Assumpta Muhigirwa ni umwangavu w’imyaka 17. Yavukanye ubumuga bwo kutabona. Akomoka mu murenge wa Rwempasha, mu karere ka Nyagatare. Ubu yiga mu mwaka 3 w’amashuri yisumbuye mu kigo cy’amashuli y’abana bafite ubumuga bwo kutabona cya Kibeho. Akunda kubyina kandi avuga ko afite inzozi zo kuzaba doctor.
Yagize ati “nkiri iwacu numvaga ko ku Isi, ari jye jyenyine utabona. Hano twiga neza cyane kuko tubona ibyangombwa byose dukenera. Nkunda science. Mfite inzozi zo kuzaba doctor w’abana kandi numva bishoboka. Nkunda kandi kubyina indirimbo za Kinyarwanda. “
Umuyobozi w’akarere ka Nyaruguru, Bwana Habitegeko Francois, ahamya ko abana bafite ubumuga iyo bitaweho bagirira akamaro igihugu nk’abandi bose.
Yagize ati “bariya bana bariga bagatsinda neza. Ni abana nk’abandi. Babonye uburezi bwiza bujyanye n’ubumuga bwabo bavamo abantu bagiririra akamaro igihugu nk’abandi bose. Ibyo tubifiye ubuhamya kuko bariya bana bariga bagatsinda ku manota yo hejuru. Ahubwo abantu nibabafashe babatere inkunga kugirango ingorane baterwa n’ubumuga bwabo ziveho.”
Umuyobozi w’ikigo cyabo, Sister Potnycja Rompel, avuga ko afite impungenge yuko haba hakiri abana hirya no hino mu gihugu bafite ubumuga bwo kutabona bakaba batiga. Yagize ati “abana bacu tubitaho uko bikwiye. Kwiga ni nk’ubuntu kuko mu gihembwe, dusaba umubyeyi 5’000 Frw yonyine ku mwana kandi abana biga baba mu kigo.” Sister Rompel arashimira kandi Perezida wa Repubulika wabahaye inka mu 2013, ubu zikaba zikamirwa abana.
Ikigo cy’abana bafite ubumuga bwo kutabona cya Kibeho “Educational Instute Of Blind Children Kibeho” cyatangiye mu 2007. Kiyoborwa n’Umuryango w’Ababikira bakomoka muri Poland “ Franciscan Sisters Servants of The Cross” ku nkunga ya Leta y’igihugu cya Poland. Kuri ubu higamo abana 132 bakomoka mu Rwanda, Tanzaniya, DRC n’Uburundi. Biga kuva mu wa mbere w’amashuri abanza bakageza ku cyiciro rusange. Icyiciro gikurikiye bakajya i Rwamagana. Uyu mwaka w’amashuli 2019, abanyeshuli bakoze ibizamini ku byiciro by’amashuri abanza na Tronc Commun bose batsinze neza (Div I na II).
Domice Gasarabwe
Tanga igitekerezo