Abagaba bakuru b’ingabo z’ibihugu byohereje ingabo mu butumwa bw’Ingabo z’Umuryango w’Iterambere w’ibihugu bya Afurika y’Amajyepfo (SADC) muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo (SAMIRDC) hiyongereyeho u Burundi, mu rwego rwo gushyigikira Ingabo za DRC (FARDC) mu guhangana na M23 kuri uyu wa Kane bageze i Goma, muri Kivu y’Amajyaruguru ya Kivu mu nama yo mu rwego rwo hejuru.
Uwa mbere wakiriwe ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Goma ni Umugaba w’Ingabo za Repubulika Yunze Ubumwe ya Tanzania, Gen. Jacob John Mkunda, aherekejwe n’Umugabai mukuru w’Ingabo za Malawi, Maj. Gen. Kashisha.
Umugaba mukuru wa FARDC, Gen. Christian Tshiwewe, wakiriye bagenzi be, aherekejwe n’Umugaba mukuru w’Ingabo za Afurika y’Epfo, Gen. Maphwanya Sizani nibo bakurikiyeho bakurikirwa n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Burundi, Gen. Niyongabo.
Aba basirikare bakuru bose bakiriwe n’umuhuzabikorwa w’ibikorwa bya gisirikare muri Kivu zombi Lt. Gen. Fall Sikabwe na Guverineri w’agateganyo wa Kivu y’Amajyaruguru, Maj. Gen. Peter Cirimwami Nkuba.
Iyi iraba inama ya mbere yo mu rwego rwo hejuru y’abayobozi bakuru b’ingabo z’ibihugu byohereje ingabo gufasha FARDC kurwanya inyeshyamba za M23 zivuga ko zihranira uburenganzira bw’Abanyekongobatotezwa n’imitwe yitaje intwaro ishyigikiwe n’ubutegetsi by’umwihariko abavuga Ikinyarwanda..
Tanga igitekerezo