Abarwayi batatu bashya ba COVID-19 ni bo babonetse mu gihugu
Minisiteri y’Ubuzima kuri uyu wa Gatandatu, yatangaje ko mu gihugu habonetse abarwayi bashya ba COVID-19, mu gihe umuntu umwe ari we wakize iki cyorezo. Abarwayi babiri babonetse mu karere ka Nyagatare undi umwe aboneka i Kirehe, mu bipimo 1,848 byafashwe. Umubare w’abamaze kwandura COVID-19 mu Rwanda ni 5,137; abishwe na yo ni 35 mu gihe […]
Mu mukino w’ishiraniro, APR VC itsinze UTB VC yegukana igikombe cya shampiyona
Ikipe ya APR Volleyball Club yegukanye igikombe cya shampiyona ya Volleyball, nyuma yo gutsinda ku mukino wa nyuma UTB amaseti 3-2. Wari umukino wa nyuma w’ishiraniro amakipe yombi yari yahuriyemo kuri petit Stade, i Remera. APR VC yegukanye iseti ya mbere ku manota 25 kuri 23 ya UTB yemwe inatangira iseti ya kabiri iri hejuru […]
Umushahara w’abasirikare wazamuweho 75%_Dr Frank Habineza
Dr Frank Habineza, umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda akaba na Perezida w’Ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije, Democratic Green Party, avuga ko bishimira uburyo ibyo bagiye bavuganiraho abaturage birimo gukorwa, muri ibyo hakaba harimo ko umushahara w’abasirikare wazamuweho 75%, uw’abarimu ukaba umaze kuzamurwaho 20% n’uw’abapolisi nawo ukaba urimo kuzamurwa. Ibi Dr Frank Habineza […]
Gisenyi na Goma yaba ari yo mijyi ituranye cyane kurusha indi ku Isi?
Umujyi wa Gisenyi uri mu karere ka Rubavu na Goma yo mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru ni imijyi ituranye cyane, ku buryo ugeze hafi yayo utabisobanukiwe ushobora kwibwira ko ari umujyi umwe. Ni imijyi ibiri yombi ikora ku kiyaga cya Kivu gihuriweho n’ibihugu by’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yombi ikaba mu majyepfo […]
Bakina gicuti: APR FC yanyagiye Rwamagana City ibitego 7-1
Ikipe ya APR FC ikomeje kwitegura umwaka utaha w’imikino kuri uyu wa Gatandatu yanyagiye Rwamagana City yo mu kiciro cya kabiri ibitego 7-1, mu mukino wa gicuti amakipe yombi yari ahuriyemo i Shyorongi. APR FC izahararira u Rwanda mu mikino ya CAF Champions league na CECAFA Kagame Cup, ndetse n’imikino y’amarushanwa atandukanye akinirwa imbere mu […]
Menya ibihugu bifite ingufu za gisirikare kurusha ibindi ku Isi mu 2020
Ikinyamakuru Mpuzamahanga ‘Firepower’ gisanzwe gikora intonde z’uko ibihugu birutanwa mu ngufu za gisirikare, cyasohoye urutonde rwa 2020 ruriho uko ibihugu 138 birutanwa mu gisirikare. Ni urutonde kiriya kinyamakuru gikora kigendeye ku mubare w’intwaro igihugu gitunze, umubare w’ingabo gifite ndetse n’umutungo gishora mu bikorwa bya gisirikare. Ibihugu bine bya mbere kuri uru rutonde ntabwo byahindutse ugereranyije […]
Byiringiro Lague yakorewe ibirori by’isabukuru by’agatangaza (Amafoto)

Ku mugoroba wo ku wa Gatanu Tariki 30 Ukwakira, umutoza mukuru wa APR FC Mohammed Adil Erradi n’umufasha we bitabiriye ibirori by’agatangaza byo kwizihiza isabukuru ya rutahizamu Byiringiro Lague wari wujuje imyaka 20. Ni ibirori byabereye mu mwiherero wa APR FC i Shyorongi ahagana saa tatu zuzuye z’umugoroba, ubwo abakinnyi ndetse n’abandi bakozi b’ikipe batunguraga […]
FARDC yagaruje inka zirenga 300 Abanyamulenge bari banyazwe na Mäi-Mäi
Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zikorera ahitwa Kalingi muri Teritwari ya Fizi ho mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo, zagaruje inka zirenga 300 z’aborozi b’Abanyamulenge zari zaranyazwe n’inyeshyamba za Mai-Mai. Umuvugizi wa FARDC muri Kivu y’Amajyepfo Capt Dieudonne Kasereka, yavuze ko tariki ya 28 Ukwakira ari bwo ziriya nyeshyamba zagabye igitero ku borozi zibanyaga […]
Abanyarwanda 0.8% ntibizera Perezida Kagame_Ubushakashatsi
Ubushakashatsi bwamuritswe n’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) ejo ku wa Gatanu, bugaragaraza ko Abanyarwanda bangana na 99.2% bizera Perezida wa Repubulika, Paul Kagame. Ikizere kinshi Abanyarwanda bafitiye Umukuru w’Igihugu bagihera ku iterambere amaze kugeza ku gihugu mu myaka amaze akiyobora, hamwe n’umwete agira mu gukemura ibibazo byabo. Uretse kuba Perezida Kagame yizerwa n’Abanyarwanda bamugezaho ibibazo, ni […]
Kenya: Umuturage yari akubise Visi-Perezida William Ruto, abarinzi baratabara
Visi-Perezida wa Kenya, Dr William Ruto, kuri uyu wa Gatanu ubwo yari kuri Stade ya Mathioya mu ntara ya Murang’a; yari akubiswe n’umuturage atabarwa n’abarinzi be. Dr Ruto ari mu ntara ya Murang’a n’iya Nyeri, yaganiriye n’abaturage ba Kenya kuri gahunda zitandukanye zo kubateza imbere no kubongerera ubushobozi. Ubwo uyu Visi-Perezida yavaga kuri Stade ya […]
Capt. Uwayezu yaherejwe na Murenzi Abdallah ububasha bwo kuyobora Rayon Sports
Rtd Capt Uwayezu Jean Fidèle uheruka gutorerwa kuyobora umuryango Rayon Sports, yamurikiwe ibyo wari ufite na Murenzi Abdallah wari uyoboye Komite y’inzibacyuho birimo ibikombe bitanu n’umubare w’abakinnyi bashya baguzwe. Ni umuhango wabereye ku cyicaro cya Rayon Sports giherereye ku Kimihurura. Muri iri hererekanyabubasha ryabaye nyuma y’iminsi itandatu hatowe Komite Nyobozi nshya, Murenzi Abdallah yavuze ko […]
Perezida Kagame ntiyumva impamvu Musanze isigaye iza mu myanya y’inyuma mu mihigo
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yavuze ko uturere twahoze twitwara neza mu mihigo ari two dusigaye tuba utwa nyuma, yibaza by’umwihariko icyo akarere ka Musanze kabura ku buryo gasigaye kaza mu myanya ya nyuma. Kuri uyu wa Gatanu ni bwo i Nyagatare mu Burasirazuba bw’u Rwanda habereye umuhango wo kumurika uko imihigo ya 2019/2020 yashyizwe […]
Senegal: Abatari bake baguye mu mpanuka y’ubwato mbi kurusha izindi mu 2020
Abimukira bagera ku 140 barohamiye mu gihugu cya Senegal, mu mpanuka ya mbere y’ubwayo ihitanye abantu benshi muri 2020 nk’uko byatangaje n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bimukira (IOM). Itangazo IOM yasohoye ku munsi w’ejo, rivuga ko ubwato bwakoze impanuka bwari butwaye abantu babarirwa muri 200. Yunzemo iti: “IOM ibabajwe cyane n’iri sanganya riherutse kuba, nyuma […]
Ifoto y’umunsi! Perezida Kagame yagaragaye agenda mu mvura
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yagaragaye agenda mu mvura ubwo yari mu Ishuri Rikuru rya gisirikare ry’i Gako mu karere ka Bugesera aho yari yagiye kuganiza abanyeshuri bitegura kuba Abofisiye mu ngabo z’u Rwanda bahiga. Perezida Kagame yageze i Gako ari kumwe n’Umujyanama we wihariye mu by’umutekano, Gen James Kabarebe; Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, […]
Myugariro ngenderwaho w’Amavubi yanduye Covid-19
Myugariro Nirisarike Salomon uri mu bagenderwaho mu kipe y’Igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’, yanduye icyorezo cya Covid-19 mu gihe yiteguraga kwitabira ubutumire bw’Ikipe y’Igihugu. Nirisarike ukinira FC Pyunik yo muri Armenia, yari mu bakinnyi 37 umutoza w’Amavubi, Mashami Vincent, yari yitabaje ku mikino ibiri u Rwanda ruzahuramo na Cap-Vert, mu gushaka itike y’Igikombe cya Afurika kizabera […]
Museveni na Bobi Wine bahatanira kuyobora Uganda bagiye guhurira mu biganiro mpaka
Perezida wa Uganda Yoweri Kaguta Museveni, Depite Robert Ssentamu Kyagulanyi uzwi nka Bobi Wine, Gen Mugisha Muntu n’abandi bakandida bahatanira kuyobora Uganda, bazahurira mu biganiro mpaka Mbere y’uko biyamamaza. Ni ibyatangajwe ejo ku wa Kane n’Inama Mpuzamatorero ya Uganda (IRCU) isanzwe itegura ibiganiro mpaka by’abakandida Perezida muri kiriya gihugu, bigatambuka kuri Televiziyo. Umuyobozi ushinzwe itumanaho […]
Ingabo za Uganda zarasanye n’iza Sudani y’Epfo, hapfa abasirikare babiri
Abasirikare babiri ba Sudani y’Epfo ku wa Kabiri w’iki cyumweru barashwe n’Ingabo za Uganda barapfa undi umwe zimufata mpiri, nyuma y’ubushyamirane bwahurije impande zombi ku mupaka ugabanya ibihugu byombi. Umuvugizi w’Igisirikare cya Sudani y’Epfo, Maj Gen Lul Ruai Koang, yemeje urupfu rwa bariya basirikare avuga ko intandaro yo kugira ngo abasirikare b’impande zombi bakozanyeho ari […]
Kurwana na byo bikubiyemo imyumvire-Perezida Kagame abwira abitegura kuba Abofisiye

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame usanzwe ari Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, ari kumwe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Jean Bosco Kazura bagiranye ibiganiro n’abanyeshuri bitegura kuba Abofisiye bo mu ngabo z’u Rwanda. Twitter y’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu ivuga ko ibi biganiro byabereye mu Ishuri rikuru rya gisirikare rya Gako riherereye mu karere ka Bugesera. […]
Karasira avuga ko u Rwanda iyo rutagira Kagame ruba rumeze nka Somalia
Karasira Aimable wabaye umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda mbere yo kwirukanwa muri Kanama uyu mwaka, asanga u Rwanda ruba rumeze nka Somalia iyo rutagira Perezida wa Repubulika, Paul Kagame. Karasira abishingira ku kuba nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Perezida Kagame yarafashe iya mbere mu gushyira ibintu mu buryo, ku buryo inzangano zari mu […]
RDC: Umwofisiye mukuru wa FARDC yaburiwe irengero afite arenga 83,000,000 Rwf
Inzego za gisirikare muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ziri gushakisha umusirikare wo ku rwego rwa Ofisiye w’iki gihugu uheruka kuburirwa irengero atwaye amafaranga $85,000 (arenga gato 83,000,000Rwf). Amakuru aturuka mu nzego za gisirikare za RDC avuga ko uyu musirikare ufite ipeti rya Majoro witwa Sukumi Willy, yabuze kuva ku wa Gatatu tariki ya 28 […]
Rutahizamu wa APR FC yirukanwe mu mwiherero azira gusuzugura umutoza
Ikipe ya APR FC, yamaze guhagarika by’agateganyo rutahizamu wayo Ishimwe Kevin azira gusuzugura umutoza mukuru, Mohammed Adil Erradi. Ku mugoroba wo ku wa Gatatu tariki 28 Ukwakira, ni bwo Kevin yahagaritswe by’agateganyo, anirukanwa mu mwiherero mu gihe ubuyobozi bwa APR FC bukiganira ku bihano agomba gufatirwa. Ikipe ya APR FC ibinyujije ku rubuga rwayo yemeje […]
Champions league: FC Barcelona yagiye gutsindira Juventus idafite Cristiano iwayo
Ikipe ya FC Barcelona yaraye igiye gutsindira Juventus mu Butaliyani ibitego 2-0, mu mikino ya UEFA Champions league yari yakomeje ku munsi wa kabiri w’imikino y’amatsinda. Juventus yari yakiriye FC Barcelona ku kibuga Allianz Stadium, gusa idafite abakinnyi bayo b’inkingi za mwamba nka Cristiano Ronaldo wanduye Covid-19, cyo kimwe n’abarimo Kapiteni Chiellini na Mathjis de […]
RIB yataye muri yombi uwahoze ari Umushinjacyaha Mukuru w’u Rwanda
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko ruheruka gutata muri yombi Mutangana Jean Bosco wigeze kuba Umushinjacyaha Mukuru w’u Rwanda ukurikiranweho icyaha cyo gukoresha inyandiko mpimbano. Muri 2004 nibwo Mutangana yagizwe Umushinjacyaha ku rwego rw’Igihugu, aho yagiye ahagararira Ubushinjacyaha mu manza zitandukanye yaba mu Rukiko Rukuru ndetse no mu Rukiko rw’Ikirenga. Itabwa muri yombi rye ryemejewe […]
Gen. Muganga yasubije abashinje APR FC gusuzugura Amavubi
Ikipe ya APR FC kuri uyu wa Gatatu, yamenyesheje Ikipe y’igihugu ‘Amavubi’ ko abakinnyi bayo 11 yahamagaye bazaboneka ku wa 2 Ugushyingo barangije kuzuza gahunda y’imyitozo, inyomoza abayishinje gusuzugura Amavubi. Tariki ya 7 Ukwakira ni bwo Mashami Vincent utoza ‘Amavubi’ na bagenzi be, bahamagaye abakinnyi 37 bagomba kwitegura imikino ibiri yo mu itsinda F Amavubi […]
Tanzania: Amatora yabaye hamaze kuraswa abantu barenga 10
Polisi ya Tanzania iravugwaho kurasa abantu icyenda, mu gihe muri iki gihugu havugwa umwuka mubi ushingiye ku matora y’Umukuru w’Igihugu yatangiye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu. Ni amatora abatavuga rumwe n’ubutegetsi bafite impungenge z’uko ashobora kurangwa n’uburiganya, nk’uko Ibiro Ntaramakuru Associated Press byabitangaje. Abantu 9 barashwe na Polisi biyongera ku bandi babiri Ishyaka […]
Bartomeu yavuze ibya mfura mbi yakorewe byatumye yegura muri FC Barcelona
Josep Maria Bartomeu wari Perezida wa FC Barcelona, yatangaje ko we n’abo bari bafatanyije kuyobora iriya kipe bakorewe ibya mfura mbi, iba intandaro yo kugira ngo begure ku mirimo yabo. Mu ijoro ryakeye ni bwo Bartomeu n’abagize Inama y’Ubutegetsi bose ya FC Barcelona beguye ku mirimo yabo, nyuma y’igitutu bari bamaze igihe bashyirwaho kubera ibibazo […]
Josep Maria Bartomeu wari Perezida wa FC Barcelona yeguye ku mirimo ye
Inkuru igezweho muri aya masaha iravuga ko Josep Maria Bartomeu wari Perezida w’Ikipe ya FC Barcelona n’abagize Inama y’Ubutegetsi y’iyi kipe bose beguye ku mirimo yabo, nyuma y’ibibazo by’ingutu byari bimaze igihe bivugwa muri iriya kipe. Bartomeu na Komite ye beguye ku nshingano zo kuyobora FC Barcelona, mu gihe haburaga iminsi mike ngo hakorwe amatora […]
Rusizi: Umugabo yaguwe gitumo ari gutaburura umurambo
Umugabo witwa Jean Baptiste wo mu Kagari ka Bununga mu Murenge wa Gihundwe ho mu Karere ka Rusizi, abaturage bamuguye gitumo ari gutaburura imva yari ishyinguwemo umurambo w’uwapfuye. Uwo uyu mugabo w’imyaka 27 y’amavuko yatabururaga, yapfuye tariki 20 Ukwakira, 2020 ashyingurwa nyuma y’iminsi itanu. UMUSEKE dukesha iyi nkuru uvuga ko Jean Baptiste yafashwe amaze gukuraho […]
Tanzania yitegura amatora yahagaritse zimwe mu mbuga n’ikoranabuhanga
Abategetsi ba Tanzania biravugwa ko bamaze guhagarika Imbuga Nkoranyambaga zirimo urwa Twitter, mbere y’amasaha make ngo muri kiriya gihugu habe amatora y’Umukuru w’Igihugu ategwnyijwe ku munsi w’ejo. Amakuru avuga ko urubuga rwa Twitter rwahagaritswe imbere muri Tanzania no hakurya mu birwa bya Zanzibar. Impirimbanyi zo muri Tanzania ni zo zemeje ko ruriya rubuga rwabaye ruhagaritswe, […]
APR FC yateguye imikino ya gicuti izayihuza n’amakipe atatu y’ibikonyozi
Ikipe ya APR FC ikomeje imyiteguro y’irushanwa Nyafurika rihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo, Total CAF Champions league, yamaze gutegura indi mikino itatu ya gicuti izayihuza n’amakipe yo hanze y’u Rwanda, mu rwego rwo kwitegura neza ririya rushanwa. APR FC imaze ibyumweru bitatu isubukuye imyitozo, yitegura amarushanwa ifite mu mwaka utaha w’imikino arimo irya CAF […]
Rubavu: Abazunguzayi bariye karungu nyuma y’uko ubuyobozi buseye imbuto z’umwe muri bo
Abazunguzayi bakorera mu mujyi wa Gisenyi ho mu karere ka Rubavu, bariye karungu nyuma yuko umwe muri bo ubuyobozi bumwatse inanasi yacuruzaga bukazishyira mu mashini bavuga ko isya imyanda. Bigitangira ku wa Gatandatu tariki ya 24 Ukwakira, Polisi ngo yasanze umwe muri aba bagore bahoze bakorera mu gasoko k’ahitwa kwa Rujende acururiza ku muhanda, itwara […]
Hamenyekanye ikihishe inyuma y’akarengane Munuera yakoreye FC Barcelona ikina na Real Madrid
Ikipe ya FC Barcelona yamaze kugeza ubujurire mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Espagne (FEF), nyuma y’akarengane ivuga ko yakorewe n’umusifuzi Martinez Munuera, mu mukino iheruka gutsindwamo na Real Madrid. Ku wa Gatandatu w’icyumweru gushize ni bwo FC Barcelona yari yakiriye Real Madrid i Camp Nou, mu mukino w’umunsi wa gatandatu wa shampiyona ya Espagne warangiye […]
Abakinnyi 6 bagaragaje urwego rwo hasi basezerewe mu myitozo y’Amavubi
Abatoza b’Ikipe y’igihugu ‘Amavubi’ bamaze gusezerera abakinnyi batandatu mu myitozo iyi kipe iri gukora mu rwego rwo kwitegura umukino wa Cape Verde, nyuma yo kugaragaza urwego ruri hasi ugereranyije na bagenzi babo. Saa Kumi n’ebyiri z’umugoroba (ku isaha y’i Kigali) z’itariki ya 11 Ugushyingo 2020, ni bwo Amavubi y’uko Rwanda azaba atana mu mitwe n’Ikipe […]
Rutangarwamaboko yaragije Karidinali Kambanda abazimu b’i Rwanda
Muganga Rutangarwamaboko yaragije Antoine Kambanda wagizwe umukaridinali Imana n’abazimu by’i Rwanda, amusabira ko bamuhunda umutima w’i Rwanda kugira ngo utazamuhuza icyuho abatuye mu rw’imisozi igihumbi batewe n’amateka y’icinyizamuco n’ihonyantekerezo. Ku cyumweru tariki ya 25 Ukwakira, ni bwo Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Nyir’ubutungane Papa Fransisiko, yagize Musenyeri Antoine Kambanda usanzwe ari Arikibishopu wa Kigali […]
FARDC yigaruriye ibirindiro by’inyeshyamba z’i Burundi, yica izikabakaba 30
Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, FARDC, cyatangaje ko kigaruriye ibirindiro bikuru by’inyeshyamba za FNL z’i Burundi biherereye ahitwa Naombe muri Teritwari ya Mwenga ho muri Kivu y’Amajyepfo, kinica abenshi muri abo barwanyi cyo kimwe n’abo mu yindi mitwe. Umuvugizi wa FARDC muri Kivu y’Amajyepfo, Capt Dieudonné Kasereka, yatangaje ko ingabo zigaruriye biriya birindiro […]
Abaperezida batanu mu mateka ya Afurika bafatwa nk’abanyagitugu ruharwa kurusha abandi

Umugabane wa Afurika ukunze kwitwa indiri y’abanyagitugu, bijyanye n’ibikorwa byiganjemo ibyibasira inyoko muntu n’ibisubiza inyuma ubukungu byagiye bikorwa n’abenshi mu bamaze imyaka bayobora ibihugu byawo. Hari benshi mu bategetsi ba Afurika bashinjwe kugira igitugu, gusa hari batanu b’ingenzi imbuga nyinshi zihurizaho. 1. Iddi Amin Iddi Amin Dada, yayoboye Uganda hagati ya 1971-1979. Mu gihe cye […]
Bakina Gicuti, APR FC yongeye kunanirwa gutsinda AS Kigali
Ikipe ya APR FC kuri iki cyumweru, yongeye kugwa miswi y’igitego 1-1 na AS Kigali bari bahuriye mu mukino wa gicuti. Ni umukino wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo. Aya makipe yombi azaserukira u Rwanda mu mikino Nyafurika (APR FC muri CAF Champions league, AS Kigali muri CAF Confederation Cup), yaherukaga gukina undi mukino […]
Antoine Kambanda yabaye Umunyarwanda wa mbere ubaye Karidinali
Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Fransisco kuri iki Cyumweru, yashyize Antoine Kambanda usanzwe ari Umushumba wa Arikidiyosezi ya Kigali muri ba Musenyeri bashya bagizwe abakaridinali. Antoine Kambanda ari muri ba Musenyeri 13 barimo icyenda bari munsi y’imyaka 80 y’amavuko bagizwe aba Karidinali, nk’uko ibiro bya Papa Fransisiko byabitangaje kuri iki cyumweru. Papa yemeje […]
Rutahizamu wakiniye Arsenal na Real Madrid yiîse nyina umurozi
Umunya-Togo, Emmanuel Sheyi Adebayor wamenyekanye mu makipe atandukanye akomeye yo ku mugabane w’u Burayi, yigeze gutangaza ko nyina umubyara ari umurozi ndetse ko we na bamwe mu bagize umuryango we bigeze kumucishiriza amarozi bagamije kumwivugana. Adebayor ukomoka ku babyeyi b’abanya-Nigeria, ni umwe mu bakinnyi b’Abanyafurika bahiriwe no gukina mu makipe akomeye ku mugabane w’u Burayi, […]
Rwanda: Kiliziya Gatolika yamaganye abatwerereye Papa gushyigikira abatinganyi
Ku wa Gatandatu tariki ya 24 Ukwakira, Kiliziya Gatolika mu Rwanda yamaganye amakuru amaze iminsi avuga ko Umushumba wa Kiliziya ku Isi, Papa Francis, ashyigikiye ko ababana bahuje ibitsina bashyingirwa, ivuga ko ari amagambo Papa yatwererewe. Mu ntangiriro z’iki cyumweru ni bwo hasakaye amakuru avuga ko Papa Francis yatangaje ko ashyigikiye abatinganyi, ngo kuko na […]
Gen. Secyugu wari mu bayobozi bakomeye ba FDLR yishwe
Gen. Nsengiyunva Venuste Secyugu wari ushinzwe ibikorwa bya gisirikare mu mutwe wa FDLR-FOCA urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda, biravugwa ko yishwe azize amakimbirane amaze iminsi muri uriya mutwe. Umuyobozi wo mu nzego za gisirikare ukorera mu gace Tongo bivugwa ko uriya musirikare yaguyeme, yavuze ko urupfu rwa Jenerali Secyugu rushingiye ku makimbirane amaze igihe muri FDLR […]
Imbere ya Perezida Kagame, Patriots yisubije igikombe cya Shampiyona itsinze REG BBC

Ikipe ya Patriots BBC, yaraye yisubije igikombe cya Shampiyona ya Basketball ya BK Basketball National league, nyuma yo gutsindira ku mukino wa REG BBC imbere ya Perezida wa Repubulika, Paul Kagame. Patriots yatwaye igikombe itsinze REG amanota76 kuri 61, mu gihe mu bari n’abategaeugori The Hoops Rwanda yatwaye igikombe itsinze ku mukino wa nyuma IPRC […]
Real Madrid yasuzuguriye FC Barcelona iwayo, ifata umwanya wa mbere muri La liga
Ikipe ya Real Madrid yegukanye amanota atatu y’Umunsi wa gatandatu wa shampiyona ya Espagne, nyuma yo kujya gutsindira FC Barcelona ku kibuga cyayo cya Camp Nou ibitego 3-1. Ni umukino washoboraga gutuma umutoza Zinedine Zidane yirukanwa mu gihe yari kuwutsindwa, bijyanye n’uko yaherukaga gutsindwa indi ibiri ikipe ye yaherukaga gukina. Iminota umunani y’igice cya mbere […]
RIB yataye muri yombi abagabo 10 bo mu karere kamwe bakekwaho gusambanya abangavu
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) kuri uyu wa Gatanu, rwatangaje ko rwataye muri yombi abagabo 10 bo mu karere ka Rusizi mu Burengerazuba bw’u Rwanda, bakurikiranweho icyaha cyo gusambanya no gutera inda abangavu. RIB ivuga ko batawe muri yombi bafashwe ku bufatanye n’izindi nzego zitandukanye, bakaba bafungiye kuri Sitasiyo yayo iri mu murenge wa Muganza. Iti: […]
Icyo Zidane avuga ku kuba ashobora kwirukanishwa na FC Barcelona
Umufaransa Zinedine Zidane utoza ikipe ya Real Madrid, yashimangiye ko nta gitutu yumva ariho cyo kuba yakwirukanwa, mu gihe ikipe ye yaba itsinzwe umukino wa El Clásico ifitanye na FC Barcelona kuri uyu wa Gatandatu. Zinedine Zidane na Real Madrid ye bari ku gitutu, nyuma yo kumara imikino ibiri batazi uko gutsinda bimera. Real Madrid […]
Ku isabukuru ye, Perezida Kagame yagaragaye muri Kigali Arena (Amafoto)

Perezida wa Repubulika Paul Kagame wizihiza isabukuru y’imyaka 63 y’amavuko kuri uyu wa Gatanu tariki ya 23 Ukwakira, yagaragaye muri Kigali Arena i Remera aho yagiye gukurikirana imikino ya BK Basketball National league igeze muri 1/2 cy’irangiza. Perezida Kagame wari umaze igihe akora akazi ke ahanini yifashishije ikoranabuhanga, yageze kuri Kigali Arena ari kumwe na […]
Col. Rugema Emmanuel wari umuyobozi wa RUD-Urunana yishwe
Inkuru ikomeje kuvugwa mu bitangazamakuru byo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, iravuga ko Colonel Rugema Emmanuel wari umuyobozi w’Umutwe wa RUD-Urunana ushamikiye ku wa FDLR-FOCA urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda, aherutse kwicirwa i Rutshuru muri Kivu y’Amajyaruguru. Televiziyo ya MNCTV Congo yavuze ko umwe mu basirikare bakomeye bakorera i Rutshuru wemeje iyi nkuru, yavuze ko […]
RDC: Abanyamulenge benshi baguye mu mirwano mu Minembwe, muri Béni hapfa inyeshyamba 10
Abantu bagera kuri 40 bamaze kugwa mu mirwano ikomeje kuvugwa mu Minembwe ho muri Teritwari ya Fizi muri Kivu y’Amajyepfo, ikomeje gushyamiranya inyeshyamba za Maï-Maï n’umutwe wa Ngumino-Twigwaneho, yatangiye mu ntangiriro z’iki cyumweru. Kawaya Mutipula Aimé uyobora Teritwari ya Fizi, yabwiye 7SUR7.CD ko abenshi mu bapfuye baguye mu gace ka Lulenge, yongeraho ko abarenga 30 […]
Amerika yemeje burundu umuti wa COVID-19
Abashinzwe kugenzura imiti muri Leta zunze ubumwe za Amerika, bemeje burundu umuti urwanya virusi wa remdesivir nk’ugiye kuvurishwa abarwayi ba Covid-19 bari mu bitaro, mu gihe Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (OMS) riherutse gutangaza ko uriya muti nta bushobozi bwo kuvura ufite. Ikigo cy’Amerika gishinzwe ubuziranenge bw’imiti n’ibiribwa (FDA) cyavuze ko uyu muti, wahawe […]
Hakizimana Muhadjili yatsindiye AS Kigali yipima na APR FC
Umukino wa gicuti wahuzaga APR FC na AS Kigali, warangiye amakipe yombi aguye miswi igitego 1-0, Hakizimana Muhadjili atsinda APR FC yahoze akinira. Amakipe yombi yari yahuriye i Shyorongi mu karere ka Rulindo, mu rwego rwo kwitegura imikino Nyafurika azitabira mu kwezi gutaha. APR FC yatsindiwe na Mugunga Yves ku munota wa 31, nyuma y’akanya […]
Kenya: Abarimo Umukuru w’Igihugu batangiye gushaka icyakuraho umwiryane muri politiki
Perezida wa Kenya, Uhuru Kenyatta, Visi-Perezida we, William Ruto hamwe na Raila Odinga utavuga rumwe n’ubutegetsi bw’iki gihugu, batangije umugambi wa Leta wo gushaka icyahuza abanya-Kenya. Ku wa Gatatu tariki ya 21 Ukwakira ni bwo itsinda ryashyizweho muri Kenya ngo rihuze abanya-Politiki ba kiriya gihugu, ryamuritse Raporo yiswe BBI (The Building Bridges Initiative) yerekana ibikwiye […]
Cristiano Ronaldo yongeye kugaragaraho Covid-19, ntagihuye na Messi ku wa Gatatu
Cristiano Ronaldo umaze iminsi adakina kubera icyorezo cya Covid-19 aheruka kwandura, yatangaje ko yongeye kwandura icyo cyorezo bigasobanura ko atazagaragara mu mukino wa UEFA Champions league Juventus akinira izahuriramo na FC Barcelona mu cyumweru gitaha. Inkuru y’uko Ronaldo yanduye kiriya cyorezo iri kugarukwaho n’ibitangazamakuru byiganjemo ibyo mu gihugu cya Espagne. Tariki ya 13 Ukwakira ni […]
Perezida Kagame yasabye abasenateri barahiye kuzirikana ibyifuzo by’abaturage
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, kuri uyu wa Kane yakiriye indahiro z’abasenateri batandatu bashya baheruka kwinjira muri Sena y’u Rwanda, abasaba gukora imirimo yabo bazirikana ibyifuzo by’abaturage. Abasenateri barahiye barimo Prof Dusingizemungu Jean Pierre, Kanziza Epiphanie, Mugisha Alexis, Mukakarangwa Clotilde, Twahirwa Andre na Uwizeyimana Evode, bashyizwe mu myanya nyuma y’umwaka umwe abandi basenateri batangiye manda. […]
Ange Kagame yishimiye insinzi ya APR
Ingabire Ange Kagame, umukobwa wa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yishimiye insinzi ya APR Basketball Club ayikomera amashyi abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter. Mu ijoro ryakeye ni bwo ikipe ya APR BBC yakatishije itike ya 1/2 cy’irangiza muri shampiyona ya BK Basketball National League, nyuma yo gutsinda Espoir BBC amanota 105 kuri 78, ihita […]
UCL: Amakipe y’i Madrid yatangiye nabi, Bayern itangirana insinzi ibyibushye
Umunsi wa kabiri w’imikino y’amatsinda ya UEFA Champions league yakomezaga mu ijoro ryakeye, wasize amakipe ya Real Madrid na Atletico Madrid atsinzwe umukino wa mbere, mu gihe amakipe ya Bayern Munich na Manchester City yatangiranye insinzi. Mu ijoro ryakeye hakinwaga imikino yo kuva mu tsinda rya gatanu kugeza mu rya nyuma, mu gihe ku wa […]
Burundi: Abasirikare n’abapolisi bashinjwa kwica Gen. Adolphe Nshimirimana bakatiwe gufungwa burundu
Abasirikare batanu n’Abapolisi babiri bo mu gihugu cy’u Burundi, kuri uyu wa Gatatu bakatiwe igifungo cya burundu n’urukiko rwa Ntahangwa, nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo kwica Lt. Gen Adolphe Nshimirimana wahoze akuriye ubutasi bw’u Burundi. Ku itariki 2 Kanama 2015 ni bwo Gen. Nshimirimana yishwe, ubwo imodoka yari arimo yaraswaga igisasu cya roketi muri Komini […]
Pierre Buyoya wayoboye u Burundi ntiyemera igifungo cya burundu yahawe
Pierre Buyoya wigeze kuba Perezida w’u Burundi na bagenzi be baherutse guhamywa icyaha cyo kwica Melchior Ndadaye na we wayoboye u Burundi, baramagana urubanza baciriwe n’Urukiko rw’Ikirenga rw’u Burundi, bakavuga ko runyuranyije n’amategeko. Ku wa Kabiri tariki ya 20 Ukwakira, Urukiko rw’Ikirenga rw’u Burundi rwakatiye Buyoya wategetse u Burundi hagati ya 1987-1993 na 1996-2003 igifungo […]
I Burundi bibutse imyaka 27 Ndadaye amaze yishwe (Amafoto)

Kuri uyu wa Gatatu Abarundi barangajwe imbere na Perezida wabo, Gen. Evariste Ndayishimiye, bibutse ku ncuro ya 27 Melchior Ndadaye wahoze ari Perezida wa kiriya gihugu wishwe nyuma y’iminsi mike atorewe kukiyobora n’abaturage. Umuhango wo kwibuka iyicwa rya Ndadaye wabimburiwe na Misa yo kumusabira yabereye muri Paruwasi yitiriwe Mutagatifu Mikayire (Michel), hakurikiraho igikorwa cyo gushyira […]
APR FC yakemuye ikibazo Tuyisenge Jacques yari afitanye n’umubyeyi wamushinjaga kumukubitira umwana
Ikipe ya APR FC kuri uyu wa Gatatu, yamaze gukemura ikibazo umubyeyi witwa Niyibishaka Abraham yari afitanye na rutahizamu, Jacques Tuyisenge, yashinjaga kumukubitira umwana. Muri Kanama uyu mwaka Niyibishaka yari yandikiye FERWAFA ayisaba kumurenganura umwana we Ananias Munyemana akabona ubutabera, nyuma yo gukubitwa na Jacques Tuyisenge. Uyu mubyeyi yasobanuye ko byabaye tariki 20 Mutarama 2014 […]
Petr Cech wari warasezeye umupira ari mu bakinnyi Chelsea izifashisha muri shampiyona
Umuzamu Petr Cech wari umaze umwaka urenga yarasezeye umupira w’amaguru, yashyizwe ku rutonde rw’abakinnyi ikipe ya Chelsea izifashisha muri shampiyona y’Abongereza. Cech w’imyaka 38, yari asanzwe ari umujyanama mu bya tekiniki n’uko abakinnyi ba Chelsea bitwara, akaba yashyizwe kuri ruriya rutonde nk’umukinnyi wo kuza gutabara mu gihe bagenzi be bashobora kuba bafite ibibazo. Umutoza Frank […]