Umukino wagombaga guhuza AS Kigali na APR FC kuri uyu wa Gatanu tariki ya 5 Mata 2024 wasubitswe, kubera urupfu rw’uwari umutoza wa APR FC, Dr Adel Zrane.
Ku munsi w’ejo hashize nibwo hamenyekanye amakuru y’inshamugongo ko umutozo wongerera imbaraga abakinnyi ba APR FC, Dr Adel Zrane yapfuye.
Nyuma y’ayo makuru, APR FC yasabye ko umukino wari kubahuza na AS Kigali kuri uyu wa Gatanu wakwimurwa kubera ibyago bagize.
Ubusabe bwa APR FC bwaje guhabwa umugisha maze umukino wimurirwa amatariki ushyirwa ku wa 15 Mata 2024 ukuwe ku wa Gatanu w’iki Cyumweru.
Kuri ubu APR FC ntabwo iri gukora imyitozo nyuma yo kugira ibyago byo gupfusha umutoza wongereraga abakinnyi ingufu.
Kugeza ubu icyishe Dr Adel Zrane ntabwo cyari cyamenyekana dore ko yasanzwe mu nzu yashizemo umwuka.
Tanga igitekerezo