![Abashingamategeko b'Abanyekongo banze gusanga bagenzi babo i Kigali](local/cache-vignettes/L1000xH480/intek-67669.jpg)
Abashingamategeko bahagarariye Repubulika ya demukarasi ya Congo mu nteko ishinga amategeko y’umuryango wa Afurika y’iburasirazuba banze gusanga mu Rwanda bagenzi babo bahagarariye ibindi bihugu.
Guhera kuri uyu wa 23 Ugushyingo kugeza ku wa 7 Ukuboza 2023 i Kigali hari gukomereza imirimo y’iyi nteko izwi nka EALA. Biteganyijwe ko ku wa Gatatu w’icyumweru gitaha, Perezida Paul Kagame azabagezaho ijambo.
Aba badepite bahagarariye RDC bamenyesheje ubuyobozi bwa EALA ko batazaza i Kigali kubera ko batizeye umutekano wabo mu gihe baba bari mu gihugu bashinja gushoza intambara ku cyabo. Umwanditsi w’Inteko, Lumumba Obatre, yemeje aya amakuru mu kiganiro yagiranye na The Citizen.
Aba Banyekongo barimo Kalala Evariste na François Ngate Mangu tariki ya 8 Ugushyingo ubwo bari bakomeje imirimo yabo i Arusha muri Tanzania, bagerageje kwamagana u Rwanda, barushinja gutera igihugu cyabo, ariko bagenzi babo bababwira ko ibyo bitagomba kuzanwa muri EALA.
Icyo gihe Kalala yagize ati: “Ubushotoranyi bw’u Rwanda kuri RDC: Uyu munsi abantu bari kwicwa kandi amabuye y’agaciro ari gutwara n’ibihugu by’abafatanyabikorwa.”
Umunyarwandakazi Fatuma Ndangiza yarahagurutse, avuga ko ibyo Kalala yavugaga bidafitiwe ibimenyetso bityo ko bidakwiye kujyanwa muri EALA. Ati: “Ntabwo bikwiye ko ugize inteko azana ikibazo gishingiye ku birego bw’igihugu cyigenga, akavuga muri iyi nama, nta bimenyetso bifatika by’ibyo avuga.”
Lumumba yatangaje ko imirimo ya EALA i Kigali ikomeza nk’uko byateganyijwe, kandi ngo aba Banyekongo bafite uburenganzira bwo kuyitabira bifashishije ikoranabuhanga.
Tanga igitekerezo