![Abadepite ba ICGLR basanga amahanga yirengagiza nkana umuzi w'ikibazo cy'umutekano mu karere](local/cache-vignettes/L1000xH715/ghq-3opwsaawy3m-82ecf.jpg)
Perezida w’itsinda ry’Abadepite bo mu Nteko zishinga amategeko mu bihugu bigize Inama Mpuzamahanga mu ku Karere k’Ibiyaga Bigari (ICGLR) rishinzwe gusuzuma umuzi w’ikibazo cy’umutekano muke mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Jemmu Nunu Kumba, asanga Leta y’iki gihugu yirengagiza nkana umuzi w’ikibazo cy’umutekano muri ako gace kimwe n’Umuryango Mpuzamahanga.
Ihuriro ry’Abadepite bagize Umuryango w’Ibihugu bibarizwa mu muryango wa ICGLR, rirasaba amahanga gusuzumana ubushishozi umuzi w’ikibazo cy’umutekano muke mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo.
Jema Nunu Kumba Perezida w’iri huriro yemeza ko kugeza ubu umuryango mpuzamahanga ndetse n’Akarere bitigeze bisuzumana ubushishozi umuzi nyawo w’iki kibazo.
Ati "Umuryango mpuzamahanga ndetse n’Akarere ntibyigeze bisuzumana ubushishozi umuzi nyawo w’iki kibazo, aha ari naho rero dushaka guhera kuko niba ushaka kubungabunga amahoro n’umutekano muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo ugomba kubanza kureba umuzi w’ikibazo cyawo, by’umwihariko harebwa ku bikorwa by’urugomo bikorerwa abaturage bo mu Burasirazuba bwa Kongo, bikaba biri mu by’ingenzi bikwiye gukemurwa ndetse no kwemera abaturage babo ubwabo."
Perezida wa Sena y’u Rwanda, Dr. Kalinda Francois Xavier mu biganiro bagiranye n’iri tsinda, barigaragarije impugenge ziri mu mikoranire yeruye ya Guverinoma ya Kinshasa ndetse n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR nka kimwe mu birimo kugira uruhare runini mu ihungabana ry’umutekano mu Karere k’Ibiyaga Bigari.
Perezida w’iri tsinda, Jemmu Nunu Kumba na we yemeje ko iki ari kimwe mu bibazo bikwiye gusuzumanwa ubushishozi n’iri tsinda ndetse cyikanashakirwa umuti.
Iri tsinda ry’iri huriro ry’abagize Inteko nshinga mategeko mu muryango w’Akarere k’ibiyaga bigari ryari rihagarariwe n’ibihugu birimo u Rwanda, Kenya , Sudani y’Epfo, Angola ndetse na Zambia.
Tanga igitekerezo