaro, abajandarume bishe abari bahungiye muri iyi sitade bari ku musozi bakajya barasamo buhumyi, ndetse nan’uwarokotse avuye muri Sitade Gatwaro atanyuze kuri uyu musozi ahunga, niyo mpamvu ari umusozi w’amateka dushaka ko uba mu bice bigize Urwibutso rwa Gatwaro.”
Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Dushimimana Lambert mu kiganiro n’umunyamakuru wa Bwiza.com yavuze ko hakiri gushakishwa ahazava Ubushobozi.
Ati “Sinavuga ko bigenda buhoro, ahubwo haba hagikusanywa ubushobozi, nibumara kuboneka hazakorwa inyigo, kugira hazakorwe igikorwa kigaragaza amateka y’uyu musozi wa Gatwaro, ufite icyo uvuze kinini kubawurokokeyeho ni abafite ababo baguye muri Sitade Gatwaro.”
Abatutsi bahungiye muri Sitade ya Gatwaro baturutse mu ma Komini menshi atandukanye arimo Gishyita, Gitesi, Mabanza na (Rutsiro, Kayove) zo mu cyahoze ari Perefegitura ya Gisenyi, bahicirwa ku itariki ya 18 Mata 1994.
Tanga igitekerezo