Nk’uko byatangajwe na guverineri Vyacheslav Gladkov w’akarere k’Uburusiya ka Belgorod,yavuze ko ukurasa kwakozwe na drone kwahitanye nibura abantu 6 abandi 35 bagakomereka mu gitero cy’indege zitagira abapilote za Ukraine zagabye mu karere ka Belgorod mu Burusiya ,aka karere kakaba gahana imbibi na Ukraine.
Guverineri Yakomeje asobanura ko iki gitero cy’indege zitagira aba pilote cyibasiye amakamyo abiri matoya yatwaraga abakozi aho bakorera n’imodoka imwe.
Nkuko yabisobanuye ku rubuga rwa telegram yagize ati “abantu batandatu bapfuye abandi 35 barakomereka ,mu bakomeretse harimo abana babiri bafite ibikomere bitagaragara.”
Icyo gitero cyabereye hafi ya Beriozovka ,umudugudu wegereye umupaka wa Ukraine.
Amakuru dukesha ikinyamakuru La Liberation avuga ko kubera umutekano muke ujyanye n’amakimbirane igihugu cy’Uburusiya gifitanye na Ukraine ,Uburusiya bwafashe icyemezo cyo guhagarika igice cy’ibirori byo kwibuka insinzi y’Abasoviyeti yatsinze ubudage bw’Abanazi byari kuzaba kuya 9 Gicurasi muri uyu mwaka.
Iki gitero cyo muri Ukraine kandi kije mbere gato y’irahira rya Vladimir Putin i Kremlin aho azaba arahirira manda ye ya gatanu yo kuyobora igihugu cy’Uburusiya, ryari riteganyijwe kuzaba kuri uyu wa kabiri. Ibyo birori,ubusanzwe ni ibirori bikurura imbaga y’abantu benshi bavuye mu gihugu hose, byahagaritswe mu myaka irenga ibiri n’ubuyobozi kubera impamvu z’umutekano.
Bwiza.com
Tanga igitekerezo