Umugabo utuye muri umwe tumwe mu duce tugize Umujyi wa Kigali atangaza ko hari umubano uri hagati ye n’umugore we ku buryo atawushyira amakenga.
Jean Bosco Minani w’imyaka 48 (amazina ye yahinduwe) yabwiye Umunyamakuru wa Bwiza.com ko agera mu rugo nyuma bitewe n’akazi akora, umugore we agataha kare. Iyo ahageze asanga inseko ari yose, yewe ngo yigeze gusanga umugore we n’umukozi bicaranye mu ntebe imwe bateba televiziyo kandi zindi ntebe nta muntu uzicayemo.
Ati “ Narinjiye nsanga baregeranye cyane mu ntebe nto y’umufariso. Bambonye bambwiye ko nta kidasanzwe gihari cyane umugore wanjye ni we wahise ashaka kumbwira ibintu byinshi, ndabihorera. Ariko mba mbona n’uwo muhungu atakimufata nka nyirabuja.”
Uyu mugabo avuga ko “ Nibikomeza gutyo, azirukana uyu musore kuko bona yamusenyera.”
Ababjijwe niba hari icyo yikeka ku bijyanye no kuzuza amabanga y’urugo, yavuze ko ntako aba atagize ariko ko hari igihe aba yananiwe.
Avuga ko abona uwo musore amaze kugira ibigango, yewe ngo si n’umugore we gusa kuko ngo n’abakobwa be b’abangavu afite abona uwo musore uri mu myaka 22 bamwishimiye bikabije.
Ati “ Aho kubafurira, ubu ni bo basigaye bamufurira. Sinifuzaga ko bamufata nabi ariko mbona bikabije (aseka).”
Yabwiye Bwiza.com bitaragera kure ariko ko bishobora kuzatuma afata icyemezo kizatuma ab’iwe batungurwa, akirukana uwo musore.
1 Ibitekerezo
Bigwabishinze Kuwa 02/12/19
Dore abagore b’iyi minsi ni uko bameze.
Subiza ⇾Tanga igitekerezo