![Abatwara abagenzi baganiriye n'Umujyi wa Kigali, Polisi na RURA ku kunoza ingendo](local/cache-vignettes/L1000xH562/gkjj2-9wyaapzgb-70337.jpg)
Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Samuel Dusengiyumva, Umuyobozi Mukuru wungirije ushinzwe ibikorwa muri Polisi y’u Rwanda, Vincent Sano, ndetse n’Umuyobozi Mukuru wa RURA, Evariste Rugigana, kuri uyu wa Kabiri baganiriye n’abashinzwe gutwara abantu mu buryo bwa rusange mu gukomeza kurebera hamwe uburyo bwo kunoza ingendo.
Abitabiriye inama bishimiye uko gahunda yo gutwara abagenzi irimo kugenda inozwa ariko bemeza ko hakiri ibigikenewe kunozwa cyane mu gukumira abagenzi bishyura abashoferi mu ntoki birengagije ko uburyo bwemewe gusa ari ugukozaho ikarita.
Ikindi cyagarutsweho, ni uguteguza ababyeyi gahunda y’itangira ry’amashuri kugira ngo bajye bohereza abanyeshuri kare mu gutega imodoka, kuko iyo bagiye bakererewe bigorana kuri kampani ndetse bamwe bakarara batagezeyo.
Abatwara abagenzi basabwe kurangwa n’ubunyamwuga, bubahiriza amabwiriza n’amategeko agenga umwuga wo gutwara abantu mu buryo bwa rusange. Abahagarariye ibigo bitwara abagenzi bijejwe ubufatanye n’inzego zibishinzwe, mu rwego rwo guteza imbere serivisi zo gutwara abagenzi.
Tanga igitekerezo