![Abavoka mpuzamahanga batangiye gutegura ibirego ku gisa nka jenoside iri gukorerwa Abatutsi muri RDC](local/cache-vignettes/L1000xH583/9393-bc12c.jpg)
Abanyamategeko barimo Me Bernard Maingain baravuga ko ibirimo kubera mu burasirazuba bwa Congo bijya gusa neza n’ibyabaye mu Rwanda muri Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse batangiye gutegura ibirego bigomba kugezwa mu butaberanyuma yo kwakira ubuhamya butandukanye butabaza.
Ati: “Ku wa gatanu ushize, itariki ya 16 Gashyantare, ubwo twakoraga ikiganiro n’abanyamakuru i Buruseli kugira ngo tugaragaze ihohoterwa rikabije rikorerwa cyane cyane abagize ubwoko bw’Aba-Hema muri Ituri, abantu 29, barimo abagore n’abana, bashyinguwe ari bazima muri iyi ntara yo mu majyaruguru y’uburasirazuba bw’igihugu, ”nk’uko bisobanurwa na Maître Bernard Maingain, umwe mu bagize itsinda ry’abavoka bamaze gutegura ibirego byinshi byashyikirijwe umugenzuzi mukuru wa Leta ndetse n’umushinjacyaha mukuru muri Congo.
Ubwicanyi n’ibitero byibasira abo mu bwoko bw’Aba-Hema, Abatutsi cyangwa Abanyamulenge muri Ituri, Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo biriyongera. Buri cyumweru havugwa ibitero kandi itsinda ry’abavoka ryakiriye ubuhamya amagana, n’amafoto abushyigikira, ku bitero byinshi byibasiye imidugudu akenshi yarimburwaga burundu nyuma yo kuhaca kw’inyeshyamba.
Umutwe wa CODECO uratungwa intoki
Me Maingain akomeza agira ati: "Ubutumwa buza buri gihe butubwira ko ibitero birimo gutegurwa." Aba batangaza amakuru kandi babimenyesha Ingabo za Congo, kandi kenshi, Ingabo za MONUSCO. Nubwo batabaza, ntibibuza imitwe yitwara gisirikare, cyane cyane abagize CODECO muri Ituri, kugaba ibitero byabo kandi bakica abaturage nta mpungenge. ”
Umwe mu bagize sosiyete sivile mu karere ka Djugu, muri Ituri akomeza agira ati: "Aba CODECO bashobora gukora nta mpungenge. Bungukirwa n’ubufatanyacyaha bw’ingabo za Congo,”
Akomeza agira ati: “Aba barwanyi bakoreshejwe cyane na guverinoma mu kurinda ibiro by’itora mbere y’amatora y’abadepite na perezida mu Kuboza. Igihe cyose bagabye igitero, ingabo za Congo bitangaje ntiziba zihari. Byabaye bibi cyane kujya mu mirima ikikije imidugudu yacu ndetse no mu nkambi z’impunzi. ”
Nko mu 1994
Nyuma y’imyaka mirongo itatu nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, ngo amateka asa nkaho ashaka kwisubiramo mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, bitewe n’intambara hagati ya FARDC na M23, ifite igice kinini cy’ubutaka mu burasirazuba bw’igihugu kandi nubu ikaba ari ku marembo y’Umujyi wa Goma, umurwa mukuru wa Kivu y’Amajyaruguru nk’uko iyi nkuru dukesha La Libre Afrique ivuga.
Me Maingain ati: "Hariho ibintu bigaragara bisa kandi biteye ubwoba hagati y’ibyabaye mu 1994 n’ibihe turimo, ni amagambo y’urwango amwe n’indirimbo zimwe twumva. Itandukaniro nuko bikorwa ku karubanda kuruta icyo gihe. Hariho kandi ubutumwa bubiba inzangano bugenda bugwira, twakiriye amashusho y’amarange yasizwe ku nkuta z’amazu atuwe n’Abatutsi. Haracyariho intero ya “Zero Tutsi” ikwirakwira, ”
Abatangabuhamya benshi kandi batunga intoki Intumwa Idasanzwe w’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye muri RDC, Bintou Keita, ushinjwa “kudakora inshingano ze”.
Umwe mu bagize sosiyete sivile muri Djugu akomeza agira ati: "Afite byose mu kwamagana ibikorwa no gushyira igitutu ku bayobozi i Kinshasa." Ati: “Mu ntara yacu, abagize CODECO bafite ubudahangarwa busesuye. Ni gute wifuza kugarura ituze n’amahoro mu gihe abagizi ba nabi batigera bahangayikishwa n’abayobozi kandi rimwe na rimwe bakoreshwa na Let aya Kinshasa?
Tanga igitekerezo