Perezida Kagame yazamuye mu ntera ba Liyetona 26 na Su-Liyetona 381

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yazamuye mu ntera bamwe mu basirikare bakuru bafite ipeti rya Liyetona ndetse n’aba suliyetona, ashingiye ku bubasha ahabwa n’amategeko nk’umugaba w’ikirenga w’ingabo z’u Rwanda. Umukuru w’Igihugu yabimenyesheje Inama y’Abaminisitiri idasanzwe yayoboye yabereye muri Village Urugwiro ku wa Gatanu, tariki ya 26 Gicurasi 2017. Itangazo ryashyizweho umukono na Stella Ford Mugabo, […]

Perezida Kagame mu bazitabira European Development Days forum mu Bubiligi

Abanyarwanda batuye mu gihugu cy’u Bubiligi bari mu myiteguro yo kwakira perezida Paul Kagame uteganya kugirira uruzinduko muri iki gihugu, aho azaba yitabiriye inama ngarukamwaka ikomeye ku iterambere ry’u Burayi (European Development Days forum), izaba mu kwezi gutaha kwa Kamena. Nk’uko abateguye iyi nama bavuga, iyi nama y’iminsi ibiri izatangira kuwa 07 igasozwa kuwa 08 […]

Urutonde rwa ba maneko 10 kabuhariwe mu mateka y’ubutasi

Ba maneko (intasi) cyangwa abantu usanga bitwa ko ari ba maneko buruhande runaka nyamara banekera urundi bita mu Cyongereza Double Agents, ni abantu bamaze kumenyerwa cyane ahanini bitewe nibitabo cyangwa filimi bibakorwaho, ariko se Maneko mu byukuri ni muntu ki? Ikidashidikanwaho nuko akazi kaba bantu ari akazi kagoranye, gateye amatsiko kandi kateza ibyago ugakora isaha […]

Umwana w’imyaka 8 yapfuye nyuma yo gushyingiranwa n'umukire ku ngufu bashaka amafaranga

Umwana w’umukobwa w’imyaka 8 y’amavuko witwa Rawan, wo muri Yemen yitabye Imana nyuma y’iminsi itageze no ku cyumweru ahyingiwe ku ngufu n’umusaza w’umucuruzi w’imyaka 40. Ababyeyi b’uyu mwana biregura mu rukiko bavuga ko babikoreshejwe n’ubukene kuko bashakaga amafaranga kandi nta handi bari bari bafite gukura imibereho mu buryo buboneye uretse kwemera ko umwana wa bo […]

Urutonde rw'abakinnyi bahiriwe n'ikirenge mu gihe bari bafite indi mishinga yabateza imbere

Rimwe na rimwe, abantu benshi bazi ko amafaranga y’abakinnyi ashirira mu kwinezeza, kugura ibinyabiziga n’inyubako bihenze, ibirori bitarangira cyangwa imyambaro, ariko burya nta bwo abenshi babikoreshamo amafaranga aba yavuye mu bikorwa bya bo byo mu kibuga gusa, kuko hari n’ababa bafite indi mishinga yinjiza ishobora no kubatunga mu gihe batakiri abakinnyi, abavutse mu miryango ikomeye […]

Gahini: Abaturage bishyize hamwe mu masibo y’Intore biteza imbere

Abaturage bo mu Karere ka Kayonza, Umurenge wa Gahini, Akagari ka Juru, Umudugudu wa Juru bicaye hamwe biremamo amatsinda yo gufashanya kwikura mu bukene no kwishakamo ibisubizo by’ibibazo bibugarije. Aganira na Bwiza.com, Bwana Sebatware Francisco Xaveri ukuriye itsinda ryiswe Inkeramihigo, yavuze ko ubu abaturage bo mu mudugudu wa Juru bahagurukiye kwizamura no kuzamurana hagati yabo […]

Misiri: Abakirisitu basaga 20 baguye mu gitero bagabweho mu modoka

Abantu bitwaje intwaro bagabye igitero ku modoka itwaye abakirisitu bo mu idini y’aba- Copte, bicamo abasaga 20 abandi barakomereka. Icyo gitero cyabereye mu ntara ya Minya, ku wa Gatanu tariki y 26 Gicurasi 2017, mu majyepfo y’umujyi wa Cairo nkuko Aljazeera yabitangaje. Minisiteri y’Ubuzima muri icyo gihugu yatangaje ko abamaze gupfa bageze kuri 23 abandi […]

Brazil: Abagororwa 89 batorokeye icya rimwe muri gereza

Byibuze abagororwa 89 nibo batorotse gereza yo muri leta yo mu majyaruguru ya Brazil yitwa Rio Grande de Norte, banyuze mu nzira iri munsi y’ubutaka ya metero 30 nk’uko byatangajwe n’ubuyobozi kuri uyu wa Kane. Nk’uko byatangajwe na guverinoma y’iyi leta, ngo ibi byabereye kuri uyu wa kane mu gitondo muri Gereza ya Pernamirim iri […]

Umuhanzi Davido akomeje kwandika izina mu bukire no gufasha abatishoboye (Amafoto)

Umuhanzi wo muri Nigeria, David Adedeji Adeleke wamenyekanye cyane ku izina rya Davido akomeje guca agahigo muri kiriya gihugu mu kubaka inyubako zigezweho, imodoka n’ibindi bijyanye no kugaragaza amafaranga ariko na none akaba ari n’umwe mu bahanzi bazwiho gufasha abatishoboye muri kirya gihugu. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Ni muri urwo rwego uyu muhanzi aherutse gusangiza abakunzi be […]

Abamotari bemerewe kujya bafatira ibyangombwa bibemerera gutwara abantu mu makoperative yabo

Minisiteri ifite ubwikorezi mu nshingano yemereye abamotari kujya bafatira impushya zibemerera gutwara abantu kuri moto mu makoperative bakoreramo kuko aricyo gishobora gukemura ikibazo bakunze kugaragaza nk’ikibabangamiye bikomeye cyo gutinda guhabwa uru ruhushya. Uru ruhushya ruzwi nka Athorisation de transport mu magambo y’Igifaransa, ni kimwe mu byangombwa bihabwa abakora umwuga wo gutwara abantu n’ibintu, abatwara abagenzi […]

Maj Gen Muhoozi Kainerugaba yababajwe n’urupfu rw’umugabo wa zari, Ivan Semwanga.

Nyuma y’uko uwahoze ari umukunzi wa Zari Ivan Semwanga yitabye imana ku munsi w’ejo mu gihugu cy’Afurika y’Epfo, abantu batari bacye bakomeje kwifatanya n’umuryango wasigaye mu gahinda, cyane cyane abantu bakomeye ndetse n’abahanzi. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Ni muri urwo rwego, umuhungu wa Perezida wa Uganda Yoweli Museveni, Maj Gen Muhoozi Kainerugaba na we yagaragaje agahinda kadasanzwe […]

Mwenedata ushaka kuba perezida w'u Rwanda ntavuga rumwe na komisiyo y’amatora

Gilbert Mwenedata, umwe mu bakandida bigenga bitegura kuzahatanira umwanya w’umukuru w’igihugu mu matora ateganyijwe muri Kanama, aravuga ko ibyo bashinjwa na Komisiyo y’Amatora byo kwishyura abaturage ngo buzuze umubare w’imikono ikenewe ari ukubatesha agaciro. Mwenedata mu kiganiro yagiranye na Ijwi rya Amerika akaba yagize ati: “ Ndacyifitiye icyizere kandi hari Abanyarwanda benshi bangaragariza ko bakimfitiye […]

Umubikira akurikiranyweho ubufatanyacyaha n'abapadiri basambanyije abana bafite ubumuga

Umubikira witwa Kosaka Kumiko ukomoka mu gihugu cy’u Buyapani yatawe muri yombi muri Argentine nyuma yo gukekerwaho ubufatanye mu gutuma abana bo mu ishuri ry’abafite ubmuga bwo kutumva no kutavuga bagera kuri 27 barasambanyijwe ku ngufu n’abapadiri. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Kosaka Kumiko w’imyaka 42 y’amavuko, yari umukozi mu kigo cy’amashuri cya Lujan de Cuyo kiganjemo abafite […]

Umuryango wa Kayumba Nyamwasa ugiye gukurikirana mu rukiko uwakomeje kumwita umunyabyaha

Umuryango wa Kayumba Nyamwasa uratangaza ko ugiye gukurikirana mu rukiko umukozi w’ikigo gishinzwe gukurikirana uko amategeko yubahirizwa witwa Kaajal Ramjathan-Keiog Nyuma y’aho kuri uyu wa Gatatu ushize mu rukiko yakomeje kwita Kayumba umunyabyaha by’intambara bigatuma status ye y’ubuhunzi ihagarikwa ndetse akaba ashobora no kuyamburwa burundu. Icyemezo cyo guhagarika status y’ubuhunzi ya Kayumba muri Afurika y’Epfo […]

Gen Kabarebe yasabye ko abimurwa mu midugudu bagenerwa inzu aho gusembera

Minisitiri w’ingabo, Gen James Kabarebe arakangurira abubaka amacumbi aciriritse kujya bashaka uburyo ababa basanzwe batuye aho bubaka nabo baba bamwe mu bagenerwabikorwa b’iyo mishinga, kuko bibarinda kwirirwa basembera. Abimurwa ahagiye gukorerwa ibikorwa bitandukanye bahabwa amafaranga y’ibikorwa byabo, ariko usanga hari abajya gutura mu manegeka, abateza akajagari n’ibindi ku buryo imibereho bari babayeho ishobora kujya munsi […]

Gakenke: Kwiringira ikarita y’itora bishobora kubuza bamwe gutora perezida

Bamwe mu batuye mu mirenge itandukanye y’akarere ka Gakenke bavuga ko ntakizababuza kwitabira amatora ya Perezida wa Repubulika ategerejwe muri Kanama uyu mwaka, nyamara hari abatazi niba bari kuri lisiti y’itora. Hirya no hino mu gihugu hari kugenzurwa niba abaturage bujuje ibisabwa bibemerera kwitabira ayo matora, bujuje ibyangombwa,birimo kwibona kuri lisiti z’itora, bafite ikarita y’itora […]

Rwamagana: Abaturage ntibatora agatotsi kubera imperi zirara zibarya

Abaturage batuye mu karere ka Rwamagana mu murenge wa Kigabiro baravuga ko batakibasha gusinzira kubera kuribwa n’ibiheri, bakavuga ko bituruka mu bigo by’amashuri abana bakabitahana mu ngo zabo, hari n’abavuga ko bagiye mu Itorero mu mpera z’umwaka ushize bakabitahana mu myenda. Umwe mu baturage utuye mu kagari ka Cyanya yemeza ko ibiheri byabajujubije ku buryo […]

Mpimba: Imfungwa zirataka gukorerwa iyicarubozo

Bamwe mu mfungwa zifungiye muri gereza ya Mpimba iri mu mujyi wa Bujumbura iBurundi, bataka gukorerwa iyicaruboza, rikorwa n’abashinzwe umutekano imbere muri gereza. Abagororwa bose bahafungiye ntabwo ngo bafashwe kimwe, abashyizwe ku nkeke ni abafunzwe bafatiwe mu myigaragambyo yamaganaga manda ya 3 ya perezida Nkurunziza cyangwa bafite ibyo bashinjwa bijyanye no kurwanya Leta. OPC2 Déogratias […]

Maze kuryamana n’abagabo 600 mu mwaka umwe none kubireka byarananiye

Beatrice Atangana, ni izina ry’irihimbano ryahawe uyu mugore ukomoka mu mujyi wa Douala, umurwa mukuru wa leta ya Cameroun. Atanga ubuhamya buteye ubwoba ariko binagoye kwemera ko ibyo avuga ari ukuri kuko ari ibintu bidakunze kumvikana aho ariho hose. Uyu mugore utatangarijwe amazina ye nyakuri, avuga ko amaze kuryamana n’abagabo basaga 600 mu mwaka umwe, […]

RDC: Muri Lubero havumbuwe ubuhisho bw’intwaro

Igisirikare cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, FARDC, cyatangaje kuri uyu wa gatatu, itariki 24 Gicurasi, ko cyavumbuye ubuhisho bw’intwaro ahitwa Kaseghe, mu majyepfo ya Teritwari ya Lubero ho muri Kivu y’Amajyaruguru. Nk’uko byatangajwe n’umuvugizi w’ibikorwa bya Sokola 1, Lt Jules Ngongo, ngo izi ntwaro zaba ari iz’umutwe wa Mai-Mai Mazembe ukorera muri aka gace. […]

Misiri: Imbuga 21 z’amakuru zirimo na Al Jazeera zahagaritswe

Mu gihugu cya Misiri imbunga za internet zinyuzwaho amakuru zigera kuri 21 harimo n’urwa Al Jazeera zahagaritswe zishinjwa gushyigikira iterabwoba nk’uko byatangajwe kuri uyu wa Gatatu n’ikinyamakuru cya leta MENA ndetse n’inzego z’umutekano. Ibiro ntaramakuru by’Abongereza, Reuters dukesha iyi nkuru, bivuga ko byagerageje gufungura imbuga eshanu zatangajwe n’ibinyamakuru byo muri Misiri zikanga gufunguka harimo n’urwa […]

Inuma yafatanywe ibiyobyabwenge ibivanye mu gihugu kimwe ibijyanye mu kindi irafungwa

Inyoni yo mu bwoko bw’inuma yafatiwe mu gihugu cya Kuwait, giherereye mu birwa bya Perse, iyi numa ikaba yari itwaye ibiyobyabwenge bikoze mu binini bigera kuri 200. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Daily maily dukesha iyi nkuru ivuga ko iyi numa yari itwaye ibi binini byo mu bwoko bwa ecstasy pill mu gafuka gato ko mu mugongo bayikoreye […]

Imiryango ikabakaba 8,000 yarazimye burundu muri jenoside — Ubushakashatsi

Ngo bishobora kutoroha kubyumva ariko ubushakashatsi bushya ngo bwasanze imiryango ikabakaba 8,000 y’Abanyarwanda yarazimye burundu muri Jenoside ykaorewe Abatutsi mu 1994, aho nta muntu n’umwe wigeze arokoka muri iyi miryango. Ubu bushakashatsi bwakozwe n’ihuriro ry’abarokotse rya GAERG bugakorerwa mu turere 17 muri 30 tugize u Rwanda, bugaragaza ko imiryango 7,797 yazimye burundu mu gihe cy’iminsi […]

Amatora 2017: RDF yiyemeje gusana amateme 200 n’imihanda mu ntara y’Amajyaruguru

Ingabo z’u Rwanda (RDF) zikorera mu ntara y’Amajyaruguru ziyemeje guhanga no gusana ibiraro 200 n’imihanda mu rwego rwo kurinda ko hari ibyabangamira imigendekere myiza y’amatora. Intara y’Amajyaruguru igizwe n’imisozi miremire, ku buryo usanga bigoranye kuhahanga imihanda, akenshi inakunzwe kwangizwa n’imvura nyinshi ihagwa ndetse n’imiterere muri rusange. Mu rwego rwo guharanira imigendekere myiza y’amatora muri iyo […]

Musanze: Umugabo akurikiranweho kwangiza imyanya y’ibanga y’umugore we

Umugabo wo mu Karere ka Musanze ategereje kuburana mu mizi ku cyaha akurikiranweho cy’ihohotera yakoreye umugore we akamwangiza imyanya y’ibanga. Icyaha ushinjwa ahakana. Uyu mugabo witwa NZAREBA Ibrahim ukomoka mu Kagari ka Garuka, Umurenge wa Musanze, Akarere ka MUSANZE mu Ntara y’Amajyaruguru, afungiye muri Gereza ya Musanze, aho ubushinjacyaha bukurikiranyeho kwangiza imyanya ndangagitsina y’umugore we […]

Burundi: Leta yifashishije imishahara y’ingabo ziri muri AMISOM itumiza lisansi

Leta y’u Burundi yafashe icyemezo cyo gukora ku mafaranga y’umusahahara w’abasirikare bayo bari mu butumwa bwo kubungabunga amahoro bwa AMISOM kugirango ibashe gutumiza ibikomoka kuri peteroli nyuma y’aho muri iki gihugu hari hakomeje kugaragara ikibazo cya lisansi. Radio RFI iravuga ko leta yamaze gutumiza lisansi kuri miliyoni 12 z’Amayero yavuye muri miliyoni 23 ziherutse gutangwa […]

Lionel Messi yakatiwe igifungo cy’amezi 21 anacibwa akayabo k’amande

Ku munsi w’ejo tariki ya 24 Gicurasi 2017, urukiko rukuru rwa Esipanye rwakatiye umukinnyi Lionel Messi igifungo cy’amezi 21 n’amande angana na Miliyoni zisaga 2 z’Amayero kubera ibyaha byo kutishyura imisoro akurikiranyweho guhera mu mwaka washize wa 2016. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Muri Nyakanga umwaka ushize, nibwo uyu mukinnyi w’ikirangirire ku isi Messi hamwe na se umubyara […]

Afurika y’Epfo: Leta ikomeje kotswa igitutu izira gucumbikira Kayumba Nyamwasa

Kuri uyu wa Gatatu, Urukiko rw’Ikirenga rw’Ubujurire rwa Bloemfontein muri Afurika y’Epfo rwateze amatwi ubujurire bw’ikigo gishinzwe ibibazo by’impunzi n’abimukira bita mu Cyongereza (The Consortium of Refugees and Migrants in South Africa) cyajuririraga icyemezo cy’Urukiko Rukuru rwa Gauteng y’Amajyaruguru rwanzuye ko rwemeranya na leta ko Umunyarwanda, Gen Kayumba Nyamwasa ukomeje gusaba ubuhungiro muri iki gihugu […]

Umugabo mukuru wa Zari Hassan yapfuye

Ivan Ssemwaga, umugabo mukuru w’umuherwekazi, Zari Hassan yapfuye, yaguye mu bitaro yari amaze iminsi arembeyemo muri Afurika y’Epfo. Amakuru ava mu binyamakuru bitandukanye byo muri Uganda, ni uko Ivan Ssemwaga, yashizemo umwuka mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 25 Gicurasi 2017, mu bitaro yararembeyemo muri Afurika y’Epfo. Aya makuru yemejwe n’umugore we, […]

Perezida Trump agiye gutanga Miliyoni 300$ zo kurwanya inzara muri Afurika

Perezida wa leta zunze ubumwe z’Amerika, Donald Trump yabwiye umushumba wa Kiliziya Gatulika ku isi, Papa Francis mu ruzinduko aherutse gukorera mu Butaliyani ko agiye gutanga ibhumbi bisaga 300 by’Amadolari mu rwego rwo guhangana n’ibibazo by’inzara muri Afurika no muri Yemen. Aya mafaranga angana na Miliyoni zigera kuri 270 z’Amayero ngo zizafashishwa ibihugu bimwe na […]

Rubavu: Hari abanangiye imitima ko batazatora “ko Yesu yayoboye isi hari uwamutoye”?

Bamwe mu baturage bo mu murenge wa Rubavu mu karere ka Rubavu bavuga ko imyemerere y’amadini yabo itabemerera kwitabira ibikorwa by’amatora, Komisiyo y’igihugu y’amatora, isanga imyumvire nk’iyi yagombye guhinduka kuko Umuyobozi watowe areberera bose. Umwe mu baganiriye na Bwiza.com , asobanura ko atazi akamaro k’amatora kuko we ngo abona bitamureba bitewe n’imyemerere y’idini rye asengeramo […]

Rutsiro: Abacuruzi bibukijwe kwirinda gucuruza amasashe ya pulasitiki

Abacuruzi bo mu santere ya Nkomero iri mu murenge wa Musasa, mu karere ka Rutsiro basabwe na Polisi kwirinda gucuruza amasashe ya pulasitike no gufatanya guca ikoreshwa ryayo. Ibi babisabwe mu cyumweru gishize n’Umuyobozi wa Sitasiyo ya Polisi ya Ruhango, Inspector of Police (IP) Marcelin Uwamahoro mu kiganiro yagiranye na bo nyuma y’umuganda Polisi y’u […]

Bugesera: Umuyobozi w'akarere yashimye uwanze kwica Abatutsi ahubwo akabarokora

Mu rwego rwo gukomeza Kwibuka ku nshuro ya 23 Jenoside yakorewe Abatutsi, mu Murenge wa Ruhuha, Akarere ka Bugesera habereye umuhango wo Kwibuka urubyiruko rwazize Jenoside yakorewe Abatutsi ku rwego rw’Akarere ka Bugesera. Mu buhamya bw’Umurinzi w’Igihango Ntamfurayishyari Silas ukomoka mu Majyaruguru akaba yarageze I Bugesera mu 1990, yagarutse ku itotezwa rikabije ryakorerwaga Abatutsi ariko […]

Dore amakipe 4 azahagararira Afurika mu gikombe cy’isi cy’abatarengeje 17

Ibihugu 4 gusa muri Afurika ni byo byonyine bifite itike yo guhagararira umugabane mu irushanwa riri imbere ry’igikombe cy’isi cy’abatarengeje imyaka 17 y’amavuko. Ibi bihugu birimo Ghana, Guinée, Mali ndetse na Niger nibyo byonyine bifite itike yo kuzerekeza mu gihugu cy’u Buhine mu kwezi kwa 10 uyu mwaka, mu irushanwa ry’abana bari munsi y’imyaka 17. […]

Umuhanzi w'indirimbo zo guhimbaza Imana avuga ko afite ubushobozi bwo kuzura abapfuye

Umuririmbyi akaba n’umuhimbyi w’indirimbo zaririmbiwe Imana, David Kojo Kyei, wamenyekanye nka Kaywa mu gihugu cya Ghana, yatangaje ko kuri izo mpano zose hiyongereyeho n’indi idasanzwe yo kuzura abapfuye bakaba bazima. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Uyu mugabo uvuga ko ari imbaraga yahawe n’Imana, yabwiye radio yo muri kiriya gihugu Hitz FM mu kiganiro cyatambutse mu mpera z’icyumweru gishize […]

Rwamagana:Umupolisi yakubise umukuru w’umudugudu, Gitifu abuza abaturage kubivuga

Ku Muyumbu mu karere ka Rwamagana, Komanda wa polici yakubise umukuru w’umudugudu wa Kajevuba mu kagari ka Ntebe. Yamuhoye ko yamushatse kuri telefoni akamubura, nyamara ngo ni agace gakunda kubura rezo. Abaturage bashinja Gitifu w’uyu murenge ko yabasabye kubiceceka, ariko we arabihakana. Muyumbu ni umurenge wa Rwamagana uhana imbibi na Rusororo mu mujyi wa Kigali, […]

Tanzania: Perezida Magufuli yirukanye minisitiri w’ingufu n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro

Perezida John Pombe Magufuli wa Tanzania yirukanye minisitiri w’ingufu n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, Sospeter Muhongo nyuma y’aho raporo igaragarije ko ibigo by’ubucukuzi bibeshya imibare. Mu ijambo rye kuri uyu wa gatatu, itariki 24 Gicurasi ryanyuze kuri televiziyo y’igihugu, perezida magufuli yavuze ko uyu mu minisitiri na komiseri we ushinzwe amabuye y’agaciro, Paul Masanja, bakwiye gukurikiranwa kubera […]

Roger Moore wakinnye akanitirirwa filimi ya James Bonde yitabye Imana ku myaka 89

Umukinnyi wa Filimi Roger Moore wamenyekanye cyane muri za filimi z’imirwano cyane cyane iyamenyekanye ku izina rya James Bonde yitabye Imana ku myaka 89 y’amavuko. Uyu mukinnyi wa Filimi yabaye icyamamare muri iyi filimi ari na yo yamenyekanyemo cyane mu bice bya yo byakinwe guhera mu 1973-85. Roger w’umwongereza ni we wanabashije gukina ibice byinshi […]

Malawi: Abashaka gufasha abanyamahanga barimo Abanyarwanda kubona indangamuntu baburiwe

Impuguke mu bijyanye n’uburere mboneragihugu ziri kugira inama abaturage ba Malawi yo kudafasha abanyamahanga kubona indangamuntu mu gihe iki gikorwa cyo kuzitanga gikomeje kuri uyu wa gatatu, itariki 24 Gicurasi 2017. Paul Kyenda, wo mu Ikigo cy’Igihugu cy’Uburere Mboneragihugu (Nice), akaba n’umuhuzabikorwa w’Akarere ka Mchinji, yatangaje ko gufatwa ufasha umunyamahanga kubona indangamuntu bihanishwa igifungo cy’imyaka […]

Perezida Trump yahuye na Papa Francis i Roma (Amafoto)

Perezida wa Leta zunze ubumwe z’Amerika, Donald Trump ari i Roma mu Butaliyani aho yamaze kubonanana Papa Francis, mu rugendo rwe rwa mbere agiriye muri kiriya gihugu. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Muri uru rzinduko Perezida Trump yajyanyemo n’umugore we , Melania, umukobwa we Ivanka Trump, hamwe n’umukwe we Jared Kushner, biteganyijwe ko hazaganirwa ku byo aba bayobozi […]

Brig Gen Nkubito yihanangirije abiha guhanura intambara amatora yegereje

Umuyobozi w’ingabo mu Ntara y’Amajyaruguru, Brig. Gen. Eugene Nkubito, yasabye abayobozi b’amatorero n’amadini akorera muri iyo ntara kwirinda gukwirakwiza ibihuha bihahamura abaturage ko hari intambara zegereje. Mbere yuko haba amatora ya Referendumu mu mwaka wa 2015, hari bamwe mu banyamadini bo mu ntara y’Amajyaruguru bateye ubwoba abaturage babashishikariza guhunga kuko ngo hitezwe intambara. Brig Gen […]

Ibaruwa Yuhi VI yandikiye Kigeli V Ndahindurwa asaba imbabazi nyuma y’amakosa yari yakoze

Mu 2011 ataranamenya ko ashobora kuzagirwa umwami, Emmanuel Bushayija kuri ubu bamwe bita Umwami Yuhi VI, bivugwa akoresha izina rya Emmanuel Ruzindana, yigeze gukora amakosa mu izina ry’ubwami ariko nyuma aza gusanga yarakosheje abisabira imbabazi mu ibaruwa yanditse kuwa 02 Ukwakira 2011 yandikira Kigeli V Ndahindurwa benshi bafata nk’umwami wa nyuma w’u Rwanda. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] […]

Jacques, arashaka umukunzi w'umukobwa cyangwa umugore ubyaye rimwe

Ncaka umukunzi wumukobwa cga Fille mere utarengeje umwana umwe muremure 1,70m ibiro kuva kiri 70kg kuzamura kuva 30ans kugeza 35ans kuva afite ibyo akora yikorera CGA akorere reta cga abandi byaba ari akarusho kdi ashaka kubaka byukuri adakina yampamagara kuri iyo number 0734400504 twavugana ibindi birenze. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi […]

Nyamagabe: Yakatiwe igifungo azira gufata ku ngufu ufite ubumuga

Urukiko Rwisumbuye rwa Nyamagabe mu cyumweru gishize rwahanishije igifungo cy’imyaka cumi n’umwe n’amezi atatu umugabo witwa Nshimiyimana Jean Claude wari ukurikiranyweho n’Ubushinjacyaha icyaha cyo gusambanya umukobwa ubana n’ubumuga bwo kutumva. Ibi byabereye mu Mudugudu wa Nyarucyamo, Akagari ka Kiyumba, Umurenge wa Cyanika kuwa 23 Mata mu gihe cya saa moya z’umugoroba zishyira saa mbiri, ubwo […]

Ikibazo cy’abanyeshuri ku mpungenge zo gutora cyahagurukiwe

Abanyeshuri bo mu ntara y’Amajyaruguru bafite ikibazo ku bijyanye n’amatora ya perezida wa repubulika, bagiye kwegerwa mu buryo bwihariye, bakangurirwe kuzitabira amatora ya Perezida wa repubulika. Igice kinini cy’abanyeshuri biga mu mashuri yisumbuye, amakuru na kaminuza bari mu cyiciro cy’urubyiruko ruvugwaho kutitabira amatora uko rusabwa nyamara ari cyo gice kinini kigize abazitabira aya matora kuku […]

Indonesia: Abasore bakubiswe iz'akabwana bazira ubutinganyi (Amafoto)

Abasore 2 bo muri Indonesia bahaswe ibiboko nyuma yo gusangwa mu buriri bumwe baryamanye bahuza ibitsina, iki gihano cyo kubakubita kikaba kijyanye n’itegeko rya Sharia ryo muri kiriya gihugu, rigena uburyo bwo guhanira mu ruhame abagaragayeho bene biriya byaha ndetse n’ibindi bihabanye n’imyemerere ya bo. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Aba basore 2 b’imyaka 20-23, ngo bari basanzwe […]

Mali: Abasirikare babiri ba MINUSMA bishwe undi arakomereka

Nyuma y’aho mu gitondo cyo kuri uyu w kabiri, itariki 23 Gicurasi mu majyaruguru y’umujyi wa Aguelhoc mu gihugu cya mali hiciwe ingabo z’umuryango w’Abibumbye nyuma yo kugwa mu gico cy’abantu bitwaje ibirwanisho abagera kuri babiri bakahasiga ubuzima, umuyobozi w’izi ngabo, mahamat Saleh yamaganye iki gikorwa. Itangazo ryahise rishyirwa ahagaragara n’akanama k’amahoro n’umutekano ka Loni, […]

Rulindo: Abanyamakuru bafatishije imodoka yagonze umuntu ikagerageza gucika

Abanyamakuru batabaje inzego z’ibanze zihagarika imodoka ikekwaho kugonga umukecuru igacika, igikorwa cyatanze umusaruro, uwagonzwe akajyanwa kwa muganga akanitabwaho. Iyi mpanuka yabereye mu Murenge wa Base mu karere ka Rulindo ahitwa i Kiruri. Imodoka ya toyota Hilux yabisikanaga n’itwaye abanyamakuru muri ibyo bice, mu gihe basubiraga inyuma kubera ububi bw umuhanda bagasanga umubyeyi witwa Nyirabakiga Judith […]

Gitega: Umupolisi yarashe mugenzi we

Muri Komini Giheta intara ya Gitega ho mu Burundi, niho umupolisi yarasiye mugenzi we aramukomeretsa. Amakuru atangwa n’umuvugizi w’igipolisi cy’u Burundi, ni uko uyu mupolisi warashe mugenzi we bari kumwe mu kazi ku kicaro cya polisi i Giheta. Op1 Nkurikiye Pierre, umuvugizi w’igipolisi cy’u Burundi avuga ko bataramenya icyaba cyamuteye kurasa mugenzi we, uwarashwe yakomeretse […]

Mageragere: Inzu zirenga 100 zahawe amashanyarazi aturuka kumirasire y'izuba

Minisitiri mu Biro by’Umukuru w’Igihugu, Tugireyezu Venantia yasabye imiryango igize ingo 114 ituye mu mudugudu wa Mpanga, akagari ka Runzenze, Umurenge wa Mageragere, ho mu karere ka Nyarugenge, gufata neza amashanyarazi bahawe na Polisi y’u Rwanda no kuyabyaza umusaruro. Ibi Minisitiri Tugireyezu yabibabwiye ku wa kabiri tariki 23 Gicurasi mu muhango wo gutaha ku mugaragaro […]

Nyamasheke: Ibitaro bya Bushenge byibutse abakozi babyo bishwe muri jenoside

Hibukwa ku nshuro ya 23 Jenoside yakorewe Abatutsi, ibitaro bya Bushenge biherereye mu karere ka Nyamasheke intara y’Iburengerazuba byibutse abari abakozi, abarwayi, abarwaza n’abaturanyi babyo n’ab’ibigo nderabuzima biyishamikiyeho bazize Jenoside. Nyuma y’urugendo rwo kwibuka rwavuye ku rwibutso rwa Jenoside rwa Gashirabwoba aho bunamiye bagashyira indabo ku mva zibitse imibiri y’izi nzirakarengane kimwe n’izindi zaguye muri […]

PM Murekezi yagaragaje uburyo iterambere rya EAC ryihuse kurusha iry’isi mu myaka 15 ishize

Minisitiri w’Intebe Anastase Murekezi yagaragaje uburyo iterambere ry’umuryango w’ibihugu by’Afurika y’Iburasirazuba ryihuse kurusha iry’isi muri rusange bityo aakangurira ibihugu bihuriye muri uyu muryango gukora aho bwabaga bikagera ku iterambere riruseho binyuze mu bikorerwa mu nganda. Hari mu muhango wo gufungura ku mugaragaro inama ya 2 y’umuryango w’ibihugu by’Afurika y’Iburasirazuba, aho Minisitiri w’Intebe Murekezi Anastase yavuze […]

Umunyamakuru w'Umurundi ukorera DW wari wafatiwe muri Congo yarekuwe

Radio Televiziyo y’Abadage, Deutsche Welle, yatangaje kuri uyu wa Mbere irekurwa ry’umunyamakuru wayo ukomoka mu Burundi wari wafatiwe muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo mu minsi ishize afatiwe aho yari yagiye gukora inkuru mu nkambi y’impunzi. Umuvugizi wa Deutsche Welle, Christoph Jumpelt, ariko ku rundi ruhande kuri uyu wa Mbere akaba yari yagaragaje impungenge z’uko […]

Manchester: Islamic State yigambye igitero cyahitanye 22

Umutwe wa Islamic State wigambye igitero cy’iterabwoba cyagabwe i Manchester mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere rishyira kuwa kabiri. Nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru Amaq gikorana n’uyu mutwe, ngo umuyoboke wa Islamic State niwe wagabye iki gitero cyahitanye abantu 22 kigakomeretsa abandi 59. Igipolisi cyo mu bwongereza cyo kiravuga ko kigiye gukora iperereza kikareba niba uwagabye […]

Perezida Trump yasebejwe n’umugore we mu ruhame- AMAFOTO & VIDEO

Perezida Trump n’umufasha we Melania Trump, ubwo bakirwaga mu gihugu cya Israel, niho umugore we yamusebereje mu ruhame abura uko agira. Kuri uyu wa Mbere tariki ya 22 Gicurasi 2017, nibwo Trump na madamu we basesekaye ku kibuga cy’indege i Tel-Aviv, bakirwa na Minisitiri w’Intebe wa Israel, Bwana Benja­min Neta­nya­hu n’umufasha we, Sara. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] […]

Amerika ku mwanya wa mbere mu bihugu 10 bibamo gufata ku ngufu gukabije

Mu bihugu 10 bya mbere ku isi birangwamo ibyaha byo gufata ku ngufu, ibigera kuri bitandatu byose ni ibihugu biri mu rwego rw’ibihugu byateye imbere nka Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Sweden, u Bufaransa, Canada, u Bwongereza ndetse n’u Budage. 1.Leta Zunze Ubumwe za Amerika Igihugu cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika nicyo kiza ku […]

Kampala: Umuhanzikazi Liane avuga ko atabaho nabi afite igitsina

Lillian Nakaweesi uzwi ku izina ry’ubuhanzi rya Liane, avuga ko isi iyobowe n’amafaranga, ku bwe ntabwo yabaho nabi afite igitsina, yabura igitsina akabaho nabi ariko abuze ibiryo ntacyo yaba. Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru cyo muri Uganda gitangaza amakuru ajyanye n’imyidagaduro, yabajijwe impamvu atakigaragara cyane mu muziki, asubiza avuga ko ahari kandi ntaho yagiye. Ati: “nari […]

Gakenke: Abadafite ibyangombwa batewe impungenge no kubura uburenganzira bwo gutora

Urubyiruko rutandukanye rwo mu mirenge ya Cyabingo na Gashenyi yo mu karere ka Gakenke, rurasaba ko rwafashwa kubona ibyangombwa, bakagira uburenganzira nk’ubw’abandi Banyarwanda bwo kwitabira amatora ya perezida ateganyijwe muri iyi mpeshyi iri imbere. Urubyiruko rutandukanye muri aka karere ruvuga ko nta byangombwa rufite kubera impanvu zitandukanye. Bamwe mu badafite ibyo byangombwa barimo urubyiruko rukunze […]

New York: Abasirikare batatu ba RDF baguye mu bikorwa bya LONI bagiye guhabwa imidari

Abasirikare b’u Rwanda batatu baguye mu bikorwa byo kubungabunga amahoro by’umuryango w’Abibumbye, kuri uyu wa Gatatu barahabwa umudari witiriwe Dag Hammarskjold mu rwego rwo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’ingabo za Loni zishinzwe kubungabunga amahoro. Iki gikorwa kikazabera i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Itangazo ryashyizwe ahagaragara na Loni rivuga ko Umunyamabanga Mukuru wayo, […]