Umucuranzi Weasel wamamaye itsinda rya Goodlife, yatangaje ko abantu babi muri Uganda bifuzaga ko apfa mbere ya mugenzi we nyakwigendera Radio.
Ibi yabitangaje mu kiganiro na tereviziyo yo muri Uganda ,aho yasobanuye ko mu bihe bitandukanye yagiye ahura n’abantu bashaka kumwica ariko akarusimbuka abandi bakifuza ko apfa byanditse ku mbuga nkoranyambaga.
Ati: "Abantu bamwe bifuzaga ko mpfa mbere ya Radiyo. Numvise bavuga, abandi banyegera banyuze ku mbuga nkoranyambaga, bavuga ko nari nkwiye kugenda mbere".Weasel ariko yavuze ko atababajwe n’ayo magambo.
Kugeza ubu uyu muhanzi yavuze ko agikora umuziki wenyine kuko ngo atarabona uzasimbura nyakwigendera Radio.
Isangize abandi
Tanga igitekerezo