Umugore wa mbere yabaye Minisitiri w’Intebe w’Ubuyapani

Mu mateka y’Ubuyapani, Sanae Takaichi w’imyaka 64 yemejwe kuba Minisitiri w’Intebe wa mbere w’umugore nyuma yo guhabwa uburenganzira n’Umwami Naruhito ku wa kabiri. Takaichi, uyobora Ishyaka ry’Abademokarate ba Liberal (LDP), yabonye intsinzi mu matora yabaye mu nteko ishingamategeko, aho yegukanye ijambo rikomeye mu cyiciro cya mbere cy’amatora mu Nteko y’Abadepite. Takaichi yasezeranye gushyiraho guverinoma ifite […]
Congo: Urupfu rw’umwalimu wamenyekanye kuri TikTok ruri gushengura benshi

Minisiteri y’Uburezi ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo yatangaje ko ari “agahinda gakomeye” kumenya urupfu rwa Bonette Élombe, umwalimu w’ishuri ribanza wabaye icyamamare kubera amashusho yashyiraga ku rubuga rwa TikTok, agaragaza umuhate n’urukundo yashyiraga mu myigishirize ye. Ibinyamakuru byo muri Congo byanditse ko Élombe wigishaga ku ishuri Yolo Sud i Kinshasa yari amaze ibyumweru bicye […]
Trump agiye kugabanyiriza igihano P-Diddy

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, aratekereza kugabanyiriza igihano umuhanzi w’icyamamare Sean “Diddy” Combs, muri iki cyumweru, nk’uko byatangajwe n’umwe mu bayobozi bakuru muri White House. Diddy, ubu ari mu gihano cy’amezi 50 (ni ukuvuga imyaka ine n’amezi abiri), yakatiwe azira kurenga ku itegeko rya Mann Act, rigenga urujya n’uruza rw’abantu ku […]
Perezida ushaje kurusha abandi ku Isi yongeye gutsinda amatora

Komisiyo ishinzwe amatora muri Caméroun, yatangaje ko umukambwe Paul Biya umaze imyaka 43 ayobora iki gihugu ari we watsinze amatora y’Umukuru w’Igihugu yabaye mu minsi umunani ishize. Iyi Komisiyo yatangaje ko Biya w’imyaka 92 y’amavuko yatsinze ku majwi ari hagati ya 53 na 54%, ibivuze ko uyu Perezida ukuze kurusha abandi ku Isi agomba gukomeza […]
Kicukiro: Polisi yataye muri yombi abanyeshuri b’abanyamahanga bakomerekeje abamotari

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko yataye muri yombi abasore batatu b’abanyamahanga biga muri Kaminuza UNILAK bakubise bakanakomeretsa abamotari babiri. Ni urugomo abo basore bakoreye mu murenge wa Gatenga, mu karere ka Kicukiro. Polisi y’Igihugu ibinyujije ku rubuga rwayo rwa X yavuze ko “abafashwe bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi Kicukiro, mu gihe turimo gukorana n’inzego zibishinzwe […]
Pyramids FC igiye kugaruka mu Rwanda

Ikipe ya Pyramids FC yo mu Misiri igiye kugaruka i Kigali, aho igomba gukinira umukino ubanza w’ijonjora rya kabiri rya Champions League. Ni umukino iyi kipe igomba kwakirwamo na Ethiopia Insurance yo muri Ethiopia ku wa 26 Ukwakira, mbere y’uwo kwishyura uzabera i Cairo mu Misiri ku itariki ya 1 Ugushyingo. Mu busanzwe uyu mukino […]
Ingabo z’u Burundi zahaye Twirwaneho nyirantarengwa yo kuba yamaze kuva mu Mikenke

Amakuru aturuka mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo aravuga ko ingabo z’u Burundi zamaze guha umutwe witwaje intwaro wa Twirwaneho igihe kitarenze amasaha 24, ngo ube wamaze kuva mu gace ka Mikenke ko muri Komine Minembwe. Amakuru agera kuri BWIZA avuga ko Ingabo z’u Burundi zamaze gushinga imbunda ziremereye mu gace ka Mikarati, zifite ubushobozi bwo […]
Umuhanzi Kirkou wo mu Burundi yarwaniye i Kigali
Umuhanzi Kirkou Akil ukomoka mu Burundi yongeye guteza impagarara mu gitaramo cyabereye i Kigali, nyuma y’uko ibyuma by’umuziki byanze gukora ubwo yari ku rubyiniro. Byatangiye ubwo yari ari kuririmba indirimbo ze “Aha Nihe” na “Yarampaye”, ariko ibyuma bitangira kunanirana. Nubwo abafana bakomeje kumufasha kuririmba, Kirkou yaje kugaragaza umujinya, ajya gutonganya abashinzwe ibyuma. Nyuma yo kuva […]
Uvira: FARDC zatangiye guhungishiriza mu Burundi ibikoresho bikomeye

Mu gihe ubwoba bugenda bwiyongera mu Gisirikare cya Congo, FARDC, ndetse n’ingabo bafatanyije muri Uvira hatinywa ko umujyi ushobora gufatwa n’inyeshyamba za AFC / M23 mu gihe ibiganiro by’amahoro bihagaze, FARDC yaba irimo kwimurira intwaro zikomeye mu Burundi, cyane cyane mu kigo cya gisirikare cya Mudubugu zinyuze ku mupaka wa Kavimvira-Gatumba. Ubwoba muri FARDC buraterwa […]
Burundi: Abarwaye kanseri y’ibere bivuriza mu Rwanda baratakamba ngo imipaka ifungurwe

Ifungwa ry’umupaka rimaze igihe hagati y’u Burundi n’u Rwanda rikomeje gushyira mu kaga ubuzima bw’abaturage babarirwa mu magana, barimo abagore barwaye kanseri y’ibere mu Burundi, bishingikirizaga ku buvuzi bwambukiranya imipaka kugira ngo bavurwe. Aba barwayi baramagana ikiguzi n’umunaniro biterwa n’ingendo ndende bakora cyane cyane baca muri Tanzaniya. Icyemezo cyo gufunga imipaka cyafashwe muri Mutarama 2024 […]
M23 na FARDC mu mirwano ikaze muri Nyabyondo

Imirwano ikaze kuri uyu wa Mbere tariki ya 20 Ukwakira, yaramutse ijya mbere hagati y’inyeshyamba za AFC/M23 n’ihuriro ry’ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu mujyi muto wa Nyabyondo uherereye muri Teritwari ya Masisi, mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru. Amakuru avuga ko guhera saa saba z’ijoro, inyeshyamba za Wazalendo zirwana ku ruhande […]
Ubujura budasanzwe i Paris bwatangaje isi yose

Inzu ndangamurage ya Louvre yo mu Bufaransa, imwe mu zisurwa cyane ku isi, yafunzwe by’agateganyo nyuma y’uko abajura b’umwuga bayibyemo imirimbo y’akataraboneka. Ku cyumweru mu gitondo hagati ya saa 03:30 n’iya 03:40 (GMT), abantu bane bitwaje imodoka ifite urwego ruzamura abantu hejuru binjiye muri Galerie d’Apollon, igice cy’iyi nzu gikungahaye ku mirimbo y’ibwami, baciye ku […]
Hong Kong: Indege y’imizigo yakoze impanuka yururuka 2 yasanze ku butaka barapfa

Ubuyobozi bwavuze ko abantu babiri bapfuye nyuma y’uko indege y’imizigo igonze imodoka ikanyerera ikarenga umuhanda indege zigwaho ikinjira mu nyanja mbere y’uko bucya neza kuri uyu wa Mbere. Ishami rishinzwe indege za gisivili muri Hong Kong ryatangaje ko indege ya Boeing 747 (flight EK9788) y’imizigo yari ivuye mu Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu “yarenze inzira zigwaho […]
Malawi: Perezida yategetse ko nta Munyeshuri uzongera kwishyura amafaranga y’ishuri

Perezida wa Malawi, Profesa Arthur Peter Mutharika, yatangaje ko amashuri abanza n’ayisumbuye azajya yigwa ku buntu guhera mu kwezi kwa Mutarama 2026. Ibi yabivugiye mu birori bya Mulhakho wa Alhomwe Festival byabereye i Mulanje, aho yahamagariye abaturage gushyira hamwe, gukunda igihugu no kurwanya inzara. Mutharika yavuze ko leta yamaze kubona toni 200,000 z’ingano zivuye muri […]
Perezida wa Senegal ari muri Kenya nyuma yo kuva mu Rwanda

Nyuma yo kuva i Kigali mu gitondo cyo ku Cyumweru, Perezida Diomaye Faye wa Senegal arabarizwa i Nairobi aho yatangiye urugendo rw’akazi rw’iminsi itatu. Ni umushyitsi mukuru mu birori byo kwizihiza umunsi w’intwari (Mashujaa Day), uba kuri uyu wa Mbere, aho uba ari umwanya wo kwibuka no kumenyekanisha intwari zitangiye igihugu. Mu ruzinduko rwe muri […]
U Rwanda rwafashe umunya-Somaliya washakishwaga cyane

Leta y’u Rwanda yatangaje ko yohereje mu gihugu cya Somaliya umunya-Somaliya witwa Jaamac Cabdi Maxamuud, wari warahungiye mu Rwanda nyuma yo gushakishwa n’ubutabera bwa Somaliya akekwaho ibyaha byo gusambanya ku gahato no gusakaza amashusho y’urukozasoni ku mbuga nkoranyambaga nka Telegram. Itangazo ryasohowe n’ibiro by’Umushinjacyaha Mukuru wa Leta muri Somaliya ku wa 19 Ukwakira 2025, rivuga […]
Kinshasa: Undi munyapolitiki yambuwe passport akiva i Nairobi

Ku Cyumweru, itariki ya 19 Ukwakira, ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya N’Djili, passport ya Théophile Mbemba yafatiriwe n’Ubuyobozi bukuru bw’abinjira n’abasohoka (DGM). Uyu munyapolitiki, Théophile Mbemba, yari avuye i Nairobi, muri Kenya, aho yitabiriye inama y’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Tshisekedi yatangijwe na Joseph Kabila nk’uko bitangazwa na mediacongo.net. Umunsi umwe mbere yaho, umuyobozi w’abatavuga rumwe […]
Ndayishimiye yasabye igihugu cy’igihangange kumuhuriza mu biganiro n’u Rwanda

Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi biravugwa ko yasabye u Bufaransa ngo bumuhurize mu biganiro n’u Rwanda, mu rwego rwo guhosha umwuka mubi uri hagati y’ibihugu byombi. Mu Ukuboza 2023 ni bwo umwuka wongeye kuba mubi hagati y’u Burundi n’u Rwanda, nyuma y’uko Gitega ishinje Kigali ku mugaragaro kugira uruhare mu bitero umutwe wa RED-Tabara wagabye […]
Ramaphosa yaburiye Tshisekedi ko ashobora gukorerwa coup d’état azira Kabila

Perezida Cyril Ramaphosa wa Afurika y’Epfo yaburiye mugenzi we Félix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ko ashobora gukorerwa coup d’état, mu gihe yaba yishe Joseph Kabila Kabange yasimbuye ku butegetsi. Ni ubutumwa Ramaphosa yahaye Tshisekedi mu kwezi gushize, ubwo yari yagiye muri Afurika y’Epfo aho yari yitabiriye ibiganiro bigamije guhosha umwuka uri […]
Paris: Abajura bibye imitako y’agaciro mu Nzu Ndangamurage ya Louvre ku manywa y’ihangu

Kuri iki Cyumweru, itariki 19 Ukwakira 2025, Inzu Ndangamurage ya Louvre, mu murwa mukuru w’u Bufaransa, Paris, yinjiriwe n’abajura kabuhariwe batwara imitako y’agaciro “katagereranywa”, nk’uko minisitiri w’umuco w’u Bufaransa abitangaza. Rachida Dati yavuze ko ibyabaye byabaye mu gihe inzu ndangamurage, imwe mu zizwi cyane ku Isi, yafunguraga imiryango kuri iki Cyumweru mu gitondo. Yanditse kuri […]
Perezida wa Senegal yasoje urugendo rwe mu Rwanda nyuma yo kwitabira siporo ya Car Free Day

Kuri iki Cyumweru, itariki 19 Ukwakira 2025, Perezida Bassirou Diomaye Faye wa Senegal yasoje uruzinduko rw’akazi rw’iminsi itatu yagiriraga mu Rwanda. Ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali, aho yaherekejwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Nduhungirehe Olivier. Mbere yaho mu gitondo, ku butumire bwa mugenzi we w’u Rwanda, Paul Kagame, Perezida Bassirou Diomaye yabanje kwifatanya […]
Igitero cya Wazalendo/FARDC mu majyaruguru ya Goma cyakomerekeyemo abantu

Abantu bitwaje imbunda bivugwa ko ari inyeshyamba zaWazalendo bagabye igitero mu murwa mukuru wa Gurupoma ya Mudja, mu majyaruguru ya Goma muri Teritwari ya Nyiragongo, agace kayobowe n’abarwanyi ba AFC_M23. Kuri iki Cyumweru, itariki 19 Ukwakira 2025, mu gitondo, nk’uko bitangazwa na Kivu Morning Post, humvikanye urusaku rwinshi rw’amasasu. Amakuru aturuka muri ako gace ndetse […]
Walikale: Ibitero bya Sukhoi ku birindiro bya AFC/M23 no mu bice bituwe cyane byahitanye benshi

Igisirikare cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo (FARDC) kiravugwaho kugaba ibitero bya by’indege za Sukhoi mu bice bituwe cyane bitandukanye byo muri Teritwari ya Walikale mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, ndetse yamagana gukomeza kurenga ku ihagarikwa ry’imirwano. Ihuriro Alliance Fleuve Congo (AFC / M23) ryatangaje ko rimenyesha ubwunzi bwa Afurika Yunze Ubumwe n’abafatanyabikorwa mpuzamahanga mu […]
Uganda: Anita Among uyobora inteko ishinga amategeko yarokotse impanuka ya rukururana

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu, itariki 18 Ukwakira 2025, Umuyobozi w’Inteko Ishinga Amategeko ya Uganda, Anita Among yarokotse impanuka yashoboraga kumuhitana nyuma y’uko yari agiye kugongwa n’ikamyo ya rukururana. Nk’uko byatangajwe na Chris Obore, Umuvugizi w’Inteko Ishinga Amategeko ya Uganda, ibi byabaye ahagana saa 5:45 z’umugoroba mu Karere ka Mukono, ubwo Umuyobozi w’inteko […]
Ingengo y’imari igenewe UNMISS yagabanyijweho 15%

Umuyobozi w’Umuryango w’Abibumbye ushinzwe ibikorwa byo Kubungabunga Amahoro, Jean-Pierre Lacroix, kuwa Gatanu yabonanye na Perezida wa Sudani y’Epfo, Salva Kiir, kugira ngo baganire ku bibazo bya politiki byiyongera ndetse n’ingaruka z’ingengo y’imari ingana na 15% yagabanijwe ku butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye muri iki gihugu, nk’uko umuvugizi yabitangaje. Lacroix, washoje uruzinduko rwe muri Sudani y’Epfo kuwa Gatandatu, […]
Amafoto: Perezida Kagame yakurikiye umukino w’indwanyi zabigize umwuga muri MMA

Kuri uyu mugoroba wo kuwa Gatandatu, itariki 18 Ukwakira 2025, muri BK Arena, Perezida Kagame yifatanyije n’abafana ibihumbi n’ibihumbi bitabiriye imirwano ya kimwe cya kabiri cy’irangiza ya Proffessional Fighters League (PFL) muri Afurika, ibi bikaba ari ibirori bikomeye by’imikino njyarugamba ivanze (MMA) byabereye muri Afurika y’Iburasirazuba. Perezida Kagame yari yicaranye na Minisitiri wa Siporo, Nelly […]
RDC: Umunyapolitiki Seth Kikuni yarekuwe nyuma y’ifatwa ryateje induru

Seth Kikuni yarekuwe ku mugoroba wo ku wa Gatandatu, itariki ya 18 Ukwakira, nyuma yo kubazwa n’inzego z’umutekano nk’uko umwunganizi we, Ramazani Shabani abitangaza. Irekurwa rye ryarangije amasaha menshi y’igihirahiro nyuma y’ifatwa rye akigera ku kibuga cy’indege cya N’Djili i Kinshasa avuye i Nairobi. Ku wa Gatandatu, itariki ya 18 Ukwakira 2025, umunyapolitiki utavuga rumwe […]
Ba Ofisiye 16 bafunzwe bakekwaho gushaka gukorera coup d’état Perezida Bola Tinubu

Abasirikare 16 bo ku rwego rwa ba Ofisiye bakuru mu ngabo za Nigeria, bafunzwe bakekwaho kugerageza guhirika ku butegetsi Perezida Bola Ahmed Tinubu w’iki gihugu. Ikinyamakuru Sahara Reporters kivuga ko aba basirikare bafite amapeti guhera ku rya Captain kugeza ku rya Brigadier General, batawe muri yombi bigizwemo uruhare n’Urwego Rushinzwe Ubutasi bwa Gisirikare muri Nigeria […]
Visi Perezida wa CHADEMA yafunzwe agiye gushyingura Raila Odinga

Abayobozi ba Tanzania bafunze John Wegesa Heche, Visi Perezida w’ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi CHADEMA, ubwo yageragezaga kwambuka umupaka wa Isibania ajya muri Kenya mu muhango wo gushyingura nyakwigendera Raila Amolo Odinga, wahoze ari Minisitiri w’Intebe wa Kenya. Nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru TUKO.co.ke ku wa Gatandatu tariki ya 18 Ukwakira 2025, Heche yatawe muri yombi saa munani […]
Kikuni utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Tshisekedi yageze i Kinshasa ahita atabwa muri yombi

Umunyapolitiki Seth Kikuni utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yatawe muri yombi kuri uyu wa Gatandatu akigera ku kibuga mpuzamahanga cy’indege cya Ndjili i Kinshasa. Amakuru y’itabwa muri yombi rye yemejwe na mugenzi we Claude Lubaya, mu butumwa yanyujije ku rubuga rwe rwa X. Lubaya yagize ati: […]
U Rwanda na Sénégal byasinyanye amasezerano 5 y’ubufatanye

U Rwanda na Sénégal kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 18 Ukwakira, byasinyanye amasezerano atanu y’ubufatanye. Umuhango wo gusinya aya masezerano wayobowe na Perezida Bassirou Diomaye Faye wa Sénégal uri mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi itatu mu Rwanda, na mugenzi we w’u Rwanda, Paul Kagame. Amasezerano u Rwanda na Senegal byasinyanye arimo ayerekeye ubufatanye mu bijyanye […]
Umuramyi Chryso Ndasingwa yarongoye

Mu birori byabaye mu ibanga ku wa 17 Ukwakira 2025, umuhanzi Chryso Ndasingwa yashyingiranywe n’umukunzi we Gatete Sharon. Nk’uko bigaragara ku mbuga nkoranyambaga z’abatumiwe bake, ibikorwa byose by’ubukwe gusaba no gukwa, gusezerana imbere y’Imana no kwakira abashyitsi byabereye ku munsi umwe. Ubu bukwe bwabaye nyuma y’uko itariki bwari buteganijweho yahinduwe mu buryo butunguranye, kuko bwagombaga […]
U Rwanda rugiye gusaba INTERPOL gufata abantu 25 bashyizwe ku rutonde rw’iterabwoba

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje urutonde rw’abantu 25 ishinja kugira uruhare mu bikorwa by’iterabwoba no gutera inkunga ibyo bikorwa, ndetse ikaba yitegura gukorana na INTERPOL, kugira ngo hafatwe ingamba zo kubafata no kubakurikirana ku rwego mpuzamahanga. Iyi gahunda ishingiye ku itegeko No. 001/2025 ryo ku wa 22 Mutarama 2025, rigamije kurwanya iterabwoba, icuruzwa ry’intwaro zikomeye, no […]
Ibitaravuzwe ku biganiro by’ibanga Ndayishimiye aheruka kugiranira na AFC/M23 i Bujumbura

Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi, mu ntangiriro z’uku kwezi yakiriye anagirana ibiganiro by’ibanga n’intumwa z’ihuriro Alliance Fleuve Congo ribarizwamo umutwe wa M23. Ni ibiganiro byabereye mu mujyi wa Bujumbura. Africa Intelligence ivuga ko muri ibyo biganiro, intumwa za AFC/M23 zaburiye Perezida w’u Burundi ku ngaruka ashobora guhura na zo mu gihe yaba akomeje gushyigikira Kinshasa. […]
Lourenço yashimangiye ko FDLR ari izingiro ry’umutekano muke wo muri RDC

Perezida João Lourenço wa Angola, yatangaje ko yizeye ko irandura “ry’ibyago by’ubuzima bikomeje kubangamira RDC n’u Rwanda” rizafungura inzira igana ku mahoro akomeye kandi arambye mu karere k’ibiyaga bigari. Lourenço yabigarutseho mu ijambo aheruka kugeza ku banya-Angola abagaragariza uko igihugu cyabo cyifashe muri iki gihe. Muri iri jambo yavuze ku wa Gatatu tariki ya 15 […]
Zelenskyy wari witeze missile za Tomahawk yavuye kwa Trump imbokoboko

Perezida Volodymir Zelenskyy wa Ukraine yavuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika imbokoboko, mu gihe yari yiteze ko zimuha missile karundura zo mu bwoko bwa Tomahawk zo kumufasha kurasa u Burusiya. Zelenskyy yari muri White House aho yakiriwe akanagirana ibiganiro na mugenzi we Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Perezida wa Ukraine yatangaje […]
FIFA yahannye Rayon Sports

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi, FIFA, ryamaze gushyiraho ibihano bikomeye kuri Rayon Sports FC nyuma yo kunanirwa kubahiriza icyemezo cyafashwe n’uru rwego mu rubanza rurebana n’umutoza wahoze atoza iyi kipe, Roberto Oliveira Gonçalves do Carmo Junior, uzwi nka Robertinho. Mu ibaruwa yoherejwe ku wa 9 Ukwakira 2025 n’ishami rya FIFA rishinzwe ibihano, rikorera i Miami […]
Perezida Bassirou Diomaye Faye ari mu ruzinduko mu Rwanda

Perezida Bassirou Diomaye Faye wa Sénégal yamaze kugera i Kigali, aho yatangiriye uruzinduko rw’akazi azamaramo iminsi itatu mu Rwanda. Perezida Faye wasuye u Rwanda ku nshuro ya mbere, ubwo yageraga ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali yakiriwe mu cyubahiro na mugenzi we w’u Rwanda, Paul Kagame ari na we wamutumiye. Uruzinduko rw’Umukuru w’Igihugu cya Sénégal […]
Uganda: Minisitiri yasabye ko abanyeshuri basoje kwiga bajya mu gisirikare imyaka 2

Minisitiri w’Ubutabera n’Imicungire y’Itegeko Nshinga muri Uganda, Hon. Norbert Mao, yasabye ko buri munyeshuri urangije amashuri yisumbuye yakagombye kwinjira mu gisirikare cy’igihugu mu gihe cy’imyaka ibiri mbere yo gukomeza kaminuza. Mao yavuze ko ibi bikwiye gushyirwa mu mategeko nk’ingamba za Leta, kugira ngo buri Munya-uganda abe ari mu basirikare bazwi nk’“reserve force” bashobora kongera guhugurwa […]
Umukwabu wa M23 muri Nyiragongo wafatiwemo abatari bake

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 17 Ukwakira, abarwanyi b’umutwe wa AFC/M23 bakoze umukwabu mushya muri Teritwari ya Nyiragongo iherereye mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru wasize bataye muri yombi abatari bake. Amakuru avuga ko uyu mukwabu wabereye mu mudugudu wa Ngangi 3, mu gace ka Munigi ho mu majyaruguru y’Umujyi wa Goma. […]
Centrafrica: Uwashakaga kuba perezida yisanze nta bwenegihugu na bumwe afite

Mu kureka ubwenegihugu bw’u Bufaransa yabonye mu 1994, Anicet-Georges Dologuélé yizeraga ko ari kubahiriza ibiteganywa n’Itegeko Nshinga rya 2023. Ariko impaka zikomeje kugaragara. Mu cyumweru gishize, guverinoma yemeje ko yanze kumuha pasiporo ya Centrafrica ishingiye ku mategeko agenga ubwenegihugu yo mu 1961. Kuba yarabaye Umufaransa akuze, perezida w’ishyaka URCA yahise atakaza ubwenegihugu bwa Centrafrica kandi […]
Afurika y’Epfo yasabye imbabazi FIFA

Minisitiri w’Urubyiruko, Siporo n’Ubugeni wa Afurika y’Epfo, Gayton McKenzie yandikiye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino ibaruwa isaba imbabazi ku makosa yakozwe mu mukino w’ikipe y’igihugu Bafana Bafana mu mikino yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026. Iyi baruwa yasohotse ku wa 16 Ukwakira 2025, isobanura ko Afurika y’Epfo yambuwe amanota kubera gukinisha umukinnyi utari wemerewe […]
Havumbuwe umuti mushya urinda kwandura virusi itera SIDA

Ku nshuro ya mbere, Ubwongereza na Wales byemeje gukoresha umuti mushya uterwa mu urushinge uzwi nka Cabotegravir (CAB-LA), urinda umuntu kwandura virusi itera SIDA (HIV). Uyu muti uterwa inshuro esheshatu mu mwaka, ni ukuvuga rimwe mu mezi abiri, ukaba utanga amahirwe mashya kurusha ibinini bya buri munsi bizwi nka PrEP bisanzwe bifasha mu kwirinda kwandura. […]
Ba ofisiye 2 batatabaye abaturage mu bwicanyi bwo muri Kamanda birukanwe

Ba ofisiye babiri, umwe wo mu Gisirikare cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo (FARDC) n’undi wo mu Gipolisi cy’Igihugu cya Congo (PNC), bahamijwe ibyaha n’Urukiko rwa Gisirikare rwa Ituri maze birukanwa mu gisirikare muri dosiye y’abasivili bagera kuri mirongo ine biciwe mu gitero muri centre ya Komanda, muri Teritwari ya Irumu. Imyanzuro y’urukiko, yatangajwe ku […]
Col. Randrianirina yarahiriye kuyobora Madagascar nyuma yo guhirika Perezida Rajoelina

Colonel Michael Randrianirina, kuri uyu wa Gatanu tariki ya 17 yarahiriye kuyobora Madagascar, nyuma yo guhirika ku butegetsi Andry Rajoelina wari umaze imyaka 16 ari Perezida w’iki gihugu. Randrianirina yarahijwe n’Urukiko Rukuru rushinzwe kurinda Itegeko Nshinga. Uyu mugabo waherukaga gusaba abasirikare kutarasa abaturage barimo bigaragambiriza ubutegetsi bwa Rajoelina, nyuma yo kurahira yahise yambikwa umudali uzwi […]
Abafana bo muri Israel babujijwe kujya gufana ikipe yabo mu Bwongereza

Abashinzwe umutekano n’ubuyobozi bwa Birmingham City bamenyesheje ko abafana b’ikipe ya Maccabi Tel Aviv batemerewe kujya kureba umukino uzahuza ikipe yabo na Aston Villa kubera impungenge z’umutekano. Uyu mukino uteganyijwe kubera kuri Villa Park ku itariki ya 6 Ugushyingo 2025, ariko itsinda rishinzwe umutekano (Safety Advisory Group) ryasabye ko nta mufana w’iyi kipe yo muri […]
Museveni arateganya gukorera uruzinduko muri Iran

Perezida Yoweri Museveni yongeye gushimangira ko Uganda yiyemeje kurushaho kunoza umubano n’igihugu cya Iran, hibandwa ku kwagura ubucuruzi n’ishoramari hagati y’ibihugu byombi, ndetse yemera no kuzasura iki gihugu cyo mu Kigobe cya Perse mu minsi iri imbere. Museveni yasezeranyije ibi mu nama yagiranye n’intumwa zo mu rwego rwo hejuru za Iran ziyobowe na Minisitiri w’ububanyi […]
RIB yafunze abatekamutwe bibaga aba ‘Agent’ ba Mobile Money

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwataye muri yombi itsinda ry’abantu batatu rikurikiranweho uburiganya bwo kwambura abakora serivisi za Mobile Money hakoreshejwe amayeri yo kwiyitirira ko bibwe telefoni kugira ngo basubizwe amafaranga bamaze kubikuriza ku ma agent. Abo bafashwe barimo Akimana Benjamin, umugore we Uwimbabazi Thacienne, ndetse na Niyonagize François. Bose bakurikiranyweho ibyaha birimo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe […]
Kivu y’Amajyepfo: Ingabo z’u Burundi zaba zirimo kwitegura gutera Twirwaneho muri Mikenge

N’ubwo hasinywe amasezerano yo guhagarika imirwano hagati ya guverinoma ya congo n’umutwe w’inyeshyamba wa M23 ku itariki ya 14 Ukwakira i Doha, amakimbirane arakomeje mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo. Imitwe y’Ingabo z’u Burundi (FDNB) ikomeje koherezwa mu turere twinshi twa Kivu y’Amajyepfo, cyane cyane muri Teritwari za Fizi, Mwenga, na Uvira. Hashize […]
Ibiganiro ku guhana imfungwa hagati ya RDC na AFC/M23 bikomeje kuba imberenge

Nyuma yo gusinyana amasezerano yo gushyiraho urwego rugomba gukurikirana iyubahirizwa ry’agahenge hagati ya Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’umutwe wa AFC/M23, impande zombi zikomeje ibiganiro bikomeje kubera i Doha muri Qatar. Kuri iyi nshuro impande zombi ziri kuganira ku ngingo yo guhererekanya imfungwa, nyuma y’ukwezi kumwe zemeranyije gushyiraho urwego rushinzwe gukurikirana iriya gahunda. […]
Israel yivuganye Gen. Mohammed Abdulkarim al-Ghamari

Igisirikare cya Israel (IDF), cyatangaje ko cyishe Maj. Gen Mohammed Abdulkarim al-Ghamari wari Umugaba Mukuru w’Ingabo z’umutwe wa Houthi wo muri Yemen. IDF mu butumwa yanyujije ku rubuga rwayo rwa X, yavuze ko yishe uriya mugabo mu bitero ingabo zayo zirwanira mu kirere zagabye ku bayobozi bakuru ba Houthi mu mpera za Kanama uyu mwaka. […]
John Bolton wabaye umujyanama wa Trump yajyanwe mu nkiko

Ibitangazamakuru byo muri Amerika byatangaje ko John Bolton wahoze ari umujyanama mu by’umutekano w’igihugu w’ubuyobozi bwa Trump nyuma waje guhinduka umunenga, yashinjwe ibyaha kuri uyu wa Kane ushize. Bolton yashinjwaga kubika no kohereza amakuru y’ingabo z’igihugu ku bantu batabyemerewe. Inyandiko y’ibirego ivuga ko yasangije bene wabo impapuro zirenga 1.000 zerekeye ibikorwa bya leta. Bolton yabaye […]
Uvira: Imirwano hagati y’imitwe ya Wazalendo yiciwemo umuntu abandi barakomereka

Umuntu umwe yatakaje ubuzima abandi batatu barakomereka mu mirwano yabereye ahantu habiri muri Teritwari ya Uvira, muri Kivu y’Amajyepfo, hagati y’imitwe ya Wazalendo. Raporo ya sosiyete sivile ivuga ko imirwano imwe muri iyo yabereye muri Gurupoma ya Runingu naho indi yabereye i Luvungi-Itara, mu ijoro ryo ku wa Gatatu rishyira kuwa Kane ushize iyariki 16 […]
Abapolisi 7 b’Abanyarwanda basoje amahugurwa mu Misiri

Abapolisi b’u Rwanda barindwi (7) bo ku rwego rwa ofisiye kuri uyu wa Gatatu tariki ya 15 Ukwakira, basoje amahugurwa atandukanye yaberaga mu gihugu cya Misiri. Ni ibyiciro bine by’amahugurwa yaberaga mu Ishuri rikuru rya Polisi ya Misiri riherereye mu murwa mukuru Cairo mu gihe cy’ibyumweru umunani. Amahugurwa arebana n’Uburenganzira bwa Muntu n’imikoranire ya Polisi […]
Ngoma: Hapfundikiwe urubanza rw’ushinjwa kwica umuturanyi akanamwiba

Urukiko Rwisumbuye rwa Ngoma kuwa 13 Ukwakira rwaburanishije urubanza ruregwamo umugabo w’imyaka 46 y’amavuko ukurikiranweho kwica umuturanyi we amuteye icyuma mu ijosi nyuma akamwiba ndetse n’abandi babiri birengagije gutabara uwishwe. Bivugwa ko icyaha akurikiranweho cyakozwe mu gitondo cyo ku itariki ya 14/11/2024, mu Mudugudu wa Akabungo, Akagali ka Rubago, Umurenge wa Rukumberi mu Karere ka […]
Sadate wifuzaga ko Abanye-Congo bajya basukura imisarane yo mu Rwanda yasabye imbabazi

Umushoramari Munyakazi Sadate yasabye imbabazi, nyuma y’amagambo atakiriwe neza aheruka gutangaza ku baturage b’ibihugu by’u Burundi na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Amagambo yatumye Sadate yotswa igitutu yayatangaje ku wa 12 Ukwakira, ubwo yaganirizaga urubyiruko rwari rwitabiriye Inteko Rusange y’Urugaga rw’urubyiruko rushamikiye ku muryango RPF-Inkotanyi, mu murenge wa Gatenga w’akarere ka Kicukiro. Yabwiye urubyiruko rwari […]
Umuhungu w’imyaka 17 ari gushakishwa nyuma yo gutera inda mushiki we w’imyaka 25

Umuhungu w’imyaka 17 ukomoka muri Zambia arashakishwa na polisi nyuma yo gusambanya no gutera inda mushiki we w’imyaka 25, ufite ubumuga bwo mu mutwe no ku mubiri. Umuyobozi w’igipolisi mu Ntara y’Amajyepfo, Auxensio Daka, yatangaje ko iki kibazo cyatangajwe n’umubyeyi w’abo bana, utuye mu kagari ka Maambo Masomba, mu murenge wa Hamaundu ho muri Zambia. […]
Kinshasa: Abajura bitwaje intwaro bahanganye n’abashinzwe umutekano muri banki

Ahazwi nka Place Victoire, i Kinshasa mu murwa mukuru wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, kuri uyu wa Kane, itariki 16 Ukwakira, abajura bitwaje intwaro bafatiye bugwate abantu benshi muri banki yitwa Rawbank, babiba ubwoba mu gace kaba gahuze cyane biba ngombwa ko abashinzwe umutekano bagota ako gace kugirango basubize ibintu mu buryo. Ibi bikorwa […]
Perezida Kagame yafashe mu mugongo umuryango wa Raila Odinga n’abanya-Kenya

Perezida Paul Kagame yafashe mu mugongo umuryango wa Raila Odinga wigeze kuba Minisitiri w’Intebe wa Kenya ndetse n’abaturage b’iki gihugu, nyuma y’urupfu rw’uriya mukambwe rwabaye ku wa Gatatu tariki ya 15 Ukwakira. Odinga wari ufite imyaka 80 y’amavuko yaguye i Mumbai mu Buhinde aho yari yagiye kwivuza uburwayi butaramenyekana. Perezida Paul Kagame abinyujije ku rubuga […]
Nairobi iragenda iba umurwa mukuru w’umugambi mubisha wo kurwanya RDC – Muyaya

Minisitiri w’Itangazamakuru wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, akaba n’Umuvugizi wa Guverinoma, Patrick Muyaya, aremeza ko umurwa mukuru wa Kenya umaze kuba umurwa mukuru w’umugambi mubisha wo kurwanya igihugu cye nyuma y’uko havukiye undi mutwe utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Kinshasa. Ibi Muyaya yabitangaje mu kiganiro n’itangazamakuru yatangiye i Washington, afatanyije na minisitiri w’ubucuruzi bwo hanze, […]