Ikipe ya APR FC na Rayon Sports zabuze amanota y’umunsi wa 11 wa shampiyona, nyuma yo gutsikira imbere ya AS Kigali na Etincelles FC.
APR FC yari yakiriye AS Kigali kuri Kigali Pele Stadium, mu mukino w’umunsi wa 11 wa shampiyona.
Umunota wa gatandatu w’umukino wari uhagije ngo umunya-Nigeria Victor Mbaoma afungurire amazamu iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu, ndetse ijya kuruhuka iri imbere n’igitego 1-0.
AS Kigali yagomboye ku munota wa 55 w’umukino ibifashijwemo na Ishimwe Fiston. Ni igitego uyu musore yatijwe na APR FC yatsinze kuri penaliti.
Ku munota wa 83 w’umukino Nshuti Innocent winjiye mu kibuga asimbura yatsindiye APR FC igitego cya kabiri cyaje kwemerwa, nyuma kiza kwangwa nyuma y’ikiganiro kirekire umusifuzi wo hagati yagiranye na mugenzi we wo ku ruhande.
Byari mbere y’iminota mike ngo Nshuti ahushe Penaliti yashoboraga kuviramo APR FC igitego cya kabiri.
Mu wundi mukino: Rayon Sports yanganyije na Etincelles FC igitego 1-1, mu mukino wabereye i Rubavu.
Musanze FC iracyari iya mbere n’amanota wa 23 mbere y’uko ikina na Gasogi United, ikaba irusha APR FC ya kabiri inota rimwe.
Ni mu gihe Rayon Sports iri ku mwanya wa Kane n’amanota 17.
Tanga igitekerezo