Ibikorwa 10 bya Special Forces byagenze uko bitateguwe bikagira ingaruka – Igice cya 2

Nyuma y’aho mu cyumweru gishize tubagejejeho igice cya mbere cy’Ibikorwa 10 bya gisirikare byagenze uko bitari byateguwe bikaza guteza ingaruka, isomere ibindi bikorwa bitanu byari bisigaye nk’uko dukomeza tubikesha urubuga rwa Wonderlist. Ubwicanyi bwabereye Ma’a lot (Ma’a lot Massacre) Igihugu cya Israel cyagiye cyibasirwa n’ibikorwa by’iterabwoba kuva cyashingwa mu 1948. Ibi byatumye iki gihugu umutwe […]

Shyogwe: Batewe impungenge n’icyababuza gutora Perezida wa Repubulika

Bamwe mu batuye mu Murenge wa Shyogwe mu karere ka Muhanga bataye bimwe mu byangombwa bibemerera gutora n’abatarabibona bafite impungenge ko byababuza uburenganzira bwo kwitabira amatora ya Perezida wa Repubulika ateganyijwe muri Kanama 2017. Aba baturage barasaba ubuyobozi bw’umurenge wabo kubibafashamo vuba kugira ngo itariki izagere byose baramaze kubishyira ku murongo. Mu nama ubu buyobozi […]

Ese Bibiliya itwemerera gusoma n’ibindi bitabo bisanzwe?

Ijambo ry’Imana ritwigisha ko Roho nziza itura mu mubiri muzima, niyo mpamvi nk’uko iri jambo ridusaba ko tugomba kurihoza ku mutima ku manywa na nijoro, rikanatubwira kandi ko iby’ukuri, ibyo kubahwa, ibyo gukiranuka, ibiboneye, iby’igikundiro ndetse n’ibishimwa byose, nihaba hariho ingeso nziza kandi hakabaho ishimwe abe ari byo twibwira buri munsi, ibi bigaragara mu gitabo […]

Ihuriro ry’Abayisilamu muri Afurika rirashimira Kagame aho agejeje u Rwanda

Ihuriro ry’abashinzwe umutungo w’idini ya Islam muri Afurika rirakeza Perezida Paul Kagame kubera aho agejeje u Rwanda, ku bijyanye no kuyigira umujyi ubereye muntu. Aba bayobozi bibumbiye muri Forum Africain de la Finance Islamique , bateganya guhurira mu nama ya 8 izabahuriza i Kigali mu mpera za Gicurasi 2017, batangaza ko bashima ku buryo budasanzwe […]

Bugesera: Igihano kihanukiriye ku mugore wibye igitoki, gutemwa, inkoni, no gucibwa ibihumbi 350

Umukuru w’umudugudu afatanyije n’abarinda isambu irimo urutoki, bahaye ibihano bikomatanyije umugore wibye igitoki cy’amaseri ane. Baramutemye, baramukubita, banamusaba kwishyura amafaranga ibihumbi 350. Meya w’akarere ka Bugesera asanga ibi ari “Ukwihanira no kwihanukira”. Nyirahabimana Jecqueline, ni umugore utunze abana bane nta mugabo. Atuye mu mudugudu wa Rusekera, akagari ka Kibungo, mu murenge wa Ntarama ho mu […]

Radio na Weasel barahigwa bukware na Polisi ya Uganda

Abahanzi bo muri Uganda bamenyekanye cyane nka Radio na Weasel, barashakishwa uruhindu n’inkiko nyuma yo kunanirwa kwisobanura ku byaha baregwa byo kugirira nabi no kwangiriza uwahoze ari manager wa bo Jeff Kiwa. Aba bahanzi mu bihe byashize nibwo banakurikiraanyweho ibyaha byo guharabika uriya muyobozi wa bo, Jeff bavuga ko ari umugizi wa nabi ndetse ko […]

RDC: Umunya-Norvege wari ufunze kuva mu 2009 ashinjwa ubutasi yarekuwe

Uwahoze ari umusirikare ufite ubwenegihugu bwa Norvege n’u Bwongereza wari ufungiye muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo kuva mu 2009 ashinjwa ibyaha by’ubutasi n’ubwicanyi kuri uyu wa Gatatu yarekuwe yoherezwa iwabo nk’uko byatangajwe na Guverinoma ya Norvege. Uyu witwa Joshua French w’imyaka 35, na mugenzi we nawe wahoze mu gisirikare cya Norvege witwa Tjostolv Molandyari […]

Dukeneye kwigenga tukabohoka mu bice byose bigize umuryango w’abantu — Protais Musoni

Ese ko ubwigenge nyirizina bw’ibihugu bya Afurika bwabonetse ni iyihe impamvu yatuma habaho gukomeza guharanira ubwigenge bwa Afurika? Icyo ni ikibazo benshi bibaza mu gihe Afurika ikomeje kwizihiza Umunsi w’ubwigenge (African Liberation Day) nyamara nta gihugu cyo muri Afurika kigikolonijwe. Nubwo bimeze gutya, ngo ubwigenge bwa politiki gusa ku bihugu bya Afurika ntibihagije nk’uko byatangajwe […]

Ibibazo Whatsapp yahuye nabyo hirya no hino ku Isi biravugwa ko bikemuka

Mu bihugu bitandukanye byo ku Isi, itumanaho ry’urubuga nkoranyamba rwa Whatsapp ryagize ibibazo bituma idakora, ariko biza gukemuka. Mu Rwanda uru rubuga ntabwo rukora kuko rwagize ibibazo mu ijoro ryakeye. Nkuko bigaragara ku mbuga zitandukanye, iki kibazo cyabaye kuva muri Malaysia kugera muri Espagne, u Budage n’ibindi bihugu by’i Burayi. Gusa ngo mu gihe gito […]

FERWAFA yahagaritse abasifuzi 2 kubera kwica amabwiriza agenga irushanwa

Federasiyo y’igihugu y’umupira w’amaguru yahaye igihano abasifuzi 2 cyo kuzamara imikino 4 badakora akazi nyuma yo kwitwara nabi mu mukino w’irushanwa ry’igikombe cy’amahoro 2017, wari wahuje ikipe ya Espoir Fc na Etincelles ku cyumweru cyashize i Rusizi. Aba basifuzi barimo Nsabimana Celestin, usifura hagati ndetse na Rulisa Patience, bahawe iki gihano bashinjwa kwica ingingo ya […]

Gen Kabarebe aragaya abakoloni bubakiye u Rwanda gereza aho kubakirwa amashuli

Minisitiri w’ingabo z’u Rwanda, Gen James Kabarebe agaya abakoloni uburyo bashenye ubumwe bw’u Rwanda ndetse n’Afurika, bifashishije indimi zabo n’ubundi butiriganya bakayisahura imitungo kamere bakajya kubaka iwabo, yo igasigara mu bukene itarabasha kwigobotora. Abakoloni basanze ibihugu by’Afurika biyoborwa mu buryo bwari bubereye abaturage babyo, nyamara baje basenya iyo miyoborere maze basahura ibyo bihugu imitungo byijyanira […]

Urujijo: Ese Capt Evariste Nkuyehasi urinda Gen Niyombare yarishwe cyangwa ni muzima?

Mu mpera z’ukwezi gushize nibwo inkuru zatangajwe mu binyamakuru bitandukanye ko Capt Evariste Nkuyehasi, warindaga Gen Niyombare Godefroid yishwe arashwe, ubu amakuru akomeje gucicikana ni uko yaba akiri ku isi y’abazima. Amakuru atangazwa bwa mbere i Burundi yanyujijwe ku kinyamakuru Ikiriho, bivugwa ko cyaba gikorana na Leta y’i Burundi, ko yarashwe ari ku wa Gatatu […]

Umugore yafatanye n’umugabo utari uwe bari gusambana (reba Video)

Mu minsi ishize, umugore utatangajwe amazina n’undi mugabo utari uwe bose bo mu gihugu cya Malawi bahuye n’uruva gusenya ubwo bafatanaga bari gusambana. Ikinyamakuru faceofmalawi.com kivuga ko uyu mugore n’uwo basambanaga bari mu macumbi ya Hotel ya Explor-Inn Hotel, ubwo bari muri iki gikorwa cyo kwishimisha bose bataye ingo zabo hanyuma bakananirwa gutandukana ubwo batangiraga […]

France: Perezida Macron yashyizeho guverinoma nshya yiganjemo n'abagore

Mu gihugu cy’u Bufaransa hamaze gushyirwaho guverinoma nshya nyuma y’aho iki gihugu gitoreye perezida mushya, aho iyi guverinoma yatangajwe kuri uyu wa Gatatu igizwe n’abaminisitiri 22 baturuka mu mashyaka atandukanye, 11 muri bo bakaba ari abagore. Ku mwanya wa minisitiri w’imari hakaba hashyizweho uwitwa Bruno le Maire ukomoka mu ruhande rutifuza impinduka mu Bufaransa. [xyz-ihs […]

Barasanga Afurika ikwiye gufatanya mu kurandura imitwe yitwaje intwaro

Mu nama nyunguranabitekerezo ku mutekano w’Afurika, imaze iminsi 3 ibera mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare ry’Ingabo z’u Rwanda mu karere ka Musanze, abari bayirimo biganjemo inzobere mu by’umutekano , inararibonye mu bya politike hamwe n’abashakashatsi, bagaragaje ko iki ari gihe cyo kugira ngo ibihugu by’Afurika bifate iya mbere mu kwikemurira ibibazo by’umutekano n’iterambere badateze amaboko […]

Kicukiro: Umuyobozi w’akarere arasaba abaturage kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina

Muri gahunda yo gutangiza icyumweru cyahariwe ibikorwa by’iterambere ry’abaturage n’ubukangurambaga bwo kurwanya ibyaha mu karere ka Kicukiro , kuwa kabiri tariki ya 16 Gicurasi Polisi y’u Rwanda ikorera muri aka karere ifatanyije n’ubuyobozi bw’akarere, bakoreye ubukangurambaga bwo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana abaturage barenga 1900 bo mu mirenge 6 igize Kicukiro. Imirenge yatangiwemo […]

Uganda: Guverinoma yasabye imbabazi ku iyicarubozo ryakozwe n’abashinzwe umutekano

Guverinoma ya Uganda yasabye imbabazi ku bikorwa by’iyicarubozo bimaze iminsi bivugwa bikanagaragara muri kiriya gihugu, bikorwa n’inzego z’umutekano guhera nyuma y’urupfu rw’uwari umuvugizi w’igipolisi cya kiriya gihugu, AIGP Andew Kaweesi mu mezi 2 ashize. Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu muri Uganda, Kania Obiga, yabwiye Inteko ishinga Amategeko ya Uganda kuri uyu wa 17 Gicurasi 2017, Guverinoma ibabajwe […]

Burundi: Umupadiri yatawe muri yombi na polisi ashinjwa gushaka gufata ku ngufu umukobwa

Ciza Jean Marie ni padiri ukorera muri Diyoseze nkuru ya Gitega, afungiye muri gereza ya Gitega kuva mu ijoro ryo kuri uyu wa kabiri tariki ya 16 Gicurasi 2017, akurikiranweho gushaka gufata ku ngufu umukobwa. Amakuru ava mu gihugu cy’u Burundi, avuga ko uyu mupadiri yashatse gusambanya ku ngufu umukobwa wiga mu mwaka w’icyenda mu […]

Ku myaka 28, ni umukobwa ushaka umukunzi ufite gahunda

Nitwa Muberarugo, imyaka 28, nimibiriyombi kd munini avec 80 kgs, ndashakumukunzi guhera kumyaka 30 kugeza 45,afite vih+,kd akaba yiteguye gukunda nyabyo kukonjye mbikeneye kd afitegahunda yokubaka apana gukina yampamagara cg akampa msg 0789609100,sawa murakoze ndagutegereje. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter @Bwiza.com

Uganda: Umupasiteri uherutse gutwika Bibiliya yongeye guterana amagambo n’abanyamakuru

Umupasiteri witwa Aloysius Bugingo wo muri Uganda, uzwiho kuba hari bibiliya aherutse gushyiraho inkongi avuga ko hari ibyo zitujuje, aherutse kwibasira abanyamakuru abashinja kumuteza rubanda no kumuhimbira amakuru . [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Hari mu gitaramo cy’umugore w’umuhanzikazi akaba anahagarariye abagore mu Nteko Ishinga amategeko ya Uganda, Judith Babirye ubwo yasusurutsaga abari bitabiriye munsi wahariwe ababyeyi, aho […]

Perezida Bashir yatumiwe kuzajya kwisobanura kuri Trump ku byaha ashinjwa by’intambara

Perezida wa Sudani Al Bashir yatumiwe na leta ya Arabia Saudite mu nama mpuzamahanga y’abakuru b’ibihugu byiganjemo iby’Abarabu, iteganyijwe kubera muri kiriya gihugu mu mpera z’iki cyumweru, aho azajya kwisobanura imbere y’umukuru wa Leta zunze ubumwe z’Amerika, Donald Trump ku byaha by’intambara ashinjwa. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Ku munsi w’ejo tariki ya 16 Gicurasi 2017, nibwo Arabia […]

Komisiyo y'amatora yihanangirije ushaka kuba umukandida watangaga amafaranga ngo asinyirwe

Komisiyo y’Igihugu y’Amatora yihanije uwifuza kuba umukandida mu matora ya Perezida wa Repubulika washakaga abamusinyira mu buryo butemewe n’amategeko. Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, Munyaneza Charles yabwiye abanyamakuru bagiye gufashwa kongererwa ubumenyi ku bijyanye n’amatora, ko hari umwe muri abo bantu babonye ku munsi w’ejo bakamubwira ko bitemewe. Munyaneza avuga ko hari umwe mu […]

Gicumbi: Abacururiza mu isoko rya Byumba babangamiwe n’isuku nke y’ubwiherero bakoresha

Abacururiza mu isoko rya kijyambere rya Byumba mu karere ka Gicumbi, baravuga ko babangamiwe n’ubwiherero bakoresha bwangiritse. Bamwe mu bacururiza muri iri soko, bavuga ko iyo imvura iguye amazi yinjira mu bwiherero ku buryo utamenya ko hasakaye, amabati yaratobotse ndetse no ku nkuta z’ubu bwiherero bigaragara ko zishaje. Umwe muri abo bacuruzi ati ”ikibazo cy’ubwiherero […]

Kinshasa: Imfungwa nyinshi zo muri Gereza Nkuru ya Makala zabohojwe n'inyeshyamba

Mu rukerera rwo kuri uyu wa gatatu, itariki 17 Gicurasi muri Gereza Nkuru ya Makala iherereye I Kinshasa mu murwa mukuru wa Congo, humvikanye urusaku rwinshi rw’amasasu aho amakuru aturuka aha avuga ko abanyururu benshi bari bahafungiye batorotse bigatuma abashinzwe umutekano barasa amasasu menshi. Abapolisi bahise boherezwa ku bwinshi bahise bagota agace iyi gereza icumbikiye […]

Ngoma: Iragena Venancia watwikiwe mu nzu arasaba ubuyobozi gukurikirana ikibazo cye

Iragena Venancia, arwariye mu ivuriro riri mu Mujyi wa Kigali, ni umukecuru watwitswe n’abantu atazi ariko yita abagizi ba nabi bashakaga kumwica, akaba asaba ubuyobozi gukurikira ikibazo cye. Mu ijoro ryo ku itariki ya 2 rishyira iya 3 Gicurasi 2017, mu masaha ya saa saba z’ijoro, nibwo abaginzi ba nabi basutse lisansi mu nzu Iragena […]

Musanze: Akurikiranweho kwica ufite ubumuga bwo mu mutwe akanamuca ibere

Umugabo witwa Emmanuel Niyonsenga wo mu Karere ka Musanze akurikiranweho icyaha cyo kwica umukobwa wari ufite ubumuga bwo mu mutwe yarangiza akamuca ibere. Kuri uyu wa Mbere, itariki 15 Gicurasi 2017 nibwo Urukiko Rwisumbuye rwa Musanze rwaburanishije uru rubanza Ubushinjacyaha bukurikiranyeho Niyonsenga icyaha cyo kwica umukobwa witwa Manirahari Josephine wari ufite ubumuga bwo mu mutwe […]

Bombori bombori mu mu kino wa Rugby mu Rwanda, umukino usa n’uwigenga

Guhera muri Gashyantare uyu mwaka, nibwo mu buyobozi bwa federasiyo y’umukino wa Rugby mu Rwanda havugwaga za bombori bombori kugeza uno munota hakaba nta kintu kirahinduka. Aha umuntu yahera nko kuba amakipe amwe n’amwe nka Lion de fer yasezeye kongera gukina iyi shampiyona y’icyiciro cya mbere hano mu Rwanda. Mbere yuko ikipe y’igihugu ya Rugby […]

MTN yaciwe na RURA amande ya miliyari zisaga 7 izira kutubahiriza ibyo yemeye

Ikigo cy’igihugu gishinzwe kugenzura imirimo ifitiye igihugu akamaro, RURA, cyafatiye ibihano ikigo cya MTN Rwanda kizira kutuzuza ibyo cyemeye mu nshingano zacyo gihita gicibwa amande ya miliyari 7 na miliyoni 30 z’Amanyarwanda. Iki kigo cya MTN gishinjwa kuba cyarashyizeho hanze y’igihugu, muri Uganda, serivisi z’ikoranabuhanga mu itumanaho, zirebererwa na MTN mu karere, kandi binyuranyije n’amabwiriza […]

Umugore yaroshye mu mugezi umwana w’imyaka 3 ngo ashimishe umukunzi we

Umugore witwa Joyce Madzimure w’imyaka 25 y’amavuko aravugwaho kwihekura akaroha mu mugezi umwana we Farai Sigauke, w’imyaka 3 y’amavuko ari muzima ngo akunde ashimishe umusore bari mu rukundo. Umukunzi w’uyu mugore wanamwoheje kwihekura Amos Chipare, yavuze ko yamusabyeko uyu mwana bamwica kuko yabangamiraga urukundo rwabo ababuza kujya aho bishakiye no kuryoshya ubuzima uko babishaka bityo […]

Mu Rwanda kimwe no muri Bosnia abicanyi bakingiwe ikibaba n'ingabo z'u Bufaransa — Capt. Ancel

“ Nahuye n’urujijo mu Rwanda rusa nk’urwo mu cyahoze ari Yougoslavia ”, uwo ni Capt. Guillaume Ancel w’imyaka 51 wongeye kugira ibyo atangaza ku ruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994. uyu mugabo akaba avuga ko mu Rwanda kimwe no muri Bosnia abicanyi bagiye bakingirwa ikibaba n’ingabo z’u Bufaransa. Nyuma y’uko […]

Nyamasheke : Uwarokotse Jenoside arasaba akarere kumwubakira inzu kamwemereye

Gatanana Naason w’imyaka 85 utuye mu mudugudu wa Rwatsi, akagari ka Butare mu murenge wa Gihombo mu karere ka Nyamasheke, avugako Jenoside yamusize iheruheru. Nyuma akarere kaje kumwizeza kumwubakira inzu umwaka ushize, gasiza ikibanza none ubu cyamezemo ibyatsi. Aganira na Bwiza.com , uyu musaza yavuze ko Jenoside yakorewe abatutsi yamutwaye abana 6 n’umugore asigarana umwana […]

Gen Niyombare yatangaje byinshi ku bijyanye no guhirika ubutegetsi bitamuhiriye

Si rimwe si kabiri, ubutegetsi mu Burundi buhirikwa, ariko uheruka gushaka gusomera kuri iyo nkongoro ntiyahiriwe n’urugendo, nta wundi ni Gen Godefroid Niyombare, uri mu mashyamba ateganya uko yazashyira mu bikorwa umugambi we udafatwa kimwe na bose. Bamwe bamubonamo nk’intwari yari igiye guhangamura Perezida Pierre Nkurunziza bashinja kwizirika ku butegetsi, abasanga bagikeneye Nkurunziza bakamubona nk’umwanzi […]

Perezida Jacob Zuma yatangaje ku mugaragaro ushobora kuzamusimbura

Perezida wa Repubulika y’Afurika y’Epfo, Jacob Zuma yatangaje uwahoze ari umugore we Dr Nkosazana Dlamini-Zuma nk’ugomba kuzamusimbura ku butegetsi namara kuvaho. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Ni mu gihe mu mpera z’uyu mwaka hateganyijwe amatora y’umukuru w’igihugu muri kiriya gihugu. Aho Dr Dlamini-Zuma ndetse Cyril Ramaphosa wungirije Perezida Zuma bahatanira uyu mwanya wo kuzamusimbura. Ibi Perezida Zuma yabitangaje […]

Perezida Museveni yiyamye abasirikare n'abapolisi ku bikorwa by'iyicarubozo bakora

Perezida wa Uganda, Yoweli Museveni yandikiye ibaruwa abayobozi b’inzego z’umutekano mu gihugu cye barimo uw’ingabo Gen David Muhoozi, uwa polisi IGP Gen Kale Kayihura ndetse n’umuyobozi w’urwego rushinzwe ubutasi aho yababwiye ko icyaha cy’iyicarubozo ari icyaha gihanwa n’amategeko nk’ibindi byaha byose bihesha isura mbi igihugu. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Perezida Museveni yabwiye izi nzego uko ari 3 […]

Denmark: Hafatiwe ukekwaho kugira uruhare mu kwica Abatutsi basaga 1000

Abayobozi b’ i Copenhagen muri Denmark batangaje ko Umunyarwanda wahawe ubwenegihugu bw’iki gihugu yafashwe akekwaho kugira uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Uwo mugabo utatangajwe amazina akekwaho kandi kugira uruhare mu byaha byibasiye inyokomuntu nabyo byakozwe mu 1994 nkuko ikinyamakuru Koamtv, dukesha inkuru ye cyabitangaje. Umushinjacyaha Martin Stassen, yatangaje ko uwo ukekwa ari umuntu […]

Abakinnyi 10 ba ruhago bagiye bagurwa akayabo batarengeje imyaka 20

Guhera mu myaka yashize, isoko ry’abakinnyi mu by’umupira w’amaguru ryaranzwe n’amafaranga atari macye ku bakinnyi babaga bishimiwe n’ikipe runaka bagahitamo kubatangaho agatubutse ngo babegukane. Kugeza na nubu, ibi biracyabaho kuko abakinnyi bagurwa amafaranga atari macye kugira ngo bave mu ikipe imwe bajye mu yindi. Ni muri urwo rwego, hari urutonde rw’abakinnyi bagiye bagurwa akayabo guhera […]

Umunyekongo Makao urinda Macron akomeje kuvugisha benshi kubera igihagararo cye – Amafoto

Umwirabura, Makao ukomoka muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo akaba ari umwe mu bashinzwe kurinda umutekano wa perezida mushya w’u Bufaransa, akomeje kuvugisha Abafaransa amangambure kubera igihagararo cye kidasanzwe nuko yicisha bugufi. Perezida Emma­nuel Macron yakunze kuvuga mu buyobozi bwe ashaka gukorana n’abantu bafite ubushobozi mu kazi kabo kugeza no mu bashinzwe kumurinda. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] […]

Ubuzima bw’umugabo mukuru wa Zari Hassan buri ahakomeye- AMAFOTO

Ivan Ssemwanga, umugabo mukuru wa Zari Hassan ararembye bikomeye, ubu arimo kwitabwaho by’umwihariko, Zari yari yaramutaye ashaka undi ariko ubu yagarutse, ni we umurwaje. Amakuru atangazwa n’ibinyamakuru bitandukanye byo muri Uganda ni uko Ivan Ssemwanga arembeye mu bitaro “Steve Biko Hospital” biri mu mujyi wa Pritoria muri Afurika y’Epfo, afite uburwayi bw’umutima. Uyu mugabo ngo […]

Hagiye kwigwa uko gaz yo mu Kivu yakoreshwa mu guteka

Komite y’Inteko ishinga Amategeko y’u Rwanda, ishinzwe ingengo y’imari y’igihugu, yasabye minisiteri y’ibikorwaremezo gukora inyigo igamije kureba niba gas methane yo mu Kiyaga cya kivu itajya ikoreshwa mu guteka. Ni nyuma y’aho Abanyarwanda mu minsi ishize bazamuriye ikibazo cy’igiciro cya gaz cyazamutse ndetse bamwe ntibatinye no kuvuga ko bagiye gusubira ku gukoresha amakara. Guverinoma y’u […]

Perezida Macron arabazwa niba agiye gutsura umubano n’u Rwanda akanakurikirana abaruhekuye

Nyuma y’amasaha macye Perezida mushya w’u Bufaransa, Emmanuel Macron arahiriye kuyobora kiriya gihugu, yibukijwe ko agiye kunywana inka ikirego ku bijyanye n’uruhare rw’iki gihugu muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, cyakomeje kuzinzika. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Ibi yabyibukijwe binyujijwe mu ibaruwa, ihuriro ry’imiryango yiyemeje gushakisha abakekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bahungiye […]

Umupasiteri yafashwe asambanya umugore wo mu itorero ayobora (Amafoto)

Umupasiteri utatangajwe amazina ukomoka mu mujyi wa Orlando muri leta ya Florida muri Amerika bivugwa ko ari uwo mu itorero ry’Abadiventiste akurikiranyweho kuryamana n’abagore bo mu itorero ayobora. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Ibitangazamakuru bitandukanye bivuga ko uyu mupasiteri yatawe muri yombi kubera amashusho aherutse no gukwirakwizwa ahantu hose ku mbuga nkoranyambaga ari kumwe n’abagore bo mu itorero […]

Umugore yamaze imyaka isaga 10 yarihinduye nk'abagabo ngo abashe gukora akazi

Umugore wiyise Uncle Hussein asobanura uko yifuje gutunga agafaranga abikuye mu gucukura amabuye y’agaciro bivugwa ko adakunze kuboneka kurusha “diamant”, mu gihe abakobwa batari bemerewe kujya muri ako kazi. Uyu mugore ubusanzwe witwa Pili ukomoka muri Tanzania, avuga ko akibona ko abuze akazi, yahise atangira kujya yambara nk’abagabo akanabeshya amazina akitwa Hussein bikamufasha gukorana n’abandi […]

Leta izashora asaga miliyoni 200 mu bushakashatsi bw’ibijumba bizahingwa kuri ha 900

Leta y’u Rwanda iratangaza ko izakomeza gukora ibishoboka byose mu guteza imbere igihingwa cy’ibijumba, hongerwa ubuso gihingwaho ndetse hanongerwa imbuto yabyo. Ibijumba ntibiri mu bihingwa 10 byatoranyijwe bigizwe n’ibishyimbo, ibirayi, ibigoli, umuceri, ingano, imboga, imyumbati, soya, imbuto n’ibitoki biribwa. Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Gerardine Mukeshimana yatangarije Bwiza.com ko ibijumba bitari mu bihugu byatoranyijwe, kuko bitari byuzuza […]

Ngoma: Uwabaga mu gihuru yafashwe abaturage bariruhutsa

Mu murenge wa Murama w’akarere ka Ngoma, hari umuturage wahisemo kwibera mu bihuru, ariko abaturage bahangayikishijwe n’uko atungwa n’imyaka yabo. Aho amariye gufatwa, abaturage n’ubuyobozi biruhukije. Kuri uyu wa mbere tariki ya 15 Gicurasi, ku biro by’akagari ka Sakara, umurenge wa Murama, hari umugabo wo mu kigero cy’imyaka 35 yarafunguwe ariko ntiyabasha kumvikana na nyina […]

Ingabo za Uganda zirashinjwa gusambanya abagore n'abakobwa ku ngufu

Ingabo za Uganda ziri mu butumwa mw’amahoro muri Repubulika ya Centrafrica barashinjwa gusambanya ku ngufu abagore n’abakobwa bagera kuri 44 bakanabatera inda, iyi ikaba ari na yo yabaye intandaro yo gutahuka aho kuba bararanije ibikorwa byari byabajyanye. Umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu (HRW) uvuga ko guhera muri 2011, ingabo z’igisirikare cya Uganda, UPDF ari bwo […]

Nyagatare: Kumara amezi atanu badahembwa, bitesheje agaciro abaganga ba Rwempasha

Abaganga bo mu kigo nderabuzima cya Rwempasha, mu karere ka Nyagatare baravuga ko bamaze amezi atanu badahembwa, ku buryo abo babereyemo amadeni babafata nka ba bihemu ntibabahe agaciro. Bamwe mu baganga bo ku kigo nderabuzima cya Rwempasha, mu karere ka Nyagatare, bavuga ko iki kibazo cyatangiye umwaka ushize , ubwo hahindukaga uburyo bwo guhembwa maze […]

Abandi basirikare b’Abarundi babarizwaga muri AMISOM birukanwe

Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe wafashe icyemezo cyo kwirukana abandi basirikare batanu b’u Burundi bari mu butumwa bwo kubungabunga amahoro muri Somalia. Muri aba hakaba harimo ofisiye umwe. Kugeza ubu ntiharatangazwa ku mugaragaro icyatumye aba basirikare birukanwa, gusa aba batanu baje biyongera ku bandi baherutse kwirukanwa bashinjwa imyitwarire mibi no kunywa inzoga zitemewe n’amategeko. [xyz-ihs […]

Abasaga ibihumbi 20 bamaze kuvurirwa mu bikorwa by'ubuvuzi bya Army week

Mu gihe kitarenze icyumweru kimwe, Ibikorwa by’Icyumweru cy’Ingabo by’umwaka 2017 biri kugaragaza umusaruro ushimishije. Mu bijyanye na serivisi z’ubuvuzi gusa, abaganga ba gisirikare hamwe n’abafatanyabikorwa bafatanyije mu bikorwa byo Kuvura abarwayi ku buntu bafite uburwayi bwarengeranye kubera ubushobozi buke, bamaze kuvura abarenga ibihumbi 20 ku bafite uburwayi bw’amaso, indwara z’abagore, iz’ubuhumekero, iz’amenyo hamwe no gusiramura […]

Nyamasheke: Umucungamari wa koperative afunzwe akekwaho kunyereza arenga miliyoni 30

Kuri sitasiyo ya Polisi ya Ruharambuga yo mu karere ka Nyamasheke, hafungiye uwitwa Ndababonye Damien w’imyaka 43 y’amavuko ukekwaho kunyereza arenga miliyoni 30 muri koperative COTEGA y’abahinzi b’icyayi bo mu murenge wa Karambi mu karere ka Nyamasheke, akaba ari umucungamari wayo. Nk’uko umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba Chief Inspector of Police(CIP) Theobald Kanamugire abitangaza, […]

France: Perezida Emmanuel Macron yashyizeho Minisitiri w’Intebe mushya

Perezida mushya w’u Bufaransa, Emmanuel Macron kuri uyu wa Mbere, itariki 15 Gicurasi yagennye Minisitiri w’Intebe mushya uzamufasha kuyobora, Edourad Phillipe uturuka mu ishyaka ry’Abarepubulikani. Eduard Phillipe w’imyaka 46 y’amavuko, yari asanzwe ari umunyamategeko ndetse akaba yari umuyobozi w’umujyi wa Le Havre. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Umuhango wo guhererekanya ububasha hagati ya minisitiri w’Intebe mushya Phillipe Eduard […]

RDC: Umutwe wa CNRD w’Abanyarwanda wihimuye kuri Nyatura iherutse kubicamo 17

Abarwanyi b’umutwe wa Nyatura ukuriwe na Col Kasongo ndetse n’ab’umutwe wa CNRD, washinzwe n’abitandukanyije n’umutwe wa FDLR, kuri uyu wa mbere, itariki 15 Gicurasi bongeye gukozanyaho muri Masisi bituma abaturage benshi bo muri iyi teritwari bahungira mu bindi bice batinya gukorerwa ubugizi bwa nabi. Biravugwa ko mu rukerera rwo kuri uyu wa Mbere ahagana saa […]

Minisitiri w’Intebe yerekanye ibyagezweho n’u Rwanda mu kwita ku bagororwa

Guhera mu mwaka w’2017, Guverinoma y’u Rwanda yavanye igihano cy’urupfu mu bihano bitangwa mu Rwanda, imwe mu ntambwe yatewe mu rwego rwo kwishamo ibisubizo, yasangijwe abitabiriye inama y’Umuryango uhuza Gereza zo muri Afurika (Africa Correctional Service Association- ACSA). Iyo nama yatangiye i Kigali ku wa Mbere tariki ya 15 Gicurasi, ikazasoza ku ya 19 Gicurasi […]

Umushinga Global Anti-Genocide Initiative uzaba ufite icyicaro mu bihugu 3 birimo u Rwanda

Perezida Paul Kagame ku itariki 21 Gicurasi azaba ari i New York muri US ahazatangizwa umushinga wo kurwanya Jenoside ku isi wiswe “Anti-Genocide initiative” ku gitekerezo cy’Abayahudi. Uyu mushinga uzagira ikicaro i New York, i Yerusalem n’i Kigali. Umushinga wiswe Global Anti-Genocide Initiative mu rwego rwo kurwanya jenoside n’ingengabitekerezo yayo ku isi uzaba ufite ibyicaro […]

ADEPR: Kuba Abakiristo barahishwe ibibazo byugarije itorero, barasaba ubuyobozi buriho kwegura

Nyuma y’aho bamwe mu bayobozi mu itorero rya ADEPR mu Rwanda batawe muri yombi ariko kuva icyo gihe, ku itariki 03 Gicurasi hakaba nta rwego na rumwe mu zigize itorero ruramenyesha abagize itorero ibiri kuriberamo, bamwe mu bakirisito baravuga ko bigaragaza ko izi nzego zidahangayikishijwe n’ibikorerwa mu itorero kandi zidahangayikishijwe n’ibikomere umukumbi w’Imana ufite ngo […]

Hamza, umuhungu wa Usama bin Laden yavuze ko agiye kwihorera ku bishe se

Umuhungu w’ikihebe Usama Bin Laden, Hamza bin Laden yatangaje ko ashaka kuyobora umutwe w’intagondwa wa Al Qaeda ndetse agahita atangiza n’urugamba rwo kwihorera ku bihugu by’ibihangange byamwiciye umubyeyi. Ibi ni ibyatangajwe n’uwahoze ari umukozi w’Ibiro bishinzwe ubugenzacyaha by’Amerika, FBI, Ali Soufan wakomeje gukurikiranira hafi iby’uyu mutwe w’iterabwoba, kuva nyuma y’urupfu rw’uwahoze ari umuyobozi wa wo […]

Ntiwarwanya ingengabitekerezo ya Jenoside utavuga uko jenoside yateguwe n’uko yashyizwe mu bikorwa – T. Ndahiro

Ibi Ndahiro Tom yabitangaje mu mpera z’icyumweru gishize, mu muhango wo Kwibuka abahoze ari abakozi ba Projet San Francisco bazize Jenoside yakorewe Abatutsi. Uyu muhango watangiye hafatwa umunota wo kwibuka, bashyira indabo ku rwibutso rwa Jenoside rwubatse aho Projet San Francisco ikorera mu murenge wa Niboye mu Karere ka Kicukiro, banasoma amazina y’abahoze ari abakozi […]

Cote d’Ivoire: Imirwano y’abasirikare bigaragambya ikomeje kubica bigacika

Mu ijoro ryakeye ndetse kugeza mu gitondo cyo kuri uyu wa 15 Gicurasi 2017, abatuye umujyi wa Abidjan ,umurwa mukuru w’ubucuruzi wa Cote d’Ivoire baraye kandi baramukiye mu rusaku rw’imbunda ziremereye n’izindi zisanzwe. Ni ikibazo cya bamwe mu basirikare bariye karungu bari mu myigaragambyo kuva ku wa Gatanu, nyamara iyi myivumbagatanyo ikaba yari itarafata intera […]

Ndi umunyakuri, simbereyeho kuneeza rubanda-Perezida Kagame

Perezida Paul Kagame atangaza ko ari umunyakuri, udakora agamije gushimisha abantu, ahubwo akora ibikwiye ku bw’inyungu rusange z’Abanyarwanda, aho gukora agamije gushimisha bamwe. Ibi aherutse kubitangaza mu kiganiro kirekire yagiranye n’ikinyamakuru Jeune Afrique mu ntangiriro za Gicurasi 2017. Ku kibazo yabajijwe ati “Ibihe by’amatora bijyana no gusezeranya abaturage ibyo uzabakorera, ni iki musezeranya Abanyarwanda ngo […]

Ibihugu 10 bya mbere bifite igipolisi kirangwa no guhubuka gukabije

Igipolisi ubusanzwe akazi kacyo ni ugutuma amategeko y’igihugu yubahirizwa muri rubanda. Inshingano zacyo ziba ari ugutuma ituze rikomeza kubaho, gufata abanyabyaha no kurwanya ubugizi bwa nabi, ariko akazi kacyo ntabwo ari uguhana. Ntabwo ari urwego rugena niba umuntu agomba gupfa cyangwa guhanwa. Igipolisi kigendera ku mategeko no ku itegeko nshinga kandi kikanatuma ayo mategeko yubahirizwa. […]