Muri uyu mwaka w’ubucamanza wa 2019/2020 abacamanza bane bamaze gutabwa muri yombi mu gihe abagenzacyaha 26 bamaze kwirukanwa bazira ruswa mu rwego rwo kuyirwanya mu rwego rw’ubucamanza nk’uko bitangazwa n’Umunyamabanga Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB).
Ibi Col. Jeannot Ruhunga yabitangaje kuwa Gatanu ushize, itariki 07 Gashyantare 2020, mu nama yigaga ku miterere y’ubwoko bwa ruswa butandukanye mu Rwanda, yanarebewemo imbogamizi zihari n’uburyo bwo gukomeza kuyirwanya.
Ni inama yari yateguwe n’Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda ibinyujije mu Ihuriro ry’Inteko Nshinga Amategeko Nyafurika rirwanya ruswa, ishami ry’u Rwanda (APNAC-Rwanda).
Amakuru yaturutse mu Bugenzuzi Bukuru bw’Inkiko avuga ko usibye abacamanza bane birukanwe, umwanditsi umwe na we yatawe muri yombi kubera ruswa mu mezi atatu ashize.
Iki gikorwa ngo kidasanzwe cyaje nyuma y’aho Ubugenzuzi Bukuru bw’Inkiko butangiye gufatira ingamba zikarishye zo kurwanya ruswa mu manza ziri mu nkiko.
Col. Jeannot Ruhunga ati: “ Ku nshuro ya mbere, kuva muri uyu mwaka w’ubucamanza (2019/2020), abacamanza bane barafunzwe kubera ruswa, kandi ibimenyetso birahari.”
Uyu mwaka w’ubucamanza turimo wafunguwe ku itariki 04 Ugushyingo 2019 nk’uko iyi nkuru dukesha The New Times yibutsa.
Umunyamabanga Mukuru wa RIB avuga ko ibi byashobotse kubera ko ubugenzuzi bw’inkiko bwabivumbuye kandi ubuhamya bwabitanzweho.
Ati: “Ibi byatunguye abantu kuko ubusanzwe bazi ko nta mucamanza ushobora gufungwa.”
Yongeyeho ko kandi RIB ifite ububasha bwo kwirukana abagenzacyaha bayo mu gihe iperereza ryabahuza na ruswa.
Ati: “Nk’urugero, mu myaka ibiri gusa, twirukanye (RIB) abagenzacyaha 26 kubera ruswa. Nta n’umwe muri bo wahanwe n’inkiko ariko; barekuwe kubera inzira z’ubucamanza.”
RIB ivuga ko iyo umugenzacyaha afashe ibimenyetso by’ingenzi muri dosiye y’ukekwa akabikuramo yarangiza akayishyira umushinjacyaha bukarekura ukekwa kubera kubura ibimenyetso bihagije, biborohera guhita yanzura ko yabikoreshejwe na ruswa agafatirwa icyemezo.
Raporo y’Ikigo cy’Igihugu cy’Imiyoborere yo mu 2019 yagaragaje ko 11% by’Abanyarwanda bemeza ko mu nkiko habamo ruswa, mu gihe 2.8% bemeza ko no mu Bugenzacyaha bw’Igihugu (RIB) ibamo.
Ubwo yakiraga indahiro z’Abayobozi bashya b’Inzego z’Ubutabera mu Rwanda kuwa 06 Ukuboza 2019, Umukuru w’Igihugu, Paul Kagame, yasabye inzego z’ubutabera kwirinda ruswa kugira ngo batange urugero rwiza ku Banyarwanda bose.
Yagize ati: “Ubutabera bushingira ku cyizere abantu bagirira abacamanza, icyo cyizere na cyo kigashingira ku budakemwa no kutabogama”.
Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Dr Faustin Ntezilyayo ubwo yari mu muhango wo guhererekanya ububasha n’uwo yasimbuye, Prof. Sam Rugege, mu Kuboza umwaka ushize, yijeje ko mu byo agiye kwitaho kurwanya ruswa ivugwa mu rwego rw’ubutabera bizaza ku isonga.
Urwego rw’ubutabera ni rumwe mu zitungwa agatoki mu bijyanye na ruswa, nk’aho Raporo ya Transparency International ishami ry’u Rwanda iherutse kugaragaza ko inzego z’Ubutabera ziri ku mwanya wa kane mu kugira abazikoramo bakira ruswa ku gupimo cya 9.41%.
Tanga igitekerezo