Ikibumbano cy’umunyabigwa wa FC Barcelona, Dani Alves cyongeye kwangizwa nyuma y’uko uyu kizigenza ahamwe n’icyaha cyo gufata ku ngufu umugore bahuriye mu kabyiniro ka nijoro muri 2022.
Alves w’imyaka 40 yakatiwe n’urukiko rwo muri Espagne ku wa 22 Gashyantare 2024 gufungwa imyaka ine n’igice muri gereza nyuma yo guhamwa n’ibyaha byo gufata ku ngufu.
Icyi kibumbano cy’uyu mugabo giherereye mu mujyi wa Juazeiro muri Blazil, cyatatswe bwa mbere n’umuntu utaramenyekenye wagisize amarange y’umweru.
Nyuma y’iminsi ibiri cyatatswe, cyongeye kwatakwa n’abantu aho bagitwikirije igikapu cy’umukara maze banakizengurutsaho imigozi mu rwego rwo kwamagana ibyo Alves yakoze.
Ibi byakozwe nyuma y’uko Alves ahamwe n’icyaha cyo gufata umugore ku ngufu mu bwogero bw’akabyiniro gaherereye mu mujyi wa Barcelona ku wa 30 Ukuboza 2022.
Abaturage bo muri uwo mujyi bari gusaba ko icyo kibumbano cyakurwaho vuba na bwangu.
Ibiro bya Meya bivuga ko muri iki cyumweru byateguye inama y’igitaraganya yiga kuri ubwo busabe bw’abo baturage nk’uko bitangazwa na Mundo Deportivo.
Dani Alves watangiye ruhago muri 2006, yatwaranye ibikombe bibiri bya Copa America na Brazil ndetse akaba afite ibikombe 43 mu buzima bwe bwa ruhago.
Tanga igitekerezo