Général Mamadi Doumbouya yageze i Kigali
Perezida w’inzibacyuho wa Guinée-Conakry, Lieuténant-Général Mamadi Doumbouya, yamaze kugera mu Rwanda aho yatangiye uruzinduko rw’akazi ruzamara iminsi itatu. Perezida Paul Kagame wamutumiye mu Rwanda ni we wagiye kumwakira ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali. Ni bwo bwa mbere uyu mutegetsi asuye u Rwanda kuva yagera ku butegetsi muri Nzeri 2021 ahigitse uwari Perezida wa Guinée, […]
Israel vs Hamas:Umubare w’abasivili n’abasirikare bapfa watumbagiye
Umubare w’abasiviri n’abasirikare bakomeje gupfira mu ntambara ihuza Israel na Hamas ukomeje gutumbagira ku rwego rwo hejuru aho imiryango mpuzamahanga ikomeje guhaguruka ikangurira impande zombi guhagarika intambara. Abasirikare barenga 20 ku ruhande rwa Israel bamaze gucwa nyuma y’igitero cya Gaza cyagabwe ahari ibirindiro bya Israel. Usibye aba basirikare barenga 20 ba Israel bishwe na Hamas […]
Mweso: Drone ya CH-4 ya FARDC yishe abaturage benshi
Umutwe wa M23 washinje Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) kwica abaturage babarirwa muri 20, nyuma yo kubagabo ibitero cyifashishije drone yo mu bwoko bwa CH-4. FARDC imaze igihe yifashisha izi drone yaguze mu Bushinwa mu kugaba ibitero ku nyeshyamba za M23, gusa uyu mutwe uvuga ko abasivile batuye mu duce igenzura ari […]
Icyoba mu Barundi baturiye ishyamba rya Murehe bafite abavandimwe mu Rwanda
Abaturage b’i Burundi batuye hafi y’umupaka w’iki gihugu n’u Rwanda by’umwihariko bakaba bafite abavandimwe batuye hakurya, baravuga ko babayeho mu bwoba kubera kumvirizwa n’abarimo abasirikare barunzwe mu duce batuyemo. Abafite iki kibazo ni abatuye mu ntara ya Kirundo ihana imbibi n’u Rwanda. Aba bavuga ko hashize iminsi Leta y’u Burundi yararunze Imbonerakure nyinshi (umutwe witwara […]
Mali:Abantu 70 bagwiriwe n’ikirombe barapfa
Muri Mali haravugwa amakuru y’abagera kuri 70 bitabye Imana nyuma yo kugwirwa n’ikirombe cyacukurwagamo amabuye y’agaciro.Ubuyobozi buvuga ko cyaguye mu mpera z’icyumweru gishize. Karim Berthé, umwe mu bayobozi bakuru ba guverinoma ushinzwe ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, yemereye ibiro ntaramakuru by’Abanyamerika Associated Press maze ko ari impanuka yabaye. Nta makuru atangazwa nyiri izina y’icyateye iyi mpanuka yabereye […]
Goma: Umuhuzabikorwa wa kominote y’urubyiruko rw’abahutu yarashimuswe
Amakuru aturuka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aravuga ko umuhuzabikorwa w’urubyiruko rw’Abahutu yaburiwe irengero bikaba bivugwa ko yashimuswe. SOSMediaBurundi, itangaza ko umugabo witwa Modeste Amini Ntamugabumwe,usanzwe ari umuhuzabikorwa w’urubyiruko rw’umuryango w’Abahutu mu mujyi wa Goma ngo yaburiwe irengero bigacyekwa ko yashimuswe. Amakuru avuga ko kuva ku cyumweru tariki ya 14 Mutarama, yavuye mu rugo […]
Ese ubundi umuntu adakoze imibonano mpuzabitsina byamutwara iki?Sobanukirwa
Ku bemera ibitabo bitandukanye by’umwihariko iby’iyobokamana, bigaragaza ko ari ngombwa ko umuntu wese ubishaka kandi ubishoboye agira umuryango.Ni ukuga niba ari umugore agashaka umugabo n’umugabo bikagenda gutyo agashaka umugore. Ku bashakanye rero usanga bifatwa nk’ihame ko bakora igikorwa cy’imibonano mpuzabitsina mu gihe bombi babifitemo ubushake ntawe ubangamiye undi. Ese iyo mibonano uretse kuyikora kugirango habeho […]
Major Willy Ngoma mu basirikare M23 yazamuye mu ntera
Perezida w’umutwe wa M23, Bertrand Bisimwa, yazamuye mu ntera abasirikare bawo barimo Major Willy usanzwe ari umuvugizi wawo mu bya gisirikare wagizwe Lieuténant-Colonel. Ku wa Kabiri tariki ya 23 Mutarama ni bwo aba basirikare bazamuwe mu ntera nk’uko itangazo ryashyizweho umukono na Bisimwa ribigaragaza. Usibye Willy Ngoma wazamuwe mu ntera, abandi bazamuwe harimo Colonel Gacheri […]
Abanya-Uganda bugarijwe n’inzara ni ibigoryi: Minisitiri
Umunyamabanga wa Leta ya Uganda ushinzwe Ububanyi n’Amahanga, Henry Okello Oryem, yacanweho umuriro n’abaturage ba Uganda bamusaba kwegura, nyuma yo gutangaza ko abugarijwe n’inzara muri bo ari ibigoryi. Uyu muminisitiri yatangaje ibi mu gihe ibice bitandukanye bya Uganda byugarijwe n’inzara yatewe n’ibibazo birimo ihindagurika ry’ikirere, ubukene ndetse n’umutekano muke. Ku wa Gatatu tariki ya 24 […]
Uburusiya:Abagore barashaka ko abagabo babo bava ku rugamba bakabasanga mu ngo zabo
Abagore bo muri Moscow mu Burusiya barahamagarira abagabo babo kuva ku rugamba bakagaruka mu ngo zabo kuziza inshingano zirimo no gufatanya kurera abana ku basize babyaye. Abagore bavuga ibi, ni abafite Abagabo mu nkeragutabara 300.000 zajyanwe na Perezida Vladmir Putin mu ntambara yo muri Ukraine kuva muri 2022.None barabashaka mu rugo. Itsinda ry’aba bagore rigira […]
Burundi:Guhiga abavuga ururimi rw’ikinyarwanda n’urugishamikiyeho byakajijwe
Mu gihugu cy’u Burundi by’umwihariko mu Mujyi wa Bujumbura , haravugwa amakuru y’uko inzego z’Umutekano zikomeje guhiga Abanyarwanda ndetse n’abavuga ururimi rushamikiye ku Kinyarwanda. Guhiga abanyarwanda byari biherutse gukorwa mu minsi yashize ubwo iki gihugu cyafungaga imipaka igihuza n’u Rwanda, ariko kuri ubu byongeye gufata indi ntera aho muri iki Cyumweru noneho umukwabu wakozwe warebaga […]
Eritrea ku Isonga mu bihugu biniga itangazamakuru byo munsi y’Ubutayu bwa Sahara
Raporo iherutse gutangwa na komite ishinzwe kurengera abanyamakuru (CPJ), irerekana ishusho mbi kuri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara aho itangazamakuru rinigwa ntirihabwe ubwisanzure. Iyi raporo igaragaza ko umubare w’abanyamakuru bafunzwe wavuye kuri 31 muri 2022 ugera kuri 47 kugeza taliki ya 1 Ukuboza 2023. CPJ ishyira Eritereya ku isonga mu guhonyora ubwisanzure bw’itangazamakuru muri […]
Drones 2 FARDC isigaranye na zo niziza tuzazihanura: Maj. Willy Ngoma
Umuvugizi w’Igisirikare cya M23, Major Willy Ngoma, yateguje Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) ko drones ebyiri z’intambara gisigaranye na zo M23 izazihanura mu gihe zaba zisubiye kujya kuyirasaho. Ni nyuma y’uko kuri uyu wa Gatatu tariki ya 24 Mutarama M23 yemeje ko iherutse guhanura imwe muri drones eshatu zo mu bwoko bwa […]
P. Kagame ntiyiyumvisha uko ba Perezida ‘bafite abaturage birirwa basabiriza’ bagirira impuhwe Abanyarwanda
Perezida Paul Kagame yatangaje ko atiyumvisha buryo ki Abanyarwanda bagirirwa impuhwe n’abakuru b’ibihugu bifite abaturage birirwa basabiriza, abasaba guhindura imyumvire yo kumva ko bagomba kuremberwa. Umukuru w’Igihugu yabikomojeho kuri uyu wa Gatatu tariki ya 24 Mutarama, mu ijambo risoza inama y’igihugu y’umushyikirano yari imaze iminsi ibiri ibera muri Kigali Convention Center. Mu ijambo rye yagarutse […]
P. Kagame yagaragaje amarozi nk’imwe mu ntandaro yo kutajya kuri Stade kureba umupira
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yagaragaje ko impamvu yatumye ahagarika kujya kuri Stade kureba imikino y’ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru Amavubi, ari uko hagiye hagaragaramo imico itari myiza irimo ruswa no gukoresha amarozi mu rwego rwo gushaka intsinzi. Ibi yabigarutseho mu nama y’Igihugu y’Umushyikirano yo kuri uyu wa Gatatu taliki 24 Mutarama 2024, ubwo […]
Perezida Suluhu yiyemeje guhagurukira ikibazo cy’impunzi z’Abarundi n’Abanye-Congo
Perezida Samia Suluhu Hassan wa Tanzani, yijeje Igisirikare cy’igihugu cye ko agiye kwiga ku kibazo cy’impunzi z’Abarundi n’abanye-Congo zibangamiye umutekano wa Tanzania kugira ngo zibe zasubizwa iwabo. Samia yabitangaje ku wa Kabiri tariki ya 23 Mutarama, ubwo yari i Dar es Salaam mu muhango wo gutangiza inama y’abayobozi bakuru mu ngabo za Tanzania (TPDF). Muri […]
Mu myaka 30 ishize twateguwe neza kandi natwe turiteguye-Minisitiri Utumatwishima
Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Abahanzi Dr Jean Nepo Utumatwishima Abdallah, agaragaza ko kuva mu myaka 30 ishize u Rwanda rubohowe, urubyiruko rwateguwe neza kandi narwo aho rugeze rukaba rwiteguye. Yabivuze kuri uyu wa Gatatu mu nama y’Umushyikirano mu kiganiro gitanga ishusho y’aho urubyiruko rugeze rwiyubaka, aho asaba inzego zinyuranye gukomeza kurugirira icyizere kuko rufite ubushobozi bwose. […]
‘Jenerali’ yataye ku rugamba Kiyovu Sports irembejwe n’ubukene

Ndorimana Franà§ois Régis ‘Jenerali’ wari umaze amezi ane ayoboye umuryango wa Kiyovu Sports, yamaze kwegura kuri izo nshingano nk’uko amakuru aturuka muri iyi kipe abyemeza. Ku wa Kabiri tariki ya 23 Mutarama ni bwo uyu mugabo yeguye ku nshingano zo gukomeza kuyobora iriya kipe yo ku Mumena. Amakuru y’iyegura rye yemejwe na Visi Perezida wa […]
Ndabirabe yahamagariye Abarundi kujya muri FDNB, kuko nibarasirwa ku rugamba ‘bazajya mu ijuru’
Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko y’u Burundi, Gélase Ndabirabe, yahamagariye abaturage b’iki gihugu kwinjira mu ngabo zacyo ku bwinshi, abizeza ko nibanarasirwa ku rugamba bazajya mu ijuru ku bwo kwitangira abandi. Ndabirabe aheruka kubitangariza muri Komine Gihanga yo mu ntara ya Bubanza, aho mu minsi ishize yari yitabiriye igikorwa cy’umuganda. Icyo gihe yabwiye abaturage ati: “Ku […]
RDC:Minisitiri w’Ingabo yongeye gushotora u Rwanda
Jean Pierre Bemba usanzwe ari minisitiri w’Ingabo akaba na Minisitiri w’Intebe wungirije wa DR Congo, yumvikanye avuga ko amakimbirane ari hagati ya Congo n’u Rwanda aturuka ku mabuye y’agaciro. Mu kiganiro aherutse kugirana na televiziyo ‘SABC NEWS’, yavuze ko ikibazo kugeza ubu Congo ifite ari u Rwanda.Avuga ko impamvu muzi wo kutumvikana hagati y’ibi bihugu […]
I Mweso umuriro wabyutse waka hagati ya M23 n’Ihuriro rya FARDC abaturage bakwira imishwaro
Ku isaha ya 8h00 za mu gitondo zo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 24 Mutarama 2024, i Mweso muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, habyukiye imirwano ikomeye yahuje M23 n’ihuriro rya FARDC abaturage bakwira imishwaro. Ni imirwano ikaze yabaye mu duce turimo Gaza na Kanyangohe yatangijwe na FARDC ubwo yagabaga ibitero kuri M23, maze […]
M23 yahanuye drone ya CH-4 ya FARDC
Umutwe wa M23 wemeje ko uherutse guhanura imwe muri drones z’intambara zo mu bwoko bwa CH-4 Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) cyaguze mu Bushinwa mu mwaka ushize. Ku itariki ya 8 Mutarama ni bwo hakwirakwiye amakuru avuga ko M23 yaba yahanuye drone ya FARDC, nyuma y’iminsi mike iyi ndege nto itangiye kugaba […]
Kenya:Mu byaha 238 Paul Mackenzie ashinjwa hiyongereyemo icy’ubwicanyi
Pasiteri Paul Mackenzie ushinjwa gushuka abakirisitu be ngo biyicishe inzara bazajye mu ijuru, ku byaha 238 ashinjwa hiyongereyeho icy’ubwicanyi. Ubushinjacyaha bwa Kenya bwatangaje ko mu gihe cyo gushyingura ababaga bamaze gupfa, yabashyinguraga abita intwari ndetse uwo muhango akawita ubukwe. Uyu mugabo Mackenzie wari nyiri itorero ryitwa Good News International Church, ashinjwa hamwe n’umugore we ndetse […]
Col. Bahati Erasto byavugwaga ko yivuganwe na FARDC mu bahawe imirimo na M23
Umutwe wa M23 waraye ushyizeho abayobozi bakuriye amashami yawo atandukanye barimo Col. Bahati Musanga Erasto mu minsi ishize byahwihwishijwe ko yaba yivuganwe n’igisirikare cya RDC (FARDC). Ku wa 17 Mutarama M23 yasohoye itangazo rishinja FARDC kwica babiri muri ba ‘Komanda’ bayo, nyuma yo kubatega igico ubwo bari bagiye guhumuriza abaturage bagabwagaho ibitero n’Ihuriro ry’Ingabo za […]
Tanzania:Igisirikare gihangayikishijwe n’Urubyiruko rurimo gushirira mu byihebe bibarizwa muri RDC
Igisirikare cya Tanzania gitangaza gihangayikishijwe n’umubare munini w’urubyiruko ukomeje kujya kwiyunga ku mitwe y’iterabwoba ifite indiri muri Repuburika Iharanira Demokarasi ya Congo. Iki kibazo cyagaragajwe, ku wa mbere, tariki ya 22 Mutarama, n’umuyobozi w’ingabo z’iki gihugu cya Tanzaniya (TPDF), Gen Jacob Mkunda, ubwo bari mu nama yari iyobowe na Perezida Samia Suluhu .Yavuze ko urubyiruko […]
Umuhanzikazi Bwiza yateye umugongo KIKAC
Nyuma y’imyaka ibiri n’igice umuhanzikazi Bwiza Emerance asinye mu nzu ifasha abahanzi ya KIKAC Music Label, kuri ubu amakuru ahari n’uko uyu mwari yamaze gutandukana nayo. Ni amakuru yemejwe na nyiri iyi Label Kintu Mohammed, aho yavuze ko Bwiza na Uhujimfura warebereraga inyungu ze bamaze gutera KIKAC umugongo. Impamvu y’uku gutandukana , ngo ni ukutumvikana […]
Rutshuru: M23 yahaye uduce igenzura abayobozi bashya
Umutwe wa M23 kuri uyu wa Kabiri tariki ya 23 Mutarama, yashyizeho abayobozi bashya mu duce two muri Teritwari ya Rutshuru yo mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru igenzura. Itangazo ry’uyu mutwe ryashyizweho umukono na Perezida wawo, Bertrand Bisimwa, ryerekana ko uwitwa Prince Mbabuka ari we wagize umuyobozi wa Teritwari ya Rutshuru, na ho uwitwa Dr […]
Kagame warns DRC’s Tshisekedi, Burundi’s Ndayishimiye who threaten to overthrow him
Rwanda’s President Paul Kagame has warned his Congolese and Burundian counterparts that they could pay a heavy price, amid the two presidents threats to overthrow his government. Kagame is accused by both Kinshasa and Gitega of training and financing M23 and RED-Tabara, the rebel groups whom they accuse to destabilize their goverments. Kigali has always […]
Gufumbiza umwanda wo mu musarane mbere y’imyaka 5 bikurura akaga gakomeye
Abahanga mu bijyanye n’ubuzima bagaragaza ko gufumbiza imyaka umwanda wo mu musarane utaramara imyaka itanu bikurura akaga gakomeye karimo n’urupfu. Ibi ni ibyatangajwe Hitiyaremye Nathan, Umukozi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima mu Rwanda (RBC) aho avuga ko ifumbire yo mu bwiherero ishobora gushyira ubuzima mu kaga iyo umuturage ayikoresheje nta bwirinzi, cyangwa se ngo ayikoreshe munsi […]
U Burundi bwigaramye amagambo ya Ndayishimiye wavuze ko ashaka guhirika ubutegetsi bw’u Rwanda
Leta y’u Burundi kuri uyu wa Kabiri tariki ya 23 Mutarama, yigaramye amagambo ya Perezida Evariste Ndayishimiye uheruka gutangaza ko yiteguye gutanga umusanzu mu gukuraho ubutegetsi buriho mu Rwanda. U Burundi bwabyigaramye biciye mu itangazo ryasohowe na Perezidansi yabwo. Ni itangazo ryasubizaga iryo Guverinoma y’u Rwanda yasohoye ku mugoroba wo ku wa Mbere yamagana ariya […]
Pasiteri ufite abagore 12 n’abana 25 afunzwe azira kurongora umwangavu
Muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, haravugwa amakuru y’umupasiteri watawe muri yombi akurikiranyweho gushyingiranwa n’umukobwa utaruzuza imyaka y’ubukure. Ni umupasiteri witwa Pierre Kas Kasambakana uyobora itorero Early Church of Yeshua Ha Mashyah uherutse kugaragara mu mashusho asezerana n’umukobwa bivugwa ko ataruzuza imyaka 18 ntibyavugwaho rumwe n’ingeri zitandukanye. Hari ku ya 8 Mutarama 2024, nyuma yo […]
Umushyikirano 2024:Abari baravuye ku ifiriti bayisubiyeho-MINAGRI
Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi itangaza ko umusaruro ukomoka ku buhinzi, kugeza ubu u Rwanda rwejeje imyaka ku kigero cyiza, aho mu turere twose tw’Igihugu usanga usanga bihagije mu biribwa ku buryo n’abari baravuye ku ifiriti bayisubiyeho. Ibi byagarutsweho na Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi Dr Ildephonse Musafiri, mu kiganiro ku iterambere ry’ubukungu rishingiye ku musaruro w’ibikomoka ku buhinzi […]
U Rwanda nta na rimwe rwigeze ruteza izi ntambara zo muri RDC: Perezida Kagame
Perezida Paul Kagame yongeye kunyomoza Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ishinja u Rwanda kuba nyirabayazana y’intambara z’urudaca zayogoje uburasirazuba bwayo, agaragaza ko u Rwanda nta na rimwe rwigeze ruzitangiza. Perezida Paul Kagame yongeye gusaba Abanyarwanda n’abarugenderera kuryama bagasinzira, kuko nta wushobora kwambuka umupaka w’u Rwanda ngo ahungabanye umutekano. Umukuru w’Igihugu yabigarutseho kuri uyu wa Kabiri […]
Liberia:Perezida uherutse gutorwa yananiwe gusoza imbwirwaruhame ye ahagaze ahita aca akabogi
Perezida Joseph Boakai uherutse gutorwa muri Liberia yananiwe gukomeza ijambo yagezaga ku bitabiriye umuhango w’irahira rye ahagaze kubera uburwayi maze ahitamo kurikomeza yiyicariye. Joseph Boakai umaze kugera mu zabukuru dore ko afite imyaka 79, ubwo yari imbere y’imbaga ayigezaho ijambo yateguye, byabaye ngombwa ko afata akaruhuko aricara.Ni umuhango wabaye ku wa Mbere tariki 22 Mutarama […]
RDC:Umunyamabanga wa SADC yemeje ko nta misiyo n’imwe yigeze inanirwa aho yitabajwe hose
Nyuma y’igitero cya SADC ifatanyije n’ihuriro rya FARDC giherutse kugabwa kuri M23 kigahitana abasirikare babiri b’uyu mutwe, umunyamabanga w’Umuryango w’ibihugu bya Africa yo mu majyepfo (SADC) H.E. Elias M. Magosi yavuze ko biteguye kugarura amahoro muri DR.Congo. Yashimangiye ko nta misiyo n’imwe SADC yigeze ijyamo ngo itsindwe ari nayo mpamvu biteguye gukora ibishoboka byose kugirango […]
Gen Kale Kayihura ntiyiyumvisha ukuntu Musanze isigaye ikubye Kisoro incuro 10 mu gutera imbere
Gen (Rtd) Kale Eduard Kayihura wigeze Kuba Umuyobozi Mukuru wa Polisi ya Uganda, yatangaje ko atumva impamvu umujyi wa Musanze usigaye ukubye uwa Kisoro incuro 10 mu iterambere kandi uyu wo mu gace avukamo ari wo wahoze uteye imbere. Gen (Rtd) Kayihura yabitangaje mu mpera z’icyumweru gishize, ubwo yaganiraga n’abaturage b’i Kisoro; agace asanzwe avukamo. […]
Amerika yongeye gusaba iperereza ku matora yabaye muri DR Congo
Nyuma y’uko amatora abaye muri Repuburika Iharanira Demokarasi ya Congo ntavugweho rumwe na benshi ndetse Amerika ikaza gusaba ko hakorwa iperereza ariko ntirikorwe , kurubu yongeye gusaba ko haba igenzura ryimbitse.. Iri genzura Amerika isaba ko ryakorwa,ni mu rwego rwo gushaka kumenya niba intsinzi ya Tshisekedi yaranyuze mu mucyo no mu bwisanzure. Ni amakuru yatangajwe […]
Minisitiri Utumatwishima yasabye urubyiruko ‘kubwiza ukuri’ abarimo Ndayishimiye
Minisitiri w’Urubyiruko, Dr Utumatwishima Jean Nepo Abdallah, yasabye urubyiruko rw’Abanyarwanda kubwiza ukuri abarimo abakuru b’ibihugu by’akarere bafite umugambi wo guhungabanya umutekano w’u Rwanda bitwaje ko bashaka kurubohora. Ni ubutumwa Minisitiri Utumatwishima yatanze yifashishije urubuga rwe rwa X. Yasaga n’ukomoza kuri Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi uheruka gutangaza ko we na RDC bafite umugambi wo guhirika […]
Muyaya yasubiriye P. Kagame, yongera guca amarenga ko hari umugambi wo kumuhirika
Minisitiri w’Itumanaho muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Patrick Muyaya, yongeye kwibasira no gutuka Perezida Paul Kagame w’u Rwanda yise “indwara yugarije akarere” mbere yo guca amarenga y’uko RDC n’u Burundi bakomeje gushaka uko bamuhirika ku butegetsi. Hari mu kiganiro uyu mugabo unasanzwe ari Umuvugizi wa Guverinoma ya RDC aheruka kugirana n’umunyamakuru Marc Perelman wa […]
Murumuna wa Nangaa wagizwe Guverineri, yitandukanyije na mukuru we ushaka guhirika Tshisekedi
Murumuna wa Coroneille Nangaa ,Christophe Nangaa, wamaze gutangazwa nka guverineri w’intara ya Haut-Uélé, yitandukanije na mukuru we nyuma y’uko aherutse gushinga Ihuriro ry’Inyeshyamba zirwanya ubutegetsi bwa Leta ya Congo. Uyu mugabo watangajwe ku rutonde rw’abadepite batsinze amatora yo ku rwego rw’inteko zishinga amategeko z’intara muri DR Congo, yavuze ko abantu badakwiye kumurebera mu gatebo kamwe […]
Kurumwa n’inzoka ukirukira mu bagombozi bishobora kugukururira urupfu
Muri Afurika akenshi by’umwihariko abaturiye amashyamba n’ubutayu, iyo barumwe n’inzoka usanga birukira mu bavuzi gakondo b’abagombozi aho kugana kwa muganga nyamara ntibazi ko bishobora kubakururira urupfu. Ibi byagarutsweho n’ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC),aho cyashimangiye ko umuntu warumwe n’inzoka akwiye guhita agana muganga byihuse aho kugana mu bagombozi.RBC ivuga ko sosiyete nyarwanda abenshi bishyizemo ko uwarumwe n’inzoka […]
Amajyepfo:Umuyobozi ushinzwe imiyoborere myiza yafunzwe
Urwego rw’Ubugenzacyaha RIB rwatangaje ko rwataye muri yombi Kabera Vedaste usanzwe ari umuyobozi ushinzwe imiyoborere myiza mu ntara y’Amajyepfo. Ni amakuru yatangajwe n’uru rwego ruvuga ko uyu muyobozi yatawe muri yombi acyekwaho gutanga ruswa.Ashinjwa gushaka guha ruswa Umugenzacyaha ngo adakurikirana ibirego umugore we amushinja ku byaha byo kumuhoza ku nkeke no kumuhohotera. RIB ikomeza ivuga […]
Ikofi ya mwarimu isigaye ituma abari barasezeye basaba ku garuka kwigisha
Hari abarimu bari barasezeye akazi ko kwigisha basigaye bifuza ku garuka kwigisha nyuma y’uko imibereho yabo yongewemo imbaraga ubu bakaba hari urwego bagenda bageraho rutandukanye n’urwo bahozeho mu myaka yashize. Ibi byagarutsweho n’Umuyobozi w’Urwego rw’Uburezi bw’Ibanza, REB, Dr. Nelson Mbarushimana , aho yagaragaje ko ubushobozi bwa mwarimu bwongerewe ku buryo impinduka zimugaragaraho zituma abandi bari […]
I Mweso rwabuze gica mu ntambara ihuje M23 n’Ihuriro rya FARDC
Mu Gitondo cya kare cyo kuri uyu wa Mbere, tariki ya 22/01/2024, mu gace ka Mweso, hafi n’umujyi Goma, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, muri Repuburika Iharanira Demokarasi ya Congo , habyukiye imirwano hagati ya M23 n’Ihuriro y’Ingabo za FARDC ndetse na SADC. Nk’uko bigaragara ku rukuta rwa Twitter rw’umuvugizi wa M23 Lawrence Kanyuka, yatangaje […]
Israel vs Hamas:Abakozi barenga 150 ba UN Bamaze gupfira mu ntambara-Guterres
Kuri iki Cyumweru, umunyamabanga mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, Antà³nio Guterres, yamaganye Israel ku rupfu rw’abasivili b’Abanyapalestine bakomeje kwicirwa i Gaza, aho avuga ko uburenganzira bwabo bukomeje guhonyorwa. Ubwo yafunguraga ku mugaragaro inama ya G77+China yabereye mu Mujyi wa Kampala muri Uganda, Guterres yasabye abayobozi b’ibihugu bitandukanye guhaguruka bagahagarara bakamagana ibikomeje kubera muri Israel. Ati: “Ntabwo nzacogora […]
Ibintu 6 Tshisekedi yasezeranyije abanye-Congo mu myaka 5 iri imbere
Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yahaye abaturage b’igihugu cye amasezerano atandatu y’ibyo agomba kubakorera mu myaka itanu iri imbere. Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 20 Mutarama ni bwo Tshisekedi yarahiriye kuyobora RDC muri manda ye ya kabiri izamara imyaka itanu. Ni umuhango wabereye muri Stade des Martyrs i Kinshasa, […]
Tshisekedi yarahiriye kuyobora RDC muri manda ya 2
Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 20 Mutarama yarahiriye kuyobora iki gihugu muri manda ye ya kabiri izamara imyaka itanu. Ni umuhango wabereye muri Stade des Martyrs i Kinshasa, witabirwa n’abanyacyubahiro batandukanye barimo ba Perezida b’ibihugu 18 bya Afurika. Imbere y’abanye-Congo barenga 60,000 bari buzuye […]
Umuhanda Prince House -Giporoso ugana Masaka ugiye kwagurwa
Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Dr Jimmy Gasore, yavuze ku ishusho ngari yo gukemura ikibazo cy’ingendo rusange. Yashimangiye ko muri uyu mwaka nk’Umuhanda wa Giporoso [Prince House] ugana i Masaka ugiye gutangira kwagurwa ukagira ibisate bine mu kugabanya umuvundo w’imodoka ziwukoresha. Yabigarutseho ubwo yaganiraga na RBA , kuri uyu wa Gatandatu taliki 20 Mutarama 2024, agaragaza uko gahunda […]
Gakenke: Umunyeshuri yishwe n’inkongi y’umuriro yibasiye ishuri yigagaho
Umunyeshuri w’umuhugu yapfuye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 20 Mutarama, nyuma y’inkongi y’umuriro yibasiye ishuri rya EAV Rushashi ryo mu karere ka Gakenke yigagaho. Umuyobozi w’akarere ka Gakenke, Mukandayisenga Vestine, yavuze ko umunyeshuri wishwe n’iriya nkongi yabaye mu ma saa cyenda z’ijoro ari uwo yagezeho mbere. Yabwiye Kigali Today ko “Byabaye saa cyenda z’ijoro, […]
M23 yongeye gukorogana na SADC hitabazwa indege zivanwe i Kinshasa
Ibintu bikomeje gufata indi ntera hagati y’umutwe wa M23 na SADC ifatanyije na FARDC, aho imirwano ikomeje gufata indi ntera by’umwihariko mu duce twa Masisi. Amakuru abyutse ajya hanze muri iki gitondo, ni uko izi ngabo za SADC na FARDC zongeye kurashisha indege zintambara zitagira abapilote na Soukho௠mu duce M23 irimo. Ni imirwano yatangiye […]
Ibimenyetso 8 bishobora kukwereka ko wanduye SIDA utiriwe wipimisha
Abashakashatsi bemeza ko hari ibimenyetso bishobora kwereka umuntu wakoze imibonano mpuzabitsina idakingiye ko ashobora kuba yaramaze kwandura agakoko gatera SIDA, n’ubwo mu busanzwe bizwi ko ako gakoko kataboneshwa amaso. Urubuga Health.com twifashishije, ruvuga ko mu gihe agakoko gatera SIDA kamaze byibura ukwezi kumwe cyangwa abiri kari mu mubiri w’umuntu, abantu 40% kugeza kuri 90% bashobora […]
Umutoza mushya Rayon Sports yakiriye ayihishiye iki?
Rayon Sports mu ijoro ryacyeye yaraye yakiriye Umufaransa Julien Mette waje kuyibera umutoza mukuru. Uyu mugabo yaje asimbura umunya-Tunisia Yamen Zelfani watandukanye n’iyi kipe mu mwaka ushize. Julien Mette w’imyaka 42 y’amavuko, yari asanzwe ari umutoza wa AS Otohô yo muri Congo-Brazzaville. Nyuma yo kugera i Kigali yabwiye itangazamakuru ko yahisemo gutandukana na yo kubera […]
Pte muri UPDF afunzwe azira kwizamura mu ntera akigira Major
Igisirikare cya Uganda cyatangaje ko gifunze umusirikare wacyo ufite ipeti rya Private, nyuma yo kwizamura mu ntera akiha irya Major. Private ni ryo peti rito kurusha andi muri UPDF, mu gihe Major riza ku mwanya wa karindwi mu yakomeye; inyuma y’irya Lieutenant Colonel, Colonel, Brigadier General, Major General, Lieutenant General na General. UPDF yemeje ko […]
Bombori bombori mu ishyaka UDPS rya Tshisekedi
Ibintu ntibyifashe neza mu ishyaka UDPS rya Tshisekedi nyuma y’uko batavuga rumwe ku byavuye mu matora. Uyu mwuka wo kutumvikana watangijwe n’umunyamabanga mukuru w’i Shyaka rya Udps Augustun Kabuya Tshilumba, aho avuga ko atemera ibyavuye mu matora aherutse kuba muri RDC. Ni nyuma yo gushyira itangazo hanze rimenyesha ko amatora aheruka kuba muri Repubulika ya […]
Rayon Sports yabonye umutoza ukomoka mu Bufaransa
Ikipe ya Rayon Sports yabonye umutoza mushya w’Umufaransa, aho yaje asimbura Mohamed Wade uherutse kwirukanwa . Uyu Mufaransa, Julien Mette, ubwo yageraga ku kibuga cy’indege cya Kigali i Kanombe yashimangiye ko agiye kusa ikivi abandi bari baratangiye.Yongeyeho ko kandi atewe ishema no gutoza ikipe y’ubukombe. Ni mu gihe nyuma y’uko imikino ibiri ishize Rayon Sports […]
Bruce Melodie wanze kumugarira mu mukino wa Basket yawushoyemo umutahe
Umuhanzi Itahiwacu Bruce uzwi nka Bruce Melodie ku bufatanye na Coach Gael uyobora 1:55AM, bashoye imari mu ikipe ya Basket Ball ya United Generation Basketball (UGB). Bruce Melodie nk’umuhanzi yavuze ko mbere yo kwinjira mu buhanzi yabanje gukina uyu mukino ariko umuntu umwe aza kumukandagira ino, ahitamo kubireka ajya mu muziki. Kuri uyu wa Gatanu […]
Kwa Capitaine Ibrahim Traoré hapfubye indi Coup d’état
Guverinoma ya Burkina Faso yemeje ko ku wa Kane tariki ya 18 Mutarama muri icyo gihugu hageragejwe Coup d’état, ariko iza kuburizwamo. Byemejwe n’umuvugizi wa Guverinoma wamaganye icyo yise “kugerageza ubugira kenshi guhungabanya” kiriya gihugu giherereye mu karere ka Sahel. Rimtalba Jean Emmanuel Ouédraogo yavuze ko abagerageje uriya mugambi bamaze gutabwa muri yombi. Uyu yavuze […]
Kompanyi umunani nizo zasaranganyijwe Bus 100 zizajya zitwara abagenzi
Ibigo bigera ku munani nibyo byagabanijwe Bus 100 zamaze kugera i Kigali, aho zizajya zitwara abagenzi mu byerekezo bitandukanye. Izi Bus zije nyuma y’uko Leta ifashe icyemezo cyo kuzigura, ikigamijwe ari ukugabanya umurongo ukunze kugaragara ahategerwa imodoka. Ni gahunda kandi yari igamije korohereza abashoramari mu gutwara abantu n’ibintu mu mujyi wa Kigali.Kugeza ubu abatsindiye isoko […]
Bobi Wine ‘yeretse umujyi’ abasirikare n’abapolisi bari bamufungiye iwe
Umunyapolitiki Robert Ssentamu Kyagulanyi uzwi muri Uganda nka Bobi Wine, yaciye mu rihumye abasirikare n’abapolisi bari bamufungiye iwe ajya kwifatanya mu myigaragambyo n’abamushyigikiye. Kuva ku wa Kane tariki ya 18 urugo rwa Bobi Wine ruherereye i Magere mu karere ka Wakiso ndetse n’urwa Dr Kizza Besigye na we utavuga rumwe n’ubutegetsi, zigoswe n’igisirikare ndetse na […]
Abanyekongo amagana bakorewe ‘Operasiyo’ yo kubirukana ku butaka bwa Angola
Guverinoma ya Angola yafashe icyemezo cyo kwirukana, Abanyekongo barenga 200 babarizwa ku butaka bwayo.Abirukanwe ni abatagira ibyangombwa n’abacukura amabuye y’agaciro ari mu bwoko bwa Diamond mu buryo bunyuranyije n’amategeko. Abirukanwe bageze ku mupaka wa Kamoko uri mu birometre 150 by’Amjyepfo y’i Ntara ya Tshikapa, muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, tariki ya 17/01/2024. Sosiyete Sivile […]