Abasirikare benshi bo mu ngabo za Afurika y’Epfo Guverinoma y’iki gihugu yohereje muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, mu cyumweru gishize bamanitse amaboko imbere y’umutwe wa M23 boherejwe kurwanya.
Ikinyamakuru National Security News dukesha iyi nkuru cyatangaje ko aba basirikare kuri ubu M23 ibafite nk’imfungwa z’intambara.
Yaba SANDF, SADC cyangwa M23 nta ruhande na rumwe ruremeza aya makuru ku mugaragaro.
Afurika y’Epfo isanzwe iri mu bihugu bitatu bigize umuryango w’ibihugu byo mu majyepfo ya Afurika (SADC) byohereje muri Congo ingabo zo gufasha FARDC z’iki gihugu kurwanya umutwe wa M23.
Perezida Cyril Ramaphosa mu minsi ishize yatangaje ko ateganya kohereza mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru ingabo 2,900 zagombaga gufatanya n’iz’ibihugu bya Tanzania na Malawi mu gufasha FARDC kwirukana inyeshyamba za M23 kuri ubu zigenzura ibice bitandukanye by’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Ingabo za Afurika y’Epfo kandi zishinjwa gufatanya ku rugamba n’imitwe yitwaje intwaro itandukanye Kinshasa yitabaje, irimo n’uwa FDLR ugizwe n’abiganjemo abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Amakuru avuga ko abasirikare ba Afurika y’Epfo M23 ifite yabafatiye ku rugamba mu cyumweru gishize, ubwo bagabaga ibitero ku birindiro byayo.
National Security News ntiyigeze itangaza agace bafatiwemo ndetse n’umubare nyakuri wabo, gusa iki gitangazamakuru cyavuze ko mu bafashwe icyo gihe harimo n’abasirikare b’abanya-Malawi.
Amakuru kandi avuga ko iyo mirwano yo mu cyumweru gishize yiciwemo cyangwa igakomerekeramo abasirikare benshi ba Afurika y’Epfo.
Aba biyongera kuri babiri Igisirikare cy’iki gihugu (SANDF) cyemeje ko mu minsi ishize biciwe muri Teritwari ya Masisi, ubwo ibirindiro barimo byaraswagamo igisasu n’abo bikekwa ko ari abarwanyi ba M23.
Ni igisasu kandi SANDF yemeje ko cyanakomerekeje abandi basirikare batatu.
Tanga igitekerezo