Ikipe ya APR FC yasubiye mu rugamba rwo gutwara rutahizamu Mugisha Gilbert wa Rayon Sports, nk’uko amakuru yatangiye kumenyekana ejo hashize abitangaza.
Mugisha Gilbert kuri ubu ari kurangiza amasezerano mu kipe ya Rayon, ibishobora guha APR FC amahirwe yo kumwegukana.
Umunyamakuru wa Flash FM Kayiranga Ephrem, yavuze ko iyi kipe y’Ingabo z’igihugu yamaze kubwira Gilbert Mugisha ko yiteguye kumuha icyo yifuza cyose ariko akayerekezamo.
Ni nyuma y’uko uyu musore utagihabwa umwanya uhoraho muri Rayon Sports yari amaze gufasha iyi kipe ye gukura amanota atatu kuri Bugesera mu mukino w’umunsi wa kabiri wa shampiyona, ayitsindira ibitego 2 muri 3-1 yayitsinze.
Si ubwa mbere APR FC yifuza Mugisha Gilbert.
Urugero rwiza ni mu mwaka ushize ubwo iyi kipe yasinyishaga Yannick Bizimana imuvanye muri Rayon Sports, Mugisha Gilbert na we ari mu bifuzwaga cyane na yo.
Mbere y’aho ubwo abakinnyi nka Mutsinzi Ange Jimmy, Manzi Thierry, Niyonzima Olivier Seif na Djabel Manishimwe berekezaga muri APR FC bavuye muri Rayon Sports; Mugisha Gilbert na we yagiranye ibiganiro n’iriya kipe (nk’uko nyirubwite yigeze kubihamiriza ikinyamakuru ISIMBI), gusa birangira yongereye amasezerano muri Rayon Sports yamuhaye ibyo yifuzaga.
Kuri ubu hari amahirwe y’uko Mugisha yakwerekeza muri APR FC, nk’umusimbura wa Byiringiro Lague isaha n’isaha ushobora kwerekeza mu kipe ya FC Zürich yo mu Busuwisi.
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV
Tanga igitekerezo