Kuri iki Cyumweru, Minisiteri y’ubuzima y’u Rwanda yasabye abaturage gufata ingamba zo kwirinda, harimo no gukaraba intoki buri gihe, indwara y’amaso atukura yandura cyane nyuma yo kwaduka mu bihugu bimwe na bimwe byo mu karere.
Minisiteri yavuze ko iyi ndwara ikwirakwizwa no gukora mu maso y’abantu banduye cyangwa ahantu handuye.
Mu nama zigirwa ku baturage ku ngamba zafatwa kugira ngo birinde kwandura, minisiteri yasabye abanduye kwirinda kujya ahantu hari abantu benshi, guhoberana no guhana ibiganza.
Yihanangirije kandi abanduye ibasaba kwirinda kogera muri pisine n’ahandi hakoreshwa n’abantu benshi kuko bikwirakwiza iyi ndwara (igihe uyirwaye), kwirinda gusangira ibikoresho by’isuku nk’amasume, amavuta yo kwisiga, indorerwamo z’amaso n’umuntu urwaye ayo maso yandura, kwirinda guhererekanya ibikoresho byakoreshejwe n’urwaye nka telefone, amafaranga yo mu ntoki n’ibindi, no kwirinda kurara ku buriri bumwe n’umuntu uyirwaye.
Ibimenyetso biranga indwara y’amaso yandura
Ibimenyetso biranga iyi ndwara birimo kugira amaso atukura, aryaryata n’amarira menshi ndetse n’imirishyi, kokerwa no kubyimba kw’amaso, gutukura cyane kw’igice cy’umweru cy’ijisho cyangwa ahagana mu bihenehene, kugira ibihu mu maso bituma umuntu atareba neza, gufatana kw’ibitsike n’amaso ku buryo gufungura amaso bigorana, cyane cyane mu gitondo no gutinya urumuri cyangwa umucyo.
Umuntu ufite kimwe cyangwa byinshi muri ibi bimenyetso asabwe kwihutira ku ivuriro rimwegereye, kugira ngo bamugabanyirize ububabare, ndetse babuze amaso gukomeza kwangirika.
Ibi bibaye nyuma y’aho ibihugu byo mu karere Kenya na Tanzaniya bitangaje ko byadutsemo indwara y’amaso atukura.
Abashinzwe ubuzima bavuga ko iyi ndwara bikekwa ko yaba iterwa na virusi ya adenovirus.
1 Ibitekerezo
Kuwa 15/02/24
Iyindwarara iragisibije
Subiza ⇾Tanga igitekerezo