Perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidèle, yasubije Perezida wa APR FC, Col Richard Karasira uherutse gutangaza ko badafata Rayon Sports nk’umukeba ko ahubwo bamufata nk’uwo bari buhure mu kibiga.
Mu minsi yashize nibwo Perezida wa APR FC, Col Richard Karasira yamaganiye kure abavuga ko APR FC y’ibikombe 20 ari umukeba wa Rayon Sports y’ibikombe 6.
Chairman wa APR FC, Col Karasira yavuze ko iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu idakwiye kugereranywa na Rayon Sports kuko ntaho zihuriye mu gutwara ibikombe by’imbere mu gihugu.
Icyo gihe Col Karasira yagize ati: "Kare nigeze gutekereza ubukeba njya numva muvuga nkibaza aho buturuka mbere na mbere, ese ubukeba sinzi n’icyo binavuga. Bamwe batwara ibikombe 20 abandi bagatwara ibikombe 6, mukunda kugereranya ibintu bitagereranywa."
Yakomeje agira ati: "Nti mugakunde kugereranya ibintu bitagereranyika ariko niba ari ’adversary’ byo byaba aribyo ariko ni ikipe twubaha ubundi ifite abafana, ifite abantu bayikunda."
Nyuma y’ubwo bushotoranyi, Perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidèle yavuze ko bo mu Rwanda batahateganya umukeba n’umwe ahubwo ko bitaye ku kubaka ikipe ihangana ku rwego mpuzamahaga aho kuba mu Rwanda.
Yagize ati: "Ntidukeneye gushaka umukeba mu Rwanda. Nubwo duhura n’ayo makipe, kenshi twe tuba dushaka kubaka ikipe irenga imbibi z’u Rwanda. Uramutse utekereje ku ikipe ya hano ngo irusha izindi, wasanga uri umuswa nk’azo kuko mu mupira wacu ntaho turagera."
APR FC na Rayon Sports niyo makipe ahora ahanganiye igikombe cya shampiyona hano mu Rwanda binatuma benshi bayita amakeba gusa bo ubwabo babyihakana bivuye inyuma.
Tanga igitekerezo