Indagu za Karenzi na bagenzi be ku bijyanye n’uko shampiyona y’u Rwanda izarangira
Abanyamakuru Sam Karenzi na bagenzi be bakorana ikiganiro ‘Urukiko rw’Ubujurire’ gitambuka kuri Radiyo Fine FM, batangaje uko babona shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda ya 2023/24 izasozwa. Ni shampiyona kuri ubu imaze gukinwa umunsi umwe wa shampiyona wasize Musanze FC iri ku mwanya wa mbere. Karenzi na bagenzi be batangaje amakipe babona azamanuka mu cyiciro […]
Kurimbisha mu kanwa ka Davido bimaze gutwara asaga $100,000
Umuhanzi wo muri Nijeriya akaba n’umwanditsi w’indirimbo David Adedeji Adeleke uzwi ku izina rya Davido, aherutse kugaragaza ko kuri we amafaranga atari ikibuze aho yaguze iryinyo rifite agaciro ka miliyoni 9 z’amadorali. Uyu muhanzi wegukanye ibihembo byinshi yahisemo kugeza ubwiza bw’amenyo ye ku rwego rushya aho yaguze iryinyo rya diyama(Diamond) ryiyongera kuyandi menyo ya feza […]
Ibyihariye kuri Minisitiri Ngabitsinze mu mukino njyarugamba
Ntabwo ari inshuro nyinshi abantu bajya babona benshi mu bayobozi bakora imyitozo ihambaye ngororamubiri by’umwihariko mu mikino njyarugamba bitewe n’impamvu zitandukanye. Ni we muyobozi uzwi ukunda kugaragara mu ruhame akora imyitozo ihambaye muri Karate,uwo ntawundi ni Minisitiri Ngabitsinze usanzwe akina Karate mu mujyo uzwi nka Shotokan.Abantu benshi bakunda kumubona kuri Stade cyangwa n’ahandi hantu abandi […]
Cibitoke: Ndirakobuca yateguje urupfu abaturage bakorana n’inyeshyamba z’Abanyarwanda
Minisitiri w’Intebe w’u Burundi, Lt Gen de Pol. Gervais Ndirakobuca, yamaganye imikoranire bamwe mu baturage bo muri Komine Mabayi bafitanye n’inyeshyamba za FLN; abihanangiriza abasaba kuyihagarika. Ndirakobuca yabigarutseho kuri uyu wa Kabiri, ubwo yari ayoboye inama y’umutekano yamuhuje n’abaturage b’iriya Komine iherereye mu ntara ya Cibitoke, inzego z’ubuyobozi ndetse n’iz’umutekano. Komine Mabayi isanzwe ikora ku […]
P. Kagame yahinduriye imirimo ba Minisitiri 3, Maj Gen Murasira arashumbushwa
Perezida Paul Kagame yakoze impinduka muri Guverinoma zasize ashyizeho abaminisitiri bashya bane ndetse n’abanyamabanga ba Leta batandatu. Ni impinduka zigaragarira mu itangazo ryasohowe n’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe kuri uyu wa Kabiri tariki ya 22 Kanama 2023. Abahawe imirimo barimo Twagirayezu Gaspard wagizwe Minisitiri w’Uburezi, asimbuye Dr Uwamariya Valentine wari muri izo nshingano kuva muri Gashyantare […]
Umuganga akurikiranyweho gusambanyiriza umugore utwite mu bitaro
Umuganga w’imyaka 38 akurikiranyweho gusambanya umugore utwite wari waje kwisuzumisha inda mu bitaro bya Mparo Health Center IV mu gace ka Rukiga muri Uganda. Umuvugizi w’igipolisi cya Kigezi Elly Maate yemeje aya makuru avuga ko ariyo, aho byabaye kuri uyu wa Mbere taliki 21 ubwo umubyeyi w’imyaka 20 yazaga kureba uwo muganga ngo amuhe serivisi […]
Kapiteni wa APR FC yeguye, asimburwa n’abarimo umunyamahanga
Myugariro Buregeya Prince Aldo wari Kapiteni wa APR FC, yamaze kwegura kuri izo nshingano. Prince Buregeya yari amaze igihe gito ari Kapiteni wa APR FC, nyuma y’igenda rya Djabel Manishimwe. Uyu musore wazamukiye mu irerero rya APR FC yeguye ku nshingano zo kuyobora abakinnyi bagenzi be, nyuma y’imyitwarire itarakiriwe neza n’ubuyobozi aheruka kugaragaza. Amakuru avuga […]
Rubavu:Bamwe mu baturage banga kwaka serivisi batinya ushinzwe irangamimere
Bamwe mu batuye akarere ka Rubavu mu murenge wa Nyundo ntibavuga rumwe n’umukozi ushinzwe irangamimerere muri uyu murenge aho bavuga ko ababangamira iyo bagiye kwaka serivisi kuko abuka abuka inabi. Ni nyuma y’uko imibare igaragaza ko muri uyu murenge by’umwihariko mu kagari ka Kigarama haboneka umubare w’ababyeyi batandikishije abana babo mu irangamimerere ahanini biturutse kukuba […]
Uganda: Ambasade y’u Rwanda yinjiye mu kibazo cy’Umunyarwanda waguye mu maboko ya CMI
Ambasaderi w’u Rwanda muri Uganda, Col Joseph Rutabana, yatangaje ko ibiro bye biri gukurikirana ngo bimenye icyihishe inyuma y’urupfu rw’Umunyarwanda uheruka kugwa mu maboko y’Urwego rushinzwe ubutasi bwa gisirikare muri Uganda (CMI). Mu mpera z’icyumweru gishize ni bwo Fred Kamaliza wari umucuruzi i Kampala yaguye mu maboko ya CMI. Kugeza ubu haracyari urujijo ku rupfu […]
Umunyamabanga Mukuru wa FERWACY arafunzwe
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwataye muri yombi Umunyamabanga Mukuru w’Ishyirahamwe ry’Umukino wo gusiganwa ku magare (FERWACY), mu gihe umuyobozi waryo ari gukurikiranwa adafunze. Perezida Murenzi Abdallah na SG Munyankindi Benoà®t bakurikiranweho ibyaha bishingiye ku itonesha. Ku wa Mbere tariki ya 21 Kanama ni bwo Munyankindi yatawe muri yombi, akaba akurikiranweho icyaha cyo gufata icyemezo gishingiye […]
Indwara y’imitsi iri muzibasira abantu bagera kuri miliyari imwe ku Isi-OMS
Indwara y’imitsi ni indwara ikunze kugirwa n’abantu batandukanye cyane cyane yibasira abakuze, abahanga bavuga ko ikunze kwibasira imikaya ubundi igafata ingingo ku buryo zibyimba zikarekamo amazi. Ubusanzwe igabanijwemo amoko agera kuri abiri.Imitsi itembereza amaraso mu mubiri, harimo ivana amaraso mu mutima iyajyana mu bice bitandukanye by’umubiri n’iyagaruramo mu gihe yamaze gukoreshwa . Indwara yibasira abantu […]
Sheebah Karungi ashobora kugumirwa burundu
Umucuranzi Sheebah Karungi nyuma y’uko agiranye amakimbirane na Cindy Sanyu yatoboye aravuga, ahamya ko yubatse ubwami bwe wenyine kandi ntabwo ashishikajwe no gushimisha ibyifuzo by’abagabo i Kampala. Mu kiganiro Sheebah yagiranye na televiziyo yo mu gihugu, yatangaje ko adashishikajwe cyane n’ubukwe kandi ko anyuzwe n’igitekerezo cyo kuguma adafite uwo bakundana.Yasobanuye ko yemera ko Imana yamaze […]
RURA yacanweho umuriro izira imodoka zitwara abagenzi zikomeje kuba ingume
Urwego Ngenzuramikorere (RURA) rwongeye kotswa igitutu, nyuma y’uko ikibazo cy’imodoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange gikomeje gufata intera hirya no hino mu gihugu. Ikibazo cy’imodoka zitwara abagenzi zabaye nke haba rwagati mu mujyi wa Kigali cyangwa ku ngendo ziva n’izijya mu mujyi wa Kigali si gishya, kuko kimaze imyaka myinshi. Nko muri gare zitegerwamo […]
Mu ibanga rikomeye Rihana amaze iminsi yibarutse undi mwana arabihisha

Nyuma y’igihe kigera kumeze hafi ane umuhanzikazi Rihanna atangaje ko atwite kuri ubu inkuru yamaze kumenyekana ko yibarutse umwana w’umuhugu. Ni amakuru yagizwe ubwiru kuko bivugwa ko yibarutse taliki 03 z’uku kwezi kwa Kanama ariko bikomeza kugirwa ubwiru.Ni nyuma y’uko taliki 09 hari hasohotse ibihuha ko uyu muhanzikazi yibarutse umwana w’umukobwa nyamara yari umuhungu. Muri […]
Urujijo ku rupfu rw’umucuruzi w’Umunyarwanda waguye mu maboko ya CMI
Umunyarwanda wacururizaga i Kampala muri Uganda, yapfiriye muri kasho y’Urwego rwa kiriya gihugu rushinzwe ubutasi bwa gisirikare (CMI). Kuri ubu inzego zirimo Polisi ya Uganda ndetse n’Igisirikare ziri gukora iperereza kuri ruriya rupfu. Abatanze amakuru y’urupfu rwa Fred Kamaliza waguye muri kasho ya Polisi ku mugoroba wo ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize, babanje kuvuga ko […]
Abarimo Bruce Melodie bahatanye muri “Trace Awords” Diamond ahabwa umwihariko
Ku wa 21 Ukwakira 2023 muri BK Arena,nibwo hateganijwe gutanga ibihembo bya “Trace Awords”bikaba bizahatanirwa n’ingeri zitandukanye zirimo abahanzi b’Abanyarwanda,Amerika ndetse n’abanyafurika bakomoka mu bihugu bitandukanye. Mu bahanzi bakomoka muri Afurika y’Iburasirazuba, Diamond Platnumz niwe uhatanye mu byiciro byinshi. Uyu muhanzi ahatanye mu cya ‘Best Male’ na ‘Best Music Video’, mu gihe Azawi, Lexivone na […]
Fleury yavuze uko yakoresheje amayeri yo gufotora Bahavu bikarangira amurongoye

Ndayikengurukiye Fleury uzwi nka Legend akaba umugabo wa Bahavu Jeannette wamenyekanye nka Diane muri muri filime y’uruhererekane ya City Maid yahishuye byinshi ku rukundo rwabo rwatangiye muri 2016. Uyu mugabo usanzwe ayobora cinema(movie Director) akanafata amashusho,yasobanuye uko yifashishije gufotora kugirango arongore (ashakane) na Bahavu Jeannette. Bajya kumenyana ngo byaturutse ku mushinga (Project) wa filme waberaga […]
Kapiteni wa Espagne yamenye ko Se yapfuye akimara gutwara Igikombe cy’Isi
Kapiteni w’Ikipe y’Igihugu ya Espagne, Olga Carmona, yamenye ko yapfushije se umubyara nyuma y’amasaha make we na bagenzi be begukanye Igikombe cy’Isi cy’abagore. Ku ejo ku Cyumweru ni bwo Espagne yegukanye Igikombe cy’Isi itsinze u Bwongereza bari bahuriye ku mukino wa nyuma igitego 1-0. Olga Carmona usanzwe akinira Real Madrid y’abagore ni we wafashije igihugu […]
Umunyakenya akurikiranyweho kwica umukinnyi w’Umunyarwanda
Umujyi wo mu Ntara ya Iten muri Kenya wahungabanye nyuma y’ikintu kibabaje cyagaragaye kijyanye n’iyicwa ry’umukinnyi witwa Sirag Rubayita, ukekwaho kuba ari Umunyarwanda . Standard Kenya ivuga ko umukinnyi wo mu Rwanda yapfuye nyuma yo gutongana gukabije n’umukinnyi wo muri Kenya mu mpera z’icyumweru gishize. Abayobozi bo mu mujyi wa compact, uzwi cyane ku isi […]
APR FC yaremye agatima abafana bayo nyuma yo gutura umujinya umutoza Thierry Froger
Ikipe ya APR FC yaremye agatima abafana bayo basa n’abamaze gucika intege, ibizeza ko hari gukorwa ibishoboka byose mu kubaka ikipe ikomeye kandi ihatanira ibikombe. Ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize ni bwo APR FC yaguye miswi igitego 1-1 na Gaadiidka FC yo muri Somalia, mu mukino ubanza w’ijonjora ry’ibanze rya CAF Champions league. Gaadiidka yabanje […]
Zari yahaye imfura ye impano y’imodoka ihenze
Zari Hassan, umucuruzi w’icyamamare muri Uganda akaba n’umunyamideli, yahaye umuhungu we w’imfura, Pinto Ntale, impano nziza cyane ku myaka 20 amaze avutse.Iyo mpano nta yindi ni Mercedes Benz nshya ifite agaciro ka miliyoni 200 UGX. Birumvikana ko Pinto yatunguwe kandi yishimiye impano. Yerekeje ku mbuga nkoranyambaga agaragaza ko ashimira nyina, yandika ati: “Urakoze, Mama, iyi […]
Ibihugu 2 bya Afurika byoherereje Niger indege z’intambara
Ibihugu bya Mali na Burkina Faso byohereje indege z’intambara muri Niger, mu rwego rwo guha umusada agatsiko k’abasirikare bahiritse ubutegetsi bwa kiriya gihugu gashobora kugabwaho ibitero n’Ingabo z’Umuryango wa CEDEAO. Aya makuru ashimangirwa na raporo iheruka gusomerwa kuri Televiziyo y’Igihugu ya Niger igaragaza ko Mali na Burkina Faso bashyigikiye Niger, ndetse ko ibihugu byombi byamaze […]
U Buyapani bugiye kugoboka imiryango 120 yasenyewe na Sebeya
Imiryango 120 yagizweho ingaruka n’ibiza byatewe n’umugezi wa Sebeya igiye guhabwa ubufasha bujyanye n’isuku, birimo ubwiherero bugezweho ndetse n’ibikoresho bitandukanye bijyanye n’isuku. Ni ibikoresho bizatwara asaga Frw miliyoni 72, akazatangwa na leta y’u Buyapani. Ubu bufasha bugiye kuza bwiyongera ku bundi imiryango 380 yo mu murenge wa Cyanzarwe yiganjemo abasigajwe inyuma n’amateka yahawe. Ni ubufasha […]
Bruce Melodie yahuye na Perezida Kagame
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, kuri uyu wa Gatandatu yahuye n’umuhanzi Itahiwacu Bruce [Bruce Melodie]. Uyu muririmbyi uri mu bayoboye umuziki nyarwanda yahuye n’Umukuru w’Igihugu, mbere yo gutaramira Abanya-Kigali mu gitaramo gisoza iserukiramuco rya ‘Giants of Africa’ ryari rimaze icyumweru ribera mu Rwanda. Abanya-Nigeria, Tiwa Savage na Davido ni bamwe mu bandi bahanzi bari bwitabire […]
Champions league: APR FC yahagamwe na Gaadiidka FC, abafana baririmba Adil
APR FC kuri uyu wa Gatandatu yaguye miswi igitego 1-1 na Gaadiidka FC, mu mukino ubanza w’ijonjora ry’ibanze rya CAF Champions league. APR FC yari yakiriwe n’iriya kipe yo muri Somalia mu mukino wabereye kuri Kigali Pele Stadium i Nyamirambo. Ni umukino iriya kipe y’Ingabo z’Igihugu iheruka kunyagirwa na Rayon Sports itigeze igira ibidasanzwe igaragazamo. […]
Abagaba bakuru b’Ingabo za CEDEAO bemeje umunsi bazatereraho Niger
Abagaba bakuru b’Ingabo z’Umuryango w’Ibihugu byo muri Afurika y’Iburengerazuba (CEDEAO), bamaze kwemeza umunsi bashobora guterera Niger mu rwego rwo kubohoza uwari Perezida wa kiriya gihugu, Mohamed Bazoum. Ni amakuru yemejwe na Abdel-Fatau Musah, Komiseri muri CEDEAO ushinzwe ibya Politiki, amahoro n’umutekano. Uyu waganiraga n’abanyamakuru bakorera i Accra muri Guana yatangaje ko Ingabo z’uriya muryango “ziteguye […]
Rubavu: Abahombeje SOSERGI mu mazi abira
Mu nteko rusange y’abanyamuryango ba Sosiyete ya SOSERGI yateranye kuwa 15 Kanama 2023, abanyamigabane bayo bagarutse ku bihombo bagushijwemo n’abahoze ari abayobozi bayo, bemeza ko bagiye gutangira gukurikiranwa ngo babiryozwe. Iyi sosiyete ikora ubucuruzi butandukanye burimo gutwara abakozi ba BRALIRWA, gucuruza ibikatsi by’inzoga bihabwa amatungo (dràªche) ndetse banafite inyubako igeretse ikodeshwa mu mujyi wa Gisenyi […]
Kigali:Hari abinangira ntibashake kuva mu maneka bitwaje ko imvura yahozeho
Mu gihe habura iminsi micye ngo igihe cy’umuhindo gitangire mu Rwanda, umujyi wa Kigali watangiye gushishikariza abatuye mu manegeka kwimuka bakava ahashobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga. Gusa n’ubwo bimeze gutyo hari abatarumva iyo gahunda yo kwimurwa kuko usanga bitwaza ko aho hantu baba batuye baba barahabaye kuva na mbere bityo ngo imvura ntigire icyo […]
Batukanye kuri ba nyina! Umutoza wa Rayon Sports na Bonheur bari bafatanye mu mashati
Umutoza Yamen Zelfani wa Rayon Sports n’umunyezamu Hategekimana Bonheur w’iyi kipe, bari bafatanye mu mashati biba ngombwa ko abakinnyi bafatafata. Rayon Sports mu ijoro ryakeye ni bwo yatsinze Gasogi United ibitego 2-1, mu mukino w’umunsi wa mbere wa shampiyona wabereye kuri Kigali Pele Stadium. Ibitego Abagande Charles Bbaale na Joackiam Ojera batsinze mu gice cya […]
The Ben yapfushije umubyeyi
Umuhanzi Mugisha Bénjamin uzwi mu muziki Nyarwanda nka The Ben, ari mu gahinda ko gupfusha se umubyara. Mbonimpa John wari umubyeyi w’Umuhanzi Mugisha Benjamin uzwi nka The Ben ndetse n’Umuraperi Green P, yitabye Imana mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu azize uburwayi. Abaturanyi ba Nyakwigendera babwiye Ikinyamakuru Inyarwanda ko yishwe n’uburwayi bwamufashe ku cyumweru […]
CEDEAO yatangiye gukusanyiriza ingabo zayo ku mipaka ikora kuri Niger
Umuryango b’Ubukungu bw’Ibihugu byo muri Afurika y’Iburengerazuba CEDEAO kugeza ubu yamaze kohereza zimwe mu ngabo zibumbiye muri uyu muryango ku mipaka ihana imbibi n’igihugu cya Niger mu rwego rwo gushaka kugishozaho intambara. Ni amakuru yatangajwe na RIF avuga ko abasirikare barenga ibihumbi bitanu( 5000)bashyizwe ku mipaka yegeranye na Niger.Iyi mipaka harimo Ingabo zimaze gukusanywa ngo […]
UPDF yatangaje umubare w’ibyihebe bya ADF imaze kwivuganira muri Operation Shujaa
Igisirikare cya Uganda UPDF cyatangaje ko ibyihebe 548 byo mu mutwe w’iterabwoba wa ADF ari byo kimaze kwicira muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Ni nyuma y’imyaka hafi ibiri hatangiye ibitero byiswe ‘Operation Shujaa’ UPDF ifatanyije n’Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) bagaba ku birindiro bitandukanye bya ADF, muri za Teritwari za Béni […]
Rayon Sports yatangiye shampiyona itsinda Gasogi United
Rayon Sports yatangiye shampiyona itsinda Gasogi United ibitego 2-1, mu mukino w’agapingane amakipe yombi yari yahuriyemo kuri uyu wa Gatanu. Gasogi United yari yakiriye Rayon Sports, mu mukino ufungura shampiyona ya 2023/24 wabereye kuri Kigali Pele Stadium yari yakubise yuzuye abafana. Ni umukino wari utegerejwe n’abatari bake ahanini bitewe n’amagambo yari yatangajwe na Perezida wa […]
Perezida Kagame yakiriye Davido mu Urugwiro
Perezida Paul Kagame kuri uyu wa Gatanu yakiriye mu biro bye David Adedeji Adeleke wamamaye mu muziki nka David. Uyu munya-Nigeria w’ikimenyabose ari i Kigali aho yitabiriye igitaramo gisoza iserukiramuco rya ‘Giants of Africa’ riri kubera mu Rwanda. Iki gitaramo giteganyijwe ku wa Gatandatu tariki ya 19 Kanama, Davido azagihuriramo n’abahanzi batandukanye barimo umunya-Nigeria mwene […]
Theo Walcott wamamaye mu ikipe ya Arsenal yasezeye Ruhago
Theo Walcott, umwe mu basore b’indashyikirwa bo mu bwongereza bo mu gisekuru cye,kuri uyu wa gatanu yatangaje ko yasezeye umupira w’amaguru nk’uwabigize umwuga ku myaka 34. Mu myaka 18 amaze akina umupira, uyu mukinnyi wok u ruhande yakinnye mu makipe arenga 560 muri rusange hakaba harimo amakipe atatu yo mu Bwongereza harimo n’ikipe ya Southampton, […]
Tshisekedi arifuza ko RDC yohererezwa Ingabo nk’izoherejwe i Cabo Delgado
Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yasabye umuryango wa SADC ko bibaye ngombwa wakohereza muri Congo ingabo nk’izo wohereje muri Mozambique. Tshisekedi yabitangarije i Luanda muri Angola ku wa Kane tariki ya 17 Kanama, ubwo yari yitabiriye inama ya 44 isanzwe y’Abakuru b’ibihugu bigize Umuryango w’ubukungu w’ibihugu byo muri Afurika y’Amajyepfo […]
Mugore/Mugabo niba ushaka kubaka rugakomera irinde iri kosa
Umugore cyangwa umugabo iyo agiye kurushinga aba yifuza ko yubaka rugakomera,ariko ntibamenye amakosa runaka bashobora gukora agahita atuma urugo rutembagara. Kimwe mu bintu umugore n’umugabo badakwiye gukora iyo bashaka kubana neza, umwe agomba kwirinda kugenzura telefoni y’undi mu gihe umwe atareba undi.Bijya bibaho ko umwe hari igihe acunga undi asinziriye ugasanga afashe iyo telefoni agendereye […]
Bwa mbere Judith yemeye ko hari ikintu yishinja yakoze kitari cyiza mu rukundo rwe Safi
Niyonizera Judith wamenyekanye ubwo yari mu rukundo n’umuhanzi Niyibikora Safi uzwi nka Safi Madiba,yavuze byinshi ku rukundo rwe n’uyu mugabo ariko avuga ko kuva babana hari ikintu yishinja yakoze kitari cyiza mu buzima bwabo. Mu kiganiro yakoreye kuri X (Twitter space) yabajijwe icyo nib anta kintu yaba yarahemukiyeho Safi yicuza ahishura ko icyo atakwibagirwa ari […]
Urukiko rwateye utwatsi ubujurire bw’ushinjwa kwica umuhanzi Radio
Ibiro by’Umuyobozi ushinzwe Ubushinjacyaha (DPP) byahamagariye Urukiko rw’Ubujurire kutakira ubujurire bwatanzwe na Godfrey Wamala uzwi ku izina rya Troy. Wamala ashaka kujuririra igihano cy’igifungo cy’imyaka 14 yakatiwe kubera urupfu rw’umuhanzi w’icyamamare Moses Ssekibogo, uzwi ku izina rya Radio Mowzey. Wamala yahamijwe icyaha mu Kwakira 2019 n’umucamanza Jane Frances Abodo, ashingiye ku bimenyetso bifatika bishimangira icyaha […]
Kigali: Ibindi binyabiziga birenga 250 byafatiwe mu mukwabu
Polisi y’Igihugu yafashe ibindi binyabiziga 258 birimo imodoka n’amapikipiki bitari bicanye amatara, nyuma y’umukwabu wakorewe mu mihanda itandukanye yo mu mujyi wa Kigali. Ibyo binyabiziga byafashwe mu ijoro ryo ku wa Kabiri tariki 15 no ku wa Gatatu tariki 16 Kanama, nyuma y’uko abapolisi bo mu Ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda basanze […]
Rayon Sports yakiriye rutahizamu w’umunya-Côte d’Ivoire wabaye umunyamahanga wayo wa 12
Rayon Sports kuri uyu wa Gatanu yakiriye umunya-Côte d’Ivoire, Gnamien Mohaye Yvan waje kurangizanya na yo. Uyu rutahizamu w’imyaka 20 y’amavuko yageze i Kigali mu masaha yatambutse. Ni rutahizamu Rayon Sports ivuga ko akinisha akaguru k’ibumoso, mu mwaka ushize akaba yarakiniraga Stars Olympic Football Club D’Abobo y’iwabo. Uyu mukinnyi abaye umunyamahanga wa 12 uje muri […]
Perezida Kagame yakurikiranye imyitozo yo kurasa ya RDF (Amafoto)

Perezida Paul Kagame akanaba Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, ku wa Kane yakurikiranye imyitozo ya gisirikare y’Ingabo z’u Rwanda (RDF). Iyi myitozo izwi nka Exercise Hard Punch 04/2023 yabereye mu kigo cy’imyitozo cy’Ingabo z’u Rwanda giherereye i Gabiro mu karere ka Gatsibo. Imyitozo nk’iyi yaherukaga kuba mu Ukuboza 2018. Yitabirwa n’ibyiciro byose by’Ingabo haba izirwanira […]
SADC: Joà£o Lourenà§o yakoreye mu ngata Tshisekedi
Perezida Joà£o Lourenà§o wa Angola kuri uyu wa Kane tariki ya 17 Kanama, yasimbuye mugenzi we Félix Antoine Tshisekedi wa Congo Kinshasa ku buyobozi bw’Umuryango w’Ubukungu uhuza ibihugu byo muri Afurika y’Amajyepfo (SADC). Bombi babisikaniye mu nama isanzwe y’abakuru b’ibihugu bigize SADC yabereye i Luanda muri Angola. Tshisekedi yari amaze umwaka umwe ayobora SADC. Lourenà§o […]
Kigali:Davido na Tiwa Savage bagiye kwegerezwa abafana b’inkwakuzi mu buryo bwihariye
Mu gihe hitezwe ko kuri uyu wa Gatandatu taliki ya 19 Kanama 2023 hateganyijwe isozwa ry’iserukiramuco ry’urubyiruko rya Giants of Africa rikazitabirwa n’ibyamamare bitandukanye birimo Davido na Tiwa Savage, abafana bazahagera mbere bashyiriweho amahirwe. Ni igitaramo cyatumiwemo abahanzi bakomeye baba abo mu Rwanda ndetse no hanze yarwo, aho abafana bazacyitabira ariko bakagerara muri BK Arena […]
Neymar yashimagije C.Ronaldo uri mu batumye yerekeza muri S.Arabia
Umukinnyi Neymar Jr, uri mu bakinnyi berekeje mu burasirazuba bwo hagati umu ikipe ya Al Hilal yo mu gihugu cya Arabiya Sawudite (Soudi Arabia) avuye mu gihugu cy’Ubufaransa Paris Saint-Germain,avuga ko acishijwe bugufi no guha icyubahiro Cristiano Ronaldo umaze guzamura shampiyona yo muri kiriya gihugu. Uyu munya Bresil werekeje muri iyi kipe, avuga ko Ronaldo […]
Zari aravugwaho kugira indonke y’amafaranga akura mu Buraya
Umunyamideli w’Umugandekazi ariko ubarizwa muri Afrika y’Epfo aravugwaho ko abona indonke abona mu mafaranga yakoreye mu nzira z’umwijima badatinya no kwita uburaya. Uyu mubyeyi w’abana batanu azwiho kuba ari umwe mu bakire b’abagore mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba aho akora ibikorwa by’ubushabitsi bimwinjiriza amafaranga menshi, gusa hari abacyemanga inzira zimwe ayakoreramo kuko ngo hari ayo […]
FARDC yikomye Amerika kubera u Rwanda
Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) cyikomye Leta Zunze Ubumwe za Amerika, kizishinja gufasha u Rwanda “gutiza umurindi Propagande zarwo”. FARDC yatangaje ibi nyuma y’amasaha make Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ushinzwe Ububanyi n’Amahanga, Antony Blinken, aganiriye kuri Telefoni na Perezida Paul Kagame. Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Amerika yatangaje ko Perezida […]
Abatifite bashobora guhomba zimwe muri Serivisi X yabahaga
X, urubuga nkoranyambaga ruzwi ku izina rya Twitter, nyuma yo gukurikiza amasezerano yayo mu gukora TweetDeck ariko itishyurwa,kuri ubu iyi serivisi yatangiye kwishyurwa. Abakoresha iyi X yahoze yitwa twitter, barimo umujyanama w’imbuga nkoranyambaga, Matt Navarra, bavuze ko babonye urupapuro rwo kugurisha X Premium (abiyandikishije ku cyahoze ari Twitter Blue) , ubu ikaba yitwa XPro. Ikinyamakuru […]
Umukinnyi w’Amavubi ya Handball yatorokeye muri Croatie
Nshimyumuremyi David wari umwe mu bagize ikipe y’Igihugu ya Handball yari yaritabiriye Igikombe cy’Isi mu batarengeje imyaka 19 y’amavuko, yatorokeye i Belgrade muri Croatie. Amakuru avuga ko uyu musore yatorotse nyuma y’uko ririya rushanwa ryari rimaze kurangira. Umwe mu bayobozi b’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Handball mu Rwanda yatangaje ko Nshimyumuremyi yatorotse ubwo biteguraga kuva muri Croatie […]
Muyaya yijunditse Nangaa watangaje ko FDLR iri mu barinda Tshisekedi
Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yijunditse Corneille Nangaa, nyuma yo gutangaza ko umutwe wa FDLR usigaye uri mu barindira umutekano abayobozi bakuru ba kiriya gihugu barimo na Perezida Félix Antoine Tshisekedi. Corneille Nangaa wahoze ari Perezida wa Komisiyo y’amatora muri Congo (CENI), mu ntangiriro z’uyu mwaka yatangaje ko aziyamamariza kuyobora RDC mu matora […]
Amerika yafatiye ibihano abayobozi batatu bo muri RDC
Leta Zunze Ubumwe za Amerika zafatiye ibihano abayobozi batatu b’abanye-Congo, zibashinja ibyaha bya ruswa. Abo Amerika yafatiye ibihano nk’uko Minisiteri yayo y’Ububanyi n’Amahanga yabitangaje, barimo Cosma Wilungula Balongelwa wahoze ari Umuyobozi w’Ikigo cya Congo Kinshasa gishinzwe kubungabunga ibidukikije (ICCN). Barimo kandi Leonard Muamba Kanda wahoze akuriye Ishami rya RDC rishinzwe imiyoborere mu masezerano y’ubucuruzi mpuzamahanga […]
Kibeho: Hari bimwe mu bihakorerwa Kiliziya ifata nk’ubuyobe

Kuri uyu wa 15 Kanama 2023, ku munsi Kiliziya Gatolika ihimbaza ijyanwa mu Ijuru rya Bikira Mariya (Assomption), imbaga y’abakirisitu baturutse imihanda yose bateraniye i Kibeho basenga. Mu kiganiro kihariye yagiranye na BWIZA misa ihumuje, Musenyeri wa Diyoseze Gatolika ya Gikongoro, Hakizimama Célestin, yavuze ko hari bimwe mu bikorerwa ku Butaka Butagatifu bwa Kibeho bitemewe, […]
Kuki abantu babyibushye bagirwa inama yo kurya ibishyimbo ?
Ibishyimbo ni ikiribwa gikundwa na bose kandi kikaba ikimenyabose kubera intungamubiri gikizeho bituma gikundwa ndetse kikaba ifunguro rya buri munsi kubtari bake.Ikindi abantu badakunda kumenya n’uko abantu babyibushye bibafasha kubungabunga ingano y’umubii wabo. Niba ubigize akamenyero ko kurya ibishyimbo, birashoboka cyane ko ingano y’umubiri wawe itazahinduka ngo yiyongere ( nuburinganire bwumubiri (BMI).Ubushakashatsi bwerekana ko abagabo […]
Gatuna: Ikamyo yari izanye ibigori mu Rwanda yahiye ihinduka umuyonga
Ikamyo itwara imizigo yari izanye ibigori mu Rwanda ibivanye muri Uganda, yafashwe n’inkongi y’umuriro irashya irakongoka. Iyi kamyo yahiriye ku mupaka wa Gatuna mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 16 Kanama. Amakuru y’iyi nkongi yemejwe n’Umuyobozi wa Polisi ya Uganda mu karere ka Kabale, Abel Ruganza. Kugeza ubu ntiharamenyekana intandaro y’inkongi y’umuriro […]
Iyo ndimo kunyaza umugore wanjye ataka avuga izina ry’umusore duturanye!Nkore iki?
Umugabo utarashatse ko amazina ye ajya hanze yagishije inama y’icyo yakora nyuma y’uko iyo atera akabariro yumva umugore we aryohewe maze agasubira mu izina ry’umusore baturanye. Yagize ati” Nshuti bavandimwe ndabasuhuje mbifuriza amahoro ya Nyagasani.Nifuje rero kibagisha inama y’icyo nakora nyuma y’uko iyo ndikugirana amabanga y’urugo n’umugore wanjye akaryoherwa usanga ari gutaka ariko akavuga mu […]
Kamonyi: Abantu 18 bakomerekeye mu mpanuka y’imodoka
Abantu 18 bakomeretse kuri uyu wa Gatatu tariki ya 16 Kanama, nyuma yo gukora impanuka y’imodoka. Ni impanuka yabereye mu murenge wa Gacurabwenge w’akarere ka Kamonyi, mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu. Iyi mpanuka yabaye ubwo imodoka yo mu bwoko bwa Coaster ya sosiyete itwara abagenzi ya ‘Capital’ yaturukaga mu mujyi wa Kigali yerekeza […]
Federasiyo y’abahanzi iyobowe na Eddy Kenzo irasumbirijwe
Umuhanzi Eddy kenzo nyuma yo kuba umuntu ukomeye bitewe n’umuziki we hakiyongeraho no kuyobora federasiyo y,abahanzi ba Uganda kuri ubu afite impungenge zitewe n’uko hari abahanzi barikuyivamo. Ibi rero byatumye Kenzo avuga kuri iyi ngingo y’abava muri federasiyo, nka Moses Matovu wa Afrigo B, ashimangira ko icyo ashaka ari uko iri tsinda rigomba gukomera. Gusa […]
RIB ifunze Abagande 2 n’Umunyarwanda
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rufunze abanya-Uganda babiri ndetse n’Umunyarwanda umwe, bakurikiranweho gukoresha ibiganiro gukoresha ibiganiro Nsanzimana Elie ufite ubumuga bwo mu mutwe. Abatawe muri yombi barimo uwitwa Kembabazi Racheal, Mayanja Muwanguzi Lawrence bakoresha Shene ya YouTube yitwa Connect with Uganda na UG Connect na Niyibizi Xavier ufite urubuga rwitwa Nexo Adventures. Ikinyamakuru IGIHE cyanditse ko […]
Umusirikare wa Amerika yahungiye muri Koreya ya Ruguru
Koreya ya Ruguru yemeje ko umusirikare wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika witwa Travis King yinjiye ku butaka bwayo, kubera “gufatwa nabi bitari ibya kimuntu n’ivangura” yakorerwaga mu gisirikare. Private Travis King w’imyaka 23 y’amavuko, ku wa 18 Nyakanga ni bwo yirukanse ajya muri Koreya ya Ruguru aturutse mu y’Epfo ubwo yari ari kumwe na […]
Blinken yahamagaye P. Kagame, agira ibyerekeye RDC n’u Rwanda amusaba
Perezida Paul Kagame ku wa Kabiri tariki ya 15 Kanama yagiranye ikiganiro n’Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ushinzwe Ububanyi n’Amahanga, Antony Blinken wagize ibyo amusaba. Ni ikiganiro abayobozi bombi bagiranye bifashishije Telefoni, cyibanda ku bibazo u Rwanda rumaze igihe rufitanye na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Amerika yatangaje ko […]