M23 yaba yakoze mu basirikare b’u Burundi, abenshi barahatikirira
Umutwe wa M23 uravugwaho kuba mu mpera z’icyumweru gishize wariciye muri Teritwari ya Masisi abasirikare benshi biganjemo abo mu ngabo z’u Burundi. Ni nyuma y’imirwano ikaze yasakiranyije uyu mutwe n’Ihuriro ry’Ingabo za Leta ya Congo Kinshasa Abarundi basanzwe babarizwamo. Amakuru avuga ko imirwano yo ku wa Gatanu w’icyumweru gishize yasize inyeshyamba za M23 ziciyemo kabiri […]
Umuraperi Green P arimo kwicuza
Rukundo Elia wamenyekanye nka Green P mu itsinda rya Tuff Gang, yavuze ko kugeza ubu yicuza igihe yataye ubwo yisunngaga ibigare kugeza ubwo ubuzima bwe bibushyize mu kaga. Uyu muraperi yavuze ibi mu mpera z’icyumweru gishize, aho yavuze ko mu myaka ye yo hambere yataye igihe ubwo yosungaga ibigare. Ni nyuma y’uko agarutse mu Rwanda […]
CAN: RDC yasezereye Misiri nyuma y’imyaka 50 itarusyaho
Ikipe y’Igihugu ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ‘Les Léopards’ yageze muri ¼ cy’Igikombe cya Afurika cya 2023 nyuma yo gusezerera Les Pharaohs ya Misiri kuri za Penaliti. Byari nyuma y’uko iminota 120 y’umukino wa â…› cy’irangiza amakipe yombi yari yahuriyemo mu ijoro ryacyeye kuri Stade ya Laurent Pokou yarangiye anganya igitego 1-1. Umunyezamu wa […]
Bigogwe:Serivisi za Leta zitangirwa ubuntu zisigaye zigurishwa abaturage
Mu Burengerazuba mu Karere ka Nyabihu mu murenge wa Bigogwe mu kagali ka Kijote mu mudugudu wa Bikingi, hari abaturage bavuga ko bagurishwa serivisi za Leta kandi zisanzwe zitangirwa Ubuntu. Umwe mu baherutse kuganira n’itangazamakuru, yavuze ko umuntu ajya gusaba serivisi bamwe mu bayobozi bakamuca amafaranga.Ati“ujya kubaregera ngo baze mu kibazo cyawe ahubwo bakakubaza amafaranga! […]
Mu myaka 7 ingo nshya miliyoni 1.5 zagejejweho amashanyarazi
Kuva mu 2017-2024, ni ukuvuga mu myaka irindwi ishize iterambere mu banyarwanda by’umwihariko mu bijyanye n’umuriro n’amazi byageze ku ntambwe ishimishije kuko byageze hejuru ya 70%. Ibi byagarutsweho na Minisitiri w’intebe, Dr Edouard Ngirente, mu nama ya 19 y’umushyikirano, aho yashimangiye ko mu gihe cy’imyaka irindwi, ingo nshya zirenga miliyoni 1,5 zagejejweho amashanyarazi. Ibi byatumye […]
Ishimwe rya Général Doumbouya kuri P. Kagame n’Abanyarwanda
Perezida w’inzibacyuho wa Guinée-Conakry, Lieuténant-Général Mamadi Doumbouya, yatangaje ko yanyuzwe n’uburyo yakiriwe mu Rwanda; ashimira Perezida Paul Kagame n’Abanyarwanda. Ku wa Gatandatu tariki ya 27 Mutarama ni bwo Général Doumbouya yasoje uruzinduko rw’iminsi itatu yagiriraga mu Rwanda. Ni uruzinduko rwasize agiranye ibiganiro na mugenzi we w’u Rwanda byibanze uko impande zombi zakomeza guteza imbere “umubano […]
KNC yasheshe Gasogi United
Perezida wa Gasogi United, Kakooza Nkuliza Charles, yatangaje ko asheshe iriya kipe kubera “umwanda” avuga ko uri mu mupira w’amaguru. KNC yafashe icyo cyemezo nyuma y’umukino w’umunsi wa 18 wa shampiyona Gasogi United yari imaze gutsindwamo na AS Kigali igitego 1-0. KNC mu kiganiro yahaye itangazamakuru nyuma y’uyu mukino, yavuze ko yafashe icyemezo cyo gusesa […]
Ba musenyeri batatu biyemeje kunagura umubano w’u Rwanda, RDC n’u Burundi
Abasenyeri 3 bo mu bihugu bitatu barimo uw’u Rwanda ,DRC n’u Burundi bemeje ko mu minsi ya vuba aha bazahura na ba perezida b’ibi bihugu babasaba ko ibihugu bifitanye umubano utari mwiza byawuhagarika. Ibi byagarutsweho na Mgr José Moko, perezida wa ACEAC akaba na Musenyeri wa Idiofa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu kiganiro […]
Joackiam Ojera ntakiri umukinnyi wa Rayon Sports
Umunya-Uganda Joackiam Ojera wari umaze umwaka umwe muri Rayon Sports, yamaze gutandukana na yo yerekeza muri Arab Football Contractors yo mu Misiri. Amakuru avuga ko uyu mukinnyi usatira izamu aciye ku ruhande yatanzweho $20,000. Mu mpeshyi y’umwaka ushize ni bwo Ojera yari yaguzwe na Rayon Sports yari amaze amezi atandatu akinira nk’intizanyo ya URA FC […]
M23 yanize umujyi wa Goma
Amakuru aturuka muri Masisi aravuga ko umutwe wa M23 wamaze gufunga umuhanda uhuza umujyi wa Goma n’intara ya Kivu y’Amajyepfo. M23 yafungiye uyu muhanda ahitwa Shasha munsi y’umusozi wa Nyamuremure, muri Teritwari ya Masisi. Ni nyuma y’imirwano ikomeye yasakiranyije uyu mutwe n’ihuriro ry’Ingabo za Guverinoma ya RDC kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 27 Mutarama. […]
Burera:Yacyetsweho gusambanya intama ajyanwa kuri Polisi yikoreye intumbi yayo
Umugabo wo mu igero cy’imyaka 50 wo mu Karere ka Burera, umurenge wa Cyogo Akagali ka Kilibata yajyanwe kuri Polisi n’abaturage nyuma yo kumucyekaho gusambanya intama y’umuturanyi we akanayica. Umuturanyi we witwa Turaguhorana Innocent yabwiye KT ko nyiri ugucyekwaho ayo mahano yafashwe mu rukerera rwo ku itariki 26 Mutarama 2024. Avuga ko yafashwe nyuma y’uko […]
Pasiteri Ezra Mpyisi yapfuye ku myaka 102
Pasiteri Ezra Mpyisi wahoze ari umujyanama w’umwami Mutara III Rudahigwa na Kigeli V Ndahindurwa, yapfuye ku myaka 102. Urupfu rw’uyu mukambwe rwamenyekanye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 27 Mutarama. Rwemejwe n’umuryango we. Ezra Mpyisi wamenyekanye kubera ibiganiro yakunze gukora byabaga bikubiyemo inyigisho, yapfuye nyuma y’uko mu minsi ishize yari yabitswe, gusa umuryango we ukemeza […]
Abanyapolitiki bavuga ko Ndayishimiye asigaye yarabuze icyo abwira Abarundi
Abanyapolitiki batandukanye bo mu Burundi baravuga ko ukurikije amagambo Perezida Ndayishimiye asigaye avuga, bigaragare ko ngo yabuze icyo abwira Abarundi bityo agihugu akaba yaramaze kugishyira mu kaga. Ibi ni ibyagarutsweho na bamwe mu basesenguzi bakurikiranira hafi ibya Politiki, nyuma y’uko acyuriye abize kaminuza by’umwihariko abize igifaransa , imibare n’ubutabire ko ntacyo bamariye igihugu. Président Evariste […]
Igihugu gituranye n’u Rwanda cyohereje muri RDC abakomando bo ‘kwirukana’ M23
Tanzania ku wa Gatanu yatangiye kohereza Ingabo zidasanzwe muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, mu rwego rwo gufasha iza kiriya gihugu kwirukana inyeshyamba zo mu mutwe wa M23. Amakuru avuga ko icyiciro cya mbere cy’abasirikare b’abanya-Tanzania babarirwa muri 300 ari bo bageze i Goma ku mugoroba wo ku wa Gatanu. Tanzania ni kimwe mu bihugu […]
Impuruza ku baturage bakomeje guhonyorerwa muri Nord Kivu
Ishami ry’Umuryango w’abibumbye ryita ku biribwa PAM, ryatabarije abasivili bakomeje gutesekera mu Burasirazuba bwa Congo, rikeneye byihutirwa nibura miliyoni 543 z’amadolari yo kugoboka aba baturage. Iri shimi ryavuze ko ari ibikorwa by’ubutabazi bizatangira kuva muri Gashyantare kugeza muri Nyakanga uyu mwaka. Iyi nkunga iri gusabwa nyuma y’uko muri Kivu y’Amajyaruguru intambara ikomeje kuvuza ubuhuha hagati […]
Donald Trump yaciwe amamiliyoni
Inteko y’abacamanza ya New York yemeje ko Donald Trump agomba kwishyura miliyoni 83.3 z’amadolari (miliyoni 65 z’amapound) kubera gusebya umwanditsi Jean Carroll mu 2019 igihe yari perezida wa Amerika. Bwana Trump uretse kuba yarasebeje uyu mwanditsi, ashinjwa no kumusambanya ahagana mu mwaka wa 1990 ubwo bari cyumba cyo kwambariramo mu iduka rya Bergdorf Goodman. Aka […]
Imirwano ikomeye iramutse hagati ya M23 na FARDC
Umutwe wa M23 kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 27 Mutarama, waramukiye mu mirwano ikomeye n’ihuriro ry’Ingabo za Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. M23 biciye mu muvugizi wayo, Lawrence Kanyuka, iravuga ko ihuriro ry’Ingabo za Leta ari ryo ryateye ibirindiro byayo bitandukanye. Ati: “Ingabo zihuje z’ubutegetsi bwa Kinshasa zirimo FARDC, FDLR, abacancuro, inyeshyamba, […]
Uburasirazuba:Batandatu baguye mu mpanuka y’ubwato abandi barabura
Mu Ntara y’Iburengerazuba haravugwa urupfu rw’abantu bagera kuri 6 baguye mu mpanuka y’ubwato bwavaga mu murenge wa Rukumberi mu Karere ka Ngoma bwerekeza mu murenge wa Karenge mu Karere ka Rwamagana. Ubu bwaro bwari butwaye abantu barenga 40 bukora impanuka batandatu barimo abana n’abakuze bahasiga ubuzima. Amakuru avuga ko 31 barohowe mu gihe hari abandi […]
Jurgen Klopp yasezeye muri Liverpool
Jurgen Klopp yatangaje ko azava muri Liverpool mu mpera za shampiyona 2023/24.Ni nyuma yo kumara amezi hafi imyaka 10 ari muri iyi kipe kuko yahageze kuva mu 2015 anafasha iyi kipe gutwara ibikombe by’umwihariko ibya Premier League na Champions League. Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu nibwo Klopp w’imyaka 56 yabitangaje mu mashusho yo […]
Sen. Muyumba yasabye UDPS ya Tshisekedi gusaba imbabazi Kabila imaze igihe yitirira u Rwanda
Senateri mu nteko ishinga amategeko ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Francine Muyumba, yasabye ishyaka UDPS rya Tshisekedi gusaba imbabazi Joseph Kabila, nyuma y’imyaka myinshi rimwita Umunyarwanda. Ni mu butumwa uyu mugore yanyujije ku rubuga rwe rwa X. Ni ubutumwa bwari buherekeje ifoto ya Joseph Kabila iheruka gufatirwa muri Afurika y’Epfo aho yamurikiye igitabo yanditse […]
Akamwenyu ni kose ku muhanzi w’umunyapolitiki Bobi Wine
Umuyobozi w’ishyaka rya politiki riharanira ubumwe (National Unity Platform:NUP) Robert Kyagulanyi uzwi ku izina rya Bobi Wine yemeje ko azaririmbira i Londres muri Mata uyu mwaka. Uyu muhanzi uzakorera igitaramo i Londres ku nshuro ya mbere mu myaka irenga icumi, azaba ari kumwe n’abahanzi barimo Nubian Li, murumuna we Dax Vibes, ndetse n’umuririmbyi wa gospel […]
Burundi: Abatwa 82 mu batsindiye kwinjira mu gisirikare
Igisirikare cy’u Burundi cyatangaje ko cyungutse urubyiruko rushya rurenga 5,000 rwatangiye ikosi, rurimo 82 bo mu bwoko bw’Abatwa. Ku wa Gatatu tariki ya 24 Mutarama ni bwo urwo rubyiruko 5,135 bakoze ikizamini cy’imbaraga mbere yo gutangira ikosi rya gisirikare. U Burundi buri mu bihugu bigitanga imyanya runaka hagendewe ku moko y’Abakoroni. Ni na ko bigenda […]
Amerika ikomeje ibiganiro bikura igitotsi ku mubano w’u Rwanda na DR.Congo
Mu gihe umubano w’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo utifashe neza, Amerika itangaza ko ikomeje ibiganiro byo gukura igitotsi cy’umwuka mubi hagati y’ibihugu byombi. Ibi ni ibyagarutsweho na Ambasaderi wa Leta zunze ubumwe za Amerika mu Rwanda,aho yemeza ko batazahwema kuganiriza abayobozi b’ibihugu byombi mu kugarura umubano umaze igihe kitari kinini uzambye. Ni […]
Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Nyusi wa Mozambique
Perezida Paul Kagame ku wa Kane tariki ya 25 Mutarama, yakiriye mu biro bye mugenzi we Filipe Nyusi wa Mozambique bagirana ibiganiro. Perezidansi y’u Rwanda ku rubuga rwayo rwa X yatangaje ko ibiganiro by’abakuru b’ibihugu byombi “byibanze ku byakorwa mu rwego rwo gukomeza gushimangira ubufatanye busanzwe hagati y’ibihugu byombi, mu nzego zitandukanye zifitiye inyungu impande […]
Ukwitana ba mwana hagati ya M23 na FARDC ku wishe abaturage b’i Mweso
Umutwe wa M23 n’Igisirikare cya Congo (FARDC) bakomeje kwitana ba mwana, buri ruhande rugashinja urundi kugira akaboko mu gitero cyo ku wa Kane cyiciwemo abaturage benshi b’i Mweso muri Teritwari ya Masisi. Abaturage 20 ni bo bibugwa ko bishwe abandi 27 barakomereka, nyuma ya kiriya gitero. Ubuyobozi bw’umutwe wa M23 buvuga ko Ihuriro ry’Ingabo za […]
Musenyeri Ntivuguruzwa yahuye na Papa Francis
Umushumba wa Kiliziya Gatolika aherutse kwakura Musenyeri Baltazar Ntivuguruzwa, Umushumba wa Diyosezi Gatolika ya Kabgayi i Vaticani. Ni mu ruzinduko yatangiye ku itariki 22 Mutarama 2024, aho yagiranye ibiganiro na Papa Francis.Uyu Musenyeri agaragara yicaranye na Papa Francis bagirana ibiganiro. Tariki 02 Gicurasi 2023, nibwo Musenyeri Ntivuguruzwa yatorewe kuba Umushumba wa Diyoseze ya Kabwayi aza […]
RDC:Imiryango y’abagore yariye karungu ku bwa Pasiteri uherutse kurongora umwangavu
Imiryango iharanira uburenganzira bw’umugore (ODDF), harimo n’umuryango mpuzamahanga w’abavoka b’abagore (AIFA) na komisiyo y’Igihugu ishinzwe uburenganzira bwa muntu (CNDH), yariye karungu ku bwa Pasiteri uherutse gushyingiranwa n’umwangavu. Iyi miryango ikorera muri Repuburika Iharanira Demokarasi ya Congo, yateguye urugendo rwo kwigaragambya kuri uyu wa kane, tariki ya 25 Mutarama 2024, mu rwego rwo kurwanya no kwamagana […]
Uwacu Julienne yahawe izindi nshingano muri MINUBUMWE
Kuri uyu wa Kane tariki 25 Mutarama 2024 Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yayoboye inama y’abaminisitiri ya mbere muri uyu mwaka yafashe ibyemezo bitandukanye irimo n’abayobozi bashya bahawe inshingano. Muri abo bayobozi bahawe inshingano harimo Uwacu Julienne wagizwe Umuyobozi ushinzwe Itorero no guteza imbere umuco muri Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE). Uyu akaba yarigeze […]
Général Mamadi Doumbouya yageze i Kigali
Perezida w’inzibacyuho wa Guinée-Conakry, Lieuténant-Général Mamadi Doumbouya, yamaze kugera mu Rwanda aho yatangiye uruzinduko rw’akazi ruzamara iminsi itatu. Perezida Paul Kagame wamutumiye mu Rwanda ni we wagiye kumwakira ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali. Ni bwo bwa mbere uyu mutegetsi asuye u Rwanda kuva yagera ku butegetsi muri Nzeri 2021 ahigitse uwari Perezida wa Guinée, […]
Israel vs Hamas:Umubare w’abasivili n’abasirikare bapfa watumbagiye
Umubare w’abasiviri n’abasirikare bakomeje gupfira mu ntambara ihuza Israel na Hamas ukomeje gutumbagira ku rwego rwo hejuru aho imiryango mpuzamahanga ikomeje guhaguruka ikangurira impande zombi guhagarika intambara. Abasirikare barenga 20 ku ruhande rwa Israel bamaze gucwa nyuma y’igitero cya Gaza cyagabwe ahari ibirindiro bya Israel. Usibye aba basirikare barenga 20 ba Israel bishwe na Hamas […]
Mweso: Drone ya CH-4 ya FARDC yishe abaturage benshi
Umutwe wa M23 washinje Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) kwica abaturage babarirwa muri 20, nyuma yo kubagabo ibitero cyifashishije drone yo mu bwoko bwa CH-4. FARDC imaze igihe yifashisha izi drone yaguze mu Bushinwa mu kugaba ibitero ku nyeshyamba za M23, gusa uyu mutwe uvuga ko abasivile batuye mu duce igenzura ari […]
Icyoba mu Barundi baturiye ishyamba rya Murehe bafite abavandimwe mu Rwanda
Abaturage b’i Burundi batuye hafi y’umupaka w’iki gihugu n’u Rwanda by’umwihariko bakaba bafite abavandimwe batuye hakurya, baravuga ko babayeho mu bwoba kubera kumvirizwa n’abarimo abasirikare barunzwe mu duce batuyemo. Abafite iki kibazo ni abatuye mu ntara ya Kirundo ihana imbibi n’u Rwanda. Aba bavuga ko hashize iminsi Leta y’u Burundi yararunze Imbonerakure nyinshi (umutwe witwara […]
Mali:Abantu 70 bagwiriwe n’ikirombe barapfa
Muri Mali haravugwa amakuru y’abagera kuri 70 bitabye Imana nyuma yo kugwirwa n’ikirombe cyacukurwagamo amabuye y’agaciro.Ubuyobozi buvuga ko cyaguye mu mpera z’icyumweru gishize. Karim Berthé, umwe mu bayobozi bakuru ba guverinoma ushinzwe ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, yemereye ibiro ntaramakuru by’Abanyamerika Associated Press maze ko ari impanuka yabaye. Nta makuru atangazwa nyiri izina y’icyateye iyi mpanuka yabereye […]
Goma: Umuhuzabikorwa wa kominote y’urubyiruko rw’abahutu yarashimuswe
Amakuru aturuka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aravuga ko umuhuzabikorwa w’urubyiruko rw’Abahutu yaburiwe irengero bikaba bivugwa ko yashimuswe. SOSMediaBurundi, itangaza ko umugabo witwa Modeste Amini Ntamugabumwe,usanzwe ari umuhuzabikorwa w’urubyiruko rw’umuryango w’Abahutu mu mujyi wa Goma ngo yaburiwe irengero bigacyekwa ko yashimuswe. Amakuru avuga ko kuva ku cyumweru tariki ya 14 Mutarama, yavuye mu rugo […]
Ese ubundi umuntu adakoze imibonano mpuzabitsina byamutwara iki?Sobanukirwa
Ku bemera ibitabo bitandukanye by’umwihariko iby’iyobokamana, bigaragaza ko ari ngombwa ko umuntu wese ubishaka kandi ubishoboye agira umuryango.Ni ukuga niba ari umugore agashaka umugabo n’umugabo bikagenda gutyo agashaka umugore. Ku bashakanye rero usanga bifatwa nk’ihame ko bakora igikorwa cy’imibonano mpuzabitsina mu gihe bombi babifitemo ubushake ntawe ubangamiye undi. Ese iyo mibonano uretse kuyikora kugirango habeho […]
Major Willy Ngoma mu basirikare M23 yazamuye mu ntera
Perezida w’umutwe wa M23, Bertrand Bisimwa, yazamuye mu ntera abasirikare bawo barimo Major Willy usanzwe ari umuvugizi wawo mu bya gisirikare wagizwe Lieuténant-Colonel. Ku wa Kabiri tariki ya 23 Mutarama ni bwo aba basirikare bazamuwe mu ntera nk’uko itangazo ryashyizweho umukono na Bisimwa ribigaragaza. Usibye Willy Ngoma wazamuwe mu ntera, abandi bazamuwe harimo Colonel Gacheri […]
Abanya-Uganda bugarijwe n’inzara ni ibigoryi: Minisitiri
Umunyamabanga wa Leta ya Uganda ushinzwe Ububanyi n’Amahanga, Henry Okello Oryem, yacanweho umuriro n’abaturage ba Uganda bamusaba kwegura, nyuma yo gutangaza ko abugarijwe n’inzara muri bo ari ibigoryi. Uyu muminisitiri yatangaje ibi mu gihe ibice bitandukanye bya Uganda byugarijwe n’inzara yatewe n’ibibazo birimo ihindagurika ry’ikirere, ubukene ndetse n’umutekano muke. Ku wa Gatatu tariki ya 24 […]
Uburusiya:Abagore barashaka ko abagabo babo bava ku rugamba bakabasanga mu ngo zabo
Abagore bo muri Moscow mu Burusiya barahamagarira abagabo babo kuva ku rugamba bakagaruka mu ngo zabo kuziza inshingano zirimo no gufatanya kurera abana ku basize babyaye. Abagore bavuga ibi, ni abafite Abagabo mu nkeragutabara 300.000 zajyanwe na Perezida Vladmir Putin mu ntambara yo muri Ukraine kuva muri 2022.None barabashaka mu rugo. Itsinda ry’aba bagore rigira […]
Burundi:Guhiga abavuga ururimi rw’ikinyarwanda n’urugishamikiyeho byakajijwe
Mu gihugu cy’u Burundi by’umwihariko mu Mujyi wa Bujumbura , haravugwa amakuru y’uko inzego z’Umutekano zikomeje guhiga Abanyarwanda ndetse n’abavuga ururimi rushamikiye ku Kinyarwanda. Guhiga abanyarwanda byari biherutse gukorwa mu minsi yashize ubwo iki gihugu cyafungaga imipaka igihuza n’u Rwanda, ariko kuri ubu byongeye gufata indi ntera aho muri iki Cyumweru noneho umukwabu wakozwe warebaga […]
Eritrea ku Isonga mu bihugu biniga itangazamakuru byo munsi y’Ubutayu bwa Sahara
Raporo iherutse gutangwa na komite ishinzwe kurengera abanyamakuru (CPJ), irerekana ishusho mbi kuri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara aho itangazamakuru rinigwa ntirihabwe ubwisanzure. Iyi raporo igaragaza ko umubare w’abanyamakuru bafunzwe wavuye kuri 31 muri 2022 ugera kuri 47 kugeza taliki ya 1 Ukuboza 2023. CPJ ishyira Eritereya ku isonga mu guhonyora ubwisanzure bw’itangazamakuru muri […]
Drones 2 FARDC isigaranye na zo niziza tuzazihanura: Maj. Willy Ngoma
Umuvugizi w’Igisirikare cya M23, Major Willy Ngoma, yateguje Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) ko drones ebyiri z’intambara gisigaranye na zo M23 izazihanura mu gihe zaba zisubiye kujya kuyirasaho. Ni nyuma y’uko kuri uyu wa Gatatu tariki ya 24 Mutarama M23 yemeje ko iherutse guhanura imwe muri drones eshatu zo mu bwoko bwa […]
P. Kagame ntiyiyumvisha uko ba Perezida ‘bafite abaturage birirwa basabiriza’ bagirira impuhwe Abanyarwanda
Perezida Paul Kagame yatangaje ko atiyumvisha buryo ki Abanyarwanda bagirirwa impuhwe n’abakuru b’ibihugu bifite abaturage birirwa basabiriza, abasaba guhindura imyumvire yo kumva ko bagomba kuremberwa. Umukuru w’Igihugu yabikomojeho kuri uyu wa Gatatu tariki ya 24 Mutarama, mu ijambo risoza inama y’igihugu y’umushyikirano yari imaze iminsi ibiri ibera muri Kigali Convention Center. Mu ijambo rye yagarutse […]
P. Kagame yagaragaje amarozi nk’imwe mu ntandaro yo kutajya kuri Stade kureba umupira
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yagaragaje ko impamvu yatumye ahagarika kujya kuri Stade kureba imikino y’ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru Amavubi, ari uko hagiye hagaragaramo imico itari myiza irimo ruswa no gukoresha amarozi mu rwego rwo gushaka intsinzi. Ibi yabigarutseho mu nama y’Igihugu y’Umushyikirano yo kuri uyu wa Gatatu taliki 24 Mutarama 2024, ubwo […]
Perezida Suluhu yiyemeje guhagurukira ikibazo cy’impunzi z’Abarundi n’Abanye-Congo
Perezida Samia Suluhu Hassan wa Tanzani, yijeje Igisirikare cy’igihugu cye ko agiye kwiga ku kibazo cy’impunzi z’Abarundi n’abanye-Congo zibangamiye umutekano wa Tanzania kugira ngo zibe zasubizwa iwabo. Samia yabitangaje ku wa Kabiri tariki ya 23 Mutarama, ubwo yari i Dar es Salaam mu muhango wo gutangiza inama y’abayobozi bakuru mu ngabo za Tanzania (TPDF). Muri […]
Mu myaka 30 ishize twateguwe neza kandi natwe turiteguye-Minisitiri Utumatwishima
Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Abahanzi Dr Jean Nepo Utumatwishima Abdallah, agaragaza ko kuva mu myaka 30 ishize u Rwanda rubohowe, urubyiruko rwateguwe neza kandi narwo aho rugeze rukaba rwiteguye. Yabivuze kuri uyu wa Gatatu mu nama y’Umushyikirano mu kiganiro gitanga ishusho y’aho urubyiruko rugeze rwiyubaka, aho asaba inzego zinyuranye gukomeza kurugirira icyizere kuko rufite ubushobozi bwose. […]
‘Jenerali’ yataye ku rugamba Kiyovu Sports irembejwe n’ubukene

Ndorimana Franà§ois Régis ‘Jenerali’ wari umaze amezi ane ayoboye umuryango wa Kiyovu Sports, yamaze kwegura kuri izo nshingano nk’uko amakuru aturuka muri iyi kipe abyemeza. Ku wa Kabiri tariki ya 23 Mutarama ni bwo uyu mugabo yeguye ku nshingano zo gukomeza kuyobora iriya kipe yo ku Mumena. Amakuru y’iyegura rye yemejwe na Visi Perezida wa […]
Ndabirabe yahamagariye Abarundi kujya muri FDNB, kuko nibarasirwa ku rugamba ‘bazajya mu ijuru’
Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko y’u Burundi, Gélase Ndabirabe, yahamagariye abaturage b’iki gihugu kwinjira mu ngabo zacyo ku bwinshi, abizeza ko nibanarasirwa ku rugamba bazajya mu ijuru ku bwo kwitangira abandi. Ndabirabe aheruka kubitangariza muri Komine Gihanga yo mu ntara ya Bubanza, aho mu minsi ishize yari yitabiriye igikorwa cy’umuganda. Icyo gihe yabwiye abaturage ati: “Ku […]
RDC:Minisitiri w’Ingabo yongeye gushotora u Rwanda
Jean Pierre Bemba usanzwe ari minisitiri w’Ingabo akaba na Minisitiri w’Intebe wungirije wa DR Congo, yumvikanye avuga ko amakimbirane ari hagati ya Congo n’u Rwanda aturuka ku mabuye y’agaciro. Mu kiganiro aherutse kugirana na televiziyo ‘SABC NEWS’, yavuze ko ikibazo kugeza ubu Congo ifite ari u Rwanda.Avuga ko impamvu muzi wo kutumvikana hagati y’ibi bihugu […]
I Mweso umuriro wabyutse waka hagati ya M23 n’Ihuriro rya FARDC abaturage bakwira imishwaro
Ku isaha ya 8h00 za mu gitondo zo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 24 Mutarama 2024, i Mweso muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, habyukiye imirwano ikomeye yahuje M23 n’ihuriro rya FARDC abaturage bakwira imishwaro. Ni imirwano ikaze yabaye mu duce turimo Gaza na Kanyangohe yatangijwe na FARDC ubwo yagabaga ibitero kuri M23, maze […]
M23 yahanuye drone ya CH-4 ya FARDC
Umutwe wa M23 wemeje ko uherutse guhanura imwe muri drones z’intambara zo mu bwoko bwa CH-4 Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) cyaguze mu Bushinwa mu mwaka ushize. Ku itariki ya 8 Mutarama ni bwo hakwirakwiye amakuru avuga ko M23 yaba yahanuye drone ya FARDC, nyuma y’iminsi mike iyi ndege nto itangiye kugaba […]
Kenya:Mu byaha 238 Paul Mackenzie ashinjwa hiyongereyemo icy’ubwicanyi
Pasiteri Paul Mackenzie ushinjwa gushuka abakirisitu be ngo biyicishe inzara bazajye mu ijuru, ku byaha 238 ashinjwa hiyongereyeho icy’ubwicanyi. Ubushinjacyaha bwa Kenya bwatangaje ko mu gihe cyo gushyingura ababaga bamaze gupfa, yabashyinguraga abita intwari ndetse uwo muhango akawita ubukwe. Uyu mugabo Mackenzie wari nyiri itorero ryitwa Good News International Church, ashinjwa hamwe n’umugore we ndetse […]
Col. Bahati Erasto byavugwaga ko yivuganwe na FARDC mu bahawe imirimo na M23
Umutwe wa M23 waraye ushyizeho abayobozi bakuriye amashami yawo atandukanye barimo Col. Bahati Musanga Erasto mu minsi ishize byahwihwishijwe ko yaba yivuganwe n’igisirikare cya RDC (FARDC). Ku wa 17 Mutarama M23 yasohoye itangazo rishinja FARDC kwica babiri muri ba ‘Komanda’ bayo, nyuma yo kubatega igico ubwo bari bagiye guhumuriza abaturage bagabwagaho ibitero n’Ihuriro ry’Ingabo za […]
Tanzania:Igisirikare gihangayikishijwe n’Urubyiruko rurimo gushirira mu byihebe bibarizwa muri RDC
Igisirikare cya Tanzania gitangaza gihangayikishijwe n’umubare munini w’urubyiruko ukomeje kujya kwiyunga ku mitwe y’iterabwoba ifite indiri muri Repuburika Iharanira Demokarasi ya Congo. Iki kibazo cyagaragajwe, ku wa mbere, tariki ya 22 Mutarama, n’umuyobozi w’ingabo z’iki gihugu cya Tanzaniya (TPDF), Gen Jacob Mkunda, ubwo bari mu nama yari iyobowe na Perezida Samia Suluhu .Yavuze ko urubyiruko […]
Umuhanzikazi Bwiza yateye umugongo KIKAC
Nyuma y’imyaka ibiri n’igice umuhanzikazi Bwiza Emerance asinye mu nzu ifasha abahanzi ya KIKAC Music Label, kuri ubu amakuru ahari n’uko uyu mwari yamaze gutandukana nayo. Ni amakuru yemejwe na nyiri iyi Label Kintu Mohammed, aho yavuze ko Bwiza na Uhujimfura warebereraga inyungu ze bamaze gutera KIKAC umugongo. Impamvu y’uku gutandukana , ngo ni ukutumvikana […]
Rutshuru: M23 yahaye uduce igenzura abayobozi bashya
Umutwe wa M23 kuri uyu wa Kabiri tariki ya 23 Mutarama, yashyizeho abayobozi bashya mu duce two muri Teritwari ya Rutshuru yo mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru igenzura. Itangazo ry’uyu mutwe ryashyizweho umukono na Perezida wawo, Bertrand Bisimwa, ryerekana ko uwitwa Prince Mbabuka ari we wagize umuyobozi wa Teritwari ya Rutshuru, na ho uwitwa Dr […]
Kagame warns DRC’s Tshisekedi, Burundi’s Ndayishimiye who threaten to overthrow him
Rwanda’s President Paul Kagame has warned his Congolese and Burundian counterparts that they could pay a heavy price, amid the two presidents threats to overthrow his government. Kagame is accused by both Kinshasa and Gitega of training and financing M23 and RED-Tabara, the rebel groups whom they accuse to destabilize their goverments. Kigali has always […]
Gufumbiza umwanda wo mu musarane mbere y’imyaka 5 bikurura akaga gakomeye
Abahanga mu bijyanye n’ubuzima bagaragaza ko gufumbiza imyaka umwanda wo mu musarane utaramara imyaka itanu bikurura akaga gakomeye karimo n’urupfu. Ibi ni ibyatangajwe Hitiyaremye Nathan, Umukozi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima mu Rwanda (RBC) aho avuga ko ifumbire yo mu bwiherero ishobora gushyira ubuzima mu kaga iyo umuturage ayikoresheje nta bwirinzi, cyangwa se ngo ayikoreshe munsi […]
U Burundi bwigaramye amagambo ya Ndayishimiye wavuze ko ashaka guhirika ubutegetsi bw’u Rwanda
Leta y’u Burundi kuri uyu wa Kabiri tariki ya 23 Mutarama, yigaramye amagambo ya Perezida Evariste Ndayishimiye uheruka gutangaza ko yiteguye gutanga umusanzu mu gukuraho ubutegetsi buriho mu Rwanda. U Burundi bwabyigaramye biciye mu itangazo ryasohowe na Perezidansi yabwo. Ni itangazo ryasubizaga iryo Guverinoma y’u Rwanda yasohoye ku mugoroba wo ku wa Mbere yamagana ariya […]
Pasiteri ufite abagore 12 n’abana 25 afunzwe azira kurongora umwangavu
Muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, haravugwa amakuru y’umupasiteri watawe muri yombi akurikiranyweho gushyingiranwa n’umukobwa utaruzuza imyaka y’ubukure. Ni umupasiteri witwa Pierre Kas Kasambakana uyobora itorero Early Church of Yeshua Ha Mashyah uherutse kugaragara mu mashusho asezerana n’umukobwa bivugwa ko ataruzuza imyaka 18 ntibyavugwaho rumwe n’ingeri zitandukanye. Hari ku ya 8 Mutarama 2024, nyuma yo […]
Umushyikirano 2024:Abari baravuye ku ifiriti bayisubiyeho-MINAGRI
Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi itangaza ko umusaruro ukomoka ku buhinzi, kugeza ubu u Rwanda rwejeje imyaka ku kigero cyiza, aho mu turere twose tw’Igihugu usanga usanga bihagije mu biribwa ku buryo n’abari baravuye ku ifiriti bayisubiyeho. Ibi byagarutsweho na Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi Dr Ildephonse Musafiri, mu kiganiro ku iterambere ry’ubukungu rishingiye ku musaruro w’ibikomoka ku buhinzi […]