![APR FC yabonye umutoza mushya](local/cache-vignettes/L1000xH667/img-5089-1024x683-1cf71.jpg)
Mu ijoro ryakeye ikipe ya APR FC yatangaje ko yabonye umutoza mushya biciye kuri Application y’iyi kipe isanzwe icishwaho amakuru yayo.
Mu itangazo bashyize ku mbuga nkoranyambaga zabo, batangaje ko bamaze kubona umutoza mushya aho basabaga abafana kuba muso kuko vuba bidatinze bari kumutangaza binyuze kuri Application y’ikipe.
Nubwo batangaje ko hari umutoza babonye ntabwo bigeze batangaza uwo ari we ahubwo basabye abafana gutegereza igihe kitarambiranye ubundi bakabona gutangarizwa umutoza mushya.
Mu kumenya uyu mutoza warangizanyije na APR FC ariko akaba yagizwe ibanga kuko igihe cye cyitari cyagera ngo atangazwe, twaje gushakisha ngo tumenye uwo ari we.
Twifashishije inyandiko y’umunyamakuru Micky Junior uzobereye umupira wo muri Afurika twaje gusanga uyu mutoza uratangazwa na APR FC ari Umunya-Serbia Darko Nović.
Uyu munyamakuru avuga ko Darko Nović ashobora kugirwa Umutoza mushya wa APR FC iheruka gutandukana na Thierry Froger ku mpera z’umwaka w’imikino.
Uyu mugabo w’imyaka 52, watoje amakipe arimo ES Sétif, US Monastir n’Ikipe y’Igihugu ya Libya asahobora gutangazwa vuba aha mu ikipe ya APR FC nk’uko yabyemereye abafana bayo.
Amakuru avuga ko uyu mutoza ukomoka muri Serbia, Darko Nović, ashobora guhabwa amasezerano azageza mu 2026, arimo ingingo yo kuyongera mu gihe yaba agaragaje umusaruro iyi kipe imwetezeho.
APR FC iri gushaka umutoza mushya nyuma y’uko itandukanye na Thierry Froger wayitozaga muri shampiyona y’ikiciro cya Mbere umwaka ushize, aho yayisigiye igikombe cya shampiyona yatwaye adatsinzwe.
Tanga igitekerezo