Abasenateri bagize Komisiyo y’Imibereho myiza y’Abaturage n’Uburenganzira bwa Muntu mu Rwanda, bari mu ngendo mu turere, aho barimo kugenzura ibibazo biri mu rwego rw’ubuzima. Ubwo bageraga mu karere ka Rusizi, Intara y’Iburengerazuba basanganijwe ikibazo cy’umwenda w’asaga miliyoni 300 ibitaro by’aka karere bifitiwe na Leta, ukaba ubangamiye serivisi batanga.
Ni ibitaro bya Mibilizi na Gihundwe bifitiwe umwenda w’asaga Miliyoni 300 z’amanyarwanda. Leta yagiye muri uyu mwenda binyuze muri Gahunda y’Ubisungane mu kwivuza (Mituel de Sante).
Uyu mwenda ni uwa mbere y’umwaka wa 2015, ubwo iyi gahunda yari igicungwa n’uturere, itari yashyirwa mu maboko y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubwiteganyirize RSSB.
Aya mafaranga yagombaga kwishyurwa binyuze muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi ariko kugeza na n’ubu akaba atari yishyurwa, ibi ngo bigakomeza kugira ingaruka kuri serivisi ibitaro bitanga, zirimo no kutabasha kubona imiti baha abarwayi.
Umuyobozi w’Ibitaro bya Gihundwe, Kizirungu Pracide agira ati “Farumasi tuyifitiye ideni rinini ariko tugenda tugabanyaho, ariko birumvikana ko hari icyo bidindiza. Erega ntabwo aba ari imiti gusa kuko tuba dushaka no guhemba abakozi, kuvugurura inyubako,…”
Akomeza avuga ko ayo mafaranga agiye atangwa mu buryo bwiza, banakongera abakozi, ariko ngo mu gihe atinda akamara imyaka myinshi, hari serivisi zitagenda neza mu bitaro.
Ati “Hari byinshi cyane bidindizaho, uko byagenda kose hari icyo bibangamira ku musaruro dutanga”.
Uretse uyu mwenda uturuka kuri Mituweli, ngo hari n’undi mwenda w’asaga Miliyoni 150 z’amafaranga y’u Rwanda, ibitaro bya Gihundwe na Mibirizi byombi bifitiwe n’abaturage bagiye bavurwa bakagenda batishyuye.
Ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage muri aka karere, Nsigaye Emmanuel, avuga ko hari gahunda yo gukurikirana aba barimo ideni ibitaro, baba baravuwe bakabura ubwishyu cyangwa se bakabitoroka.
Ati “Twasabye ubuyobozi bw’ibitaro ko bwajya butwoherereza imyirondoro yabo ngo tuyishyikirize imirenge, igere mu rugo rwa wa muturege irebe niba koko uwo muturage adafite ubwishyu, nidusanga atishoboye azajya mu rwego rwo gufashwa, ariko nidusanga ari ubwambuzi, afite ibyo yaheraho yishyura tuzafatanya n’ubuyobozi kumwishyuza.”
Izi ntumwa za rubanda zagaragaje n’ikibazo cy’ubuke bw’abakozi mu rwego rw’ubuzima ndetse n’icy’ibikorwaremezo bidahagije bituma abaturage bakora ingendo ndende bajya gushaka ubuvuzi. Visi-Perezida w’iyi Komisiyo, Margaret Nyagahura yatangarije VOA ko bagiye kubikoraho ubuvugizi muri Guverinoma.
Ati “Tuzakora ubuvugizi, ibibazo byinshi batubwiye tuzabikorera ubuvugizi ku bo bishinzwe muri Guverinoma, … tugirana ibiganiro n’Inteko na bagenzi bacu tukabiganiraho, tugasesengura noneho tugatanga inzira tubona byakemukamo”.
Ikibazo cy’ibitaro bitishyurwa si gishya mu gihugu, aho usanga hari bamwe mu baturage babura ubwishyu bamaze kuvurwa, cyane cyane abatagira Mituweli.
Tanga igitekerezo