Ubwongereza : Minisitiri w’intebe yirukanye abadipolomate 23 bo mu Burusiya

Minisitiri w’intebe w’u Bwongeereza, Theresa May, kuri uyu wa kabiri tariki ya 14 Werurwe 2018, yatangaje ko birukanye abahagarariye Uburusiya 23 nyuma yuko bunaniwe gutanga ibisobanuro by’uko uwahoze ari umudipolomate w’u Burusiya Sergei Skripal n’umukobwa we , Yulia bapfuye bahawe uburozi mu gace ka Salsbury mu Bwongereza. Uburusiya bwamaganiye kure icyi cyemezo cyo kwirukana abadipolomate […]

Umukozi wo mu ndege ya Fly Emirates Airlines yagerageje kwiyahurira ku kibuga cy’indege cya Entebbe

Umukozi wa Kompanyi y’indege ya Fly Emirates Airlines ari kurwana n’ubuzima nyuma yo kugerageza kwiyahura asimbutse mu ndege ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Entebbe muri Uganda. Umuvugizi w’igipolisi, Emilian Kayima, akaba avuga ko uyu mugore hataramenyekana imyirondoro ye, yari ari kumwe na bagenzi be bitegura kwinjiza abagenzi mu ndege yari igiye I Dubai. Uyu mugore […]

Mu Rwanda hari kurebwa uko ubushobozi n'ubuhanga by'ababungabunga amahoro byakongerwa

Abasirikare n’ abasivire bagera kuri (40) baturutse mu bihugu 16 aribyo Brazil, Bangladesh, Canada, Kenya, Germany, Switzerland, Uganda, Zambia, India, Israel, Japan, Vietnam, Thailand, Nigeria, Norway, n’ U Rwanda nk’ Igihugu cyakiriye aya mahugurwa, n’intumwa z’ Umuryango w’Abibumbye batangiye amahugurwa abera mu kigo cya girikare I Gabiro, Combat Training Centre (CTC). Ni umushinga w’inyabutatu wa […]

Zimbabwe: Ibitaro byafunze abaganga bajya mu myigaragambyo

Ibitaro byo muri Zimbabwe byafunzwe nyuma yuko abaganga baramukiye mu myigaragambyo basaba leta ko yabongerere imishahara. Ishyirahamwe ry’abaganga muri Zimbabwe (ZHDA: Zimbabwe Hospital Doctors Association) rivuga ko guverinoma yananiwe gukemura ikibazo mu byumweru 2 bishize ubwo abaganga bahitagamo guhagarika kuvura abarwayi. Mu itangazo irishyirahamwe ryashyize ahagaragara bagize bati’’ Tuziko ibitaro byo mu gace ko hagati […]

Uganda: Abakozi ba Umeme Ltd batewe n’inzuki, umwe arapfa, abandi bajyanwa ku bitaro

Abakozi bakorera ikigo gitanga umuriro w’amashyanyarazi, Umeme Ltd, batewe n’inzuki, umwe ahita apfa, abandi babiri boherezwa mu bitaro. Ibi byabereye mu gace ka Nsagi, akarere ka Wakiso, mu gihugu cya Uganda. Bamwe mu bagize umuryango w’abatabazi (Croix Rouge) ni bo batabaye aba bakozi, babavanaho izo nzuki zari nyinshi barangije babajyana ku bitaro. Uyu muryango kandi […]

Kamonyi: Inzu y’ubucuruzi yafashwe n’inkongi y’umuriro ibicuruzwa birashya birakongoka- AMAFOTO

Ku gicamunsi cyo ku wa Gatatu tariki ya 14 Werurwe 2018, nibwo inzu y’ubucuruzi iherereye mu Murenge wa Kayenzi yafashwe n’inkongi y’umuriro, ikongokana n’ibicuruzwa byarimo. Iyi nzu iherereye mu isanteri y’ubucuruzi ya Kayenzi, iri mu murenge wa Kayenzi, akarere ka Kamonyi, Intara y’Amajyepfo, inkongi ikaba yafashe amaduka atatu y’ubucuruzi. Umwe mu bari bahari utifuje ko […]

Amatariki y'ibizamini by'impushya zo gutwara ibinyabiziga muri Kigali n’Intara y’i Burasirazuba yahinduwe

Polisi y’u Rwanda iramenyesha abari biteguye kuzakora ibizamini by’impushya ibinyabiziga ku wa Mbere w’icyumweru gitaha, ko amatariki yahinduwe. Ibicishije ku rukutwa rwa Twitter, Polisi y’igihugu yatangaje ko ku wa Mbere tariki ya 19 Werurwe 2018, ibizamini byari bihateganyijwe mu Mujyi wa Kigali n’Intara y’I Burasirazuba ko byimuwe. Igira aiti “Umujyi wa Kigali,  ikizamini cy’impushya z’agateganyo […]

Umuhanga isi yashingiragaho muri siyansi, Prof. Stephen Hawking yapfuye

Mu gitondo cyo kuri uyu wa 14 Werurwe 2018, umuryango w’icyamamare mu bijyanye n’ubumenyi (science), Stephen Hawking, watangaje ko yamaze gupfa. Ni nyuma y’imyaka 55 yari arwaye agendera mu kagare. “N’akababaro kenshi, turabamenyesha ko umubyeyi wacu amaze gupfa. Yari umuntu w’ingirakamaro kandi wihariye ku ruhando mpuzamahanga.” Aya ni amagambo abana be, Lucy, Robert na Tim […]

Umuryango wo muri Afurika y’Epfo ufite impungenge z’umuntu wawo wabaga mu Rwanda wabuze

Umuryango w’Umunya-Afurika y’Epfo wabaga I Kigali uravuga ko udaheruka kumwumva no kumuca iryera mu gihe cy’ibyumweru bitatu bishize none ukaba uhangayikishijwe no kumenya aho aherereye. Biravugwa ko uyu mugabo w’imyaka 60 witwa Leon Orsmond ukomoka muri Afurika y’Epfo, yari amaze imyaka 8 aba mu Rwanda akorana n’ibigo by’ikorabuhanga mu Rwanda ibijyanye na digital marketing nk’uko […]

Weasel agiye gukorana indirimbo na Mbabazi Lilian wabyaranye na Radio

Umuhanzikazi Lilian Mbabazi, wabyaranye abana babiri na Radio, agiye gukorana indirimbo na Weasel wari usanzwe aririmbana n’umugabo we, mu itsinda bari bagize rya Goodlyfe. Lilian Mbabazi ugiye gukorana indirimbo na Weasel Mayanja wo muri Goodlyfe, mbere yo kuririmba ku giti cye, yahoze ari umwe mu bakobwa baririmbaga mu itsinda Blu*3. Amakuru agera ku kinyamakuru Chimpreports […]

Rusizi: Polisi yataye muri yombi uwiyitaga umucamanza akariganya umuturage

Kuva kuwa 12 Werurwe 2018, Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Rusizi ifunze uwitwa Rwivuganabigwi Didier w’imyaka 49 ukurikiranyweho ubwambuzi bushukana, nyuma yo kuriganya umuturage amwaka amafaranga, amubeshya ko ari umucamanza akaba azamufasha mu gufunguza umwe mu bana yareraga wari ufunze. Ni nyuma y’uko yafatiwe mu karere ka Ngororero agerageza kubikuza amafaranga ya nyuma […]

Ntimwitinye, mutinyuke ufite ikibazo akivuge ubuyobozi bumufashe kwiteza imbere — Guverineri Munyantwali

Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Alphonse Munyantwali, yabwiye abaturage bo mu Ngororero, mu Murenge wa Matyazo by’umwihariko abagore, ko bakwiye gutinyuka bakagaragaza ibibazo bafite ubuyobozi bukabafasha kwiteza imbere. Ibi Guverineri Munyantwali akaba yarabitangaje ubwo  yifatanyaga n’abaturage b’Akarere ka Ngororero, mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’umugore ku itariki ya 08 Werurwe 2018. Mu ijambo rye, guverineri yagaragaje ko igikomeye […]

Abasirikare bane ba UPDF bari bakurikiranweho kugerageza guhirika ubutegetsi birukanwe

Abasirikare bane barimo ba ofisiye mu gisirikare cya Uganda, UPDF, birukanwe mu gisirikare bazira kugerageza kugaba igitero ku Kigo cya Gisirikare cya Kabamba mu karere ka Mubende bagamije no guhirika perezida Museveni ku butegetsi. Aba basirikare ni Lt. Col. Philip Frank Eguma, Capt. Hillman Bosco Aleper, Lt Ronald Waibi Mwavu na Pte Kenneth. Kuri uyu […]

Yanteye inda twigana muri kaminuza i Butare, ubu yabaye umuyobozi ukomeye ndamuhamagara akantera ubwoba ngo ni ukumwicira izina- NKORE IKI?

Muraho, munyihanganire kuko amazina yanjye ntabwo nyatangaza, ndi umukobwa wabyariye iwabo, ubu mfite imyaka 34, umwana wanjye akaba afite imyaka 6. Mu mezi yo hagati mu 2011 nibwo umusore twiganaga yanteye inda, twari inshuti cyane, numva mukunze ntacyo namwima kuko twari dusangiye ubuzima bw’ishuri kandi tunakundana, twigaga muri kaminuza i Butare abahazi muzi amateka yaho […]

Mu Rwanda ntabwo dushobora kugirira nabi Abagande, ni bene wacu, dusangiye amaraso- Min. Mushikiwabo

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga akaba n’umuvugizi w’u Rwanda, Louise Mushikiwabo, yatangaje ko umubano mubi umaze iminsi uvugwa hagati y’u Rwanda na Uganda, ari bwo bwawukuruye, ashimangira ko Abanyarwanda batagirira nabi Abagande bafata nk’abavandimwe. Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru ku wa Kabiri tariki ya 13 Werurwe 2018, nibwo  Min. Mushikiwabo yabajijwe ku mubano w’u Rwanda na Uganda, umaze […]

Ikinyamakuru cyo mu Bwongereza cyita Museveni perezida w’u Rwanda

Ikinyamakuru The Times gisohoka buri munsi mu Bwongereza kikaba kimaze imyaka n’imyaka mu itangazamakuru, gitangiye kujya kita perezida Museveni wa Uganda perezida w’u Rwanda, ku mpamvu umuntu atamenya niba ari ukwibeshya bisanzwe cyangwa hari ikindi kibyihishe inyuma. Iki kinyamakuru kuri uyu wa Gatatu, itariki 14 Werurwe 2018 kikaba cyasohoye inkuru ivuga kuri perezida Museveni ariko […]

Noble Marara, wahoze mu basirikare barinda Perezida Kagame, yaburiwe ko hari abashaka kumwica

Amakuru aturuka mu gihugu cy’u Bwongereza avuga ko Noble Marara, umwe mu basirikare bahoze barinda Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, yaburiwe n’igipolisi cy’iki gihugu ko hari abashaka kumwica. Ikinyamakuru The Times cyo mu Bwongereza gitangaza ko Noble Marara, umugabo w’imyaka 43 yahungiye mu Bwongereza nyuma yo kuva mu Rwanda, ubu akaba aba mu gace ka […]

Kigali: Ihuriro Mpuzamahanga rya Next Einstein Forum (NEF)  rizayoborwa na perezida Kagame riregereje

Guhera kuwa 26 kugeza kuwa 28 Werurwe, I Kigali hateganyijwe ibikorwa bitandukanye by’iminsi itatu by’ihuriro mpuzamahanga rya Next Einstein Forum (NEF) rizaba riyobowe na perezida Paul Kagame, rikazahuriza hamwe abahanga mu bumenyi n’ikoranabuhanga, ku butaka bwa Afurika, Ni inama ikomeye izahuriramo abahanga mu bumenyi n’ikoranabuhanga, abayobozi b’ibigo, abanyacyubahiro bakomeye baturutse hirya no hino ku Isi […]

Imana ntiba mu mwobo, mu buvumo, bagomba kuyisengera ahantu hazima hayiteguriwe- Guv. Gatabazi

Ku wa Kabiri, tariki ya 13 Werurwe 2018, Mu nama yahuje abahagarariye amadini n’amatorero akorera mu Ntara y’Amajyaruguru, Guverineri Gatabazi JMV yababwiye ko bakwiye kubaha Imana bakayisengera ahantu hayihesha icyubahiro, bakarinda abayoboke kujya mu myobo, mu mazi , mu butayu no mu misozi, kuko Imana iba hose. Inama ihuje abayobozi b‘Intara, inzego z’umutekano, abayobozi b’uturere, […]

RDC: Minisitiri w’intebe, Bruno Tshibala arasabwa kwegura

Itsinda ry’impuguke rya sosiyete sivile muri Repubulika iharanira demukarasi ya Congo ( RDC) irasaba ko Minisitiri w’intebe, Bruno Tshibala yakwegura bitewe n’intege nke bamubonaho. Ku wa 12 Werurwe 2018, Dieudonne Mushagalusa, umuhuzabikorwa muri iri tsinda yabwiye itangazamakuru i Kinshasa ko impamvu yo kweguza uyu muminisitiri ari ukugira ngo RDC yisubize agaciro. Iri tsinda kandi riravuga […]

Jamie Carragher yasabiwe imbabazi nyuma yo guhagarikwa na Sky, azira gucira ku mwana

Umuryango w’umwana Jami Carragher wahoze akinira Liverpool, umunyamakuru wa Sky, yaciyeho wamusabiye kutirukanwa ku kazi nyuma yo gusaba imbabazi ku ikosa yakoze. Nyuma y’umukino wahuje ikipe ya Manchester United na Liverpool ku wa 10 Werurwe 2018, uyu munyamakuru yateranye amagambo na se w’uyu mwana w’umukobwa. Uyu mubyeyi yagendaga asubiriramo Carragher ko ikipe yakiniye (Liverpool) itsinzwe […]

Uganda: Umudepite wahamagariye abagabo gukubita abagore ari mu mazi abira

Muri Uganda, inteko ishinga amategeko igiye gukora igenzura ku mvugo yavuzwe n’umwe muri yo, agira ati “ Kugira ngo abagore bubahe abagabo bagomba kujya bacishwaho akannyafu.” Ibi bikaba byakururiye uyu mudepite akaga asabwa n’abantu benshi kwegura Ku munsi mpuzamahanga w’abagore, ubwo umukuru w’igihugu, Yoweri Kaguta Museveni yari yawizihirije mu karere ka Mityana, umwe mu nteko […]

Abasirikare b’u Rwanda basoje imyitozo barimo muri Bangladesh- AMAFOTO

Abasirikare b’u Rwanda bari mu mahugurwa yo kubungabunga amahoro yiswe ‘Shanti Doot-4’ (Intumwa y’amahoro ya Bangla), mu gihugu cya Bangladesh kiri ku mugabane wa Aziya, bagarutse mu Rwanda. Ni amahugurwa amaze ibyumweru bitatu, yatangiye ku wa 26 Gashyantare,  asozwa ku wa Mbere tariki ya 12 Werurwe 2018, akaba yaritabiriwe n’ingabo zigera kuri 780 zirimo ba […]

Abakinnyi 10 batsinze ibitego byinshi muri shampiyona zo ku mugabane w’u Burayi

Biragaragara ko umupira w’amaguru wihariwe cyane n’ibihugu by’i Burayi. Uyu mugabane nawo ugira shampiyona eshanu ziyobora izindi, dukurikije ibikombe amakipe aturukamo atwara ndetse n’abakinnyi bayo bakiharira ibihembo byinshi ku mugabane no ku isi yose. Ibihembo abakinnyi batwara babikesha ibitego byinshi batsinda n’uburyo bafasha amakipe yabo gutwara ibikombe. Uru ni urutonde rw’abakinnyi 10 batsindiye amakipe yabo […]

Ntibikwiye ko umuntu ajya guhazwa umubiri n’amaraso bya Yezu arwaye amavunja, kuko na Yesu yari umusirimu- Guv. Gatabazi

Kuri uyu wa Kabiri Tariki ya 13 Weruwe 2018, mu Ntara y’Amajyaruguru, Guverineri Gatabazi mu kiganiro yahaye abahagarariye amadini n’amatorero, ikiganiro cyari kigamije kureba uko ifunga n’isuzuma ry’insengero zitujuje ibyangombwa, yababwiye ko amadini yakoze byinshi byunganira Leta ariko na none avuga ko bidakwiye kuba hari abaturage bakigaragara barwaye amavunja, bafite n’umwanda kandi babarizwa muri aya […]

Tanzania: 90 b’urubyiruko bandura agakoko gatera SIDA ku munsi

Nyuma y’ubushakashatsi bwakozwe mu Ukuboza 2017, bwari bugamije kureba aho intera ya virusi itera SIDA igeze, muri Tanzania hasohowe raporo y’ibyavuyemo, aho urubyiruko kuva ku myaka 14 kugeza kuri 24 bandura virusi buri munsi, rugera kuri 90. Umuganga ushinzwe gutanga ibisubizo by’iyi virusi, Dr. Leonard Maboko yatangaje ko virusi itera SIDA ifata abantu 81,000 ku […]

Uganda: Abakozi babiri ba MTN bafunzwe bazira gufunga imirongo ya telefoni z’abayobozi bakuru

Naser Kigenyi na Henry Mugambe, bombi bakorera MTN/Uganda mu gace ka Mubende mu mujyi wa Kampala, bajyanywe mu buroko nyuma yo gushinjwa gufunga imirongo ( sim cards) z’Abaminisitiri babiri n’abandi bayobozi  mu nteko Ishinga Amategeko. Aba bagabo bafunze umurongo wa Persis Namuganza, Minisitiri w’ubutaka, Christopher Kyebaganza, Minisitiri w’ubuhinzi, Mwine Mpaka na Mercy Kyankunda, bombi bo […]

Sudani y’Epfo: Perezida Salva Kiir yirukanye Minisitiri w’Imari n’umuyobozi w’ingabo

Perezida wa Sudani y’Epfo, Salva Kiir, yeguje umuyobozi w’ingabo,  Gen. Marial Chanuong Yol na Minisitiri ushinzwe imari, Stephen Dhieu  Dau. Televiziyo y’igihugu niyo yatangaje aya makuru gusa ntiyigeze itangaza impamvu Salva Kiir yabirukanye mu mirimo yabo. Gen. Yol bakunze kwita ‘tiger’ yahoze ari umuyobozi w’ingabo zishinzwe kurinda umukuru w’igihugu mbere yuko aba umuyobozi w’ingabo ushinzwe […]

Guverineri Gatabazi arasobanura uburyo Siporo ishyizwe imbere mu Ntara y’Amajyaruguru

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru avuga ko mu Ntara abereye umuyobozi, Siporo iri mu byashyizwe imbere, bitewe n’uburyo ifitiye sosiyeti akamaro mu buryo butandukanye. Guverineri Gatabazi JMV, avuga ko Intara y’Amajyaruguru ikora siporo rusange kabiri mu kwezi, ifite amakipe ari mu kiciro cya mbere cy’umupira w’amaguru, amakipe yo mu mashuli abanza n’ayisumbuye, imikino y’intoki n’iy’abamugaye
 iyo mikino […]

Amafaranga yose y’umushinga w’amazi mu Mujyi wa Kigali wa miliyoni zirenga 262$ yabonetse — MINECOFIN

Amafaranga yose yari akenewe ku mushinga w’amazi mu Mujyi wa Kigali, wa miliyari zisaga 223 z’amafaranga y’u Rwanda yamaze kuboneka nk’uko byemejwe na Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Amb Claver Gatete uvuga ko ari ugushyira mu bikorwa uwo mushinga abaturage bakabona amazi ahagije mu myaka ine iri imbere. Ibi bikaba byatangajwe kuri uyu wa Mbere, itariki ya […]

Uganda: Umupfumu wari umaze imyaka 7 asambanya umwana we akanamutera inda, yafashwe

Polisi yo muri District ya Mpigi muri Uganda, yataye muri yombi umugabo uzwiho ubupfumu, wari utuye mu gace ka Kanaani , ashinjwa gusambanya umwana we w’umukobwa anamutera inda. Vincent Ssenoga uzwi ku izina rya Jjaja Kasooba w’imyaka 69, ashinjwa gukoresha umukobwa we w’imyaka 20, imibonano mpuzabitsina mu gihe cy’imyaka irindwi, ubu afungiye kuri sitasiyo ya polisi […]

Mubareke bazigaragambye nibwo bazamenya uwo ndiwe — Perezida John P. Magufuli

Perezida wa Tanzania, John Pombe Magufuli yaburiye abaturage ba Tanzania abihanangiriza kuzakora imyigaragambyo itemewe, avuga ko atazigera atuma imyigaragambyo nk’iyo itinza amavugurura y’ubukungu ye. Ubwo yajyaga ku butegetsi mu Ugushyingo 2015, perezida Magufuli yasezeranyije kurwanya ruswa yivuye inyuma ndetse agaragaza ingamba zigamije kuvugurura ubukungu bw’igihugu zirimo guhagarika ibintu bitwara leta amafaranga ntacyo bimaze. Kuri iki […]

Iyo uguze ubutaka bugenewe ubuhinzi ukabukoresha mu bindi uba wica amategeko — Min. Kaboneka

“Niba uguze ubutaka bugenewe ubuhinzi, ugomba nawe kubukoresha mu buhinzi. Niba ukora ibitari ibyo uraba uri kwica amategeko,” Uyu ni minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, Francis Kaboneka, kuri uyu wa Mbere, itariki 12 Werurwe 2018 ubwo yari yasuye Akarere ka Nyagatare, aho ari kumwe n’umukuru wa Polisi, IGP Gasana, bari baiye kwibutsa abaturage ibijyanye n’imikoreshereze y’ubutaka no […]

Ruhango: Umukozi wa SACCO afunze azira amafaranga 2,000 akekwaho kwaka abaje kubikuza inkunga bagenerwa

Umukozi wa SACCO Nkunganire – Ntongwe yo mu Karere ka Ruhango  witwa Mukeshimana Marie Chantal  afungiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Ruhango akekwaho kwaka  abatishoboye ibihumbi bibiri by’amafaranga y’u Rwanda nk’inyoroshyo kugira ngo abahe amafaranga y’inkunga bagenerwa  na Leta.  Ifatwa rye ryaturutse ku makuru yatanzwe na bamwe mu bo yayatse nyuma y’icyumweru abasiragiza  ababwira ngo […]

Uganda: Abanyaburayi 2 bafatiwe ku kibuga cy’indege bashaka gusohora ikiyobyabwenge cya Mugo

Abagabo babiri bakomoka mu Burayi bafatiwe ku kibuga cy’indege cya Entebbe, I Kampala muri Uganda bashaka gusohokana ikiyobyabwenge cya heroin bakijyanye hanze y’igihugu nk’uko bitangazwa na polisi. Umwe muri aba witwa Laudato Masimo, ukomoka mu Butaliyani, igipolisi kivuga ko yafatanywe ibiro bitatu bya heroin (Mugo) ashaka kwinjira indege yerekeza I Buruseli mu Bubiligi muri iyi […]

Cpl Aime Hirwa, ukomoka mu Rwanda, umwe mu Masura ya Division ya 5 y’Igisirikare cya Canada

Umunyarwanda ubarizwa mu gisirikare cya Canada AimĂ© Hirwa, Umunyakanada w’imyaka 22 ufite inkomoko mu Rwanda, yamaze kuba umwe mu bagize batayo ya 1 The Royal Newfoundland Regiment y’igisirikare cya Canada, ifite ibirindiro ahitwa St John’s. Uyu musore wasinye amasezerano y’imyaka 4 mu gisirikare, akaba aherutse gutoranwa nk’umwe mu Masura ya Division ya 5 y’Igisirikare cya […]

Urubanza rwa Ingabire Victoire rwatangiye nta mwana Alain Muku afite, rurangira afite babiri

Tariki ya 08 Werurwe 2018, i Kigali muri Hotel Umubano, nibwo Mukuralinda yavuze ku rubanza rwa Ingabire Victoire , avuga ku gitabo yanditse, aho yavuze uburyo abantu bamwe bakiriye imikirize yarwo no kuba rwaratangiye nta mwana agira, rukarangira afite babiri. Uwahoze ari umushinjacyaha mukuru w’u Rwanda akanaba n’umuvugizi wabwo , Alain Mukuralinda, ubwo yamurikaga igitabo […]

Urutonde rw’abaperezida bayoboye igihe kirekire kurusha abandi ku Isi

Mu gihugu cy’Uburusiya, kuwa 18 Werurwe 2018, hateganyijwe amatora y’umukuru w’igihugu.Perezida uri ku butegetsi Vladimir Putin arahabwa amahirwe menshi ko ariwe uzatorwa. Putin natorwa, azaba ari manda ye ya kane ari ku butegetsi mu gihe kirenga imyaka 20. Muri iyi nkuru twifashije wikpedia, twabateguriye abandi bakuru b’ibihugu bategetse igihe kirekire kurusha abandi ku isi dukuyemo […]

Uwahushije Claver Mbonimpa yarishwe, uwarashe umuhungu we akamwica arakidegembya

Nyuma yo kurusimbuka, Claver Mbonimpa, umusaza w’imyaka 68 y’amavuko akaba n’impirimbanyi y’uburenganzira bwa muntu, avuga agahinda yagize mu mwaka wa 2015, nyuma yo kuraswa akarusimbuka, umwana n’umukwe we bo bakicwa.   Mu kiganiro yagiranye na DW (Deutsche Welle), Mbonimpa yaboneyeho gutangaza ko yapfushije abantu benshi b’aba abo mu muryango n’abandi barundi muri rusange. Ati”Nabuze umwana […]

AMAFOTO: Gucugusa ikibuno bisaba ubwenge kuko ni ibintu bikaze- SuperSexy

Umugore w’icyamamare ku mbuga nkoranyambaga cyane cyane kuri Instagram na snapchat, uzwi ku izina rya SuperSexy, yatangaje ko gucugusa ikibuno atari ibintu bya buri wese, kuko bisaba ubuhanga buhanitse ndetse anagira inama abakobwa baba bifuza kuzamwigana. Uyu mugore w’umunyarwanda uba mu gihugu cya Uganda, ufite umugabo w’umuzungu, ibi yabigarutseho ubwo yaganiraga n’itangazamakuru mu ijoro ryo […]

Mbere yo gukora ikosa ryo guca inyuma umukunzi wawe, dore ibyo ukwiye kwibaza

Muri iyi minsi gucana inyuma byabaye ingeso mu bice bigiye bitandukanye aho usanga abagabo nabagore barafashe iya mbere mu gucana inyuma ibintu bikunze kugaragara kenshi gashoboka nyamara binagira ingaruka mbi aho usanga ufatiwe mucyuho ashobra no kuhasiga ubuzima. Nyamara mbere y’uko ukora iryo kosa ryo guca inyuma uwo mukundana cyangwa mwashakanye ukwiye kujya uzirikana ibi […]

Uganda: Imam w'umusigiti yakatiwe burundu azira gufata ku ngufu umwana w’imyaka 2

Urukiko rwo mu gace ka Mukono rwakatiye Imam w’imyaka 69 y’amavuko gufungwa ubuzima bwe bwose azira gufata ku ngufu umwana w’umukobwa w’imyaka 2. Uyu musaza witwa Musa Mulo ni umusiramu uri ku rwego rwa Imam akaba yari ayoboye umusigiti wa Kibubbu mu karere ka Buikwe. Imam Musa Mulo akaba yemeye icyaha imbere y’urukiko. Umushinjacyaha wa […]

USA: Batanu basize ubuzima mu mpanuka y'indege yaguye mu mugezi

Abagenzi batanu bari bakodesheje indege ya kajugujugu bapfuye nyuma y’uko indege yarohamye mu mugezi witwa “East River” hafi ya Gracie Mansion, muri New York, umugi wo muri Leta zunze ubumwe za Amerika. Amakuru aturuka kuri umwe mu bayobozi ba polisi muri New York, James O’Neill, yavuze ko aba bagenzi bari bakodesheje iyi ndege bashaka kwifotoza. […]

U Buholandi: Ndereyehe Ntahontuye Charles ukurikiranweho uruhare muri jenoside ni muntu ki?

Ndereyehe Ntahontuye Charles akomoka muri Komine Cyabingo mu yahoze ari Perefegitura ya Ruhengeri, agace kakomokagamo benshi mu bari abategetsi. Mu 1992, hamwe n’abandi banyabwenge b’abahezanguni barimo Nahimana Ferdinand, Dr Rwamucyo EugĂšne, Dr Nshimyumuremyi Jean Berchmas n’abandi, Ndereyehe yaremye kandi ayobora umutwe w’abagizi ba nabi wiswe  Cercles des RĂ©publicains Progressistes washishikarije  abanyeshuri gutegura jenoside muri Kaminuza i Nyakinama n’i […]

Kuki Imana yemera ko tugeragezwa?

Itangiriro 29:21-27 Mu gitondo Yakobo abona ari Leya abaza labani ati wangize ibiki? Rasheli si we natendeye? Niki gitumye undiganya utyo? Labani ati iwacu ntibagenza batyo gushyingira umuto basize umukuru. Iyi nkuru irimo abantu 4 Yakobo twagereranya n’ umukristo, Labani twagereranya ko ahagarariye Imana, Rasheli twakwita imigisha yo mu gakiza na leya twakwita ikigeragezo kuko […]

Indege itwara abagenzi ya US-Bangla Airlines yakoreye impanuka ku kibuga cy’indege

Indege itwara abagenzi ya kompanyi ya US-Bangla Airlines kuri uyu wa Mbere, itariki 12 Werurwe  saa 2:15 za mugitondo ku isaha yo muri Nepal yakoze impanuka ubwo yari irimo kururuka ku Kibuga cy’indege cya Tribhuvan muri Kathmandu abantu 49 bahasiga ubuzima. Iyi ndege yari itwaye abantu 67 n’abakozi bayo bane, ubwo yageragezaga kugwa ku kibuga […]

Iyo u Rwanda na Uganda byarebanaga nabi, Gen Kayihura niwe wabigenderagamo – Andrew Mwenda

Ngo iyo u Rwanda na Uganda byarebanaga nabi, Gen Kale Kayihura niwe wabigenderagamo bitewe n’inkomoko ye nk’uko yabihishuriye inshuti ubwo hongeraga kuvugwa umwuka mubi hagati y’ibihugu byombi. Umunyamakuru uzwi cyane mu gihugu cya Uganda no mu karere, Andrew Mwenda aravuga ko ishyaka riri ku butegetsi NRM, vuba rizicuza kuva ku buyobozi bw’igipolisi kwa Gen. Kale […]

Kampala: Amafoto y’umuhanzi wafashwe asambanira mu modoka

Barbie Jay, umuhanzi wo muri Uganda yatawe muri yombi na polisi, ashinjwa gusambanira mu modoka. Uyu muhanzi n’umukobwa bikekwa ko basambanaga utatangajwe amazina, bafungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Lubaga. Mu itangazo polisi yashyize ahagaragara, ivuga ko uyu muhanzi yaparitse imodoka ku ruhande rw’umuhanda, atangira gukorana imibonano n’uwo mukobwa udatangazwa amazina. Ikinyamakuru Chimpreports cyo muri […]

Gereza ya Rusizi yari igenewe gufungirwamo abagororwa 2600 irimo 3.248

Abafungiye muri gereza ya Rusizi iherereye mu Ntara y’i Burengerazuba, bavuga ko babangamiwe n’ubucukike buyirimo, aho ubu abasaga 600 barenga ku mibare yagenwe. Ubwo Minisitiri w’ubutabera, Busingye Johnston yasuraga gereza ya Rusizi mu cyumweru gishize, nibwo ubuyobozi bw’iyi gereza n’abayifungiyemo, bamutangarije iki kibazo bavuga ko kibabangamiye. Ubuyobozi bw’iyi gereza bwemeza ko ubucukike buhari, ko iyi […]

Rulindo: Umusaruro w'ibigori wabaye mwinshi isoko rirabura

Bamwe mu bahinzi b’ibigori mu Karere ka Rulindo barasaba inzego z’ubuyobozi kubashakira isoko ry’umusaruro kuko baguze imbuto bahenzwe none umusaruro ukaba warabuze isoko. Ngo bahinze ibigoli ku bwinshi bakoresha imbaraga zose kuko bizezwaga isoko rihagije ry’umusaruro none ngo barasaruye babura isoko ibigori bisa n’ibiri gupfa ubusa ni abaturage bo mu murege wa Rukozo. Ikibabaza aba […]

Uganda: Urwego rw’ubutasi mu gisirikare rwaburiye perezida Museveni ko yashoboraga kwicwa

Ibyumweru bikeya mbere y’uko perezida Museveni ategeka ihagarikwa rya  bamwe mu bapolisi bakuru, inzego z’ubutasi ngo zari zamuburiye ko ashobora kwicwa. Mu mpera z’umwaka ushize nibwo perezida Museveni yategetse itsinda ryari riyobowe n’urwego rushinzwe ubutasi mu gisirikare (CMI), guhagarika, guhata ibibazo no gufunga abapolisi benshi barimo uwari ukuriye ibikorwa bidasanzwe bya polisi, Nickson Agasirwe na […]

Musenyeri Bimenyimana wa Diyosezi Gatolika ya Cyangugu yitabye Imana

Ku umugoroba wo kuri iki cyumweru, tariki ya 11 Werurwe 2018, nibwo hamenyekanye amakuru y’urupfu rwa Musenyeri Bimenyimana Jean DamascĂšne wayoboraga Diyoseze Gatolika ya Cyangugu waguye mu Bitaro biherereye Nairobi muri Kenya aho yari amaze iminsi ari muri Koma. Musenyeri Bimenyimana yabonye izuba tariki ya 22 Kamena 1953, avukira i Bumazi, Paruwasi Shangi muri Diyosezi […]

Burundi: Perezida Nkurunziza yagizwe umuyobozi w’ikirenga wa CNDD-FDD iteka n’iteka

Kuri iki cyumweru tariki ya 11 Werurwe 2018 , ishyaka CNDD-FDD rya Perezida w’u Burundi Pierre Nkurunziza ryatangaje ko ryaraye rimugize Umuyobozi waryo w’Ikirenga w’Iteka (Guide Permanet). Uyu mwanzuro wafatiwe mu nama y’iminsi ibiri y’abayobozi bakuru b’ishyaka CNDD-FDD yabaye kuwa gatanu Tariki ya 09 no kuwa gatandatu Tariki ya 10 Werurwe, 2018, ibera ku ivuko […]

China: Hakuweho manda ntarengwa k'umukuru w’igihugu biha amahirwe Xi Jinping yo kuyobora kugeza apfuye

Inteko ishinga amategeko y’igihugu cy’Ubushinwa yatoye itegeko rikuraho igihe ntarengwa umukuru w’igihugu agomba kumara ku butegetsi. Ibi bikaba bihaye amahirwe perezida Xi Jinping ku guma ku butegetsi igihe kirekire. Ishyaka riri ku butegetsi rya Communist Party ryari ryatanze icyifuzo cyo guhindura itegeko nshinga kugira ngo bakureho umubare wa manda. Ibi byagomba kubanza kunyura mu nteko […]

Areruya Joseph yamaze gusinyira Delko Marseille Provence KTM mu Bufaransa

Kuri uyu wa 11 Werurwe 2018, umunyarwanda ukina umukino w’amagare, Aleluya Joseph uzwi ku izina rya ‘Kimasa’ yerekeje muri Delko Marseille Provence KTM. Ni nyuma yo gutwara amarushanwa abiri akomeye n’imidari itandukanye. Joseph wakiniraga ikipe yo mu ikipe yo muri Afurika y’epfo,Dimension Data for Qubeka, nyuma yo gutwara Tour du Rwanda mu mpera z’umwaka washize […]

Uganda: Kaminuza ya Makerere igiye guhagarika kugaburira abanyeshuri

Bitewe n’ibyifuzo bya bamwe mu banyeshuri n’ ibibazo kaminuza ya Makerere igirana n’abagaburira abanyeshuri, harimo kutongera amafaranga ku ifunguro rya buri munsi, iyi kaminuza yafashe icyemezo cyo guhagarika kugaburira abanyeshuri. Abanyeshuri biga kaminuza barihirwa na Leta ya Uganda bishyurirwa amashiringi 4000 (Shs 4000) y’ifunguro buri munsi. Ibigo bishinzwe kubagaburira bihabwa na kaminuza Shs 2000. Ibi […]

Kenya: Umuforomokazi yatawe muri yombi azira kwiba uruhinja

Polisi yo mu gace ka Kisumu yataye muri yombi umuforomokazi ukekwaho kwiba umwana w’uruhinja.Uyu muforomokazi yakoraga mu bitaro bya Avenue Hospital mu gace ka Kisumu.Akaba yarafashwe nyuma yuko bagenzi be bakorana bavugije inzogera bamutabariza. Uwo muforomokazi yari yazanye umwana ku ivuriro avuga ko ari mama we ariko bagenzi be bakavuga ko atari atwite.Umuyobozi wa police […]

Perezida wa Caf yasuye urwibutso rwa Gisozi-Amafoto

Perezida w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Afurika (CAF) Ahmad, ku inshuro ye yambere atorewe kuriyobora yasuye u Rwanda , aho yanasuye urwibutso rwa Gisozi . Nkuko bitangazwa n’urubuga rw’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru (FERWAFA), perezida w’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Afurika Ahmed , uri mu Rwanda kunshuro ye ya mbere atowe, yasuye urwibutso rwa Gisozi , nyuma akaza gusura […]

Perezida Kagame yahuye na Emmanuel Macron w’u Bufaransa mu Buhinde

Perezida Kagame uri mu nama yiga ku ikoreshwa ry’ingufu zikomoka ku mirasire y’izuba mu Buhinde yahuye na perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron, bagirana ibiganiro gusa ntabwo ibyo aba bayobozi bombi baganiriye byigeze bitangazwa. Nkuko bigaragara kurubuga rw’ibiro by’umukuru w’igihugu nuko yitabiriye inama kumunsi wejo aho mu ijambo yavuze ko ibihugu by’Isi bifite amahirwe yo kuba […]