Umurundi Aruna Moussa Madjaliwa yibasiye ubuyobozi bwa Rayon Sports, abushinja kumutererana bukanga kumuvuza ahubwo bugahitamo kumuteranya n’abafana.
Uyu musore amaze igihe adakinira Rayon Sports, nyuma y’imvune y’agatsitsino yagize mu mwaka ushize wa 2023.
Amakuru aturuka imbere muri Murera avuga ko ubuyobozi bw’iyi kipe bwifuje ko abagwa iyo mvune kugira ngo agaruke vuba, gusa we ahitamo kubyanga ahubwo ajya iwabo i Burundi kwivuza mu bavuzi ba gakondo.
Madjaliwa ashinjwa kuba amaze igihe yarakize ariko akanga kugaruka gukinira Rayon Sports.
Hari amakuru avuga ko Aruna Moussa Madjaliwa yaba yarashutswe na bamwe mu Barundi bahoze muri Rayon Sports, bamusaba kwigumura kuri iyi kipe kugira ngo ibe yasesa amasezerano bafitanye hanyuma ajye muri APR FC.
Uyu mukinnyi mu kiganiro yahaye IGIHE, yashinje ubuyobozi bwa Rayon kumutererana ahubwo bugahitamo kumuteranya n’abafana.
Ati: "Abayobozi ba Rayon Sports ni abagome. Barantereranye banga kumvuza, banyima umushahara, none birirwa babeshya abafana ngo nataye akazi."
Madjaliwa wamaze kugaruka mu myitozo ya Rayon Sports yavuze ko akunda cyane iyi kipe, bityo ko atanateganya gutandukana na yo amasezerano y’imyaka ibiri afitanye na yo atarangiye.
Ati: "Keretse yo itakinshaka, ibindi byose bitangazwa ni ibihuha. Ubu koko nakwanga gukina ndi muzima? Bagenzi banjye bari kubona uduhimbazamusyi kubera ko bakina. Ubu se njye ndatwanze?"
Tanga igitekerezo