Suwede: Haravugwa guteranira inama yo guhungabanya umutekano w’U Rwanda

Hari amakuru avuga ko mu gihugu cya Suwede (Sweden) haherutse kubera inama y’Abarwanya Leta y’U Rwanda aho bigaga ku buryo bahundura umuvuno w’ibikorwa byabo bya buri munsi. Aya makuru  avuga ko iyi nama yabereye mu biro bya ambasade ya Uganda muri Suwede kandi ikitabirwa n’abatavuga rumwe n’U Rwanda barimo Rugema Kayumba akenshi abinyujije ku rukuta […]

RDC: Ese koko Katumbi na Dr Mukwege baba baherutse kurwanira I Buruseli?

Fondation Panzi ya Dr Denis Mukwege uherutse kwegukana igihembo cya Nobel cy’Amahoro, irahakana amakuru ivuga ko ari impuha aherutse gutangazwa avuga ko umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Congo, Moise Katumbi, yarwaniye na Dr Mukwege I Buruseli mu Bubiligi. Ni inkuru yakwirakwijwe kuwa Kabiri ushize, itariki 06 Ugushyingo 2018 yemezaga ko impuguke mu kuvura indwara z’abagore […]

Rwaza: Barasabwa kurandura burundu amakimbirane akigaragara mu miryango

Ibi abaturage b’Umurenge wa Rwaza babisabwe na Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Hon Gatabazi Jean Marie Vianney, ku gicamunsi cyo kuwa kabiri, itariki ya 6 Ugushyingo 2018, ubwo yabasuraga akanifatanya na bo mu Nteko y’Abaturage. Mu ijambo rye, nyuma yo kugeza kuri abo baturage intashyo ya Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame ubashimira urukundo bamugaragarije bamusaba ko […]

Inkongi y’umuriro yahitanye Umubyeyi n’abana be batatu barimo uruhinja

Agahinda katashye abaturage bo mu giturage cya Nabutiti muri Makindye y’Uburasirazuba muri Kampala mu gihugu cya Uganda mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, itariki 07 Ugushyingo, nyuma y’aho umugore n’abana be batatu barimo uruhinja rw’amezi 8 bapfiriye rimwe bazize inkongi y’umuriro yibasiye inzu yabo baryamye mu masaha ya nijoro. Igipolisi cya Kampala kivuga ko […]

Uvira: Biravugwa ko ingabo z’u Burundi zigaruriye ibirindiro bya RED-Tabara

Igisirikare cy’u Burundi kirimo kwigarurira ibirindiro by’umutwe wa RED-Tabara urwanya ubutegetsi bwa perezida Nkurunziza biherereye muri Kivu y’Amajyepfo mu gihe iki gisirikare cya leta cyari giherutse guhakana ko cyinjiye muri Congo. Amakuru mashya ahari avuga ko imirwano yabereye kuri uyu wa Gatatu, itariki 07 Ugushyingo mu gace cya Kigoma, gaherereye muri Teritwari ya Uvira, muri […]

Umuntu ntakwiye kuzira kuvuga ibibazo biri mu gihugu- Ingabire Victoire

Umunyapolitiki Ingabire Umuhoza Victoire, umuyobozi w’ishyaka FDU-Inkingi ritemewe n’amategeko mu Rwanda, yatangaje ko bidakwiriye ko umuntu azira kuba yavuze ibitagenda neza mu gihugu. Uyu munyapolitiki yabitangaje kuri uyu wa Gatatu kuwa 10 Ugushyingo 2018 ubwo yatangaga ibitekerezo bye ku gihano ubushinjacyaha bwasabiye Diane Rwigara,umunyapolitiki mugenzi we. Yagize ati”  Ntabwo mbona ko umuntu yazira kuba ari […]

Kirehe: Babiri bari batwaye urumogi mu majerekani bafashwe

Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Kirehe ku bufatanye n’abaturage yafashe abantu babiri bari batwaye urumogi mu majerekani nk’amayeri kugira ngo abababona bagire ngo batwaye inzoga. Abafashwe ni Mugishawimana Pacific w’imyaka 29 y’amavuko wafatiwe mu murenge wa Nyamugali akagari ka Nyamugali afite ijerekani ya litiro 20 y’urumogi na Ndayisenga uzwi ku izina rya Hungu […]

Paul Pogba avuga ko kwamburwa ubuyobozi ntacyo byamuhungabanyijeho

Paul Pogba umaze igihe avugwaho gushyamirana n’umutoza we, Jose Mourinho mu ikipe ya Manchester United, yatangaje ko nta kibazo na kimwe afite nyuma yo kwamburwa ubuyobozi. Uyu mutoza w’imyaka 25 y’amavuko, yakuwe ku mwana w’uwungirije kapiteni na Jose Mourinho biturutse ku mwuka mubi wari hagati yabo, ubu akaba avuga ko nta ngaruka byigeze bimugiraho. Yagize […]

Min. Dr. Sezibera yasubije umudepite muri Amerika uri kuvuganira Diane Rwigara

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda, Dr Richard Sezibera yasubije umudepite mu nteko ishinga Amategeko ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika uvuga ko arimo kuvuganira Diane Rwigara mu rwego rw’umushinga wo kurengera ubwisanzure. Abinyujije ku rukuta rwa twitter Hon. Suzanne Bonamicci wongeye gutorerwa guhagararira akarere ka Oregon mu Nteko Ishinga Amategeko, yagize ati: “ Diane ahanganye […]

Dore uburyo bwiza wakoramo imibonano mpuzabitsina mu gitondo

Ubushakashatsi bugaragaza ko abantu benshi babyuka mu gitondo bafite ubushake buri ku rugero rwo hejuru bwo gukora imibonano mpuzabitsina kandi ko ari na byiza kubikora kuko bigira ingaruka nziza ku bashakanye. Muri aya masaha nubwo umubiri uba waruhutse, si na byiza guhita uwurushya cyane utera akabariro kuko uba ugiye kubyuka ukajya mu kazi, niyo mpamvu […]

Umwe mu bantu bahafi ba Gen. Kayihura arahigwa bukware

Ururiko rwatanze impapuro zo guta muri yombi umwe mu bapolisi bakoranye bya hafi na Gen. Kayihura, ACP Siraje Bakaleke. Uyu mugabo wahoze ayobora polisi mu gace ka Kampala y’amajyepfo arashakishwa n’urukiko kugira ngo aryozwe ibyaha birimo gukoresha ububasha yari afite nabi no gushimuta. Umuyobozi w’ubushinjacyaha bukuru muri Uganda, Alice Komuhangi ejo hashize yasabye urukiko rurwanya […]

Ingabo z’u Burundi muri Amisom zirashinjwa kwica abaturage

Ingabo za Afurika Yunze Ubumwe ziri mu bikorwa byo kugarura amahoro muri Somalia zirashinjwa kwica abaturage bane mu murwa mukuru Mogadishu. Abatangabuhamya baravuga ko abasirikare ba AMISOM barashe abaturage ubwo urukurikirane rw’imodoka zabo zanyuraga ku gisasu cya mine cyari giteze mu muhanda. Ibi bikaba biherutse kubera mu karere ka Huriwa gaherereye mu majyaruguru y’umurwa mukuru […]

Urupfu rwa Rwigara rwagarutsweho mu rubanza rw’umukobwa we na nyina

Urupfu rw’umunyemari Rwigara Assinapol rwagarutsweho mu rubanza ruregwamo umukobwa we, Diane Rwigara na nyina, Mukangemanyi Adeline Rwigara. Ubwo Diane Rwigana na nyina, Mukangemanyi bitabaga urukiko Rukuru kugira ngo bakomeza kuburana ku byaha bashinjwa, kuri uyu wa Gatatu tariki ya 7 Ugushyingo 2018, nibwo hagarutswe ku rupfu rwe, nk’imbarutso ya bimwe mu byo bashinjwa. Mu iburanisha […]

RDC: Inzovu yishe umuntu ukekwaho kuba nyirayo nawe aricwa

Inzovu y’inyagasozi imaze ibyumweru ibunga mu baturage yiswe “Ya Mado” kuri uyu wa kabiri, itariki 06 Ugushyingo, yishe umugore wo mu giturage cya Bahaha muri Teritwari ya Ituri, ho muri Kivu y’Amajyaruguru, aho nyuma y’urupfu rw’uyu mugore abaturage bariye karungu bahise bivugana umuntu bikekwa ko ari we utunze iyi nzovu. Iyi nkuru dukesha Radio Okapi […]

Selena Gomez atewe ubwoba n’amarira ya hato na hato ya Justin Bieber

Umuhanzikazi Selena Gomez afite impungenge bitewe no kurira ku karubanda k’uwo bahoze bakundana, Justin Bieber. Justin Bieber kuwa 2 Ugushyingo 2018 yagaragaye yiyunamiriye  arira ubwo yari kuri studio ya Universal muri Leta ya Florida ahitwa Leaky Cauldron. Ibi ni byo bateye impungenge Selena Gomez bahoze bakundana akeka ko uyu musore yaba atamerewe neza muri iyi […]

Ikigo Zion Medical cyo muri Israel cyavumbuye umuti ushobora kuvura Sida

Abahanga mu by’ubumenyi bakoze umuti wica 99% bya Virus itera sida na sida mu mubiri w’umuntu mu byumweru bine gusa utangiye kuwufata. Uyu umuti wiswe ‘Gammora’ ugakorwa na Zion Medical, ikigo cy’ikoranabuhanga mu by’ubuvuzi gikorera muri Israel ugizwe n’ibyitwa Peptides (proteins) bikomoka kuri virus ya VIH bituma utunyangingo twanduye twisenya kandi utundi tunyangingo tuzima ntacyo […]

Abahoze muri FDLR bakomeje kubera umutwaro uremereye Leta ya Congo

Sosiyeti Sivile muri Teritwari ya Lubero mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, batangaza ko gukomeza gucumbikira abahoze ari abarwanyi ba FDLR mu nkambi ya Kanyabayonga, bikomeje kubangamira umutekanao wabo muri rusange ndetse n’uwaka gace by’umwihariko. Batangaza ko igihe izi nyeshyamba zari zahawe cyo kuba zikiri mu nkambi cyarangiye ku wa 20 Ukwakira 2018, zikaba zarasabwaga gutaha […]

Cameroun: Abanyeshuri 78 bari bashimuswe barekuwe umuyobozi w’ishuri arasigara

Abana b’abanyeshuri bose bagera kuri 78 n’umushoferi w’ishuri bari baherutse gushimutirwa mu majyepfo y’uburengerazuba bwa Cameroun barekuwe kuri uyu wa gatatu ariko umuyobozi w’ishuri bashimutiwemo abamushimuse banga kumurekura n’undi mwarimu umwe nk’uko byemejwe n’umupadiri wagiye mu mishyikirano yo kurekura aba bana. “ Imana ishimwe abana 78 n’umushoferi barekuwe. Umuyobozi w’ishuri n’undi mwarimu umwe baracyari kumwe […]

Urutonde rw’abanyamakuru 12 bazicwa

Itsinda ry’abicanyi ryitwa ‘Bijambiya’ muri Uganda bamaze gushyira hanze urutonde rw’abanyamakuru 12 bazicwa mu buryo butandukanye bazira akazi kabo. Inyandiko ikomejwe gukwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga na ba Bijambiya ari byo kuvuga abakoresha imihoro igaragaraho abanyamakuru 12 barimo abakorera ibinyamakuru byigenga n’abakorera ibya Leta ya Uganda. Ba Bijambiya bavuga ko bashobora kwica aba banyamakuru binyuze mu […]

Burundi: Gaston Sindimwo yifuza ko CNDD-FDD na UPRONA ariyo mashyaka yakwemerwa gusa

Icyegera cya Mbere cy’umukuru w’igihugu, Gaston Sindimwo avuga ko yifuza ko nyuma y’amatora yo mu 2020, hakwemerwa amashyaka ya politiki abiri gusa arimo CNDD-FDD iri ku butegetsi na UPRONA andi yose agasenywa. Mu kiganiro yahaye Ijwi ry’Amerika, Gaston avuga ko ugushyamirana gukunze kubaho mu Burundi ahanini gukururwa n’ubwinshi bw’amashyaka ari mu gihugu, kandi mu ruhando […]

USA: Abademokarate batsindiye kuyobora Inteko Ishinga Amategeko

Imibare imaze kuva mu biro by’amatora muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika iragaragaza ko abademokarate batsinze mu bice byinshi ariko ko nta cyizere ko bashobora gutsinda ku majwi menshi cyane, mu gihe hari abasanga Perezida Trump atazoroherwa mu kurangiza manda ebyiri. Nubwo bimeze gutyo, amahirwe y’uko abademokarate bashobora kuyobora Sena yo asa nk’aho akiri macye […]

Abakora ibyaha bihishe mu mahoteli akabo kagiye gushoboka

Abayobozi b’ibigo byigenga bicunga umutekano basabwe kurushaho kunoza inshingano z’ibigo bayobora zo gucunga umutekano usesuye w’abo bagirana amasezerano hagamijwe kubungabunga umutekano w’abantu n’ibyabo. Ibi babisabwe kuri uyu wa 06 Ugushingo mu nama yabahuje n’ubuyobozi bwa  Polisi y’ u  Rwanda, iyi nama yari  igamije kwibutsa abayobozi b’ibigo byigenga bicunga umutekano  kunoza imikorere n’imikoraninire nabo bagirana amasezerano […]

Kigali: Imodoka yinjiye mu nzu y’ubucuruzi yangiza byinshi

Imodoka itwara abagenzi yo mu bwoko bwa Coaster, yataye umuhanda yinjira mu nzu ikorerwamo ubucuruzi yangiza ibikoresho birimo mudasobwa (computers) n’ibindi bitandukanye. Ku mugoroba wo ku wa Gatatu tariki ya 06 Ugushyingo 2018, ahagana saa tatu na mirongo itatu n’itanu z’ijoro (21:35),  i Nyamirambo mu gace ka  Biryogo, nibwo imodoka itwara abagenzi yo mu bwoko […]

Rusizi: Prof. Shyaka yatunguwe no gusanga 40% bari mu cyiciro cya mbere n’icya 2 by’ubudehe

Umunsi wa mbere w’uruzinduko Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, Prof. Shyaka Anastase agirira mu turere twa Rusizi na Nyamasheke yarutangiriye mu karere ka Rusizi, aho yasuye ibikorwa binyuranye birimo iby’iterambere atungurwa no gusanga 40% by’abaturage bari mu kiciro cya mbere nicya 2 cy’ubudehe. Mu bikorerwa kandi yabanje gusura harimo no ku mipaka ya Rusizi ya mbere n’iya […]

Karongi: Zimwe mu mpunzi zo mu Nkambi ya Kiziba zabuze mu rukiko biteza impaka

Kuri uyu wa kabiri, itariki 06 Ugushyingo Urukiko rwisumbuye rwa Karongi rwasubukuye urubanza rw’impunzi z’Abanyekongo zo mu Nkambi ya Kiziba ariko bamwe mu baregwa badahari biteza impaka mu rukiko ababunganira babaza aho baburiye n’icyakozwe bamaze kubura. Iri tsinda ry’impunzi z’Abanyekongo ryagejejwe mu Rukiko Rwisumbuye rwa Korongi baregwa guteza imidugararo no gusuzugura amategeko y’igihugu cyazakiriye. Ni […]

Abacunga umutekano  basaga  20,000 bitabajwe mu gitaramo cya Bobi Wine

Leta ya Uganda irateganya kwifashisha abashinzwe uutekano barenga 20,000 mu rwego rwo kubungabunga umutekano mu gitararamo cya depite Robert Kyagulanyi uzwi nka Bobi Wine cyiswe ‘Kyalenga’. Aba bashinzwe umutekano nk’uko  Spyreports dukesha iyi nkuru ibitangaza bazaba baturuka mu gipolisi, ubutasi bwa gisirikare  n’abashinzwe kurwanya iterabwoba. Iyi nkuru ivuga ko uyu ari umwanzuro wafatiwe mu nama […]

Hatahuwe imirambo myinshi aho ingabo z’u Burundi zarwaniye n’inyeshyamba

Abaturage b’ahitwa Muhanga, mu gace ka Kigoma mu Ntara ka Kivu y’Amajyepfo bavuga ko hatoraguwe imirambo myinshi aho inyeshyamba zikomoka mu Burundi za RED-Tabbara zarwaniye n’abo bita abasirikare b’u Burundi. Mu cyumweru gishize nibwo imirwano yatangiye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aho inyeshyamba zikomoka i Burundi ngo zarwanye n’undi mutwe w’inyeshyamba, bicyekwa ko ari […]

Kuryamana na Kim Kardashian ni nko gukorera marato mu gitanda- Ray J baryamanye

Umuririmbyi Ray-J atangaza ko kuryamana na Kim Kardashian  ari nko gukora imyitozo ya marato (Marathon) mu gitanda. Ibi musaza w’umuhanzi Brandy, Ray-J yabitangarije ikinyamakuru  The Sun mu cyumweru gishize ubwo yari mu Mujyi wa Landani(London). Yagize ati” Iyo twaryamanaga nabaga meze nkuri marato mu gitanda. Ntiyakundaga kubira ibyuya kuko iyo byabaga yabaga ahita abyihorera.” Ku […]

Miss Iradukunda yasabwe kuzahagararira u Rwanda neza muri Miss World 2018

Miss Rwanda 2018, Iradukunda Liliane, kuri uyu wa Kabiri, itariki 06 Ugushyingo yakiriwe na minisitiri wa siporo n’umuco, Nyirasafari Esperence mu biro bye asabwa kuzahagararira igihugu neza mu Bushinwa. Mu mubonano we na minisitiri w’umuco, Miss Iradukunda Liliane yahawe impanuro zizamufasha mu marushanwa ya Nyampinga w’Isi 2018 (Miss World 2018) agiye kwitabira azabera mu Mujyi […]

Perezida Salva Kiir agiye guhuza Khartoum n’inyeshyamba zayigometseho

Perezida Salva Kiir wa Sudani y’Epfo agiye kuba umuhuza mu biganiro hagati ya guverinoma ya Sudani n’inyeshyamba mu ntara ya Blue Nile, Kordofan y’Amajyepfo na Darfur. Ni ibiganiro biteganyijwe ko bizatangira mu cyumweru gitaha. Tut Kew, Umujyanama mu by’umutekano wa Salva Kiir yabwiye itangazamakuru kuri uyu wa Mbere, itariki 05 Ugushyingo, ko Perezida Kiir yemeye […]

Kutavuga rumwe n’ubutegetsi ntabwo ari intego- Mpayimana

Philippe Mpayimana wiyamamarije umwanya w’umukuru w’igihugu mu Rwanda mu 2017, yatangazaga ko yashinze ishyaka rya Politiki, anemeza ko intego yaryo atari iyo guhangana na Leta iriho mu Rwanda. Ishyaka rya Mpayimana yaryise iry’iterambere ry’Abanyarwanda, PPR (Parti du ProgrĂšs du Peuple Rwandais) riharanira iterambere ry’abanyarwanda, rikaba ryaratangajwe ku mugaragaro ku wa 28 Ukwakira 2018. Mu kiganiro […]

Urupfu rw’umubyeyi, iturufu kuri Kayumba mu guhakana gutera gerenade i Kigali

Umuhuzabikorwa wa mbere w’Ishyaka ritavuga rumwe na Leta y’URwanda rya RNC, Kayumba Faustin Nyamwasa avuga ko ubwo mu duce dutandukanye two mu Mujyi wa Kigali haterwaga gerenade, yari mu Rwanda mu kiriyo cy’umubyeyi we. Kayumba Nyamwasa yari amabasaderi w’U Rwanda mu buhinde. Yaje kuza mu Rwanda gushyingura umubyeyi we ari nabwo kuwa 19 Gashyantare  2010 […]

Perezida Kagame arasabwa kugira icyo akora ku kibazo cya Sahara y’Uburengerazuba

Ishyirahamwe ryo mu Bufaransa riharanira imibanire ya gicuti n’ubufatanye n’abaturage bo muri Afurika (l’Association Franà§aise d’AmitiĂ© et de SolidaritĂ© avec les Peuples d’Afrique) ryitabaje Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, nka Perezida wa Afurika Yunze Ubumwe muri iki gihe, rimusaba kugira icyo akora ku kibazo kiri hagati ya Sahara ya Ruguru n’igihugu cya Maroc gishinjwa kuyigarurira. […]

Umugabo n’umugore bapfanye bamaze gusezerana

Umugore n’umugabo bo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bapfiriye mu mpanuka y’indege ya kajugujugu nyuma y’isaha imwe yari ishize bamaze gusezerana. Will Byler na Bailee Ackerman Byler bombi bigaga muri Kaminuza ya Sam Houston State University. Ikinyamakuru cyandikwa n’abanyeshuri ni cyo cyatangaje iyi nkuru bwa mbere ko bapfuye. Iyo mpanuka y’indege yabereye hafi y’ahitwa […]

Nyamasheke/Shangi: Gukoresha neza inguzanyo byabagobotoye ingoyi y’ubukene

Bamwe mu baturage bo mu murenge wa Shangi, mu karere ka Nyamasheke bavuga ko bamaze kwigobotora ingoyi y’ubukene yasaga n’iyababayeho karande mbere y’uko Leta ibegereza ibigo by’imari, bakavuga ko babikesha gutinyuka inguzanyo no kuyikoresha neza. Aba baturage bavuga ko mbere bakibika amafaranga mu ngo bayabonaga ari menshi ariko akagenda nk’uko yaje ntacyo abasigiye, ushatse inzoga  […]

Umuhanzi Harmonize yafatiwe bugwate mu gihugu cya Kenya

Umuhanzi Harmonize yafatiwe bugwate mu gihe cy’amasaha ane  muri hoteli yo mu mujyi wa Eldoret bitewe no kunanirwa kwishyura fagitire. Harmonize na Bagenzi be bane bari bafatiwe muri hoteli ya Starbucks ku cyumweru  nyuma yo kunanirwa kwishyura asaga amashilingi ya Kenya ibihumbi 68. Umuntu wa hafi yavuze ko ibi byatewe nuko uwateguye igitaramo yaburiwe irengero […]

RDC: Intambara y’amasasu ikomeje kuvuza ubuhuha mu bice bitandukanye

Inyeshyamba ebyiri za MaĂ ÂŻ-MaĂ ÂŻ  zasize ubuzima mu mirwano yo ku wa 4 Ugushyingo 2018, mu gace ka Painda, kari mu bilometero bitanu uvuye mu mujyi wa Beni, ahari ibirindiro bya FARDC. Nk’uko Umuvugizi wa Operasiyo Sokola 1, Capt. Mak Hazukay abitangaza, ngo izi nyeshyamba zari zifite intwaro za gakondo n’iziturika, zagabye igitero ku kigo cy’ingabo […]

Cameroun: Abanyeshuri hafi 80 n’umuyobozi w’ishuri bashimuswe

Abantu basaga 80 biganjemo abana b’abanyeshuri bashimutiwe muri rimwe mu mashuri yo mu burengerazuba bwa Cameroun mu mujyi wa Bamenda uherereye mu gice gikoresha Icyongereza, aho kugeza ubu nta mutwe urigamba iki gikorwa. Muri iki gice hari abatavuga rumwe n’ubutegetsi bifuza leta yigenga muri iki gice cy’uburengerazuba bwa Cameroun ndetse bari basabye abanyeshuri kwanga kujya […]

Ba banyamahanga 4 bafatiwe mu Kiyaga cya Rweru binjiye mu Burundi bagaruwe mu Rwanda

Abanyamahanga bane;Abagande batatu n’umuzungukazi ukomoka muri Australia baherutse gufatirwa mu Kiyaga cya Rweru barenze amazi y’u Rwanda bakinjira mu gice cy’u Burundi bagarutse mu Rwanda. Aba banyamahanga uko ari bane, abagabo batatu b’Abagande n’umuzungukazi ukomoka muri Australia, batawe muri yombi kuwa Gatandatu ushize, itariki 03 Ugushyingo nyuma y’aho bari mu Kiyaga cya Rweru ku ruhande […]

Mayirungi,ikiyobyabwenge kidakunze kuvugwa nyamara gikomeje kwangiza urubyiruko

Khat,Miraa,Mayirungi aya yose ni amazina akunze kwitwa iki kiyobyabwenge, inzobere mu buzima zemeza ko iki kiyobyabwenge iyo cyageze mu muntu kimera nka nkongwa  mu kigori. Polisi y’u Rwanda yashyize imbaraga mu kurwanya ibiyobyabwenge aho biva bikagera ititaye ku bwoko bwabyo,ni muri urwo rwego Mayirungi nayo iri mu biyobyabwenge birwanywa umunsi ku wundi. Imibare igaragaza ko […]

Abanyarwanda mu nzira zo kwemererwa kwinjira mu gisirikare cy’u Bwongereza

Abaturage bo mu bihugu bibarizwa mu muryango w’Ibihugu bikoresha Icyongereza (Commonwealth) bagiye kujya bemererwa kwinjira mu gisirikare cy’u Bwongereza (Britain Armed Forces) nk’uko leta y’iki gihugu iteganya kubitangaza. Abaturage bo mu bihugu bikoresha Icyongereza byiganjemo ibyakolonijwe n’u Bwongereza bashobora kwakirwa mu gisirikare cy’u Bwongereza mu gihe bahamaze imyaka itanu bahaba. Ariko, mu rwego rwo gushaka […]

Umusirikare w’u Burundi yafatiwe mpiri muri Congo

Imirwano mu gace ka Uvira muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yatangiye ku wa Kane w’icyumweru gishize hagati y’inyeshyamba za RED-Tabara n’undi mutwe w’inyeshyamba utazwi ucyekwa kuba ari Imbonerakure z’u Burundi cyangwa abasirikare babwo. Mu gihe igisirikare cy’u Burundi gihakana ko atari cyo, umwe yafatiweyo. Mu gihe imirwano ikomeje kuri uyu wa Mbere tariki ya […]

Min.Prof. Shyaka yongeye guha impanuro abayobozi b’Intara y’Amajyepfo

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof. Shyaka Anastase yahaye impanuro abayobozi b’Intara y’Amajyepfo, abasaba gushyira hamwe bakareka ibinyoma, ruswa n’ibindi. Mu muhango wo gusoza umwiherero w’iminsi itatu abayobozi b’Intara y’Amajyepfo barimo, wabaye ku Cyumweru tariki ya 4 Ugushyingo 2018, Min.Prof.Shyaka nibwo yongeye kubaha impanuro nyuma y’izo yabahaye ku wa 25 Ukwakira 2018, mu muhango w’ihererekanyabubasha hagati ya […]

IRMCT yasabwe gukomeza gukurikirana abakoze jenoside bahunze ubutabera

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Tanzania unashinzwe ubutwererane muri EAC, Amb. Dr Augustine Mahiga, yasabye urukiko rwashyiriweho kurangiza imanza zitaciwe n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwa Arusha (IRMCT), gukomeza gukurikirana abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda bakomeje guhunga ubutabera. Ambasaderi Mahiga avuga ko bibabaje kuba jenoside yarabaye muri Afurika, akongeraho ko urukiko mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda […]

Ibibwana by’ingurube bibiri byashyizwe imbere ya banki y'igihugu

Abantu bataramenyekana bashyize ibibwana by’ingurube imbere ya Banki Nkuru ya Uganda (BOU)  biriho ifoto y’umuyobozi Nshingwabikorwa wa Banki y’ubucuruzi yitwa  DFCU,Juma Kisaame. Aba bantu bivugwa ko ari agatsiko k’urubyiruko rurwanya ruswa mu gitondo cyo kuri uyu wa 5 Ugushyingo 2018 ibyo bakoze ngo bigamije guhangana n’abayobozi barya ruswa,b’inda nini ba BOU bafatanyije n’ubuyobozi bwa Banki […]

DRC: Umutoza Ibenge Florent ku rutonde rw’ abazamamaza umukandida Kabila ashyigikiye

Mu mpera z’ icyumweru gishize ihuriro FCC , Perezida Joseph Kabila abarizwamo ryashyize ahagaragara urutonde rw’ abantu 500 bazamamaza umukandida Emmanuel Ramazani Shadary ,ku mwanya wa Perezida wa Repubulika mu matora ateganyijwe kuwa 23 Ukuboza 2018. Kimwe n’ abandi benshi bagaragaye kuri ur rutonde, umutoza w’ ikipe y’ igihugu ya Congo-Kinshasa (Leopard du Congo), Ibenge […]

Uganda: Umunyarwandakazi  Fille yatandukanye n’umugabo  we

Umunyarwandakazi ukorera umuziki mu gihugu cya Uganda, Mutoni Fille byamaze kugaragara ko yatandukanye n’umukunzi we, Edwin Katamba uzwi nka MC Kats. Mc Kats abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yerekanyeko Fille atakiri mu buzima bwe. Ni nyuma yaho uyu mugabo ahanaguye amafoto yose ya Fille ku mbuga nkoranyamabaga ze zose. Mu ifoto yashyize hanze yafashwe […]

Ababyeyi turabasaba gukomeza kuganiriza abana ku buzima bw'imyororokere- Umuhire Christiane

Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF) irasaba ababyeyi kurushaho kuba hafi abana, babaganiriza ku buzima bw’imyororokere, ari nako inasaba abana kunyurwa n’ibyo bagenerwa n’ababyeyi babo cyangwa se ababarera kurusha uko bwatwarwa n’irari ry’ibintu. Ibi ni ibyatangajwe n’Umukozi muri MIGEPROF ushinzwe guteza imbere umuryango no kurengera abana, Umuhire Christiane, ku Cyumweru tariki ya 4 Ugushyingo 2018, mu […]

RDC: FARDC yahanganye n’igitero cya Mai-Mai ku birindiro bya Sokola 1

Ibirindiro by’ingabo za FARDC zo muri Sokola 1 biherereye ahitwa Paida, mu birometero 5 uvuye mu Mujyi wa Beni rwagati, byaraye bigabweho igitero n’inyeshyamba za Mai-Mai mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru rishyira kuri uyu wa Mbere, itariki 05 Ugushyingo. Inyeshyamba zari ziturutse mu ishyamba ryo muri Komini Beu, zishaka guhangana n’ingabo za Congo zahuye […]

Urubanza rwa Col. Karegeya rushobora kuzamo kidobya

Umunyamategeko w’umuryango wa Col. Patrick Karegeya, Gihana Kennedy yasabiwe gutabwa muri yombi n’ubushinjacyaha bw’URwanda ashinjwa kugira uruhare mu bikorwa by’iterabwoba. Amakuru yizewe avuga ko imyiteguro yo kohereza inyandiko zisaba Guverinoma ya Afurika y’Epfo guta muri yombi no kohereza mu Rwanda uyu mugabo bivugwa ko ashinzwe igenabikorwa muri RNC, ishyaka ritavuga rumwe na Leta y’U Rwanda. […]

Nicky MinaJ yakoze agashya mu bitaramo bya ‘MTV EMAs 2018’- AMAFOTO

Umuhanzikazi Nicki Minaj usanzwe azwiho gukora udushya ku rubyiniro, cyane cyane agatungurana mu myambarire, kuri iyi nshuro yamanukiye mu gisa n’ikamba ryo mu birori(Crown). Hari mu birori byo gutanga ibihembo bizwi nka MTV EMAs (MTV-Europe Music Awards) muri uyu mwaka wa 2018, ku Cyumweru tariki ya 4 Ugushyingo 2018, bibera muri ‘Bilbao Exhibition Centre’ mu […]

Ikigega Agaciro kimaze kunguka asaga miliyari 30 z’Amanyarwanda

Ikigega, Agaciro Development Fund, kimaze kugeramo amafaranga y’u Rwanda agera kuri miliyari 52.3 avuye kuri miliyari zigera kuri 20 cyatangiranye kigishingwa mu 2012. Ibi bikaba byaratangajwe mu cyumweru gishize n’umuyobozi w’iki kigega, Jack Kayonga mu kiganiro yagiranye na The New Times. Miliyari 52.3 ziri mu kigega Agaciro zirimo 41.8 zavuye mu misanzu itangwa muri iki […]

Burundi: Abanyamahanga barimo umuzungukazi bafatiwe muri Rweru barenze amazi y’u Rwanda

Abanyamahanga bane barimo umuzungukazi kuwa Gatandatu ushize, itariki 03 Ugushyingo bafatiwe mu Kiyaga cya Rweru barenze amazi y’u Rwanda binjiye mu mazi y’u Burundi. Nk’uko byatangajwe n’abari aho aba bafatiwe, ngo abafashwe ni abagande batatu n’umuzungukazi ukomoka muri Australia bivugwa ko barenze mu mazi y’u Rwanda bakisanga mu gice cya Nzove mu Burundi muri Giteranyi. […]

RDC: Imirwano hagati ya FARDC n’inyeshyamba yaguyemo abantu 16

Imirwano yabaye hagati y’ingabo za Leta ya Congo (FARDC) hamwe n’imitwe y’inyeshyamba, yaguyemo abantu 16 barimo abasirikare ba Leta bane. Abantu batatu bishwe n’amasasu ku wa Gatandatu tariki ya 3 Ugushyingo 2018, mu gace ka Sake, Teritwari Masisi, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, aho FARDC yarwanaga n’umutwe w’amabandi yari yitwaje intwaro. Nk’uko Radiyo Okapi ibitangaza, […]

Uganda: Gen Kale Kayihura arabarizwa I Nairobi

Uwahoze ari umukuru w’igipolisi cya Uganda, Gen Kale kayihura, kuri ubu ukurikiranweho ibyaha bitandukanye, yongeye gusubira mu gihugu cya Kenya agiye kwivuza, aho umuryango we wabwiye Chimpreports muri iki gitondo ko yagiye mu rugendo ruto rwo kwivuza. Umuryango wa Gen Kale Kayihura biravugwa ko utifuje kugira byinshi utangaza kuri uru rugendo by’umwihariko nk’abantu baba bamuherekeje. […]

Gasabo: Hatawe muri yombi uwari umaze gushikuza igikapu kirimo amafaranga 500,000

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 3 Ugushyingo 2018, Polisi y’ u Rwanda ikorera mu karere ka Gasabo yafashe uwitwa Tumwesige George ukekwaho kwiba Ntawubonabyose Elisa amafaranga y’ u Rwanda ibihumbi 500.000frw ubwo yari yururutse moto. Umuvugizi wa polisi mu mujyi wa Kigali Chief Inspector of Police (CIP)  Emmanuel Kayigi yavuze ko Ntawubonabyose amaze kwibwa yavugije […]

Bobi Wine yanenze abafana be bateye amacupa Bebe Cool

Mu magambo ye bwite, nibwo bwa mbere umunyapolitiki ndetse akaba n’umuhanzi,Robert Ssentamu Kyagulanyi uzwi ku izina rya Bobi Wine yatangaje ko atishimiye abiyita abafana be bateye Bebe Cool amacupa. Ku itariki ya 31 Kanama 2018, Abafana ba Bobi Wine bateye urubyiniro ubwo Bebe Cool yaratangiye kuririmb bamutera amacupa. Byari mu gitaramo gikomeye cyabereye i Lugogo […]

Tanzania-Dar es Salaam: Ak’ abatinganyi kashobotse! barahigwa bukware

Mu gihe Leta ya Tanzania iyobowe na Joseph Pombe Magufuli ikomeje guhiga bukware abatinganyi, Amnest International ntibikozwa. Umuryango Amnesty International uratunga agatoki Guverinori wa Dar es Salaam , Paul Makonda nyuma yaho ahamagariye abaturage kwamaga abantinganyi kuwa 5 Ugushyingo 2018. Mu kiganiro na RFI, Umuyobozi wa Amnesty muri Afurika y’ u Burasirazuba ,Seif Magango yatangaje […]

Rwenzori : Ubufatanye hagati y’ u Bufaransa na Uganda buhatsi iki?

Nyuma yaho, politiki y’ u Bufaransa ikomeje gutsindwa muri Afurika, iki gihugu cy’ igihangange cyatangiye gushakisha uburyo cyagarura isura nshya ku bw’ inyungu z’ubukungu. Ubushakatsi bwakomeje kugaragaza ko petiroli y’ ubwoko bwiza ndetse n’ibiti by’ ishyamba biboneka mu gace ka Rwenzori ni bimwe mu bintu by’ingenzi u Bufaransa bukirikiranye muri Uganda bigatuma inemera gukorana na […]