Uganda: Umwana w’imyaka 2 yishwe n’Inguge imaze kumwiba iwabo

Umwana w’imyaka 2 y’amavuko wo mu giturage cya Kyamajaka, mu Karere ka Kagadi ho mu gihugu cya Uganda yishwe n’Inguge muri iki cyumweru gishize. Amakuru aravuga ko uyu mwana w’umukobwa hatatangajwe amazina ye, Inguge yamukuye iwabo kuwa kane ushize nka saa kumi z’umugoroba nyuma yo gusanga iwabo ntabahari bagiye mu mirimo. Chimpreports dukesha iyi nkuru […]

RDC: Sosiyete sivile irasaba leta kwitandukanya na CIRGL

Sosiyete sivile yo muri Kivu y’Amajyaruguru yasabye Leta ya Congo kwitandukanya n’Inama Mpuzamahanga ku Biyaga Bigari (CIRGL) ngo kubera kutubahiriza amasezerano ya Addis Abeba kw’ibihugu byayashyizeho umukono. Aya masezerano yari agamije kugarura amahoro mu burasirazuba bwa Congo yashyizweho umukono muri Gashyantare 2013 n’ibihugu bigera mu 10 byo mu karere. Uhagarariye Sosiyete Sivile yo muri Kivu […]

Nyamasheke: Abaturage 2800 bavuwe indwara zinyuranye muri Army week

Abaturage basanzwe bivuriza mu bitaro Bya Bushenge n’ibigo nderabuzima bya Kibogora na Gisakura mu karere ka Nyamasheke bari bafite indwara zimwe zimeze nk’izananiranye zikeneye ubuvuzi bwihariye, barashimira cyane ingabo z’igihugu zabavuye mu cyumweru cyahariwe ingabo’’Army week’’, bakaba baravuriwe ubuntu kandi bakavurwa ari benshi, bakifuza ko bajya babageraho kenshi bakabagoboka. Nk’uko Bwiza.com yabitangarijwe na Major Docteur […]

Rwamagana: Min.Musoni arasaba abaturage gusigasira ibikorwaremezo bahawe na Polisi- AMAFOTO

Minisitiri w’ibikorwaremezo James Musoni yahamagariye abaturage b’akarere ka Rwamagana kurinda no gusigasira ibikorwaremezo bahawe na Polisi y’u Rwanda no kubyubakiraho ngo bazagere ku mibereho myiza n’iterambere birambye. Ibi Minisitiri Musoni yabivuze mu ijambo yagejeje ku bihumbi by’abaturage b’umudugudu wa Gatare, akagari ka Gatare mu murenge wa Nyakariro nyuma y’umuhango yayoboye, wo gutaha ku mugaragaro inzu […]

Nyaruguru: Abitabiriye umutambagiro i Makka baremeye abatishoboye

Itsinda ry’abayisilamu ryagiye mu rugendo rutagatifu Makka mu mwaka wa 2011, ryaremeye abatishoboye bo mu karere ka Nyaruguru, babaha inka 10, banatangirira mituweli abagera ku 1300. Iri tsinda ryitwa ‘Abasangirangendo’ rigizwe n’aba Hadji n’aba Hadjati bahuriye muri urwo rugendo, nyuma bavuyeyo batekereza no kujya bahurira mu bikorwa bigamije guteza imbere abaturage, nk’iki bakoze mu murenge […]

Amatora 2017: Diane Rwigara atanga amafaranga, Mwenedata we azi ko atazatsinda

Ibi ni bimwe mu bikorwa komisiyo y’igihugu y’amatora(NEC) igaragaza nk’ibishya mu biri kuranga ibikorwa bijyanye n’amatora ya perezida wa Repubulika ateganyijwe muri kanama uyu mwaka. Perezida w’iyi komisiyo, Prof Kalisa Mbanda agaragaza tumwe muri utwo dushya nko kurenga ku mategeko n’amabwiriza agenga aya matora, kuko ngo bahuye n’abashaka kuba abakandida kuri uwo mwanya bakumvikana ibigomba […]

Abarundi 300 bahungiye muri Botswana bagafungwa bagiye gucyurwa ku gahato

Abarundi basaga 300 bagiye kumara imyaka ibiri muri gereza za polisi zo mu gihugu cya Botswana, bafite impungenge z’uko bagiye gucyurwa ku gahato mu Burundi barahavuye bahunze. Aba Barundi biganjemo abagabo, abagore n’abana ngo bagiye bahungiye muri Botswana, basaba ubuhunzi muri icyo gihugu ariko nta numwe wahawe ibyangombwa by’ubuhunzi ahubwo barafunzwe. Ati: “Nageze muri Botswana […]

Bimwe mu bintu abagabo bakora ariko abagore bakabyanga urunuka ku buryo banabipfa

Burya mu rukundo habaho kwihanganirana ndetse no kwicisha bugufi kugira ngo rusugire, mu gihe ibi bitabayeho, nibwo wumva umuntu yashinze urugo rugasenyuka bidateye kabiri cyangwa ugasanga abakundana bashwanye nta n’iminsi bamaze mu rukundorwabo. Hano rero hari bimwe mu bintu abagore cyangwa abakobwa banga urunuka kandi ugasanga abakunzi ba bo batabizi cyangwa banabizi ariko bakabikora nkana. […]

Nigeria: Bishop yagaragaye yiyunze n'itsinda ry'amabandi rizwi nka Black Axe

Umukuru w’itorero Intercessors for Africa, Emeka Andrew muri Nigeriya yatunguye abantu ubwo babinaga amafoto ye ari kumwe n’itsinda ry’insoresore zimeze nk’izo mu muhanda zamenyekanye cyane muri kiriya gihugu nka Black Axes ndetse iri tsinda rikaba rinazwi ku rwego mpuzamahanga ku izina rya Neo Black Movement of Africa (NBM). Mu minsi ishize, nibwo umwe mu bagize […]

Abanyarwanda baba muri Ethiopia bahuriye mu busabane- AMAFOTO

Abanyarwanda baba muri Ethiopia bahuriye mu gikorwa cy’ubusabane cya “Family Day”. Umunsi ngarukamwaka aho Abanyarwanda bahura bakaganira ku muco nyarwanda, bagasabana ndetse urubyiruko n’abana bakibutswa indangagaciro na kirazira hubakwa ejo hazaza h’igihugu. Uyu munsi wa “Family Day “ wizihijwe ku wa Gatandatu taliki 20/05/2017 muri Yaya village, mu nkengero z’umujyi wa Addis Ababa, uteguwe n’ihuriro […]

Amajyaruguru: Abashaka kuba abakandida ku mwanya wa perezida muborohereze mu gusinyisha- Prof Mbanda

Perezida wa Komisiyo y’igihugu y’amatora, Prof Kalisa Mbanda yasabye abayobozi batandukanye mu ntara y’Amajyaruguru, korohereza abasinyisha kugirango bahatanire kwiyamamaza ku mwanya wa Perezida wa Repubulika. Mu nama nyunguranabitekerezo iri guhuza abafite aho bahuriye n’ibikorwa by’amatora muri iyi ntara, ku wa Mbere tariki ya 22 Gicurasi 2017. Prof Mbanda yavuze ko hari bamwe mu basinyisha kuba […]

Perezida Trump yagerageje umusirikare asanga yarakoze imyitozo ihambaye- AMAFOTO

Perezida Donald Trump wa Leta zunze ubumwe za Amerika, yakoze ikintu kitapfa gukorwa n’umugaba w’ikirenga w’ingabo uwo ari we wese, ahirika umusirikare ariko asanga ahora yiteguye. Ubwo Perezida Trump n’umufasha we Melania Trump bari bamaze kubonana na Perezida Mauricio Macri wa Argentine ari kumwe na madamu we, uliana Awada, basohotse muri White House babaherekeje, ubwo […]

Sudani y’Epfo n’iya ruguru zigiye guhurira mu biganiro byo kugarura amahoro

Inama iheruka y’Afurika yunze ubumwe yabereye muri Ethiopia yemeje ko hagiye gukorwa ibishoboka byose ng0 ibihugu 2 birimo Sudani y’Epfo n’iya Ruguru bibe byagirana ibiganiro mu bijyanye na politiki bityo bikabasha kuba byazura umubano. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Ibi ni ibyatangajwe n’umuyobozi wa Komisiyo y’Afurika yunze ubumwe, Moussa Faki Mahamat, mu nama yabaye ku wa 19 Gicurasi […]

Kayonza: Abarimu bafite impungenge z'uruhuri rw’ibibazo biri mu burezi

Abarimu bigisha mu mashuri abanza n’ayisumbuye mu karere ka kayonza bemeza ko bafite impungenge ko ibibazo by’uruhuri bivugwa mu burezi bifite ingaruka ku ireme ry’uburezi, naryo ryari risanzwe rigerwa ku mashyi. Abarimu barimurwa by’agahimano bakajyanwa iyo bigwa, abandi barasabwa guhimba abanyeshuri ba baringa, ruswa iravuza ubuhuha kugera abakuriye uburezi bakurikiranwe mu butabera, umwe bikamuviramo gutoroka, […]

Sudani y’Epfo: Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’amahoro zambwitswe imidari y’ishimwe

Mu mpera z’icyumweru gishize, ingabo z’u Rwanda zibungabunga umutekano muri leta ya Sudani y’Epfo zambitswe imidari y’ishimwe n’Umuryango w’Abibumbye kubera ibikorwa by’indashyikirwa n’imyitwarire myiza zikomeje kugaragaza mu kazi kazo ka buri munsi. Muri uyu muhango wabereye mu gace ka Malakal, ushinzwe ibikorwa by’ingabo ziri mu butumwa, Paul Egunsola yashimiye Guverinom y’u Rwanda by’umwihariko ingabo z’u […]

Icyo Perezida Kagame avuga ku kuba mu Rwanda hari ishyaka rimwe rya opozisiyo (opposition)

Perezida Kagame ubwo yabazwaga impamvu mu Rwanda hari ishyaka rimwe ritavuga rumwe na Leta, yasubije avuga ko nk’umukuru w’igihugu adashinzwe gushinga amashyaka amurwanya. Ni mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru Jeune Afrique, Perezida Kagame yabajijwe impamvu mu Rwanda hari ishyaka rimwe rya DGPR ( Ishyaka riharanira demokarasi no kurengera ibidukikije mu Rwanda ) ritavuga rumwe na Leta. […]

Abayahudi barashaka gufatana ikiganza n'u Rwanda mu kwigisha amateka ya Jenoside

Itsinda ry’Abayahudi ryatangaje ko rigiye guhagurukira kwigisha isi amateka ja Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda n’igihugu bihuje amateka kuko na bo biciwe ababo batagira ingano mu myaka yashize, ibi ngo bikazakorwa hagamije gutanga amasomo no kwigisha amateka yaranze iki gihugu mu gihe cya Jenoside. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Ibi ni bimwe mu byatangarijwe mu mujyi wa New […]

Rutsiro: Yafatanywe ibiro 173 by’amabuye y’agaciro ya magendu

Niyifasha Jean afungiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Gihango, mu karere ka Rutsiro nyuma yo gufatanwa ibiro 173 by’amabuye y’agaciro yo mu bwoko bwa Wolfram ya magendu; ni ukuvuga; adafitiye ibyangombwa; akaba yari ayapakiye mu modoka yo mu bwoko bwa Land Cruser ifite nimero ziyiranga RAC 251 G. Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara […]

U Bushinwa: Imiryango 110 yasezeraniye rimwe imbere y'Imana (Reba amafoto)

Mu ghugu cy’u Bushinwa, imiryango igeza ku 110 yasezeraniye umunsi umwe mu birori by’akataraboneka byarazwe n’udushya twinshi kuri iki cyumweru tariki ya 21 Gcurasi 2017. Ibintu btasaga n’ibidasanzwe ndetse bitanakunda kubaho muri kiriya gihugu ko abantu bangana gutya bahuza umugambi bagakora igikorwa kimwe kidasanzwe nk’iki Muminsi ishize, nibwo mu gihugu cya Uganda habaye ibindi bisa […]

Ngoma: Abapasitoro mu itorero “Inkuru nziza” barwaniye mu rusengero, 9 batabwa muri yombi

Polisi ikorera mu Ntara y’Uburasirazuba iratangaza ko icumbikiye abavugabutumwa bo mu itorero Inkurunziza rya kibungo ahitwa ku cya Semakamba bagera ku 9 nyuma yo gutabwa muri yombi barwanira mu rusengero kuri iki cyumweru. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Mu kiganiro Bwiza.com yagiranye n’umuvugizi wa polisi IP Emmanuel Kayigi yavuze ko intandaro y’aya makimbirane yatewe n’ihinduranya ry’abakuru b’iri torero […]

Mu biciwe I Gatagara harimo n’ abana batoya bari bafite ubumuga butandukanye – NCPD

Mu rwego rwo kwibuka ku nshuro ya 23 Jenoside yakorewe Abatutsi, ku itariki ya 19 Gicurasi 2017 , inama y’Igihugu y’Abafite Ubumuga (NCPD) yateguye umuhango wo Kwibuka; umuhango wabereye mu kigo cyita ku bafite ubumuga cya Gatagara (HVP Gatagara) giherereye mu Murenge wa Mukingo ,Akarere ka Nyanza. Umuhango wabanjirijwe no gushyira indabo ku mva zo […]

Umwana w’umukobwa wapfuye mu 1997 yagaragaye atembera mu giturage ari muzima

Umwana w’umukobwa utatangajwe amazina uzwiho kuba yarahoze yiga ku kigo cy’amashuli cya Namulenga mu gace ka Mulanje muri Malawi, yateje urujijo nyuma yo kugaragara atembera mu bice by’iwabo nyuma y’imyaka isaga 20 apfuye ndetse bakanamuhamba. Umuvugizi wa polisi muri kariya gace, Gresham Ngwira yemeje mu mpera z’icyumweru gishize ko uyu mwana yagaragaye ndetse akanajyanwa ku […]

Umuhanzi Mavado yahawe ikibanza muri Gambia nyuma y’igitaramo yahakoreye

Umuhanzi Mavado ukomoka muri Jamaica ukora injyana ya dancehall yahawe ubutaka mu gihugu cya Gambia nyuma y’igitaramo cy’imbaturamugabo yakoreye muri iki gihugu mu minsi ishize, bivugwa ko ari icya mbere kibereye muri iki gihugu mu myaka mirongo ishize. Abantu basaga 50,000 bari bakubise buzuye Stade y’Ubwigenge ya Bakau mu ijoro ryo kuwa Gatandatu ushize baje […]

CHINA-USA : Ubushinwa bugiye kumarira ku icumu abatasi ba Amerika

Leta y’Ubushinwa ngo yaba iri kugenda yica itababariye ba maneko batandukanye b’Ikigo cy’Ubutasi cy’Amerika CIA [ The Central Intelligence Agency ] aba batasi ngo bakaba ari bamwe mu bakomeje kwibasira Ubushinwa mu kuneka kimwe cyose iki gihugu gikora mu nzego nyinshi zacyo. Reuters ni bya Biro Ntaramakuru by’Abongereza dukesha iyi nkuru ivuga ko uhereye mu […]

Gicumbi: Ubuyobozi bw’umurenge burahakana ko bwabonanye na Dr Frank Habineza, hari amashusho n’amajwi

Kuwa gatatu w’iki cyumweru, Perezida w’ishyaka Green Party akaba n’umwe mu bazahatanira umwanya w’umukuru w’igihugu mu matora ari imbere, Dr Frank Habineza, yasuye Umurenge wa Rwamiko mu Karere ka Gicumbi. Yari ajyanywe no kuvugana n’ubuyobozi bw’uwo murenge ibirebana n’abarwanashyaka be batotezwa, bahora batumizwa ku murenge ndetse bamwe bakaba barawimutsemo. Ikiganiro bagiranye, agifitiye amajwi n’amashusho, ariko […]

Umufasha wa Perezida wa Kenya yifatanyije na Jeanette Kagame muri Kigali Peace Marathon

Kuri uyu wa 21 Gicurasi 2017, i Kigali habereye isiganwa mpuzamahanga ry’amahoro , iri siganwa ry’amaguru rikaba ryanitabiriwe n’abayobozi batandukanye haba mu Rwanda ndetse no mu bihugu byo mu mahanga. Ni muri urwo rwego, umufasha wa Perezida wa Kenya, Margaret Kenyatta na we ari mu Rwanda guhera kuri uyu wa Gatandatu, aho kuri uyu munsi […]

Sudani y’Epfo: Ese koko Dr. Riek Machar yaba yasimbuwe n’umugore we?

Nyuma y’aho ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwijwe amakuru avuga ko umugore wa Dr Riek Machar, Angelina Teny, yaba yasimbuye umugabo we ku buyobozi bw’umutwe urwanya ubutegetsi bwa Sudani y’Epfo, SPLM-IO, kuri ubu ubuyobozi bw’uyu mutwe burabeshyuza aya makuru. Umunyamabanga wa SPLM-IO ushinzwe itangazamakuru, Lam Kuei Lam, yanyomoje aya makuru avuga ko ari ibihimbano, ahamagarira ababashyigikiye ndetse […]

Abahagarariye Kagame batsinze amatora amuganisha guhatanira gukomeza kuyobora igihugu

Abahagarariye Umukandida Paul Kagame, mu matora y’ibanze y’Umuryango FPR Inkotanyi, bagiye batsinda ku buryo bizeye ko bazakomeza guhatana kugeza atsindiye kuyobora igihugu. Ku wa Gatandatu tariki ya 20 Gicurasi 2017 mu turere dutandukanye tw’u Rwanda hatangiye amatora yo gushaka uzahagararira Umuryango FPR Inkotanyi mu matora y’Umukuru w’Igihugu atergerejwe muri Kanama 2017. Bwiza.com yageze mu turere […]

RDC: Ingabo za FARDC zagejeje dosiye mu rukiko ku rupfu rw’abakozi 2 ba ONU

Ubushinjacyaha bukuru bw’igisirikare cya Repubulika iharanira Demokarasi ya kongo FARDC bwemeje ko bufite dosiye ku rupfu rw’inzobere 2 ziherutse kwicirwa muri kiriya gihugu ndetse iyi dosiye ikaba yashyikirijwe urukiko rwa gisirikare rwa Garnison de Kananga (Kasaà¯-Central). [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Iyi dosiye igaragaza ko hari abapolisi bo muri kiriya gihugu bafashwe n’iperereza bityo bakaba bagomba gukurikiranwa ariko […]

Ukekwaho uruhare mu rupfu rw’uwari umuyoboke wa FDU mu nzira igana urukiko

Polisi y’u Rwanda yamaze gushyikiriza Umushinjacyaha Mukuru dosiye y’ukekwaho kugira uruhare mu iyicwa ry’umuyoboke w’ishyaka FDU-Inkingi uherutse kwicwa mu minsi ishize nyuma y’uko yari yaburiwe irengero. Uyu wari umuyoboke wa FDU akaba yarahoze no mu gisirikare, Cpl Jean Damascene Habarugira, yasanzwe yapfuye mu cyumweru gishize, inkuru ikwirakwira mu binyamakuru byo mu Rwanda ndetse no hanze. […]

Uganda na Tanzania byasabiye u Burundi gukurirwaho ibihano E.U ibitera utwatsi

Perezida wa Tanzania ndetse n’uwa Uganda, kuri uyu wa Gatandatu, basabye Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi gukuraho ibihano by’ubukungu wafatiye u Burundi. Ubu busabe bwa perezida Museveni na John Magufuli bwatangiwe mu nama y’Abakuru b’ibihugu bigize umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, birimo n’u Burundi, Kenya, u Rwanda na Sudani y’Epfo. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] “ Iki ni ikibazo cyacu. […]

Emmanuel, ni umusore ushaka umukunzi

Umukobwa ukuze uri mu myaka ya za 28 kuzamura, w’imfura, umunyarwandakazi, ukijijwe/ wubaha agatinya Imana, witeguye kubaka bitarambiranye, nyuma yo kumenyana neza, ndamukeneye cyanee! Ndi umusore umaze gukura imyaka 40, 1m74, 78kgs, nta mwana ngira hanze, nkorera leta hano i Kgli nyuma yo kurangiza kwiga. Nyandikira kuri email address , dukomeze tuganira ibindi, shalom! [xyz-ihs […]

20/05/1994: Twagiramungu Faustin yasabye u Bufaransa kutivanga mu bibazo by’u Rwanda

Twagiramungu Faustin ni umunyapolitiki wanabaye Minisitiri w’intebe mu Rwanda mu mwaka w’1994, kuri iyi tariki ya 20 Gicurasi 1994, ubwo hakorwaga Jenoside mu Rwanda, yasabye u Bufaransa kutivanga mu bibazo by’u Rwanda. Nk’uko komisiyo y’igihugu yo kurwanya Jenoside (CNLG) isanzwe igaragaza ibyaranze amatariki atandukanye mu gihe hakorwaga jenoside yakorewe Abatutsi, kuri iyi tariki Twagiramungu Faustin […]

Nyuma yo gutsinda Celta Vigo ibitego 4, Cristiano Ronaldo arahigira ikipe ya Malaga

Ku wa Gatatu w’iki cyumweru nibwo Real Madrid yanyagije imvura y’ibitego ikipe ya Celta Vigo (4-1), harimo ibitego 2 bya rutahizamu wayo, Ronaldo Cristiano ubu unahigira gutsina Malaga. Ronaldo avuga ko umukino bazakina n’ikipe ya Malaga , bawiteguye neza nubwo bwose bazi ko ari ikipe ikunze kwihagararaho ku kibuga cyayo. Ronaldo aragira ati: “Tuzi neza […]

Nyarugenge : Uwatowe nk’uwigenga mu kagari Kagame atuyemo, ntiyifuza kuzamutsinda

Mu matora yo gushaka uzahagararira umuryango FPR Inkotanyi mu midugudu n’utugari, hagaragaye abakandida bahagarariye Perezida Kagame n’abigenga. Mu kagari ka Kiyovu Perezida atuyemo, hatowe Masabo Martin nk’uhagarariye Kagame, naho Nshimiyumukiza Faustin atorwa nk’uwigenga, ariko ngo ntiyifuza gutsinda Kagame. Amatora yahereye mu mudugudu w’Imena utuwemo n’umukuru w’igihugu, mu kagari ka Kiyovu mu murenge wa Nyarugenge. Aha […]

Ibiro 600 by’imyembe niyo mpano Perezida Macron w’u Bufaransa yahawe na perezida wa Mali

Uruzinduko rwa mbere rwa perezida mushya w’u Bufaransa, Emmanuel Macro yarukoreye mu gihugu cya Mali, mu kurusoza perezida wa Mali, Ibrahim Boubacar Keà¯ta yamugeneye impano y’imyembe. Muri urwo ruzinduko Macro yakoze ku nshuro ya mbere, yasuye abasirikare b’u Bufaransa bari muri operasiyo Barkhane mu gace ka Gao muri Mali, uruzinduko yakoze kuri uyu wa Gatanu […]

Uruzinduko rwa mbere rwa Perezida Trump arukoreye muri Arabia Saudite

Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika, Donald Trump, yageze muri Arabia Saudite mu ruzinduko rwe rwa mbere hanze y’igihugu kuva yatangira kuyobora Amerika mu kwezi kwa mbere k’uyu mwaka. Arateganya guhura n’umwami Salman wa Arabia Saudite mu murwa mukuru Riyadh. Ku cyumweru Trump azageza ijambo ku bakuru b’ibihugu birenze 40 byiganjemo abayisilamu mu nama […]

Zari wari urwaje umugabo we mukuru, yahuye n’irindi sanganya

Hari hashize iminsi mike Zari Hassan asabye abakunzi b’umugabo we mukuru, Ivan Ssemwaga amasengesho ko arembye cyanye, amakuru ubu ava mu gihugu cya Tanzania ni uko ubu umwana we muto na we ari mu bitaro. Ikinyamakuru Tuko cyo muri Tanzania, gitangaza ko umwana muto wa Zari, Prince Nillan yashyizwe mu bitaro muri Afurika y’Epfo arembye […]

Gen Niyombare yahushije kudeta abantu benshi baricwa, Leta y'u Burundi yo irabyina intsinzi

Ibi ni ibitangazwa na Claver Mbonimpa, aho Leta y’u Burundi yishimira imyaka 2 ishize, hapfubye Coup d’Etat, nk’umwe mu baharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu avuga ko atari itariki yo kwishimira habyinwa intsinzi ahubwo ko yakabaye iy’agahinda bitewe n’ibyahangirikiye n’abantu bakahatakariza ubuzima. Ku itariki ya 13 Gicurasi 2017, nibwo Abarundi bazindukiye mu mihanda bishima ko kudeta yapfubye, abaturage […]

Abapolisi 45 bo mu karere basoje amahugurwa yo kubungabunga amahoro ku isi-AMAFOTO

Abapolisi 45 bo mu bihugu byo muri aka karere, kuwa gatanu tariki ya 19 Gicurasi, basoje amahugurwa y’ibyumweru bibiri, ku bijyanye no kubungabunga amahoro n’umutekano mu butumwa bw’umuryango w’Abibumbye n’ubw’umuryango w’Afurika yunze ubumwe. Aya mahugurwa yabereye mu Rwanda ku nshuro ya kabiri; mu ishuri rya Polisi y’u Rwanda rya Gishari mu karere ka Rwamagana. Asoza […]

Komite ya EAC yasabye ko Umunyamabanga wa yo Mfumukeko yirukanwa

Urugaga rw’abayobozi b’umuryango w’ibihugu by’Afurika y’Iburasirazuba basabye ko Umunyamabanga mukuru wa yo, Liberat Mfumukeko yirukanwa ku kazi ke kubera impamvu z’ikibazo cyo kunyereza umutungo w’umuryango ndetse n’ikibazo cya ruswa akomeje gushinjwa. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Iki cyemezo cyafashwe nyuma y’igenzura ryakozwe, hagasohoka raporo igaragaza ko umutungo w’uyu muryango wakoreshejwe nabi kuva uyu muyobozi yagera ku butegetsi. Iyi […]

Perezida Bashir yavuze ko atazitabira inama y'Arabia yagombaga guhuriramo na Trump

Nyuma y’uko Arabia Saoudite isabye Perezida wa Sudan, Al Bashir kuzitabira inama y’ibihugu by’abarabu hamwe n’abayobozi bakuru b’idini ya Isilamu, izaba yanitabiriwe na Perezida w’Amerika Donald Trump, aho byari binateganyijwe ko Perezida basher azatanga ubusobanuro ku byaha aregwa by’intambara, Perezidasi ya Sudani yamaze gutangaza ko uyu muyobozi atazabasha kwitabira iyi nama. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Ibiro ntaramakuru […]

Kinshasa: Nyuma ya Gereza ya Makala, abagororwa bo muri Gereza ya Kasa-Ngulu nabo batorotse

Nyuma y’aho mu minsi micye ishize abagororwa basaga 3,000 bari bafungiye muri Gereza ya Makala batorokeye batorokeshejwe n’inyeshyamba, kuri ubu haravugwa ko kuri uyu wa gatanu, abagororwa 68 mu bagororwa 74 bari bafungiye muri gereza Kasa-Ngulu iri mu birometero nka 50 mu burengerazuba bw’umurwa mukuru, Kinshasa, nabo batorotse. Mbere yo gutoroka ngo abagororwa bakaba bishe […]

Gasabo: Baje guteza cyamunara inzu ye yanga kubakingurira gikorerwa hanze

Mu Kagali ka Bibare mu Murenge Kimironko ho mu Karere ka Gasabo kuri uyu wa kane umugore witwa Mukakimenyi Feyisi yanze gukingurira abari baje muri Cyamunara yo kugurisha inzu ye iherereye muri ako gace bituma iyo cyamunara ikorerwa hanze. Ku isaha ya saa tanu zishyira saa sita z’amanywa kuri uyu wa Kane nibwo umuhesha w’inkiko […]

Nyuma yo gutwara Shampiyona ya 2017, umubitsi wa Rayon Sports yeguye

Umubitsi w’ikipe ya Rayon Sports, Patrick Rukundo yamaze gushyikiriza ubuyobozi bw’iyi kipe ibaruwa igaragaza ko yasezeye ku mirimo ye kubera imikoranire idahwitse n’iyi kipe. Mu ibaruwa ifunguye, uyu Patrick yanditse, yavuze ko ashaka kwegura ku mwanya w’ububitsi ku mpamvu zirimo no kuba hari ikibazo cy’imikoranire itanoze hagati ye, umuryango wa Rayon Sports, ndetse na Bodi. […]

Turkiya irashinja Amerika kwifatanya n’imitwe y’iterabwoba

Igihugu cya Turkiya cyabwiye Leta Zunze Ubumwe za Amerika ko kitazifatanya nazo mu bikorwa bya gisirikare birimo n’abarwanyi b’Abakurde muri Syria nk’uko perezida Recep Erdogan yabitangaje kuri uyu wa Kane. Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Turkiya we akaba yanasabye Amerika gusimbuza ambasaderi wayo muri Turkiya kubera ko ashyigikira Aba-Kurde, ariko department ya leta muri Amerika ikaba […]

Umunyamakuru wa Deutsche Welle afunzwe n’urwego rw’ubutasi rwa Congo

Antediteste Niragira, umunyamakuru ukomoka mu gihugu cy’u Burundi ukorera radiyo Deutsche Welle yo mu Budagi, ishami ry’igifaransa, ubu afungiye muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo. Hari hashize iminsi 2 nta we uzi aho uyu munyamakuru aherereye, mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 19 Gicurasi 2017, nibwo ngo yabashije guhamagara umuryango we awumenyesha […]

Ku rutonde rw’abantu 10 bapfuye bazize gutera akabariro, harimo Abapaapa 2

Ni gacye bijya bigaragara cyangwa bikumvikana umuntu yapfuye ari gutera akabariro hirya no hino ku isi mu buzima bwa buri munsi, ariko muri iyi nkuru turanagaruka ku bapfa ahanini bazize abagore b’abandi bityo bakaba ari cyo bazira wenda bafatiwe nko mu cyuho bakicwa cyangwa bakazira izindi ngorane ariko bari muri icyo gikorwa. Ku rundi ruhande, […]

Perezida Kagame arasobanura umuntu w’Ikigwari uwo ari we

Imbere y’imbaga y’urubyiruko rw’u Rwanda, umukuru w’igihugu, Paul Kagame arasobanura ijambo “Ikigwari”, ararusaba kutaba cyangwa kuzaba cyo. Ubwo umukuru w’igihugu yitabiraga umuhango wo gusoza itorero “Indangamirwa” ikiciro cya 9, ku wa kabiri tariki 19 Nyakanga 2016, cy’abanyeshuli basozaga ingando bari bamazemo ibyumweru 2, nibwo Perezida yabasabye kutarangwa n’ubugwari. Perezida Kagame agira ati: “Ikigwari iyo cyumvise […]

Burundi: Umunyarwanda mu batawe muri yombi bakekwaho gutera grenade yahitanye batatu

Igipolisi cy’u Burundi cyatangaje ko cyataye muri yombi Umunyarwanda mu rwego rw’iperereza nyuma y’aho kuri uyu wa gatatu ushize umuntu utarahise amenyekana atereye grenade mu gace ka Gikoto ko muri Zone ya Musaga ho muri Komini Mukaza igahitana abantu batatu igakomeretsa abandi. Umuvugizi w’igipolisi cy’u Burundi, Pierre Nkurikiye avuga ko ibi byabaye kuwa 17 Gicurasi […]

Oprah Winfrey, Beyoncé, Taylor Swift, bamwe mu bagore bafite agatubutse muri Amerika

Bajya bavuga ko amafaranga ntiyagura ibyishimo, ariko niyo uyafite ntubigaragaze ntiwabura no kwiyumvamo akanyamuneza mu mutima. Ni muri urwo rwego usanga abantu benshi bagerageza gukora cyane ngo batere imbere ndetse bakarara n’amajoro cyangwa bagakora nabi ngo babigereho bityo umuntu akaba yavuga ko aho ifaranga riri ryivugira. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Aba ni bamwe mu bagore bo muri […]

Dr Niyitegeka wigeze gushaka kuyobora u Rwanda akaba afunze yongeye kugaruka mu rukiko

Mu 2008, urukiko Gacaca rwakatiye Dr Niyitegeka Theoneste, wigeze gushaka guhatanira kuyobora u Rwanda mu 2003 ariko ntiyemererwe, igifungo cy’imyaka 15, none uyu yitabaje urukiko avuga ko itegeko ryakurikijwe akatirwa ritabaho. Dr Niyitegeka yaje gutabwa muri yombi nyuma y’imyaka mu 2008 bisabwe n’urukiko gacaca mu majyepfo y’u Rwanda, muri Gashyantare inyangamugayo zarwo zisanga ahamwa no […]

Danemark: Twagirayezu ushinjwa uruhare muri jenoside yasabye urukiko kutoherezwa mu Rwanda

Urukiko rwo muri Danemark rwafashe icyemezo cyo gufunga ukwezi umunyarwanda ufite ubwenegihugu bwa danemark ushinjwa n’ubushinjacyaha bw’u Rwanda kugira uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi mu gihe hagitegerejwe icyemezo cyo kumwohereza mu Rwanda aho ashinjwa kuba yarakoreye ibyaha. Uyu mugabo witwa Wenceslas Twagirayezu ariko we kuri uyu wa gatatu akaba yarabwiye urukiko ko atifuza koherezwa kuburanira […]

Perezida Trump asanga nta wundi muperezida wanzwe nka we kuva yajya ku butegetsi

Perezida wa Leta zunze ubumwe z’Amerika, Donald Trump avuga ko kuva yajya ku butegetsi yarwanyijwe cyane binyuze mu itangazamakuru ndetse ko nta n’uwundi muperezida warwanyijwe ku isi nka we. Ibi yabitangaje ku wa 16 Gicurasi 2017, ubwo yatangaga ikiganiro ku kijyanye n’imiyoborere kuva yagera ku ngoma, aho yavuze ko uburyo yafashwe akigera ku butegetsi budahwutse […]

Polisi y’u Rwanda yashyikirije Umunya-Espagne amagare ye yari yaribwe

Ku itariki ya 18 Gicurasi, Polisi y’u Rwanda ikorera mu Mujyi wa Kigali yashyikirije Umusipanyoli(Spanish) witwa Xan Garcia Ehria amagare ye abiri yari yaribwe mu bihe bitandukanye , hakaba hari hashize amezi arenga atandatu. Xan Garcia usanzwe ari umuyobozi mukuru w’ibikorwa mu kigo cya Mobisol, atuye mu mudugudu w’Amajyambere, akagari ka Kimihurura mu murenge wa […]

Kinshasa: Biravugwa ko imfungwa ziherutse gutoroka Gereza ya Makala zisaga 3,000

Nyuma y’aho kuri uyu wa Gatatu ushize inyeshyamba zitereye gereza zishaka kubohoza umuyobozi wazo ariko ntihamenyekane umubare nyawo w’abanyururu batorokanye nawe, kuri inzego z’umutekano za Congo zatangarije BBC ko abagororwa basaga 3,000 ari bo batorotse. Abategetsi ba Congo bon go bavuga ko imfungwa 50 ari zo zatorotse, mu gihe inzego z’umutekano zo zakomeje zinavuga ko […]

Minisitiri Mushikiwabo yeretse abashoramari bo muri Turukiya agaseke babikiwe

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga,Louise Mushikiwabo yeretse abanya-Turukiya b’abashoramari n’abanyenganda amahirwe bafite yo gushora mu Rwanda, abakangurira kudatindaganya. Mu kiganiro aherutse kugirana n’ibiro ntaramakuru by’Abanyaturukiya, Anadolu, yakomoje ku mubano uri hagati y’ibihugu byombi yemeza ko ari mwiza kuko akenshi avugana na mugenzi w’icyo gihugu Mevlut Cavusoglu, yita umuvandimwe we. Yakomoje ku ruzinduko rwe muri Turukiya, igihugu aherutsemo […]

Aimable Bayingana wateje imbere umukino w’amagare, mu bahatanira kwicara muri EALA

Nyuma yo guteza imbere umukino wo gusiganwa ku magare mu Rwanda ukamenyekana ku Isi, Bayingana Aimable warwanye urwo rugamba ari guhatanira guhagararira u Rwanda mu Nteko ishinga amategeko ya EAC(EALA). Abazahagararira u Rwanda bazatorwa mu matora ateganyijwe kuri uyu wa Gatanu, itariki 19 Gicurasi 2017, mu Ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda. Mu kiganiro Bwiza.com […]