Mu birori bitandukanye by’umwihariko mu bukwe cyangwa ahateraniye imbaga, usanga hari abantu bakunda kubanyanyagizaho amafaranga bashaka kugaragaza ko bishimye cyangwa se gutanga ubufasha ariko binyuze muri ubwo buryo.
Ibi akenshi usanga bikunda gukorwa n’ibyamamare bitandukanye ariko ugasanga hari ababigaragaza mu rwego rwo kwiyerekana no kwiyemera ko ari abatunzi .
Uku kuyanyanyagiza ku bantu cyangwa abahanzi bagenda bayanyanyagiza mu mujyi bishobora kugira icyaha kuko bifatwa nko gutesha agaciro amafaranga y’Igihugu.
Byagarutsweho n’Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha RIB, bwana Murangira B Thierry ubwo yari mu kiganiro na RBA kuri uyu wa Kabiri , aho yavuze ko abakora ibi bikorwa uretse gutesha agaciro amafaranga y’Igihugu, n’uwo baba bayahaye baba bamusuzuguye.
Ati"Hari ikintu hariya cyo kwiyemera.N’imbwa ntibakizinagira bazishyirira ku isahane,noneho ugasanga nawe uremeye urunamye urayatoye.Iyo ni iteshagaciro ni agasuzuguro , urateza umurindi ko basuzugura amafaranga y’Igihugu cyawe ngo baragufasha.Abasitari nabo b’ibyamamare badufashe. Ntabwo iyo uzanye umuntu kugirango amenyekane ari ukujyenda unyanyagiza amafaranga mu mujyi wa Kigali abantu barwanira inoti bahakomerekera inoti zicika."
Dr Murangira avuga ko mu gihe umuntu ashaka gufasha undi bitabujijwe ahubwo agomba kubikora mu buryo bwa kimuntu birimo n’umutimanama.
1 Ibitekerezo
Saïdi Kuwa 28/02/24
1. Ikibazo kirimo nuko yacika naho kunama ujya kuyafata byo ntacyo bitwaye hari imirimo myinshi ivunanye inasuzuguritse kurusha ibyo kandi itunze bankiri kuyikora icyangombwa nicyo utoye si uburyo ugitoye.
2. Ahubwo iteshwa gaciro bagakwiriye kwitaho ni uburyo umuturage ashora za millions yubaka inzu barangiza bakaza bakayisenya. Ese iryo ryo si itesha gaciro kumafaranga aba yarayubatse? Mubyukuri niba umuturage akoresheje 10 million ni urugero yubaka inzu ye ejo bakayisenya ariwe aba ahombye, umuryango wose uhombye n’igihugu gihombye kuko ya value ihindutse 0 kandi imitungo yose ni iy’igihugu iterambere ry’umuturage ni iry’igihugu. Iyo wamuturage asubiye munsi ya 0 mubukungi bwe kuko sometimes aba yarayubatse mumadeni igihungu nacyo kiba gisubiye inyuma kdi bikongera umubare wabari munsi y’umurongo w’ubukene.
Sinshyigikiye ko abantu bubaka mukajagari, Oya. Ariko niba ayubatse hagashira imyaka we na famille ye bayibamo kuyisenya sicyo gisubizo. Kubaka ahatemewe cg muburyo butemewe bifite ababishinzwe kandi banahembwa abo nibo bakabaye bakurikiranwa kuko niba atari uburangare bagize mukazi nabwo utambwirako babugira inzu itangiye kugeza irangiye, baba babifitemo inyungu bajye babibazwa bishyure ikuguzi kiyo nzu ninabo baba bafite menshi kurusha umuturage washakaga ubuzima cg amategeko agire ukundi abitegeka ariko wamutungo y’amafaranga adahinduwe zero.
Kubaza uburyo yubatswe no kuba ubishinzwe yakwishyura ikiguzi kiyo nzu bizatuma ababishinzwe babishyiramo ingufu, bajye babona urenze kumategeko y’imyubakire asenyerwe agitangira cg hatarashira igihe. Ariko gusenyera umuntu amaze imyaka atuye it doesn’t make sense.
Subiza ⇾Tanga igitekerezo