
Abafana b’ikipe ya Rayon Sports bibasiye bikomeye Rukundo Patrick ukuriye komite nkemurampaka muri iriya kipe, nyuma yo kugaragara yambaye umwambaro wa APR FC.
Ku Cyumweru tariki ya 17 Nzeri ni bwo Rukundo yagaragaye muri Kigali Pele yambaye umupira w’ibara ryera w’Ikipe ya APR FC.
Uyu mugabo ni umwe mu bari bagiye gushyigikira iyi kipe y’Ingabo z’igihugu, ubwo yari ihanganye na Pyramids yo mu Misiri mu mukino ubanza w’ijonjora rya kabiri rya CAF Champions league.
Iminota 90 y’umukino yarangiye amakipe yombi anganya 0-0, ategereza gukiranurwa n’umukino wo kwishyura uzabera mu Misiri mu byumweru bibiri biri imbere.
Amafoto ya Rukundo akijya hanze abafana ba Rayon Sports bahise bamucanaho umuriro, bagaragaza ko atakagombye kwambara umwambaro wa APR FC; ikipe bafata nk’umukeba w’ibihe byose.
Nka Munyakazi Sadate wahoze ayobora Rayon Sports yifashishije amagambo ari mu ndirimbo "Inda nini" ya Rugamba Sipiriyani, mu kugaragaza ko ibyo Rukundo Patrick yakoze yaba yabitewe no kubunza inda mu bakeba.
Ati: "Tuyime amayira! Tuyime amayira! Iduteranya n’inshuti ukaba umugaragu wayo. Nshuhuje Perezida wa Nkemurampaka w’Umuryango wa Rayon Sports Bwana Rukundo Patrick."
Tuyime amayira!
Tuyime amayira!
Iduteranya n'inshuti ukaba umugaragu wayo.
Nshuhuje Perezida wa Nkemurampaka w'Umuryango wa @rayon_sports Bwana #RUKUNDOPATRICK pic.twitter.com/03Kbw77uMj
— Munyakazi Sadate (@SadateMunyakazi) September 17, 2023
Uwiyita AGAPIPI kuri X we yavuze ko nyuma y’ibyo Rukundo yakoze yakabaye yirukanwa muri Rayon Sports.
Ati: "Nuko Rukundo Patrick uyobora komite nkemurampaka ya RAYON SPORT akaba yari yaje yambaye Jersey ari inyuma y’ikipe twanga cyane APR. Namwe mwarangiza ngo mufite za mayobozi turabizi ko ari abo APR yatwoherereje...Ubundi uyu yagakwiye guhita yirukanwa."
Nuko Rukundo Patrick uyobora komite nkemurampaka ya RAYON SPORT akaba yari yaje yambaye Jersey ari inyuma y'ikipe twanga cyane APR
Namwe mwarangiza ngo mufite za mayobozi turabizi ko ari abo APR yatwoherereje.... ubundi uyu yagakwiye guhita yirukanwa ☹️☹️ pic.twitter.com/oFXiCIBowl
— AGAPIPI 🍁 (@Agapipigato) September 17, 2023
Abenshi mu bafana ba Rayon Sports bo bagaragaje ko kuba yagiye gushyigikira APR FC nta kibazo kibirimo, gusa ikibi kikaba kubikora anambaye umwambaro wayo.
Nyamara Rayon yarinjiriwe pe😭😭ibaze umuyobozi mu ikipe agakora nkibi😭ubu kandi ntago baarara bamukuyeho
— Tora Kagame 2024✊🇱🇺 (@HarrisKigali) September 17, 2023
Mubyukuri tutabeshye abafana n'abandi turashyigikirana ariko kwambara umwambaro wa mukeba Kandi uri muri team staff byo ni agahebuzo kuko nubwo dushakira ineza igihugu cyacu ariko burya ikipe dufana ni amavubi.
— a.nkurunziza (@ankurunziza1) September 17, 2023
Twizereko yagiye ubutazagaruka,gushyigikira umukeba muri international competition bitandukanye no kuba we, uyu rero ntiyashyigikiye gusa ahubwo yabaye Apr, afate icyemeze nki cyawa mu petit Frere wa ancien president agenda agiye ntituzamukumbura.
— Matunda🇷🇼 (@Matunda93) September 17, 2023
Uyu babyuke bamwirukana ntamu Rayon wambaye umwanda wa mukeba kirazira kikazirirwa ntibibaho mugitondo abyuke yegura nategura bamweguze ntasoni umweru numukara mubururu koko
— Theos (@brunotheo6) September 17, 2023
Bibaye byiza yahita yegura
Cg akirukanywa kandi abafana twese tukabimenya ibi ni agasuzuru agumeyo . Umuyobozi nkuyu ntago tumucyeneye
— D'amour barista Rw (@BaristaDamour) September 17, 2023
Yewee yewee inda izarikora cyakoze uyu yaba umugambanyi pe nizereko perezida wa rayon abonye abo akorana nabo ko nakiza nakimwe bageza ku kipe ahubwo ko bayigambanira ibi nibikwerekako bamwe mubayobozi bayobora umupira nabyo bazi arukugendera mukigare
— [email protected] (@mukanwakihene) September 17, 2023
Perezida w'akanama nkemurampaka yateje impaka
Yitwa Patrick Rukundo ni perezida wako yabaye muri komite za Rayon kuva kera, yagaragaye yambaye Jersey ya @aprfcofficial Aba-Rayon ntibabivugaho rumwe .
Bamwe bati "sibyo" abandi bati "ntacyo birwaye"
Wowe uhagaze he?@flashfmrw pic.twitter.com/q0dmA4gnvJ
— Ephrem Kayiranga (@ephremkay) September 17, 2023
Amabara Akomeje Gukorwa?
Uwari Umuyobozi Wa Rayon Sports Muri Komite Nyobozi Yakanama Nkemuramaka
Wari Utwihishemo Yagaragaye Muri APR Fc🤔
YITWA #RUKUNDOPATRICK 🤔
MUMINSI ISHIZE UMWE MUBASHYUSHYARUGAMBA NAWE ABA AGIZE UKU AGIYE MUGIKONA 🤗🤔
DUKOMEJE KUMIRWA TWESE🤔🤔 pic.twitter.com/dQQVkhTpPL
— Nkundamatch w'Ikirinda (@Nkundamatch) September 17, 2023
Nyirubwite mu butumwa yashyize hanze yavuze ko kujya gushyigikira APR FC anambaye umwambaro wayo ari igitekerezo cye bwite kandi yumva kitamubangamiye.
Asaba imbabazi yunzemo ati: "niba hari uwo iyo foto yabangamiye musabye imbabazi. Ndi umufana wa Rayon Sports, kandi nta n’uwabimbuza."
Ubutumwa bwa #RukundoPatrick yageneye @rayon_sports pic.twitter.com/yiD9DmAFn4
— Sam Karenzi (@SamKarenzi) September 17, 2023
1 Ibitekerezo
kanayingwe olive Kuwa 18/09/23
ariko rayon muzana abaswa kugeza ryari?Muzzaba ingenza kugeza ryari?ubwo se murabona mumwirukanye yabura akazi?reba noneho niminsi mumaranye, we yagiye agiye kogeza ikipe y`urwanda yakinaga namahnga, byari ngombwa ko agenda yambaye umwambaro wayo>Ni nkaho iyo baza gukina na rayo yari kuza yambaye uwanyu, so mureke amatiku, doreko yabarenze umunwa.ngo mwanga APR cyane, ariko muzi kuvuga, muzayitwara iki se?Ko ari abanyarwanda namwe mukaba abandi/ tuzarubanamo murarushywa nubusa.umuntu agomba kujya aho yishimiye kandi APR nikipe nziza abanyarwanda dukunda cyane.
Subiza ⇾Tanga igitekerezo