Twababajwe cyane na kiriya gikorwa cya Diamond- Leta ya Tanzaniya
Ikigo cyâIgihugu Gishinzwe Ubugeni muri Tanzaniya (BASATA) gitangaza ko cyababajwe nâuburyo Diamond yifatanyije na Rayvanny mu ndirimbo bise âMwanzaâ kandi ivugwamo ibyo yise ibidakwiriye. Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa BASATA, Godfrey Mwingereza yatangarije ikinyamakuru Mwananchi  dukesha iyi nkuru kuri uyu wa 12 Ugushyingo 2018, ko iyi ndirimbo ihagaritswe kuba yakoreshwa aho ari ho hose mu gihugu kuko […]
RDC: Martin Fayulu niwe ugiye guhagararira Opozosiyo mu matora ya Perezida
Abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, ku cyumweru tariki ya 11 Ugushyingo 2018, bemeje Martin Fayulu nk’umukandida-perezida bahuriyeho mu matora ya perezida ateganyijwe ku itariki ya 23 y’ukwezi kwa cumi na kabiri uyu mwaka. Igikorwa cyo kumugena nk’umukandida cyakurikiye ibiganiro byari bimaze iminsi bihuza abakuru barindwi b’amashyaka atavuga rumwe na leta ya […]
Ibintu 10 ushobora kuba utari uzi kuri Gen. Sultani Makenga
Gen. Makenga ni umugaba mukuru wâinyeshyamba za M23, ubu akaba ari mu buhunzi muri Uganda nyuma yaho izi nyeshyamba zitangarije ko zihagaritse imirwano mu mpera za 2013. Ibintu 10 wamumenyaho, ni: 1.Makenga yavutse kuri Noheli : Amazina yiswe nâababyeyi be ni Emmanuel Sultani Makenga, yavutse ku wa 25 Ukuboza 1973, i Rutshuru muri Kivu yâAmajyaruguru, […]
Itegeko ryo gukuramo inda ntirivugwaho rumwe mu Burasirazuba
Bamwe mu baturage bo mu Ntara yâUburasirazuba ntibavuga rumwe ku Itegeko ryo gukuramo inda ryakunze kutavugwaho rumwe nâubundi na benshi mu Rwanda. Kuva Itegeko ryemerera abagore gukuramo inda mu Rwanda ryemejwe, rigasohoka mu Itegeko ngenga ryo kuwa 02/05/2012 mu igazeti ya Leta kuwa 14 Kamena 2012, ryakuruye impaka nyinshi mu baturage na nâubu zigikomeza. Bamwe […]
Umutwe wa FPB uravuga ko witeguye gutangiza urugamba rwo kubohora u Burundi
Mu gihugu cyâu Burundi haravugwa umutwe witwa Forces Populaires du Burundi â Urunani rwâAbanyagihugu, uvuga ko witeguye gutangiza urugamba rwo kubohoza igihugu hakoreshejwe intambara. Ni nyuma yâaho uyu mutwe muri 2017 wari watangaje ko ugiye guhangana nâubutegetsi bwa CNDD-FDD kubera imiyoborere yayo. Mu kiganiro Bogora Uburundi cyatambutse kuri radio Intwari Ijwi rya FPB yâuyu mutwe […]
Muhanga: Ubuyobozi ntibutangaza abatwaye telefoni zâabo kwa Bonifasi Twagirimana
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wâUmurenge wa Kibangu mu Karere ka Muhanga, Jean Claude Nshimiyimana ntiyerura ngo atangaze amazina yâabantu yari kumwe nâabo yemeza ko batwaye telefoni ngendanwa zâabo mu muryango wa Visi-Perezida wa Mbere wâIshyaka FDU-Inkingi, Bonifasi Twagirimana bivugwa ko yatorotse gereza. Mu kiganiro kuri telefoni na Bwiza.com mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere 12 Ugushyingo […]
Kivu yâAmajyepfo: FARDC iravuga ko yafashe inyeshyamba 63 zirimo iza FDLR
Igisirikare cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, FARDC kiravuga ko gikomeje ibikorwa byo guhiga imitwe yitwaje intwaro ikorera mu burasirazuba bwâiki gihugu, aho kivuga ko muri Bukavu na Maniema muri Kivu yâAmajyepfo cyataye muri yombi inyeshyamba zigera kuri 63 zirimo iza FDLR, Mai-Mai ndetse ngo nâabarwanyi bâAbarundi. Itangazo ryashyizwe ahagaragara nâigisirikare cya Congo mu mpera […]
Abarundi basoma inzoga cyane kurusha uko basoma ibitabo
Perezida wâihuriro ryâabanditsi mu Burundi, Joseph Butoyi atangaza ko umuco wo kudasoma ibitabo ikomeje kuremaza abarundi bityo nâabandika ibitabo bakaba bake. Atangaza ko aho âgusomaâ cyane ibitabo ahubwo basoma ikiyeri [Inzoga], ibi ngo bikaba biri mu bica intege abanditsi bâibitabo. Yagize ati âNtabwo bakunda gusoma[ibitabo] ahubwo bakanywa cyane inzogaâ. Akomeza avuga ko abanditsi bacika intege […]
Ubutabera bwacu bukora mu bwisanzure buri wese akwiye kubimenya â Kagame
â Ubutabera bwacu bukora mu bwisanzure buri wese akwiye kubimenya â, ibi ni ibyatangajwe na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame mu kiganiro yagiranye na AFP I Paris mu Bufaransa aho yitabiriye Inama ya Mbere yâIhuriro ryâI Paris ku Mahoro (Paris Peace Forum) yiga ku buryo bwo kubaka amahoro nâumutekano birambye ku Isi. Perezida Kagame yasobanuraga […]
Meddy yagereranyije ubwiza bwâAbanyarwandakazi nâubwâAbanyatanzaniya
Umuhanzi Ngabo Medard Jobert uzwi nka Meddy atangaza ko yatunguwe nâubwiza bwâabakobwa yabonye ku musenyi wâinyanja mu gihugu cya Tanzaniya nâubwiza bwâUmurwa Mukuru wa Tanzaniya, Dar Es âSalaam. Uyu muhanzi ari mu gihugu cya Tanzaniya bakunda kwita âBongo landâ mu rwego rwo gukorana indirimbo nâabahanzi batandukanye bakomeye bo muri iki gihugu. Mu kiganiro na Bongo […]
Nord-Kivu: Barindwi barimo umusirikare wa FARDC bishwe
Abantu barindwi barimo nâ umusirikare wa Leta ya Congo, bishwe ku wa Gatandatu tariki ya 10 Ugushyingo 2018, mu bice bitandukanye byo muri Beni, mu Ntara ya Kivu yâAmajyaruguru. Igitero cya mbere cyagwabwe ahagana saa tanu zâijoro zo ku wa Gatandatu, mu bilometero 300 uvuye kuri Hoteli Okapi Palce, i Boikene. Aha umugore umwe yarahiciwe […]
RDC: Abatavuga rumwe nâubutegetsi batoye umukandida utari witezwe
Abayobozi bâingenzi bâabatavuga rumwe nâubutegetasi muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo bahisemo Depite Martin Fayulu nkâumukandida wabo mu matora yâumukuru wâigihugu ateganyijwe mu mpera zâuyu mwaka kuwa 23 Ukuboza 2018. Ni icyemezo cyafashwe kuri iki Cyumweru, itariki 11 Ugushyingo nyuma yâiminsi yâimishyikirano I Geneve mu Busuwisi. Iki cyemezo kandi kikaba cyatunguranye kuko benshi bibwiraga ko […]
Uganda: Umudepite wo muri Kenya amaze kuba umwanzi wâigihugu kubera gushyigikira Bobi Wine
Guverinoma ya Uganda yabujije kwinjira mu gihugu umudepite wo mu gihugu cya Kenya ushyigikiye mugenzi we wo muri Uganda, Robert Kyagulanyi uzwi nka Bobi Wine. Uyu mudepite Babu Owino uhagarariye Embakasi yâUburasirazuba mu gihugu cya Kenya kuri ubu akaba afatwa nkâumwanzi wa guverinoma ya Uganda kubera Bobi Wine. Mu kwezi gushize, bwana Owino yatumiye Bobi […]
Kicukiro na Ngoma Polisi yafashe abantu bibaga moto zâabamotari bakazigurisha
Polisi yâu Rwanda ikorera mu karere ka Ngoma mu Ntara yâIburasizuba no mu karere ka Kicukiro mu mujyi wa Kigali yafashe abasore 3 bamburaga moto abamotari bakajya kuzigurisha, izindi bakabanza kuzikuramo ibyuma bakabigurisha ukwabyo. Umuvugizi wa Polisi mu Ntara yâIburasirazuba Chief Insepector of Police(CIP) Theobald Kanamugire yavuze ko ku mugoroba wo ku itariki 10 Ugushyingo […]
Gasabo: Umuzungu wâUmunyamerika arashinjwa amacakubiri no gutobora imodoka ya RIB
Kuwa kane tariki ya 8 Ugushyingo 2018, urukiko rwâibanze rwa Kacyiru I Kibagabaga rwaburanishije urubanza ruregwamo umunyamerika ukora imirimo yâubwubatsi; ushinjwa kubiba amacakubiri no kuvana imyuka mu modoka yâurwego rwâiperereza mu Rwanda (RIB). Urubanza ruri ku rwego rwâifungwa nâifungurwa ryâagateganyo, ku byaha bibiri uyu munyamerika Christopher ashinjwa, byombi byakorewe mu murenge wa Kinigi, akarere ka […]
OIF: Inama yâabanyamakuru yagombaga kubera I Kigali yasubitswe
Kuva tariki 22 kugeza 24 Ugushyingo, I Kigali hari hateganijwe inama mpuzamahanga yâabanyamakuru bakoresha ururimi rwâigifaransa ivuga ku buzima. Ku wa gatanu tariki ya 9 nibwo habonetse itangazo rivuga ko iyo nama itakibaye ku mpamvu ziswe izâamikoro. Nyamara hari nâabasanga iri subikwa ryaba rikomoka ku gahimano ka Michaelle Jean utarahiriwe nâamatora agatsindwa nâumunyakigali Louise Mushikiwabo. […]
Rwamagana: abantu 13 bari mu bitaro bazira kunywa ikigage
Mu bitaro byâakarere ka Rwamagana, haravugwa abarwayi bagera kuri 13 bahazanywe ejo bavuye ku kigo nderabuzima cya Nyagasambu. Aba barwayi ngo bazize ikigage banyoye ku wa gatanu, ariko ubuyobozi bwâibitaro butanga ihumure buvuga ko bari koroherwa. Iki kigage cyari kigaritse ingogo, cyavuye mu murenge wa Mwurire muri aka karere, giturwa umuryango wo mu mudugudu wa […]
Amafoto ya Minisitiri wâIntebe Abiy Ahmed mu rukundo nâumufasha we yavugishije benshi
Minisitiri wâIntebe wa Ethiopia, Abiy Ahmed, uherutse gushimirwa gushyira abagore benshi muri guverinoma ye ndetse no mu myanya yâingenzi yagaragaye yishimanye nâumufasha we mu buryo bwavugishije benshi ubwo bari basuye intara ya Amhara. Minisitiri wâIntebe Abiy wagiriye inama zitandukanye zijyanye na dipolomasi, iterambere nâubuyobozi muri uru ruzinduko yakoreye muri Amhara kuwa Kane, itariki 08 Ugushyingo […]
Urutonde rwâabahamijwe ibyaha bya ruswa rwasohowe ntiruvugwaho rumwe
Ibiro byâUmuvunyi Mukuru byashyize ahagaragara amazina yâabantu bahamijwe ruswa biganjemo abayakiriye nâabayitanze igizwe nâamafaranga makeya. Ni mu rwego rwo gukurikirana ikibazo cya ruswa mu gihugu. Uru rutonde rwashyizwe ahagaragara ntiruvugwaho rumwe nko kuba hatagaragaraho abantu bakiriye ruswa yâamafaranga menshi. Ni urutonde ruriho abantu 37, muri bo 36 bakaba ari abagore ruriho imyirondoro yabo, igitsina nâaho […]
Arifuza inkumi itarengeje imyaka 26 bafatanya mu rugendo rwâurukundo
Uwitwa Elyse wo mu Majyaruguru yandikiye Bwiza.com ayisaba kumufasha kubona umukobwa wamubera umukunzi uwujuje ibyo yifuza akaba yamuhamagara bagafatanya urugendo rwâurukundo. Muraho Bwiza.com! Nitwa Elyse ntuye mu Majyaruguru, ndifuza umukobwa ufite imyaka hagati ya 21ans na 26 ans wâimibiri yombi cyangwa wâinzobe wize Kaminuza byaba akarusho akaba afite akazi, nanjye narangije kwiga ubu ndacuruza kandi […]
Kirundo: Umusirikare wa leta yishe mugenzi we arangije nawe ariyahura
Muri Komini Ntega, mu Ntara ya Kirundo iherereye mu majyaruguru yâu Burundi, kuri uyu wa Gatanu ushize, itariki 09 Ugushyingo umusirikare yarashe mugenzi we aramwica anakomeretsa undi mbere yâuko nawe yirasa. Biravugwa ko amasasu yumvikanye ku birindiro bya gisirikare biri ahitwa Kinyovu, muri Komini Ntega mu masaha ya nyuma ya saa sita kuri uwo wa […]
Amnesty International yagize icyo isaba leta ku birebana n'ibiregwa ba Rwigara
Umuryango Mpuzamahanga uharanira Uburenganzira bwa Muntu, Amnesty International urasaba ko ibirego bishinjwa Diane Rwigara na nyina byateshwa agaciro. Ibi ikaba yarabisabye mbere yâuko urubanza rwâaba rusubukurwa kuwa gatatu ushize. Amnesty International ivuga ko Diane Rwigara azira kunenga ishyaka riri ku butegetsi mu Rwanda, kwamagana akarengane ndetse no kunenga uko ubukungu bwâigihugu bwifashe. Ni mu gihe […]
Paris: Perezida Trump yamaganye igitekerezo cya Macron cyâuko u Burayi bwagira ingabo zabwo
Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ntavuga rumwe na Perezida wâu Bufaransa, Emmanuel Macron wifuza ko u Burayi bwagira umutwe wâingabo zabwo zigomba kuburinda ibindi bihangange birimo na Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuri we akaba afata iki gitekerezo nkâigitutsi gikomeye. Kuri uyu wa Gatandatu, itariki 10 Ugushyingo nibwo Perezida wa Leta […]
Rusizi:Umuturage yafatiwe mu cyuho agerageza guha ruswa umupolisi
Mu rukerera rwo kuwa 09 Ugushyingo 2018 Polisi yâu Rwanda ikorera mu karere ka Rusizi mu Murenge wa Muganza yazindukiye mu gikorwa cyo gufata bamwe mu baturage bacuruza ibintu bitemewe mu Rwanda. Ubwo Polisi yageraga mu rugo rwâumuturage witwa Nyabyenda Vianney ufite imyaka 49 basanze muri butike ye afitemo amashashi yacuruzaga andi akayapfunyikiramo abakiriya be. […]
Mpayimana yangiwe gukorana ikiganiro nâitangazamakuru
Umunyepolitiki wigenga Mpayimana Philippe wigeze kuba umukandida mu matora ya Perezida wa Repubulika mu mwaka wa 2017, akongera akaba umukandida wigenga mu matora yâabadepite yo mu mwaka wa 2018, yangiwe gukorana ikiganiro nâAbanyamakuru, none kuwa 10 Ugushyingo 2018. Ikiganiro cyari giteganyijwe kuva isa yine za mu gitondo kugeza I saa munani, ariko ntibyamukundiye, kuko aho […]
Amajyaruguru: Bejeje ibijumba ku bwinshi ariko babuze isoko
Bamwe mu baturage bo mu Ntara yâAmajyaruguru baravuga ko bejeje ibijumba kugeza ubwo babura isoko ryabyo, bimwe bikaba biri gupfira ubusa mu mirima, Ubuyobozi bwâintara yâamajyaruguru buvuga ko kuba bejeje atari ikibazo ngo hagiye gushakwa amasoko ariko kandi abasobanukiwe ibyâibijumba bo basaba abaturage guhinga imbuto nziza ishobora kubyazwamo ibindi biribwa. Mu bigaragarira amaso yaba mu […]
Dore ibizakwereka ko umugore ageze ku rwego rwo gushaka imibonano mpuzabitsina
Mbere yo gukora imibonano mpuzabitsina, ni ngombwa ko hagati yâabagiye gukora igikorwa bategurana, umwe akabanza gufasha mugenzi we kumugeza ku rwego yumva amwiyumvamo cyangwa yumva umubiri witeguye. Mugabo, dore ibimenyetso bizakwera ko ageze ku rwego abikeneye: 1.Indoro : Umugore ugeze ku rwego rwo kumva ashaka cyane imibonano mpuzabitsina, uzabona ayatangiye guhindura indoor, areba nkâunaniwe cyangwa […]
Kugira ngo uhindure abandi ugomba kwiheraho- IGP Dan Munyuza
Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Dan Munyuza arasaba urubyiruko rwâabakorerabushake kubanza kuba intangarugero mbere yo kwigisha abandi. Ibi yabitangaje kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 10 Ugushyingo 2018, ubwo hatangizwaga amahugurwa yâurubyiruko rw’abakorerabushake baturutse mu bice bitandukanye byâigihugu. IGP Munyuza yasabye uru rubyiruko guhindura imyumvire yâurubyiruko nâabandi baturage aho batuye, aho bakorera, biga […]
Ange Kagame nawe yasubije Michaà «lle Jean nyuma yo kuvugira Diane Rwigara
Nyuma yâaho Michaà «lle Jean watsinzwe kuyobora umuryango wâIbihugu bikoresha Igifaransa (OIF) abinyujije kuri twitter asabiye gukurikirana ubwitonzi urubanza rwa Diane Rwigara na nyina, akanengwa nâUmunyabanga wa leta muri minisiteri yâububanyi nâamahanga, Olivier Nduhungirehe wamubwiye ko avugishwa no kuba aherutse gutsindwa na Louise Mushikiwabo, Ange Kagame, umukobwa wa Perezida wa Repubulika nawe yagize icyo abwira uyu […]
Muvuga ko urumogi rufite ikibazo,nimukitubwire?-umudepite abwira inteko ishinga amategeko
Umudepite mu gihugu cya Tanzaniya, Joseph Musukuma avuga ko atumva impamvu Leta yâigihugu cye ikomeje kwanga ko urumogi rwacuruzwa nkâibindi bicuruzwa byose yitwaje ko ngo rufite ikibazo. Uyu mugabo uhagarariye agace ka Geita kuwa 9 Ugushyingo 2018 ubwo yatangaga ibitekerezo mu nteko yavuze ko Leta ikwiriye gusobanura ikibazo kiba mu rumogi mu gihe ibindi bihugu […]
Burundi: Bamwe mu bayoboke ba CNDD-FDD bayinenze baranayiburira
Bamwe mu barwanashyaka ba CNDD-FDD, ishyaka riri ku butegetsi mu Burundi, bandikiye ibaruwa ifunguye igizwe nâamapaji 6 Umunyamabanga Mukuru wâiri shyaka, Evariste Ndayishimiye, amubwiza ukuri ku birebana nâibibazo biri mu Burundi, amusobanurira ko bidaterwa nâu Rwanda nâu Bubiligi nkâuko bavuga, ahubwo anamuburira avuga ko ubukene buri mu gihugu nibukomeza abaturage bazahaguruka bakarwanya ubutegetsi. Ni ibaruwa […]
Watsapu ni uburyo bwiza bwo gutanga ubutumire ?
U Rwanda rurakataje mu  ikoranabuhanga mu bijyanye no guhana amakuru byâumwihariko gukoresh imbuga nkoranyambaga nka Facebook, Twitter,instagram nâizindi. Nâubwo bimeze gutyo, hari abavuga ko hari ubutumwa abantu badakwiriye kunyuza muri iyi nzira yâitumanaho abandi bakabyemeza. Urugero rtangwa ni ugutanga ubutumire bwâubukwe ntibavuga  binyuze kuri kuri Watsapu (Watsapp). Mu kiganiro Bwiza.com yagiranye na bamwe mu bakoresha […]
HRW isaba u Rwanda kugaragaza ukuri ku ibura rya Twagirimana Boniface
Umuryango Uhuranira Uburenganzira bwa Muntu (Human Rights Watch) urasaba Leta yâu Rwanda kugaragaza ukuri mu gihe hashize ukwezi, umuryango nâ inshuti zâumunyapolitiki utavuga rumwe na Leta yâ U Rwanda, Boniface Twagirimana aburiwe irengero. Twagirimana Boniface yatawe muri yombi ku wa 6 Nzeri 2017, hamwe na bagenzi be bagiye bafatwa mu minsi yakurikiye ifatwa rye, nkâ […]
Umwe mu bantu ba hafi ba Gen. Kayihura yahunze igihugu
Uyu mugabo wahoze ayobora polisi mu gace ka Kampala yâamajyepfo akaba umwe mu bapolisi bakoranye bya hafi na Gen. Kayihura, ACP Hajji Siraje Bakaleke yahunze igihugu cya Uganda. Ni nyuma yâaho urukiko rushinzwe kurwanya ruswa rutanze impapuro zo ku muta muri yombi kugira ngo aryozwe ibyaha birimo gukoresha ububasha yari afite nabi no gushimuta. Abantu […]
U Bubiligi: Hizihijwe isabukuru yâimyaka 75 ya Mgr Nzakamwita- AMAFOTO
Muri kiliziya iherereye i Gijzegem mu gice kivuga igifurama mu gihugu cyâu Bubiligi, habereye misa yo kwizihiza imyaka 75 Musenyeri Servilien Nzakamwita amaze avutse. Muri iyo misa yabaye ku wa Gatandatu taliki 3 Ugushyingo 2018, yari yateguwe nâabavandimwe ba Musenyeri Nzakamwita batuye mu Bubiligi bafatanije nâinshuti nâabavandimwe. Misa yasomwe na Musenyeri Nzakamwita ubwe akikijwe na […]
Bamwe mu banyamategeko mu Rwanda barakemanga ibizamini bikorwa ku mirambo
Mu Rwanda hari abanyamategeko bahangayikishijwe n’ibizamini by’abaganga bikorwa ku mirambo hagamijwe kumenya inkomoko y’urupfu bizwi nka Autopsy. Baravuga ko ibyo bimenyetso bikunze kwifashishwa mu nkiko biba bitarimo ukuri kandi abacamanza bakabishingiraho mu gufata ibyemezo. Barasaba ko abacamanza bagombye kubikoraho ubushishozi kuko ngo hari ababirenganiramo. Baravuga ko urugaga rw’abaganga mu Rwanda rwemeza ko nta mpuguke yabyigiye […]
Dr. J. Peter Pham, intumwa yihariye ya Perezida Trump mu Biyaga Bigari
Dr. J. Peter Pham yagizwe intumwa yihariye ya perezida wâAmerika mu Karere kâIbiyaga Bigari kâAfurika nk’uko itangazo ryashyizwe ahagaragara na Department ya leta rivuga. Mu nshingano nshya Dr Pham yahawe, harimo guhuza ibikorwa bya Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu rwego rwâumutekano ku mipaka, politiki nâiterambere ryâubukungu mu karere kâIbiyaga Bigari. Ni we kandi ushinzwe […]
MINAGRI irababwa ku gusobanura ikishe amafi i Musanze
Mu kiganiro nâabanyamakuru cyatanzwe na minisiteri eshatu, iyâUbuhinzi nâUbworozi MINAGRI, iyâUbucuruzi nâInganda MINICOM nâiyâUbutegetsi bwâIgihgu MINALOC, habajijwe byinshi birimo nâikibazo cyâamafi yahumanyijwe agapfira rimwe i Musanze. Mu gitondo cyo kuwa 21 Nzeli 2018 igifite ubuzima cyose gihumeka mu mugezi wa Mukungwa mu Karere ka Musanze cyasanzwe cyapfuye, amafi, inzoka nâibikeri bireremba hejuru yâamazi. Yuma yâaho […]
Ruhango: Guverineri Gasana arasaba uruganda rwa Kinazi gushyiraho amakusanyirizo yâimyumbati
Bamwe mu bahinzi bâimyumbati bo mu murenge wa Kinazi bavuga ko nyuma yâaho baboneye imbuto nziza umusaruro wabaye mwinshi ariko bagorwa no kuwugeza ku ruganda, bifuza ko uruganda rwajya rubegera rukaza gutwara uwo musaruro wabo kuko bituma hari nâabahinzi bahitamo kuyinyuza ku ruhande bakigurishiriza ku masoko asanzwe. Umwe mu bahinzi bo muri uyu murenge, Nyabyenda […]
Min. wâIntebe ari i Johannesburg mu nama mpuzamahanga yiga ku ishoramari muri Afurika- AMAFOTO
Minisitiri wâIntebe, Dr. Ngirente Edouard ari i Johannesburg muri Afurika yâEpfo aho yitabiriye inama mpuzamahanga yiga ku ishoramari muri Afurika. Ni inama yatangiye ku itariki ya 7 Ugushyingo 2018, ikaba isozwa kuri uyu wa Gatanu tariki 9 Ugushyingo. Muri iyi nama Minisitiri wâIntebe ahagarariye Perezida wa Repubulika, Paul Kagame. Iyi nama yateguwe na Banki Nyafurika […]
Ushinjwa gutuka Perezida Museveni na nyina yanze gusohoka muri gereza ya Luzira
Umushakashatsi muri Kaminuza ya Makerere akaba b’impirimbanyi y’uburenganzira bwa muntu Dr. Stella Nyanzi yabwiye urukiko ko adashaka kuburana ari hanze ko ahubwo ashaka kwigumira muri gereza ya Luzira iri mu Mujyi wa Kampala. Ni nyuma yaho ubushinjacyaha bumushinja gusebya no gutuka Perezida Museveni na nyina Esteri Kokundeka abinyujije ku rukuta rwa Facebook rwe kuwa 16 […]
Madamu J. Kagame yitabiriye umwiherero w'abanyamuryango ba âUnit Clubâ- AMAFOTO
Madamu Jeannette Kagame akaba n’Umukuru w’Umuryango Unity Club– Intwararumuri,  yitabiriye umwiherero wa Gatatu uhuza abanyamuryango bâuyu muryango. Ubwo yabagezagaho ikiganiro yababwiye ko yifuza ko umwera ubaturukamo wakwira mu Banyarwanda bose. Ni umwiherero watangiye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 9 Ugushyingo 2018, mu cyumba cyâinama âIntare Conference Arenaâ kiri i Rusororo mu Karere ka Gasabo, Umujyi […]
Rwamagana: Umugabo nâumugore bashwaniye mu rukiko bagiye gusezerana
Umugabo yitwa Abdoul- Kharim uri mu kigero cyâimyaka 37, wari umaranye imyaka icyenda nâumugore we, Tamari, bashwaniye mu rukiko ubwo bari bagiye gusezerana imbere yâamategeko. Ku wa Kane tariki ya 8 Ugushyingo 2018, ubwo bombi bari bagiye gusezerana imbere yâamategeko mu murenge wa Kigabiro, akarere ka Rwamagana, nibwo habaye ukutumvikana hagati yabo, umugabo yifuza gusezerana […]
Impamvu Perezida Kagame anenga Thomas Sankara na Laurent Gbagbo
Mu gihe isi yose yita Thomas Sankara intwari bitewe nâinyurabwenge ye ya politiki yari ishingiye mu guharanira inyungu zâumuturage mbere ya byose, na Perezida Kagame amushimira ubutwari bwe ariko akamunengera ikintu kimwe. Mu kiganiro Perezida Kagame yagiranye nâitangazamakuru mpuzamahanga, inkuru igasohoka mu kinyamakuru âLa Nouvelle Tribuneâ ku wa 26 Nyakanga 2017, ku nsanganyamatsiko yibanze ku […]
Michaà «lle Jean yasabye ko urubanza rwa Diane Rwigara  rwakurikiranwa mu buryo bw'umwihariko
Umunyamabanga Mukuru wâUmuryango wâibihugu bikoresha Igifaransa (OIF) , Michaà «lle Jean yasabye ko urubanza rwa Diane Rwigara na nyina Mukangemanyi rukwiye gukurikiranwa mu bushishozi bwo ku rwego rwo hejuru. Uyu Munya-Canada Michaà «lle Jean avuga ko urubanza rwa Diane Rwigara yita impirimbanyi  yâubwisanzure bwo gutanga ibitekerezo rukwiriye gukurikiranwa mu bushishozi. Ati âDukurikirane nâubushishozi bukomeye urubanza ruregwamo mu […]
Hamisa Mobetto yerekanye uwo yasimbuje Diamond Platnumz
Umunyamideli wo mu gihugu cya Tanzaniya, Hamisa Mobetto yashyize ku mugaragaro umugabo mushya yasimbuje Diamond baherutse gushwana. Abinyujije ku rukuta rwe rwa instagram, Mobetto yashyize hanze ifoto yâumusore utaramenyekana amazina,iherekejwe nâubutumwa bugira butiâ Iyi ni roho yiyicariye mu mutima.â Ibi uyu mugore wâabana babiri muri iyi minsi ari muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu […]
Umupolisi mukuru ushinjwa âgushimutaâ Lt. Joel Mutabazi arara arira bugacya
Umwe mu bapolisi bakuru bashinjwa gushimuta uwahoze ari umurinzi wa Perezida Kagame, Lt.Joel Mutabazi ari we ACP Joel Aguma asigaye arara arira bugacya avuga ko we ari inzirakarengane yâibihe. Amakuru atangwa nâabantu ba hafi na gereza uyu mugabo afungiwemo iri Makindye avuga ko yitungiwe nâamasengesho muri gereza nyuma yaho ibyo gufungurwa biyoyotse. Aba batangarije Spyreports […]
Burundi: Ishyaka rishya rya Agathon Rwasa ryanzwe
Minisiteri yâUbutegetsi bwâIgihugu mu Burundi, itangaza ko ishyaka rishya rya Agathon Rwanda nta byangombwa rizahabwa nkâishyaka ryemewe nâamategeko nyuma yaho bigaragaye ko ritujuje ibisabwa. Iyi Minisiteri yabinyujije mu itangazo yageneye umuyobozi wâiri shyaka FNL ( Front National de LibertĂ© ), Agathon Rwasa, imumenyesha ko ibirango nâizina rikoresha bisa nâibyâirindi shyaka FNL (Front National de Liberation). […]
Urubanza rwa Leta n'abatuye Bannyahe ruraca amarenga ko rutazoroha
Nyuma y’igice cy’umwaka abaturage ba Kangondo ya Mbere n’aba Kangondo ya Kabiri hombi hazwi nka Bannyahe, n’aba Kibiraro ya Mbere izwi nko mu Rwimpyisi mu karere ka Gasabo batanze ikirego, ejo baraburanye ku nshuro ya mbere, kuwa 07/11/2018. Kimwe mu bigaragaza ko uru rubanza rushobora kuzaba rutoroshye na mba, ni ukuba rukusanyirije hamwe ikirego cy’abantu […]
Abaminisitiri bahinduriwe uturere bagomba gukurikirana, bamwe bahabwa tubiri
Itangazo ryashyizweho umukono na Minisitiri wâIntebe Dr Edouard Ngirente, yahaye Abaminisitiri nâabandi bagize Guverinoma uturere bagomba gukurikirana, aho buri wese yahawe Akarere katari ako yari asanwemo. Kuba abagize Guverinoma yâu Rwanda baragabanutse, byatumye bamwe bahabwa Uturere tubiri two gukurikirana, mu gihe umwaka ushize buri wese yari yahawe Akarere kamwe gusa ko gukurikirana. ( Bisome hano […]
Imbogo 400 zatwawe nâamazi abaryi bâinyama barasakirwa
Imbogo amajana zahungaga intare zatwawe n’uruzi ku rubibi rugabanya Botswana na Namibiya, bituma abaturage babona inyama zo kurya zâubuntu. Nkâuko byatangajwe nâubuyobozi muri Botswana, ngo ubwo izo mbogo zahungaga intare, zagiye zigwa mu mugezi ukazitwara, abaturage bakazirohora zimwe zapfuye bahita bazibaga. Abaturage baganiriye na BBC, batangaje ko izi mbogo zananiwe koga ngo zigere ku yindi […]
Gen. Mubarak arasaba abakobwa gutera ikirenge mu cyâabo bari kumwe ku rugamba
Umuyobozi wâIngabo mu Mujyi wa Kigali no mu Ntara yâIburasirazuba, Gen. Maj. Mubarak Muganga, yahaye impanuro abanyeshuri bâabakobwa mu Karere ka Rwamagana, abashishikariza gutera ikirenge mu cyâintwari zâabakobwa babayeho mu Rwanda. Mu bukangurambaga bwaberega mu rwunge rw’amashuli rwitiriwe Mutagatifu Aloyizi rw’i Rwamagana, kuri uyu wa 8 Ugushyingo 2018, bugamije gukangurira abana b’abakobwa kwigirira icyizere, Gen. […]
Umunyarwanda Buravan yatsindiye igihembo gitangwa na RFI
Burabyo Yvan uzwi ku izina rya Buravan wahataniraga igihembo gitangwa na Radiyo Mpuzamahanga yâAbafaransa âPrix Decouverte RFI 2018â gihabwa abahanzi bâabahanga bo ku mugabane wa Afurika n’ahandi, abaye umunyarwanda wa mbere ucyegukanye. âPrix Decouverteâ ni igihembo Buravan yatsindiye kuri uyu wa Kane tariki ya 8 Ugushyingo 2018, akaba ari we muhanzi wa mbere ubashije kucyegukana […]
Tanzaniya:Â Abatinganyi 10 batawe muri yombi
Igipolisi cyo mu gihugu cya Tanzaniya gitangaza ko cyataye muri yombi abagabo 10 bo mu birwa bya Zanzibar  bakekwaho kubana bahuje ibitsina bizwi nkâubutinganyi. Umuyobozi wa Plisi mu gace kâamajyepfo ka Unguja, Suleiman Hassan yemeje ibyâaya makuru anatangaza ko kugeza ubu iki kibazo kigiye gukurikiranwa mu mategeko. Aba bagabo 10 batawe muri yombi nyuma yaho […]
Jose Mourinho avuga ko yatutswe nâabafana ba Juventus
Umutoza wâikipe ya Manchester United, Jose Mourinho atangaza ko yatutswe ubwo umukino wari urangiye wahuzaga iyi kipe atoza na Juventus yo mu Butaliyani. Ni umukino wabaye ku wa Gatatu tariki ya 7 Ugushyingo 2018, ubera ku kibuga cyâikipe ya Juventus. Ubwo umukino wari urangiye Mourinho yagaragaye afashe ku gutwi nkâugambiriye kumva ibyo abafana ba Juventus […]
California: Abantu 12 biciwe mu kabari abandi barakomereka
Abantu 12 barimo umupolisi bishwe barashwe mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu i California mu kabari kitwa Borderline Bar & Grill, aho bivugwa ko umuntu witwaje imbunda yinjiye ku ngufu agatangira kurasa nkâuko Sheriff Geoff Dean yabitangarije itangazamakuru. Uwarashe nawe yasanzwe aha hantu yapfuye mu gihe abandi bantu basaga 12 bakomeretse. Uyu mupolisi wiciwe […]
Abasore bambara poketi nâabakobwa bagaragaza ibice byâibanga basabiwe gukubitwa
Umuyobozi wâAkarere ka Makete mu ntara ya Njombe ho muri Tanzaniya, Kessy Veronika yasabye ko abasore bakenyerera ipantaro munsi yâikibuno nâabakobwa bambara imyenda igaragaza bimwe mu bice byâibanga bazajya bakubitirwa ku karubanda. Uyu muyobozi yabwiye abaturage ko bakwiriye kwambara imyenda ibabereye nk’uko sosiyete ibigena. Avuga ku myambarire yâabasore nâinkumi, Veronika yavuze ko abahungu nâabakobwa bambaye […]
Ali Kiba yanze kwitabira igitaramo Diamond yamutumiyemo
Umuhanzi Ali Kiba yatangarije mugenzi we Diamond badakunze gucana uwaka ko atazitabira ibitaramo yari yaramutumiyemo bitewe nâizindi gahunda yavuze ko azaba afite. Diamond ni umuyobozi mukuru wâinzu itunganya umuziki ya Wasafi record, akaba yari yatumiye Ali Kiba mu bitaramo serukiramuco (Wasafi Festival) bateguye, bikazabera muri Kenya mu mpera zâUkuboza 2018. Abicishije ku mbuga nkoranyambaga, Kiba […]
Uganda: Abaturage bibasiye minisitiri baramutuka benda no kumukubita
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri yâikoranabuhanga nâitumanaho muri Uganda, akaba ari nâumudepite uhagarariye Akarere ka Kayunga mu nteko , kuri uyu wa Gatatu, itariki 07 Ugushyingo yibasiwe nâabaturage bariye karungu baramutuka baramwandagaza habura gato ngo banamukubite. Madamu Idah Nantaba (uri ku ifoto) unahagarariye Kayunga mu Nteko Ishinga Amategeko ya Uganda, bivugwa ko yari mu rukiko […]
Ruhago: Urutonde rwâamakipe 10 akize kurusha ayandi ku Isi
Ikipe ya Manchester United yo mu Bwongereza, iyoboye urutonde rwâamakipe akize kurusha ayandi ku Isi muri ruhago mu mwaka wa 2018, ni urutonde rushyizwe hanze ku nshuro ya 14 nâikinyamakuru Forbes kizwiho gukora intonde. 1.Man.Utd : Iyi kipe yo mu Bwongereza imaze imyaka 140 ishinzwe, amazina yayo yose ni âManchester United Football Clubâ ikaba izwi […]