Dr Besigye yakuriye inzira ku murima Bobi Wine wari uzi ko azamujyana gutaramira mu Nteko
Umuyobozi w’ishyaka FDC muri Uganda, Dr Kiiza Besigye yakuriye inzira ku murima umuhanzi Bobi Wine wari umaze igihe yiteze ko azataramira mu ngoro y’Inteko ishinga Amategeko nk’uko bisanzwe bibaho cyane mu gihe cyo kwiyamamaza. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Mu bihe byashize, nibwo uyu muhanzi yari yatangaje ko ashobora kuzataramirra Abadepite cyane cyane abakomoka mu karere ka Kyadondo […]
Loni yatumije inama igitaraganya yo kwiga kuri Korea ya Ruguru ikomeje kurasa ibisasu
Akanama ka Loni gashinzwe umutekano katumije inama yihutirwa kuri uyu wa Kabiri tariki ya 16 Gicurasi 2017, yo kwiga ku kibazo cya Korea ya Ruguru yanze kuva ku izima, ikomeje kugerageza ibisasu byayo mu gihe amahanga atabiyishyigikiyemo. Leta zunze ubumwe za Amerika, Ubuyapani na Korea y’Epfo nibyo bihugu byasabye iyi nama, ibiro bya Perezida wa […]
Bimwe mu bintu abagore n’abakobwa banga urunuka mu gihe cyo gutera akabariro
Igikorwa cy’imibonano mpuzabitsina ni kimwe mu bintu bishimisha abatari bacye ndetse ugasanga hari n’abo biba byaratwaye umutima kurusha ibindi bibaho byose. Ni nayo mpamvu usanga umugore n’mugabo bakora iki gikorwa neza uko bikwiye nta mushiha cyangwa undi mutima mubi bishobora kubaranga mu mibereho yabo. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Gusa abantu benshi bakora ibi bakunze kwibagirwa ibintu by’ingenzi […]
Burundi: Abigaragambya bagaragaje ikimenyetso kidasobanutse imbere y' Ambasade y’u Rwanda
Ku wa Gatandatu tariki ya 13 Gicurasi 2017, nibwo imbaga y’Abarundi bazindukiye mu mihanda yo mu Mujyi wa Bujumbura, mu myigaragambyo y’amahoro, aho bagaragazaga ko bishimiye ko imyaka 2 ishize, ubutegetsi buriho bwari bugiye guhirikwa. Aba baturage bari barangajwe imbere n’abayobozi mu nzego zitandukanye, bagiye bazenguruka mu bice bitandukanye by’umujyi wa Bujumbura, bafite ibyapa byamagana […]
Uganda: Abasirikare b’abavandimwe bivuganye umupolisi bakomeretsa abandi
Umupolisi umwe yishwe abandi batatu barakomereka mu gihugu cya Uganda ubwo aba bageragezaga guhagarika abasirikare ba UPDF batatu bikarangira habayeho guhangana. Ibi bikaba byarabereye kuwa Gatanu ushize mu mujyi wa Bududa. Igipolisi cya Uganda kikaba cyatangaje ko abo basirikare batatu ari, Pte Ben Tsama ukorera urwego rw’ubutasi rwa gisirikare (CMI) ahitwa Mbuya; James Waninga, wari […]
Ambasaderi Richard Kabonero wagize uruhare mu kongera guhuza Uganda n’u Rwanda yasezeye
Ambasaderi Richard Kabonero wari umaze imyaka 10 ahagarariye Uganda mu Rwanda mu mpera z’iki cyumweru yasezeye ku mirimo ye n’Abagande baba mu Rwanda muri rusange, aho yavuze ko nyuma y’imyaka 10 aba kandi akorera mu gihugu cyiza cy’u Rwanda urugendo rwe nka ambasaderi rurangiye. Kabonero akaba agiye gukomereza akazi ke ka ambasaderi mu gihugu cya […]
Umupasiteri yatanyagujwe n’ingona agerageza kwigana Yesu kugenda hejuru y'amazi
Umukozi w’Imana wa rimwe mu matorero yo mu gihugu cya Zimbabwe witwa Jonathan Mthethwa yatanyagujwe n’ingona 3 ubwo yageragezaga kwerekana ibitangaza yigana Yesu kugendera ku mazi. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Uyu mupasiteri wa rimwe mu matorero akorera muri kiriya gihugu ryitwa Saint of the last days ryakoreraga mu gace ka Mpumalanga, ahaherereye uriya mugezi, ngo yagerageje kugendera […]
Igikombe cy’Amahoro: Rayon Sports yakomeje muri ¼ nyuma yo gutsinda Musanze
Mu mukino wahuje ikipe ya ikipe ya Rayon Sports n’ikipe ya musanze muri 1/8 kuri iki cyumweru tariki ya 14 Gicurasi 2017, iyi kipe yabashije gukomeza muri ÂĽ nyuma y’uko biguye miswi ku bitego 3 kuri 3. Igice cya mbere cy’uyu mukino cyarangiye ari ari ibitego 2-1 byatsinzwe na Kwizera Pierrot ku munota wa 6 […]
Koreya ya Ruguru yongeye kugeragereza igisasu karahabutaka kirusha ibindi kwihuta
Ku mugoroba wo kuwa gatandatu tariki ya 13 Gicurasi 2017, koreya yohereje igisasu kinini muri koreya y’Epfo, iki gisasu kikaba cyarashwe umunsi umwe nyuma y’uko Perezida mushya uherutse gutorwa muri iki gihugu igihugu mukeba wa Korea ya ruguru asabiye gushyikirana. Etat Major y’Ingabo za Leta Zunze Ubumwe zikorera mu Nyanja ya Pacifika [ The U.S […]
Umugabo wanjye yanyirukanye ngo naravumwe-ndagisha inama
Nkiri umwana muto, numvaga nzaba umuntu ukomeye ndetse nkaba nk’umucungamutungo w’ikigo runaka gikomeye, gusa inzozi zanjye ntabwo zaje kumpira ahubwo ibyambayeho bitandukanye cyane n’ibyo nibwiraga muri icyo gihe. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Narerewe ku mukecuru w’incike nyuma y’uko data utubyara adutaye uko twari abana 4. Nize amashuri abanza n’ayisumbuye, aho narangwaga no kurata ibizamini no kwirukanwa kenshi […]
Rusizi: Ntibazibagirwa ko bavaga i Rusizi saa moya bakagera i Kigali saa kumi n’ebyiri z’umugoroba
Iyo abakuze bavuze uko kera byari bimeze ku byerekeranye no gukora ingendo ndende zijya cyangwa ziva I Rusizi cyangwa I Nyamasheke ujya ahandi hasigaye mu gihugu, ab’ubu ngo ntibabyiyumvisha neza, ngo bigaterwa n’uko ubu serivisi zo gutwara abantu zazamutse cyane mu buryo Abanyarusizi batari biteze, bakavuga ko babikesha umutekano usesuye n’iterambere rizamuka cyane mu nzego […]
Sudani y’Epfo: Imitwe 7 irwanya ubutegetsi yiyemeje gushyira hamwe
Imitwe 17 irwanya ubutegetsi bwa perezida Salva kiir wa Sudani y’Epfo harimo n’umutwe wa Dr Riek Machar, kuri uyu wa gatandatu yatangaje ko yemeranyije gukorana bya hafi mu guhirika guverinoma mu gihe intambara irimbanyije muri iki gihugu gishya muri Afurika gikungahaye kuri peteroli. Mu bashyize umukono kuri aya masezerano, harimo n’abahoze ari ba minisitiri muri […]
Dr Jose Chameleone yatunguye abantu ajya gushaka Pasiteri ngo amusengere (Amafoto)
Mu gihe muri Uganda hakomeje igiterane cy’iminsi 77 y’ikuzo (77 days Of Glory) kiyobowe na Pasiteri Robert Kayanja, abantu benshi muri kiriya gihugu bakomeje gushikirayo bakurikiranye ibitangaza byinshi bitandukanye, aho ngo asengera abantu bakabona imodoka, amafaranga n’ibindi,ariko ku muhanzi Dr jose Chameleone we siko bimeze. Uyu muhanzi yatunguye abantu kuri iki cyumweru ubwo yongeraga kugaragara […]
Amafoto: Hollande yabisikanye na Macron umwe asohoka undi yinjira muri Champs Elysee
Emmanuel Macron, perezida mushya w’u Bufaransa ari nawe ufashe uyu mwanya akiri muto mu mateka y’iki gihugu, kuri iki Cyumweru, itariki 14 Gicurasi yinjiye muri Champs Elysee ku mugaragaro, aho yageze abisikana n’uwo asimbuye Francois Hollande. Ari kumwe n’umugore we, Brigitte Macron w’imyaka 64, Emmanuel Macron yifotoreje amafoto atandukanye ku miryango ya perezidansi (Champs Elysee) […]
Urutonde rw’abaperezida bafashe ubutegetsi batararenza imyaka 40 y’amavuko
Mu cyumweru gishize, nibwo mu gihugu cy’u Bufaransa hamenyekanye ku mugaragaro umuyobozi mukuru w’igihugu, Emmanuel Macron watowe afite imyaka 39 gusa , akaba ari umwe mu baperezida babashije kuyobora kiriya gihugu bakiri bato guhera mu binyejana byashize. Uyu muperezida aje no kuyobora urutonde nk’umuperezida mushya mu babashije gufata ubutegetsi batarageza ku myaka 40 y’amavuko nubwo […]
Rujugiro aravuga ko uzagura UTC mu cyamunara azaba aguze ibyibano
Nyuma y’aho ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro, RRA, gisohoreye urutonde rw’imitungo itimukanwa 14 yafatiriwe na leta ndetse ikaba ishobora gutezwa cyamunara kubera kutishyura imisoro, hakaba hariho n’inyubako ya Tribert Rujugiro, kuri ubu uyu muherwe aravuga ko umuntu wagura inzu ye yaba aguze ibyibano. Urutonde ruherutse gushyirwa ahagaragara na Rwanda Revenue rugaragaraho abantu cyangwa ibigo 14, harimo […]
Bimwe mu biranga abantu batizera
Gusaba icyo bahawe Ubwoba bwuko bazarimbuka bazize ibyaha byabo Kwicira inzira zutundi tuntu twogukora ngo barebe ko batereta Imana ikongera kubababarira, NB: aba bakora ibi nuko batamenye inzira yimbabazi zimana aho ziri ? mukumeneka kwamaraso ya yesu harihagije ahubwo babuze KWIZERA. Ntakindi wabona cyaguhesha kwitwa umukiranutsi kereka KWIZERA. ko wogejwe de namaraso.hanyuma wowe wumvise bino […]
Nyabugogo: Hatoraguwe umurambo w’umuntu utaramenyekana
Mu gitondo cyo kuri iki cyumweru tariki ya 14 Gicurasi 2017, mu mugezi wa Nyabugogo hatoraguwe umurambo w’umuntu utarabasha kumenyekana, ubwo warerembaga mu mazi waratangiye kwangirika. Abaturiye uyu mugezi hafi y’ahazwi nko kwa Mirimo ahabonetse uyu murambo, bavuga ko bawubonye ureremba mu mazi bagahita batabaza inzego z’umutekano. Bongeyeho ko wari waratangiye kwangirika ku buryo bigaragara […]
Yakatiwe igifungo cya burundu nyuma yo guhamwa n'icyaha cyo kwihekura
Muri iki cyumweru dusoje Urukiko Rwisumbuye rwa Huye rwaburanishije mu ruhame aho icyaha cyakorewe mu Murenge wa Busasamana, Akarere ka Nyanza, urubanza rw’umugabo witwa Niyonzima Theophile Ubushinjacyaha bwari bukurikiranyeho icyaha cyo kwihekura; Urukiko rukaba rwaramuhamije icyo cyaha , maze rumuhanisha igihano cy’igifungo cya burundu. Hari kuwa Kane, itariki ya 11/05/2017. Ubugenzacyaha bukorera mu karere ka […]
Bane bafite utubari batawe muri yombi bazira kugurisha inzoga abana
Ubu butumwa bwatanzwe nyuma y’umukwabu wakozwe na Polisi y’u Rwanda wo kureba abana baba bari mu tubari. Uyu mukwabu wakozwe mu ijoro ryo kuri uyu wa gatanu tariki ya 12 Gicurasi mu gihugu hose. Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda Assistant Commissioner of Police (ACP) Theos Badege, ubwo yasobanuriraga itangazamakuru ibyavuye muri uwo mukwabu, yavuze ko […]
Rusizi: Ingeso y’ubuharike n’ubushoreke ikomeza kugenda ifata indi ntera
Abaturage b’umurenge wa Gitambi mu karere ka Rusizi baravuga ko kimwe mu bibazo bibabangamiye cyane ari ingeso y’ubuharike n’ubushoreke ikomeza kugenda ifata indi ntera. Abaturage bavuga ko abagabo bata abagore basezeranye bakajya gushaka abandi cyangwa bakagira abandi bagore ba rwihishwa, kimwe n’ababana badasezeranye. Baganira na Bwiza.com, aba baturage bavuze ko iyi ngeso ibashegeshe cyane, abagore […]
Ruhago: Zidane agiye kwongererwa amasezerano nk’umutoza wa Real Madrid kugera mu 2020
Umuherwe Florentine Perez wa Real Madrid, kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 13 Gicurasi 2017, yemeje ko Zidenine Zidane agiye kwongererwa amasezerano yo gukomeza gutoza ikipe ya Real Madrid kugeza mu 2020. Ibi abishingira ku bushobozi uyu mutoza wabaye n’icyamamare mu mupira w’amaguru akomeje kugaragaza ahesha intsinzi iyi kipe. Amakuru atangazwa n’ ikinyamakuru cyo muri […]
Loni itewe impungenge n’igihano cy’urupfu Leta ya Kinshasa ikomeje gukatira abanyabyaha
Umuryango w’abibumbye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 12 Gicurasi 2017, watangaje ko utewe impungenge n’igihano Leta ya Congo ikomeje guhanisha abahamwe n’ibyaha. Loni itangaza ko ibi bihano bikomeje guhabwa abarwanya Leta ya Uganda, babarizwa mu mutwe w’inyeshyamwa wa ADF/Nalu, barwanira ku butaka bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo. Radiyo Ijwi rya Amerika itangaza ko […]
Mutesi, umukobwa ushaka umukunzi ukuze kandi ufite gahunda
Mwiriwe neza! nitwa mutesi ange mfite imyaka 26 , narangije kwiga kaminuza arko sindabona akazi ndifuza umukunzi ukuze kandi ufite gahunda ari serious ataribi byo gukina, wize byibuza warangije kwiga secondary or university,afite guhera kumyaka 30 kuzamura, atari muremure cyane Ari nganiye(1m-60 -1m69) yaba yikorera cg akorera abandi ntacyo bitwaye ,kuba nawe yifuza umukobwa uri […]
Abadepite batewe impungenge n’igabanuka ry’ingego y’imari yagenewe ubuhinzi
Ingengo y’imari yagenewe ubuhinzi mu mwaka wa 2017/2018 yagabanutseho asaga miliyari 38 ugereranyije no mu mwaka ushize, igabanuka ryateye impungenge abadepite. Iyo ngengo yaganiriweho na Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi na Komisiyo y’ Abadepite ishinzwe kugenzura imikoreshereze y’ingengo y’imari ya Leta (PAC) ku wa Gatatu tariki 10 Gicurasi 2017. Iyo ngengo y’imari yavuye kuri miliyari 118 mu […]
Zuena, umugore wa Bebe Cool ntababazwa n’abamuririmba bamurata ubwiza-AMAFOTO
Mu gihe byatangazwaga ko umuhanzi Bebe Cool yagiye agirana ibibazo n’umuhanzi Gravity Omutujju na we wo mu gihugu cya Uganda, bapfa kuba yararirimbye indirimbo ayita “Zuena” izina ry’umugore we. Ku ruhande rwa Zuena, yatangaje ko ntacyo biba bimutwaye, yaratwa ubwiza cyangwa anengwa ibyo bashaka, nta kibazo kirimo. Ati: “Mu by’ukuri ntabwo nari narigeze numva iyo […]
2018: Leta y’u Rwanda irateganya kwinjiza miliyoni 400 z’amadolari azava mu bucukuzi
Leta y’u Rwanda iratangaza ko iteganya kwinjiza miliyoni 400 z’amadolari ya Amerika, azava mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro yoherezwa mu mahanga kugeza muri 2018. Ibi bizakomoka ku bufatanye buri hagati ya Leta y’u Rwanda n’abafite sositeye zikora ibijyanye n’ubucukuzi bw’amabuye y’aagaciro. Umuyobozi w’Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, petelori na gazi (RMPGB), Francis Gatare yatangaje ko […]
Rusizi: Abakobwa bahishira ababatera inda, umutwaro ukomereye ababyeyi babo
Ababyeyi bo mu mirenge Rwimbogo ,Bugarama na Muganza mu karere ka Rusizi baravuga ko bahangayikishijwe bikomeye n’abana babo bata amashuri kubera inda zitateguwe ntibanavuge abazibatera wenda ngo banatange indezo. Baganira na Bwiza.com, bavuga ko hari abana bavutswa uburenganzira bwabo bw’imibereho myiza kubera kubabyarira mu ngo zikennye, nta bundi bushobozi bafite, n’abateye inda abana babo ntibamenyekane, […]
U Rwanda ruzamurikira ihuriro Nyafurika rishinzwe iby’amagereza uko rwishakamo ibisubizo
Hagati y’amatariki ya 15-19 Gicurasi 2017 u Rwanda ruzakira inama itegurwa n’Ihuriro Nyafurika rishinzwe iby’amagereza (African Correctional Services Association, ACSA), u Rwanda ruzabamurikira uko rukomeje kwishakamo ibisubizo. Ibyo bisubizo bifatwa nk’umwihariko w’u Rwanda mu kwishakira ibisubizo, Urwego rw’Igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa (RCS), ruteganya kumurikira abagera kuri 300 bazitabira iyo nama, birimo kwigira mu bijyanye no […]
Ap. Gitwaza aravugwaho ubusambanyi no gukorana na shitani
Hashize igihe mu itorero Zion Temple riyobowe na Ap.Dr Paul Gitwaza, humvikana ibibazo bitandukanye birimo no kutumvikana hagati ya bamwe mu bayobozi, bamwe barirukanwe, Gitwaza akavuga ko bamushinja gukorana na Shitani, ubusambanyi, kurwanya Leta,.. Ku cyumweru tariki ya 7 Gicurasi 2017, imbere y’imbaga y’Abakirisito, Ap. Gitwaza yabatangarije ko yirukanye abari ibyegera bye yagiye yimika, nta […]
Congo Kinshasa: Indwara ya Ebola imaze guhitana batatu
Abantu batatu bamaze guhitanwa n’indwara ya Ebola , amakuru yemezwa n’Ishami rya Loni Rishinzwe Ubuzima (OMS /WHO) Abapfuye ni abatuye mu gice cy’Amajyaruguru y’u Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Iyo ndwara yagaragaye muri icyo gihugu kuva tariki ya 22 Mata uyu mwaka, nkuko VOA yabitangaje. Ibinyujije ku rubuga rwayo rwa Twitter, OMS yatangaje […]
Gatsibo: Abatuye mu mudugudu utarangwamo ibyaha, polisi igiye kubaha umuriro w’amashanyarazi
Polisi y’u Rwanda irashima imbaraga akarere ka Gatsibo kashyize mu kurwanya ibyaha, kabinyujije mu kwishyira hamwe kw’abaturage ndetse no gutangira amakuru ku gihe, kugirango barusheho kugira umutekano usesuye aho batuye. Ibi byavuzwe n’umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda Assistant Commissioner of Police (ACP) Theos Badege kuwa Gatatu tariki ya 10 Gicurasi, ubwo yaganiraga n’abaturage b’umurenge wa […]
Kayonza : Abakoze ibizamini by'akazi mu burezi bararira ayo kwarika
Bamwe mu bakoze ibizamini by’akazi mu burezi mu karere ka Kayonza, Intara y’Iburasirazuba, baravuga ko bakoze ibizamini by’akazi barabitsinda ariko imyanya batsindiye ntibayibonye. Bamwe mu baganiriye na Bwiza.com, batashatse ko amazina yabo atangazwa bavuga ko bakoze ibizamini by’akazi amanota ashyirwa ahagaragara ndetse bamwe mu batsinze baza guhamagarwa n’umwe mu bakozi b’akarere bamenyeshwa ibisabwa kugirango bitegure […]
Ibihugu 13 byatumiwe mu irushanwa ryo kwibuka abahoze ari abakinnyi n'abafana ba ruhago
Federasiyo y’igihugu y’umupira w’amaguru yamaze koherereza ubutumire ibihugu bigera kuri 13 byo muri Afurika, mu irushanwa ryo kwibuka ku nshuro ya 23 abakinnyi, abafana, abayobozi ndetse n’abandi batandukanye bari bafite aho bahuriye n’umupira w’amaguru mu Rwanda bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, irirushanwa rikaba riteganyijwe ku itariki ya 1-4 Kamena i Kigali. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Mu […]
Abarwanyi benshi ba CNRD bitandukanyije na FDLR biciwe mu mirwano yabahuje na Nyatura
Abarwanyi 17 bo mu mutwe wa CNRD, uherutse kuvuka ushinzwe n’abahoze muri FDLR bayiyomoyeho, biciwe mirwano yabahuje n’inyeshyamba zo mu mutwe wa Nyatura mu gace ka Nyange-Bibwe. Uyu mutwe wa Nyatura ukaba uherutse gufatanya na FDLR kwivugana abasirikare ba leta barimo babiri bakuru. Amakuru aturuka mu gipolisi cya Congo avuga ko inyeshyamba za Nyatura ari […]
Ethiopia: Sobanukirwa na “Ukuli Bula”, umuhango wizihizwa bakubita abagore (Amafoto)
Muri Ethiopia hari ubwoko bw’abantu bakibera mu mashyamba bafite imico ihabanye cyane n’iy’abandi, aho bagira umunsi w’ibirori byibura rimwe mu mwaka, ugasanga abagore ndetse n’abana b’abakobwa bakubitwa ku bushake ngo barerekana uko bubaha abagabo ba bo ndetse ibyo bigafatwa nk’ibitambo. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Abanyamuryango b’ubu bwoko bwitwa Hamar ngo bemera ko iyo umugore akubiswe agahama hamwe […]
Nyagatare : Inyamaswa zo mu bwoko bw'Ibitera zikomeje kubangamira abaturage
Bamwe mu baturage bo mu mujyi wa Nyagatare ndetse nabo mu nkengero zawo baravugako babangamiwe n’inyamaswa zo mu bwoko bw’Ibitera ngo kuko aho mu mujyi zimaze kwangiza inyubako ndetse abandi zikabangiriza imyaka mu mirima. Ukigera mu mujyi wa Nyagatare cyane cyane mu masaha y’agasusuruko ndetse na nimugoroba usanganirwa n’urujya n’uruza rw’inyamaswa z’Ibitera ziri gutembera mu […]
FDLR mu nzira y’umusaraba nk’iyo Yesu yaciyemo, irashaka gutaha i Kigali irwana
Gen . Major Victor Byiringiro, umuyobozi w’inyeshyamba za FDLR, arahamya imigabo n’imigambi y’abarwanyi ayoboye yisunze ijambo ry’Imana, avuga ko gufata inzira yo kwerekeza i Kigali bagafata ubutegetsi nta gushidikanya, biri vuba. Urugamba barimo arugereranya n’inzira y’umusaraba Yesu kiristo yanyuzemo. Abayobozi batandukanye b’u Rwanda, bo bavuga ko nta bwoba baterwa na FDLR, imbaraga ifite ubu ko […]
Madamu Jeannette Kagame arasabira abagore n’abakobwa gufashwa kwinjira mu ikoranabuhanga
Madamu Jeannette Kagame yasabye ibigo bya Leta ndetse n’ibyikorera ku giti cyabyo, gufasha abagore n’abakobwa kwinjira mu ikoranabuhanga na siyansi kugira ngo bagere ku iterambere isi igenda yerekezamo. Ibi yabitangaje kuri uyu wa 12 Gicurasi 2017, mu nama “Africa’s smart women summit ” yigaga ku buryo bwo kuziba icyuho mu bijyanye n’ikoranabuhanga gituma abakobwa n’abagore […]
Rusizi: Yakatiwe imyaka 3 y’igifungo nyuma yo gusanga yakoraga ubuganga atarabwigiye
Uwitwa Ndayizeye Eric yakatiwe igifungo cy’imyaka 3 irimo umwe azakora n’indi ibiri izasubikwa nyuma yo gusanga yakoraga ubuganga mu buryo bunyuranyije n’amategeko yifashishije inyandiko mpimbano. Urukiko Rwisumbuye rwa Rusizi rwamukatiye rumaze kumuhamya icyaha cyo gukora no gukoresha inyandiko mpimbano zigizwe n’impamyabumenyi mu buvuzi n’izindi nyandiko zinyuranye yari yasabishije akazi K’ubuganga mu bitaro bya Mibirizi nk’uko […]
Umukinnyi wa Filimi uzwi nka The Rock arashaka kuziyamamariza kuyobora Amerika muri 2020
Ikirangirire mu gukina filimi z’imirwano, Dwayne Douglas Johnson wamenyekanye cyane nka The Rock yatangaje ko kugeza ubu kuba yakwiyamamariza kuyobora leta zunze ubumwe z’Amerika kuri we atari ikintu gukomeye. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Mu kiganiro aherutse kugirana n’itangazamakuru yasubije nta kujijinganya ku kibazo kijyanye no kuba yarigeze gutangaza ko ashobora kwiyamamariza umwanya w’umukuru w’igihugu cy’Amerika ko yamaze […]
Ishyaka FDU Inkingi riramagana iyicwa ry’umuyoboke waryo
Ishyaka FDU Inkingi rya Victoire Ingabire, kugeza ubu ritaremerwa ku mugaragaro n’amategeko y’u Rwanda, kuri uyu wa Kane, itariki 11 Gicurasi 2017, ryamaganye iyicwa ry’umuyoboke waryo, habonetse umurambo we nyuma y’uko hari hashize iminsi aburiwe irengero. Jean Damascene Habarugira, yari umuyoboke wa FDU Inkingi mu Karere ka Ngoma, mu Ntara y’Iburasirazuba, yaburiwe irengero ari ku […]
Centrafrica: Abaturage byibuze 37 bamaze kwicwa mu gihe abasaga 110 bakomeretse
Ibiro bya Croix Rouge yo muri Centrafrica mu mujyi wa Alindao mu majyepfo y’igihugu byatangaje ko abaturage benshi biciwe mu bugizi bwa nabi bwabaye hagati y’itariki 8 kugeza ku itariki 10 Gicurasi bivugwa ko bwatewe no guhangana hagati y’umutwe wa UPC w’uwitwa Ali Darass ndetse n’umutwe wa gikirisitu wa Anti-balaka. “Ubwo bugizi bwa nabi bwamaze […]
U Rwanda rugiye gusinyana amasezerano n’ikigo mpuzamahanga mu bya Satelite, Inmarsat
Mu gihe mu Rwanda hakomeje inama mpuzamahanga igamije impinduka muri Afurika hakoreshejwe ikoranabuhanga (Transform Afurika) u Rwanda rugiye kugirana umubano w’ihariye n’ikigo cy’Abongereza gishinzwe ibijyanye na za Satelite (Inmarsat ) hagamijwe guteza imbere serivisi zitangirwa kuri za telefone n’ahandi hatandukanye hifashisha ikoranabuhanga. Muri iyi nama inafite gusoza kuri uyu wa 12 Gicurasi, Guverinoma y’u Rwanda […]
U Bushinwa bwemereye u Burundi inguzanyo buzishyura budashyizeho inyungu
Mu ruzinduko rw’akazi, Visi Perezida w’u Bushinwa yagiriye mu gihugu cy’u Burundi, mu biganiro yagiranye na Perezida Nkurunziza, yemeye ko igihugu cy’u Bushinwa kigiye guha u Burundi inguzanyo bazishyura nta nyungu ariko ntiyatangaza ingano y’iyo nkunga. Visi perezida w’u Bushinwa , Li Yuanchao, nyuma yo kubonana na Perezida w’u Burundi, yagiranye ikiganiro n’abanyamakuru, abatangariza bimwe […]
Rugamba Jovan watorotse gereza agahungira Uganda, yafashwe agarurwa mu Rwanda
Kuri uyu wa Kane tariki ya 11 Gicurasi, Polisi ya Uganda yashyikirije Polisi y’u Rwanda umugabo witwa Rugamba Jovan wari waratorotse gereza agahungira muri Uganda ari naho yafatiwe. Uyu Rugamba, ku itariki ya 24 Kamena 2011 yishe uwitwa Bihezande Francois, iki cyaha agikorera mu karere ka Kamonyi umurenge wa Gacurabwenge, nyuma urukiko rumukatira imyaka 20 […]
Nyamasheke Abantu 8 bakurikiranyweho ingengabitekerezo ya Jenoside
Ubuyobozi bw’akarere ka Nyamasheke buravuga ko kugeza ubu hamaze kugaragara abantu 8 bagaragaweho n’ingengabitekerezo ya Jenoside, umwe akaba yaramugaragayeho ku wa 6 Mata bucya hatangira gahunda yo kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi, abandi bagenda bayigaragaza uko iminsi yagiye ihita kugeza ubu 8 bakaba bari mu maboko ya polisi. Mu kiganiro na Bwiza.com , umuyobozi w’aka karere […]
RDC: Babiri bakatiwe urwo gupfa, abandi bahanishwa gufungwa imyaka 5
Urukiko rwa gisirikare muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo rwahamije ibyaha by’ubwicanyi ndengakamere buherutse gukorerwa Abasivile muri Kivu ya ruguru abagabo 4, aho 2 muri bo basabiwe gucibwa imitwe bandi bagahabwa igifungo cy’imyaka 5 buri wese. Aba bagabo bakurikiranyweho kwica urubozo abaturage mu gace ka Beni muri kiriya gihugu ndetse no kubahohotera. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Colonel […]
Umunyarwenya Anne Kansiime agiye kuva mu mwuga w’urwenya akore ibindi
Buri kintu kigira itangiriro kikagira n’iherezo, ibi nibyo bishobora no kuba bigiye kuba ku mugore wabiciye bigacika haba mu gihugu cya Uganda no hanze ya cyo mu gutera urwenya, Kansiime Anne. Uyu mugore wamenyekanye cyane mu rwenya, Anne Kansiime yatangaje ko mu minsi itarambiranye ashobora kuba yamaze kubona ikindi cyo gukora mu bijyanye n’ubucuruzi akava […]
Ibikorwa 10 bya Special Forces byagenze uko bitateguwe bikagira ingaruka
Mu bihugu bitandukanye hari imitwe kabuhariwe ya gisirikare ikora akazi gateye ubwoba kadapfa gukorwa n’abandi basirikare basanzwe kandi bakagakora neza. Ku rundi ruhande ariko wirengagije uko iyi mitwe iba yaratojwe hari igihe igira gutya ikisanga mu bintu idashobora kugenzura bigatuma ubutumwa yahawe budasohozwa. Dore ibikorwa bitanu mu uhereye inyuma mu icumi tuzabagezaho bitagenze uko byari […]
Umupasiteri akurikiranyweho gutwika umugore agapfa ngo aramwirukanamo abadayimoni
Umupasiteri witwa Juan Rocha w’imyaka 23 y’amavuko na bamwe mu bamwungirije muri Nicaraguan muri leta zunwe ubumwe z’Amerika bakurikiranyweho gutwika umugore ari muzima ngo baramwirukanamo amadayimoni nyuma akaza gupfa. BBC dukesha iyi nkuru ivuga ko uyu mugabo na bagenzi be 4 barimo uwitwa Tomasa, Pedro Rocha, Franklin Jarquin ndetse na Esneyda Orozco, bahanishijwe igifungo cy’imyaka […]
Amateka ya bimwe mu biro ntaramakuru bikomeye ku Isi
Aka wa mugani w’umunyarwanda ngo “Uwambaye Ikirezi ntamenya ko kera”! Ni kenshi usanga itangazamakuru rikunze kwibanda ku kuvuga ku makuru n’amateka y’iby’abandi bakoze ariko ryo ubwaryo kiyibagirwa. Ubajije buri wese umukinnyi wo mu Bwongereza watsinze ibitego byinshi muri season iyi cyangwa iriya abantu benshi bagusubiza badategwa! Nyamara uwabaza abantu umunyamakuru wabaye ikirangirire mu gutara cyangwa […]
Diane Rwigara: Ibyamubayeho ngo byamwongereye imbaraga kandi yiteguye kuzatsinda amatora
Diane Rwigara ushaka kwiyamamariza guhatana mu matora ya perezida wa repubulika ateganyijwe muri Kanama mu Rwanda aravuga ko ibiherutse kumubaho hashyirwa ahagaragara amafoto ye yambaye uko yavutse bitamuciye intege kandi ko gahunda ye ikomeje. Ibi akaba yabitangaje ubwo yari asohotse muri Komisiyo y’Igihugu y’Amatora avuye gutanga urutonde rw’abantu bazajya kumusinyishiriza no gusaba iyi komisiyo impapuro […]
Florida: Umugabo yateje urujijo mu mujyi ubwo yatemberanaga inzoka nini ya metero zisaga 5 (Amafoto)
Umugabo witwa Andre wo mu mujyi wa Hulk Hogan yaciye agahigo muri kiriya gihugu ko gufata inzoka nini yo mu bwoko bw’uruziramire ari nzima byongeye akayifatisha intoki ze. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Nyuma yo kubona uyu mugabo ateembera mu mujyi n’inzoka ya metero zisaga 5 ku bitugu bye, abantu benshi batangiye kumukurikira no kumutwaza bajya kureba aho […]
Kigali iragenda igana mu cyerekezo cyo kuba umujyi utunganye (Smart City)
Kigali, Umurwa mukuru w’u Rwanda uragenda ugana mu cyerekezo cyo kuba umujyi utunganye (Smart City), uhereye ku bikorwa bitandukanye bimaze kuwushyirwamo, birimo interineti yihuta igera ku bantu benshi kandi ifasha mu iterambere ry’igihugu. Uyu mujyi ugeze ku rwego rwo kunoza imiturire mu bice bimwe na bimwe, nk’inyubako ndende(gratte ciel) ziri kuzamurwa hirya no hino muri […]
U Buhinde: Batashye ubukwe bishimye ariko abagera kuri 22 bahasiga ubuzima
Mu gihugu cy’u Buhinde byibuze abantu 22 bari batashye ubukwe bagwiriwe n’urukuta rw’inzu bahasiga ubuzima nk’uko byatangajwe kuri uyu wa Kane n’igipolisi. Abashyitsi babarirwa muri magana bari barimo gufata amafunguro abandi bari hanze muri jardin mu ijoro ryakeye, kuri uyu wa gatatu, ubwo hazaga umuyaga ukaze wiganjemo ivumbi bikaba ngombwa ko biruka basubira mu nzu. […]
Amavubi: Abakinnyi 31 bagiye gukorerwa ibizamini ku buzima bwabo ku nshuro ya 2
Abakinnyi bagera kuri 31 bakina mu ikipe y’igihugu Amavubi bagiye kongera gukorerwa ibizamini by’imibiri ya bo ku nshuro ya kabiri, iri suzuma rikaba rizabera kuri Stade Amahoro muri uku kwezi kwa Gicurasi. Iri suzuma rizaba rigamije kureba uko ubuzima bwa bamwe mu bakinnyi buhagaze mu bijyanye n’umuvuduko wa bo n’ibindi bishobora kubabangamira mu gihe bari […]
Nyamasheke: Abarokotse Jenoside ntibashaka ko uwabiciye akomeza kubigishiriza abana
Ubwo hibukwaga Abatutsi baguye muri Kiliziya ya Shangi muri Jenoside yakorewe Abatutsi,abaharokokeye bagaragaje akababaro batewe no kuba umwe mu babiciye, yarasubijwe mu burezi akaba abigishiriza abana. Hategekimana Jean Bosco w’imyaka 52 y’amavuko, utuye mu kagari ka Mataba, umurenge wa Shangi muri Nyamasheke, yasubijwe mu mwuga w’uburezi, abana yigisha harimo abavuka ku babyeyi yiciye, bagashidikanya ku […]
Utuntu duto duto wakorera umukunzi wawe ukigarurira umutima we burundu
Ni kenshi usanga abantu bakundana urukundo rwa bo ntirurambe cyangwa kandi ahanini ugasanga hari aho umwe yakabaye ashyira imbaraga cyane mu gihe aba yamaze kuhabona. Ubusanzwe , abantu b’igitsinagore bakunda abantu babitaho, bakabatetesha ndetse rimwe na rimwe bakabishyiramo ingufu nyinshi ngo abakunzi babo babereke ko babitayeho. Hano hari utuntu umuntu yakwita duto duto abakobwa cyangwa […]
Gasabo: Umujyanama arashinja umuturage mu ruhame ko arwanya Leta
I Mbandazi mu murenge wa Rusororo, Perezida wa njyanama y’akagari yabwiriye umuturage mu ruhame ko afite imyumvire irwanya Leta. Ni nyuma y’uko uyu mujyanama yihaye umuhanda mu isambu y’uwo muturage, hakwitabazwa ubuyobozi umuhanda ugasibwa. Ibi byabaye ku gicamunsi cy’uyu wa kabiri tariki ya 9 Gicurasi, mu mudugudu wa Kataruha, mu kagari ka Mbandazi mu murenge […]