![Abadepite batabarije abaturage bashobora kuzakanguka bakisanga mu rwobo](local/cache-vignettes/L631xH420/ubucukuzi-881d6.jpg)
Abagize inteko ishinga amategeko y’u Rwanda bagaragaje ko hatagize igikorwa hari abaturage bashobora kuzahura n’akaga gatewe n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro na kariyeri bukorwa mu buryo mu kajagari butanubahiriza amategeko.
Izi ntumwa za rubanda zabwiye umuvunyi mukuru ko hakwiye kugira igikorwa mu rwego rwo gushyira ku murongo ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro kuko uko bimeze kuri ubu harimo amakosa menshi kandi ashyira ubuzima bw’abaturage mu kaga.
Abadepite bavuze ko hari ingero z’aho ubu bucukuzi buteza ingorane abaturage bamwe mu babukoramo indani zikoze nabi zikabagwira bagapfa, abandi batuye hafi y’aho bukorerwa bukabangiriza imitungo irimo inzu batuyemo ndetse n’imyaka n’imirima bahinga.
Depite Senani Benoit yagize ati “Hari n’aho baherutse kwerekana kuri tereviziyo abaturage baba bari mu nzu bakumva munsi y’inzu zabo bari gucukura amabuye y’agaciro, ibisimu byaratambutse bikagera munsi y’aho batuye. Hari igihe bishobora kuroboka bakamanukira mu bisimu yari azi ko aryamye mu nzu akabona aguye mu mwobo.
Akomeza agira ati “Ndagira ngo mbaze niba ntacyakorwa kugira ngo ibyo bibazo bikemuke kuko bivuzwe kenshi ariko ntabwo bikosorwa, no mu ngendo twagiye dukora hari ibyo abaturage bagiye batwereka ariko byagaragazwa inzego zibishinzwe ntizibikosore ku buryo umuntu yabona ko hashobora kuba icyuho cya ruswa gituma abaturage barenganywa gutyo.”
Bimwe mu bibazo bigaragara hamwe na hamwe muri uru rwego rw’ubucukuzi harimo kwangiza imitungo y’abaturage, ibisimu birimo n’ibyo mu gihe cy’ubukoloni bitasibwe, indani zitubatse neza bigatuma rimwe na rimwe zigwira abazikoramo bakahasiga ubuzima, kutagira ibikoresho byabugenewe birimo n’ibyubwirinzi. kudatunganya neza aho bagomba gucukura ndetse no kudakoresha uburyo bw’ikoranabuhanga.
Depite Senani ati “Nkavuga nti ese umuvunyi abona bizakemuka bite ko ubona biri kurambirana?”
Umuvunyi mukuru, Nirere Madeleine wagezaga ku Nteko Ishinga amategeko ibyo urwego ayobora rwakoze mu mwaka w’ingengo y’imari washize yavuze ko basanze ahanini biriya bibazo biterwa n’uko hari ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe bukorwa hirya no hino mu gihugu ndetse no kuba no mu bemerewe kubukora hari abadakurikiza amategeko.
Ati “Hari n’aho twabonye hari amategeko atubahirizwa, ubundi amategeko ategeka y’uko umucukuzi wese, ni ukuvuga ufite uruganda aho ngaho agomba kuhagira ibiro akoreramo, agomba kugira ubwishingizi bw’abakozi, agomba kubashyira mu bwiteganyirize, agomba no kugira ibikoresho by’ubwirinzi ku bakozi. Aha rero twanze hari aho bitari.”
Akomeza avuga ko mu gushaka umuti urambye w’iki kibazo bakoranye inama na za minisiteri n’ibigo bifite mu nshingano urwego rw’ubucukuzi birimo minisiteri y’ibidukikije, minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu n’Ikigo gishinzwe Mine na Peteroli babigira inama.
Ati “Inama dutanga ni ugushyira imbaraga mu gukemura ibibazo bijyanye no kwangiza umutungo w’abaturage, n’ibikorwa remezo n’ibidukikije no gukora ubugenzuzi buhoraho hagamijwe kwirinda ubucukuzi budakurikije amategeko cyane cyane ko twabonye ko hari aho butwara ubuzima bw’abaturage.”
Umuvunyi mukuru kandi yavuze ko banasanze hari aho ababishinzwe batinda gutanga impushya zo gukora ubu ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro na kariyeri nabyo bikaba bishobora kuba inkomoko y’akajagari, ati “Ubundi impushya zitangwa mu minsi 90, hari aho twasanzwe rwaratinze rutangwa nyuma y’imyaka ibiri. Dusanga rero ari igihe kirekire, aha twabiganiriyeho n’ibigo bibishinzwe tubasaba yuko bagerageza kujya batanga impushya kare.”
Urwego rw’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro ni rumwe mu zifatiye runini igihugu cy’u Rwanda kuko nko mu mwaka ushize rwinjirije igihugu miliyoni $772 mu gihe mu mezi atandatu ya mbere ya 2023, u Rwanda rwohereje mu mahanga amabuye afite agaciro ka miliyoni $609.
Tanga igitekerezo