Gen Muhoozi, Perezida Salva Kiir bageze i Kigali

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba, yamaze kugera i Kigali aho yitabiriye umuhango w’irahira rya Perezida Paul Kagame uteganyijwe kuri iki cyumweru. Mu mwanya washize ni bwo Gen Muhoozi yageze ku kibuga mpuzamahanga cy’indege cya Kigali. Yakiriwe na mugenzi we w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga. Gen Muhoozi yageze i Kigali nyuma ya […]

Ibihugu 10 bya mbere bifite Igisirikare kijegajega kurusha ibindi ku Isi mu 2024

Mu ntangiriro z’uyu mwaka urubuga ’Global FirePower’ rwerekana uko ibihugu by’Isi birutana mu mbaraga za gisirikare, rwasohoye urutonde rwerekana uko ibihugu by’Isi birutana muri uyu mwaka wa 2024. Urutonde rwa Global Firepower Index abarukora bagendera ku ngingo zigera kuri 60 zirimo ingengo y’imari ikoreshwa mu gisirikare, umubare w’ababakizwamo n’ibikoresho bya gisirikare nk’intwaro, imodoka, amato ndetse […]

Burundi: Umupolisi yarashe inka zirindwi, eshatu muri zo zihita zipfa

Muri iki Cyumweru, nibwo mu mujyi wa Gitega mu Burundi, umupolisi witwa Irankunda Majorique yatawe muri yombi akurikiranyweho kwica inka. Abaturage bamubonye akora ayo marorerwa, bavuga ko yari yasinze. Yanakomerekeje kandi izindi nka zigera kuri enye. Uyu mupolisi ngo yarashe izi nka ubwo zari zibyagiye ku kibuga cya Basketball cya Mubuga. inka eshatu zapfiriye aho […]

Perezida Vucic yemeje ko u Burusiya bwamubiriye ko ari gutegurirwa coup d’état

Perezida Aleksandar Vucic wa Serbie yatangaje ko u Burusiya buherutse kumuburira ko i Belgrade mu murwa mukuru w’igihugu cye hari gutegurwa imvururu zigomba gutangizwa n’abahagarariye ibihugu byo mu burengerazuba bw’Isi. Ni imyigaragambyo Perezida wa Serbia avuga ko iri mu mugambi wo kumuhirika ku butegetsi. Yabwiye abanyamakuru ati: “Uyu munsi twahawe amakuru nyayo n’u Burusiya. Amakuru […]

Gisagara: Abagabo bavuga ko basigaye bahukana umusubirizo

Mu Murenge wa Gishubi ho mu Karere ka Gisagara haravugwa abagabo bavuga ko bahozwa ku nkeke n’abagore bashakanye bigatuma bahukana. Bavuga ko kuba batakibana n’abo bashakanye bituma ubuzima bubakomerera usanga bahukana bakajya gushaka aho bakodesha. Umwe yagize ati: “ Umugore yaranyirukanye none njyewe nahisemo kujya kwicumbikira. Yansubije inyuma kuburyo imbaraga mfite zigenda zicika mu buryo […]

Brazil: Abagera kuri 61 baburiye ubuzima mu mpanuka y’indege

Abagenzi 61 baburiye ubuzima mu ndege yakoreye impanuka muri leta ya São Paulo yo muri Brazil ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu taliki 09 Kanama 2024. Iyi ndege ya Voepass ‘ATR 72-500’ yavaga i Cascavel muri leta y’Amajyepfo ya Paraná yerekeza ku kibuga cy’indege cya Guarulhos mu mujyi wa São Paulo ubwo yamanukaga mu […]

EU yamaganye igihano cy’urupfu RDC yakatiye abayobozi ba AFC/M23

Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU), wamaganye igihano cy’urupfu ubutabera bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo buheruka guha abayobozi b’ihuriro Alliance Fleuve Congo ribarizwamo umutwe wa M23. Muri iki cyumweru ni bwo ubutabera bwa gisirikare bwa RDC bwakatiye urwo gupfa abantu 26 barimo abayobozi bakuru ba AFC, nyuma yo kubahamya ibyaha birimo iby’intambara ndetse n’ubugambanyi. Abahawe […]

Ukraine yigaruriye agace ka Kursk ko mu Burusiya

U Burusiya ku wa Gatanu bwatangaje ko burimo kohereza izindi ngabo n’amasasu mu karere ko ku mupaka, aho Ukraine yagabye igitero gikomeye cyo kwihimura cyo ku butaka. Kuva ku wa Kabiri, ingabo za Ukraine zirazenguruka mu karere ka Kursk mu burengerazuba bw’u Burusiya. Igitero cya Ukraine muri aka gace gufatwa nk’igikomeye igabye ku butaka bw’u […]

Sudani mu nzira y’ibiganiro na RSF ku buhuza bwa Amerika

Nyuma y’uko imirwano ikomeje guca ibintu hagati ya Leta ya Sudan na RSF, hari ikizere ko hashobora kuba ameza y’ibiganiro. Ni nyuma y’uko Guverinoma ya Sudani yohereje intumwa muri Arabiya Sawudite kuganira n’abahuza ba Leta zunze ubumwe z’Amerika mu mishyikirano y’amahoro muri Sudani. Leta Zunze Ubumwe z’Amerika mu kwezi gushize yoherereje ubutumwa ku barwana muri […]

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Lt Gen Huang Xucong

Perezida Paul Kagame ku wa Gatanu tariki ya 9 Kanama yakiriye anagirana ibiganiro n’Umugaba Mukuru wungirije w’Ingabo z’u Bushinwa, Lt Gen Huang Xucong. Uyu musirikare n’itsinda ry’intumwa ayoboye bari mu Rwanda, aho bari kugirira uruzinduko rw’akazi rw’iminsi ine. Perezidansi y’u Rwanda ibinyujije ku rubuga rwayo rwa X yatangaje ko Lt Gen Huang Xucong na Perezida […]

Hari abagabo bazi ko igikoma cyahariwe abana n’abagore gusa

Abenshi mu babyiruka cyangwa se n’abari mu kigero kisumbuyeho, bakuze bakunda kumva ba Se cyangwa n’abandi bagabo bavuga ko batanywa igikoma kuko ari icy’abana n’abagore nyamara ntibamenye ko hari intungamubiri barimo birengagiza. Muri rusange, ababyeyi bonsa bashishikarizwa kunywa igikoma kuko hari intungamubiri abana bonsa bungukiramo ariko bitavuze ko no ku bagabo hari izo basangamo z’ingirakamaro. […]

Ba Perezida 22 batarimo Tshisekedi na Ndayishimiye bazitabira irahira rya P. Kagame

Abakuru b’ibihugu barenga 20 biganjemo aba hano ku mugabane wa Afurika, bategerejwe i Kigali aho bagomba kwitabira umuhango w’irahira rya Perezida Paul Kagame. Ku Cyumweru tariki ya 11 Kanama ni bwo Perezida Paul Kagame azarahirira kuyobora u Rwanda muri manda y’imyaka itanu iri imbere, mu birori bizabera kuri Stade Amahoro i Remera. Ni nyuma yo […]

Icyifuzo cya Ramaphosa ku mubano w’u Rwanda na RDC nyuma yo kwemeranya agahenge

Perezida Cyril Ramaphosa wa Afurika y’Epfo yatangaje ko yifuza ko agahenge kerekeye impande zihanganye mu burasirazuba bwa RDC iki gihugu cyemeranyije n’u Rwanda kaba aka burundu, hanyuma ibihugu byombi bigafatanya mu gushimangira umubano wabyo. Ramaphosa yabitangarije i Luanda muri Angola, aho ku wa Kane yagiriye uruzinduko rw’akazi yari yatumiwemo na mugenzi we, João Lourenço. Ni […]

Abasirikare 272 b’Abarundi bafunzwe bazira kwanga kurwana na M23 bagiye kujurira

Amakuru aturuka mu gisirikare cy’u Burundi aravuga ko abasirikare bagera kuri 172 bafunzwe bazira ko banze kurwana na M23 bagiye kujurira. SOS media Burundi itangaza ko abegereye imfungwa bamenye amakuru ko aba basirikare bagiye kujuririra mu rukiko rwa Gisirikare. Abasirikare 274 bagejejwe imbere y’urukiko, babiri muri bo ni bo bagizwe abere hanyuma abahamwe n’ibyaha bajyanwa […]

Abarundi bahungiye mu nkambi ya Nyarugusu banze gutaha ngo baticwa nka bagenzi babo

Zimwe mu mpunzi z’Abarundi bahungiye mu nkambi ya Nyarugusu muri Tanzania, banze gutaha ngo batazicwa cyangwa bagahungabanywa mu bundi buryo nka bagenzi babo bagiye batahuka. Babivuze mu ntangiro z’icyumweru dusoje aho zagaragaje ko zihangayikishijwe no gutahuka kubera umutekano muke uri mu Burundi cyane cyane bigizwemo uruhare n’imbonerakure. Mu nama n’intumwa z’abategetsi b’Uburundi basuye iyi nkambi […]

RDC mu bikangisho byo kujyana Perezida Kagame muri ICC

Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo biciye muri Minisitiri wayo w’Ubutabera, yatangaje ko iteganya kujya kurega Perezida Paul Kagame mu rukiko mpuzamahanga mpanabyaha (ICC). Minisitiri Constant Mutamba umaze iminsi yibasira Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda yabitangaje ku wa Kane, mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru b’ibitangazamakuru bikora i Kinshasa. Ni ikiganiro cyabaye nyuma y’urubanza ubutabera bwa gisirikare bwa RDC […]

Biden atewe impungenge na Donald Trump mu gihe yaba atsinzwe amatora

Nyuma y’uko mu Ugushyingo uyu mwaka 2024 muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika hateganyijwe amatora ya Perezida, Biden usanzwe ari umukuru w’iki gihugu yatangiye kugira impungenge. Izi mpungenge w’Amerika Joe Biden Yagize, ngo ni uz’uko atizeye ko hazabaho guhererekanya ubutegetsi mu mahoro mu gihe Donald Trump yaba atsinzwe amatora. Ubwo Biden yari mu kiganiro, yabwiye […]

Ubucukuzi bw’amabuye ya Beryllium bwabaye buhagaritswe

Amabuye ya Beryllium yahagaritswe mu Rwanda nyuma y’uko hagaragaye akajagari mu bucukuzi bwayo. Ni umwanzuro wafashwe n’ubuyobozi bw’Ikigo Gishinzwe Mine, Petroli na Gazi, RMB, aho bwatangaje ko bwabaye buhagararitse ubucukuzi n’iyoherezwa mu mahanga ry’aya mabuye y’agaciro. Muri Afurika by’umwihariko niho aya mabuye uyasanga cyane, bitewe n’uko hirya no hino ku isi agenda acyendera kandi akamaro […]

Icyo Nangaa avuga ku gihano cy’urupfu RDC yamukatiye we na bagenzi be bo muri AFC/M23

Umuhuzabikorwa w’Ihuriro Alliance Fleuve Congo (AFC) ribarizwamo umutwe wa M23, yateye utwatsi igihano cy’urupfu RDC yamukatiye we na bagenzi be, avuga ko ari ikimenyetso cy’uko ubutegetsi bwayo buri kugana ku iherezo. Ku wa Kane tariki ya 8 Kanama ni bwo urukiko rwa gisirikare rw’i Kinshasa rwakatiye Nangaa na bagenzi be urwo gupfa, nyuma yo kubahamya […]

2017-2024: Imyaka irindwi Kagame yadadiyemo umutekano w’u Rwanda

52476282802_82835c0277_k.jpg

Ku itariki ya 18 Kanama 2017, Perezida Paul Kagame yarahiriye kuyobora u Rwanda muri manda ye ya gatatu, mu gihe cy’imyaka irindwi yiyemeza “guharanira amahoro n’ubusugire bw’igihugu”. Kuri ubu iminsi irabarirwa ku ntoki ngo Umukuru w’Igihugu arahirire kuyobora u Rwanda muri manda nshya y’imyaka itanu, nyuma yo gutsinda amatora ku majwi 99.18%. Imyaka irindwi ishize […]

Abarenga 20 barimo Gen Makenga na Corneille Nangaa bakatiwe urwo gupfa

Ubutabera bwa gisirikare muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, kuri uyu wa Kane tariki ya 8 Kanama rwakatiye urwo gupfa abantu barenga 20 biganjemo abayobozi bakuru b’umutwe wa M23. Mu bakatiwe urwo gupfa harimo abasirikare bakuru mu mutwe wa M23 nka Gen Sultani Makenga ukuriye Igisirikare cyawo, Gen de Brigade Byamungu Bernard umwungirije, Lt Col […]

Igitero cya Ukraine yagabye ku Burusiya cyatumye hashyirwaho ibihe bidasanzwe

Mu ntara ya Kursk mu Burusiya, haherutse kubera igitero cya Ukraine cyahitanye abasaga batanu gikomeretsa 31. Ibi rero byatumye hashyirwaho amategeko y’ibihe bidasanzwe mu gihugu. Umuyobozi w’iyi ntara, Alexei Smirnov, avuga ko iki cyemezo kizafasha abenegihugu gutekana. Zimwe muri izo ngamba abategetsi bafashe n’uko ngo abaturage bagomba kwirinda ingendo kandi n’amateraniro rusange agahagarara. Abategetsi b’Uburusiya […]

Capitaine Ibrahim Traoré yasimbutse coup d’état ubugira 16

Perezida w’inzibacyuho wa Burkina Faso, Capitaine Ibrahim Traoré, ku wa Kabiri w’iki cyumweru yatangaje ko inzego z’umutekano z’igihugu cye ziheruka kuburizamo umugambi wa coup d’état, zinata muri yombi abashakaga kumuhirika ku butegetsi. Traoré yabigarutseho ubwo yari mu muhango wa gisirikare wo kuzamura amabendera (flag-raising ceremony) wabereye ku ngoro ye. Uyu musirikare yemeje amakuru avuga ko […]

M23 yigaruriye agace gakomeye ku burobyi

Umutwe wa M23 ku wa Gatatu tariki ya 7 Kanama wigaruriye Nyakakoma, agace gakungahaye ku burobyi ko muri Teritwari ya Rutshuru mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru. Aka gace gaherereye ku kiyaga cya Eduard M23 yakigaruriye nyuma y’imirwano yazisakiranyije n’ingabo za Leta mu masaha y’igitondo. Ifatwa rya Nyakakoma rije ryiyongera ku tundi duce M23 yigaruriye kuva […]

RURA yatangaje ibiciro bishya by’ibikomoka kuri Peteroli

Ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli mu Rwanda byagabanyutse, aho guhera kuri uyu wa 07 Kanama 2024, igiciro cya lisansi ari 1629 Frw kivuye kuri 1663 Frw mu mezi abiri ashize, naho igiciro cya mazutu kikaba 1652 Frw ho ntabwo ibiciro byahindutse. Urwego rw’Igihugu rushinzwe Kugenzura Imikorere y’Inzego Zimwe z’Imirimo Ifitiye Igihugu Akamaro (RURA) rwatangaje ko ihinduka […]

Amabandi yitwaje intwaro yajagajaze umujyi wa Goma atwara amamiliyoni y’amafaranga

Amabandi yitwaje intwaro atamenyekanye yasahuye amazu arenga 15 kuva ku wa Mbere taliki 5 kugeza ku wa kabiri muri komini ya Karisimbi, mu mujyi wa Goma muri Kivu y’Amajyaruguru. Nk’uko sosiyete sivile yo mu mijyi ya Goma ibitangaza, ibyo bitero byabaye kuva mu gicuku kugeza saa cyenda za mu gitondo. Amakuru avuga ko uturere twibasiwe […]

Col. Nahishakiye arashinjwa gukora ubucuruzi bwa magendu yifashishije urubyiruko

Bamwe mu baturage n’abapolisi bakorera mu gace ka Rugombo mu Ntara ya Cibitoke , barashinja komiseri wa Polisi waho uruhare mu bucuruzi butemewe(Magendu) akorera hagati ya DR.Congo n’Uburundi binyuze mu ruzi rwa Rusizi. Bagenzi be bandi b’abapolisi bemeza ko akora ubu bucuruzi kugira ngo yiharire isoko n’ibindi bicuruzwa bitandukanye mu gihugu cy’u Burundi. Abatuye muri […]

Intasi z’u Rwanda na RDC mu nama igamije gusenya FDLR

Intumwa z’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 7 Kanama byitezwe ko zihurira i Luanda muri Angola, mu yindi nama igamije kwigira hamwe gahunda y’uko umutwe wa FDLR wasenywa. Ni inama iri bwitabirwe n’impuguke mu bijyanye n’ubutasi ndetse no mu zindi nzego. Iyi nama ije nyuma y’iheruka guhuriza […]

Tshisekedi yashinje Joseph Kabila kuba ari we uri inyuma ya AFC/M23

Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yashinje Joseph Kabila Kabange yasimbuye ku butegetsi kuba ari we uri inyuma y’ishingwa ry’ihuriro AFC ribarizwamo imitwe irimo uwa M23. Tshisekedi yabivugiye mu kiganiro yaraye agiranye na Radiyo ya Top Congo FM, akaba yagikoreye i Bruxelles mu Bubiligi aho amaze iminsi arwariye. Mu Ukuboza umwaka […]

U Rwanda ni rwo rwasabye ko imirwano ihagarara: Tshisekedi wifuza kuganira na P. Kagame

Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo, yavuze ko u Rwanda ari rwo rwasabye ko imirwano yo mu burasirazuba bwa RDC ihagarara aho kuba igihugu cye. Yabitangaje mu ijoro ryakeye ubwo yagiranaga ikiganiro na Radiyo Top Congo FM y’i Kinshasa. Ku wa 30 Nyakanga ni bwo ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga b’u […]

Ingamba zo kwirinda indwara y’ubushita bw’inkende zakajijwe

Nyuma y’uko indwara y’ubushita yadutse mu Rwanda, abo yagaragayeho bagatangira kwitabwaho, kuri ubu ingamba zo kwirinda iyi ndwara ziri kurushaho gukazwa. Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima, RBC, cyagaragaje ko bari mu bukangurambaga bwo gusaba abaturage gukaza ingamba, nk’uko amavuriro yatangiye kubishyira mu bikorwa. Amavuriro atandukanye hirya no hino mu Mujyi wa Kigali, hashyizweho uburyo bwo gushishikariza […]

Harris Kamala yahisemo uzamubera Vis Perezida batangira kwiyamamazanya

Kamala Harris, Umukandida w’ishyaka ry’Abademocrate ku mwanya wa perezida w’Amerika, yahisemo guverineri wa leta ta Minnesota, Tim James Walz, kuzamubera Visi Perezida mu matora ateganyijwe mu kwezi kwa cumi na kumwe. Ni nyuma y’itangazo ryemeza ku mugaragaro Tim James Walz nka kandida visi-perezida ryagiye ahagaragara mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri. Mu nyandiko yari […]

RDF yungutse Brigade y’ingabo zirwanira ku butaka

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga, kuri uyu wa Kabiri tariki ya 6 Kanama yayoboye umuhango usoza amasomo ya Brigade y’abasirikare bari bamaze igihe bahabwa imyitozo igenewe ingabo zirwanira ku butaka. Ni imyitozo bari bamaze amezi atandatu bahererwa mu kigo cy’imyitozo cy’Ingabo z’u Rwanda giherereye i Gabiro mu karere ka Gatsibo. Mu mezi […]

Kinshasa: Abayoboke b’ishyaka rya Tshisekedi bahondaguranye

Amatsinda abiri y’abayoboke b’ishyaka UDPS riri ku butegetsi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, kuri uyu wa Kabiri barwaniye ku nteko ishinga amategeko biba ngombwa ko batatanywa na Polisi. Aba bayoboke b’ishyaka rya Tshisekedi barwanye ubwo bari bagiye gushyigikira kandidatire ya Idriss Mangala UDPS iheruka gutanga nk’umukandida ku mwanya wa Perezida wa Sena. Ibinyamakuru by’i […]

Minisitiri Gasore,yagarutse kuri gahunda yo kwishyura ikiguzi kingana n’urugendo rwakozwe

Mu ntangiro z’uyu mwaka wa 2024, nibwo Urwego Ngenzuramikorere ‘RURA’ rwatangaje ko kugirango abagenzi by’umwihariko abo mu Mujyi wa Kigali badakomeza kuremererwa n’ ibiciro bidahwanye n’ikiguzi cy’urugendo bakoze, hari gutegurwa uburyo umugenzi yazajya yishyura igiciro cy’urugendo rungana n’intera yakoze. Muri Werurwe 2024 n’ubundi , uru rwego rwatangaje ko rwatengushywe n’ikoranabuhanga ryagombaga kwifashisha mu gukemura ikibazo […]

Bujumbura: Igiciro cy’amakara cyazamutse ku kigero kitigeze kibaho

Mu mujyi wa Bujumbura mu gihugu cy’u Burundi, haravugwa amakuru yizamuka ry’ibiciro by’amakara ku rwego rutigeze rubaho. Abaturiye uyu mujyi baganiriye na Radiyo yitwa Bonesha Fm, bavuze ko amakara arimo kwigondera umugabo agasiba undi. Bavuga ko hari abafashe umwanzuro wo kureka kuyagura bagashaka ubundi buryo. Kuzamurwa kw’ibi biciro, ahanini ngo bishingiye ku kuba igihugu kiri […]

Gisagara: Bababazwa n’uko ubwiherero bubakiwe bufungurwa iyo hagiye kunyura umuyobozi gusa

Bamwe mu baturage bo mu murenge wa Kibirizi akarere ka Gisagara, bavuga ko babangamiwe no kuba barubakiwe ubwiherero rusange ariko bukaba buhora bufunze keretse gusa ngo iyo hari ibirori cyangwa se hari umuyobozi uribuhanyure. Abaturiye aho ubwo bwiherero bwubatse by’umwihariko abahinga mu gishanga cya Duwane, bavuga ko hari igihe bakubwa bakabura uko bikiranura n’umubiri. Bavuga […]

Umwuka mubi w’u Rwanda na Uganda mu byatumye M23 yubura intwaro: Raporo

Raporo y’ibigo bibiri bikora ubushakashatsi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, igaragaza kuba muri 2021 umutwe wa M23 warongeye kubura intwaro ahanini byaraturutse ku mwuka mubi wari hagati y’u Rwanda na Uganda. Ni raporo yakozwe n’ibigo Ebuteli na Groupe d’étude sur le Congo (GEC), ikaba yarasohotse ku wa Mbere tariki ya 5 Kanama 2024. Mu […]

Amerika ishaka kwitambika umugambi wa Iran kuri Israel

Amerika ikomeje kugaragaza ko idashaka Intambara hagati ya Israel na Iran binyuze ku kumvikanisha impande zombi. Ni nyuma y’umwuka mubi ukomeje kuzamuka hagati y’ibi bihugu. Byagaragajwe na Minisitiri ushinzwe ububanyi n’amahanga muri Amerika Antony Blinken aho avuga ko hari gukorwa ibishoboka ngo iyo ntambara ntibe. Blinken avuga ko aherutse kuvugana na bagenzi be bo mu […]

Hari abakora ubushakashatsi kuri Jenoside yakorewe Abatutsi MINUBUMWE itabizi

Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu yasabye kurushaho kugenzura abakora ubushakashatsi kuri Jenoside yakorewe Abatutsi. Impamvu n’uko ngo hari abitwikira ubwo bushakashatsi bagasiga isura mbi u Rwanda binyuze mu guhakana no gupfobya Jenoside nk’uko byagaragaye muri raporo yatanzwe n’abasenateri. Mu busesenguzi bwakorewe iyi raporo, bamwe mu basenateri bagaragaje ko hari ubwo ubushakashatsi kuri Jenoside yakorewe abatutsi, […]

M23 Vs FARDC: Abapolisi hafi 100 ba RDC bakwiye imishwaro bahungira muri Uganda

Abapolisi hafi 100 ba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bahungiye muri Uganda ubwo imirwano ikaze yajyaga mbere hagati y’inyeshyamba zo mu mutwe wa M23 na FARDC. Imirwano yo ku Cyumweru tariki ya 4 Kanama yasize inyeshyamba za M23 zigaruriye centre y’ubucuruzi ya Ishasha iherereye ku mupaka wa Congo na Uganda. Umuvugizi w’Igisirikare cya Uganda mu […]

Gen. Muhoozi abona UPDF yahashya amabandi yo muri Haiti binyuze mu kurongora abagore baho

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba, yatangaje ko aramutse yohereje muri Haiti abasirikare 10,000 ba UPDF bakarongora abagore baho bose byakemura ikibazo cy’amabandi yazengereje kiriya gihugu. Uyu mugabo usanzwe ari umuhungu wa Perezida Yoweri Kaguta Museveni yabitangarije mu butumwa yanditse ku rubuga rwe rwa X. Haiti imaze imyaka irenga itatu yugarijwe n’ikibazo cy’amabandi […]

Gen Patrick Nyamvumba yatangiye imirimo muri Tanzania

Ambasaderi Gen. Patrick Nyamvumba, kuri uyu wa Mbere tariki ya 5 Nyakanga yatangiye imirimo nka Ambasaderi mushya w’u Rwanda muri Tanzania. Ni nyuma yo gushyikiriza Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubufatanye bwa Afurika y’Iburasirazuba muri Tanzania, Mahmoud Thabit Kombo, impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri iki gihugu. Muri Gashyantare uyu mwaka ni bwo u Rwanda rwari rwatanze […]

Kigali: Abarenga 5000 bagiye kuganira ku iterambere ry’ibiribwa rishingiye ku ikoranabuhanga

Abayobozi ku isi, abanyamashuri, abanyadushya, ibigo by’iterambere, imiryango y’abahinzi, n’abikorera baturutse hirya no hino muri Afurika ndetse no hanze yayo bazateranira mu Rwanda kugira ngo bitabira ihuriro ngarukamwaka ry’ibiribwa muri Afurika guhera taliki 2 kugeza ku ya 6 Nzeri 2024. Ni inama yateguwe n’ihuriro ryiswe Africa Food System, ikigamijwe ni ugukangurira no gushishikariza abatuye muri […]

Mu masaha 72 gusa impunzi z’Abanyekongo zirenga 2000 zimaze guhungira muri Uganda

Impunzi ibihumbi zaturutse muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (DRC), zinjiye muri Uganda nyuma y’imirwano ikaze hagati y’ingabo za leta n’imitwe itandukanye yitwaje intwaro mu burasirazuba bwa DRC. Maj. Kiconco Tabaro, ushinzwe amakuru rusange muri Diviziyo (Division) ya kabiri mu ngabo za Uganda (UPDF), yatangaje ko impunzi zirenga 2000 z’Abanyekongo, zageze muri iki gihugu mu […]

Kampala: Abanyeshuri batatu barimo n’Umubiligi batawe muri yombi bakora igisa no kwigaragambya

Mu gitondo cyo kuri uyu Mbere taliki 05 Kanama 2024, abanyeshuri batatu b’Abagande biga muri kaminuza ya Kampala n’undi ufite ubwenegihugu bw’Ububiligi batawe muri yombi ubwo berekezaga kuri Ambasade y’Ubushinwa i Kololo, Kampala. Aba banyeshuri bakoze igisa n’imyigaragambyo kugira ngo basabe Ambasaderi w’Ubushinwa muri Uganda gusaba guverinoma y’Ubushinwa guhagarika isosiyete ikora ibijyanye na peteroli yo […]

Gen. Muhoozi Kainerugaba ategerejwe mu Rwanda

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba, yatangaje ko ateganya gusura u Rwanda mu minsi mike iri imbere aho ateganya kwitabira umuhango w’irahira rya Perezida Paul Kagame. Gen Muhoozi usanzwe ari umuhungu wa Perezida Yoweri Kaguta Museveni yemeje ayo makuru abinyujije ku rubuga rwe rwa X. Yagize ati: “Nejejwe no gutangaza ko vuba aha […]

RGB yagiriye inama abanyamadini bafite insengero zicucitse

Ikigo cy’Igihugu cy’Imiyoborere RGB, cyagiriye inama abanyamadini ko bakwiye kubyaza umusaruro ubutaka bafite mu bundi buryo aho kubucucikamo insengero. Umuyobozi Mukuru wa RGB, Dr. Kayitesi Usta, yavuze ko asanga mu kubaka insengero hakwiye kubaho kugabanya ubucucike ahubwo ubwo butaka bugakoreshwa ibindi. Yatanze urugero kuri ADEPR, avuga ko muri Kigali ihafite insengero zingana n’utugari tuyibarizwamo. Iri […]

Imirambo yabonetse hafi n’ikibuga cy’indege ‘Merchior Ndadaye’ yateje icyoba ku bahatuye

Abatuye mu gace ka Rukaramu mu Burundi, bafite ubwoba bwinshi nyuma y’uko ku kibuga cy’indege cya Melchior Ndadaye habonetse imirambo ibiri y’ababagabo bicyekwa ko bishwe. Iyi mirambo ibiri yabonetse mu mpera z’icyumweru gishize hafi y’ikibuga cy’indege mpuzamahanga cya Bujumbura muri zone ya Rukaramu, komini Mutimbuzi yo mu ntara ya Bujumbura. Abishwe bombi bari abagabo, gusa […]

Nyuma ya Nyamilima, M23 yanigaruriye Umujyi wa Ishasha

Umutwe wa M23 ku Cyumweru tariki ya 4 Nyakanga, wigaruriye Umujyi muto wa Ishasha uherereye ku mupaka wa Uganda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. M23 yigaruriye aka kace nyuma yo kukirukanamo imitwe ya Wazalendo yakagenzuraga. Amashusho yashyizwe hanze agaragaza inyeshyamba za M23 ubwo zinjiraga muri Ishasha zakirwa n’abaturage benshi. Uyu mutwe mu butumwa wahaye […]

Bangladesh: Imyigaragambyo ikaze yaguyemo abagera hafi kuri 80

Nibura abantu 76 nibo bitangazwa ko baguye mu myigaragambyo yabaye muri Bangladesh mu mpera z’icyumweru dusoje. Ni nyuma y’imirwano ikomeje kuba hagati y’abapolisi n’abigaragambyaga bashaka ko haba impinduka ku buyobozi. Iyi myigaragambyo ahanini yatewe no kuba abaturage bashaka ko Minisitiri w’intebe Sheikh Hasina yegura. Polisi yavuze ko abapolisi 13 bishwe ubwo abantu ibihumbi n’ibihumbi bateraga […]

Nigeria: Abigaragambya batengushye Perezida Tinubu

Nyuma y’uko abigaragambya muri Nijeriya bakoreyemo ibikorwa by’urugomo bakangiza byinshi, Perezida Bola Tinubu yavuze ko abigaragambya bamutengushye, anasaba ko imyigaragambyo yahagarara k ihagarara. Avuga ko abigaragambya bamutengushye kuko ibyo bamusezeranije. Mu ijambo ryo kuri televiziyo yagejeje ku gihugu mu gitondo cyo kuri iki cyumweru, Perezida Tinubu yavuze ko ababajwe n’abapfuye muri leta enye zo mu […]

M23 yafashe Nyamilima itarwanye, iyinjiranamo ibifaru

Umutwe wa M23 kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 3 Nyakanga, wigaruriye umujyi muto wa Nyamilima wo muri Groupement ya Binza ho muri Teritwari ya Rutshuru. Amakuru avuga ko uyu mutwe wigaruriye uyu mujyi utarwanye, bijyanye n’uko inyeshyamba za Mai-Mai zahagenzuraga zahavuye mbere y’uko uhagera. Amashusho yashyizwe hanze yerekana ingabo za M23 zigera Nyamilima zinafite […]

Uganda nayo yagaragayemo icyorezo cy’ubushita bukomoka ku nkende

Minisiteri y’ubuzima muri Uganda yemeje ko muri iki gihugu hagaragaye abarwayi babiri banduye ubushita bw’inkende. Abanduye bose ni abo mu karere ka Kasese, kegeranye n’umupaka Uganda ihana na Republika ya Demokarasi ya Kongo. Abafashwe n’iki cyorezo umwe ni uwo mu gace ka Mpondwe, undi nawe ni uwahitwa Bwera muri ako karere kavuzwe haruguru. Minisiteri y’ubuzima, […]

Somalia: Abarenga 30 baguye mu gitero Al Shabaab yagabye kuri hotel ikomeye

Ku wa Gatandatu, abapolisi bo muri Somaliya bavuze ko abantu 32 baraye bishwe ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu taliki 02 Kanama 2024 abandi 63 barakomereka mu gitero cyagabwe kuri Hotel yo ku mucanga mu murwa mukuru, Mogadishu. Ishami rya Al-Qaida rikorera muri Afurika y’Iburasirazuba, al-Shabab, ryatangaje kuri radiyo ko abarwanyi baryo bagabye icyo […]

Iperereza ry’abatasi ba Amerika ryagaragaje ko Iran ishaka kwica Trump

Inzego zitandukanye z’iperereza zo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, rigaragaza ko Irani ifite ’umugambi wo kumwica kugirango ihorere General Qassem Soleimani wahoze ari komanda w’umutwe w’ingabo z’intarumikwa za Irani. Iperereza rivuga ko Trump aramutse arashwe bwaba ari uburyo bwiza bwo kwihorera mu kuburizamo ko yatorwa mu matora ateganyijwe.Ntabwo ari Iran ishaka kwivanga mu matora […]

RDC: M23 yaba yafashe mpiri abasirikare benshi ba FARDC barimo Majoro na Koroneri

Amakuru aturuka Muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aravuga ko abarwanyi ba M23 bafashe mpiri abasirikare ba FARDC bagera kuri 17 barimo n’abasirikare bakuru babiri umwe ufite ipeti rya Majoro ndetse n’undi ufite ipeti rya Koroneri. Ni nyuma y’imirwano yabaye ku munsi w’ejo ku wa Gatanu taliki 02 Kanama 2024, hagati ya M23 n’ihuriro ry’Ingabo […]

Abarundi 5 bakiniye Rayon Sports muri Kiyovu Sports

Ikipe ya Kiyovu Sports iri mu biganiro n’Umurundi Bimenyimana Bonfils Caleb umaze iminsi ayikoreramo imyitozo. Uyu rutahizamu wigeze kugirira ibihe byiza muri Rayon Sports kuva muri Gashyantare uyu mwaka nta kipe afite, nyuma yo kurekurwa na Al Ahli Benghazi yo muri Libya. Usibye Caleb, Abarundi bagenzi be barimo Amisi Cédric, Mbirizi Eric, Kwizera Pierrot na […]

Ubujyahabi bw’ubukungu buri gutiza umurindi icuruzwa ry’abana mu Burundi

Ingimbi n’abangavu mu gihugu cy’u Burundi bakomeje gucuruzwa bakajyanwa mu bihugu bimwe na bimwe by’ibituranyi gukoreshwa imirimo y’agahato harimo no gusambanywa. Komisiyo Ngishwanama n’Ubugenzuzi ku gukumira icuruzwa ry’abantu, UNICEF na IOM, bemeza ko hakiri inzira ndende kugira ngo habeho kurandura burundu ihohoterwa ry’uburenganzira bw’abana mu Burundi. Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’abanyamakuru ku ya 30 Nyakanga […]

Nyuma y’u Rwanda, u Burundi na bwo bwahaye Zambia imfashanyo

Perezida Hakainde Hichilema wa Zambia yatangaje ko igihugu cye cyahawe n’u Burundi imfashanyo ingana na toni 5,000 z’ibiribwa birimo umuceri, ibigori n’ibishyimbo. Hakainde yabitangarije abaturage b’igihugu cye nyuma yo kugirana ibiganiro na mugenzi we w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye uheruka gusura Zambia. Ni ibiganiro byanasinyiwemo amasezerano y’ubufayanye hagati y’u Burundi na Zambia. Zambia imaze igihe yugarijwe […]