![Abarimu 4 bo muri kaminuza yo muri Amerika baterewe ibyuma muri pariki yo mu Bushinwa](local/cache-vignettes/L1000xH687/screenshot-2024-06-11-140837-2dfa3.png)
Polisi mu Bushinwa yataye muri yombi umugabo w’imyaka 55 nyuma y’uko abarimu bane bo muri kaminuza yo muri Amerika batewe icyuma n’uwagabye igitero kuri parike rusange mu gitero kidasanzwe cyibasiye abanyamahanga.
Abigisha bo muri kaminuza ya Iowa Cornell bari mu bitaro nyuma y’ikibazo gikomeye bahuye nacyo mu ruzinduko rwo ku manywa muri parike yo mu ntara y’amajyaruguru ya Jilin, nk’uko byatangajwe na kaminuza.
Umudepite uhagarariye Iowa, Adam Zabner, yatangaje ko murumuna we, David, yari umwe mu barimu bane bakomerekeye muri iki gitero, avuga ko ari icyuma cyakoreshejwe nkuko bitangazwa na BBC.
Minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’u Bushinwa ivuga ko nta n’umwe mu bakomeretse uri mu kaga.
Polisi yavuze ko uwagabye igitero wamenyekanye ku izina rya Cui yagonganye n’umwe mu Banyamerika hanyuma amutera icyuma. Yakomeje akomeretsa abandi bashyitsi batatu bavuye muri Amerika ndetse n’umukerarugendo w’Umushinwa wagerageje kubatabara.
Tanga igitekerezo