Imyuzure yibasiye Tanzania mu byumweru bibiri bishize yahitanye abantu 58 yangiza n’ibikorwaremezo cyane. Ubu Leta yasabye abatuye ahagererewe n’ibyago kwimuka byihuse.
Ahegereye inyanja, abantu bagera ku bihumbi 130 bahuye n’iyo myuzure.
Leta irateganya kubaka inkuta (barrages) 14 nini zirinda amazi gutambuka mu rwego rwo kurinda abaturage kuba bahura n’imyuzure.
Gusa hari n’izindi ngamba zirimo gufatwa. Umuvugizi wa Leta, Mobhare Matinyi avuga ko batangiye no gutanga ibikoresho by’ibanze kubagizweho ingaruka n’iyo myuzure.
Afrika y’Iburasirazuba irimo guhura muri iyi minsi n’imvura nyinshi. No muri Kenya, iyo myuzure imaze guhitana abagera kuri 13 kugeza ubu. Abagera ku bihumbi 15 000 nabo bavanywe mu byabo n’iyo mvura idasanzwe aho muri Kenya nk’uko bitangazwa n’umuryango utabara imbabare aho muri Kenya.
Nk’uko abashinzwe iteganyagihe muri Tanzania babivuga, imvura ikaze ishobora kugera mu mpera za Mata 2024.
No mu Rwanda, ikigo cy’igihugu cy’iteganyagihe cyamaze guteguza ko imvura nyinshi ishobora kuzagwa cyane mu gice cya kabiri cy’ukwezi kwa Mata 2024.
Bwiza.com
Tanga igitekerezo