Butera Knowless ngo ntazi uwamureze muri RIB kumwambura

Umuhanzi Butera Knowless yavuze ko uwamureze muri RIB kumwambura atamuzi, gusa ashimangira ko yiteguye kwitaba Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Ubugenzacyaha kugira ngo abashe kumumenya. Kuri uyu wa Kabiri ni bwo hamenyekanye amakuru y’uko Knowless yarezwe muri RIB ashinjwa kwambura angana na miliyoni 1.3 Frw ikimina yabagamo. Ikimina Knowless yabagamo mbere y’uko gisenyuka cyitwa ’Happy Family’, akaba […]

UG: Umujyanama wa Museveni ku gengabitekerezo yishwe na Covid-19 ikomeje kugarika ingogo

Prof. Kajabago Karusoke, Umujyanama Mukuru mu by’ingengabitekerezo wa Perezida Yoweri Museveni wa akaba n’umwarimu mu Ishuri National Leadership Institute ry’i Kyankwanzi, yitabye Imana azize icyorezo cya Virusi ya Corona. Prof. Kajabago yapfuye ejo ku wa Mbere aguye mu bitaro bya Victoria, mu gace ka Bukoto nk’uko byemejwe n’ishyirahamwe The Pan-African Pyramid yari abereye umunyamuryango, mu […]

Butera Knowless yarezwe muri RIB, ngo yambuye ikimina yabagamo

Umuririmbyikazi Ingabire Butera Jeanne d’Arc uzwi mu muziki Nyarwanda nka Butera Knowless, yarezwe mu rwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) kwambura angana na miliyoni 1.3 Frw ikimina yabagamo. Ikimina Knowless yabagamo mbere y’uko gisenyuka cyitwa ‘Happy Family’, akaba yari agisangiye n’abandi bantu babarirwa mu 150. Uyu muririmbyikazi ngo yari akuriye itsinda ry’abantu batandatu bamushyikirizaga amafaranga yabo kugira […]

Seif ari iwabo muri APR FC_Masabo kuri Niyonzima Olivier wasubijwe mu mwiherero

Umunyamabanga Mukuru wa APR FC, Masabo Michel, yavuze ko Niyonzima Olivier ‘Seif’ ari iwabo muri APR FC, mu gihe hari amakuru avuga ko uyu musore yamaze gusubizwa mu mwiherero. Ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize ni bwo Seif yari yirukanwe mu mwiherero wa APR FC, nyuma yo kuwusohokamo nta ruhushya yahawe akajya mu kabari, bikaba ngombwa […]

Nyabihu: Ibiganiro bya Mvura nkuvure mu komora ibikomere bya Jenoside yakorewe Abatutsi

Abaturage bo mu karere ka Nyabihu barishimira umusaruro urimo kuva mu biganiro by’amatsinda muri gahunda ya ‘’MVURA NKUVURE’’bakavuga ko bimaze kubafasha kurandura amakimbirane harimo n’ingaruka zaturutse kuri Jenoside yakorewe abatutsi. Ni nyuma yo gusoza ibiganiro byahuje amatsinda 32 agizwe n’abantu 480 mu mirenge ya Jenda,Bigogwe na Mukamira. Rubayita Daniel warokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu murenge […]

Wojciech Szczesny yashyizeho umuhigo mubi mu mateka ya Euro

Umunyezamu w’ikipe y’igihugu ya Pologne, Wojciech Szczesny, yanditse amateka mabi ejo ku wa Mbere yo kuba umunyezamu wa mbere mu mateka y’irushanwa rya Euro witsinze igitego. Szczesny n’ikipe y’igihugu cye cya Pologne bari bahuye n’ikipe y’igihugu ya Slovakia, mu mukino wa mbere wabo mu irushanwa rya Euro 2020 batsinzwemo ibitego 2-1. Byasabye umunota wa 18 […]

David Marshall yasize umugani nyuma yo guhura n’uruva gusenya (Amafoto)

img_20210614_171238.jpg

Umunyezamu w’Ikipe y’Igihugu ya Scotland [Ecosse], David Marshall, yahawe urw’amenyo n’abakoresha imbuga nkoranyambaga nyuma yo guhurira n’uruva gusenya mu mukino ikipe ye yatsinzwemo na Repubulika ya Tchèque. Scotland na Repubulika ya Tchèque bari bahuriye mu mukino wa mbere wo mu tsinda D mu irushwa ry’Igikombe cy’u Burayi (Euro), warangiye Tchèque itsinze ibitego 2-0. Ni ibitego […]

Aho gutakaza discipline twatakaza igikombe_Lt Gen Muganga avuga kuri Seif

Umuyobozi wa APR FC, Lt Gen Mubarakh Muganga, yakomoje ku myitwarire mibi iheruka kuranga Niyonzima Olivier bita Seif, avuga ko aho kugira ngo APR FC itakaze ikinyabupfura yatakaza Igikombe. Ni nyuma y’uko ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize hamenyekanye inkuru y’uko Seif yasohotse mu umwihirero wa APR FC nta ruhushya, akawugarukamo mu gicuku yasinze. Ni imyitwarire […]

Sadate yahaye aba-Rayon umukoro mbere yo guhura na APR FC imaze imyaka 2 idatsindwa

Munyakazi Sadate wahoze ari Perezida wa Rayon Sports, yasabye abafana b’iyi kipe gukora ikofi bagatera inkunga ubuyobozi bwayo, mu rwego rwo kubufasha gushaka intsinzi imbere ya APR FC bazahura ku wa Gatatu. Iminsi ibiri yonyine ni yo ibura ngo Rayon Sports icakirane na APR FC, mu mukino w’umunsi wa Gatanu wa shampiyona uzabera kuri Stade […]

Benjamin Netanyahu yavanwe ku butegetsi yari amazeho imyaka 12

Ubutegetsi bw’imyaka 12 bwa Benjamin Netanyahu nka Minisitiri w’Intebe wa Israel, bwageze ku iherezo nyuma y’uko Inteko Ishinga amategeko ya kiriya gihugu ishyizeho Guverinoma nshya igizwe n’Ihuriro ry’amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi. Ni amatora yabaye ejo ku Cyumweru, asiga Naftali Bennett ari we utorewe kuba Minisitiri w’Intebe mushya wa Israel. Bennett wabaye Minisitiri wa Israel ushinzwe […]

RDF yashyikirije UPDF wa musirikare wayo yari yafatiye mu Rwanda (Amafoto)

img_20210613_195051.jpg

Ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru cy’itariki ya 13 Kamena 2021, igisirikare cy’u Rwanda (RDF) cyashyikirije icya Uganda (UPDF) umusirikare wacyo waherukaga gufatirwa ku butaka bw’u Rwanda. Umuhango wo gushyikiriza Uganda uyu musirikare wayo wabereye ku mupaka uhuza ibihugu byombi wa Cyanika, ho mu karere ka Burera mu ntara y’Amajyaruguru. Ku gicamunsi cyo kuri iki […]

Kabila yunze mu rya Kagame, yishyura Tshisekedi ibyo aherutse kumukorera

Joseph Kabila wahoze ari Perezida wa RDC, yahamagaye kuri terefoni Félix Tshisekedi wamusimbuye ku butegetsi amwifuriza isabukuru nziza, yunga mu rya Perezida Kagame wari wageneye ubutumwa nka buriya ‘inshuti n’imuvandimwe’ we Tshisekedi. Kuri iki Cyumweru tariki ya 13 Kamena ni bwo Perezida Tshisekedi yizihije isabukuru y’imyaka 58 y’amavuko. Perezida Kagame yifashishije urukuta rwe rwa Twitter, […]

Rayon Sports yahagamwe na Marines FC mbere yo guhura na APR FC

Icyizere cya Rayon Sports cyo kwegukana igikombe cya shampiyona y’uyu mwaka cyakomeje kuyoyoka, nyuma yo kunanirwa gutsinda Marines FC bakanganya igitego 1-1. Rayon Sports yari yasuye Marines kuri Stade Umuganda i Rubavu, mu mukino w’umunsi wa Kane wa shampiyona y’amakipe umunani ahatanira igikombe cya shampiyona. Ni nyuma y’uko iyi kipe ku munsi wa gatatu yari […]

Christian Eriksen yakuye benshi imitima nyuma yo kwitura hasi ari mu kibuga

Umunya-Denmark Christian Eriksen yakuye abenshi mu bakunzi b’umupira w’amaguru imitima, nyuma yo kwitura hasi ari mu kibuga ubwo ikipe y’igihugu cye yakinaga na Finland. Hari mu mukino w’Igikombe cy’u Burayi wo mu tsinda B wabereye i Copenhagen. Ubwo uyu mukino wari ukiri mu gice cya mbere cy’umukino, Christian Eriksen yituye hasi nta muntu umukozeho, mbere […]

Rwatubyaye Abdul yarongoye mu ibanga

Myugariro w’ikipe y’igihugu ‘Amavubi’, Rwatubyaye Abdul, yamaze gushinga urugo n’umukunzi we n’ubwo iby’ubukwe bwabo bitigeze bimenyekana. Inkuru y’irongora rya Rwatubyaye yemejwe n’umukunzi we witwa Hamida, abinyujije ku rubuga rwe rwa Instagram, avuga ko bamaze gusezerana imbere y’Imana mu gihe bagitegereje guhamya isezerano ry’abo n’imbere y’amategeko. Hamida kuri Story ye yagize ati: “Mbaza ikibazo. Warongowe byemewe […]

Niyonzima Olivier ‘Seif’ ashobora kwirukanwa na APR FC

Ikipe ya APR FC ishobora kwirukana Niyonzima Olivier’ Seif’ uyikinira hagati mu kibuga, nyuma yo kugaragaza imyitwarire mibi. Umunyamakuru Bruno Taifa yatangaje ko Seif ashobora gufatirwa ibihano biremereye birimo no kwirukanwa, nyuma yo gusohoka mu mwiherero iriya kipe y’Ingabo z’Igihugu irimo akajya mu kabari, mbere yo kugaruka saa munani z’ijoro yasinze. APR FC ntabwo iremeza […]

Menya Abasirikare b’u Rwanda bafite ipeti rya General (Full)

Gen. Marcel Gatsinzi

Iteka rya Perezida Nº 044/01 ryo ku wa 14 Gashyantare 2020 rishyiraho sitati yihariye y’Ingabo z’u Rwanda, rishyira ipeti rya General (Full) mu kiciro cy’amapeti y’Abofisiye Jenerali (General Officers), rikaruta ayandi yose aba mu ngabo z’u Rwanda. Iri peti riruta ayandi mu ngabo z’u Rwanda, riri hejuru y’irya Lieutenant General, Major General na Brigadier General. […]

Umufana yaciye ibintu nyuma yo guhanura ibyabereye mu mukino w’u Butalitani na Turkiya

690.jpg

Umukunzi w’Umupira w’amaguru witwa Van Juice ku rubuga rwa Twitter, yabaye icyamamare nyuma yo guhanura ibyabereye mu mukino wahuje ikipe y’Igihugu y’u Butaliyani n’iya Turkiya. Mu ijoro ryakeye u Butaliyani bwari bwahuye na Turkiya, mu mukino ufungura irushanwa ry’Igikombe cy’u Burayi (Euro 2020) warangiye butsinze ibitego 3-0. Mbere y’amasaha make ngo uyu mukino ube, abategura […]

AU yokeje u Burundi igitutu ibusaba kwishyura ibirarane buyirimo

Ubuyobozi bw’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe (AU), bwandikiye Leta y’u Burundi buyisaba kwishyura ibirarane by’imisanzu ibereyemo uriya muryango. U Burundi bubereyemo AU imyenda y’angana na $ 2,418,180 nk’uko uriya muryango wabitangaje mu ibaruwa Komisiyo yawo iheruka kwandikira Ambasade y’u Burundi. Ni amafaranga arimo angana na $1,015,004,00; ibirarane ku kigega cy’amahoro bingana na $ 356,153,00; imisanzu […]

Perezida Kagame yavuze ko mu bahunze igihugu nta n’umwe ubayeho neza

Perezida wa Repububulika, Paul Kagame, yagaragaje ko mu batereranye u Rwanda bakaruhunga nta n’umwe muri bo kuri ubu ubayeho neza, asaba Abanyarwanda gukomeza gukora cyane mu rwego rwo gukomeza guteza imbere igihugu cyabo. Umukuru w’Igihugu yabigarutseho ku gicamunsi cy’ejo ku wa Gatanu, ubwo yaganiraga n’abavuga rikijyana barenga 300 baturutse mu Turere twa Rubavu na Musanze, […]

U Butaliyani bwatangiye Euro 2020 bwihaniza Turkiya

Ikipe y’Igihugu y’u Butaliyani yatangiye neza Igikombe cy’u Burayi (Euro 2020), nyuma yo gutsinda Turkiya ibitego 3-0 mu mukino ufungura irushanwa. Turkiya yari yagerageje kwizirika ku Bataliyani mu minota 45 y’igice cya mbere, gusa iza kugira ibyago ku munota wa 53 ubwo Merih Demiral yitsindaga igitego. Hari ku mupira wari uhinduwe imbere y’izamu na Domenico […]

Umushinwa yakorewe ibya mfura mbi n’Umunyafurika yiyongoje gutera icyuma

Umugabo w’Umushinwa yakorewe inya mfura mbi na mugenzi we w’Umunyafurika, nyuma yo kumwiyongoza akagerageza kumutera icyuma. Byabereye mu kirombe gicukurwamo amabuye y’agaciro giherereye mu gace ka Tonkolili ho muri Sierra Leone. Amashusho yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga yerekana uwo mugabo w’Umushinwa atonganya Umunyafurika, mbere y’uko akubitwa nk’umwana muto. Witegereje neza amashusho ubona ko uriya mushinwa yageragezaga […]

RwandAir yahagaritse ingendo za Entebbe i Kampala

Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe ubwikorezi bwo mu kirere (RwandAir), yatangaje ko yabaye ihagaritse by’agateganyo ingendo ziva n’izijya ku kibuga cya Entebbe cy’i Kampala muri Uganda. RwandAir mu itangazo ryayo yavuze ko yahagaritse ingendo zayo kubera “ubwiyongere bw’imibare y’abanduye Covid-19 muri Uganda.” Iyi Sosiyete yaboneyeho kwihanganisha abagizweho ingaruka n’icyemezo yafashe, ibasaba kuzongera kugura amatike y’indege bundi […]

Wa mugabo wakubitiye mu ruhame Perezida Macron yakatiwe

Umugabo wo mu gihugu cy’u Bufaransa yahanishijwe amezi ane y’igifungo, nyuma yo kwemera ko ari we wakubitiye urushyi mu ruhame Perezida Emmanuel Macron wu Bufaransa. Damien Tarel wakubise Perezida Macron, yabwiye urukiko ko kumukubita igikorwa cyamujemo gutyo gusa atabanje kubitekerezaho, ariko umushinjacyaha avuga cyari “igikorwa cy’urugomo cyagambiriwe.” Amakuru avuga ko Tarel agendera ku bitekerezo bya […]

Hari benshi nakabaye narishe kuko bandakazaga_Museveni

Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda, yahakanye ko ishyaka rye rya NRM rijya ryikiza abo batajya imbizi, avuga ko iyo biza kuba ari byo hari benshi bagiye bamurakaza yakabaye yarishe. Museveni yabigarutseho kuri uyu wa Kane, nyuma y’iminsi mike Gen Katumba Wamala usanzwe ari Minisitiri wa Uganda w’Umurimo n’Ubwikorezi arashwe n’abagizi ba nabi, gusa Imana […]

Burundi: Kumva VOA na Radiyo zo mu Rwanda bisaba kwihisha

Abatuye mu giturage cya Kididiri ho muri Zone ya Mihigo mu ntara ya Ngozi iherereye mu majyaruguru y’u Burundi, babujijwe kongera kumva Radiyo ijwi rya Amerika n’amaradiyo yo mu Rwanda. Ni itegeko ryatanzwe n’umutware wa kariya gace cyo kimwe n’abayobozi bo mu ishyaka CNDD-FDD riri ku butegetsi mu Burundi. SOS Médias Burundi dukesha iyi nkuru […]

Rwabuze gica hagati ya Rayon Sports na Police FC

Umukino w’umunsi wa gatatu wa shampiyona wahuzaga Rayon Sports na Police FC, warangiye amakipe yombi aguye miswi igitego 1-1. Police FC yatangiye igice cya mbere isatira cyane ni yo yabanje gufungura amazamu ibifashijwemo na Sibomana Patrick bita Papy, mbere y’uko Rayon Sports yishyura iki gitego ibifashijwemo na Héritier Luvumbu kuri penaliti. Ni ibitego byombi byinjiye […]

APR FC yihanije Bugesera FC, yuzuza imikino 31 yikurikiranya idatsindwa

Ikipe ya APR FC yatsinze Bugesera FC ibitego 3-0, mu mukino w’umunsi wa gatatu wa shampiyona y’icyiciro cya mbere wabaye ku manywa yo kuri uyu wa Kane. Ni shampiyona yari yasubukuwe nyuma y’ibyumweru bigera kuri bibiri itaba, kubera akaruhuko k’ikipe y’igihugu Amavubi. Bugesera FC na APR FC zari zahuriye kuri Stade y’i Nyamata, mu mukino […]

Lague Byiringiro ntacyerekeje muri FC Zürich

Ikipe ya APR FC yatangaje ko rutahizamu wayo, Byiringiro Lague, atakerekeje mu kipe ya FC Zurich yo mu Busuwisi yari yitezwemo. Radio Rwanda yavuze ko iyi kipe y’Ingabo z’igihugu yemeje ko Lague agomba gukomeza kuyikinira, mu gihe ikiri mu biganiro n’indi kipe yo mu gihugu cy’Ubusuwisi. Mu kwezi gushize ni bwo Lague yari yerekeje i […]

Dr Kayumba aritaba Urukiko ku ‘karengane’ yakorewe

Dr Kayumba Christopher wahoze ari umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda, kuri uyu wa Kane aritaba Urukiko Rwisumbuye rw’i Nyamirambo kugira ngo aburane ku karengane avuga ko yakorewe ubwo yakatirwaga igifungo cy’umwaka umwe. Ishyaka PRD Dr Kayumba yashinze, ni ryo ryemeje ko ari bwitabe urukiko mu butumwa ryanyujije kuri Twitter yaryo. Riti: “Uyu munsi tariki 10/6/2021, […]

Niyumvamo Amavubi 100%_Ngwabije wavuze akamuri ku mutima

Myugariro Ngwabije Bryan-Clovis, yavuze akamuri ku mutima nyuma yo kwitwara neza mu mikino ibiri ya mbere aheruka gukiniramo Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’. Uyu musore kuri ubu ukinira ikipe ya Sporting Club de Lyon yo mu kiciro cya gatatu mu Bufaransa, aheruka kwitwara neza mu mikino ibiri ya gicuti Amavubi yakinnye na Repubulika ya Centrafrique, irimo uwo […]

Bobi Wine yasubijwe ya modoka ye idatoborwa n’amasasu ku itegeko rya Museveni

Ikigo cya Uganda gishinzwe Imisoro n’Amahooro (URA), cyasubije Robert Kyagulanyi uzwi nka Bobi Wine imodoka ye idatoborwa n’amasasu, nyuma yo kubisabwa na Perezida Yoweri Kaguta Museveni. URA yari yarafatiye iriya modoka muri Mata uyu mwaka, nyuma y’uko Urukiko Rukuru ruyisabye kuyigenzura rugasuzuma imisoro yayo. Bivugwa ko URA yasanze iriya modoka igomba kwishyura imisoro y’angana na […]

CGP Dan Munyuza muri Sudani y’Epfo

Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, CGP Dan Munyuza, ari mu ruzinduko rw’akazi i Juba muri Sudani y’Epfo aho yasuye itsinda ry’abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bwo kugarura amahoro. U Rwanda rufite amatsinda abiri y’abapolisi i Juba na Malakal bari mu butumwa bw’Umuryango w’abibumbye bwo kugarura amahoro (UNMISS), buri rimwe rigizwe n’abapolisi 160. Mu […]

Nyaruguru: Umugabo bamumennye umutwe bamuziza kwinjira urugo rwa mushiki wabo

Umugabo witwa Sebagabo Vianney w’imyaka 48, utuye mu mudugudu wa Rasaniro, akagari ka Mariba, umurenge wa Rusenge, akarere ka Nyaruguru yakomerekejwe bikomeye mu mutwe na baramu be bamuziza kwinjira mushiki wabo witwa Eugenie Nyirasangwa akahabyara umwana w’umuhungu. Sebagabo yagize ati: “Baraje bagota inzu ngo ninsohoke. Byaratinze ngira ngo bagiye ndasohoka. Banyirukaho baramfata, bankubita igihiri mu […]

Perezida Emmanuel Macron yakubiswe urushyi n’umuturage

Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, kuri uyu wa Kabiri yakubiswe urushyi n’umuturage, ubwo yari mu gace ka Drôme mu ngendo zizenguruka igihugu ari kugira muri iyi minsi. Abantu ba hafi ya Perezida Macron babwiye AFP ko yakubitiwe mu gace ka Tain-l’Hermitage ho muri Département ya Drôme iherereye mu majyepfo ashyira Uburasirazuba bw’u Bufaransa, ku manywa […]

Super Manager yagize icyo avuga kuri Kagere wamwihakanye nk’umu-Agent we

Gakumba Patrick uzwi nka Super Manager, na we yemeje ko atakiri umu-Agent wa rutahizamu Meddie Kagere wa Simba, nyuma y’umunsi umwe uyu rutahizamu atangaje ko nta muntu n’umwe wo kumushakira amakipe bafitanye amasezerano. Kagere yahamirije itangazamakuru aya makuru, nyuma y’umukino wa gicuti Amavubi y’u Rwanda yari amaze kunyagiramo Centrafrique ibitego 5-0. Super Manager byari bimaze […]

Diamond yasabiwe gukurwa mu irushanwa rya BET azira Magufuli

Umuhanzi Naseeb Abdul Juma uzwi mu muziki wa Tanzania nka Diamond Platmunz, yasabiwe gukurwa mu irushanwa ry’Abanyamerika rya BET azira gushyigikira Dr John Pombe Magufuli wahoze ari Perezida wa Tanzania. Diamond ari ku rutonde rw’abahataniye igihembo kizwi nka Best International Act gitangwa na BET (Black Entertainment Television), gusa hari abatishimiye ko ajya muri ririya rushanwa. […]

Burundi: Inka yatunguranye yurira hejuru y’imodoka, bayimanura bayibaga (Amafoto)

197337315_334369734724420_7153401518178805477_n-8b0d2.jpg

Ahitwa i Bwasare muri Komine Gasorwe mu ntara ya Muyinga ho mu gihugu cy’u Burundi, inka yakoze yatunguranye yurira imodoka yo mu bwoko bwa Probox yari igiye kuyigonga iyiryama hejuru, bayihamanura bahita bayibaga. Bivugwa ko iyi nka yari yabanje gutoroka ikiraro cyayo, mbere yo kujya mu muhanda igakubitana n’iyo modoka yahise yurira ikaryama hejuru yayo. […]

Musanze: Yakopye Leta imbaho none kwishyurwa byabaye ingume

Umuturage witwa Nizeyimana Protogène wo mu karere ka Musanze, aravuga ko yakobye Leta imbaho z’arenga 1,700,000 Frw; gusa kuyamwishyura bikaba byarabaye ikibazo. Nizeyimana atuye mu kagari ka Murwa ho mu murenge wa Remera i Musanze. Uyu muturage avuga ko mu Ugushyingo 2020 ari bwo yegerewe na rwiyemezamirimo witwa Bazirabagira Célestin ‘DURIRA’ wari kumwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa […]

Amavubi yandagaje Centrafrique mu wundi mukino wo kwipima

Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ inyagiye iya Repubulika ya Centrafrique ibitego 5-0, mu mukino wa gicuti amakipe yombi yari yahuriyemo kuri uyu wa Mbere. Amavubi na Centrafrique bari bahuriye kuri Stade Amahoro i Remera, mu mukino wa gicuti wa kabiri. Ni nyuma y’ubanza wabaye mu cyumweru gishize Amavubi yari yatsinzemo Centrafrique ibitego 2-0. Igice cya mbere cy’uyu […]

Uganda: 4 batawe muri yombi bakekwaho kugira uruhare mu iraswa rya Gen Katumba

Abantu bane biravugwa ko bamaze gutabwa muri yombi na Kamisiyo Ihuriweho y’Ubutasi yashyizweho na Uganda, bakekwaho kugira uruhare mu mugambi wo kurasa Gen Katumba Wamala. Ku wa Kabiri tariki ya 01 Kamena ni bwo imodoka yo mu bwoko bwa V8 yari itwaye Gen Katumba yarashweho n’abagizi ba nabi inshuro 56, gusa ku bw’amahirwe Imana ikinga […]

Ndi muzima kurushaho_Israel Mbonyi asubiza abamubitse

img-20210607-wa0003.jpg

Umuhanzi Israel Mbonyi uzwi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, yamaganye abakomeje gukwirakwiza igihuha cy’uko yitabye Imana, ashimangira ko akiri muzima. Kuva mu gitondo cy’ejo ku Cyumweru, ku mbuga nkoranyambaga ziganjemo urwa YouTube hari hatangiye gukwirakwira ibihuha by’uko uyu musore ukunzwe n’abatari bake mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana yapfuye. Ni inkuru yabaye […]

Museveni yashinje Gen Katumba Wamala amakosa yatumye araswa

Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda, yavuze ko hari amakosa Gen Katumba Edouard Wamala yakoze bigatuma araswa n’abagizi ba nabi mu ntangiriro z’icyumweru gishize. Mu gitondo cyo ku wa Mbere w’icyumweru gishize ni bwo Gen Katumba usanzwe ari Minisitiri wa Uganda w’Umurimo n’Ubwikorezi, yarashweho urufaya rw’amasasu n’abagizi ba nabi, ubwo yari mu modoka mu majyaruguru […]

Menya abasirikare ba RDF bafite ipeti rya Lieutenant General (Amafoto)

photocollage_1622922335105.jpg

Ku wa Gatanu tariki ya 04 Kamena 2021, Perezida wa Repubulika akanaba Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda (RDF), yazamuye mu ntera Mubarakh Muganga wari Maj Gen amugira Lt Gen. Gen Muganga uretse kuba yarazamuwe mu ntera, yanahinduriwe imirimo avanwa ku nshingano zo kuba Umuyobozi w’Ingabo mu mujyi wa Kigali no mu ntara y’Iburasirazuba, agirwa Umugaba […]

Burundi: Nta rwagwa ruzongera gucuruzwa i Bujumbura

Minisiteri y’Umutekano w’imbere mu gihugu cy’u Burundi, yafashe umwanzuro wo guhagarika burundu ubucuruzi bw’inzoga y’ibitoki izwi nk’urwagwa. Minisitiri w’Umutekano w’Imbere mu Burundi, Gervais Ndirakobuca, yavuze ko yafashe umwanzuro wo guca urwagwa i Bujumbura, nyuma y’uko bimenyekanye ko izi nzoga zishyirwamo ibindi bintu (ibinyabutabire) byangiza ubuzima bw’abantu mu rwego rwo kuzitubura, bijyanye n’uko i Bujumbura nta […]

U Rwanda rwasabye Afurika y’Epfo ko bafatanya gukemura amakimbirane ari muri Mozambique

Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga, Dr Vincent Biruta, yifuje ko u Rwanda rwakorana na Afurika y’Epfo mu gushakira igisubizo amakimbirane yugarije umugabane wa Afurika, by’umwihariko ibihugu bya Mozambique na Centrafrique. Ni nyuma y’uruzinduko rw’akazi Minisitiri Biruta aheruka kugirira mu gihugu cya Afurika y’Epfo, aho yagiranye ibiganiro na mugenzi we wo muri kiriya gihugu, Dr Naledi Pandor. Ibiganiro […]

Meddie Kagere yaje kongerera ingufu ikipe y’igihugu ‘Amavubi’

Rutahizamu Meddie Kagere ukinira ikipe ya Simba Sports Club yo mu gihugu cya Tanzania, yamaze kugera mu mwiherero w’ikipe y’igihugu ‘Amavubi’ yitegura umukino wo ku wa Mbere w’icyumweru gitaha. Kagere yageze mu mwiherero w’Amavubi ku mugoroba w’ejo ku wa Gatanu. Uyu rutahizamu ntabwo yagaragaye mu mukino Amavubi y’u Rwanda yatsinzemo Repubulika ya Centrafrique ibitego 3-0, […]

Ab’i Nyabihu basabwe gusimbuza imbabura z’amazi izifashisha amakara

Abatuye mu mu karere ka Nyabihu cyane abegereye ishyamba rya Gishwati, basabwe gukoresha imbabura zikoresha amazi mu rwego rwo kubungabunga ibidukikije n’urusobe rw’ibinyabuzima. Mu kigo cy’Amashuri cya Bigogwe TVET School, habereye umuhango wo kumurika Imbabura zidakoresha amakara, ku buryo zaba igisubizo ku kurengera ibidukikije birimo amashyamba. Nzabandora Pierre impuguke mu buhinzi n’ubworozi avuga ko kudakoresha […]

Gen Albert Murasira yahagarariye Perezida Kagame mu nama idasanzwe ya CEEAC

Minisitiri w’Ingabo z’u Rwanda, Maj Gen Albert Murasira, yahagarariye Perezida Paul Kagame mu nama idasanzwe y’abakuru b’ibihugu byibumbiye mu muryango wa CEEAC yigaga ku bibazo bya Politiki n’iby’umutekano byugarije igihugu cya Tchad. Ni inama yabereye mu gihugu cya Congo-Brazzaville ku wa Gatanu, ku butumire bwa Perezida Denis Sassou Ngueso wa kiriya gihugu unayoboye uriya muryango. […]

Maj Gen Mubarakh Muganga yazamuwe mu ntera, agirwa Umugaba w’Ingabo zirwanira ku butaka

Perezida wa Repubulika akanaba Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda (RDF), yakoze impinduka mu buyobozi bukuru bw’ingabo z’u Rwanda zasize Maj Gen Mubarakh Muganga azamuwe mu ntera agirwa Lt Gen, anagirwa Umugaba w’Ingabo z’u Rwanda zirwanira ku butaka. Lt Gen Muganga wari umaze igihe ari Umuyobozi w’Ingabo z’u Rwanda mu mujyi wa Kigali no mu Ntara […]

Umuzamu Kwizera Olivier yatawe muri yombi

Umuzamu wa Rayon Sports n’ikipe y’Igihugu Amavubi, yatawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rumukurikiranyeho gukoresha ibiyobyabwenge. RIB yemeje aya makuru ku rubuga rwayo rwa Twitter, isubiza umunyamakuru Oswald Mutuyeyezu wari uyibajije niba koko Kwizera Olivier yatawe muri yombi. Amakuru avuga ko uyu musore yafatiwe Kimisange mu karere ka Kicukiro ari kunywa urumogi n’inshuti ze, […]

Amavubi yatsinze Centrafrique mu mukino wo kwipima

Ikipe y’Igihugu Amavubi itsinze iya Repububulika ya Centrafrique ibitego 2-0, mu mukino wa gicuti amakipe yombi yari yahuriyemo kuri Stade Amahoro i Remera. Amavubi yipimye na Centrafrique mu rwego rwo kwitegura imikino y’amajonjora y’Igikombe cy’Isi kizabera muri Qatar mu 2022 iteganyijwe muri Nzeri. Ibitego bya Rwatubyaye Abdul na Kapiteni Jacques Tuyisenge, byari bihagije kugira ngo […]

Ikiganiro ‘Urukiko’ cya Radio 10 mu marembera nyuma yo ‘Kugambanirwa’

Ikiganiro ‘Urukiko’ cyatambukaga kuri Radio 10 kuva ku wa Mbere kugeza ku wa Gatandatu, kiri mu minsi yacyo ya nyuma nyuma y’ibyiswe kugambanirwa na zimwe mu nzego zikomeye ziyobora Siporo Nyarwanda. Ku mugoroba w’Ejo ku wa Kane ni bwo hakwirakwiye inkuru ivuga ko iki kiganiro kiza imbere mu bya siporo byari bikunzwe mu Rwanda kizaba […]

Gakenke: Umuganga yafatiwe mu cyuho ari gusambana n’umwarimukazi wubatse

Umuganga wo mu murenge wa Cyabingo n’umwarimukazi wo muri kariya gace, bari mu maboko y’Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Ubugenzacyaha nyuma yo gufatirwa mu cyuho bari gusambana. Ku Cyumweru tariki ya 30 Gicurasi 2021 ni bwo uyu muganga yafatiwe mu rugo rw’uyu mwarimukazi ruherereye mu Kagari ka Murembe mu Murenge wa Cyabingo muri Gakenke. Amakuru avuga ko […]

Col Nshimiyimana wa FDLR ngo yafatiwe mu Kiliziya

Mu gihe bimenyerewe ko inyeshyamba zo mu mitwe irwanya ubutegetsi bw’u Rwanda zifatirwa cyangwa zikicirwa mu bikorwa bifite aho bihuriye n’igisirikare, Col Augustin Nshimiyimana uheruka gutabwa muri yombi we yafatiwe mu Kiliziya. Mu mpera z’icyumweru gishize ni bwo Col Nshimiyimana, alias Johari Bora Manassé wari umwe mu bayobozi bakuru b’umutwe wa FDLR ugizwe ahanini n’abasize […]

APR FC yaba yongeye gusubira mu rugamba rwo gutwara Mugisha Gilbert

Ikipe ya APR FC yasubiye mu rugamba rwo gutwara rutahizamu Mugisha Gilbert wa Rayon Sports, nk’uko amakuru yatangiye kumenyekana ejo hashize abitangaza. Mugisha Gilbert kuri ubu ari kurangiza amasezerano mu kipe ya Rayon, ibishobora guha APR FC amahirwe yo kumwegukana. Umunyamakuru wa Flash FM Kayiranga Ephrem, yavuze ko iyi kipe y’Ingabo z’igihugu yamaze kubwira Gilbert […]

Perezida Tshisekedi yasezeye bwa nyuma kuri Yesu Kitenge

Perezida Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, kuri uyu wa Kane yasezeye bwa nyuma kuri Kitenge Yesu uheruka kwitaba Imana. Mu ijoro ryo ku Cyumweru gishize ni bwo Nyakwigendera Kitenge Yesu yitabye Imana, aguye i Kinshasa mu murwa mukuru wa RDC. Yesu Kitenge yari umwe mu banyapolitiki bakomeye muri Repubulika Iharanira […]

FARDC yafashe mpiri undi mukomanda mukuru wa FDLR

Igisirikare cya Repububulika Iharanira Demokarasi ya Congo, FARDC, cyataye muri yombi Col Augustin Nshimiyimana, alias Johari Bora Manassé, wari mu bayobozi bakuru b’umutwe wa FDLR urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda. Amakuru avuga ko Col Bora Manassé yafatiwe i Masisi mu mpera z’icyumweru gishize bigizwemo uruhare nabarwanyi ba Mai Mai bashwanye na FDLR. Uyu wahoze akuriye ubutasi […]

Nta kibazo mbona mu kuba narara mu rugo rwa Diamond_Zari

Umunya-Uganda Zari Hassan yavuze ko nta kibazo abona mu kuba yarara mu nzu y’umuhanzi Diamond Platnumz wahoze ari umugabo we, mu gihe hari ibihuha by’uko aba bombi bari mu nzira zo gusubirana. Ni nyuma y’uko Zari kuri ubu uri mu gihugu cya Tanzania ashyize amashusho ku rubuga rwe rwa Instagram ari mu rugo rwa Diamond. […]